Umugabo wa Zari Hassan, Shakib Lutaaya Cham ukomoka muri Uganda, yavuze uko bwa mbere yahuye n’umugore we n’uko byaje kubageza mu rukundo.
Yabivugiye mu kiganiro 3 Truths No Lies, yavuze ko umunsi wa mbere amubona hari mu Mujyi Kampala.
Ati 'Yari icyamamare kuva kera. Naramukurikiranaga nkiri muto. No muri Uganda hari igihe nabonye imodoka ye inyura mu mujyi, ndamureba ndamupepera gusa.'
Yavuze ko nyuma y’imyaka yongeye kumubona muri Afurika y’Epfo kuko ari ho yari yarimukiye, noneho yaramukurikiye kugeza amusuhuje. Ati 'Nabonye imodoka ye ndamukurikira kugeza ku isoko, ari kumwe n’umwe mu bahungu be. Naramwegereye ndamubwira nti: 'nari nje kukuramutsa gusa’.'
Yavuze ko icyo gihe Zari yari umugore wa Diamond, nyuma y’uko atandukanye na Diamond baje kongera guhura, baba inshuti kugeza ubushuti bwa bo buvuyemo urukundo kugeza banabanye.
Shakib Lutaaya yavuze uko yahuye n’umugore we Zari Hassan
Umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyiri Radio&TV1, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko ikipe ya Rayon Sports ikunda ifoto imeze nka ‘Slay Queen’ kandi akantu gato kabaye igakabiriza cyane.
Ni nyuma y’umukino wa gicuti baraye batsinzemo Vipers FC ibitego 4-1.
Mu kiganiro Rirarashe cyo kuri uyu wa Kabiri, KNC yavuze ko iyi kipe ikunda ifoto ayigereranya n’umukobwa wa ‘Slay Queen’.
Ati “Erega Rayon Sports imeze nka Slay Queen ikunda amafoto kubi, ni yo bakina n’umurenge wenda wa Kimineta bahita bavuga ngo iyi kipe irajya mu gikombe cy’Isi.”
Mutabaruka bakorana yamubwiye ko ikipe imeze neza ifite rutahizamu w’umurundi (Asman Ndimumana) uzi gutsinda cyane ko yaraye atsinze ibitego bibiri, KNC yamubwiye ko na we ari nka Bing Bello iyi kipe yarekuye.
Mutabaruka yahise amuvugiramo ati “Muri Rayon se harimo umuntu uzamuroga ibirenge”
KNC yahise avuga ati ” Erega biriya bitego nabyo ni ibigurano.”
Yavuze ko iyi kipe itari ikwiriye kwikomanga ku gatuza ngo yumve ko ari ikipe ikomeye kuko yatsinze Vipers FC, yabahaye ubutumwa ko azabatsinda mu mukino bazahura wa shampiyona.
Umuhanzi nyarwanda Alpha Rwirangira na AY bari mu gahinda gakomeye ko kubura sekuru witabye Imana afite imyaka 103.
Yitabye Imana mu ijoro ryakeye rishyira ku wa 2 Nzeri 2025. Akaba ari umubyeyi wa papa wa Alpha Rwirangira ni mu gihe kandi yari mubyeyi wa nyina wa AY.
'Kugeza igihe tuzongera kubonanira mu bundi buzima Babu.' Alpha Rwirangira mu butuma yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
AY we yagize ati 'Ruhukirira mu Mahoro, dawe nkunda… Imana yaguhaye imyaka 103 yo kubaho… Ni umugisha ukomeye kuri wowe no kuri twe… Nzagutekereza kugeza igihe tuzongera guhura.”
Abaturage bo mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, Umudugudu wa Twishorezo mu Karere ka Kicukiro, baratabaza bavuga ko ruhurura iri hafi y'ingo zabo ikomeje kubatera impungenge zikomeye. Bavuga ko iyo ruhurura ikomeje gutenguka umunsi ku wundi, kandi bikaba bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye zirimo kwangiraka kw'amazu yabo ndetse no guteza impanuka zishobora gutwara ubuzima bw'abantu.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro buvuga ko bwamenye icyo kibazo, kandi ko bateganya kugikoraho mu buryo burambye.
