
Author: webrwanda
-
Abajyanama ba Kongere ya Amerika birebeye uruhare rwa RDF mu kubaka amahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Itsinda ry’Abajyanama ba Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiriye uruzinduko mu Karere ka Musanze, rugamije kureba intambwe yatewe n’Igisirikari (…) -
Umuhungu wa Museveni yashimangiye ko uko byagenda kose azayobora Uganda #rwanda #RwOT
General Muhoozi Kainerugaba uherutse kwamburwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yatangaje ibi kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022.
Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kagura Museveni, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yabanje gushimira umubyeyi we Janet Museveni.
Yagize ati 'Iteka mama yambereye malayika. Ni intangarugero ! Kimwe nk’abandi bagabo biyumvamo ba mama babo !!!'
General Muhoozi Kainerugaba ukunze gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter atanga ibitekerezo, muri ubu butumwa yashyizeho kuri uyu wa Kane, yakomeje avuga ko agomba kuzitura umubyeyi we Janet Museveni.
Ati 'Uburyo bwonyine bwo kwitura mama wanjye w’indashyikirwa ni ukuzaba Perezida wa Uganda ! Kandi uko byagenda kose ngomba kubigeraho.'
Bamwe mu basesengura ibya Politiki muri Uganda, bakunze kuvuga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari gutegura umuhugu we General Muhoozi kugira ngo azamusimbure ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu.
Gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa NRM ya Museveni, nka Dr Kizza Besigye wakunze guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ariko agatsindwa, bagiye bamagana ibyo kuba Muhoozi yazasimbura se Museveni.
Dr Kizza Besigye mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu cyumweru gishize azubira Muhoozi wari wavuze ko hari ibintu bicye abantu bamwigiraho, yavuze ko ibyo uyu Mujenerali akora bigamije kwikundwakaza kugira ngo abanya-Uganda bamwiyumvemo, ariko ko ubutegetso bwo muri Uganda butagomba kuzahererekanwa nk’umurage.
General Muhoozi aherutse mu Rwanda mu ruzinduko rwe rwihariye, aho yanakiriwe na Perezida Paul Kagame akunze kwita 'My Uncle [Data wacu]'
Ni uruzinduko yazanyemo n’umunyamakuru Andrew Mwenda na we utaherukaga mu Rwanda, akaba yaranagabiwe Inka na Perezida Paul Kagame.
-
Uko Desire wakiniye ikipe y’igihugu akaba yaraciwe amaguru inshuro 5 yigaruriye Allen yashatse bikavugisha benshi (VIDEO) #rwanda #RwOT
Serugo Desire wakiniye ikipe y’igihugu ya 'Sitting Volleyball’ yahishuye uko yacitse amaguru bitewe n’uburwayi butamenyekanye bakamubaga inshuro 5, nyuma yaje guhura n’umukobwa wamukunze uko ari baza no gushinga urugo ubu bakaba baranibarutse imfura.
Serugo yavukiye muri DR Congo mu 1987, avuka ari muzima kimwe n’abandi bana bose, mu 1996 yaje guhura n’uburwayi bwayoberanye aho bwafashe amaguru ye yombi baza kuyaca akaba agendera mu kagare.
Ubu burwayi bwahereye ku birenge bukagenda buzamuka, bwatumaga rimwe na rimwe abura ubwenge, baramuvuje muri DR Congo birananirana nyuma bamubwira ko yajya mu Rwanda cyangwa mu Burundi ko ari ho hari ubuvuzi bwateye imbere bwamufasha, iwabo bahisemo kumuzana mu Rwanda muri CHUK.
Bageze muri CHUK babwiye ababyeyi be ko kugira ngo akire bagomba kumuca amaguru kuko uburwayi bwe bwagendaga buzamuka, bwahereye ku birenge bwari bumaze kugera ku mavi ariko ababyeyi be babanza kubyanga kuko aho bari batuye kumva ngo amuntu yacitse amaguru nta ntambara yabaye cyangwa ngo yakoze impanuka bitari bimenyerewe.
Ariko abaganga barabasobanuriye babawira ko bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi yari irangiye mu Rwanda hari benshi bacitse amaguru ndetse hari n’ikigo cya Gatagara kibitaho, baje kubyemera.
Desire rero baje kumuca amaguru ndetse ahita agarura ubwenge, yumva ameze neza bitandukanye na mbere yakundaga kubura ubwenge, gusa ngo yakize neza abazwe inshuro 5.
Ati 'Muri CHUK bambaga mbere baciriye munsi y’amavi, babona ntacyo bitanga bacira ruguru y’amavi. Buriya iyo ukiri umwana uri mu myaka yo gukura hari ukuntu iyo batakubaze neza hari ukuntu igupfa rigenda rikura rishaka gusumba umubiri, ni ukuvuga ngo rero bagenda bakubaga bagusubiramo, njye bambaze inshuro 5.'
