Author: webrwanda

  • Odinga yategetse ko buri wa mbere hazajya haba imyigaragambyo muri Kenya #rwanda #RwOT

    Umunyapoliriki utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kenya, akaba n'umuyobozi w'Ihuriro Azimio la Umoja one Kenya, Raila Odinga, yavuze ko buri wa mbere hazajya haba imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwaPerezida William Ruto nk'iyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023.

    Mu ijambo yagejeje ku bambari be bigaragambyaga mu gace gakorerwamo ubucuruzi bukome ka Eastleigh mu murwa mukuru  Nairobi, Odinga yavuze ko imyigaragambyo yabaye uyu munsi ari intangiriro y'icyo yise kurwanirira ubutabera.

    Ati 'Buri wa Mbere haajya haba imyigaragambyo, urugamba rwatangiye kandi ruzarangira ari uko abanya-Kenya babonye uburenganzira wabo.'

    Yongeyeho ko imyigaragambyo idateze guhagaraga kugeza igihe igiciro cy'ifu kimanutse.

    Yagize ati 'Iyi ni intangiriro. Tuzakomeza kugeza igihe igiciro cy'ifu kigabanutse.'

    Ageze i Kamukunji, Odinga yavuze ko abitabiriye imyigaragambyo ari ikimenyetso cy'uko abanya-Kenya barambiwe ubuyobozi bwa Perezida William Ruto.

    Odinga wigeze kuba Minisitiri w'intebe w'iki gihugu, yashimiye Abanya-Kenya kuba bitabiriye ku bwinsho imyigaragambyo, nubwo yavuze ko guverinoma yakoresheje imbaraga ngo iyihashye.

    Yashimangiye ko batazigera bacika intege kugeza igihe guverinoma izumva ibyo basaba.

    Odinga kandi yari aherekejwe n'umwungiriza we  Martha Karua , hamwe n'abandi banyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi briho barimo Guverineri wa Homa Bay, Gladys Wanga, Umuyobozi w'ishyaka Wiper Party, Kalonzo Musyoka n'abandi.

    Odinga yasabwe guhagarika imyigaragambyo

    Visi Perezida wa Kenya bwana Rigathi Gachagua yasabye ihuriro Azimio la Umoja, guhagarika imyigaragambyo kuko atari ikintu kiza ku bukungu bw'igihugu, bakareka abaturage bakajya ku mirimo.

    Kuri uyu wa mbere tariki 20 Werurwe 2023, abambari ba Raila Odinga, baramukiye mu myigaragambyo basaba ko perezida William Ruto arekura ubutegetsi, kuko bamushinja kwiba amajwi mu matora no gushyiraho leta ishyize imbere ubwoko.

    Gachagua yavuze ko igihugu gikora iyo bwabaga kigahagarara ku baturage ndetse n'imitungo kandi ko Kenya itaza kwemera ko ubuzima buhagarara.

    Uyu mutegetsi nomero ya Kabiri mu gihugu, yavuze ko kugera ubwo twakoraga aya makuru nta muntu wari waguye mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi.

    Visi Perezida wa Kenya yavuze ko abacuruzi batafunguye ubucuruzi bwabo ahanini batinya gusahurwa no kwibwa n'abigaragambya.

    Abapolisi banyanyagijwe ahantu hose hari abigaragambya batesha abaturage, ndetse banabarasheho ibyuka biryana mu maso nk'uko Daily Nation yabibonye.

    Hamwe abigaragambya baririmbaga indirimbo zisebya ubutegetsi ndetse n'abatera amabuye igipolisi, ariko hanagaragaye abafatwaga bakarira nk'abana.

    Hari bamwe mu badepite basanzwe bashyigikiye Raila Odinga, bavuze ko iyi myigaragambyo ari ukwishyushya iya nyayo itaraza.

    Raila yavuze ko ibyo asaba bitarakemuka abaturage bazajya mu muhanda kugera ubutegetsi bwa William Ruto buvuyeho, kuko abushinja amanyanga.