Umukozi ushinzwe ibikorwa remezo muri ako karere yagize ati: 'Ni ikibazo twari twarabonye, kandi turi mu mishinga yo kugikoraho doreko bimwe mu bikora tumo gukora nabyo birimo. Ubu turi gushaka uburyo bwo kubona ingengo y'imari izatuma ruhurura yubakwa neza, kandi tugakuraho impungenge z'abaturage.'
Abaturage barasaba ko icyo gikorwa cyakorwa vuba na bwangu kuko imvura y'itumba irimo kwegera, kandi ibyo byaba byongera ibyago byo gusenywa n'amazi. Bavuga ko Leta ikwiye gutabara hakiri kare kuko 'uwitaye ku ngorane mu ntangiriro ayirinda kuba ikirundo.'
Iyo ruhurura iramutse yubakiwe ku gihe, abaturage bavuga ko byabarinda guhura n'ingaruka zituruka ku biza, ndetse bigatuma n'ingo zabo zitekana.
Abaturage ba Twishorezo baratabaza kubera ruhurura itenguka umunsi ku wundi
Abatuye mu kagari ka Kamanga, mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, barataka igihombo gikomeye batewe n'inkongi y'umuriro yibasiye ubuhunikiro bw'ibirayi bari bafite, bugashya ndetse bugakongoka toni zisaga enye z'ibirayi byari biri hafi ku isoko.
Iyi nkongi yabaye ahagana ku saha y'isaa munani z'umugoroba ku munsi wejo hashize taliki ya 1 Nzeri 2025 doreko kandi yangije ibikoresho bitandukanye byakoreshwaga mu kubika no gucunga ubwo buhunikiro, bituma abaturage basigara mu gahinda n'amarira menshi.
Ababonye ibyabaye bavuga ko umuriro watangiye mu masaha y'ijoro, ukwira hose vuba cyane ku buryo bitakunze gushoboka ko wakumirwa vuba vuba.
Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwihutiye kugera aho inkongi yabereye kugira ngo burebe icyateye ayo makuba. Bamwe mu bayobozi bavuze ko hagikorwa iperereza ku mpamvu zateye uwo muriro, hakaba hari abakeka ko ushobora kuba waturutse ku bikoresho by'amashanyarazi cyangwa umuriro watse nabi mu nkengero z'ubuhunikiro.
Kuri ubu, abaturage barasaba inzego bireba kubafasha kubona ubufasha bw'ibanze kugira ngo bongere bige gukomeza imirimo yabo, kuko bavuga ko bari bategereje amafaranga ava mu birayi byabo ngo bishyurire abana amashuri ndetse banite ku bindi bikorwa by'iterambere.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bwatangaje ko bugiye gukora ibishoboka byose ngo bufashe abo baturage kongera kugira icyizere no kubashakira ubufasha bw'igihe gito mu gihe hagitegerejwe ibisubizo by'iperereza.
Iyi nkongi y'umuriro yongeye kugaragaza akamaro ko kugira uburyo buhamye bwo gucunga no kurinda ubuhunikiro, haba mu buryo bw'umutekano ndetse no mu gukoresha ikoranabuhanga rijyanye n'igihe, kugira ngo ibyiza abaturage baba baruhiye bitazajya bihinduka umuyonga mu kanya gato.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025 nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza muri Nigeria aho igiye gukina umukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026.
Amavubi yahagurutse ku isaha ya Saa Tatu zo mu Gitondo yerekeje muri Nigeria aho izakinira umukino w'umunsi wa Karindwi n'uwa Munani ikazakina na Zimbabwe.
Biteganyijwe ko umukino wa mbere uzakinirwa kuri UYO stadium tariki ya 6 Nzeri, naho uwa Zimbabwe ukazakinwa kuya 9 ukazabera muri Afurika y'Epfo.
Ni imikino ibiri ikipe y'u Rwanda igiye gukina ikoze umwitozo umwe wabereye i Kigali kuri uyu wa mbere kuko Abakinnyi binjiye mu mwiherero ku cyumweru.
