Author: webrwanda

  • Amata y'ifu akorwa n'uruganda rwa Inyange azatangira gucuruzwa ku isoko ry'u Rwanda muri Nzeri – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 8 Kanama 2025, ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr. Jusin Nsengiyumva, yasuraga uruganda rw'amata y'ifu rwa Inyange ndetse n'uruganda rukora amakaro mu mabuye rwa East African Granite Industries zose ziherereye mu Karere ka Nyagatare.

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yashimiye ibikorwa by'izi nganda, anazisaba kongera umusaruro wazo kugira ngo zibashe kwagura isoko ryo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

    Umuyobozi Mukuru wa Inyange, Butare James, yavuze ko Minisitiri w'Intebe, kandi yanabagiriye inama yo kubanza guhaza isoko ry'imbere mu gihugu, mbere yo kugana amasoko mpuzamahanga.

    Ati 'Inama ya mbere yatugiriye ni ugushaka icyo twakora kugira ngo tuzamure umusaruro w'amata yaba no ku borozi ku kuntu twazamura umukamo kugira ngo uruganda rukora ku bushobozi bwarwo bwose, ikindi ni ku isoko ry'imbere mu gihugu, icyo twakora ngo tubanze dukore ibicuruzwa bihaza isoko ry'imbere mu gihugu mbere y'uko tujya hanze''

    Butare yakomeje asobanura ko kuva uru ruganda rw'amata y'ifu rwuzuye babanje gushyira imbaraga mu gukora amata y'ifu akenerwa n'inganda, yizeza Abanyarwanda ko Nzeri izasiga amata y'ifu ameze nka Nido bayashyize ku isoko.

    Ati 'Amata y'ifu twakoze ni amata ajya mu nganda kugira ngo inganda zikeneye gukora nka Ice cream, Yoghurt, abakora imigati babone ayo mata asabwa. Ubu ng'ubu rero turi gushaka gutangira gukora andi mata y'ifu asanzwe ameze nka Nido, mu minsi mike muraza kuyabona.''

    Butare yavuze ko bamaze kubona ibyangombwa byose bibemerera kujya ku isoko Mpuzamahanga agaragaza ko kuri ubu bari kongerera ubushobozi aborozi kugira ngo bongere umukamo. Yavuze ko kuri ubu uru ruganda rw'amata y'ifu aho rutangiriye rwatumye Amakusanyirizo y'amata bakoranaga yiyongera ava kuri 43 agera ku 139 mu gihugu hose.

    Uruganda rwa Inyange rumaze kubona isoko ry'aya mata akoreshwa mu nganda mu bihugu nka Turkiye,Sylie,Tanzania, Ghana, Oman, Misiri, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Kenya, Quatar, Zimnbabwe, Malawi n'ahandi henshi hatandukanye.

    Kugeza ubu uruganda rw'amata y'ifu rwa Nyagatare rukora kuri 31% by'umusaruro rwakabaye rutunganya, ubuyobozi bukavuga ko bukurikije uburyo uru ruganda aribwo rugitangira bitanga icyizere, aho ngo umusaruro uzagenda wiyongera buhoro buhoro.

    Amata y’ifu ari mu mifuka minini uruganda rwa Inyange rukora kuri ubu akoreshwa mu nganda

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye inganda zo mu Karere ka Nyagatare kongera umusaruro w’ibyo zikora

    Minisitiri w’Intebe, yeretswe ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora amata mu ruganda rwa Inyange

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yeretswe amabuye akorwamo amakaro

    Umuyobozi Mukuru wa Inyange, Butare James, yavuze ko Nzeri izasiga bakora amata y’ifu azashyirwa ku isoko ry’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amata-y-ifu-akorwa-n-uruganda-rwa-inyange-azatangira-gucuruzwa-ku-isoko-ry-u

  • Abasirikare bashinzwe imyitwarire muri RDF basoje amahugurwa y'ibyumweru bitandatu – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yateguwe na RDF ku bufatanye n'Igisirikare cya Qatar. Yakorewe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako (Rwanda Military Academy).

