
Author: webrwanda
-
Sobanukirwa indwara y’umuvuduko muke w’amaraso (Hypotension) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Akenshi abantu bakunze kuvuga ku muvuduko ukabije w’amaraso ari wo 'Hypertension’ ariko ntibakunze kwibaza kuri uwo muvuduko igihe wabaye muke ari byo byitwa (…) -
Me Evode avuga ko itegeko ryo mu Rwanda ridasobanura ibiterasoni bihanwa,avuga ku ifungwa rya Liliane #rwanda #RwOT
Urubanza ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo ruregwamo Mugabekazi Liliane wavuzwe cyane kubera ikanzu yajyanye mu gitaramo yagaragazaga ibice bimwe by'ibanga, rwaravuzwe cyane mu cyumweru gishize.
Uyu mwari w'Umunyurwandakazi ukurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, waburanishijwe tariki 18 Kanama 2022 mu rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, yari yasabiwe gufungwa by'agateganyo ndetse Umucamanza apfundikira uru rubanza yemeza ko rwagombaga gusomwa ejo ku wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022.
Isomwa ry'uru rubanza ryaje kuba ku munsi wakurikiye uw'iburanisha mu buryo butunguranye, Urukiko rwemeza ko uyu mukobwa arekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo yaryo y' 143 ifite umutwe ugira uti 'Gukora ibiterasoni mu ruhame', ivuga ko 'Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).'
Umunyamategeko Me Evode Kayitana usanzwe akora akazi ko kunganira abandi mu mategeko, mu kiganiro yagiranye na TV10, yavuze ko itegeko ryo mu Rwanda ridasobanura mu buryo butomoye iby'iki cyaha.
Me Evode Kayitana avuga ko ubundi itegeko rishyiraho ibyaha n'ibihano, avuga ko ibyaha bigombwa kwandikwa mu buryo bwumvikana.
Ati 'Kwica ni ukwica, gutanga sheki itazigamiye birumvikana, gufata ku ngufu birumvikana ariko hari igihe ibyaha bimwe na bimwe binanirana kubisobanura, bakavuga batiâ¦tuvuge 'ibiterasoni' cyangwa bakavuga ngo 'n'ibindi bisa na byo' ntabwo wamenya ibyo ari byo.'
Uyu munyamategeko avuga ko nko mu Bihugu bimwe ahagiye haba imanza zabaga ziburanishwamo ibyaha nk'ibi, bagiye bagaragaza ibikorwa bigize iki cyaha cyo gukora ibiterasoni.
Ati 'Nko kwambara ubusa mu ruhame, cyangwa kwerekane igitsina mu ruhame, ibyo ni ibyaha bagiye bahana muri iki cyaha cyo gukora ibiterasoni.'
Me Evode Kayitana uvuga ko hari n'Ibihugu byagiye bishyiraho urutonde rw'ibikorwa bigize ibiterasoni, yagize ati 'Ariko mu Rwanda bavuga ibiterasoni gusa ntabwo itegeko rivuga ibyo biterasoni ni ibihe.'
Avuga ko ubusanzwe inzego nyubahirizategeko ari zo ziba zikwiye kureba mu bushishozi bwazo, zikareba niba icyo gikorwa giteye isoni koko, zikaba ari zo zijyana mu rwego rw'ubucamanza uwakoze icyo gikorwa.