Yavuye CHUK ahita ajya mu kigo cya Gatagara (Nyanza) ahari abandi bana bafite ubumuga, ahigira amashuri abanza, amashuri yisumbuye yayize mu kigo cya Gatagara kiri i Butare aho yize Biomedical Laboratory ari na yo yakomeje ageze muri Kaminuza.
Kimwe mu bintu byamufashije harimo imikino aho yakinnye Sitting Volleyball, ageze mu mashuri yisumbuye ashyiramo imbaraga atangira guhamagarwa mu ikipe y’igihugu. Yasohokeye igihugu bagiye mu Budage, byamuteye imbaraga cyane yumva ko uretse kugaragaza ko bashoboye banabikuragamo amafaranga.
Uyu mugabo usigaye utuye muri Kenya n’umuryango we, ntabwo yaretse gukina uyu mukino, ubu akinira ikipe yitwa 'Uwezo’ iri muri Kasarani mu Mujyi wa Nairobi.
Avuga ko nubwo yari afite ubumuga ariko na none yatekerezaga ko agomba gushaka, rero yaje gufata icyemezo cy’uko agomba gushaka, atangira kubitekerezaho muri 2019.
Ati 'Nk’umuntu uba ugomba kubitekereza ukumva ko igihe kizagera ugashaka. Nafashe umwanzuro wo gushaka 2019. Uriya turi kumwe navuga ko ari nk’uwa 5, gushaka ntabwo ari ikintu cyoroshye iyo utarasha ubona umukobwa wese ukumva wamushaka, mwahura mwaganira ukumva ni we wari utegereje ariko si byo […] Rero muri benshi twagerageje kuvugana hari abo tutahuje ari bo bivuyeho, hari n’abo nanjye twavuganaga nkumva ndabagaye, ni ibyo ngibyo rero.'
Agaruka ku mugore we bashakanye muri 2020, Allen, yavuze ko yari asanzwe amuzi ndetse ari muto kuri we yumva batanashakana, gusa igihe cyaje kugera amubwira ko amukunda.
Ati 'urumva namuherukaga kera, sinzi uko namubonye kuri Facebook, ndamubwira ariko aranga ambwira ko hari undi afite kandi atantendeka, yarambwiye ngo numve ko atanyanze ku zindi mpamvu ahubwo ari uko afite undi ariko ambwira ko nibatandukana tuzakundana.'
Baje kongera guhura nyuma y’igihe buri umwe nta mukunzi afite bahita bakundana ndetse babibwira imiryango na yo ibiha umugisha.
Yavuze ko kandi zimwe mu mbogamizi yagiye ahura na zo, yagiye abona abakobwa benshi yakunze na bo bamukunze ariko yabibwira imiryango ya bo ikababwira ko bidashoboka ko babana n’umusore ufite ubumuga.
Tariki ya 30 Kanama 2020 ni bwo Serugo Desire yakoze ubukwe na Samaza Allen, amafoto ya bo akijya hanze yakuruye amaranamutima y’abatari bake bavuga ko ari rwo rukundo nyarwo kuba Allen, umukobwa w’uburanga burangaza benshi yaremeye gushyingiranwa na Desire wacitse amaguru akaba agendera mu kagare. Batuye muri Kenya ari n’aho ubukwe bwabereye bakaba baranibarutse imfura ya bo.
Serugo Desire ugendera mu kagare yashakanye na Allen
Ubukwe bwa bo bwavugishije benshi
Bwari ubukwe bw’agatangaza
Serugo Desire kugira ngo akire neza, amaguru ye bari bamaze kuyabaga inshuro 5 -
Haraca uwambaye: Aba mbere muri 50 barasezere… – #rwanda #RwOT
Guhera kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022 ku isaha ya saa mbiri z'ijoro harakurwa mu irushanwa 4, igikorwa kizakomeza buri munsi kugera kuwa 01 Ugushyingo 2022 ubwo hazamenyekana ku mugaragaro 30 bakomeje.
Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye n'umwe mu bategura iri rushanwa yasobanuye uko bizakorwa ati: 'Nibyo koko hashize iminsi abahatanye barabimenyeshejwe ko hazaca uwambaye, uwakoze, ufite amanota macye atazakomeza.'
Akomeza agira ati: 'Twifuje kutabikora duhutiyeho dutanga umwanya wo kwitegura no kongera amahirwe n'umuhate mu irushanwa, ubu tugiye gutangira gusezera aba mbere haherewe kubazajya baba bari inyuma.'
Asoza agira ati: 'Twiteguye gukorana n'umuhanzi uwo ari we wese uzakomeza kuko twabatoranije tubizeye, bityo uzatsinda twiteguye gukora iyo bwabaga ngo tumufashe kurotora inzozi ze.'
Aya marushanwa yatangiye kuwa 05 Nzeri 2022 hatangwa uburyo bwo kwiyandikisha, aho abagera kuri 214 aribo biyandikishije kugera kuwa 10 Ukwakira 2022, nyuma kuwa 14 Ukwakira 2022 habaye igikorwa cy'amajonjora yitabiwe n'abagera kuri 85 baturutse mu turere dutandukanye tw'u Rwanda.
