Author: webrwanda

  • Casemiro yakubiwe umushahara aba uwa 3 mu bah… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu w’iki Cyumweru, nibwo byamenyekanye ko Manchester United yamaze kumvikana imikoranire n’uyu kizigenza wo mu kibuga hagati, byitezwe ko bazakorana kugera nibura muri 2027.

    Kimwe mu byatumye Manchester United ibasha gukurura Casemiro ndetse we ubwe akisabira kuva muri Real Madrid, ni uko mu Bwongereza yasezeranijwe kujya ahembwa asaga Miliyoni 18.2 z’Amayero ku mwaka, mu gihe i Madrid yahembwaga Miliyoni 10.2 gusa.

    Gutumbwagizwa k’umushahara wa Casemiro byatumye ugera ku bihumbi 350 by’Amayero ku Cyumweru kimwe, aho anganya na Jodon Sancho, bakaba ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’abakinnyi bahembwa akayabo muri ‘Red Devils’.

    Casemiro na Sancho ku rutonde rw’abahembwa akayabo, bakurikiye David DeGea wa kabiri uhembwa ibihumbi 375 by’Amayero ku Cyumweru ndetse na Cristiano Ronaldo wa mbere uhembwa ibihumbi 480 by’Amayero buri Cyumweru.

    Abahembwa menshi muri Man Utd

    Biteganijwe ko Henrique Casemiro aza gutangazwa ku mugaragaro na Manchester United kuri iki Cyumweru cyangwa ejo kuwa Mbere, ubwo bazaba bitegura umukino w’umunsi wa Gatatu bafitanye na Liverpool.

    Casemiro w’imyaka 30 y’amavuko yari amaze imyaka 9 muri Real Madrid yo muri Espagne, aho yageze muri 2013 avuye muri Sao Paulo FC y’iwabo muri Brazil.

    Amaze gukinira Real Madrid imikino 222 y’amarushanwa, aho yatsinzemo ibitego 24 nk’uko urubuga rwa Wikipedia rubigaragaza ndetse ni umwe mu bafashije iyi kipe gutwara ibikombe bitanu bya UEFA Champions League, kuva mu myaka 10 ishize.

    Casemiro ari mu bava i Madrid

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120184/casemiro-yakubiwe-umushahara-aba-uwa-3-mu-bahembwa-menshi-na-manchester-united-120184.html

  • Barasaba ko serivisi za RFL zagezwa mu turere twose #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi mu nzego z’ibanze barasaba ko serivisi za Laboratwayi y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/barasaba-ko-serivisi-za-rfl-zagezwa-mu-turere-twose

  • Umujyi wa Kigali wasubije umuturage umaze iminsi awushinja kumurenganya #rwanda #RwOT

    Umulisa Kamuhanda Odette utuye mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, amaze iminsi yumvikana ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko kuri YouTube ashinja Umujyi wa Kigali kumurenganya.

    Umulisa avuga ko Umujyi wa Kigali wanyujije umuhanda mu kibanza cye ariko akaba atarahabwa ingurane ikwiye.

    Itegeko ry'ingurane rivuga ko iyo umuntu agiye kwimurwa n'igikorwa cy'inyungu rusange agomba guhabwa ingurane ikwiye hashingiwe ku buryo ibarwa, nuko yishyurwa.

    Umushinga w'ibikorwa by'inyungu rusange wemezwa n'inama njyanama.

    Aho Umulisa agomba kwimurwa mu gace ko mu Kabuga ka Nyarutarama, hazubakwa umuhanda nk'igikorwa cy'inyungu rusange.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bugaragaza ko ikibanza cya Umulisa giherereye mu kagari ka Gacuriro, umurenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo kikaba gifite ubuso bwa metero kare 1,057 na UPI 1/02/10/01/203.

    Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, Asaba Katabarwa Emmanuel yagiranye n'ikinyamakuru Mama Urwagasabo TV yavuze ko ikibanza Umulisa avuga kitamwanditseho.

    Yagize ati 'Kiriya kibanza ntabwo cyanditse ku Umulisa, uwo cyanditseho ni we twavuganye kuko ni we wagurishije na Kamuhanda turabahamagara kugira ngo babashe gukora mutation'.

    Asaba akomeza avuga ko mu byo basabye Umulisa nta na kimwe yakoze kugira ngo hakorwe ihererekanya ry'ubutaka.

