Author: webrwanda

  • IFOTO Y'UMUNSI:Perezida Kagame yasuye abanya Mozambike mu isoko #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame wagiriye uruzinduko muri Mozambique, yasuye Umurwa mukuru Maputo, anasura isoko riri hafi y'inyanja, aganira n'abaturage ku bufatanye bw'u Rwanda na Mozambique.

    Nkuko amafoto yafashwe abigaragaza,Perezida Paul Kagame yakiranywe urugwiro n'abaturage bo muri iki gihugu yagiye asanga mu bice yasuye byo mu Murwa Mukuru, Maputo birimo n'iri soko ry'amafi riherereye ku nyanja y'Abahinde.

    Perezida Kagame yageze muri Mozambike kuri uyu wa Gatanu mu ruzinduko rw'umunsi umwe,aganira na Perezida Felipe Nyusi ari nabwo yaboneyeho gusura abatuye ba Maputo.

    U Rwanda na Mozambique basinyanye amasezerano y'ubufatanye mu byerekeye umutekano,ubucuruzi n'ishoramari.

    abikorera bo mu Rwanda no muri Mozambike bashishikarizwa gushora imari muri ibi bihugu byombi.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-yasuye-abanya-mozambike-mu-isoko

  • Umukobwa yahawe igihano gikomeye nyuma yo gutwikira Dipolome ye ku karubanda #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Bridget Thapwile Soko wo muri Malawi yakoze agashya afata impamyabumenyi ye y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza ayitwikira ku karubanda ngo kuko ntacyo imumariye

    Exploits University yo mu mujyi wa Lilongwe, yatesheje agaciro impamyabumenyi uyu mukobwa yari yahawe nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri kaminuza mu bijyanye na Business Administration.

    Iyi kaminuza yafashe iki cyemezo ku ya 21 Ukwakira 2022, nyuma yuko Soko atwitse iyi mpamyabumenyi ye mu mashusho yafashe akayashyira kuri Tik Tok avuga ko n'ubundi ntacyo imumariye kuko ari umushomeri.

    Nk'uko ikinyamakuru Nyasa Times cyo muri Malawi kibitangaza, Soko yatwitse iyi mpamyabumenyi ye maze ashyira amashusho yifashe kuri Tik Tok bituma iyi kaminuza iyitesha agaciro kubera iyi myitwarire.

    Muri iyo videwo, uyu mukobwa avuga ko iyi mpamyabumenyi ntacyo yamumariye kuko yananiwe kubona akazi nyuma yo kuyibona muri 2018.

    Kaminuza yasohoye itangazo ryamagana ibikorwa bye kandi imwoherereza ibaruwa imumenyesha ko iyo mpamyabumenyi ye yateshejwe agaciro burundu.

    Umuyobozi w'iyi kaminuza ya Exploits University, Desmond W. Bikoko,yavuze ko imyitwarire ya Soko yabakojeje isoni bityo iyo mpamyabumenyi yahakuye bayitesheje agaciro.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yahawe-igihano-gikomeye-nyuma-yo-gutwikira-dipolome-ye-ku-karubanda

  • Umusore yishe umukobwa bikekwa ko yamuhoye ko yanze ko basambana #rwanda #RwOT

    Umugabo arashinjwa kuba yarishe arashe umwangavu uzwi cyane mu birori bya House Party I Brooklyn amuziza ko yanze ibyo yamusabye.

    Ku wa kane, ubushinjacyaha bwatangaje ko Javone Duncan w'imyaka 22,yagerageje gutereta umukobwa witwa Raelynn Cameron w'imyaka 17,bari bahuriye mu nyubako imwe kuwa 10 Ukwakira uyu mwaka.

    Uyu mwangavu ntiyemeye kugirana imishyikirano n'uyu musore nkuko David Ingle yabivugiye mu rukiko mpanabyaha rwa Brooklyn.

    Ingle yagize ati: “(Raelynn) yasabwe n'uregwa kumwonka igitsina.(Duncan) yafashe imbunda arasa uwo mukobwa mu gatuza abyanze.'

    Nyina w'uwahohotewe, Cassandra Adams, yatangarije Daily News dukesha iyi nkuru ko Duncan yakubise umukobwa we urushyi mu byumweru bike mbere y'ibi birori,ubwo yageragezaga kumutereta nabwo undi akabyanga

    Ku wa kane yagize ati: “Umukobwa wanjye yaramubwiye ati:” Nakubwiye ko ntagukunda, “maze amukubita urushyi amuziza kwihagararaho.Ibyo niko bigenda cyane iyo aba bakobwa badashaka kwifatanya n'aba basore b'imyanda.”

    Yongeyeho ati: 'Javone ni inyamaswa, kandi agomba gushyirwa mu butaka. Icyampa tugasubizwa igihano cy'urupfu i New York. '

    Ingle yavuze ko Duncan afite amateka yo gufungirwa gutunga imbunda – harimo ebyiri yasanganwe muri 2020 n'abapolisi mu mukwabu.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi,Duncan yahakanye ko yarashe uyu mwangavu,yemeza ko 'yabonye ko inshuti ye ariyo yamurashe, kandi ko atabikoze.'