Muri abo, 50 nibo babashije kwinjira mu cyiciro cy'amatora cyatangiye kuwa 17 Ukwakira 2022, kikazasozwa kuwa 01 Ugushyingo 2022 hamenyekana abakomeje bagera kuri 30.
Aba bazakurwamo 10 bazagera mu cyiciro cya nyuma, abagera kuri batatu bakaba aribo bazahabwa ibihembo. uwa gatatu azakorerwa indirimbo 3 z'amajwi zirimo imwe ifite amashusho, uwa kabiri azakorerwa indirimbo 5 z'amajwi zirimo ebyiri zifite amashusho mu gihe cy'umwaka.
Aba uko ari babiri bakaba ariko nta masezerano bazaba bafitanye n'ikompanyi yateguye amarushanwa ya CHUFA, uretse uzaba uwa mbere niwe wenyine uzahabwa amasezerano y'umwaka ashobora kongerwa, arimo gukorerwa indirimbo zigera ku 10 z'amajwi zirimo enye z'amashusho no gufashwa mu bikorwa byo kuzimenyekanisha n'ibindi.
Ukwezi ku Ugushyingo nibwo hategerejwe kimwe cya kabiri cy'irushanwa, kiza gihatanamo abagera kuri 30 bazava muri 50 bahatanye kugeza ubu. Gutora birakomeje binyuze kuri events.noneho.com hanifashishijwe *559*60#.
KANDA HANO UHESHE AMAHIRWE UMUHANZI USHYIGIKIYE MU IRUSHANWA RYA ONE NYOTA MUSICÂ
Hari hiyandikishije abagera kuri 214Â
Hari abasanzwe bafite indirimbo zabo ku mbuga zicururizwaho umuziki
Abahatanye bamaze iminsi bazenguruka ku bitangazamakuru basaba abakunzi b’umuziki nyarwanda kubafasha kugera ku ndoto
Abagera kuri 50 nibo bahatanye ariko 30 nibo bazakomeza guhatana muri kimwe cya kabiri KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'UKO BYARI BYIFASHE MU MAJONJORA
-
Minisitiri Aurore Munyangaju yasuye ikipe z’… – #rwanda #RwOT
Uru ruzinduko yarukoze kuri uyu wa Kane ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingonga Jerome. Muri aka karere hari abakinnyi bagera kuri 24 bari mu mwiherero, aho ikipe y’igihugu mu bagabo igizwe n’abakinnyi 12 ndetse n’ikipe y’abagore ikaba igizwe n’abo bakinnyi.
Aya makipe agiye kuzuza ibyumweru 2 ari muri aka karere aho yitegura shampiyona y’Isi izabera mu mujyi wa Sarajevo mu gihugu cya Bosnie Herzegovine, kuva tariki 1 kugera tariki 11 Ugushyingo. Iyi mikino umugabane wa Afurika utanga amakipe 2 muri buri cyiciro, bivuze ko kuri iyi nshuro u Rwanda na misiri aribo bazahagararira uyu mugabane.
Minisitiri Aurore yasuye amakipe y’igihugu ari kumwe na Mayor wa Gisagara, Rutaburingoga Jerome uri hagatiMinisitiri Munyangaju aganira n’itangazamakuru, yavuze ko yishimiye uko yasanze abakinnyi. Yagize ati” Abakinnyi dusanze bameze neza bafite imbaraga, kandi bamaze igihe bitoza banabishingiyeho batwizeza ko igikombe bazakizana mu Rwanda. Kuva bagera hano mu Karere ka Gisagara twagumye kubakurikirana uko babayeho bya buri munsi, ndetse tuboneraho no kubibutsa inshingano zabo kuko natwe tubari inyuma.”Â
Minisitiri yafashe ifoto y’urwibutso ari kumwe n'abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball y’abagoreMinisitiri kandi yashimiye urwego akarere ka Gisagara kagezeho muri siporo, dore ko ari n’ubwa mbere yari ahageze. Yagize ati” akarere ka Gisagara gafite ibikorwa bya siporo byiza kandi byujuje ubuziranenge, ndetse ni n'akarere kari kugendera muri politike ya siporo neza. Bafite ibibuga byinshi ndetse bifasha kuba bakira amakipe y’igihugu. Ibi bikorwa remezo ni ibintu byiza byanatuma utundi turere twigiraho.”
