Author: webrwanda

  • Dwayne 'The Rock' Johnson yatangaje benshi ku isura nshya mu Iserukiramuco rya Venice #rwanda #RwOT

    Dwayne 'The Rock' Johnson yagaragaye asa muto ku isura mu Iserukiramuco rya Filime rya Venice, bituma abakunzi be batangara

    Dwayne 'The Rock' Johnson yatunguye abakunzi be ubwo yagaragaraga i Venice mu Butaliyani mu mpera z'icyumweru.

    Ku wa Gatandatu, uyu mukinnyi wa filime w'imyaka 53 yerekanye umubiri we ugaragara nk'uwagabanutseho ibiro ubwo yitabiraga igikorwa cya Miu Miu Women's Tales mu Iserukiramuco rya Filime rya Venice, mbere yo kumurika filime ye nshya yitwa 'The Smashing Machine.'

    Mu mashusho yafashwe muri icyo gikorwa hanyuma akaza gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, Johnson yagaragaye yambaye ishati y'udusiporo y'uruhu rw'inyuma rworoshye y'ijuru ifite amabara atandukanye, ayihuje n'ipantalo y'umukara. Uyu mukinnyi wa Fast and Furious yagaragazaga inseko mu gihe yifotozaga, akaboko afite mu mifuka.

    Nyuma yo gusakara cyane kuri interineti, abakunzi be bagaragaje gutangazwa n'imyambarire n'isura nshya ya WWE star Johnson.

    • Umwe mu bakoresha X yagize ati: 'Nari ngiye kwibeshya kabili…'
    • Undi ati: 'Yooo, arasa n'uwagabanutse cyane.'
    • Undi yongeyeho ati: 'The Rock agabanutse ariko akigaragaza nk'intwari hose… ubu ni uguhinduka kw'icyubahiro.'
    • Hari uwanditse ati: 'Isura nshya, ariko intwari ni iyo nyine.'
    • Undi ati: 'Agaragara neza cyane.'

    Fox News Digital yemeje ko yagerageje kuvugana n'intumwa za Johnson ngo bagire icyo bavuga.

    Johnson kugeza ubu ntacyo aratangaza ku isura ye nshya, ariko azakinamo nka Mark Kerr, uwahoze ari umuteramakofe w'umwuga n'umukinnyi wa MMA, muri filime 'The Smashing Machine.' Iyo filime yanditswe kandi iyoborwa na Benny Safdie, ikaba imaze kugaragaza amahirwe yo guhatanira ibihembo bikomeye ku izina rya Johnson.

    Uyu mukinnyi wa Red Notice yari aherutse gusobanura ko yamazaga amasaha ari hagati ya ane mu ntebe y'abamwogosha, kandi agashyirwaho ibintu by'inyongera hagati ya 13 na 14 kugira ngo agaragare nka Kerr.

    Iyi filime ya siporo ishingiye ku buzima bw'abantu inagaragaramo Emily Blunt, baherukaga gukorana muri Jungle Cruise, ubu akaba akina nk'umugore wa Kerr witwaga Dawn Staples. The Smashing Machine yerekana urugendo rwa Kerr mu kwegukana icyubahiro muri UFC ndetse n'ibibazo yagize nyuma byo gukoresha ibiyobyabwenge bya opioid no kurwana n'ibibazo by'ubuzima bwe bwite. Ikomeza kandi igaragaza uburyo umubano we na Dawn waranzwe n'ibihe byiza n'ibibi.

    Ku wa Mbere, Johnson ari kumwe na Blunt, Safdie ndetse na Kerr ubwe, bazengurutse ku itapi itukura mu muhango wo kumurika filime 'The Smashing Machine' wabereye muri Sala Grande ku kirwa cya Venice Lido. Mu mashusho yasakajwe kuri X, Johnson yagaragaye arira kandi akoma amashyi ubwo filime yakirwaga mu buryo bwo guhaguruka abantu bagahagarara mu gihe cy'iminota 15. Safdie na we yagaragaye arira ubwo uwo mwanya ukomeye wabaga, umwe mu minota miremire cyane kuva iri serukiramuco ryatangira ku ya 27 Kanama.

