
Author: webrwanda
-
Umuyobozi mushya wa PIASS azanye izihe ngamba? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma y’imyaka igera kuri 27 ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) riyoborwa na Prof. Elisée Musemakweli, ryahawe umuyobozi mushya ari we Prof. Penina (…) -
Rema yishimiye ko ijwi rye rigiye kumvikana m… – #rwanda #RwOT
Divine Ikubor uzwi nka Rema mu muziki, umwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Africa ukomoka muri Nigeria, akomeje gutera imbere ku rwego mpuzamahanga aho kuri ubu agiye kumvikana mu gice cya kabiri cya Black Panther cyahawe izina rya ‘Wakanda Forever’. Rema akaba yamaze kugaragaza ko yishimiye ko ijwi rye rigiye kumvikana muri iyi filime itegerezanywe amashyushyu na benshi.
Abinyujije ku rukuta rwa Instagram ye, Rema yagize ati: “Ijwi ryanjye muri Black Panther, nabuze icyo mvuga! Nshimiye abantu bose bagize uruhare kugira ngo ibi bibe. Wakanda iteka ryose!!”. Ibi yabivuze nyuma y'aho hasohotse amashusho amara umunota umwe n’amasegonda 35 yamamaza iyi filime, yumvikanamo ijwi ry’uyu muhanzi aririmba.
Rema wishimiye ko ijwi rye rizumvikana mu ndirimbo iri muzizakoreshwa muri iyi filime, ntabwo yigeze atangaza izina ry’iyi ndirimbo ahubwo yararikiye abafana be kuzareba iyi filime bagashira amatsiko. Rema akaba agiye guhurira na Rihanna muri iyi filime iteganijwe kuzasohoka ku itariki 11/11/2022.
-
Nyuma y’igihe kinini batavuga rumwe, Ariel Wayz yatumiwe mu gitaramo cya Symphony Band #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko Symphony Band itabanye neza n’umuhanzikazi Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] bahoze babana mu itsinda bagatandukana mu 2020, ubu (…)
-
Menya impamvu isomerwa rya Prince Kid ryasubitswe #rwanda #RwOT
Icyo cyemezo kivuze ko urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Princekid rwongeye gupfundurwa, rukazakomeza kuburanishwa, mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022 rwagombaga gusomerwa mu ruhame.
Ni icyemezo cyafashwe n'umucamanza wavuze ko nyuma yo kumva ababuranyi bombi, Urukiko rwaje gusanga hari abatangabuhamya rukeneye kumva bityo rwongera gupfundurwa.
Umucamanza yavuze ko abatangabuhamya bakenewe bazahamagazwa ku wa 15 Ugushyingo 2022 saa mbiri za mu gitondo bakumvwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yongeyeho ko nubwo Prince Kid azahamagazwa ngo avuge ku buhamya buzatangwa, nubundi urubanza ruzaburanwa mu muhezo nk'uko byagenze ubwo aheruka kwitaba Urukiko.

Iki cyemezo kivuze ko Prince Kid akomeza kuba afunze hagategerezwa ko yongera kuburana noneho Urukiko rukajya rwafata icyemezo ku rubanza rwe.
Umucamanza akivuga iki cyemezo abari buzuye icyumba cy'iburanisha biganjemo itangazamakuru, inshuti n'abakoranaga na Pronce Kid bahise bikubita barasohoka, ariko bagenda bijujuta kuko batari basanzwe bamenyereye icyemezo nk'iki.
Yaba Prince Kid cyangwa abamwunganira mu mategeko nta wabashije kugera ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, icyakora Umushinjacyaha we yari yitabiriye.
Src:Igihe
-
Perezida Kagame ari muri Mozambique #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Paul Kagame yagiye muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
I Maputo, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro bya babiri, tête-à-tête na Perezida Filipe Nyusi, nyuma abahagarariye buri gihugu baganira ku bijyanye n’imikoranire.
Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame arakirwa ku meza amwe na Perezida Filipe Nyusi, basangire ifunguro ryo ku manywa.
U Rwanda na Mozambique umubano wabyo umeze neza.