Me Evode Kayitana avuga ko iri tegeko riteganya iki cyaha, ryashyizweho rigamije kurengera imyifatire iboneye mu muryango nyarwanda hagendewe ku muco.
Ati 'Birumvikana nta Gihugu cyabaho abantu bambara ubusa, kugeza ubu iki Gihugu ntakibaho ku Isi.'
Uyu munyamategeko usanzwe akora akazi ko kunganira abakekwaho ibyaha, avuga ko aramutse avuze agendeye mu murongo w'umwuga we, abona ibyakozwe na Mugabekazi Liliane, bitagize icyaha.
Ati 'Kuko iki cyaha gishingira ku muco w'Igihugu. Ibiterasoni mu muco nyarwanda ni ibihe? Byatuma umuntu ajya muri Gereza [â¦] nk'umwavoko ashobora kuvuga ati 'uriya mukobwa bafunze ejobundi ukuntu yari yambaye, njye ndabona wenda umwana wanjye ntiyabyambara ariko ntibyatuma umuntu ajya muri Gereza'.'
Src:Tv10
-
Abahanzi, inshuti n’umuryango barasezera kuri Buravan #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, muri Camp Kigali, abahanzi batandukanye, inshuti n’imiryango barakora igitaramo cyo kunamira no gusezera ku (…)
-
Amafoto â Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports yongerewe mu ikipe y'igihugu Amavubi yitegura gukina na Ethiopia mu gushaka itike yo gukina CHAN2023 #rwanda #RwOT
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo yitegura gukina n'ikipe y'igihugu ya Ethiopia mu irushanwa ryo guhatanira gukina imikino y'igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere muri shampiyona z'iwabo.

Ni imyiteguro yatangiye tariki ya 21 Kanama 2022, ikaba ibera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ndetse aba bakinnyi bakaba bacumbitse kuri Ste Famille Hotel aho bitegura guharuka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu.

Nyuma yaho abakinnyi 24 bahamagawe n'umutoza mukuru w'Amavubi, Carlos Alos Ferrer, gusa nyuma yaho habayeho impinduka z'uko myugariro Bishira Latif asimbuye Ndizeye Samuel utarabonye ibyangombwa byo kuba yakinira ikipe y'igihugu.
Undi mukinnyi winjiye mu mwiherero w'ikipe y'igihugu ni Tuyisenge Arsene usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports mu gice gisatira uciye ku ruhande, uyu mukinnyi akaba yitabajwe nyuma yaho byavugwaga ko Niyonzima Olivier Sefu agomba gusimburwa kuko ngo yagize ikibazo cy'imvune.

Amakuru, RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu mukinnyi Sefu ukina hagati mu kibuga ngo ntakibazo cy'imvune yagize ahubwo uyu rutahizamu Arsene yifujwe n'umutoza mukuru ngo bafatanye imyitozo.