    Uyu mukobwa ngo yari kumwe na Duncan mu cyumba bonyine ubwo bari muri house party hanyuma aza guhamagara benewabo ko yarashwe akeneye ubufasha.

    Polisi ivuga ko mbere y'uko uyu mukobwa apfa yababwiye ko yarashwe by'impanuka gusa ngo ntiyabashije kubabwira uwabikoze.

    Iri sasu ngo ryafashe uyu mukobwa mu mutima birangira apfuye ari nayo mpamvu hakiri gukorwa iperereza.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yishe-umukobwa-bikekwa-ko-yamuhoye-ko-yanze-ko-basambana

  • Amavubi arateganya umukino wa gicuti na Sudani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda 'Amavub’, ishobora gukina umukino wa gicuti n’igihugu cya Sudan mu kwezi k’Ugushyingo 2022.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-arateganya-umukino-wa-gicuti-na-sudani

  • Niyo Bosco yatandukanye na MI Empire yamufashaga mu muziki #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyo Bosco uri mu beza mu Rwanda yatandukanye na MIE Empire yamufashije kuva yatangira umuziki kugeza ubu.

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram,Niyo Bosco yasezeye kuri Irene Murindahabi warebereraga inyungu ze amushimira ibyo yamugejejeho mu muziki.

    Yagize ati “Nshyizeho iyi foto kugira ngo mumfashe gushimira byimazeyo no gushimira uyu mugabo wamfashije guhura namwe [abafana be].Nk'umwana ukuze warezwe neza n'umuryango utangaje, igihe kirageze ngo ntangire urugendo rwanjye bwite kugira ngo nereke uyu mupapa ko yabibye Imbuto zikwiye gusarurwa.

    Ndashaka kubabwira uburyo mwubaha kandi intsinzi yose nzageraho, nzahora nibuka! bizaba ari kubwe.Afite umusanzu w'ingenzi k'uwo ndiwe n'uwo nzaba.

    Irene Murindahabi, ndagukunda kandi nta kinamico iyo ari yo yose irimo mukuru wanjye.Dufite byinshi duhuriyeho, reka twibande ku musaruro wabyo.

    Mu gusoza,Niyo Bosco yagize ati “Nkwifurije kurama kugira ngo ubone uko ukomeza kuramera abandi.”

    Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,mu ibaruwa Niyo Bosco yandikiye MI Empire asezera yatanze impamvu ebyiri zatumye ahitamo gusezera kuri Mulindahabi Irene bari bamaze igihe bakorana.

    Kimwe mu byo Niyo Bosco ashinja MI Empire ni ukuba batamukorera ibihangano nk'uko biri mu masezerano, ikindi avuga ni uko kuva batangira gukorana atarahabwa 30% by'amafaranga aturuka ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube.

    Niyo Bosco asezeye muri MI Empire nyuma y'inyandiko yasohoye mu minsi ishize agaragaza ko atishimiye gukorana n'iyi sosiyete bigatera urujijo ariko ukuri kwabyo ntiguhite kumenyekana.

    Muri ubu butumwa Niyo Bosco yari yagize ati 'Ntabwo ndi gukunda uwo ndi kuba we, ntabwo byumvikana nk'ibisanzwe ariko nkumbuye ahahise hanjye kuruta ejo hazaza. Ndumva nacitse intege cyane.'

    Uyu musore usigaye yifashishwa cyane mu kwandika no kuyobora indirimbo z'abahanzi yakomeje agira ati 'Ndambiwe no kwirengagiza uwo ndiwe nita ku kugaburira ibifu by'abandi nyamara icyanjye cyishwe ni nzara.'

    'Ndifuza ko ibintu byose abantu bita ko nagezeho byakwibagirana nkarwanira ishema ryanjye ntashingiye ku muntu ushaka gutera imbere huti huti naho njye ndimo gusubira hasi. Sinshaka kugira uwo nshinja , gusa uwo mbwira ariyizi.'

    Niyo Bosco yatangiye kumenyekana mu 2019, indirimbo ye ya mbere isohoka mu 2020. Amaze gukora indirimbo 17. Zose yazikoreye muri MIE Empire ya Murindahabi Irene.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/niyo-bosco-yatandukanye-na-mi-empire-yamufashaga-mu-muziki

  • Niyo Bosco yasezeye muri 'MI Empire’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa umuhanzi Niyo Bosco yandikiye sosiyete MI Empire yakoranaga na yo asezera, yatanze impamvu ebyiri zatumye ahitamo gutandukana na Mulindahabi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/niyo-bosco-yasezeye-muri-mi-empire

  • Niyo Bosco yasezeye kuri M Irene, impamvu 2 yatanze #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyo Bosco yasezeye kuri MIE Entertainment yarebereraga inyungu ze mu muziki ihagarariwe na n’umunyamakuru Murindahabi Irene.

