Author: webrwanda

  • Impamvu y'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu Kiganiro na Televiziyo Rwanda aho yasobanuraga impinduka zabayeho mu biciro by'ibikomoka kuri peteroli bishya byatangiye gukurikizwa kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 nk'uko byatangajwe n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n'imwe ifitiye abaturage akamaro.

    Ku mugoroba wo ku wa 5 Nzeri 2025, RURA yatangaje ko ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli byazamutse, aho litiro ya lisansi yashyizwe ku 1.862 Frw ivuye ku 1.803 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yashyizwe ku 1.808 Frw ivuye ku 1.757 Frw.
    Ni ibiciro bigomba kugenderwaho mu gihe cy'amezi abiri.

    Minisitiri Dr. Gasore yatangaje ko izamuka ry'ibiciro rishingiye ku mpinduka zabayeho ku isoko mpuzamahanga ariko ko ridakwiye guteza ikibazo ku isoko.

    Ati 'Mu mezi abiri ashize, mu Burasirazuba bwo hagati aho ibikomoka kuri peteroli dukoresha bituruka hari hari intambara cyangwa amakimbirane, byagize ingaruka ku izamuka ry'ibiciro bya peteroli muri iki gihe. Izo ngaruka ni zo zagize uruhare ku izamuka ry'ibiciro twabonye nubwo tutaryita rinini cyane.'

    Yavuze ko Leta iri gukora ibintu byinshi bigamije kwirinda ko ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byatumbagira, harimo guherekeza igicuruzwa kuva hatanzwe ubusabe kugera kigejejwe muri stasiyo.
    Ati 'Icyo dukora nka Leta ni ugufasha abacuruza peteroli, ku buryo iki bazo cyose yakagize mu nzira dukorana na Leta zegereye ibyambu kugira ngo ibicuruzwa byacu ntibigire ikibazo icyo ari cyo cyose kuko ubutinde bwose bubayeho, buraza bukagaruka n'ubundi mu giciro tuzishyura.'

    Yakomeje ati 'Ibyo bituma lisansi na mazutu bitabura, kandi ibiciro bitazamuka cyane. Mugereranyije mukareba ibihugu duturanye ndetse n'ibyo tunaranguramo, muzasanga ko peteroli na diesel ibiciro byacu biri munsi usibye Tanzania, ahandi turi munsi kubera ko tugerageza gukora kugira ngo hatabaho impamvu iyo ari yo yose ituma igiciro kizamuka.'

    Yavuze ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu kubaka ibigega bizafasha mu guhangana n'ibibazo byajyana n'ibura ry'ibikomoka kuri peteroli cyangwa gutinda kubibona.

    Umunyamabanga Uhoraho Muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yavuze ko iryo zamuka nta mpinduka zikomeye rikwiye guteza ku biciro ku masoko.

    Ati 'Izamuka ry'ibiciro ntabwo ryazamutse ku kigero gikabije, cyangwa kinini cyane. Ryazamutseho 0,3% mu buryo bw'amafaranga ni 51 Frw kuri mazutu na 60 Frw kuri Lisansi kuri litiro. Iyo uyagereranyijwe n'amafaranga ya mazutu na lisansi bijya mu modoka zitwara ibicuruzwa usanga atari amafaranga yagira impinduka nini cyane ku biciro bitandukanye yaba ubwikorezi bw'ibicuruzwa, cyangwa ubwikorezi bw'abantu.'

    Nk'urugero yerekanye ko umuceri uva i Rusizi ugera i Kigali amafaranga y'ubwikorezi ari 40 Frw ku kilo, mu gihe ku bicuruzwa biva Kigali na Musanze usanga ikiguzi kiri hagati ya 25 Frw na 29 Frw kandi ko nta mpinduka zikomeye ziteganyijwe.

    Ati 'Tubona ko nta ngaruka nini yagakwiye kugaragara ku bicuruzwa bitandukanye.'

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yavuze ku izamuka rya lisansi na mazutu, agaragaza ko bitazagira ingaruka ku biciro ku masoko

    Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byazamutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-y-izamuka-ry-ibiciro-by-ibikomoka-kuri-peteroli-mu-rwanda

  • NESA yasabye ababyeyi kubahiriza gahunda y'ingendo z'abanyeshuri – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ku wa 5 Nzeri 2025, ubwo icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri cyatangiraga gusubira ku mashuri.