    Ibirori byo gusoza amahugurwa byayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Byitabiriwe kandi na Chargé d'Affaires wa Qatar mu Rwanda, Ali Bin Hamad, abayobozi bakuru muri RDF n'abandi bo mu Ngabo za Qatar.

    Amahugurwa yatanzwe yari mu byiciro bitandukanye, birimo kurinda abayobozi bakuru, kurwanya iterabwoba, kurwanya imyigaragambyo ihungabanya umutekano w'abaturage, no kwigisha abayahawe uko barwanira mu mijyi n'ahantu hari abantu benshi n'inyubako nyinshi bitangijwe.

    Yari agamije kubakira ubushobozi abakozi ba RDF mu bijyanye n'ubumenyi bukenewe mu guhangana n'ibibazo by'umutekano, kurinda abayobozi bakuru, guhangana n'iterabwoba no kubungabunga ituze ry'abaturage.

    Gen Mubarakh Muganga yashimiye Igisirikare cya Qatar ku bufatanye bwabo na RDF, anagaragaza uburyo umubano w'impande zombi ukomeje kubyara umusaruro.

    Yagarutse ku musanzu w'abarimu bo muri Qatar, badahwema kwifashisha ubuhanga bwabo mu gutoza abo mu Ishami rya RDF rishinzwe imyitwarire no kububakira ubushobozi, bakabaha ubumenyi bwifuzwa mu guhangana n'ibibazo bitandukanye.

    Gen Mubarakh Muganga yagaragaje ko RDF irajwe ishinga no kubakira ubushobozi abakozi bayo no gukomeza guhamya umubano n'ubufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe kubungabunga umutekano w'u Rwanda n'Akarere ruherereyemo.

    Ati 'Kuba witeguye neza mu bijyanye no kubungabunga umutekano, ubu ntabwo bisaba kuba ufite inzego zihamye gusa, ahubwo binasaba kuba ufite abakozi bafite ubumenyi buhagije, bashoboye guhangana n'ibibazo bitandukanye.'

    Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu RDF iha agaciro gakomeye ubufatanye bwayo n'Igisirikare cya Qatar, hagamijwe gukomeza guharanira inyungu z'impande zombi no gukomeza guhangana n'ibibazo by'umutekano bivuka umunsi ku wundi.

    Maj Nader Alhajri wari uhagarariye aya amahugurwa, yashimiye RDF ku bijyanye no guhora iharanira guteza imbere umubano wa Qatar n'u Rwanda binyuze mu mishinga itandukanye irimo n'iyi gahunda y'amahugurwa.

    Yakomeje ati 'Aya mahugurwa yashyizwe mu bikorwa nka kimwe mu bigize ubufatanye bw'ibihugu byombi. Ubumenyi bwatanzwe buzafasha Ishami rya RDF rishinzwe imyitwarire mu kuzuza inshingano zabo mu buryo bunoze ndetse bwa kinyamwuga.'

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yashimiye uruhare rwa Qatar mu guha ubumenyi bukwiye abasirikare ba RDF

    Abasirikare bashinzwe imyitwarire muri RDF bahuguwe no ku guhangana n’iterabwoba

    Abasirikare bo mu Ishami rya RDF rishinzwe imyitwarire bigishijwe no kurwanira mu mijyi ituwe cyane ndetse ifite inyubako ndende

    Abasirikare ba RDF bashinzwe imyitwarire basoje amahugurwa bahawe ku bufatanye na Qatar


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-bashinzwe-imyitwarire-muri-rdf-basoje-amahugurwa-bari-bamazemo

  • I Rubavu hari kubakwa ubwanikiro bufite ubushobozi bwo kubika toni 100 z'ibitunguru – #rwanda #RwOT

    Ubu bwanikiro bufite ubushobozi bwo kwakira toni enye ku munsi bukagira ububiko bufite ubushobozi bwo kubika toni 100 z'ibitunguru. Bufite kandi ubushobozi bwo kumisha ibitunguru bikaba byamara amezi atandatu bibitswe bitarangirika.