    Hari amakuru avuga ko bamwe mu bategetsi bashyigikiye Odinga. bafungiwe iwabo mu ngo bakabura uko bajya kwigaragambya.

    Mu mujyi wa Nairobi abigaragambya bavuze ko badatewe ubwoba n'ibyuka biryana mu maso, kuko bahaguma bakabibatera bigashira bagakomeza gahunda yabo ntacyo bikanga.

    Muri Kenya ubu ibiciro by'ibiribwa byarahenze ubuzima buragoye, abigaragambya barasaba leta kugira icyo ikora.

     Imyigaragambyo nk'iyi yamagana ubutegetsi yabaye muri Afirika y'Epfo, Nigeria, Gambia, Tunisia na Sénégal, amashyaka ya atavuga rumwe n'ubutegetsi buriho abwamagana.

    Ibi ngo byateye ubwoba inzego z'umutekano za Uganda, ubu ziryamiye amajanja zikanga ko Dr Kiiza Besigye, nawe yajyana abaturage ku muhanda kuko naho ikiguzi cy'ubuzima cyarahenze.

    Abigaragambya bamagana William Ruto muri Kenya nta burenganzra bahawe, bavuze ko umuturage ugaragaza ibyo atishimiye adasaba uburenganzira, ariko baciye amarenga ko imyigaragambyo ishobora kuzatinda kuko hose bavuga ko bari kwitoza akazi kataratangira, kugera Ruto ataye ubutegetsi akiruka agahunga.

    The post <strong>Odinga yategetse ko buri wa mbere hazajya haba imyigaragambyo muri Kenya</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/20/odinga-yategetse-ko-buri-wa-mbere-hazajya-haba-imyigaragambyo-muri-kenya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=odinga-yategetse-ko-buri-wa-mbere-hazajya-haba-imyigaragambyo-muri-kenya

  • Menya ibyiza byo kurya ibitunguru ku buzima bwa muntu birimo kurinda Kanseri #rwanda #RwOT

    Ibyiza by'ibitunguru ku buzima bw'abantu ni byinshi kandi icyiza cy'ibitunguru, ntibyongerera ubiriye ibiro, ikindi kandi biraryoha bikanahumura neza.

    1.Ibitunguru birinda indwara yo kwipfundika kw'amaraso

    Ibitunguru birinda indwara yo kwipfundika kw'amaraso, imwe mu ndwara zihitana abantu hirya no hino ku isi.

    Ubushakashatsi bwa vuba aha, bwatangajwe mu cyitwa 'Journal of Clinical Investigation' bugaragaza ko mu bigize igitunguru, harimo icyitwa 'la rutine', kiboneka cyane no mu mbuto zitwa 'pommes'. Iyo rutine rero ikumira ukwipfundika kw'amaraso gukurikirwa n'ibindi bibazo.

    2.Ibitunguru bifasha mu kurwanya kanseri

    Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya 'Cornell University' mu bushakashatsi bakoze muri 2004, bagaragaje ko ibitunguru byifitemo ubushobozi bwo kurwanya kanseri y'umwijima.

    3.Ibitunguru byongerera umubiri vitamine B9 (acide folique)

    'Acide folique' cyangwa 'Vitamine B9' ni kimwe mu bifasha imikorere myiza y'ubwonko, bigafasha mu kugira ubuzima bwo mu mutwe buzira umuze.
    Mililitiro(ml) 125 z'umutobe w'ibitunguru, ni ukuvuga ½ cy'itasi , kiba kirimo 9% bya acide folique ikenewe ku munsi.

    4.Ibitunguru ni byiza cyane ku buzima bw'amagufa

    Ibitunguru bikomeza amagufa y'umuntu.Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo muri Carolina y'Amajyepfo(Medical University of South Carolina), bwagaragaje ko amagufa y'abagore barya ibitunguru nibura rimwe ku munsi, bagira amagufa akomeye 5% kurusha ababirya rimwe mu kwezi.