    Icyi cyiciro cya mbere cyagiye ni icy'abanyeshuri biga mu turere twa Ruhango, Gisagara, Ngororero, Ngoma, Kirehe na Rulindo.

    Abanyeshuri bagiye muri iki cyiciro cya mbere bavuze ko kujya ku ishuri hakiri kare bibafasha kwitegura gutangira neza amasomo, kurenza uko bagenda bari butangire uwo munsi, nk'uko Irakoze Marie Gisele yabivuze.

    Ati 'Iyo tugiye kare bidufasha kuruhuka, tukitegura uko dutangira amasomo hakiri kare, tukaruhuka mu mutwe ku buryo dutangira amasomo nta mwana n'umwe ufite imbogamizi zo gutangira amasomo.'

    Abanyeshuri kandi bashimira gahunda yo kubaha ahantu hihariye ho gutegera nko kuri Pele Stadium kuko bibarinda ibibazo byinshi bahuraga nabyo bagiye gutegera Nyabugogo nk'uko Manzi Herve yabivuze.

    Yagize ati 'Byaratugoraga cyane kuko habaga hari akavuyo kenshi, ugasanga barakwibye, ubuze imodoka, rimwe na rimwe urayobye, ariko hano nta kibazo.'

    Ababyeyi nabo bunze mu ry'aba bana bavuga ko iyi gahunda yo gushyiraho ahantu abana bategera ndetse bakagenda kare ari nziza kuko ifasha abana kuruhuka no kugera ku mashuri nta ngorane.

    Nyirahitimana Mathilide wari uherekeje umwana we yabwiye RBA ko ubu ikibazo cy'umubyigano n'umutekano muke ku bana cyakemutse kuko batwarwa ukwabo.

    Ati 'Habagaho umubyigano mwishi mbere ku buryo abana bagiriraga ibibazo mu nzira ndetse n'ababyeyi bakarara mu nzira baherekeje abana, rero kuba byonyine abana baza hano tukaba twizeye umutekano wabo ni ibintu byiza cyane.'

    Umuyobozi ushinzwe Ubugenzuzi muri NESA, Angelique Boneza, yasabye ababyeyi kubahiriza igihe abana bazagira ku mashuri cyane cyane hashingiwe ku turere bigamo.

    Ati 'Nibadufashe gahunda y'ingendo z'abanyeshuri buri mubyeyi ayubahirize, bakomeze barebe gahunda y'akarere umwana azajya kwigamo bayubahirize.'

    Igikorwa cy'ingendo z'abanyeshuri giteganyijwe kuzarangira ku wa 8 Nzeri 2025, aho hazahita hakurikiraho igikorwa cyo kureba imyanya isigaye mu mashuri kugira ngo abanyeshuri basabye guhindurirwa ikigo babe basubizwa.

    NESA yasabye ababyeyi kubahiriza gahunda y'ingendo z'abanyeshuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nesa-yasabye-ababyeyi-kubahiriza-gahunda-y-ingendo-z-abanyeshuri

  • Bimwe mu byaranze igitaramo cyahuriyemo Joni Boy na The Ben #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukora ibitaramo bikomeye ku mugabane w'Uburayi, harimo n'icyo yahuriyemo na The Ben mu gihugu cya Norvege ku butumire bwa Ambasaderi, Dr. Diane Gashumba, Joni Boy uzwi nka ' Chef Debande' yishimiwe cyane n'abafana ndetse anahabwa n'ibaruwa y'ishimwe yahawe na Ambasaderi.

    Ubwo yagaragarizaga impano ye mu gitaramo cyabereye mu bihugu bizwi nka Nordic countries, Joni Boy yakiriwe neza n'abitabiriye igitaramo, by'umwihariko Abanyarwanda bahatuye. Abafana bavuze ko umuziki we waherekejwe n'imyitwarire ye myiza kuri stage, ari na ko byatanzwe nk'urugero rw'ubutore n'ubunyamwuga.

    Mu bitaramo bikomeye yakoreye ku mugabane w'Uburayi, harimo n'icyo yahuriyemo na The Ben

    Mu rwego rwo gukomeza guhesha agaciro abamushyigikiye no kongera gusakaza umuziki we ku rwego mpuzamahanga, Debande yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa 'Comme Ça.'