    The Smashing Machine yanashyizwe ku rutonde rw'abahatana ku gihembo cya Golden Lion, aricyo gihembo gikuru cy'iryo serukiramuco.

    Mbere yo kumurika iyo filime, Johnson yitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru aho yagaragaje uko yakiriye guhindura imirimo ye, nyuma yo kumenyekana cyane mu gukina filime z'ibikorwa bya gikomando (action movies).

    Source : https://kasukumedia.com/dwayne-the-rock-johnson-yatangaje-benshi-ku-isura-nshya-mu-iserukiramuco-rya-venice/

  • Togui yarebye mu izamu! APR FC yatangiye CECAFA Kagame Cup itsinda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ibitego bya Djibril Ouattara na William Togui Mel byafashije APR FC gutangira CECAFA Kagame Cup irimo kubera Tanzania itsinda Bumamuru FC 2-0.

    APR FC yakinaga umukino ufungura itsinda B aho yakinaga na Bumamuru FC yo mu Burundi.

    APR FC mu minota ya mbere y’umukino wabonaga irimo ishyirwaho igitutu na n’iyi kipe yo mu Burundi.

    Gusa byose byarangiranye n’umunota wa 5 aho APR FC yahise yinjira mu mukino neza.

    Byaje kuyiha igitego ku munota wa 7. Hari kuri kufura ku ikosa ryakorewe Memel Raouf Dao maze Bugingo arayitera Djibril Ouattara ahita afungura amazamu.

    APR FC muri iki gice cya mbere iba yabonye ibindi bitego hari nka penaliti umusifuzi atatanze ku ikosa ryakorewe Togui, uyu rutahizamu yaje no guhabwa undi mupira mwiza na Dao, acenga umunyezamu ariko myugariro wa Bumamuru ahita awukuraho. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Nyuma y’inshuro nyinshi ashakisha igitego, William Togui Mel yaje kukibona ku munota 74 ku mupira yari ahawe na Memel Raouf Dao. Umukino warangiye ari 2-0.

    APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu ikina na Mlandege ni mu gihe ku wa Mbere izakina na KMC.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11765

  • Imbamutima z'ababaye aba mbere mu bizamini bya leta bisoza ayisumbuye – #rwanda #RwOT

    Yagize amanota 93,93%. Yavuze ko yabifashijwemo no gusenga no gukora cyane.

    Naho Nshimiyimana Emmanuel wigaga kuri TTC Kirambo wabaye uwa mbere mu gihugu muri siyansi, we yibukije abatinya siyansi bibwira ko ari amasomo akomeye, ko yoroha ariko cyane cyane rikorohera bayafitiye inyota. Yatsindiye ku manota 91.65%.

    Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bavuga ko bafite inzozi zo kuzavamo abantu bakomeye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-ababaye-aba-mbere-mu-bizamini-bya-leta-bisoza-ayisumbuye

  • Gasabo: Abaturage bari kwangara ku muhanga nyuma yo gusenyerwa amazu batamenyeshejwe #rwanda #RwOT

    Abaturage bagize imiryango 27 bo mu kagari ka Mukuyu, mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo, baravuga ko basenyewe amazu batabanje kubimenyeshwa, ubu bakaba bari kwangara ku muhanda hamwe n'abana babo. Aba baturage bavuga ko bari batuye muri ako gace imyaka myinshi, bakaba bari bafite icyizere ko ubuyobozi buzabafasha kubona ibisobanuro mbere y'uko basenyerwa, nyamara ngo byarabatunguye kubona amazu yabo asenywa nta na gahunda yabanje gutegurwa.

    Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko icyababaje kurusha ibindi ari uburyo babuze aho bajya, ubu bakaba barara mu byatsi, abandi bakaba bacumbitse ku baturanyi, mu gihe abana babo barara bashyushye n'ubukonje bw'ijoro. Umwe muri bo yagize ati: 'Ntabwo twigeze tubona inyandiko ituburira cyangwa itumenyesha gahunda yo kudusenyera. Byadutunguye, ndetse twatakaje ibintu byacu byinshi. Ubu turi mu nzira, abana bacu ntaho barara neza, turasaba inzego zibishinzwe kudutekerezaho.'