    Abagore barya ibitunguru ku buryo buhoraho, baba bagabanyije 20% y'ibyago byo kuvunika amagufa yo mu mayunguyungu ugereranyije n'abatabirya.

    5.Ibitunguru bifasha abakobwa n'abagore bababara mu gihe cy'imihango

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 1990 muri Dakota y'Amajyaruguru (Dakota du Nord) muri Amerika, bwagaragaje ko abagore bakunda kurya ibyo kurya bikungahaye ku butare bwa 'manganese' bababara mu nda gahoro ugereranyije n'abatabirya. Kandi ibitunguru bikize kuri ubwo butare.

    6.Ibitunguru bigabanya umuvuduko w'amaraso uri hejuru

    Ibitunguru, pomme ndetse n'inkeri, byifitemo ikinyabutabire cyitwa 'quercétine'. Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yitwa 'University of Utah', bugatangazwa muri 2007, bwagaragaje ko iyo 'quercétine' igabanya umuvuduko w'amaraso ukabije, ikarinda imitsi inyuramo amaraso kwangirika, kandi iyo mitsi iyo yangiritse byongera ibyago byo kurwara indwara z'umutima.

    7.Ibitunguru ni isoko ya vitamine C

    Ibitunguru ni isoko nziza ya vitamine C. Garama 100 z'ibitunguru, zizanira umuntu uziriye 12% ya vitamine C ikenewe ku munsi.

    8.Ibitunguru bikungahaye kuri seleniyumu (Selenium)

    Ibitunguru ni isoko ya 'selenium'. Iyo seleniyumu yifitemo ibintu birinda kanseri. Gusa haracyakenewe ubundi bushakashatsi kugira ngo hemezwe niba koko iyo seleniyumu yarinda kanseri ku buryo bwizewe.

    9.Ibitunguru bifasha abantu bahura n'ibibazo byo kubura ibitotsi

    Urubuga www.nutritionexp.com rugaragaza ko ibitunguru bifasha abantu gusinzira neza, kuko bigira ingano ya 'folate' ihagije, iyo folate ikaba ifasha umubiri gukora neza, bityo bikanafasha umuntu gusinzira neza.

    10.Ibitunguru byongerera umubiri ubudahangarwa

    Selenium na quercétine byose biboneka mu bitunguru, birafatanya bikongerera umubiri ubudahangarwa.

    11.Ibitunguru bigabanya ibyago byo kurwara diyabete

    Ibitunguru ni ibiribwa byiza cyane bigabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2(type 2 diabetes). Iyo diyabete iza iyo 'insulin' ishinzwe kugenzura isukari mu maraso yananiwe gukora neza, kandi ahanini biterwa no gukunda kurya ibyo kurya birimo isukari nyinshi.

    Iyo umuntu ariye ibitunguru, byongera insulin iri mu mubiri, bikanayifasha gukora umurimo ishinzwe neza.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/menya-ibyiza-byo-kurya-ibitunguru-ku-buzima-bwa-muntu-birimo-kurinda-canseri

  • Real Madrid yatanze byeruye igikombe cya shampiyona itsindwa na FC Barcelona #rwanda #RwOT

    Igitego cya Franck Kessie mu minota y'inyongera y'umukino cyahesheje ikipe ya FC Barcelona gutsinda mukeba wayo Real Madrid ibitego 2-1 ndetse ihita iyirusha amanota 12 ku rutonde rwa shampiyona.

    Ikipe ya FC Barcelona itaragaragaje ibitangaza muri uyu mwaka w'imikino,ikomeje kuzonga bikomeye Madrid kuko mu mikino 6 baheruka guhura yayitsinze eshanu mu gihe uyu mukeba yatsinze umwe gusa.

