
Author: webrwanda
-
Bafite impungenge z’amapoto y’amashanyarazi ashaje ashobora kubagwira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abaturage b’Akarere ka Gakenke n’aka Nyabihu barasaba ko amapoto y’amashanyarazi yashaje yasimbuzwa, aho bemeza ko akomeje kubagwira ibyo bikabatera (…) -
APR FC igomba gucakirana na AS Kigali, shampiyona izatangira mu kwezi gutaha #rwanda #RwOT
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23 izatangira mu kwezi gutaha ni mu gihe izasozwa muri Kamena 2023.
Ibi bikaba byavuye mu nama yahuje abayobozi b’amakipe bari kumwe n’abatoza babo n’umunyamabanga wa FERWAFA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Kamena 2022.
Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yigaga ku gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23 izatangirira.
Yemeje ko shampiyona izatangira tariki ya 19 Kanama 2022 isozwe tariki ya 23 Kamena 2023.
Umukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu “Super Cup” uzaba tariki ya 12 Kanama 2022, uzahuza APR FC yegukanye shampiyona na AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro.
AS Kigali izakina na APR FC muri Super Cup -
Eric Ten Hag yatangiye akazi muri Manchester United anyagira bikomeye Liverpool #rwanda #RwOT
Umutoza mushya wa Manchester United Eric Ten Hag yatangiye akazi ko kuzura iyi kipe yasubiye inyuma aho mu mukino wo kwitegura shampiyona y'umwaka utaha,abasore be banyagiye Liverpool ibitego 4-0.
Byasabye umukino umwe gusa ngo umutoza wa Manchester United, Erik Ten Hag yihanangirize Liverpool ayitsinda ibitego 4-0,mu mukino wa gicuti wabereye I Bangkok.
Uyu mukino wo kwitegura shampiyona watanzwemo igikombe,United yatsindiwe na 2' Sancho ku munota wa 30,Fred kuwa 33, Martial nawe asongamo kuwa 35.Agashinguracumu katsinzwe na Facundo Pellistri ku munota wa 76.
Erik Ten Hag mu mikino 6 afite mbere yo gutangira umwaka w'imikino 2022-23, yatangiye yirenza Jurgen Klopp wanyagiye bikomeye ikipe ye mu mwaka w'imikino ushize. kuwa Gatanu saa 12:05 z'amanywa azakina na Melbourne.
Benshi mu bakunzi ba ruhago bagiye impaka kuri iyi ntsinzi ariko bahuriza ko mu myaka nk'itanu ishize United yitwaraga neza cyane mu mikino yo kwitegura shampiyona ariko yagera mu mikino y'amarushanwa igahinduka bikomeye.
Bamwe mu bakinnyi ba Liverpool bakinnye aribwo bakiva mu biruhuko ntibitwara neza,mu gihe United yo yakoresheje abakinnyi bayo bazwi kandi biteganijwe ko aribo izakoresha mu mwaka w'imikino utaha nubwo haziyongeramo bake iri gushaka
-
Laurent Bucyibaruta wahoze ayobora Gikongoro akatiwe gufungwa imyaka 20 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, (…)
-
Ddumba yasubije Semuhungu uherutse kumwita mushiki we – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu munsi yashize nibwo twabagejejeho inkuru ivuga ukuntu Eric Semuhungu afata Ddumba nka mushiki we, ndetse ko atanamutereta.
Mu kiganiro na YouTube channel ya Murindahabi (MIE), yatangajeko kuba Eric Semuhungu yaravuze ko ari mushiki we, byaturutse ku isoni yagize nyuma yuko Ddumba amwanze .
Ddumba yavuzeko yigeze kwegerwa n'uyu Semuhungu, amusaba ko yamukunda bagahinduka abakunzi, undi nawe aramuhakanira ubundi amurema umutima.


Eric Semuhungu Yagize ati:' Semuhungu yaranterese agirango ndi umutinganyi, kugirango ntamuca intege namubwiyeko yambera Mushiki wange '
Akomeza yemezako ayo magambo yamubwiye yo kumwihanganisha, yayafashe nabi akajya atangira kumwita mushiki we.
Yasoje avugako ko we atari umutinganyi ndetse aramwiyama bikomeye.
Source : https://yegob.rw/ddumba-yasubije-semuhungu-uherutse-kumwita-mushiki-we/
-
Ibikorwa remezo biza i Nyagatare bivuze ikintu kinini ku Karere kahoze inyuma – Guverineri Gasana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko kuba Akarere gasigaye kabonekamo imihanda ya kaburimbo, inganda ndetse n’ibikorwa (…)
-
Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk'uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya #rwanda #RwOT
Tariki 07 Nyakanga 2022, Umukongomani Selemani Masiya wabaga ahitwa Nampula muri Mozambike yasanzwe mu cyumba cye yapfuye, icyaba cyaramuhitanye kikaba kigikorwaho iperereza.
Iyo nkuru ikimara gutangazwa, wa mugore Judi Rever, Umunyakanadakazi wasaranye kwanga u Rwanda na perezida warwo, Paul Kagame, yahise yirukira ku rubuga rwe rwa twitter, ati : ” Leta y'u Rwanda yiciye Umunyarwanda Selemani Mayisa muri Mozambike, imuziza ko yakundaga kuyinenga “.
Kubera ko tumenyereye ibinyoma Judi Rever atangaza ku Rwanda, twahise dukora iperereza, tubaza abantu banyuranye baba muri ako gace ka Nampula, Abanyarwanda, abanya Mozambike, n'abakongomani, maze bose baduhamiriza ko nyakwigendera ari Umunyekongo wakoraga ubucuruzi bwa magendu muri Mozambike.
Judi Rever rero inkuru y'urupfu rwa Selemani Masiya imwambitse ubusa, kuko igaragaje ko agambiriye gusebya u Rwanda gusa. Uretse no kuba nyakwigendera atari Umunyarwanda, n'icyamwishe ubwacyo ntikiratangazwa, ariko Judi Rever ati ” yiyongereye ku bandi batavuga rumwe na Leta y'u Rwanda, ikomeje kwicira mu mahanga ” !
Icyakora Judi Rever noneho ahaboneye isomo, nubwo ari ingumba y'amatwi.
Abasomye ibyo bihuha bye kuri twitter bamushubije ku bwinshi, bamubaza icyatumye ashyuhaguzwa agatangaza amakuru atakoreye ubushakashatsi. Hari abamubwiye ko kwanga u Rwanda bitazarubuza gutera imbere, abandi bamwibutsa ko u Rwanda atari umupolisi w'isi, ku buryo rwabazwa urupfu rw'abagwa hirya no hino mu mahanga.
Koko rero, uyu mugore wiyita umunyamakuru w'igitangaza, ahubwo ni umunyabihuha kabuhariwe, kimwe n'impanga ye Michela Wrong, badasigana mu kwangiza isura y'u Rwanda. Birababaje cyane kubona abanyamakuru bo mu burengerazuba bw'isi birirwa batwigisha ” ubunyamwuga mu itangazamakuru “, kandi ari bo ba mbere basebanya, bashingiye gusa ku rwango bafitiye Abanyafrika muri rusange, n'Abanyarwanda by'umwihariko.
The post Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk'uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya appeared first on RUSHYASHYA.
-
Muhanga: Abatuye umudugudu wa Gitima biyemeje kwiyubakira umuhanda mwiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abatuye mu mudugudu wa Gitima mu Kagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga, baravuga ko biyemeje kwiyubakira umuhanda, mu rwego rwo kwisukurira amasibo no (…)