    Abaturage kandi bavuga ko batigeze bamenyeshwa niba hari ingurane bazahabwa cyangwa niba hari ahandi bazimurirwa.

    Bemeza ko aho bari batuye hari hashyizweho n'ibikorwaremezo nk'amashuri n'amavuriro hafi, bityo kuba barasenyewe batiteguye bibatera intimba ikomeye, doreko hashyirwaga ibikorwa remezo.

    Bose basaba ko ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'izindi nzego bireba babafasha kubona aho kuba, byaba mu gihe gito cyangwa se bakishyurwa kugira ngo babashe kwiyubakira ahandi.

    Umubyeyi umwe yagize ati: 'Turasaba Leta kudushakira aho kuba doreko dukomeze kurara ku mihanda n'abana bacu bizakomeza guteza imbogamizi. Turashaka kubona ibisubizo birambye.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo ntiburatanga igisubizo kuri iki kibazo, ariko abaturage bakomeje gusaba ko hagira igikorwa vuba na bwangu kugira ngo barindwe ingaruka zikomeye zirimo indwara, ubukene n'ibindi bibazo bishobora kubageraho.

    Abaturage bagize imiryango 27 bo mu kagari ka Mukuyu, mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo, baravuga ko basenyewe amazu batabanje kubimenyeshwa, ubu bakaba bari kwangara ku muhanda hamwe n'abana babo

     

    Source : https://kasukumedia.com/gasabo-abaturage-bari-kwangara-ku-muhanga-nyuma-yo-gusenyerwa-amazu-batamenyeshejwe/

  • Gasabo: Polisi yafashe bane bacuruza udupfunyika 870 tw'urumogi – #rwanda #RwOT

    Abafashwe barimo umusore w'imyaka 25, ufite imyaka 30, ufite imyaka 34, n'ufite 26, bose bafashwe ku wa 2 Nzeri 2025.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye IGIHE ko bakimara gufatwa bavuze ko uru rumogi bari barukuye mu Karere ka Rulindo barushyiriye abakiliya babo batuye muri iyi Mirenge ya Kinyinya na Gisozi.

    Ati 'Aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage. Abafashwe bose n'urumogi bafatanywe bafungiye kuri sitatiyo ya Polisi ya Gisozi na Kinyinya ngo bakorerwe amadosiye abajyana mubugenzacyaha kugirango bakurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.'

    Polisi y'u Rwanda yashimiye 'abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwiriakwizwa mu baturage, inibutsa abandi gukomeza gutanga amakuru igihe hari uwo bamenye ko acuruza ibiyobyabwenge kujya batanga amakuru agafatwa.'

    Polisi kandi yaburiye abaturage bishora mu bikorwa byo gucuruza, kunywa, kwinjiza mu gihugu ibiyabwenge kubireka bagashaka ibindi bakora, kuko bahagurukiwe kandi amayeri yose bakoresha azwi bityo ntaho bizihisha.

    ‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n'urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

    Abafatanywe urumogi bari barushyiriye abakiliya babo muri Gasabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-polisi-yafashe-bane-bacuruza-udupfunyika-870-tw-urumogi

  • N’abakinnyi barabizi gutsindwa ku Mavubi si amahitamo – Shema Fabrice perezida wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice yavuze ko gutsindwa na Nigeria atari amahitamo ku ikipe y’Igihugu Amavubi, bagomba gutsinda.

    Yabitangarije muri Leta ya Uyo muri Nigeria aho Amavubi azakinira na Nigeria umukino w’umunsi wa karindwi mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025.

    Yavuze ko yamaze kubwira abakinnyi ko gutsindwa atari amahitamo. Ati 'Kuri njye gutsindwa ntabwo ari amahitamo ni byo nabwiye n’abakinnyi.”

    Yakomeje avuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo barebe ko bakora ibirenze ibyo abo baje basimbura bakoze mu Ikipe y’Igihugu.