    Ni ubwanikiro buri kubakwa mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamirango ku buso bwa metero kare 3.310.

    Imirimo yo kubwubaka igeze ku kigero cya 60%. Buri kubakwa n'abakozi bahoraho bagera kuri 60. Bigitangira bageraga ku 180.

    Buzafasha abo mu mirenge ya Mudende, Cyanzarwe, Kanzenze, Busasamana, Bugeshi na Nyakiliba.

    Imirimo yo kubaka yatangiye muri Werurwe 2025 biteganywa ko buzuzura muri Nyakanga 2025, icyakora abubatsi bavuze ko bagowe n'imiterere y'ubutaka, basaba kongererwa igihe, aho kuri ubu bemeza ko imirimo yo kubaka izarangira mu Ukwakira 2025.

    ACP (Rtd) Joel Ndahiro ushinzwe imirimo yo kubaka ubu bwanikiro yabwiye IGIHE ko bufite umwihariko wa 'Green House' izaba ifite ubushobozi bwo kubika umusaruro amezi atandatu.

    Ati 'Umushinga wose uzatwara miliyari 2 Frw. Harimo azagenda ku nyubako, ubwiherero bw'imbere n'ubwo hanze, moteri yunganira amashanyarazi, ibiro by'abayobozi, parking, imashini zitwara umusaruro mu bwanikiro imbere n'inzu ibungabunga ubushyuhe bw'ibyumishijwe.'

    Yasobanuye ko iyi nzu ibungabunga ubushyuhe bw'ibihingwa izashyirwa muri ubu bwanikiro ari yo izajya ibikwamo ibitunguru bimaze gutunganywa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye IGIHE ko ubu bwanikiro buje kubafasha kubika neza umusaruro wangirikaga mu gihe ibiciro byamanutse, ukazagurishwa byongeye kuzamuka.

    Ati “Tumaze imyaka dufite ikibazo cy'ibitunguru byera ari byinshi mu bihe bimwe na bimwe, ku isoko ibiciro bikagabanyuka, abahinzi bagahomba […] ukaba wasaga n'umwuga wugarijwe n'uruhuri rw'ibibazo. Ubu bwanikiro buri kubakwa, bugiye kuba igisubizo ku musaruro wangirikaga.”

    Yavuze ko igihe ibitunguru bizajya byera ari byinshi bazajya babifata babitware mu bwanikiro bategereze ibiciro byiza, abahinzi bakomeze bahinge kuko amahirwe yo guhomba azaba yavuyeho.

    Yanavuze ko ubu bwanikiro buzacungwa na koperative imwe, aho bishoboka ikazajya igurira umusaruro abandi bahinzi ku biciro byiza mu gihe byamanutse, ikazawugurisha byongeye kuba byiza.

    Ikindi ni uko izajya iwubabikira bakazishyurira serivisi bahawe kandi byose bizakorwa neza.

    I Rubavu hari kubakwa ubwanikiro bwa miliyari 2 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-rubavu-hari-kubakwa-ubwanikiro-bwa-miliyari-2-frw

  • U Rwanda n'ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y'ubufatanye azageza 2028 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma y'u Rwanda n'ikipe ya  FC Bayern Munich bongereye amasezerano y'imyaka itatu (2025—2028).

    Ni amasezerano agamije guteza imbere impano nshya mu mupira w'amaguru no kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y'impande zombi.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Jan-Christian Dreesen, Umuyobozi Mukuru wa FC Bayern Munich, yagize ati:

    'Mu biganiro byubaka twagiranye ku cyerekezo cy'ahazaza, twemeranyije ko igice cyihariye cy'ubu bufatanye ari ibikorwa byacu byo guteza imbere impano dukorera i Kigali binyuze muri FC Bayern Academy'.