Minisitiri Aurore yafashe ifoto y’urwibutso ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball y’abagaboEmile Kapiteni w’ikipe y’igihugu mu bagabo, yabwiye itangazamakuru ko igihe bamaze mu myitozo bumva gihagije kuba batanga umusaruro. Yagize ati” navuga ko igihe tumaze mu myitozo gihagije, turiteguye nk’ikipe abakinnyi bose nta kibazo kandi bose bafite imbaraga dore ko uyu munsi twanasuwe na Minisitiri waduteye morale, mpamya ko nayo izadufasha.”Â
Ibi ni nabyo byavuzwe na Liliana Kapiteni w’ikipe y’igihugu mu bagore, aho yavuze ko banezerewe no kuba Minisitiri yavuye i Kigali akaza kubasura, byaberetse ko bashyigikiwe ndetse banitaweho.Â
Aya makipe y’igihugu azahaguruka mu Rwanda mu rucyerera rwa tariki ya mbere Ugushyingo aho bazafata indege saa 02:45 za mugitondo, bakanyura Istanbul bakagera Bosnie Herzegovine saa 20:55 z’ijoro kuri uwo munsi.Â
Ikipe z’igihugu zasezeranyije Minisitiri Aurore ko bashobora kuzatahukana igikombe ![]()
-
Tour du Rwanda ivuguruye n’imikoranire na FFC… – #rwanda #RwOT
Muri uru ruzinduko, Murenzi ari kumwe n’umuyobozi nshingwabikorwa wa FERWACY, Bwana Nkuranga Alphonse, Kamuzinzi Olivier uyobora Tour du rwanda ndetse na Olivier Grandjean uhuza ibikorwa bya Tour du Rwanda akanayobora byinshi kuri tekiniki.
Abagize iri tsinda, bahuye na Michel Callot uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bufaransa (FFF) baganira ku gushyiraho amasezerano y’imikoranire hagati ya FERWACY na FFC, bateganya ko bizagerwaho mu mpera z’uyu mwaka wa 2022 cyangwa mu ntangiriro za 2023.
![]()
Murenzi Abdallah na Michel Callot
Abayobozi ku mpande zombi, bateganije ko amasezerano azaba agamije kuzamura umukino w’amagare mu Rwanda nk’aho FFC izajya iha FERWACY abatoza b’inzobere bakaza guhura abanyarwanda biruseho, Gushyiraho gahunda zitandukanye zo kuzamura abanyempano bakiri bato n’ibindi.
Iyi kipe kandi yahuye n’abayobozi b’ikigo cya ASO gisanzwe gitegura Tour de France, bagirana ibiganiro bigamije ubufatanye mu rwego rwo kurushaho kunoza imitegurire n’imigendekere myiza ya Tour du Rwanda, nka rimwe mu marushanwa y’amagare akomeye muri Africa.
Baganiriye kandi ku buryo ASO yafasha FERWACY gushaka abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda n’izindi ngingo zitandukanye nko kwerekana Tour du Rwanda mu buryo bw’imbonankubone (live Streaming) n’ibindi.
![]()
Ikipe ya FERWACY n’abayobora ASO
Murenzi Abdallah n’itsinda ayoboye bagiriye uruzinduko mu Bufaransa, mu gihe habura amezi ayinga ane ngo Tour du Rwanda y’umwaka wa 2023 ikinwe. Biteganijwe ko iri rushanwa ngarukamwaka rizatangira ku ya 19 rigasozwa ku ya 26 Gashyantare 2023.
Uru ruzinduko kandi rubayeho mu gihe FERWACY n’izindi nzego zireba ibya Siporo mu Rwanda bakomeje imyiteguro yo kuzakira Shampiyona y’isi y’amagare izabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025.
![]()
![]()
![]()
Source: FERWACY
-
Yakije umuriro kuri Ye! Sobanukirwa Cancel C… – #rwanda #RwOT
Cyangwa se ukabyuka ubona ibaruwa iguhagarika ku kazi kubera na none amagambo wavuze cyangwa igikorwa wakoreye umuntu mu bihe byashize wenda utanibuka. Ibi ni byo byiswe 'Cancel Culture'.
‘To be cancelled' ni imvugo imaze igihe ica ibintu muri Amerika. Imeze nko gutakarizwa icyizere mu byo wakoraga abantu bakakwiyomoraho kubera ikintu runaka bagushinja nk'ivangura, ubuhezanguni ku baryamana bahuje ibitsina, gufata ku ngufu abagore n'ibindi.
Urugero rw'abagizweho ingaruka harimo; Ellen DeGeneres washinjwe ivangura no gufata nabi abakozi bo mu kiganiro, bikarangira yamaganwe ndetse ikiganiro kigahagarikwa muri uyu mwaka nyuma y'imyaka 18 gica ibintu kuko cyari cyaratangiye mu 2003;
DaBaby wibasiye abafite ibyiyumviro by'abaryamana bahuje ibitsina, R. Kelly na Weinstein bashinjwe gusambanya abagore n'abakobwa ku gahato, Chrissy Teigen washinjwe kwibasira umuntu akoresheje internet n'abandi.
![]()
Kanye West ntabwo yishimye muri iyi minsi
Ukurikira imyidagaduro byanga bikunze waba uzi ibiri gukorerwa umuraperi Kanye West [Ye] kuri ubu uri guhundagazwaho ibitutsi nyuma y'uko agaragaye yambaye imyambaro iriho ibirango bya 'White Lives Matter' nyuma akavuga ko imvugo ya 'Black Lives Matter' yari ubutekamutwe.