    Mu butumwa bwe asezera kuri MIE, Niyo Bosco yavuze ko asezeye kubera impamvu ebyiri z’ingenzi harimo kuba umuyobozi w’iyi sosiyete ireberera inyungu ze atarigeze amuha 30% by’amafaranga aturuka ku mbuga ze nkoranyambaga zirimo YouTube no kumukorera ibihangano nk’uko biri mu masezerano.

    Mu butumwa kandi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye Murandahabi Irene wamwinjije mu muziki ariko na none amubwira ko umwana yareze igihe kigeze ngo yigenze.

    Yamushimiye ibyiza byose yamukoreye ndetse amusezeranya ko azahora amwubaha kandi ko amukunda.

    Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Niyo Bosco yaciye amarenga ko ibintu bitameze neza hagati ye n’abarerera inyungu ze.

    Icyo gihe yagize ati 'Ntabwo nkunze umuntu ndimo ndaba we, ntabwo byumvikana nk’ibisanzwe ariko nkumbuye ahahise hanjye kuruta ahazaza. Ndumva ndimo ncika intege.'

    Yakomeje avuga ko nta kindi kimuboshye uretse kwibaza uburyo atunze abandi nyamara we igifu gisya ubusa.

    Ati 'Birarambiranye kwishyira mu kuri mu gihe igihe kizagaragaza buri kimwe mu binkikije. Nta kindi kimboshye uretse kwirengagiza kwibaza uburyo ngaburira inda z’abandi mu gihe njye nicwa n’inzara.'

    Ngo buri kimwe abantu bazi ko yagezeho yifuza ko cyakwibagirana maze agatangira bushya atari kumwe n’abantu bifuza kumukiriraho we arimo ajya hasi.

    Ati 'Nifuza ko buri kimwe abantu bita nagezeho cyakwibagirana maze nkarwana ku ishema ryanjye nta muntu ushaka gutera imbere mu gihe njye ndimo njya hasi nishingikirije, nta muntu ngamije gutunga agatoki ariko wowe bireba nagira ngo nkubwire ko ndimo kubura kwihangana kwanjye.'

    Niyo Bosco bivugwa ko nyuma yo gutandukana na MIE ashobora kuba yamaze kumvikana na KIKAC Music isanzwe irimo abahanzi nka Mico The Best na Bwiza Emerance.

    Niyo Bosco yasezeye kuri Murindahabi Irene warebereraga inyungu ze mu muziki

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/niyo-bosco-yasezeye-kuri-m-irene-impamvu-2-yatanze

  • Perezida Kagame yasuye Umujyi wa Maputo aganiriza abaturage (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe muri Mozambique, yatembereye Umurwa mukuru w’icyo gihugu, Maputo, ndetse asura isoko riri hafi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-kagame-yasuye-umujyi-wa-maputo-aganiriza-abaturage-amafoto

  • Rwanda to plant 36 million trees as part of annual Forest Planting Season #rwanda #RwOT

    On 29 October 2022 under the theme “Plant a Tree, Save the Future,” the start of Forest Planting Season and Tree Planting Day will be celebrated at the Kigali Special Economic Zone. Across the country, planting events will take place at the village level. The launch of this year’s season will take place during the monthly Umuganda (community work).

    'When we plant trees, we invest in the future. Trees are one of our greatest allies in the fight against the climate crisis, the biodiversity crisis and the air pollution crisis. This Forest Planting Season, I encourage all Rwandans to plant a tree and save the future. Plant at least three trees in your garden, your school or your community,' said Minister of Environment, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya.

    During this year’s season, a total of 26,227,930 agroforestry seedlings, 7,609,374 classic forest seedlings, 1,601,931 fruit trees and 1,014,400 bamboo trees will be planted. In the City of Kigali, 20 hectares of forest will be rehabilitated while 44,660 native tree seedlings and 191,714 fruit trees will be planted.

    The 2022/2023 forest planting season is dedicated to maintaining existing forests and increasing community involvement and ownership in forest restoration. It will also be an opportunity to highlight the role of partners and stakeholders to boost productivity, impact and sustainability in the forestry sector.

    To promote agroforestry, trees will be planted along contour lines and terraces created on farmland in collaboration with communities. To ensure the sustainability of Rwanda’s forest planting programme, trees will be planted to expand agroforestry or woodlots. Citizens are also being encouraged to plant fruit trees in their gardens and on agricultural land to improve food security.

    In 2011, Rwanda committed to bringing two million hectares of land under restoration by 2030 through the Bonn Challenge. Today, 30.4% of Rwanda’s surface area is covered by forests. The Government of Rwanda is working with a range of partners to conduct forest and landscape restoration to meet the country’s commitment under the Bonn Challenge.

    Source : https://imirasire.com/?Rwanda-to-plant-36-million-trees-as-part-of-annual-Forest-Planting-Season