    Mu mukino wa El Clasico wabaye kuri iki cyumweru ndetse utari ushishikaje benshi,Real Madrid yari yagiye CAMP Nou kureba ko yagabanya ikinyuranyo cy'amanota 9 yarushwana na FC Barcelona ariko byarangiye cyiyongereye kurushaho.

    Real Madrid niyo yinjiye neza muri iyi El Clasico ubwo ku munota wa 0 gusa, Vinicius Jr yinjiranye mu rubuga rw'amahina umupira yari ahawe na Camavinga agerageza kuwuhereza bagenzi be ukubita kuri myugariro wa Barcelona witwa Ronald Araujo wigira mu izamu.

    FC Barcelona yakinaga nta gihunga na gito yatangiye gusatira aho mu minota yabanje Lewandowski yateye ishoti rikomeye umunyezamu Courtois akuramo umupira wari ukomeye.

    Nyuma y'aho kandi,Christensen yahawe umupira mu rubuga rw'amahina awuteye n'umutwe uca iruhande gato rw'izamu.

    Barcelona yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 45 gitsinzwe na Sergi Roberto nyuma y'ishoti rikomeye cyane ryatewe na Raphinha rigarurwa n'aba myugariro ba Madrid usanga uyu myugariro ahagaze wenyine awushyira mu izamu.

    Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya igitego 1-1.

    Real Madrid itagikanga na gato FC Barcelona,yari hasi mu busatirizi by'umwihariko Karim Benzema utigaragaje na gato.

    Mu gice cya kabiri Real Madrid yageageje kwiharira umupira ariko gutera mu izamu birayigora kugez ubwo Rodrygo winjiye mu kibuga asimbuye abonye uburyo bwiza ariko ntiyabasha gutsinda igitego.

    Ku munota wa 74,Raphinha yari atsindiye FC Barcelona igitego ku ishoti rikomeye yateye ariko umunyezamu Courtois akora ibitangaza awushyira muri koloneri.

    Lewandowski nawe yabonye uburyo bwiza nyuma ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro.

    Habura iminota itandatu ngo umukino urangire,Asensio yatsindiye Real Madrid igitego ariko VAR yemeza ko yari yaraririye.

    Mu minota yongewe kuri 90 y'umukino,FC Barcelona yashegeshe bikomeye Real Madrid ubwo Frank Kessie winjiye asimbuye yatsindaga igitego ku munota wa 92 abyaje umusaruro uburangare bwa Ferland Mendy wahagaze nabi ntashobore gukuraho umupira wari utewe mu rubuga rw'amahina na Alejandro Balde.

    Nyuma y'umukino umutoza Xavi yagize ati “Ntabwo igikombe turagitwara ariko ni intsinzi ikomeye mu by'ukuri.Ntekereza ko twari dukwiriye gutsinda kuko twaruhije cyane Real Madrid.Twaremye uburyo bwinshi.”

    Myugariro Sergi Roberto watowe nk'umukinnyi w'umukino yagize ati “Ntabwo twavuga ko twatwaye igikombe ariko ubu tubarusha amanota 12,biragoye kuri bo [kuba bakitwambura].

    Ikipe ya Xavi ubu yicaye ku mwanya wa mbere muri La Liga aho irusha amanota 12 mukeba Real Madrid iyikurikiye mu gihe hasigaye imikino 12 yo gukina.

    Ukurikije urwego FC Barcelona iriho muri La Liga rutandukanye cyane n'urwo mu marushanwa y'i Burayi,nta kabuza ishobora gutwara igikombe cya 27 cya La Liga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yatanze-byeruye-igikombe-cya-shampiyona-itsindwa-na-fc-barcelona

  • RDC: Kinshasa itegereje SADC ngo iyifashe guhangana n'u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo #rwanda #RwOT

    Ibitangazamakuru bitandukanye muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wambere tariki ya 20 werurwe 2023 bizindutse byandika ko ubutegtsi bwa Congo buhanze amaso SADC mu kibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bw'icyo gihugu.

