Author: webrwanda

  • Umugandekazi wari waburiye mu Rwanda hatangajwe uko yabonetse #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohowe na Polisi y'u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kanama 2022, rivuga ko yari yakiriye ikirego ko Justine Owor yaburiye irengero tariki 16 Kanama ubwo yari yaje mu isengesho ry'i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

    Iri tangazo rya Polisi y'u Rwanda, rikomeza rigira riti 'Owor yabonetse ari ku mihanda ya Kigali. Abaganga bahise baza aho yari ari bareba aho yari yagiriye ikibazo cyo mu mutwe.'

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera rikomeye rivuga ko uyu Munya-Ugandakazi ubu ari kwitabwaho n'abaganga mu bitaro bishinzwe kuvura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera.

    Risoza rigira riti 'Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ndeste n'ubuyobozi bukuru bw'Ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka bamenyeshejwe kandi barafasha Madamu Owor kubonana n'umuryango we.'

    Justine Owor yari yaje mu Rwanda mu isengesho ryo kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya riba tariki 15 Kanama, aho iry'uyu mwaka ryanitabiriwe n'imbaga y'Abakristu Gatulika baturutse mu mfuruka nyinshi z'Isi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umugandekazi-wari-waburiye-mu-rwanda-hatangajwe-uko-yabonetse

  • Gahunda yose y’umugoroba wo gusezera kuri Yvan Buravan, birasaba ubutumire #rwanda #RwOT

    Umugoroba wo gusezera no guha icyubahiro umuhanzi Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana uzaba ku munsi w’ejo, abazawitabira bagomba kuba bafite ubutumire.

    Byateguwe mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’abantu benshi bifuza gusezera uyu muhanzi wari ukunzwe na benshi akaba yaritabye Imana ku myaka 27 mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu Buhinde.

    Uyu mugoroba kumusezerano ukaba uzaba ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 23 Kanama 2022 ubere muri Camp Kigali.

    Umuryango we ukaba wateguye iki gikorwa kugira ngo n’abakunzi be bamusezereho, wateguye uburyo abantu bazabonamo ubutumire.

    Abo mu muryango we ndetse n’inshuti bakaba bazabariza ubutumire kuri mukuru we Burabyo Fernand.

    Abahanzi bagenzi be bo bakaba bazabariza kuri Intore Bruce warebereraga inyungu z’uyu muhanzi. Abanyamakuru bo bakaba bagomba kuvugisha Anita Pendo ni mu gihe abafana be n’izindi nshuti bo bavugisha Musoni Eric kuri 0781425737, ni na we abifuza imipira yo kwambara (t-shirts) bazavugisha.

    Uyu mugoraba ukaba uzarangwa no kugaruka kuri amwe mu mateka ya Yvan Buravan aho hazarebwa icyegeranyo kuri we, bazatarama, haririmbwe indirimbo ze ndetse hanabeho isengesho ryo kumusabira.

    Biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2022 ari bwo hazabaho umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma ndetse no kumushyingura.

    Gahundo yose y’umugoroba wo gusezera kuri Yvan Buravan

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/gahunda-yose-y-umugoroba-wo-gusezera-kuri-yvan-buravan-birasaba-ubutumire

  • Amakuru mashya ku Mugandekazi wari waburiye i Kibeho #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohowe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kanama 2022, rivuga ko yari yakiriye ikirego ko Justine Owor yaburiye irengero tariki 16 Kanama ubwo yari yaje mu isengesho ry’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

    Iri tangazo rya Polisi y’u Rwanda, rikomeza rigira riti 'Owor yabonetse ari ku mihanda ya Kigali. Abaganga bahise baza aho yari ari bareba aho yari yagiriye ikibazo cyo mu mutwe.'

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera rikomeye rivuga ko uyu Munya-Ugandakazi ubu ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bishinzwe kuvura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera.

    Risoza rigira riti 'Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndeste n’ubuyobozi bukuru bw’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bamenyeshejwe kandi barafasha Madamu Owor kubonana n’umuryango we.'

    Justine Owor yari yaje mu Rwanda mu isengesho ryo kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya riba tariki 15 Kanama, aho iry’uyu mwaka ryanitabiriwe n’imbaga y’Abakristu Gatulika baturutse mu mfuruka nyinshi z’Isi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-ku-Mugandekazi-wari-waburiye-i-Kibeho

  • Burera: Abihaye Imana biyemeje guca ibiyobyabwenge mu rubyiruko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abihayimana bo mu matorero abarizwa mu Karere ka Burera, baremeza ko igihe kigeze ngo na bo bagaragaze umusanzu ufatika, mu guca ibiyobyabwenge byugarije (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burera-abihaye-imana-biyemeje-guca-ibiyobyabwenge-mu-rubyiruko

  • Amavubi yatangiye kwitegura Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amavubi yatangiye imyitozo kuri iki cyumweru, ategura umukino wa Ethiopia uzaba ku wa 5 w'iki cyumweru i Dar Es Salam.