    Twiyemeje rero guhindura ubu bufatanye bukaba gahunda yihariye yo gushakisha no guteza imbere impano, no kwagura FC Bayern Academy i Kigali, aho ifite intego za siporo n'imibereho myiza. Ibi bikaba bihuye neza n'intego zacu zo guteza imbere impano z'abakinnyi muri Afurika.'

    Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Development Board (RDB), nawe yagize ati: 'Intsinzi ya FC Bayern Academy i Kigali ni urugero rufatika rw'ibishobora kugerwaho n'ubufatanye bwa siporo bushingiye ku igenamigambi.'.

    'Tugiye kwinjira mu cyiciro gishya, aho tuzibanda ku gushakisha impano, gutanga amahugurwa ku batoza, no kongera ibikorwaremezo bya siporo.'

    Ubu bufatanye kandi  buzadufasha mu murongo w'intego zacu zo gushyira u Rwanda ku ruhando rw'isi nk'igicumbi cy'ubukerarugendo, ishoramari, na siporo yo ku rwego rwo hejuru.'

    Aya masezerano mashya azibanda ku kwagura ibikorwa bya FC Bayern Youth Academy i Kigali, gushyiraho gahunda zifasha urubyiruko kubona amahirwe yo gutozwa ku rwego mpuzamahanga, no gukomeza kumenyekanisha u Rwanda nk'ahantu heza ho gukorera ibikorwa bya siporo n'ishoramari.

    Mu minsi ishize, abakinnyi babiri b'Abanyarwanda Ndayishimiye Barthazar na David Okocebatoranyijwe mu ikipe ya Bayern Munichen y'abari munsi y'imyaka 19 ikaba ihuza abakinnyi baturutse hirya no hino ku isi aho bafite amarerero.

    Ubu bufatanye kandi buje nyima yaho u Rwanda rufitanye amasezerano y'ubufatanye n'andi makipe yo ku mugabane w'i Burayi arimo Arsenal yo mu Bwongereza, Atletico Madrid yo muri Esipanye na PSG yo mi Bufaransa.

    The post U Rwanda n'ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y'ubufatanye azageza 2028 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-nikipe-ya-bayern-munich-yo-mu-budage-bongereye-amasezerano-yubufatanye-azageza-2028/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-nikipe-ya-bayern-munich-yo-mu-budage-bongereye-amasezerano-yubufatanye-azageza-2028

  • Nyarugenge: Abatwara abagenzi kuri moto basabwe kurangwa n'ubunyamwuga, ikinyabupfura n'isuku – #rwanda #RwOT

    Ni inama yabaye ku wa Kane tariki ya 7 Kanama, kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pele, i Nyamirambo, yitabirwa n'abasaga 1800 bakorera muri aka karere no mu bindi bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, hagamijwe kwigira hamwe ibibazo abamotari bahura nabyo n'icyakorwa ngo barusheho kunoza akazi bakora kinyamwuga.

    Umuyobozi wungirije w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda; ACP Fabien Musinguzi, yavuze ko umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ufitiye benshi akamaro ndetse n'igihugu bityo ko ukwiye gukorwa neza kandi kinyamwuga.

    Ati 'Umurimo mukora twese udufitiye akamaro ukakagirira n'igihugu kuko ufasha mu gutwara abantu n'ibintu by'umwihariko. Ni umurimo ukwiye rero gukoranwa ubunyamwuga, ikinyabupfura no kurangwa n'isuku kandi hubahirizwa amategeko agenga umuhanda kugira ngo akazi gakorwe neza, bityo kabagirire akamaro n'imiryango yanyu ndetse n'igihugu muri rusange.'