Amavubi aritegura kwerekeza mu gihugu cya Tanzania aho uyu mukino ubanza uzabera kuri Benjamin Mkapa Stadium mu mujyi wa Dar Salam, ni umukino uzakinwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Kanama naho uwo kwishyura wo uzakinwa ku ya 3 Nzeri 2022.
The post Amafoto â” Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports yongerewe mu ikipe y'igihugu Amavubi yitegura gukina na Ethiopia mu gushaka itike yo gukina CHAN2023 appeared first on RUSHYASHYA.
-
Abanyarwanda baba mu mahanga basabwe kutarebera abasebya igihugu – #rwanda #RwOT
Ni ubutumwa bwatanzwe ubwo hatangizwaga umuryango wiswe 'Rwanda my home country- protect the brand' mu cyumweru gishize.
Uyu muryango washinzwe n'abanyarwanda baba mu mahanga ndetse no mu gihugu, ufite intego yo kurinda ndetse no gusigasira izina ryiza u Rwanda rufite binyuze mu kurumenyekanisha ku banyarwanda n'abanyamahanga batarufiteho amakuru ahagije cyangwa se banayafite ariko afutamye.
Umuyobozi w'uyu muryango Nsengiyumva Rutsobe, yavuze ko nk'abanyarwanda baba mu mahanga ahabera ibikorwa byinshi bigamije gusebya no guharabika igihugu, bagiye na bo gutanga umusanzu wabo mu kuvuguruza ndetse no guhangana n'abakora ibyo bikorwa.
Rutsobe avuga ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ari ishema ndetse akaba ari n'ikirango kibaranga nk'abanyarwanda.
Akomeza avuga ko bo bagiye kurwanira icyo kirango bagahangana n'abashaka kugisiga icyasha.
Rutsobe kandi avuga ko uyu muryango uzaba ushingiye mbere na mbere ku gukunda igihugu ndetse udakorera inyungu bityo umuntu wese ubishaka azawujyamo ariko adategereje inyungu ahubwo ari ugutanga umusanzu mu kurinda no gusigasira ishusho y'u Rwanda.
Marie Neige uri mu batangije uyu muryango asanga bikwiye ko abanyarwanda baba mu mahanga nabo bahaguruka bagahangana n'abakwirakwiza amakuru y'ibihuha ku Rwanda ndetse n'abarusebya.
Avuga ko uyu muryango uzatanga umurongo mwiza ku bifuza gutanga umusanzu wabo mu guhangana n'abashaka kwangiza isura y'u Rwanda mu mahanga.
Masamba Intore uri mu bashinze uyu muryango, avuga ko ubu u Rwanda rufite izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Ati 'Hanze hari abantu bashinze amatorero yamaramaje atagira ikindi akora uretse kwanga u Rwanda no kurwangiza'.
Akomeza avuga ko uyu muryango washinzwe kugira ngo uhuze abantu bose baganire u Rwanda ndetse barwamamaze.
Nsengiyumva Rutsobe uyobora umuryango Rwanda my home country- protect the brand yashishikarije ubishaka kuwujyamo
Marie Neige uri mu bashinze uyu muryango yavuze ko uzatanga umusanzu mu guhangana n’abasebya u Rwanda
Massamba Intore yashimye uyu muryango avuga ko uziye igihe
Ngabonzima Bosco ari mu bashinze uyu muryango
Abanyarwanda baba mu mahanga basabwe kutarebera abasebya igihugu -
Bugesera: Biyemeje guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwiyemeje guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, bakarisubizwamo, ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo (…)
-
Uko gahunda yumugoroba wo gusezera umuririmb… – #rwanda #RwOT
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kanama 2022, nibwo umuryango wa Buravan watangaje iyi gahunda “Commemoration of Yvan Buravan's Life.”
Iyi gahunda igizwe n'isengesho, ubuhamya bw'abantu babanye na Buravan, abagize umuryango we, umunota umwe wo kumwibuka n'ibindi.Â
Uyu muririmbyi yitabye Imana mu rucyerera rwo ku wa 17 Kanama 2022, aguye mu bitaro byo mu Buhinde.
Uko gahunda iteye yo gusezera kuri Buravan
Saa 17:00- 18:00: Abantu bazaba bari kwinjira.