    Amavubi azakina imikino 2 mu rwego rwo gushaka itike yo kwitabira imikino ya CHAN 2023 izabera muri Algerie muri Mutarama 2023.

    Umwiherero w'Ikipe y'Igihugu wazatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kanama 2022.

    Mu ikipe yahamagawe habonetsemo impinduka nyinshi no gutungurana, kubera abakinnyi bari bamaze igihe badakina ndetse n'abatarabonye imikino yo kwitegura ihagije, ariko bakaba bahamagawe n'umutoza Carlos A. Ferrer.

    Ubwo u Rwanda ruheruka kubona itike ya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, rwari rusezereye ikipe ya Ethiopia nyuma yo kunganyiriza nayo mu mukino wo kwishyura igitego 1-1 mu gihe ubanza cyari 1-0 cy'u Rwamda I Addis Abeba.

    Urutonde rw'abakinnyi bahamagawe

    Abanyezamu

    Mvuyekure Emery (Police FC)

    Ishimwe Pierre (APR FC)

    Ntwali Fiacre (AS Kigali)

    Ba myugariro

    Ganijuru Elie (Rayon Sports)

    Niyomugabo Claude (APR FC)

    Nkubana Marc (Police FC)

    Serumogo Ally (Kiyovu Sport)

    Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)

    Niyigena Clément (Rayon Sports FC)

    Buregeya Prince (APR FC)

    Ndayishimiye Thierry (Kiyovu Sport)

    Ndizeye Samuel (Rayon Sports)

    Abo hagati

    Niyonzima Haruna (As Kigali)

    Nsabimana Eric (Police FC)

    Niyonzima Olivier (As Kigali)

    Mugisha Bonheur (APR FC)

    Ruboneka Jean Bosco (APR FC)

    Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC)

    Niyibizi Ramadhan (As Kigali)

    Ab'imbere

    Tuyisenge Jacques (As Kigali)

    Iradukunda Jean Bertrand (Kiyovu Sport)

    Muhozi Fred (Kiyovu Sport)

    Nshuti Dominique Savio (Police Fc)

    Ndayishimiye Dominique (Police Fc)


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yatangiye-kwitegura-ethiopia-mu-gushaka-itike-ya-chan-2023-amafoto

  • Kigali: Impungenge ku giciro cy'amata gikomeje kuzamuka – #rwanda #RwOT

    Utembereye hirya no hono mu maguriro asanzwe acururizwamo amata i Kigali no mu nkengero zayo usanga igiciro cyari gisanzwe cyayo cyamaze kwikuba inshuro zigera kuri ebyiri.

    Nko mu mezi atatu ashize litiro y'amata yaguraga 300Frw gusa byaje guhindura isura ubwo igiciro cyazamutse aho ubu iri hagati ya 500Frw na 700Frw.

    Ubundi igiciro fatizo cy'amata mu Rwanda kuri litiro ni 228Frw ku barangura mu Mujyi wa Kigali bayifatira hagati ya 230Frw na 400Frw, bakayigurisha hagati ya 500Frw na 800Frw.

    Izamuka ry'igiciro rijyana no kuba yarabaye make ku isoko kugeza aho abacuruza aturuka mu Ntara bajya gutega abayazana mu nzira kugira ngo babashe kuyarangura.

    Bamwe mu bacuruzi babwiye Televiziyo Rwanda ko amata yabaye make ku isoko bigatuma bayarangura ahenze, bigatuma abakiliya babo binubira ibiciro bayabaheraho.

    Byiringiro Benvenue yavuze ko ubu babangamiwe no kurangura amata ku giciro cyo hejuru ariko ugasanga abayagura batumva impamvu.

    Ati 'Mbere amata yarabonekaga ku giciro kiri hasi, abaturage bakayazana ariko nk'ubu iyo twayafashe ahenze no kuyacuruza aba ahenze, abaturage bakabyinubira.'

    Ku ruhande rw'abaguzi, Tuyizere Jean Bosco, yavuze ko hakwiye ubuvugizi, amata akagabanuka kuko ibiciro biriho bitakigonderwa na buri muntu kandi akenerwa na bose.