    Ati 'Iyo twimura tureba uwo ubutaka bwanditseho mu rwego rwemewe n'amategeko. Hari ikigaragaza ko umutungo w'umuntu awutunze mu buryo bwemewe n'amategeko'.

    Umujyi wa Kigali uvuga ko warebye uwanditse ku butaka akaba ari we wandikira ko bugiye kumwimura ndetse yerekwa n'igenagaciro.

    Munyaneza Charles yandikiye Umujyi wa Kigali awumenyesha ko umutungo uri mu kibanza gifite UPI 1/02/10/01/203, utakiri uwe binamenyeshwa Umulisa Odette.

    Tariki 23 Gicurasi 2022, Umujyi wa Kigali wandikiye Munyaneza umumenyesha ko ari we ufite uburenganzira ku mutungo hashingiwe ku makuru atangwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubutaka.

    Muri iyo baruwa, Munyaneza yasabwe gushyikiriza ibyangombwa Umujyi wa Kigali kugira ngo ahabwe ingurane ikwiye y'umutungo.

    Ibaruwa yanditswe tariki 03 Kamena 2022 n'Umujyi wa Kigali yandikiwe Munyaneza, Umulisa akamenyeshwa, Umujyi wa Kigali warongeye umumenyesha ko mu gihe haba hatabaye ihererekanya bubasha rishingiye ku butaka, indishyi ikwiye izasubizwa mu isanduka ya Leta mu rwego rwo gukomeza umushinga w'inyungu rusange.

    Muri iyo baruwa, ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali indishyi ikwiye yagombaga guhabwa uwanditse ku byangombwa by'ubutaka ari na we nyir'umutungo mu mategeko, ingana na miliyoni 88,587,433.

    Avuga ko batemeye gukora ihererekanya.

    Ati 'Ntabwo itegeko rigena ko iyo habayeho agasigane yuko ibikorwa by'inyungu rusange bikomeza bikadindira, byo birakomeza hanyuma ibyo amategeko ateganya akaba ari byo byubahirizwa ariko umushinga w'inyungu rusange ugakomeza'.

    IVOMO: IMVAHO NSHYA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umujyi-wa-kigali-wasubije-umuturage-umaze-iminsi-awushinja-kumurenganya

  • Ingabo z'u Rwanda ziri muri Sudani y'Epfo zakoze ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuwe Malaria n'Ingabo z'u Rwanda kuri uyu wa 20 Kanama 2022, ni abo mu bice by'Umujyi wa Juba ndetse n'ahitwa Konyo-Konyo.

    Abari mu butumwa bw'amahoro ku bufatanye n'Umuryango wita ku guteza imbere ubuzima wa SFH [Society for Family Health] ndetse n'Umujyi wa Juba kandi bakoze umuganda rusange mu Nkambi ya Mahad [Mahad IDP Camp].

    Uretse gukora amasuku muri uwo muganda kandi hatanzwe inzitiramubu ziteye umuti , hasibwa ibinogo by'amazi, ndetse banatema ibihuru bikikije iyo Nkambi ya Mahad.

    Itangazo ry'Ingabo z'u Rwanda, RDF rivuga ko nyuma y'umuganda, abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya Malaria ndetse abagera kuri 40 bahabwa ubuvuzi bw'iyi ndwara iri mu zihitana benshi muri Sudani y'Epfo.

    Mu izina ry'ubuyobozi bw'Umujyi wa Juba, Philp Petia yashimiye iki gikorwa cyo kwegereza abaturage ubuvuzi avuga ko bifasha mu kugabanya umubare w'abarwaye Malaria by'umwihariko muri iyi Nkambi ya Mahad ndetse no mu bayituriye muri rusange.

    Umuyobozi wa Rwanbatt-1, Ltd Col Shyaka Emmanuel yasabye abatuye mu Nkambi ya Moahad n'abaturage muri rusange gusukura uduce batuyemo batema ibihuru banaziba ibizenga by'amazi kugira ngo babashe kwirinda indwara z'ibyorezo bitandukanye birimo na Malaria.

    Imibare yo mu 2020, igaragaza ko mu baturage 100,000 ba Sudani y'Epfo nibura abagera kuri 286,9 bari barwaye Malaria. Ni mu gihe uwo mubare wiyongereye cyane kuko abayirwaye bageze kuri 357,1/100,000.