    ACP Musinguzi yakomeje avuga ko Moto nyinshi zifatirwa mu makosa arimo guhisha nimero iranga ikinyabiziga (Plaque), gutwara banyoye ibisindisha, kutubahiriza ibyapa byo mu muhanda n'ibimenyetso bimurika, kunyura mu muhanda utemewe (sens unique), guca mu nzira z'abanyamaguru n'ayandi makosa.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Alexis Ingagare, yashimiye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto kuba bitabira gahunda z'ibikorwa rusange by'iterambere, abasaba gukomeza gufata neza ibikorwaremezo, kwimakaza imyitwarire yo kwirinda impanuka zo mu muhanda no kurangwa n'isuku birinda guta imyanda ahabonetse hose, ahubwo bakayishyira ahabugenewe.

    Akingeneye Christine, Umukozi wa RURA ushinzwe gutanga ibyangombwa ku bamotari, yababwiye ko bagiye gutangira kubaha imyambaro ibaranga izwi nk'amajire, abasaba kuzayifata neza no kwirinda kugenda batayambaye.

    Umuyobozi wa Koperative Ishema taxi moto Muhima ikorera mu Karere ka Nyarugenge, Ingabire Leonard, yagaragaje ko bishimiye imikoranire myiza inzego zombi Polisi y'u Rwanda na RURA zidahwema kubagaragariza mu buzima bwabo bwa buri munsi, bikabafasha mu migendekere myiza y'akazi.

    Abatwara abagenzi kuri moto basabwe kurangwa n'ubunyamwuga, ikinyabupfura n'isuku

    Umuyobozi wungirije w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda; ACP Fabien Musinguzi, yavuze ko umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ufitiye benshi akamaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abatwara-abagenzi-kuri-moto-basabwe-kurangwa-n-ubunyamwuga

  • ACP Rutikanga yakebuye abanywa inzoga nk'abifuza kuzimara ku Isi – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa yabutambukije ku wa 08 Kanama 2025.

    ACP Rutikanga Boniface yavuze ko 'Zizahoraho wishaka kuzinywa nk'uwifuza kuzimara ku Isi. Irinde ibisindisha byangiza ubuzima bikanagira uruhare mu kubangamira ituze rusange.'

    Ubu butumwa bwakiriwe n'abantu mu buryo butandukanye, aho benshi bagaragaje ibitekerezo byabo, bunganira Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu.

    Uwitwa Bwiza Sharon yavuze ko 'Icyakora byo hari abantu ureba ukuntu banywa inzoga ukagira ngo inganda zigiye guhagarara gukora izindi. Tunywe mu rugero n'ejo n'umunsi icyaka ntikijya gishira.'

    Muneza we yagize ati 'Ibaze usinze muri uyu mugoroba ugakora ibara rituma ufungwa. Dosiye yawe yazasubukurwa ku wa mbere. Tunywe mu rugero dusigasire ituze rusange.'

    Mukatete we yavuze ko yabonye ubu butumwa, maze yibuka umusinzi yabonye mu minsi ishize yananiwe kwiyuriza moto, yongeraho ngo 'Tunywe mu rugero.'

    Mu 2023, nibwo hatangijwe gahunda ya Tunyweless isaba abantu kunywa mu rugero.

    Iyi gahunda by'umwihariko yashyizweho hagamijwe gushishikariza abari hagati y'imyaka 18-35 kunywa ibisindisha ku kigero cyo hasi kugirango babeho ubuzima bwiza.

    Nubwo kuri ubu iyi gahunda ivugwa henshi mu gihugu, haracyari bamwe bayumva ukwabo bigendanye n'inyota yabo, akaba ari yo mpamvu hahoraho gahunda n'ubukangurambaga byo gukangurira abakiri bato kwita ku buzima bwabo birindi ibisindisha bishobora gushyir ubuzima bwabo mu kaga.

    pic.twitter.com/AtMEtdnPmN

    — ACP B Rutikanga (@RNPSpokesperson) August 8, 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/acp-rutikanga-yihanangirije-abanywa-inzoga-nk-abifuza-kuzimara-ku-isi

  • Umuhanzi Young Jally aheruka gusohora indirimbo yise 'SAVA Lee' ikomeje kuvugisha abatari bake #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Young Jally, ukomoka mu Rwanda ariko ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kwerekana impano ye idasanzwe mu muziki aho aheruka gusohora indirimbo nshya yise 'SAVA Lee'. Iyi ndirimbo nshya ikaba imaze iminsi mike isohotse, ku bakunda injyana zigezweho zihuza umudiho wa Afrobeat, R&B n'umuziki ucengera mu mitima bavuze ko iyi ndirimbo ariyo iri kubakorera umunsi.

