
Author: webrwanda
-
Musanze: Barifashisha imifuka itsindagiyemo igitaka mu gusana imihanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, batangiye kwifashisha uburyo bwo gusana imihanda bakoresheje imifuka batsindagiramo igitaka; iyo mihanda (…) -
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye siporo rusange (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2022, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange ya Car (…)
-
Imyiteguro idahwitse n’urwego rw’abakinnyi -… – #rwanda #RwOT
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’ u Rwanda yasezerewe mu ijonjora rya nyuma ry’imikino ya CHAN 2023, nyuma yo gutsindwa byoroheje na Ethiopia.
Umukino wa kabiri wabereye kuri Stade ya Huye, wasize werekanye ko gutsinda kw’Amavubi biri kuba ingorabahizi kurushaho naho gukina umupira uryoheye ijisho byo bisa n’inzozi zifazarotorwa vuba.
Uyu mukino wakurikiye uwo amakipe yombi yanganyirijemo Ubusa ku busa kuri Stade ya Benjamin Mkapa, na wo werekanye neza ko Amavubi acungira ku kugarira kurusha ibindi byose.
Igitego kimwe cya Ethiopia cyatsinzwe na Dawa Hotesa ku munota wa 24′ cyari gihagije ngo Amavubi asezerewe, kuko atigeze asatira izamu rya Wallia Ibex ku buryo bukanganye.
![]()
Amavubi adakanganye
Mu Kiganiro n’abanyamakuru, umutoza Carlos Ferrer yasobanuye ko kuba harabayeho igihe gito cy’imyugeguro ariyo mpamvu ya mbere yatumye Amavubi asezererwa, ariko ahamya ko byose byari inshingano ze, bityo ntawundi yabihigikiraho.
Yagize ati “Ntabwo twagize umwanya uhagije wo kwitegura, ariko ntabwo ndi aha ngo ndire. byose ni inshingano zanjye, ntabwo ndi umunyamategeko ndi umutoza, ntawundi navuga ko yabiteye.”
Asubiza ku mpamvu yatumye ahindura abakinnyi cyane mu mukino wa kabiri ugereranije n’abakinnye ubanza, yasobanuye ko umukino yakiriye ari wo wari uwo gukina asatira bitandukanye n’uwa mbere yagiyemo ataramarana igihe n’abakinnyi.
Yagize ati “Mu mukino ubanza, nta myiteguro ihagije twagize, ntitwanakinnye imikino ya gicuti kandi Ethiopia yagenzuraga umukino, ariko uyu munsi gahunda yari ukurema uburyo bwinshi mu rwego rwo gushaka ibitego.”
![]()
Carlos Ferrer
Umutoza Carlos Ferrer yakomerejeho asobanura ko amakipe y’ibihugu amaze gukina nayo yose afite abakinnyi bakomeye kurusha abe, ari cyo gituma ikipe ye itiharira umupira.
Ubwo yabazwaga niba yemeranya n’abavuga ko ‘System’ ye ari ukugarira, yasobanuye ko Senegal, Mozambique na Ethiopia bahuye, byose ari ibihugu bifite abakinnyi bakomeye kurusha abe.
Yagize ati “Mumbabarire niba hari utishimiye kumva ibi, ariko urebye kuri Senegal, bafite abakinnyi 11 babanza mu kibuga, bose bakina muri Shampiyona Enye zikomeye ku isi, Urebye kandi kuri Mozambique ifite abakina mu cyiciro cya mbere muri Portugal n’umwe muri La Liga, Ntabwo ndi umutoza wugarira ariko mfite kureba ibyo twabasha gukora. Ntabwo dufite Maji (Magic).
Imikino ine ya mbere y’umutoza Carlos Alós Ferrer irangiye atabashije kubona amanota 3 imbumbe na rimwe, kuko amaze gutsindwa imikino 2 anganya imikino 2. Yatsinzwe na Senegal na Ethiopia, Anganya na Mozambique ndetse na Ethiopia mu mukino wabanje wo gushaka itike ya CHAN.