    Abategetsi ba Kinshasa bakomeje gushinja ingabo z'Afurika yunze ubumwe y'iburasirazuba kugenda biguru ntege mu gushakira umuti M23 ikomeje kuzengereza igisirikare cy'igihugu FARDC.

    Uku bimeze rero ngo umuti nta wundi usibye kwitabaza ibihugu binyamuryango SADC ngo bakore impinduka no guhashya umwanzi bita u Rwanda bavuga ko rwabateye rwihishe inyuma y'umutwe w'inyeshyamba za M23.

    Mu mpera z'icyumweru gishize ,Perezida Tshisekedi yari Luanda muri Angola aho yabonanye na mugenzi we João Lourenço baganira kuri gahunda yo kohereza ingabo za Angola muri Kivu ya Ruguru ngo zihangane na M23.

    Radio okapi yanditse ko Perezida Tshisekedi yagenzwaga no gutebutsa ubufasha mu byagisirikare yemerewe na mugenzi we Lourenço, kuko ngo kugeza ubu ingabo za EAC zitari gutanga umuti wo ku mukiza M23 n'u Rwanda nk'uko bikwiye.

    Angolo yemeye kohereza abasirikare bayo 500 mu burasirazuba bwa kongo ngo bafashe impande zihanganye no gutuma amasezerano yo kurangiza intambara yashyiriweho umukono I Luanda yubahirizwa uko bikwiye.

    Aba basirikare ni baramuka baje bazasanga ingabo z'ibihugu bya EAC zamaze kugera muri congo mu mugambi nk'uwo, icyakora Congo ikazishinja kugenda gake mu kibazo kuko zidahubukira kurasa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-kinshasa-itegereje-sadc-ngo-iyifashe-guhangana-n-u-rwanda-mu-burasirazuba

  • Ibyo kwitega mu biganiro Perezida w'Ubushinwa aragirana n'uw'Uburusiya arasura #rwanda #RwOT

    Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping agiye kugirira uruzinduko rwe rwa mbere mu Burusiya kuva iki gihugu cyatera Ukraine mu mwaka ushize, ndetse byitezwe ko agirana ibiganiro na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin.

    Umwanditsi mukuru wacu ku Burusiya Steve Rosenberg n'umunyamakuru wacu ukorera mu Bushinwa Stephen McDonell, aha baribaza ku byo buri ruhande rushobora kungukira mu biganiro, ndetse no ku byo tuzi ku mubano hagati y'ibi bihugu bibiri.

    Putin arimo gushaka ubufasha ku nshuti

    BBC ivuga ko kuba Putin yaratangije intambara itaragenze uko yabitekerezaga;agafatirwa ibihano ndetse n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) rukaba rwarasohoye urupapuro ruriho izina rye rwo kumuta muri yombi kubera ibyaha byo mu ntambara nta gushidikanya ubu acyeneye inshuti.

    Aha ni ho Xi Jinping azamo.

    Perezida Xi yigeze kwita Perezida Putin “inshuti magara” ye. Bombi bafite byinshi bahuriyeho: bombi ni abategetsi b'abanyagitugu, kandi bombi bahuriye ku gitekerezo cy'”isi itegetswe na benshi” itagengwa n'Amerika.

    I Moscow bitezwe gushyira umukono ku masezerano yo “gushimangira ubufatanye bwuzuye” hagati y'ibihugu byabo byombi.

    Uruzinduko rw'akazi rwa Perezida w'Ubushinwa ni ikimenyetso kigaragara cyo gushyingikira Uburusiya – na Perezida wabwo – mu gihe Kremlin (ibiro bya Perezida w'Uburusiya) iri ku gitutu cyinshi cy'amahanga.

    Kandi umubano w'Uburusiya n'Ubushinwa ni ingenzi mu guhangana na cyo.

    Umunyamakuru Dmitry Muratov, wigeze gutsindira igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel, ati: “Putin arimo kubaka urugaga [igice] rwe bwite. Ntacyizera uburengerazuba [Uburayi n'Amerika] – kandi ntazigera na rimwe yongera kubwizera.