Saa 18:00- 18:30: Hazaba haririmba itsinda rya Kingdom Choir.
Saa 18: 30-18:45: Umuhanzi Kevin Kade azaririmba indirimbo yo kunamira Buravan hanacanwe urumuri.
Saa 18: 45- 19:00: Marcel na Sandrine bazatangiza umuhango wo gusezera kuri Buravan.
Saa 19: 00- 19:01: Hazafatwa umunota umwe wo kwibuka Buravan.
Saa 19: 01- 19:06: Gusenga.
Saa 19:06: 19:11: Umuhanzi Ruti Joel azaririmba indirimbo ‘Twaje’ mu rwego rwo kunamira Buravan.
Saa 19: 11-19:21: Kubwiriza ijambo ry'Imana.
19:21-19h: 30: Umuhanzi Yvery afatanyije na Peace Jolis bazaririmba indirimbo ‘Malaika’ ya Buravan.
Saa 19:30-19: 35: Bruce Intore wabaye umujyanama wa Buravan azatanga ubuhamya ku buzima bw’uyu muririmbyi.
Saa 19:35-19:40: Uncle Austin wafashije Buravan kugera kure mu rugendo rw’umuziki we, azatanga ubuhamya.
Saa 19: 40-19:45: Umuhanzi Andy Bumuntu azaririmba indirimbo ‘Garagaza’ mu rwego rwo kunamira Buravan.
Saa 19:45-19:55: Israel Mbonyi afatanyije na Serge na Prosper Nkomezi bazaririmba indirimbo ‘Ni Yesu'.
Saa 19: 55-20:05: Uzaba ahagarariye Guverinoma azavuga ijambo.
Saa 20:05: 20:10: Ubuhamya bwa mbere bw’abo mu muryango wa Buravan.
Saa 20:10-20: 15: Ubuhamya bwa kabiri bw’abo mu muryango wa Buravan.
Saa 20: 15-20:20: Ubuhamya bwa gatatu bw’abo mu muryango wa Buravan.
Saa 20:20- 20: 25: Abanyeshuri bo ku ishuri rya muzika rya Nyundo bazaririmba indirimbo ‘Gusakara’ ya Buravan.
Saa 20:25- 20: 45: Hazerekanwa inkuru mbarankuru (Documentary) ku buzima bwa Buravan.
Saa 20: 45- 20:50: Umuhanzikazi Ariel Wayz azaririmba indirimbo ‘Big Time’ mu rwego rwo kunamira Buravan.
Saa 20: 50-21:30: Umuhanzi Eli Bahati afatanyije na Fabrice na Gakondo bazaririmba indirimbo ‘Uko Ngusabira’.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, haraba umuhango wo gusezera kuri Buravan
-
Ababikira bo muryango Yezu Umukiza bashimuswe… – #rwanda #RwOT
Igikorwa cyo gushimuta ababikira bo mu muryango wa Yezu Umukiza cyabaye ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2022 mu ntara ya Imo, mu karere ka Okigwe -Umulolo ubwo ababikira bari bagiye mu gitambo cya Misa, kugeza ubu ntiharamenyekana abashimuse abo Bihayimana.
Ababikira ba Yezu Umukiza mu itangazo ryabo bagaragaje akababaro batewe no kuburira irengero bagenzi babo, basaba ko barekurwa umutekano wabo udahungabanyijwe.
Banditse ku mbuga nkoranyambaga zabo bati ” Dusabye kudufasha gusenga amasengesho akomeye, kugira ngo ubuzima bwabo budahungabana kandi barekurwe mu maguru mashya.”
Aba babikira bavuga ko mu muryango wabo biyemeje gufasha abakene, kwiyegurira Imana (kudashaka abagabo) no kubaha.”
Ivomo: Catholicnews world.com
-
Kamonyi: Ishuri ry'Umupira w'Amaguru rigiye guhindura byinshi, Pepiniere FC n'abandi babyungukiremo #rwanda #RwOT
Kamonyi Football Academy( Ishuri ryigisha Umupira w'Amaguru rya Kamonyi) ryamaze gusinyana amasezerano n'Umutoza mukuru Muhire Hassan uzafasha mu kuzamura impano z'abakiri bato. Bizafasha abafite impano kuzamuka neza, bifashe ikipe ya Pepiniere kugira abakinnyi bashoboye kandi bazi umupira kuko bawukuriyemo bakawiga, ariko kandi binayinjirize kuko itaziharira yonyine abo bakinnyi, izajya inabatanga mu yandi makipe haba mu Rwanda no hanze.
Munyankumburwa Jean Marie usanzwe ari Perezida w'ikipe ya Pepiniere FC izanakina Shampiyona y'Icyiciro cya 2 mu mwaka w'imikino wa 2022-2023 mu Rwanda, yabwiye intyoza.com ko iri shuri rifitiye akamaro Akarere ka Kamonyi n' Abanyarwanda muri rusange kuko nubwo ari iriri Kamonyi, abana bazaryigamo, bakarikuriramo bazatoranywa bavuye mu bice byose by'Igihugu.

