
Author: webrwanda
-
Igitekerezo: Ese bariya bantu bamesera abandi mu mutwe nta kuntu bagarukira ku mutwe gusa? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Hirya no hino abantu benshi bajya gukoresha imisatsi mu nzu zikora ubu bucuruzi(salon) bagaragaza ko ababamesera mu mutwe barengera bakagera no ku zindi (…) -
Umunyarwenya Trevor Noah yanenze abanga Afurika, akomoza no ku bimukira bagombaga kuzanwa mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyiri ikiganiro The Daily Show, akaba n’umunyarwenya wo muri Afurika y’Epfo, Trevor Noah, yavuze ko abantu badakwiye guhora bareba Afurika mu bintu bike (…)
-
IFOTO Y'UMUNSI: Dorcas wo mu itsinda Vestine na Dorcas arimo gukama – YEGOB #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa 19 Kamena 2022 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Dorcas wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas aho yararimo gukama.
Iyo foto ni iyi ikurikira:


Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-dorcas-wo-mu-itsinda-vestine-na-dorcas-arimo-gukama/
-
Igitekerezo: Ese bariya bantu bamesera abandi mu mutwe nta kuntu bagarukira ku mutwe gusa? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Hirya no hino abantu benshi bajya gukoresha imisatsi mu nzu zikora ubu bucuruzi(salon) bagaragaza ko ababamesera mu mutwe barengera bakagera no ku zindi (…) -
Arsenal igiye gutanga akayabo mu cyumweru kimwe izana abakinnyi 2 ikeneye cyane #rwanda #RwOT
Muri iki cyumweru, Arsenal irateganya kongera mu ikipe yayo abandi bakinnyi babiri, kuko Mikel Arteta arashaka gukomeza ikipe ye kugira ngo izabe iri ku rwego rwo hejuru mu mwaka w'imikino 2022/23.
Ikipe ya Gunners yamaze gusinyisha Marquinhos yakuye muri Sao Paulo mu gihe FC Porto yemeje ko yamaze kumvikana n'iyi kipe yo mu Bwongereza ku mukinnyi wayo Fabio Viera ndetse ngo azishyurwa miliyoni 35 z'amapawundi.
Bombi bari munsi y'imyaka 23 kandi bujuje ibyo umutoza Arteta yifuza ku bakinnyi arimo gushaka.
Nk'uko ikinyamakuru Mail kibitangaza, ngo Arsenal yiteguye gukoresha hafi miliyoni 70 z'amapawundi ku bandi bakinnyi ishakisha barimo Gabriel Jesus wa Manchester City hamwe na myugariro wa Ajax, Lisandro Martinez.
Akayabo ka miliyoni 35 z'amapawundi yatanze kuri Gabriel Jesus bwa mbere yatewe utwatsi ubu iri kwitegura gutanga andi. Martinez nawe Arteta aramubonamo umukinnyi wakwinjira neza mu mikinire ye.
Bivugwa ko City ishaka hafi miliyoni 50 z'amapawundi kuri Jesus, usigaje umwaka umwe mu masezerano ye, akazemererwa kuva muri iyi kipe muri iyi mpeshyi.
Uyu munya Brazil yatsinze ibitego 95 mu mikino 236yakinnye kuva yinjira muri City kuri miliyoni 31 z'amapawundi avuye muri Palmeiras muri 2017.
Biravugwa ko ibiganiro bizakomeza kwihuta kugira ngo Jesus asinye, kandi Arsenal ishishikajwe no kumubona vuba bishoboka, bityo bakibanda ku bandi bifuza.
Bivugwa ko Jesus yifuza kongera gukorana na Arteta, nubwo Gunners idashobora kumuha gukina muri Champions League.
Hagati aho, Martinez yatanga irushanwa ryiza kuri Gabriel na Ben White bakina inyuma. Aba bombi bakinnye imikino myinshi mu mwaka w'imikino ushize, ariko kuko Arsenal igiye gukina Europa League, Arteta arashaka kongera imbaraga mu bwugarizi bwye nubwo Rob Holding na William Saliba nabo bari mu ikipe.
Youri Tielemans ni irindi zina ryavuzwe mu bifuzwa, nubwo Gunners ishaka kugurisha abakinnyi mbere yo gusinyisha uyu Mubiligi.
Asigaje umwaka umwe ku masezerano ye muri Leicester City kandi ashobora kuboneka kuri miliyoni 25 z'ama pound.
-
#CHOGM2022: Uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 20 Kamena 2022 i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu gihe imirimo y’inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) izaba ikomeje, imwe mu mihanda yo mu (…)
-
Symphony Band na Sibomana Athanase babimburiy… – #rwanda #RwOT
Iri iserukiramuco ngarukamwaka ritegurwa na ‘Ikirenga Art Culture Promotion', rigamije guhuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye kugira ngo bamenye u Rwanda binyuze mu muco warwo, ururimi, n’ubwiza nyaburanga.