Mu bakinnyi 27 bari bahamagawe mbere, abakinnyi 24 nibo bajyanye n'ikipe kuko batatu bakiwe kuri uri rutonde.
Abakinnyi bavuyeho ni Niyo David wa Kiyovu SC ma Ishimwe Djabilu ukinira ikipe ya Etincelles na Claude Smith wagize ikipe cy'imvune.
Iyi kipe iri kumwe na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mushya, Bwana Shema Ngoga Fabrice uheruka gutorerwa kuyobora FERWAFA mu gihe cy'Imyaka ine iri imbere.
Umunyamakuru w’imikino ukunzwe na benshi, Kazungu Claver yasabye ubuyobozi bukuru bw’iyi kipe ko bakwiye kugira iyi kipe iy’abafana ikareka kuba iya gisirikare.
Mu kiganiro cy’imikino Urukiko rw’Ubujurire cya SK FM ari n’aho akorera, yavuze ko nyuma y’imyaka 32 iyi kipe ishinzwe, abona igihe kigeze ngo bayegurire abafana kuko ari bwo yakomera ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Hari umuntu witwa Kazungu wabaye umuvugizi wa APR FC imyaka 5, uyizi, ntayivuga nka rubanda arayivuga nk’umuntu wayibayemo, kugira ngo iyi kipe ikomere ibe ari iy’ikigugu muri Afurika, igihe kirageza cyo kuvuga ngo iyi kipe ikwiriye kuba ari iy’abafana, harigwa uburyo izabaho kandi ikabaho neza.”
Ku giti cye abona ikirango cy’imbunda kiri kuri CND cyajya mu kirango cya APR FC maze Intare ikavamo maze ubundi ikipe bakayegurira abafana.
Kazungu Claver abona imyaka 32 ihagije kuri APR FC, kugira ngo ibe ikipe ikomeye birasaba kuyishyira mu biganza by’abafana
Kazungu ngo igihe kirageze APR FC ibe iy’abafana
Intare iri mu kirango cya APR FC ngo abona ikwiye kuvamo
Iki kirango abona ari cyo gikwiye kujya mu kirango cya APR FC
Nyuma yo kuva mu kibuga acumbagira kubera imvune, Emery Bayisenge byibuze afite icyumweru hanze y’ikibuga adakina.
Emery Bayisenge yaraye avunikiye mu mukino wa gicuti na Vipers FC bayitsinzemo 4-1 kuri Kigali Pele Stadium.
Ubwo haburaga iminota mike ngo igice cya mbere kirangire, Emery Bayisenge yicaye hasi biba ngombwa ko abaganga bajya kumwitaho ndetse byanarangiye asimbuwe atagarutse mu kibuga.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yagize ikibazo ku nyama zo mu itako bizwi nka ‘Hamstring’ akaba agomba kumara hanze y’ikibuga byibuze icyumweru ataratangira imyitozo.
Ku ruhande rwa Emery Bayisenge we avuga ko atari ikibazo gikomeye yagize mu minsi ya vuba azaba yagarutse mu kibuga.
Emery Bayisenge ntabwo azagaruka mu kibuga mbere y’icyumweru
Mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, hari abaturage bavuye muri Tanzaniya n'abandi bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo batuzwa mu Mudugudu wa Bikingi. Aba baturage baratabaza basaba ubufasha bwo gusanirwa inzu zabo, kuko zimwe muzo bubakiwe zagize ikibazo zikabagwaho, bityo bamwe bakaba bamaze imyaka irindwi yose badafite aho kuba.
Abaganiriye na Kasuku Media bavuga ko barisanzwe ari Abanyarwanda bagarutse mu gihugu cyabo nyuma y'imyaka bamaze mu buhungiro, bakakirwa neza ariko ikibazo cy'amacumbi cyabaye ingorabahizi.
Hari abavuga ko bari baragiye gukodesha ahandi, abandi bakaba basigaye babana n'abaturanyi, ibintu bavuga ko bibashyira mu buzima bugoye cyane.