    Abana bo muri Sudani y’Epfo nabo basuzumwe Malaria

    Abageze mu za bukuru bari mu bibasirwa cyane na Malaria nabo basuzumwe banahabwa ubuvuzi

    Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudan y’Epfo zanakoranye umuganda n’abaturage

    Umuyobozi wa Rwanbatt-1, Ltd Col Shyaka Emmanuel yahaye abaturage bo muri Sudani y’Epfo ubutumwa bwo kwirinda Malaria


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-ziri-muri-sudani-y-epfo-zakoze-ubukangurambaga-bwo-kurwanya

  • Bianca yaserutse mu ikanzu itangaje, umwe mu banyamideli aza yambaye inoti ya bitanu #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ni bwo habaye ibirori by’imideli bya Bianca Fashion Hub byabaga ku nshuro ya kabiri, ni ibirori byaranzwe n’udushya dutandukanye.

    Ni ibirori byabereye muri Camp Kigali, aho byageze hagati hagafatwa n’umwanya wo kwibuka umuhanzi Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana. Haririmbwe indirimbo ze mu rwego rwo kumuzirikana.

    Umuntu wa mbere watunguye abantu ni Bianca ubwe wateguye ibi birori.

    Imyambarire ye yatunguye benshi, yaserutse mu ikanzu y’umukara idoze mu buryo butangaje. Ku matako cyangwa ku mataye yari ifiteho utuntu tumeze nk’udusego.

    Ahagana mu gatuza hariho akantu kameze cadre ijyamo amafoto, kazmukaga kakagera hejuru y’umutwe ariko hagati nta kintu cyarimo, yanyuzagamo umutwe we.

    Undi mukobwa watunguranye ni Tanichou, umunyamideli umaze kugenda azamura izina rye muri uru ruganda, yaje yambaye ikanzu ikoze mu gitambaro gishushanyijeho inoti y’ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda, ni ikanzu yatunguye benshi ndetse banibaza uko yabitekereje.

    Ni ibirori kandi byari byitabiriwe n’umuhanzi akaba n’umunyamideli ukomoka muri Tanzania, Hamisa Mobetto wacanye umucyo ku itapi itukura bitewe n’uko yari yambaye, akaba ari na we wari umukemurampaka.

    Ikanzu ya Bianca yatunguye benshi

    Hamisa Mobetto ni uko yaserutse

    Umunyamideli Tanichou yatunguye benshi

    AMAFOTO: Inyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/imideli/article/bianca-yaserutse-mu-ikanzu-itangaje-umwe-mu-banyamideli-aza-yambaye-inoti-ya-bitanu

  • Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zakoze ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze ubukangurambaga n’ibikorwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/sudani-y-epfo-ingabo-z-u-rwanda-zakoze-ubukangurambaga-bwo-kurwanya-malaria

  • #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 2,639 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19 akaba yarabonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-wanduye-yabonetse-mu-bipimo-2-639

  • MU MAFOTO 15: Bianca yashimangiye ko ari we n… – #rwanda #RwOT

    Uhereye ku mutwe, Bianca yari yogoshe mu buryo bugezweho ku nkumi nyinshi z'iyi minsi, arungisha umusatsi we amabara y'umutuku. Birumvikana mu maso ho ntawabitindaho kuko mbere yo kubyuka umukobwa w'iyi minsi abanza kureba aho 'Make Up' iri ntawasohoka atayiteye.

    Ku matwi hariho amaherena asa n'urunigi rufatanye n'ikanzu rw'ibara rya kaki irabagira. Ikanzu yaserutse yambaye isa n'ibara ry'umukara ifite mu mpande ahazwi nko mu mataye mu kinyarwanda cyiza. Inkweto Bianca yaje yambaye ni ndende cyangwa izihagaze z'ibara ry'icyatsi.

    Uyu munyamakurukazi wamaze kwinjira neza mu ruganda rw'imideli nka rw'iyemezamirimo mu mpande zose, ni we umaze iminsi yarihariye urupapuro rwa mbere rw'ibinyamakuru byinshi havugwa ku birori bye by'imideli.

    Ibi birori byahagurukije benshi mu byamamare byo muri East Africa nka Hamissa Mobeto, Eddy Kenzo, Sheila Gashumba, Abryanz n'abandi batandukanye.