    Iyi ndirimbo ije isanga izindi yarasangwanwe yaba ku mbuga nkoranyambaga ze, doreko yanayirimbye mu rurimi rw'igifaransa kandi iri mu njyana ya kompa, aho agaragaza ubuhanga bwe mu guhuza injyana z'umuco w'Uburayi n'uw'u Rwanda muri rusange.

    Kubitabiriye igitaramo icyo gihe yanahishuye ko ari we wanatunganyije amashusho yayo (video editing na color grading), bityo bigaragaza ko afite ubumenyi buhambaye mu bijyanye n'amashusho ndetse n'imyidagaduro y'umwuga, doreko ari utuntu twe!

    Indirimbo 'Comme Ça' iri kumvwa n'abatari bake haba abarikuyikorera challenge ndetse no kumvwa ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye ze yaba YouTube n'izindi.

    Bamwe mu bafana be bakaba bamaze gutanga ibitekerezo byiza, bavuga ko iri kurushaho kugaragaza impano ye idasanzwe mu njyana ya kompa ndetse n'imiririmbire iri mu rurimi rw'igifaransa. Ibi byerekana ko Joni Boy atari umuhanzi w'imbonezamubano gusa, ahubwo ari n'umuhanga mu gutunganya ibihangano bye mu buryo bw'umwuga.

    Ambasaderi Dr. Diane Gashumba yagaragaje ko ibitaramo nk'ibi bifasha mu gusakaza umuco Nyarwanda no gushyigikira impano z'abahanzi b'Abanyarwanda babarizwa mu bihugu bya mahanga. Yashimangiye ko gushyigikira abahanzi nk'aba ari inzira yo kwagura umuziki mu ruhando mpuzamahanga.

    Joni Boy 'Chef Debande' arateganya gukomeza urugendo rwe rw'umuziki mu bindi bihugu, anateganya gusohora izindi ndirimbo mu minsi iri imbere, aho abahanzi b'Abanyamahanga bakomeje kumushyigikira mu guteza imbere injyana ya kompa mu buryo bwagutse.

     

    Joni Boy uzwi nka ' Chef Debande' indirimbo ye ikomeje kubica bigacika mu mihanda y'i Kigali

    Source : https://kasukumedia.com/bimwe-mu-byaranze-igitaramo-cyahuriyemo-joni-boy-na-the-ben/

  • Singida Black Stars yageneye Rayon Sports ubutumwa #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Singida Black Stars, Hussein Massanza yavuze ko biteguye gukina na Rayon Sports kandi icyo bakeneye ari intsinzi.

    Singida Black Stars izahura na Rayon Sports mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup aho umukino ubanza uzabera mu Rwanda.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi wa Singida Black Stars, Hussein Massanza yavuze ko ikipe yiteguye neza ari yo izakomeza.

    Ati “turimo kwitegura na bo [Rayon Sports] barimo kwitegura, duhurire mu kibuga. Buri wese arimo kwitegura ashaka intsinzi. Tudakeneye intsinzi ntabwo twakirirwa dukina.”

    Umukino ubanza uzabera kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 20 Nzeri 2026 ni mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 26 Nzeri 2025 muri Tanzania.

    Singida Black Stars ikaba yariyubatse yongeramo amaraso mashya aho yaguze Khalid Aucho, Chota Chama n’abandi.

    Rayon Sports izakina na Singida Black Stars

    Umuvugizi wa Singida yavuze ko uwiteguye ari we uzatsinda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11789

  • Musanze: Mutwarasibo yiyahuye kubera ubusinzi bw'umugore we – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko abaturage bo mu Mudugudu wa Bannyisuka, Akagari ka Nyarubuye, mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze basanze uwari Mutwarasibo wabo yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

    Bamwe mu baturage bavuze ko bamusanze apfukamye, afite umugozi mu ijosi atwikirije igitenge. Amakuru avuga ko yabanje koherereza Umuyobozi w'Umudugudu ubutumwa bugufi amusezera, amubwira ngo 'umugeni aratashye.'

    Nyuma yo kwakira ubu butumwa, Umuyobozi w'Umudugudu yagerageje kuvugisha uyu mugabo, ariko asanga telefoni itariho.