Kuva muri Nyakanga, 2021, umutwe w’ingo zidasanzwe z’u Rwanda n’abapolisi bari gufatanya n’ingabo za kiriya gihugu guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Izi ngabo kandi zinafatanya n’izo mu bihugu byo muri Africa y’Amajyepfo, (SADC).
Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-ari-muri-Mozambique
-
Impinduka zitunguranye ku rubanza rwa Prince Kid, hahamagajwe abandi batangabuhamya #rwanda #RwOT
Icyo cyemezo kivuze ko urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Princekid rwongeye gupfundurwa, rukazakomeza kuburanishwa, mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022 rwagombaga gusomerwa mu ruhame.
Ni icyemezo cyafashwe n’umucamanza wavuze ko nyuma yo kumva ababuranyi bombi, Urukiko rwaje gusanga hari abatangabuhamya rukeneye kumva bityo rwongera gupfundurwa.
Umucamanza yavuze ko abatangabuhamya bakenewe bazahamagazwa ku wa 15 Ugushyingo 2022 saa mbiri za mu gitondo bakumvwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yongeyeho ko nubwo Prince Kid azahamagazwa ngo avuge ku buhamya buzatangwa, nubundi urubanza ruzaburanwa mu muhezo nk’uko byagenze ubwo aheruka kwitaba Urukiko.
Iki cyemezo kivuze ko Prince Kid akomeza kuba afunze hagategerezwa ko yongera kuburana noneho Urukiko rukajya rwafata icyemezo ku rubanza rwe.
Umucamanza akivuga iki cyemezo abari buzuye icyumba cy’iburanisha biganjemo itangazamakuru, inshuti n’abakoranaga na Pronce Kid bahise bikubita barasohoka, ariko bagenda bijujuta kuko batari basanzwe bamenyereye icyemezo nk’iki.
Yaba Prince Kid cyangwa abamwunganira mu mategeko nta wabashije kugera ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, icyakora Umushinjacyaha we yari yitabiriye.
-
Kayonza: Hagiye kubakwa uruganda rukora foromaje mu mata y’inyambo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko muri Werurwe 2023, imirimo ya mbere y’uruganda ruzakora foromaje mu mata y’inyambo izaba (…)
-
Kutoza mu kanwa bishobora gutera uburwayi bw’umutima na kanseri – Abaganga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuzima (RBC), hamwe n’abaganga bakorana na cyo bemeza ko kutoga mu kanwa (kutiborosa) biteza indwara nyinshi zirimo uburwayi (…)
-
Amerika yasabye igisirikare cy'u Rwanda 'kureka gufasha M23' #rwanda #RwOT
Amerika yasabye igisirikare cy'u Rwanda (RDF) kureka gufasha umutwe w'inyeshyamba wa M23 mu mirwano urimo n'ingabo za leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).
Ku wa kane habaye indi mirwano hagati y'ingabo za leta ya DR Congo n'umutwe w'inyeshyamba wa M23 ku muhanda uhuza Goma â” umurwa mukuru w'intara ya Kivu ya ruguru â” n'indi mijyi yo mu burasirazuba.
Patrick Muyaya, Minisitiri wa DR Congo ushinzwe itangazamakuru akaba n'umuvugizi wa leta, yavuze ko igihugu cye gishima “ahantu hasobanutse leta y'Amerika ihagaze ho kwamagana ubufasha u Rwanda ruha M23”.
Mu butumwa bwo kuri Twitter, Minisitiri Muyaya yasabye ibindi bihugu gukurikiza urugero rw'Amerika kugira ngo harangire “ubu bunyamaswa buteza urupfu no kuva mu byabo kw'abaturage bacu benshi”.
Nta cyo RDF yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi ishinjwa n'Amerika, ariko mu gihe cyashize leta y'u Rwanda yahakanye ivuga ko nta ho ihuriye na M23.
M23 na yo ihakana gufashwa n'u Rwanda, mu gihe gishize umuvugizi wayo yabwiye BBC Gahuzamiryango ko “nta n'urushinge” ihabwa na leta y'u Rwanda.