    Young Jally, umaze igihe akorera umuziki muri Amerika, asanzwe azwiho guhanga indirimbo zifite ubutumwa buhamye kandi bufite aho buhurira n'ubuzima bwa buri munsi.

    Mu kiganiro yagiranye na Kasuku Media, yavuze ko 'SAVA Lee' ari inkuru y'urukundo ihuza amagambo yuje impuhwe, ubunyamwuga mu myandikire n'imiririmbire, ndetse n'urusobe rw'amajwi akurura amatwi.

    Yongeyeho ko iyi ndirimbo yayitekereje ubwo yari mu rugendo rw'akazi, maze akabona ari ingenzi guha abafana be igihangano kibashimisha kandi kibahuza mu buryo bw'umuziki n'ubutumwa. 'SAVA Lee si indirimbo isanzwe, ni inkuru yanjye bwite ariko yanditse mu buryo buri wese ashobora kuyibonamo,' niko Young Jally yabivuze.

    Iyi ndirimbo yatunganyijwe n'umwe mu batunganya umuziki Pakkage kugeza ubu uri mu bakunzwe mu gihugu cy'u Rwanda ndetse no hanze yacyo, iyi ndirmbo kandi ikomeje gufata imbuga nkoranyambaga bitewe n'umwimerere ifite.

    Abasesenguzi mu bya muzika bavuga ko iyi ndirimbo ishobora kuba imwe mu zizafasha Young Jally gukomeza kwagura izina rye, kuko imaze no guca ku maradiyo amwe namwe bitewe n'umwimerere ikoranye.

    Abafana barasabwa kuyireba ku rubuga rwa YouTube no kuyisangiza inshuti kugira ngo ubutumwa bwayo bugere kure. Young Jally nawe yatangaje ko agiye gukomeza gukora indirimbo nziza zishimisha abafana mu ngeri zose ku Isi.

    Umuhanzi Young Jally aheruka gusohora indirimbo yise 'SAVA Lee' ikomeje kuvugisha abatari bake
    Young Jally, umaze igihe akorera umuziki muri Amerika, asanzwe azwiho guhanga indirimbo zifite ubutumwa bufite aho buhurira n'ubuzima bwa buri munsi
    Iyi ndirimbo nshya ikaba imaze iminsi mike isohotse, ku bakunda injyana zigezweho zihuza umudiho wa Afrobeat, R&B

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-young-jally-aheruka-gusohora-indirimbo-yise-sava-lee-ikomeje-kuvugisha-abatari-bake/

  • Rubavu: Gitifu afunganywe n'abaturage babiri bakekwaho kugurisha inka za Girinka – #rwanda #RwOT

    Uyu Gitifu w'Akagari yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki 4 Kanama 2025, nyuma y'umunsi umwe asubije kuri konti ya Girinka amafaranga yakekwagaho kuriganya.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric, yabwiye IGIHE ko 'Nyuma y'uko abaturage babiri bagurishije inka bahawe muri Girinka barafashwe bashyikirizwa RIB, bagezeyo batanga amakuru ko inka bazigurishaga bakagira amafaranga baha Gitifu ngo bazaguramo izindi nka nto, ni bwo yahamagajwe kuri RIB atinda kwitaba, nyuma yo gushaka ayo mafaranga abaturage bari baramuhaye akayasubiza kuri Konti ya Girinka ni bwo yitabye, ahita atabwa muri yombi.'

