
Author: webrwanda
-
Huye: Abanyeshuri bo ku Kibondo baremeye abiga ku ishuri ribanza rya Mpare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abanyeshuri biga ku ishuri ribanza ryigenga ryitwa Ikibondo, ku wa 18 Werurwe 2022 bashyikirije ab’abakene biga ku ishuri ribanza rya Mpare ibikoresho (…) -
Ihere ijisho amafoto y'ubukwe bwa Miss Irene n'umusore uba mu Buyapani(Amafoto) #rwanda #RwOT
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 18 Werurwe 2022 ubanzirizwa no gusaba no gukwa Murebwayire Irene nyuma yaho aba bombi basezerana kubana akaramata imbere y'Imana murusengero rwa Four Square Kimironko.
Ku ya 27 Gashyantare 2022, nibwo uyu mukobwa yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi yakorewe n'urungano rwe mu birori bimenyerewe nka 'Bridal shower'.
Eugene wegukanye Irene asanzwe atuye mu gihugu cyo ku mugabane wa Asia cy'u Buyapani, aba bombi bakaba barasezeranye imbere y'amategeko kuwa 17 Werurwe 2022 mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyarugenge.
Murebwayire ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019 ahagarariye Intara y'Iburasirazuba.
Mu busanzwe, Murebwayire Irene yamamaye mu bikorwa bitandukanye birimo kumurika imideli nko muri Kigali Fashion Week
Nyuma y'uko kandi ku myaka 7 yagaragaye muri filimi ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, yari aherutse mu mwaka wa 2021 gutangira gushyira hanze iyitwa 'Kanyana'.
Murebwayire Irene yemeranyijwe na Eugene Ishimwe kubana nk'umugore n'umugabo




Byari ibyishimo k'umugeni n'abamwambariye



Abasaza bishimiye kubona ibirori by'abana





Umuhanzi Yvanny Mpano ari mbitabiriye ibi birori


-
Perezida wa Tchad yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, Umukuru w’Inama y’Igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad, Gen. (…)
-
Mu mukino w'Amateka unahenze muri shampiyona y'u Rwanda, ikipe ya Rayon Sports irakira Kiyovu Sports #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022 nibwo hakinwa umunsi wa 22 wa shampiyona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo, mu mikino ikomeye iteganyijwe ikipe ya Rayon Sports irakira Kiyovu SC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino uteganyijwe ku isaha wa saa cyenda zuzuye, uyu mukino kandi ukaba ari umwe muyihenze muri uyu mwaka ndetse no mu bihe byatambutse kuko kugura itike ku munsi w'umukino iyamake ari 5000 mu gihe iyaguzwe mbere iri kuri 3000.

Impande zombi ziba zashyizemo imbaraga nyinshi kubera guhangana kw'aya makipe kuko amateka agaragaza ko ubwo hari mu mwaka wa 1987, Kiyovu yabitse Rayon Sports kuri Radio Rwanda ko iyi kipe ikomoka i Nyanza yitabye Imana.

Nyuma y'imyaka 30 ubwo hari muri 2017, ikipe ya Rayon Sports yakoze ibidasanzwe itsindira Kiyovu SC ku Mumena bityo iyishora mu kiciro cya Kabiri nubwo itigeze ikina icyo kiciro, ku byapa Rayon yari yazanye ku kibuga harimo iby'uko yayishyinguye ndetse izana n'umusaraba ku kibuga.