Yavuze kandi ko atemera ko George Floyd yishwe kubera gukandagirwa ku ijosi ahubwo byatewe no kunywa ibiyobyabwenge. Yanavuze amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abayahudi n'ibindi bitandukanye bitavuzweho rumwe muri rubanda.
Kuri ubu Ye, ibigo bitandukanye birimo Inzu z'imideli nka Balenciaga na GAP, CAA Creative Artists Agency, RMC yerekana filime, yashakaga kwerekana filime mbarankuru y'uyu muraperi ndetse na Adidas, byose biheruka gukuramo akabyo karenge bivuga ko bisheshe amasezerano y'imikoranire n'uyu muhanzi. Ibi byose byatumye ava mu baraperi batunze Miliyali y'amadorali.
Si aho gusa mu 2013, umukozi wari ushinzwe itumanaho muri sosiyete ya IAC ikora ibijyanye n'itangazamakuru na Internet muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Justine Sacco, yafashe indege yerekeza Cape Town muri Afurika y'Epfo gusura umuryango we.Â
Gusa mbere y’uko agenda, yandika ku rukuta rwe Twitter ati 'Ngiye muri Afurika, nizere ko ntari bwandure VIH/SIDA. Nikiniraga da. Ndi umuzungu!'.
Nyuma y'igihe gito avuze aya magambo abantu ku mbuga nkoranyambaga baramwose rubura gica, bamushinja kugira ivanguraruhu no kwibasira abarwaye agakoko gatera SIDA.
Nyuma y'iminsi mike Jutsine Sacco yasabye imbabazi ku buryo bukomeye ariko biranga biba iby'ubusa yirukanwa ku kazi azize amagambo 12 yanditse. Ni byo koko ibyo yari avuze ntibyari ibyo gushimwa, ariko igihano yahawe cyari gifite uburemere bukomeye kuruta interuro ebyiri yanditse ku rukuta rwa Twitter.
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump we bamwita umwami wa Cancel Culture kuko ari mu bagizweho ingaruka zikomeye n'uyu muco, kuko ubu nta bushobozi na buto afite bwo kuba yagaragaza igitekerezo cye ku mbuga nkoranyambaga yaba Twitter, Facebook, Youtube, n'izindi kuko yaziciweho burundu.
Ibi byose byatewe n'imyigaragambyo yatewe n'abayoboke be ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika 'Capitol' igapfamo abantu batanu, babishishikarijwe na Trump. Abantu baramwaganye ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo byinshi mu bikorwa bye bihazahariye.
Icyo gihe Banki ya Deutsche yavuze ko ihagaritse imikoranire n'imishinga ya Trump, Umujyi wa New York nawo uhagarika bimwe mu bikorwa bye, ikibuga cye cya Golf cyangirwa kwakira irushanwa rya PGA Tour, ndetse n'ibindi byinshi.
Muri uyu mwaka wa 2021 nabwo hari imyigaragambyo yabaye ku rubuga rwa TikTok rwiganjeho urubyiruko rukiri ruto bakunda kwita 'Generation Z' ruri hagati y'imyaka 6 na 24, bashaka guca umuhanzi Eminem wakanyujijeho mu myaka yashize, bamushinja kuba yarakoresheje amagambo mabi mu ndirimbo ye yafatanyije na Rihanna yitwa 'Love the Way You Lie'.
Umwe mu batangije iyo ntambara kuri Tik Tok, yanditse amwe mu magambo agize iyo ndirimbo agira ati 'If she ever tries to f***ing leave again, I’ma tie her to the bed and set this house on fire' [Niyongera kugerageza kugenda nanone, nzamuzirika ku gitanda ubundi ntwike iyi inzu'], arangije yongeraho ati 'Yesssss let's cancel him' [Yego reka tumuce].
Ibi ni ibyo byiswe 'Cancel Culture' cyangwa se inkundura yo gucira urubanza umuntu ushingiye ku byo yanditse cyangwa yavuze kugeza aciwe mu bandi cyangwa bimugizeho ingaruka ku buzima bwe bwite cyangwa ubw'akazi.
Kubera ingaruka Cancel Culture yagiye igira, ibyamamare nka Sunny Hostin na Levar Burton bazwi mu gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko yari ikwiriye kwitwa Consequence Culture kubera ingaruka yagiye igira kuri bamwe.
Cancel Culture yaje ite?
![]()
Iri jambo ryaturutse ku ijambo 'Ostracism' rikomoka ku ijambo ry'ikigereki rizwi nka 'ostrakismos'. Iri jambo ryamamaye cyane mu kinyejana cya gatanu mbere y'ivuka rya Yesu.
Ryakoreshwaga mu buryo bwa Demokarasi mu Mujyi wa Athens mu Bugiriki aha umuntu yakumirwaga mu Mujyi mu myaka 10. Byakoreshwaga hagamijwe gucisha amazi umuntu wigometse kuri Leta nyuma ryakomeje gukoreshwa mu buzima busanzwe.
Cancel Culture cyangwa Call-out culture, yaturutse kuri iri jambo yatangiye gukoreshwa cyane mu myaka ya 2010 rimenyekana cyane mu ntangiriro za 2020 aho umuntu acirwaho iteka yaba mu kazi akora, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se imbonankubone.