    “Rero, Putin arimo gushaka inshuti no kugerageza gutuma Uburusiya buba mu bwirinzi bumwe n'Ubushinwa, hamwe n'Ubuhinde, ibice bimwe by'Amerika y'Amajyepfo n'Afurika. Putin arimo kubaka isi ye ihanganye n'uburengerazuba”.

    Muri iyi “si ihanganye n'uburengerazuba”, Moscow icyeneye cyane Ubushinwa – ubu kurusha ikindi gihe cyigeze kubaho, mu gihe intambara ikaze muri Ukraine.

    Alexander Gabuev, umushakashatsi mu kigo Carnegie Endowment for International Peace, ati: “Intambara yahindutse ihame rigenga politiki y'imbere mu Burusiya, politiki mpuzamahanga na politiki y'ubukungu. Hari ugutwarwa cyane no gusenya Ukraine.

    “Kuri ibyo ucyeneye intwaro, amafaranga n'ingoboka ku bukungu. Ubushinwa buha Uburusiya, nibura, ibigize intwaro, n'ikoranabuhanga rya gisivile rishobora gukoreshwa mu bya gisirikare. Rwose bubuha amafaranga”.

    Mu guhangana n'ibihano by'uburengerazuba, no kuzahura ubukungu bw'Uburusiya, Uburusiya bumaze igihe buteza imbere ubucuruzi n'Ubushinwa, mbere na mbere mu rwego rw'ingufu. Witege ko imiyoboro y'ibitoro, gas (gaz) n'ingufu biba kuri gahunda y'ibiganiro bya Putin na Xi.

    Ariko, nanone, ibaze ubaye uri Putin. Mu mwaka umwe ushize wowe na Xi mwatangaje ko ubufatanye bwanyu “nta mipaka” bugira. Niba ari uko bimeze koko, ntiwakwitega ko Ubushinwa bugufasha muri iki gihe muri Ukraine, buha Uburusiya imfashanyo ya gisirikare no korohereza Uburusiya kugera ku ntsinzi ya gisirikare? Amerika ivuga ko Ubushinwa burimo gutekereza ku gukora ibyo. Ubushinwa burabihakana.

    Nkuko biri mu mvugo yo mu Burusiya, “nta kibi kiri mu kwifuza ikintu” – ariko ntibivuze ko kiba kizabaho.

    Niba hari ikintu kimwe umwaka ushize wagaragaje, ni uko “ubufatanye butagira imipaka” bufite imipaka. Kugeza ubu Ubushinwa buboneka ko bwagenze buhoro mu guha Uburusiya ubufasha bwa gisirikare mu buryo butaziguye, kubera ubwoba bwuko bwateza ibihano bya kabiri mu burengerazuba kuri kompanyi z'Ubushinwa. Ku Bushinwa: umbabarire wa Burusiya we… Ubushinwa ni bwo buza mbere na mbere.

    Iyo ngingo yavuzweho mu buryo bweruye cyane mu gihe cya vuba aha gishize mu kiganiro cyo kuri televiziyo ya leta y'Uburusiya.

    Umusesenguzi mu bya gisirikare Mikhail Khodarenok yagize ati: “Mbere y'uruzinduko rwa Perezida Xi i Moscow, inzobere zimwe za hano zagize amashyushyu menshi arenze, ndetse zirishima cyane.

    “Ariko Ubushinwa bufite inshuti imwe gusa: Ubushinwa ubwabwo. Ubushinwa bushobora kugira inyungu zo mu bwoko bumwe gusa: inyungu zerekeza ku Bushinwa. Politiki mpuzamahanga y'Ubushinwa nta kwigomwa na gucyeya kuyirangwamo”.