Ubwo bukeba ndetse no guhangana ku mpande zombi kw'aya makipe kwarakomeje nanubu dore ko Kiyovu SC gutsinda umukino wa none yaba ishimangiye ko muri 2021-2022 itigeze itsindwa na Rayon Sport kuko mu mukino ubanza Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports 2-1.
Kugeza ubu uyu mukino ugiye gukinwa Kiyovu SC iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 47 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n'amanota 35.
Uko imikino y'umunsi wa 22 wa shampiyona ikinwa:
Kuwa Gatandatu, 19 Werurwe 2022
Rayon Sports vs SC Kiyovu (Kigali Stadium,15h00)
Etoile de l'Est FC vs MUKURA VS&L (NGOMA Stadium, 15h00)Ku cyumweru, 20 Werurwe 2022
Bugesera FC vs Marine FC (Bugesera Stadium, 15h00)
Espoir FC vs Gasogi Utd ( Rusizi Stadium, 15h00)
APR FC vs Rutsiro FC (Kigali Stadium, 15h00)
Etincelles FC vs Gorilla FC (Umuganda Stadium, 15h00)
Gicumbi FC vs Police FC (Gicumbi Stadium, 15h00)
Musanze FC vs AS Kigali (Ubworoherane Stadium, 15h00)Abakinnyi batemerewe gukina uyu munsi wa 22:
1. MBONYUMWAMI TAIBU (ESPOIR FC)
2. USABIMANA OLIVIER (ETINCELLES FC)
3. MALIPANGOU THEODORE CHRISTIAN (GASOGI UNITED)
4. ISHIMWE CHRSTIAN (AS KIGALI)The post Mu mukino w'Amateka unahenze muri shampiyona y'u Rwanda, ikipe ya Rayon Sports irakira Kiyovu Sports appeared first on RUSHYASHYA.
-
Ubuyobozi buriga uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butabangamira imikorere y’Urugomero rwa Nyabarongo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’urugomero rwa Nyabarongo buratangaza ko imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’isuri y’imigezi yiroha muri Nyabarongo, bibangamiye imikorere (…)
-
Busingye yemerewe guhagararira u Rwanda mu Bwongereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
U Bwongereza bwemeje Johnston Busingye, ko ahagararira inyungu z’u Rwanda nka Ambasaderi mushya muri icyo gihugu.
-
“Ndagushimira kuri buri kimwe cyose wankoreyeâ¦. Ndagukunda cyane babe wanjye ” - Amagambo ya Kimenyi Yves ku isabukuru y'umufasha we, Miss Uwase Muyango – YEGOB #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa 19 Werurwe nibwo Miss Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Miss Photogenic 2019 akaba ari n'umufasha wa Kimenyi Yves, yizihije isabukuru ye y'amavuko.
Kimenyi Yves abinyujije kuri snapchat ye yabwiye Miss Uwase Muyango amagambo meza y'urukundo azirikana agaciro afite mu buzima bwe ndetse anamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.
Kimenyi Yves yanditse amagambo akurikira:




-
Serge Ndayizeye yaba noneho yivumbuye burundu? Yaba yabonye icyangombwa cyo gukora muri Amerika agacika Kayumba Nyamwasa? #rwanda #RwOT
Hashize icyumweru kirenga uwitwa Serge Ndayizeye atagaragara kuri wa muzindaro wa RNC uzwi nk'Itahuka, naho abantu batandukanye kurubuga rw'Itahuka rwa Whats App barabaza amakuru bibaza niba arwaye cyangwa se yarataye akazi.