    Bianca yari yambariye ibirori bye 

    Bianca Fashion Hub ibaye ku nshuro ya kabiri

    Bianca yari yambaye ikanzu nziza

    Akanyamuneza kari kose kuri Bianca 

    Bianca cyangwa umwite nyiri ibirori

    AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120182/mu-mafoto-15-bianca-yashimangiye-ko-ari-we-nyiribirori-mu-myambaro-myiza-ninseko-iteye-ama-120182.html

  • Ubwiza bwahuye numwambaro! Uko Hamisa Mobeto… – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori by’imideri bya Bianca Fashion Hub byabereye Camp Kigali ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2022. Byitabiriwe n’abarimo Eddy Kenzo na Hamissa Mobeto.

    Uhereye ku kirenge cya Hamissa Mobeto yari yambaye inkweto zisa n'igice cyo hejuru cy'ikanzu yari yambaye kibengerana nka zahabu. Ku gice cyo hasi cy'ikanzu Mobeto yaserukanye yasaga umutuku. 

    Yari imufashe ukuntu yagera aho ihereye ariko ifite igice gitaratse kigana ku birenge. Iyi kanzu kandi yari ifite igice kigaragaza ukuguru kw’ibumuso uhereye hejuru gato y'ivi kumanuka.

    Ku mutwe wa Mobeto yari afite imisatsi ikoze neza nayo yo mu ibara risa nk'iry'ikanzu, mu ntoki afite agakapu gato. Mobeto ubwo yatambukaga ku itapi y'umutuku yavuze ko yishimiye uko u Rwanda rumeze ko rufite abantu beza kandi ari igihugu cyiza.

    Hamisa Mobeto yari yajyanishije 

    Yahamije ko yishimiye kuba mu Rwanda

    Ari mu baza gufata umwanzuro w’abambaye neza

    Ubwiza bwahuye n’umwambaro, Mobeto yari aberewe cyane 

    AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120181/ubwiza-bwahuye-numwambaro-uko-hamisa-mobeto-yaserutse-mu-birori-bya-bianca-fashion-hub-ama-120181.html

  • Hahishuwe uko Bill Gates yarinze Biden guhomba miliyari 370$ – #rwanda #RwOT

    Ukuboko k'uyu muherwe kwatumye Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iha umugisha iteka ryo kurengera ibidukikije.

    Iki kinyamakuru kivuga ko mu gihe hari umusenateri witwa Joe Machin utarakozwaga iby'iyi, Bill Gates yavuganye kuri telefoni n'Umuyobozi wa Sena, Chuck Schumer maze bitunguranye nyuma y'igihe gito Manchin aza gutangaza ko yemeranyije na Schumer gutora ingengo y'imari hagamijwe kubungabunga ikirere.

    Nyuma yo kubona ko umushinga ugamije gushora muri gahunda zo kubungabunga ikirere utavugwaho rumwe n'abasenateri bose muri rusange, Bloomberg ivuga ko mu 2019, Bill Gates yatangiye asa n'urambagiza Joe Machin kimwe n'abandi basenateri bari bahuje imyumvire na we, ibi bikaba byaratangiriye mu musangiro wari wabereye i Washington D.C.

    Ku ikubitiro ry'iyi mishinga igamije gufasha mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, bivugwa ko umuryango washinzwe na Bill Gates wahise utanga amafaranga abarirwa mu binyacumi bya miliyoni z'amadolari mu gutangiza itunganywa rya sima itangiza ikirere harimo izizwi ku mazina ya Ecocem, CHEment na Brimstone.

    Itunganywa rya sima ryiharira 8% by'imyuka ya dioxide de carbone ihumanya ikirere mu Isi yose, ibi bikaba ari yo mpamvu Ecocem ifite icyicaro i Dublin muri Irlande yitezwe nk'igisubizo kuri iki kibazo ndetse nubwo bikiri mu ntangiriro, imibare igaragaza ko toni 14 z'imyuka ya C02 zimaze kugabanuka mu kirere cy'u Burayi kubera Ecocem.

    CHEMent nayo muri iyi gahunda y'ikorwa rya sima hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere, igaragaza ko ifite ubushobozi bwo kugabanya umwuka uhumanya ikirere wa CO2 ku rugero rwa 50%.

    Bill Gates yumvishije Abasenateri ko bagomba gutora umushinga w’itegeko ryo kurengera ibidukikije mu gihe bari bari barinangiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hahishuwe-uko-bill-gates-yarinze-biden-guhomba-miliyari-370