    Ibimenyetso bya Xi kuri Putin bishobora kuba ugutatu gusa

    Mu bitangazwa ku mugaragaro, uruzinduko rwa Xi Jinping mu Burusiya ni urwo guteza imbere umubano hagati y'ibi bihugu bibiri by'ibituranyi ndetse rwose izi leta zivuga ko zirimo kurushaho kugirana umubano wa hafi cyane.

    Hari amasezerano yitezwe gushyirwaho umukono, amafunguro yo gusangirwa, akanya ko kwifotoza.

    Za leta zose zigira inzinduko nk'izo, none kubera iki uru rurimo kwibandwaho cyane gutya?

    Kubera ko uyu ni umutegetsi wa kimwe mu bihugu bibiri by'ibihangange ku isi ugiye gusura inshuti – iyi nayo ikaba ari umuntu wagabye igitero cyamennye amaraso akigaba ku kindi gihugu cy'i Burayi – ugiye kuyisura muri uyu mwaka wa 2023.

    Abasesenguzi benshi bibajije icyo Ubushiwa bushobora gukora mu gihe byaba bigaragaye ko Uburusiya burimo gutsindwa ku rugamba mu buryo buteye isoni.

    Leta y'Ubushinwa ivuga ko nta ruhande ibogamiyeho. Bwakwitaza bukareka bikaba, cyangwa bwatangira koherereza intwaro ku bwinshi igisirikare cy'Uburusiya kugira ngo cyitware neza kurushaho?

    Nyuma yuko Xi azaba ageze i Moscow, we na mugenzi we bashobora kuvugana ku bindi bintu, ariko ikizaba kirangamiwe cyane ni intambara yo muri Ukraine.

    Ibimenyetso bye kuri Vladimir Putin bishobora kuba ugutatu gusa:

    1. Igihe kirageze cyo gutekereza kuhava binyuze mu masezerano runaka yo kwikura mu isoni

    2. Uruhushya rwo gukomereza aho ndetse cyane kurushaho

    3. Kutagira ikintu na kimwe umutegetsi w'Ubushinwa avuga kuri ibyo

    Ubushinwa bumaze gutuma Iran na Saudi Arabia (Arabie Saoudite) byongera kugirana umubano wo mu rwego rwa diplomasi. Burimo kurushaho kwitegura kujya mu bintu birenze imipaka yabwo. Ibi byatuma iyo ngingo ya gatatu idashoboka.

    Ku ngingo ya mbere, bibaye ko Ubushinwa bwongera gushobora kugaragara nk'igihugu gituma amahoro agerwaho ku rwego rw'isi nyuma y'amasezerano bwatumye Iran na Saudi Arabia bigirana, izi zaba ari imboga zizanye kuri Xi zatuma yigaragaza akabyubahirwa.

    Ikibazo cy'ingenzi kuri iyo ngingo ni ikigero Ubushinwa na bwo bwabyungukiramo.

    Ingingo idashoboka cyane kurusha izindi ni iya kabiri, ariko hari aho biboneka ko intambara y'Uburusiya na Ukraine ihuye na gahunda y'Ubushinwa y'inyungu za politiki zo mu karere.

    Kremlin ihanganye n'uburengerazuba, bigatuma umuryango w'ubwirinzi bwa gisirikare bw'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO) ukoresha ubushobozi bwinshi ndetse, uko intambara ikomeza kumara igihe kirekire, ni ko Ubushinwa burushaho gusuzuma amashyushyu abaturage bo mu burengerazuba bafitiye iyindi ntambara mu gihe igisirikare cy'Ubushinwa cyaba gifashe icyemezo cyo kwigarurira Taiwan ku ngufu.

    Imibare y'Ubushinwa ishobora kuba ko uko intambara irushaho gukomeza igihe kirekire, ni ko abantu bashaka kujya mu yindi ntambara bazarushaho kuba bacyeya.

    Ibyo leta y'Ubushinwa ivuga ko nta ho bubogamiye na byo nta ho bihuriye n'amakuru agenzurwa na leta atangazwa hano.