Ikigaragara Serge Ndayizeye si ubwa mbere yivumbuye kuko mu minsi ishize nkuko twabibabwiye, yivumbuye kuri Kayumba Nyamwasa avuga ko amadorali 300 akorera ari make baramuzamura bamugeza kuri 500 kandi ashyiraho ingingo ko ayo azajya yinjiza avuye kuri Youtube Channel azajya aba aye.
Muri RNC ntiwamenya gutandukanya niba Itahuka ari iya Serge ku giti cye cyangwa ari iya Kayumba, buri wese aba ashaka akarima yiharika.
Nkubu Benoit Muhoza wari uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka RNC France yavuye muri RNC hamwe na Jean Paul Turayishimye icyari RNC France gihinduka ARC Urunana Nyarwanda, ishyaka bari bamaze gushinga.
Tubibutse ko Serge Ndayizeye Serge atemerewe gukorera ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z'Amerika nyuma yo gufatwa agafungwa kubera ibyaba by'ubujura muri Farumasi yakoragamo yitwa Walgreens.Yibye amata y'umwana n'ibindi bikoresho kuko umugore we yari yabyaye, nuko afatwa na Camera urubanza ruba urucabana arafungwa.
Serge Ndayizeye yaje gufungurwa ku bwishingizi (on bail) n'abantu bafitanye isano na Ruharwa Pasteur Elizaphan Ntakirutimana wo ku Kibuye wakatiwe n'urukiko rw'Arusha akagwa muri Gereza batuye ahitwa Laredo muri Texas.
Serge Ndayizeye yarafunguwe ariko icyemezo cy'imyifatire yahawe ntabwo kimwemerera gukora. Umugore we yaje kumwirukana aribwo yataye umutwe agahita yihebera RNC no gufata Kayumba Nyamwasa nk'umucunguzi n'umubyeyi.
Serge Ndayizeye akigera muri Amerika yabaye ahantu hitwa St Louis muri Missouri, nyuma yimukira Louisiana aho yageze agakundana n'umugabo w'umuzungu amusubiza no mu ishuri mu gihe kigera ku myaka itanu.
Ibyo kuba umutinganyi Serge yaje kubirambirwa acika umugabo ajya kuba ahitwa Houston muri Texas, Serge wari umutinganyi yaje gushaka umugore babyarana abana babiri.
Icyo gihe Serge Ndayizeye yiyumvaga nk'umututsi ibya RNC ntibiraza. Yakundaga kwegera abantu avuga ko ari umututsi.
Nyuma yaho yaje kwerekeza Washington avuga ko ashaka akazi mu mwaka wa 2010 akubitana na RNC yarimo gushingwa abonana na Theogene Rudasingwa, wazengurukaga Amerika ashaka abayoboke abwira Serge Ndayizeye kuba mu buyobozi bw'urubyiruko rwa RNC.
Kwitabira Rwanda Day mu Buholandi mu mwaka wa 2015, byakozeho Serge Ndayizeye. Umugore yagiye ku murega kuri Polisi ko adatanga indezo kandi asigaye agenda, Serge yasabwe ibisobanuro uburyo yagiye mu Buholandi avuga ko ari abaterankunga bamurihiye; umugore kandi yari yeretse polisi ibiganiro byose Serge Ndayizeye akora biri kuri Youtube, Serge Ndayizeye avuga ko bitamwinjiriza.
Tubibutse ko Kayumba Nyamwasa ahemba Serge Ndayizeye mu ntoki kuko yibeshye akajya kuri compte bahita bafata igice bakagiha umuryango yirengagije. Niyo mpamvu avuga amagambo nk'ayabagombozi iyo ageze kuri mikoro ya Radiyo Itahuka kuko nibwo buzima asigaranye.
Serge Ndayizeye ariko iyo atari muri Radio, aganiriza inshuti ze ko atazi amaherezo ye, kuko amatiku yose n'ibyaha bya RNC bisa n'ibimujya mu gatwe kandi we avuga ibyo bamubwiye.
Yaba se noneho yafashe umwanzuro wa burundu wo kuva mu bya RNC/Itahuka? Tubitege amaso.
The post Serge Ndayizeye yaba noneho yivumbuye burundu? Yaba yabonye icyangombwa cyo gukora muri Amerika agacika Kayumba Nyamwasa? appeared first on RUSHYASHYA.
-
Imiyoborere dukeneye ni ishyira umuturage ku isonga – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye abayobozi mu nzego zinyuranye zo mu Karere ka Gakenke, ko imiyoborere ishyira (…)
-
Muhanga: Yafashwe agiye guha ruswa abapolisi bakoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ku wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe2022, yafashe uwitwa Nzabonimpa (…)