    Mutwarasibo kandi yandikiye abana be indi baruwa abasezera, ababwira ko agiye kuko arambiwe kubana n'umugore we utaha yasinze.

    Bamwe mu baganiriye na TV1, barimo n'abo mu muryango we, bavuze ko umugore wa nyakwigendera yari afite ibaruwa yari yandikiwe n'umuhungu we w'imfura, ivuga ko amusize mu rugo n'ubwo agiye mu gihe kibi, amusaba kwita kuri barumuna be.

    Abaturage bavuga ko uyu muryango wa nyakwigendera wari umaze iminsi mu makimbirane aturuka ku kuba umugore ari umusinzi, aho yatahaga ahagana saa sita z'ijoro, nyamara uyu nyakwigendera ntiyanywaga inzoga, bikaba byatumye ahitamo kwiyahura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musanze,Twagirimana Eduard, yavuze ko bafatanyije n'inzego z'ibanze na Polisi ndetse na RIB, basanze uyu Mutwarasibo yiyahuye.

    Yagize ati 'Nibyo koko twahageze batubwira ko bamusanze mu mugozi, dukorana n'inzego z'ibanze na Polisi, gusa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwafashe icyemezo cyo gusuzuma umurambo.”

    Mu Karere ka Musanze uwari Mutwarasibo yiyahuye kubera umugore we w'umusinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-uwari-mutwarasibo-yiyahuye-kubera-umugore-we-w-umusinzi

  • Kylian Mbappé yahishuye ko ibitarakozwe n'abamubanjirije, azabikora #rwanda #RwOT

    Kylian Mbappé, rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa akaba n'umukinnyi wa Real Madrid, yongeye kwerekana ubuhanga bwe mu kibuga ubwo yatsindaga igitego cya kane mu mikino ine gusa amaze gukina muri uyu mwaka w'imikino.

    Uyu musore w'imyaka 26 y'amavuko akomeje kwerekana ko afite impano idasanzwe yo gukina ruhago, haba mu ikipe ndetse no mu ikipe y'igihugu ikomeje kubaka amateka mashya mu ruhando rw'umupira w'amaguru ku Isi.

    Igitego yatsinze cyatumye agera ku mubare w'ibitego 51 yatsindiye u Bufaransa kuva atangiye gukinira Les Bleus. Uyu mubare w'ibitego watumye Mbappé yicara ku mwanya wa kabiri mu batsinze byinshi mu mateka y'iki gihugu, aho anganya na Thierry Henry, umwe mu ntwari zikomeye zigeze kuba indashyikirwa mu ikipe y'igihugu y'u Bufaransa.

    Kuba Mbappé amaze kugera ku rwego rwa Henry mu akiri muto ni ikimenyetso cy'uko afite amahirwe yo kuzasiga amateka akomeye kurusha abakinnyi b'ibihe byose mu Bufaransa. Mu gihe akomeje kwitwara neza, benshi mu bakurikiranira hafi ruhago y'Isi bemeza ko ashobora no kurenza kure Sergio Giroud, kugeza ubu ukiri ku isonga mu bitego byinshi yatsindiye u Bufaransa.

    Abasesenguzi bavuga ko Mbappé ari umukinnyi wihariye utagira igipimo, kuko uretse kuba afite umuvuduko udasanzwe, anafite ubuhanga bwo gufata ibyemezo ku munota wa nyuma, bigatuma yorohera abatoza bamushyira mu kibuga.

    Benshi mu bakunzi b'umupira bemeza ko ari we mukinnyi ushobora kuzagira amateka akomeye kurusha abandi ku Isi, mu gihe akomeje kurangwa no gukunda ikipe ye ndetse n'igihugu cye.

    Mbappé yagaragaje ko igitinyiro cye mu kibuga gishingiye ku murava n'ubushake, ndetse anerekana ko kuba yarabaye kapiteni w'u Bufaransa ari igisobanuro cy'uko afite ubushobozi bwo kuba umuyobozi. Abafana n'abakunzi b'umupira w'amaguru ku Isi yose bakomeje kumurebera hafi, aho buri mukino akinamo uba nk'igitabo gishya cy'amateka y'umupira w'amaguru.