Ni ishuri rizigwamo n'abana bafite kuva ku myaka 5 y'Ubukure kugera kuri 17, aho icyiciro cya mbere gihera ku myaka 5-9, icya Kabiri kikava ku myaka 9-12, Icyiciro cya Gatatu kikava kuri 12-15, Icyiciro cya Kane kikava ku myaka 15-17, hamwe n'icyiciro cyakwitwa icya Gatanu kizaba kirimo abo kuva ku myaka 17-21, aba banyuma ari nabo bakinnyi bazaba babarizwa nyirizina mu ikipe ya Pepiniere FC.
Jean Marie, avuga ko guhitamo Umutoza Hassan byatewe ahanini n'uko asanzwe azwiho kuba umutoza uzi kuzamura impano z'abana aho yagiye anyura hose. Azafatanya n'abamwungirije bagize amazina akomeye mu mupira w'Amaguru mu Rwanda kuko bose bakiniye ikipe y'Igihugu Amavubi. Abo ni; Kayihura Youssuf uzwi nka Chami, Ismail hamwe na Uwacu Jean Bosco.

Munyankumburwa Jean Marie ibumoso, Hassan iburyo bamaze gusinyana amasezerano. Akomeza avuga ko nubwo basinyanye amasezerano y'imyaka ibiri n'aba batoza, gahunda ihari y'iri shuri ry'Umupira w'Amaguru ngo ni iy'igihe kirekire. Ahamya ko abo bizakunda ko bakomezanya bazakomeza kuko ababonamo abantu b'ingirakamaro kandi bafite ubunararibonye mu mupira w'Amaguru.
Umutoza Hassan, avuga ko yanyuzwe n'umushinga yeretswe, ndetse n'ibiganiro yagiranye na Munyankumburwa Jean Marie ariwe Perezida wa Pepiniere FC ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, bamufashije kumva neza icyerekezo cy'iri shuri n'umusanzu we mu kurigira ishuri ry'ikitegererezo mu mupira w'Amaguru.

Umutoza Hassan n'Abamwungirije bari mu kibuga cy'Umupira cya Ruyenzi aho bazajya bakorera cyane akazi. Avuga ko iyi Academy y'Umupira w'Amaguru muri Kamonyi izafasha cyane Abanyakamonyi kuzamura impano z'Abana baho n'abandi bazava mu bice bitandukanye by'Igihigu bitewe n'uburyo bazigaragaza.
Ahamya kandi ko ikipe nka Pepiniere izakomera kuko izaba ihazwa n'abava mu ishuri ryayo izaba inafashwamo n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, ariko kandi n'andi makipe yaba ayo mu gihugu no hanze akaba azabyungukiramo akabona abakinnyi, ariko kandi n'ifaranga rikinjira.

Mu ntangiriro z'iri shuri ry'Umupira w'Amaguru rya Kamonyi ( Kamonyi Football Academy), ntabwo ibyiciro byose bizatangirira rimwe. Hazabanza icyiciro cyo guhera ku myaka 5-9, ndetse no guhera ku myaka 9-12, ariko byose bibangikanye n'ikipe nkuru ya Pepiniere, ibindi bizagende bikorwa bijyanye n'uko byateguwe.
Abana kuva ku myaka itanu kugera kuri 12 bazaba babarizwa muri iri shuri ry'Umupira w'Amaguru rya Kamonyi (Kamonyi Football Academy) bazaba bataha mu miryango yabo, bamwe bashobora kuzanwa n'ababyeyi bakabatahana cyangwa se ababaherekeje. Byumvikane ko aba hafi harimo n'abakwizana. Abandi bazaba bari muri iyi Academy bisumbuyeho mu myaka harimo abazishyurirwa amashuri kandi baba hamwe, bitabwaho nk'Abanyeshuri bari ku masomo. Iminota abana bato bemerewe gukoreshwa imyitozo, iri hagati ya 45-120 nkuko Umutoza Hassan yabibwiye umunyamakuru.



Munyaneza Theogene
-
Perezida Kagame yaganiriye na Rob Walton wahoze ayobora Walmart – #rwanda #RwOT
President Kagame met with Rob Walton, former Chairman of Walmart and current owner of Denver Broncos National Football league team. His visit to Rwanda includes touring both Akagera and Nyungwe national parks as part of his work with @AfricanParks pic.twitter.com/H4TIWvoUQL
â” Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) August 22, 2022
Rob Walton ni umwe mu banyamuryango b'icyubahiro b'Umuryango African Parks ushinzwe kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Uyu muryango niwo ucunga Pariki y'Akagera na Pariki ya Nyungwe.
Perezida Kagame ahuye na Rob Walton nyuma yo guhura n'Igikomangoma Harry, uyobora umuryango African Parks.
Rob Walton asanzwe ari umwe mu bagize Komite ishinzwe kwita ku bidukikije mu muryango yashinze Walton Family Foundation. Ni umwe mu batanze ubufasha bw'ingirakamaro mu guteza imbere pariki y'Akagera nkuko African Parks ibitangaza.
Perezida Kagame na Rob Walton baganiriye ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima
Perezida Kagame ubwo yakiraga Rob Walton