Umwe mu baturage yagize ati: 'Iyo wibutse ko wasubiye mu gihugu cyawe wizeye amahoro, ukabona nta nzu ifite umutekano, birababaza cyane. Twifuza ko ubuyobozi bwadutekerezaho tukubakirwa cyangwa se tugahabwa inkunga yo kwisubiza mu buzima busanzwe.'
Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyabihu bwo buvuga ko iki kibazo kizwi, kandi hari gahunda zo kugishakira umuti binyuze mu bufatanye n'inzego zitandukanye, harimo n'abafatanyabikorwa.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Nyabihu yavuze ko hari imishinga igamije kubafasha kubona amacumbi arambye, ariko bisaba igihe doreko bigombera igenwa ry'imari ya Leta.
Aba baturage bo basaba ko igisubizo cyaboneka vuba, kuko imyaka irindwi bamaze ababayeho muri ubwo buzima batagira aho bakinga umusaya bibabangamiye cyane, kandi ari ikibazo gishobora no guteza ibindi bibazo bijyanye n'ubuzima.
Nyabihu: Abaturage barasaba ubufasha bwo gusanirwa inzu zabaguyehoMu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, hari abaturage bavuye muri Tanzaniya n'abandi bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo batuzwa mu Mudugudu wa Bikingi
Abakobwa bo mu Karere ka Nyamasheke, by'umwihariko mu Murenge wa Gitambi, batangaza ko kugira ngo umukobwa abashe kubaka urugo bisigaye bimusaba guha umusore ikimasa cyangwa akakigurisha akamuha amafaranga. Ibi byabaye nk'umuco mushya wihariye muri ako gace, aho usanga urukundo rutagendera ku buryo bwo kumvikana gusa hagati y'abakundana, ahubwo rukajyanwa no gushaka ubushobozi bw'amatungo cyangwa amafaranga.
Bamwe mu bakobwa bavuga ko iyi ngeso ibashyira mu kaga kuko hari abasore baba babatwaza ko nibaramuka batabashije gutanga ayo matungo cyangwa amafaranga, nta kindi kizaba kibahuza.
Umwe mu bakobwa utifuje gutangaza amazina ye yagize icyo atangariza Kasuku Media ati: 'Iyo umusore agusabye ikimasa, bituma uhita wibaza niba ari wowe akunda cyangwa ari inyungu z'amafaranga. Abakobwa benshi babuze amahirwe yo gushinga urugo kubera kudashobora kubyubahiriza.'
Ababyeyi nabo bagaragaza impungenge ko ibi bishobora guteza imbere ingeso mbi no gusenya umuco Nyarwanda w'inkwano wari ugamije guhuza imiryango no kubaka umubano uhamye.
Umubyeyi umwe yagize ati: 'Inkwano si igiciro cy'umukobwa, ahubwo ni ikimenyetso cy'icyubahiro. Iyo bihindutse isoko ryo gushaka amafaranga cyangwa amatungo, bigira ingaruka mbi ku rubyiruko.'
Abasore bo bavuga ko ibi babiterwa n'ubukene cyangwa ubushake bwo kwiteza imbere, bakabona ko niba bagiye kubaka urugo bagomba kugira icyo bunguka mbere y'uko bemera kwibanira n'umukobwa.
Ariko abasesenguzi bemeza ko ibi bishobora kubangamira umusingi w'urukundo nyarwo, kuko rushyirwa mu rwego rw'ubucuruzi aho kuba isezerano ry'ubuzima.
Mu gihe inzego z'ibanze ziri kuganira n'abaturage ngo harebwe uko uyu muco mushya wakumirwa, abakobwa bo mu Murenge wa Gitambi bakomeje gusaba ko habaho ubukangurambaga bugamije gusobanura neza agaciro k'inkwano nyakuri, kugira ngo urukundo rukomeze kuba ishingiro ry'umuryango Nyarwanda udafite igitutu cy'amafaranga cyangwa amatungo.
Abakobwa ba Nyamasheke bahangayikishijwe n'umuco mushya udasanzwe wadutse mu gace kabo wo guha inkwano cyangwa ukamuha amafaranga kugira ngo rwubakwe