Ibi byaje gukwira hose ku buryo byanditsweho n'abanditsi 100 barimo babiri bazwi cyane banditse ibitabo bakaba n'abakinnyi ba filime, J.K. Rowling na Noam Chomsky aho mu ibaruwa banditse ivuga kuri uyu muco wa 'Cancel Culture' bavuze ko waremye umwuka wo kutababarira 'Climat intolérant' ndetse ukarema ubwoba mu bantu bwo kutavuga ku bintu runaka batinya ko byabagiraho ingaruka.
Bamwe mu bantu bakomeye batanze impuruza
Abayobozi, abanyamakuru, abanditsi ndetse n'abandi bazwi ku Isi, batangiye gutanga impuruza, kuko batinya ko Imbuga nkoranyambaga zizageraho zikaba abacamanza bacira imanza abantu bavuze cyangwa bakoze ibitemerwa n'umubare munini w'abantu. Cyane ko bakabya ikosa kandi bagatuma umuntu afatirwa igihano kiremereye ku buryo yakwisanga nta nshuti akigira cyangwa se ntaho yapfa kubona akazi.
Cancel Culture imaze kuvugwaho n'abantu benshi bagaragaza ingaruka zayo ndetse berekana ko mu gihe nta gikozwe uyu muco ushobora kuzakura, ukamera nk'ingufuri ifunze iminwa y'abavuga ibidashakwa kumvwa, ugapfukirana ubwisanzure bwo kuvuga.
Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika ni umwe muri bo. Yabigarutseho kenshi mu biganiro bye bitandukanye ndetse icyo aheruka kugirana na CNN tariki 8 Kamena 2021, yavuze ko zimwe mu ngaruka z'uyu muco ari uko ujya hakurya y'inkombe, ukarenga aho wagakwiye kuba ugarukira.
Yagize ati 'Hari ingaruka nyinshi za 'Cancel Culture' kuko duhora twibasira abantu igihe cyose. Ntabwo twahora twiteze ko abantu bose baba intungane cyangwa ko bahora bafata ibyemezo bya politike bikwiriye. Yego igihe byagaragaye ko ari abanyabyaha bazahanwa ndetse duhamagarira abantu kurwanya ibyo bakoze ariko ntibasabwa kubarwanya.'
https://twitter.com/
therecount/status/ 1402248381003599875?lang=en Bill Maher umunyarwenya akaba n'umunyamakuru usesengura Politiki kuri Televiziyo ya HBO yo muri Amerika, we yavuze ko abaharanira ubwigenge bakwiriye guhaguruka bagashaka itegeko rirwanya Cancel Culture kugira ngo uwagabweho igitero n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinja ibyaha bikomeye ahagarare yemye areke gukomeza gusaba imbabazi.
Mu Rwanda cyane mu myidagaduro ntabwo umuco wa Cancel Culture urahagera.
![]()
Kanye West yagizweho ingaruka na ‘Cancel Culture’
UKO ‘CANCEL CULTURE’ YANGIJE IKI GISEKURU
-
Iby’ingenzi kuri Elsa Group – Kompanyi yihari… – #rwanda #RwOT
Iyi kompanyi ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali, ifasha abashaka kwiga mu buryo butandukanye, yaba ku basaba Buruse yuzuye (Partial Scholarship) cyangwa abagenda biyishyuriye byose (Self-Sponsored) berekeza mu bihugu bitandukanye byo hanze y’umugabane w’Africa.Â
Elsa Group Company ifite umwihariko wo kohereza abantu benshi mu mahanga kandi ku buryo busobanutse kuko abayobozi bayo baba mu bihugu bitandukanye, mu rwego rwo korohereza abashaka kubyerekezamo kugira ngo bazahagere bisanga.
Iki kigo kimaze gufasha abarenga 100 kujya kwiga hanze mu gihe cy'imyaka itatu gusa kimaze gifunguye imiryango yabo hano mu Rwanda, kigamije gufasha abanyarwanda by’umwihariko mu guhaha ubumenyi hanze y’Africa kugira ngo bajye bunguka ibitekerezo biruseho bibafasha gutanga umusanzu munini mu kubaka igihugu.
![]()
Elsa Group ikorera mu bihugu byinshi
InyaRwanda yaganiriye n’umuyobozi mukuru wa Elsa Group Companyi Ltd, Bwana Tuyizere Eric Olee asobanura imikorere y’iki kigo, umwihariko wacyo ndetse n’intego gifite.
Yavuze ko umunsi ku wundi abakiliya ba Elsa Group biyongera kubera Serivisi nziza babwirwa na bagenzi babo baba bazihawe, bigatuma ikigo gikomeza kwaguka kikagira abakigana benshi.