Muri uyu mwaka, iri serukiramuco ryajyanywe mu mujyi wa Musanze aho ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu, rikazasozwa ku ya 26 Kamena 2022. Rizarangwa n’ibitaramo by'ubuhanzi n'ubugeni, gusura ahantu nyaburanga, ndetse n'ibiganiro byibanda ku muco nyarwanda.
![]()
Athanase acuranga
Mu itangizwa ry’ibitaramo, abasaga 150 bitabiriye ibirori byabereye kuri Fatima Hotel, abayobozi b’intara y’amajyaruguru ndetse n’akarere ka Musanze baha ikaze iri serukiramuco, ndetse habaho gutaramirwa na Sibomana Athanase wacuranze umuziki gakondo ndetse na Symphony Band mu muziki ugezweho.
Mu birori byatangiye i Saa 19:00 z’umugoroba, Nizeyimana Luckman wari ‘MC’ yatangiye aha ikaze abitabiriye, anaha umwanya umuhanzi Sibomana Athanase wacuranze inanga zizwi ari zo ‘Inyama ya Nyamunsi na ‘Ramba Rwanda’, ashimangira ko nta kintu cyiza kibaho nko kugira Igihugu cyiza nk’ u Rwanda.
Hakizimana Pierre uyobora Ikirenga Art Culture Promotion yavuze ko bafite intego yo kuzamura ubuhanzi n’ubugeni kandi bitaye ku kureshya ba mukerarugendo, hagamijwe ko abahanzi batungwa n’ibyo bakora kandi badatanye n’umuco ndetse n’indangagaciro Nyarwanda.
![]()
Luckman na Hakizimana Pierre
Twizerimana Clement, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Ishami ry’Imiyoborere myiza wari uhagarariye umuyobozi w’akarere, yahaye ikaze abateguye ibitaramo ndetse n’abashyitsi barimo abayobozi b’ibigo byikorera, abahagarariye abahanzi, abahagarariye inzego za Leta n’abandi.
Bwana Twizerimana yashimiye ko iri serukiramuco rikomatanyije umuco, ubuhanzi n’ubukerarugendo bijyanye n’uko Akarere ka Musanze ari igicumbi cy’ibyo byose, kakaba kihariye ku bukerarugendo.
Karake Ferdinand wari uhagarariye Guverineri w’intara y’amajyaruguru asanzwe anabereye umujyanama, yashimiye Ikirenga Art Culture Promotion n’abo bafatanyije gutegura iri serukiramuco.
Yagize ati “Igitaramo nk'iki kukizana i Musanze ni iby'agaciro gakomeye, gutarama mu muco nyarwanda ni ibidufasha kuko ‘Agahugu katagira umuco karacika’. Ntibigomba kutubaho ahubwo tugomba gusigasira umuco.”
Yongeyeho ati “Ntabwo umujyi wa kabiri (Musanze) upfa kuba uwa kabiri, abantu baba bakora cyane kandi batekereza cyane. Ni ngombwa rero ko habaho n’umwanya wo kwidagadura no kuruhuka, kandi byose hamwe bigateza imbere umuco n’ubukerarugendo.”
Kamasoni Alice ushinzwe Ubuhanzi no guteza imbere ubukerarugendo bishingiye Ku muco mu Nteko y’Umuco, yashimiye ubufatanye bwiza bwa Ikirenga Art Culture Promotion n’akarere ka Musanze byatanze iri serukiramuco ridasanzwe.
Yagize ati ‘Ndashimira cyane akarere ka Musanze dusanzwe tuziho ubukerarugendo bushingiye ku ngangi, ndashimira ko bemeye kurenga urwo rubibi, bakemera ko haba ubukerarugendo bushingiye ku muco.”
Madame Kamasoni yashimiye ko ingeri zose z’abahanzi n’abanyabugeni zahawe umwanya kugira ngo barekane impano zabo, kandi iri serukiramuco rigire umutahe ku iterambere ry’ibyo bakora.
![]()
Madame Kamasoni
Yasoje ati “Ubuhanzi buturyohere ariko bunatubere umwanya wo kwiga no gusangiza abandi ibyiza byacu.”
Nyuma y’aho Symphony Band yahawe umwanya wo gususurutsa abitabiriye ibirori, abayigize babanza gucuranga indirimbo zo muri Nigeria na Kenya mbere yo kuririmba indirimbo ebyiri; Ide na Respect izabo bwite.
Kuri iki Cyumweru, ibitaramo birakomereza mu mujyi wa Musanze imbere y’isoko rya GOICO, ahararirimba abahanzi bakomeye barimo Bushali, Symphony Band, Joshari n’abandi bakunzwe na benshi.
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Mazimpaka Kennedy uyobora ibikorwa
![]()
![]()
Symphony Band baririmba
-
Imirwano irakomeje hagati ya M23 na FARDC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utangaza ko umaze kwakira imiryango 635 (…)
-
#CHOGM2022: Abakuru b’Ibihugu 35 bategerejwe i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abakuru b’Ibihugu 35 kugeza ubu ni bo bemeje ko bazitabira inama ihuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM) 2022, igomba gutangira kuri (…)