    Uyu musore w'imyaka 26 y'amavuko akomeje kwerekana ko afite impano idasanzwe yo gukina ruhago, haba mu ikipe ndetse no mu ikipe y'igihugu ikomeje kubaka amateka mashya mu ruhando rw'umupira w'amaguru ku Isi

    Source : https://kasukumedia.com/kylian-mbappe-yahishuye-ko-ibitarakozwe-nabamubanjirije-azabikora/

  • Amayeri APR FC izanye kuri Pyramids yatunguye benshi, ibya Rayon Sports byasobanutse #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko FERWAFA ijuririye icyemezo cya CAF cyo gukura Kigali Pelé Stadium mu bibuga bitemewe, yaje guhabwa umugisha ndetse ni naho imikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League na Confederation Cup, APR FC na Rayon Sports zizayakirira.

    Benshi bibazaga aho Rayon Sports izakirira Singida Black Stars n’itariki cyane ko Kigali Pelé Stadium CAF yari yayanze kandi Stade Amahoro ikaba itaboneka kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba irimo kuba.

    Yari yandikiye FERWAFA isaba ko yayisabira uyu mukino ukigizwa inyuma, nta kindi iri shyirahamwe ryahise rikora uretse ahubwo kujurira muri CAF rivuga ko Kigali Pelé Stadium yujuje ibisabwa.

    Bitewe n’amashusho n’amafoto yoherejwe mu mpera za Kanama, CAF yongeye kwemeza Pelé Stadium.

    Iki kibuga akaba ari cyo Rayon Sports izakiriraho Singida Black Stars tariki ya 20 Nzeri 2025.

    APR FC yisubiyeho, ntikozwa Stade Amahoro

    Nyuma y’uko Kigali Pelé Stadium yanzwe, APR FC yasabye kuzakinira kuri Stade Amahoro tariki 1 Ukwakira 2028.

    Ibi byari byahawe umugisha kuko icyo gihe iyi Stade izaba yabonetse.

    Nyuma y’uko rero Kigali Pelé Stadium ikomorewe na APR FC yahise igarura umukino wa yo kuri iki kibuga uva i Remera.

    Kuva na mbere hose APR FC yifuzaga kwakirira uyu mukino kuri Kigali Pelé Stadium kubera ko iki kibuga atari ibyatsi ahubwo ari tapis kandi mu Misiri ibibuga byinshi bakoresha ari ibibuga by’ibyatsi, kubatwara ku Mahoro byaba ari nko kubafasha.

    Ikindi cyatunguye benshi ni amasaha umukino washyizweho, washyizwe ku isaha ya saa munani za manywa.

    Ni amasaha yatunguye benshi kuko ntibisanzwe ko imikino ikinwa kuri aya masaha. Ibi benshi babifashe nk’amayeri ya APR FC yo kuzana Pyramids FC ku zuba ryinshi mu gihe imenyereye gukina ni njoro.

    Muri make uwavuga ko APR FC yagerageje gufunga buri nguni na buri kantu kashyira Pyramids ahantu yakumva amahirwe ari mu ruhande rwa yo, ntiyaba abeshye.

    APR FC izakira Pyramids FC tariki ya 1 Ukwakira 2025 ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukwakira mu Misiri.

    APR FC yazanye Pyramids FC ku izuba ry’ihangu

    Rayon Sports izakina na Singida Black Stars tariki ya 20 Nzeri

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11786

  • Spiro yagabanyije ibiciro bya moto zayo nshya – #rwanda #RwOT

    Kumurika izo moto byabereye ku Ishami rya Spiro mu Giporoso, kuri uyu wa 05 Nzeri 2025. Abantu 1000 ba mbere bazagura izi moto muri iki gihe cya poromosiyo, bashyiriweho umwihariko wo kongera kugabanyirizwa ibiciro uguze moto akayihabwa kuri miliyoni 1 n'ibihumbi 150 Frw, bakanahabwa izindi mpano.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Spiro, Shanton Ngabire, yavuze ko iki kigo cyagabanyije ibiciro bya moto zikoresha amashanyarazi kugira ngo abazikenera bazibone ku bwinshi, mu gushyigikira gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kurengera ibukikije, hongerwa ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi hakagabanywa ibikoresha lisansi.