    Yakomeje avuga ko aba baturage bagifatwa na RIB bahise biyemerera ko bagurishije inka bahawe muri gahunda ya Girinka, gusa bavuga ko hari igice cy'amafaranga bahaye Gitifu w'Akagari, aho umwe yari yaramuhaye ibihumbi 150 Frw undi amuha ibihumbi 260 Frw.

    Yahamije ko uyu Gitifu w'Akagari n'ubwo yari yaratinze kwitaba RIB yakomeje kwitabira akazi nk'ibisanzwe, ariko akajya agendera kure inzego zishinzwe umutekano.

    Yaboneyeho gusaba abaturage bahawe inka muri Girinka kwibuka ko baba barazihawe ngo zibateze imbere, bagire aho bava n'aho bagera ndetse yibutsa abayobozi ko bakwiriye kurangwa n'indangagaciro ya bandebereho.

    Kuri ubu abafashwe bafungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Mudende.

    Gahunda ya 'Girinka Munyarwanda', yatangijwe mu mwaka wa 2006, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy'imirire mibi no guteza imbere ubuzima n'imibereho myiza mu Banyawanda.

    Gitifu w’Akagari ko mu Karere ka Rubavu afunganywe n'abaturage babiri bakekwaho kugurisha inka za Girinka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-gitifu-afunganwe-n-abaturage-babiri-bakekwaho-kugurisha-inka-za-girinka

  • Umugabo w'i Rusizi yafatanywe urumogi yarwihambiriyeho arenzaho imyenda – #rwanda #RwOT

    Ukekwa yafatiwe mu Mudugudu wa Cyangungu, Akagari ka Kacyangungu, Umurenge wa Kamembe tariki 7 Kanama 2025.

    Saa Tanu nibwo Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe uyu mugabo ukomoka mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe yihambiriyeho urumogi arenzaho imyenda.

    Uwo mugabo wavuze ko yari aruvanye mu Murenge wa Mururu yari ahetswe kuri moto n'umumotari w'imyaka 26 amujyanye muri Gare ya Rusizi ngo atege yerekeza mu Karere ka Nyamagabe.

    Saa Cyenda n'Igice, Polisi yahise ita muri yombi ndetse umugore w'imyaka 34 wo mu Mudugudu Karanjwa, Akagari ka Tara, Umurenge wa Mururu, yahise yemera ko ariwe uranguza urumogi uyu mugabo.

    Uyu mugore yavuze ko yari amaze kumuha urumogi inshuro ebyiri, ari kumwe n'uwo bahimba Rukara nawe waje gufatirwa i Nyamagabe afite ibilo 3 by'urumogi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yabwiye IGIHE ko abatawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi na RIB ya Kamembe.

    Ati 'Polisi iraburira abantu bishora mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge na magendu ko bakwiye gucika kuri uwo muco kuko bibagiraho ingaruka zirimo no gufungwa.Turashima ubufatanye bw'abaturage na polisi kuko aba bafashwe ku makuru tuba twahawe n'abaturage tukayahuza n'ayacu tuba dufite bakabasha gufatwa'.

    Ingingo ya 263 mu itegeko rigenga ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu ya miliyoni 20Frw ariko atarenze miliyoni 30Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ku biyobyabwenge bikomeye ubihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n'ihazabu ya miliyoni 15Frw ariko atarenze miliyoni 20Frw.

    Igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu ya miliyoni 5Frw ariko zitarenze miliyoni 10Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 n'icya 3 by'iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n'ihazabu ya miliyoni 30Frw ariko atarenze miliyoni 50Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-yafatanywe-urumogi-yarwihambiriyeho-arenzaho-imyenda

  • MIGEPROF yasabye abagabo bafite abagore bonsa kubarinda guhangayika – #rwanda #RwOT

    Ibi yabibasabye ku wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025 ubwo mu Murenge wa Matimba uherereye mu Karere ka Nyagatare hizihirizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe konsa.