-
Ngororero: Abize kuri ADEC Ruhanga batangije ihuriro ryitezweho kuzamura uburezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ababize kuri College ADEC Ruhanga mu Karere ka Ngororero n’abahakoze batangije ihuriro bemeza ko rizabafasha kwiteza imbere, no kuzamura ireme ry’uburezi (…)
-
Madamu Jeannette Kagame yashimye ibikorwa bya Inkomoko kuko ari impano kuri bose #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yashimye ibikorwa by’Ikigo Inkomoko, avuga ko ari impano ku bantu bose, anasaba abagenerwabikorwa bayo (…)
-
Cricket: u Rwanda rwatangiye rutsinda Nigeria… – #rwanda #RwOT
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Nzeri ubera mu gihugu cya Botswana, ari naho iyi mikino yo gushaka tike y’igikombe cy’Isi iri kubera.
U Rwanda rwatangiye rukubita udutipa (Batting) mu gihe Nigeria yo yatangiye Itera udupira (Bowling). Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rutsinze amanota 97 muri Overs 17, ikipe ya Nigeria isohora abakinnyi bose b’u Rwanda.Â
Mu gice cya kabiri Nigeria yasabwaga amanota 80 ntabwo byayihiriye kuko yatsinze amanota 70, ndetse muri Overs 17 u Rwanda narwo rwari rwamaze gusohora abakinnyi bose ba Nigeria, umukino urangira ku manota 79 y’u Rwanda kuri 70 ya Nigeria.
Ishimwe Gisele Kapiteni w’ikipe y’igihugu niwe watowe nk’umukinnyi w’umukino Ku wa kabiri tariki 6 Nzeri, nibwo u Rwanda ruzakina umukino wa kabiri uzabahuza na Malawi. Ikipe izegukana igikombe niyo izahagararira Afurika mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi, izabera muri Afurika Y’Epfo muri Mutarama umwaka utaha.
Abangavu b’u Rwanda bari guhatanira itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket -
Umuhanzi The Ben agiye kwamamaza ikipe ya Orion Basketball Club mu myaka itanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya Orion Basketball Club yasinyanye amasezerano n’icyamamare mu muziki nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yo kwamamaza ibikorwa byayo (Brand (…)
-
Pablo Sorn na Didier Drogba basuye amakipe y… – #rwanda #RwOT
Aba bombi bamamaye kubera ruhago bamaze iminsi 3 mu Rwanda, aho bazanywe na gahunda ngarukamwaka yo Kwita Izina abana b’ingagi, aho ku ya 2 Nzeri abana 20 bavutse mu mezi 12 ashize, bahawe amazina.
Muri uwo muhango, umwana w’ingagi wari watoranirijwe Didier Drogba yahawe izina rya ‘Ishami’, mu gihe Juan Pablo Sorín we yatanze izina rya ‘Ikuzo’.
![]()
Sorín na Drogba
Kuri uyu wa Gatandatu, aba bombi basuye amakipe y’abato yo mu Karere ka Rubavu aho yakoreraga imyitozo kuri Stade Umuganda, bagira inama zitandukanye abakinnyi.
Sorín ukomoka muri Argentine yavutse mu 1976, akinira amakipe atandukanye yo muri America y’Epfo ndetse n’ i Burayi arimo Lazio, Juventus, Villareal, FC Barcelona ndetse na Paris Saint Germain isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda.
![]()
Sorín n’abana
Ku rundi ruhande, Yves Didier Tebily Drogba w’imyaka 44 na we ni icyamamare muri ruhago, by’umwihariko iya Africa yamamayemo guhera mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21.
Uretse kuba yarakiniye ikipe y’igihugu ya Cote D’Ivoire, Drogba yamamaye i Burayi mu makipe ya Guingamp na Marseille yakiniye mu buto mbere yo kujya muri Chelsea yo mu Bwongereza, aho yayifashije bigaragara mu gutwara igikombe cya mbere cya Champions League muri 2012.
Uretse i Burayi kandi, Drogba yakiniye Shanghai Shenhua yo mu Bushinwa nyuma yerekeza muri America, aho yakiniye Montreal Impact na Phoenix Rising mbere yo guhagarika gukina umupira muri 2018.
![]()
Drogba akata umupira
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Ifoto y’urwibutso
-
Didier Drogba na Juan Pablo bahaye impanuro abana bakunda umupira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Icyamamare mu mupira w’amaguru, Didier Drogba, hamwe na mugenzi we Juan Pablo, basuye amarerero y’umupira w’amaguru mu Karere ka Rubavu, basaba abana bafite (…)


Ishimwe Gisele Kapiteni w’ikipe y’igihugu niwe watowe nk’umukinnyi w’umukinoÂ
Abangavu b’u Rwanda bari guhatanira itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket 