Yagize ati ”Usibye gucuruza Services no mu bucuruzi busanzwe, iyo ufite abantu uba ufite inkunga ikomeye. Mbere twabaga dufite abantu bacye ariko uko uha umuntu Serivisi nziza niko azana n'abandi, ni uko Elsa Group yaje gukura iba umuryango mugari.”Â
Avuga ku mwihariko w’iki kigo, Bwana Tuyizere yagize ati ”Twihutisha Dosiye, uwakoranye natwe gahunda ze zirihuta. Tumaze kohereza abantu benshi kandi amafaranga ya Serivisi asabwa ni macye ugereranije n’ahandi ndetse by’akarusho, abanyarwanda bajya kwiga muri Turikiya no mu majyaruguru ya Cyprus tubafasha ku buntu.”
Avuga ku ntego zirambye z’iyi kompanyi, Bwana Tuyizere yagize ati ”Intego zacu ni ugufasha abantu kwiga mu mahanga, by'umwihariko abana b’abanyarwanda bagahaha ubumenyi, nyuma bakagaruka guteza imbere igihugu cyacu, imiryango yabo ndetse bagasangiza ubumenyi abataragize amahirwe yo kwiga hanze, twese tugafatanya kubaka u Rwanda twifuza.”
![]()
Tuyishime Eric Olee (Hagati) uyobora Elsa Group Limited ari kumwe n’abo bafatanya mu kwakira neza ababagana
Umuyobozi wa Elsa Group Limited, avuga ko kuva batangira gukorera mu Rwanda muri Mata 2019, abanyeshuri benshi babagannye ari abifuzaga kwiga muri Poland na Cyprus, bijyanye n’uko hahendutse kandi hakaba hanatangirwa ubumenyi bufite ireme kimwe n’ahandi mu bihugu bikomeye byo muri America n’ i Burayi.
Uretse ibihugu bya Cyprus, Poland na Turikiya, Elsa Group ifasha abantu kwiga muri America, Canada, U Bushinwa n’ahandi henshi bafite uburezi bwateye imbere.
Elsa Group Company Limited ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali, aho bakorera mu nyubako ya Mic muri Etaje ya mbere (1st Floor) mu muryango wa F1-22.Â
Ushaka kubagana cyangwa gusobanuza byinshi kuri serivisi batanga, wabahamagara cyangwa ukabandikira kuri WhatsApp kuri Nimero bakoresha za +250788572037 na +250791705444 cyangwa ukabandikira kuri Email: [email protected].
![]()
Murakaze neza, Murisanga muri Elsa Group Company Limited
-
Kamonyi: Ukekwaho gusambanya umwana w'imyaka 14 akamubyaza umwana ari mu maboko ya RIB #rwanda #RwOT
Umugabo bivugwa ko afite imyaka isaga 60 y'amavuko, utuye mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi, arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 14 akamutera inda. Uruhinja rumaze ibyumweru bibiri ruvutse. Bikimenyekana, ukekwa yarahunze, acika ubuyobozi bw'ibanze ariko birangira yijyanye kuri RIB Musambira.
Umugabo twirinze gutangaza amazina ye, ufite abagore n'abana mu Murenge wa Musambira arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 14 y'amavuko(twirinze gutangaza amazina), akamutera inda, uruhinja rukaba rumaze ibyumweru 2 ruvutse.
Uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 14 y'amavuko wabyajwe undi(buhinja), nyuma yo gusambanywa, aganira n'umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko byose byatangiye akorera uyu mugabo avuga ko afite abagore benshi, akamwahirira ubwatsi bw'amatungo ye, nyuma bikaza kugera aho amufata akamusambanya, akamutera inda ariko akabanza kugira ubwoba bwo kubivuga.
Avuga ko ajya kubyara, yajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma na Mama we wanamushakiye umurwaza, ariko we kubera ubwoba agatinya guhita avuga nyirabayazana w'ibyamubayeho.
Inkuru ikijya hanze kuko byageze aho abivuga, uyu mugabo yahise acika ava mugace atuyemo ku buryo nta wamenye irengero. Nyuma y'Igihe yaje kugaruka, inkuru iba kimomo, ubuyobozi bw'inzego z'Ibanze bujya kumufata arabucika kuko yari yabimenye, ariko nyuma y'igihe yahise yishyikiriza RIB mu minsi mike I Musambira.
Amakuru y'aya mahano (mu mvugo ya Kinyarwanda), anemezwa n'ubuyobozi bw'Urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB, aho DR Murangira B. Thierry yabwiye intyoza.com ko ukekwaho iki cyaha ari mu maboko y'Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Musambira, ko kandi kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 28 Ukwakira 2022 hazajya gupimwa ibizamini bya DNA( kuri Forensic Laboratory) kugira ngo barebe ko umwana wavutse ari uw'uyu mugabo ukekwaho gusambanya uyu mwana akaba mu ibazwa yamwihakanye.
Amakuru uyu mwana w'umukobwa wasambanijwe yahaye intyoza.com ni ay'uko yasabwe na RIB Sitasiyo ya Musambira kuzinduka ajya ahazafatirwa ibizamini bya DNA, ariko we akaba ahakana ko mu gihe yaba atajyanye na Mama we ntaho azajya. Asaba ubuyobozi ko bwamufasha kubona Ubutabera nyabwo.