    Uyu munsi wahujwe no gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe konsa ndetse n'ubukangurambaga bw'ukwezi kose bugaruka ku kamaro ko konsa bufite insanganyamatsiko igira iti 'Konsa neza ni ahazaza heza.''

    Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille, yavuze ko bagenda babona ko imibare yo konsa igabanyuka, agaragaza ko atari mu Rwanda gusa kuko no ku Isi hose imibare y'ababyeyi bonsa yagabanyutse cyane ikagera kuri 38% mu gihe mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe na DHS bwo muri 2020 bugaragaza ko ababyeyi bonsa abana babo neza ari 81%.

    Ati ''Ibi rero bihura n'iterambere turimo n'Isi idusaba gukora, tugakorera hanze y'ingo zacu nk'ababyeyi bikaba bituma ariyo mpamvu iyo mibare igenda igabanyuka.''

    Batamuriza yagaragaje ko iyo ababyeyi batonsa neza abana babo binagira uruhare mu kongera igwingira mu bana.

    Yakebuye abagabo bakoresha imirimo ivunanye abagore bonsa ndetse n'abatuma bahangayika, agaragaza ko ibi byose bituma babura amashereka.

    Ati ''Ibituma umugore atonsa neza harimo umuhangayiko, mukwiriye kurinda umugore guhangayika, mukamurinda umunaniro ukabije, mukagabanya imirimo ishobora kunaniza umugore. Mukwiriye kumubonera ibimutunga, amazi meza, kugira isuku, imirimo yo mu rugo mukayifatanya kugira ngo umubyeyi aze kubona n'umwanya wo konsa.''

    Nyirandikubwimana Claudine ufite umwana w'amezi atandatu, yavuze ko iyo yashwanye n'umugabo we bituma atabona amashereka.

    Ati 'Iyo nashwanye n'umugabo wanjye amashereka ntabwo aza neza, ikindi iyo mfite ibibazo byinshi ndi gutekerezaho nabwo biragorana. Konsa bisaba kuba umeze neza mu mutwe.''

    Iradukunda Jacqueline usanzwe ari umurezi ku Rwunge rw'Amashuri rwa Matimba unafite umwana yonsa, yavuze ko ku kigo akoreramo bamworohereza konsa umwana we kuko babashyiriyeho icyumba bonkerezamo bikabafasha gukora akazi neza.

    Umukobwa w'imyaka 19 wabyaye yiga mu mashuri yisumbuye afite imyaka 16, yatanze ubuhamya bw'ukuntu yabyaye ari muto, ababyeyi be ndetse n'ubuyobozi bw'ikigo bakamworohereza kujya konsa akagaruka mu ishuri. Yagaragaje ko byatumye akomeza kwiga ndetse n'umwana we agakura neza.

    Ati 'Konsa umwana ni byiza bituma umwana akura neza, ubu umwana wanjye ameze neza kuko byose ndabifatanya nkiga neza nkanatsinda kandi nkanonsa umwana wanjye neza.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, yagaragaje ko iyo ababyeyi bonkeje abana neza binagabanya igwingira, asaba abagabo kudatererana abagore babo mu gihe bonsa.

    Ati 'Konsa si inshingano y'umugore gusa ahubwo ni inshingano y'umuryango twese. Bituma turerera u Rwanda tukanarera abayobozi b'ejo hazaza beza.''

    MIGEPROF ivuga ko igiye kongera imbaraga mu gusaba ibigo gushyiraho icyumba cy'umubyeyi mu rwego rwo gufasha abakozi kubona aho bakonkereza abana babo, ibituma abana bonswa inshuro zagenwe ku munsi.

    Abana bahawe indyo yuzuye

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Batamuriza Mireille, yasabye abagabo bafite abagore bonsa kubarinda guhangayika kuko bituma babura amashereka

    Ababyeyi bigishijwe konsa n'uburyo bafata neza abana babo

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, yasabye abagabo kudatererana abagore mu gihe bonsa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/migeprof-yasabye-abagabo-bafite-abagore-bonsa-kubarinda-guhangayika