    Ati 'Kariya gakaririto k'amata afunze gapima igice cya litiro kaguraga amafaranga 500Frw ubu kageze kuri 700Frw cyangwa 800Frw, abaguzi b'amata icyo twasaba ni ubuvugizi ibiciro bimanuke kuko amata akenerwa n'abantu benshi abakuru n'abana kandi iyo ibiciro bizamutse wa muturage wayabonaga ku giciro gito ntaba akiyabona.'

    Ubusanzwe abacuruzi b'amata baba bayakuye ku makusanyrizo yagiye ashyirwaho hirya no hino, nayo aba yayakuye mu borozi batandukanye, akayageza ku bacuruzi.

    Umwe mu bafite ikusanyirizo mu Karere ka Rulindo, Munyankindi Eugène, avuga ko bitumvikana impamvu abacuruzi batumbagiza ibiciro kuko n'ubwo amata yabuze ariko atakabaye ahenze nk'uko bimeze.

    Ati 'Twebwe tubona ari urwitwazo rw'abacuruzi kuko mwumvise ibiciro byacu uko bihagaze, tukumva nibura banazamuye bakongeraho 100Frw ku yo bagurishagaho agakombe ariko ntibagombye kuzamura ku buryo burenze aho ngaho ngo igikombe cyikube kabiri kubera 50Frw gusa twazamuye kuri litiro imwe iyo baje kurangura hano.'

    Ku ruhande rw'Umuyobozi w'ishami rishinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku matungo muri RAB, Dr Niyonzima Eugene, yavuze ko icyateye ibura ry'amata ku isoko ari impeshyi yatumye inka zitabona ubwatsi ngo zitange umukamo uhagije.

    Anasobanura ko guverinoma ishyize imbaraga mu gushyiraho uburyo n'ibikorwaremezo bizatuma amata adakurwa mu gace kamwe gusa.

    Ati 'Twavuze kuri ibyo biri gukorwa kugira ngo amazi abashe kuboneka ariko ntitunakwiye guharira Intara y'Iburasirazuba gutanga umukamo ukoreshwa mu gihugu hose kuko imiterere y'iriya ntara bigaragara ko bagirwaho ingaruka n'impeshyi.'

    'Hariho rero gahunda yo guteza imbere ubworozi mu bindi byanya, twavuga nk'icyanya cya Gishwati dore ko bo umukamo babonaga utanagabanyutse cyane tukabona hakwiye gutekerezwa cyane kugira ngo umukamo waho ujye ugoboka mu gihe nk'iki cy'izuba. Na ho bororera mu nzuri ariko hariyo imbogamizi z'imihanda idatunganije umukamo uhaboneka ntubashe kugezwa ku nganda, ubu imihanda irimo iratunganywa.'

    Amata azanyawa mu Mujyi wa Kigali menshi aturuka mu Ntara y'Iburasirazuba ibarurwamo inzuri zisaga ibihumbi 10 ziri ku buso bungana na hegitari ibihumbi 100, habarurwamo kandi inka zisaga ibihumbi 500 mu gihe nibura ku munsi haboneka umukamo uba wagiye ku makusanyirizo ungana na litiro zisaga ibihumbi 200.

    Impungenge ku giciro cy'amata gikomeje kuzamuka muri Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-impungenge-ku-giciro-cy-amata-gikomeje-kuzamuka

  • Abikorera bo muri Rubavu bahize kwigira kuri bagenzi babo bo muri Musanze biyubakiye umujyi – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byaranze urugendo shuri abikorera bo mu Karere ka Rubavu bakoreye mu bice bitandukanye birimo Musanze, aho basuye isoko ryaho bakifuza ko n'irya Gisenyi ryaba rimeze nkaryo.

    Iri soko rya Gorilla Investment Company (GOICO), kompanyi y'abikorera ba Musanze ryuzuye ritwaye akayabo ka Miliyari zisaga 7Frw, kuri ubu rikorerwamo ku kigero cya 96.5%.

    Visi Perezida wa Mbere w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Musanze Baziruwiha Iddy Abdalaziz, yavuze ko inyubako zatangiye kuzamurwa muri uyu Mujyi byaturutse ku ihinduka ry'imyumvire y'abikorera muri aka karere yanatumye babona aho gukorera hajyanye n'igihe.

    Ati 'Uburyo twakoresheje kugira ngo umujyi wa Musanze use neza, byaturutse ku bikorera bo muri aka karere bahinduye imyumvire bakumva ko inyubako zizamurwa aribo bazazikoreramo kandi bikabaha inyungu mu kuzikoreramo no kuzikodesha, iyo inyubako zirimo zubakwa zijyanye n'igihe abaturage baba barimo bubaka Igihugu cyabo.'