    Shema Fabrice uherekeje ikipe y’Igihugu bwa Mbere nk’umuyobozi mushya wa FERWAFA (kuko yatowe ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize), yavuze ko abakinnyi bamwishimiye cyane kuko basanzwe bamuzi mu mupira.

    Ati 'Umwuka ni mwiza n’umutoza yabimbwiye ko abakinnyi basa nk’abishimiye umuyobozi mushya, kubera ko basanzwe bamuzi mu mupira. Umwaka ushize Nigeria twayitsindiye hano iwabo rero twakongera tukabikora.'

    Kugeza ubu Amavubi ari mu itsinda rya gatatu riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 13, u Rwanda na Bénin zifite 8, Nigeria ifite 7, Lesotho 6 mu gihe Zimbabwe ari iya nyuma ifite amanota 4.

    Shema Fabrice yavuze kogutsindwa atari amahitamo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11763

  • Hafi amarira gushoka, Miss Nishimwe Naomie yavuze 'Depression’ yatewe n’abamucyurira ko ari umuswa #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yavuze ko yagize agahinda gakabije 'Depression’ yatewe n’abantu bamucyuriraga kugira amanota make mu kizamini cya Leta.

    Yabitangarije mu kiganiro cyabaye ejo hashize ku wa 2 Nzeri 2025 yagiranye n’urubyiruko rw’abakobwa rusengera muri 'Women Foundation Ministries’ cyiswe 'Girls Impact Gathering’ cyari gifite insanganyamatsiko igira iti 'Empowered to Empower'.

    Miss Nishimwe Naomie yagarutse ku rugendo rwe muri Miss Rwanda kugeza atsinze ariko ibyari byishimo biza kuzamo amarira bikomotse ku manota yagize mu Kizami cya Leta.

    Ubwo yari ageze kuri iyi ngingo yameze nk’ufashwe n’amarangamutima n’amarira yenda kuza, avuga uburyo kumucyurira ku mbuga nkoranyambaga ko ari umuswa yagize amanota make mu kizamini cya Leta byamuteye agahinda gakomeye.

    Ati 'Twese twanyuze mu mashuri yisumbuye, hari abantu babonye amanota meza ariko hari n’ababonye amabi, ariko Imana ikunyuza mu kintu kugira ngo wige cyangwa uzacyigishe abandi. Ubwo mu rugo byashyushye nabaye Nyampinga abandi bana batanu ntabwo bavuga ibintu byose ni Naomie ariko amanota asohotse ndavuga nti noneho Mana yanjye.'

    'Amanota yarasohotse, natangiye kwishidikayaho noneho ndavuga ngo mfite iri Kamba ariko reba amanota yanjye […] icyo gihe nta n’icyizere nari nkifitiye noneho Covid izamo twese turi mu rugo, wabaye Nyampinga w’u Rwanda wakweretse abantu icyo gukora, noneho napositinga ifoto umuntu akaza ngo wowe uri umuswa urashyira hanze amafoto nicyo twagutoreye […] natangiye gusenga kuko nagize agahinda gakabije.'

    Amasengesho yakoze afatanyije n’umuryango we ni yo yamugaruriye icyizere byanageze igihe aza kurota umuntu amubwira ko yiyizi azi uwo ari we ndetse ko amanota yagize atari yo asobanura uwo ari we ngo yibuke ko yatsinze abantu ibihumbi 2000 muri Miss Rwanda rero ari ukubera icyo Imana yamutoranyirije guhagararira abantu. Ibyo byatumye yongera kwigarurira icyizere.

    Miss Nishimwe Naomie yasoje amashuri yisumbuye mu 2019 kuri Glory Secondary School mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (Maths, Economics and Geography [MEG]). Amanota yasohotse aragaragaza ko yagize 13 kuri 73.