    Ati ''Iyo turebye, iyo uhenze umuntu burya ntabwo ari inyungu zacu, cyane cyane kubera ko turi mu iterambere ryo kugira ngo turebe uko twabungabunga ikirere. Rero mu buryo bwo koroshya kugira ngo turebe ko twabungabunga ibidukikije, dushaka kugira ngo uwo ari we wese abone uburyo bumworoheye yatunga mo moto.''

    Ngabire kandi yahamagariye abaturarwanda muri rusange cyane cyane abamotari, kwitabira iyi gahunda yo kugura moto zikoresha amashanyarazi kugira ngo buri wese akomeze gushyira itafari rye ku mishinga irengera ibidukikije.

    Ati ''Tumaze igihe kinini tubivuga tukavuga tuti 'Umunyarwanda wese ureba ku hazaza cyangwa se unareba icyo leta idusaba, niba adashaka kurengera abandi wenda arengere abavandimwe be, arengere imiryango ye. […] Umunyarwanda uri aha hanze wese n'uyitega, namenye y'uko uyu munsi moto y'ukuri, moto y'u Rwanda, moto nziza ari moto y'amashanyarazi.''

    Umumotari witwa Bizumurenyi Sadi umaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga kubera kuzikoresha cyane akanavuga Icyongereza, ni umwe mu ba mbere baguze kuri izo moto nshya za Spiro, avuga ko na we yafashe icyemezo cyo kureka moto ikoresha lisansi kugira ngo atange umusanzu we mu kurengera ibidukikije.

    Ati ''Nari nsanzwe nkoresha moto inywa lisansi, gusa nafashe umwanzuro wo kuba nayihindura nkakoresha moto y'amashanyarazi kubera ko nasobanukiwe ibyiza byo gukoresha moto z'amashanyarazi, ko nshobora kuba naba ngize uruhare mu kubungabunga ibidukikije, ikindi nasobanukiwe ko ugereranyije moto isanzwe na moto ikoresha amashanyarazi, ihenze cyane mu bijyanye n'ibikenerwa mu kuyitaho ni moto inywa lisansi.''

    Ku bijyanye no guhenduka kwa moto yaba ku biciro ndetse n'ibindi nkenerwa nyuma byo kuyitaho, ni igitekerezo Bizumurenyi ahuriyeho na Nsanzineza Amidu, wahamije ko kuba igiciro cyo moto za Spiro kidahanitse akaba yabashije kwigurira iye nta kabuza bigiye kumufasha mu iterambere rye.

    Ati ''Irahendutse, iyi moto ni iterambere. Nzayikoresha mu bikorwa byanjye bwite, mu iterambere no mu yindi mirimo yanjye ya buri munsi.''

    Ikigo gicuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi cya Spiro, gitangaza ko izi moto zamuritswe ari nziza yaba mu mikorere no mu miterere yazo, ndetse ko ubu byorohejwe ku bashaka kuzigura kuko iyo umaze kwishyura bisaba nibura iminsi icumi ukaba wabonye moto yawe n'ibyangombwa byayo byose, ibitandukanye n'uko mbere byatwaraga ukwezi cyangwa kukaba kwanarenga.

    Moto za Spiro zaguraga miliyoni 2 Frw, ziri gutangwa kuri poromosiyo kuri miliyoni 1,2 Frw

    Abantu 1000 ba mbere bari kugura moto za Spiro, bari kugabanyirizwa bakazihabwa kuri miliyoni 1 n’ibihimbi 150 Frw, bakanahabwa impano

    Bizumurenyi Sadi waguze moto y’amashanyarazi akareka iya lisansi, avuga ko izamufasha gushyira itafari ku mishinga irengera ibidukikije

    Abatwara moto barashishikarizwa kugura iz’amashanyarazi kuko zifasha mu kurengera ibidukikije hacibwa izikoresha lisansi

    Imiterere ya moto nshya za Spiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spiro-yagabanyije-ibiciro-bya-moto-zayo-nshya

  • Ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byazamutse – #rwanda #RwOT

    Ibi RURA yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 Nzeri 2025, ivuga ko bizatangira kubahirizwa guhera ku wa 6 Nzeri 2025, Saa kumi n'ebyiri za mu gitondo, bikazagenderwaho mu gihe cy'amezi abiri ari imbere.