Munyaneza Theogene
-
Ibihembo byashyushye! VestineDorcas na Nel N… – #rwanda #RwOT
Iri tsinda rimaze iminsi risimburana ku mwanya wa mbere n'umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music Label. Uko bucyeye n'uko bwije, umwe aba ari imbere, bwacya, ugasanga undi ni we umaze kugira amajwi menshi.
Kuri ubu aba bahanzikazi bari ku ntebe y'ishuri. Amajwi yo kuri internet agaragaza ko ubu bafite 3,775 ni mu gihe Bwiza afite amajwi 3,653. Bivuze ko harimo ikinyuranyo cy'amajwi 122.
Vestine na Dorcas baritegura kumurika album bise 'Nahawe Ijambo', mu gitaramo bazakorera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 24 Ukuboza 2022.
Baherutse gutangaza ko Prosper Nkomezi ari umwe mu baramyi bazifatanya nabo. Biteganyijwe ko abahanzi batatu ari bo bazafatanya nabo.
Ubwo baheruka mu biruhuko, basubiyemo zimwe mu ndirimbo zabo bitegura iki gitaramo. Ni abahanzikazi bakiri bato mu myaka, ariko inganzo yabo yabakundishije benshi. Bazwi cyane mu ndirimbo nka 'Papa', 'Adonai', 'Ibuye' n'izindi nyinshi.
Yaba abatuye mu Rwanda, abatuye mu mahanga n'abandi bemerewe gukomeza gutora mu byiciro bitandukanye, bagaragaza ukwiye kwegukana igikombe muri Kiss Summer Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu.
Ku rundi ruhande ariko, Bwiza aracyayoboye mu cyiciro cy'umuhanzi mushya (Best New Artist) aho afite amajwi 1,070. Akurikiwe n'umuhanzi Afrique ufite amajwi 543.
Umuhanzi Chriss Eazy wo muri Giti Business Group wari umaze igihe yicaye ku ntebe yayihagarutseho.
Indirimbo 'Muzadukumbura' ya Nel Ngabo na Fireman yaje ku mwanya wa mbere 'bwa mbere' mu matora mu cyiciro 'Best Song' aho ifite amajwi 256.
Ni mu gihe Chriss Eazy yari amaze igihe cy'ibyumweru bitatu, ari kuri uyu mwanya. Ubu ari ku mwanya wa kabiri n'amajwi 174, abicyesha indirimbo ye 'Inana'.
No mu cyiciro 'Best Male Artist' Nel Ngabo ni we uri imbere, aho afite amajwi 221. Yakuye kuri uyu mwanya Chriss Eazy, ubu uri ku mwanya wa kabiri n'amajwi 165.
Producer Santana wo muri Hi5 we aracyayoboye bagenzi be mu cyiciro cya 'Best Producer', aho afite amajwi 385.
Uyu musore ni we wagize uruhare mu ndirimbo zakunzwe z'abarimo Bwiza, Niyo Bosco, Vestine na Dorcas, Mr Kagame, Zawadi n'abandi batandukanye.
Mu cyiciro cya Album nziza (Best Album), iy'umuhanzi Buravan yise 'Twaje' iracyayoboye, kuko igejeje amajwi 766. Ikubye hafi inshuro eshanu 'D.I.D' ya Kivumbi, ifite amajwi 52.
Gutora ukoresheje telefone (USSD) ni *559*60# ugakurikizaho kode y'uwo utoye. Ushobora gutorera kuri interineri unyuze kuri events.noneho.com kuri inyarwanda.com [Kanda HANO utore uwo ushaka guha amahirwe].
![]()
Vestine na Dorcas bongeye kuza imbere mu cyiciro 'Best Female Artist'Â
![]()
Nel Ngabo na Firema baje ku mwanya wa mbere mu cyiciro 'Best Song' nyuma y'igihe kinini Chriss Eazy ari we uyoboye
Â
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MUZADUKUMBURA' YA NEL NGABO NA FIREMAN
Hari hiyandikishije abagera kuri 214Â
Hari abasanzwe bafite indirimbo zabo ku mbuga zicururizwaho umuziki
Abahatanye bamaze iminsi bazenguruka ku bitangazamakuru basaba abakunzi b’umuziki nyarwanda kubafasha kugera ku ndoto
Abagera kuri 50 nibo bahatanye ariko 30 nibo bazakomeza guhatana muri kimwe cya kabiriÂ
Minisitiri Aurore yasuye amakipe y’igihugu ari kumwe na Mayor wa Gisagara, Rutaburingoga Jerome uri hagati
Minisitiri yafashe ifoto y’urwibutso ari kumwe n'abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball y’abagore
Minisitiri Aurore yafashe ifoto y’urwibutso ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball y’abagabo
Ikipe z’igihugu zasezeranyije Minisitiri Aurore ko bashobora kuzatahukana igikombe 





