    Miss Nishimwe Naomie yavuze agahinda gakabije yahuye nako kubera gucyurirwa kubona amanota make

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11764

  • Fermín López yemeje ko ari i Barcelone kugeza mu mwaka wa 2029 #rwanda #RwOT

    Fermín López, umukinnyi ukiri muto ukina hagati muri FC Barcelona, yatangaje ko yifuza kurangiza amasezerano ye muri iyi kipe kugeza mu mwaka wa 2029, kandi ko nta mugambi afite wo kuyivamo. Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Mundo Deportivo, uyu musore w'imyaka 21 y'amavuko yavuze amagambo yuzuyemo urukundo rudasanzwe afitiye Barça.

    Yagize ati: 'Nkiri umwana nimvaga nindamuka ngeze i Barcelona inzozi zanjye nzaba nzigezeho ubwo rero ni iki cyayinkuramo ntakanyujijeho!, nkunda iyi kipe, niyo mpamvu ntashaka kuyivamo vuba aha. Ndabona nzasoza amasezerano yanjye kugeza 2029.'

    Uyu mukinnyi umaze iminsi agaragaza impano n'ubushobozi mu kibuga hagati, yatangiye gusohora imvugo y'ubudahemuka, ibintu abafana ba FC Barcelona babonye nk'ikirango cy'ubwitange afite.

    Ni kenshi abakinnyi bakiri bato bakururwa n'amakipe akomeye ku Isi, ariko Fermín López we yashimangiye ko intego ye ari ukubaka izina mu ikipe y'ubuzima bwe, aho avuye mu ishuri ry'abato rya La Masia.

    Kuva yazamurwa mu ikipe nkuru, Fermín yakomeje kwerekana ko ari umukinnyi uzaba ingenzi mu mishinga y'ejo hazaza ya Barça. Abatoza be bamufata nk'umusore ufite imbaraga, ubumenyi n'ubushake bwo guharanira intsinzi. Abafana nabo bamaze kumugirira icyizere.

    Ibi byose byatumye amagambo ye afatwa nk'ubutumwa bukomeye bwo gutanga icyizere, ko ahazaza he ari ugusigasira ibendera rya FC Barcelona kugeza ku iherezo ry'amasezerano ye mu mwaka wa 2029.

    Fermín López yemeje ko ari i Barcelone kugeza mu mwaka wa 2029

    Source : https://kasukumedia.com/fermin-lopez-yemeje-ko-ari-i-barcelone-kugeza-mu-mwaka-wa-2029/

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, bitabiriye ibirori byo gufungura ku mugaragaro Igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball (Afrobasket U16), cyatangiriye i Kigali ku wa Kabiri.

    Ni irushanwa ryitabiriwe n'amakipe 12 mu bahungu na 11 mu bakobwa, rikaba rigiye gukinirwa Mu Rwanda n'abahungu n'abakobwa batarengeje imyaka 16 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Ubwo irushanwa ryatangira kuri uyu wa Kabiri, Mu mikino y'umunsi wa mbere, u Rwanda rwotwaye neza iy Bakobwa naho abahungu, batangiye batsindwa.

    Abangavu b'u Rwanda batsinze ikipe y'igihugu ya Tanzania manota 60-41, naho Ingimbi zo zatsinzwe na Angola ku manota 67-56 nyuma yo kongerwaho iminota itanu kuko umukino wari warangiye banganya 56-56 mu minota isanzwe.

    Undi mukino wabaye, Cameroun yatsinze Uganda amanota 57-50 mu cyiciro cy'abahungu.

    Indi mikino irakomeza kuri uyu wa Gatatu ikaba irimo kubera muri Petit Stade i Remera.

    U Rwanda ruzongera kugaragara mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo ingimbi zizahura na Sierra Leone, mu gihe abangavu bazongera gukina tariki ya 8 Nzeri 2025 bahura na Tunisia.

    The post Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisitiri-wa-siporo-nelly-mukazayire-yitabiriye-ibirori-byo-gutangiza-igikombe-cya-afurika-cyabatarengeje-imyaka-16-muri-basketball-yitabiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-wa-siporo-nelly-mukazayire-yitabiriye-ibirori-byo-gutangiza-igikombe-cya-afurika-cyabatarengeje-imyaka-16-muri-basketball-yitabiri