    Baziruwiha yakomeje avuga ko inyubako zimaze kuzamurwa mu Mujyi wa Musanze n'izikirimo kubakwa ari icyiciro cya mbere bahereyeho mu kuvugurura umujyi, bakaba basanga mu minsi ya vuba bazatangira ikindi cyiciro cya kabiri.

    Mabete Niyonsaba Dieudonne, Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Rubavu avuga ko uru rugendo shuli rwatumye nabo biyemeza kuvugurura umujyi wabo nyuma yo kuzuza isoko rya Gisenyi.

    Ati 'Uru rugendo twabashije kwigira ku bikorera bo mu karere ka Musanze uburyo bahuje imbaraga bakiyubakira isoko rigezweho rya GOICO nyuma yo kuryuzuza bagahita batangira gahunda yo kuvugurura umujyi aribo babigizemo uruhare.'

    'Ibi twabigiyeho rero byatumye abikorera ba Rubavu nabo biyemeza gushyira imbaraga no kugura imigabane muri RICO irimo kubaka isoko rya Gisenyi kugira ngo naryo ryuzure vuba hatangire imirimo yo kuvugurura umujyi.'

    Mabete yakomeje avuga ko abikorera bo mu Karere ka Musanze kuba barabashije kwiyubakira Isoko rikaba rikorerwamo n'abacuruzi batandukanye ari umusanzu ukomeye bahaye Igihugu.

    Isoko rya Gisenyi nk'imwe mu nyubako zitezweho guhindura isura y'umujyi wa Gisenyi riri hafi kuzura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abikorera-bo-muri-rubavu-bahize-kwigira-kuri-bagenzi-babo-bo-muri-musanze

  • Karongi: Baretse amasoko bubakiwe basubira gucururiza ku muhanda – #rwanda #RwOT

    Nubwo bimeze gutyo ariko aho aya masoko yamaze kugera amwe muriyo ntakorerwamo. Abayakoreragamo babwiye IGIHE ko icyatumye bayavamo ari uko nta bakiliya babonaga.

    Irakunda Dorcas avuga ko isoko rya Ryanyirakabano bacururizagamo ibiribwa, riri imyuma y'amabutiki acuruza nk'ibyo bacururizagamo.

    Ati “Iyo bwije kubera n'umuriro ntawe urimo, ntihabona, ntihagire umuntu uza kutugurira. Bamwe ubucuruzi babuvuyemo kubera guhomba abandi dusigaye ducururiza hano ku muhanda.'

    Isoko rya Ryanyirakabano rimaze imyaka irenga 10 ryubatswe, mu mwaka ushize nibwo abarikoreragamo barishizemo, ubu rimaze umwaka nta mucuruzi urikoreramo.

    Nyirasafari Donatha, avuga ko icyatumye bafata umwanzuro wo gucururiza ku muhanda ari uko mu isoko ibicuruzwa byabasaziragaho babuze ababagurira.

    Ati “Iyo wabisohoye ukabishyira ku muhanda byibuze abantu bakabibona baragura.'

    Abafite amabutike, bifuza ko abacururiza ku muhanda basubizwa mu isoko kuko batuma batabona abakiriya.

    Umwe muribo yagize ati “Abantu bacururiza imbere y'amabutike yacu baratubangamiye, kuko ntibishyura inzu, ntibatanga umusoro, uba usanga twe ducuruza twishyura inzu n'umusoro ibyacu bitagenda”.

    Umuyobozi w'ishami ry'Iterambere mu ishoramari n'umurimo mu karere ka Karongi, Kaneza Cyprien yabwiye IGIHE ko bafite gahunda yo kuganira n'abakoreraga muri aya masoko, kuko intego ari uko abacuruzi bakwiye gukorera ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Ati “Ryanyirakabano amabutike yariyongereye, ariko ibyo ntabwo byakabaye ikibazo kuko abaturage biyumvamo ibicuruzwa baguriye mu isoko kuruta ibyo mu mabutike. Ni ubukangurambaga tuzakora dufatanyije n'umurenge kuko ku mugoroba barambitse isambaza ku muhanda ahantu imodoka cyangwa moto bishobora no kubagonga.'

    Si isoko rya Ryakirakabano ryonyine ridakorerwamo, kuko n'isoko rya Ruganda n'irya Gishyita kuri ubu adafite abayakoreramo.

    Amwe mu masoko yari yarubakiwe abazunguzayi barayataye, aha ni mu isoko rya Ryanyirakabano iyo uhageze nta mucuruzi n’umwe uhasanga

    Isoko rya Kigarama, umubare w’abarikoreramo ugenda ugabanuka kubera kubura abakiliya

    Basubiye gucururiza mu muhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-baretse-amasoko-bubakiwe-basubira-gucururiza-ku-muhanda