    RURA yakomeje ivuga ko “Mu rwego rwo guhangana n'ihindagurika ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gucunga neza ububiko bw'ibikomoka kuri peteroli no gushyira mu bikorwa imicungire myiza y'ubukungu muri rusange hagamijwe kurengera abaguzi no kwirinda izamuka rikabije ry'ibiciro.”

    Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-by-ibikomoka-kuri-peteroli-byazamutse

  • Sobanukirwa uko wagura Ibendera ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibendera ry'u Rwanda ni kimwe mu birango bikomeye byubahwa, ndetse bishyirwa ku nyubako z'ubutegetsi.

    Itegeko rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n'iyubahirizwa by'ibendera ry'igihugu rikorwa mu mwenda wa poliyesiteri ijana ku ijana (100%). Indodo z'uruteranyirizo rw'amabara arigize ntizigaragazwa.

    Ibendera ry'Igihugu rigizwe n'amabara atatu ari yo icyatsi kibisi, umuhondo n'ubururu.

    Icyatsi kibisi gisobanura icyizere cy'uburumbuke hakoreshejwe neza imbaraga z'Abanyarwanda n'ibiri mu Rwanda. Umuhondo sobanura ubukungu. Abanyarwanda bagomba guhagurukira umurimo kugira ngo bagere ku bukungu burambye.

    Ubururu busobanura umunezero n'amahoro. Abanyarwanda bagomba guharanira amahoro azabageza ku bukungu burambye n'umunezero. Izuba n'imirasire by'umuhondo wa zahabu bisobanura urumuri rugenda rwiyongera rumurikira bose. Byerekana ubumwe, gukorera mu mucyo no kurwanya ubujiji.

    Ubutumwa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yashyize kuri X ku wa 5 Nzeri 2025, bugaragaza ko umuntu ashobora kugura Ibendera ry'Igihugu anyuze ku rubuga 'Irembo'.

    Ukimara gufungura Irembo.gov.rw uhita umanuka ukagera ahanditse itangazamakuru n'imibereho myiza y'abaturage, hanyuma ukinjira ahanditse gusaba no kwishyura Ibendera ry'lgihugu ukuzuza ibisabwa.

    Sisitemu igusaba kuzuza imyirondoro no guhitamo ingano y'ibendera wifuza kugura. Ibiciro byaryo bigenda bihinduka.

    Nk'urugero ibendera rito rishyirwa ku meza ubona ko rigurwa 15000 Frw, ibendera rikozwe nk'umudali rigura 3000 Frw, Ikirango gisanzwe cya Repubulika y'u Rwanda kigura 25000 Frw.

    Ibendera rinini rigenewe kuzamurwa imbere y'inzu z'ubutegetsi n'ahandi rikenewe. Iri bendera rifite ingero za santimetero ijana na mirongo icyenda n'eshanu (cm 195) z'uburebure na santimetero ijana na mirongo itatu (cm 130) z'ubugari rifite umugozi w'umuhondo rigura ibihumbi 45 Frw mu gihe ibendera nk'iri ridafite umugozi w'umuhondo ari ibihumbi 30 Frw.

    Ingingo ya karindwi y'iri tegeko ivuga ko 'Nta muntu ku giti cye wemerewe gutunga ibendera ry'Igihugu. Icyakora umuntu yemerewe gutunga no gukoresha amabara afatanye, ku buryo bushushanya ibendera ry'Igihugu.'

    Ibendera rinini ry'Igihugu rizamurwa imbere y'inzu z'ubutegetsi, n'ahantu hagenwe gukorerwa imihango y'Igihugu n'inzego zibifitiye ububasha cyangwa ahandi hateganywa n'amategeko. Icyakora iyo imihango irangiye, ibendera ry'Igihugu rirururutswa.

    Ibendera rinini ry'Igihugu rishobora kandi kuzamurwa aho ibigo by'abikorera bikorera n'aho amashyirahamwe yemewe na Leta akorera, babisabiye uburenganzira Minisitiri ufite uburinzi bw'ibendera ry'Igihugu mu nshingano ze.

    Ibendera ry’Igihugu rigura amafaranga atandukanye hagendewe ku ngano yaryo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sobanukirwa-uko-wagura-ibendera-ry-u-rwanda