Leta y'u Rwanda ishinja leta ya DR Congo gukorana n'umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ukorera mu burasirazuba bw'icyo gihugu.
Ariko mu nteko rusange ya ONU yo mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, Perezida wa Congo Félix Tshisekedi yavuze ko ibyo ari “urwitwazo” rwa leta y'u Rwanda rudafitiwe gihamya rwo gutuma ikomeza gushotora Congo.
Tshisekedi yavuze ko FDLR “yaciwe umutwe ihinduka ubusa” binyuze mu bikorwa FARDC yagiye ikorana na RDF mu myaka ishize.
Ambasaderi Robert Wood, intumwa y'Amerika muri ONU ku bibazo byihariye bya politiki, yabivuze ku wa gatatu mu nama y'akanama k'umutekano ka ONU i New York yigaga ku karere k'ibiyaga bigari.
Yavuze ko urugomo rw'imitwe yitwaje intwaro “rutakwihanganirwa”, avuga ko Amerika isaba iyo mitwe “guhagarika ibitero byayo ku baturage b'intege nkeya cyane ba DRC”.
Ati: “Turanasaba za leta guhagarika ubufasha bwazo kuri iyi mitwe, harimo n'ubufasha bw'igisirikare cy'u Rwanda kuri M23”.
Amerika ivuga ko ibitero by'imitwe yitwaje intwaro â” irimo nk'umutwe wiyita leta ya kisilamu ishami ryawo ryo muri Congo, ISIS-DRC, CODECO na M23 â” bimaze kwica abaturage b'abasivile barenga 2,000 muri uyu mwaka.
BBC
-
Amafoto- Bayobowe n'umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda muri Senegal, Guillaume Serge Nzabonimana, Abanyarwanda baba muri Mali basuye Amavubi U23 #rwanda #RwOT
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022 , abanyarwanda baba muri Mali hamwe n'umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda muri Senegal, Guillaume Serge Nzabonimana basuye ikipe y'igihugu y'Amavubi y'abatarengeje imyaka 23, babaha ikaze ndetse babasezeranya kuzabashyigikira mu mukino bazakina kuri uyu wa Gatandatu na Mali.

Ni umuhango wabaye nyuma y'imyitozo ibanziriza iya nyuma iyi kipe yakoreye kuri Stade Modibo Keita iri i Bamako.
Abanyarwanda baba muri Mali bari bayobowe na Gasarabwe Alice naho Guillaume Serge Nzabonimana, umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda muri Senegal ari nayo ireberera abanyarwanda baba muri Mali, yari ahagarariye ambasaderi.
Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Matiku Marcel ari na we uyoboye 'itsinda ryajyanye n'Amavubi yabashimiye cyane uburyo babakiriye ndetse bakaba barakomeje kubitaho kuva bahagurutse mu Rwanda kugeza bageze i Bamako muri Mali.Yavuze ko igihugu cyakoze ibishoboka byose ngo iyi kipe ize mbere, ibashe kwitegura hakiri kare. Yabwiye abari aho ko 'morale' ari yose ku basore b'Amavubi U23 , asaba abanyarwanda baba muri Mali kuzaza kubashyigikira, bakabatiza umurindi.
Gasarabwe Alice ukuriye abanyarwanda baba muri Mali yahaye ikaze ikipe y'Amavubi U23 ndetse n'abayiherekeje bose. Yavuze ko iteka baterwa ishema no kwakira abantu babo abizeza ko ku wa gatandatu bazaba bahari bagashyigikira ikipe y'Amavubi.
Biteganyijwe ko Amavubi U23 azakina na Mali U23 umukino wo kwishyura kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022, ni umukino uzakinwa saa moya z'ijoro.Mu mukino ubanza wabereye i Huye, ikipe y'igihugu y'u Rwanda yari yanganyije na Mali igitego 1-1.







The post Amafoto- Bayobowe n'umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda muri Senegal, Guillaume Serge Nzabonimana, Abanyarwanda baba muri Mali basuye Amavubi U23 appeared first on RUSHYASHYA.