    Amakuru ya nimugoroba yo kuri televiziyo asubiramo ibivugwa na Kremlin ndetse agaha umwanya munini cyane kwegeka “amakimbirane” ku “burengerazuba”. Ntabwo avuga “intambara” ndetse ntiyarota na rimwe akoresha ijambo “igitero” cyo kuri Ukraine.

    Mu ruhame, Ubushiwa buvuga ko ubusugire bw'ibihugu byose bukwiye kubahwa (bivuze ko harimo n'ubwa Ukraine), ariko ko hakwiye no kubahwa “impungenge ku mutekano zumvikana” z'ibindi bihugu (bivuze ko harimo n'iz'Uburusiya).

    Ariko si Kyiv Xi Jinping agiye gusura. Ni Moscow.

    Rero, ubwo Xi azaba avuye i Moscow mu minsi micyeya iri imbere, birashoboka ko Putin azaba ahangayikishijwe no kugabanuka kw'ubufasha bw'Ubushinwa cyangwa ashimishijwe n'ubufasha bw'umwe mu bantu babiri bakomeye cyane ku isi.

    INKURU YA BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ibyo-kwitega-mu-biganiro-bya-perezida-w-ubushinwa-urasura-uburusiya

  • Jimmy Gatete mu bakapiteni 8 bazayobora igikombe cy'Isi[Urutonde] #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Amavubi wakoze ibitarakorwa n'undi mukinnyi mu Rwanda, Jean Michel Gatete, wamenyekanye cyane ku izina rya Jimmy Gatete,yashyizwe ku rutonde rw'abazaba bayoboye igikombe cy'Isi 8 , cy'abahoze bakina ruhago ku Isi, FIFVE (Féderation Internationale de Football Vétéran) kizabera mu Rwanda muri 2024.

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023 muri Kaminuza ya Kepler ishami rya Kigali aho abanyabigwi 9 bari bitabiriye uyu muhango wo gutangaza abakapiteni.

    Nyuma yo gutangaza abakinnyi, aba bakapiteni ni bo bazitoranyiriza abakinnyi bazaba bagize amakipe ya bo, bitewe n'imigabane babarizwamo.

    Muri Gicurasi 2024, abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago 150 baturutse ku migabane itandukanye bazaba bari mu Rwanda ahazabera Igikombe cy'Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC]. Ni igikombe kizakinwa n'amakipe 8.

    Muri rusange iki gikombe kizitabirwa n'amakipe 8, u Burayi buzaba bufitemo amakipe 2, Amerika izaba ifite 2 (Amerika y'Epfo na Ruguru), Afurika izaba ifite amakipe 3 ni mu gihe Asia na Oceania zizaba zifite ikipe imwe.

    1.Jean Michel Gatete(Jimmy Gatete)

    Rutahizamu wakunzwe n'abanyarwanda benshi, wafashije Amavubi kwerekeza mu gikombe cy'Afurika cya 2004 kimwe rukumbi rwitabiriye Jimmy Gatete wakiniye amakipe arimo APR FC na Rayon Sports mu Rwanda ndetse na St George muri Ethiopia, ni umwe mu bakapiteni bazaba bayoboye ikipe mu gikombe cy'Isi.

    2.Gaizka Mendieta Zabala

    Gaizka Mendieta Zabala, umunya Espagne w'imyaka 48 wakiniye amakipe nka Barcelona, Lazio, Valencia na Middlesbrough na we azaba ayoboye ikipe imwe y'i Burayi.

    3.Patrick M'Boma

    Patrick M'Boma wahoze ari rutahizamu wa Cameroun wayikiniye imikino 57 akayitsindira ibitego 33, akinira amakipe arimo PSG, Cagliari, Parma n'andi na we yari muri uyu muhango ndetse azaba ari umwe mu bakapiteni b'ikipe imwe ya Afurika.

    4.Elizabeth Hooper

    Umunya-Canada, Charmaine Elizabeth Hooper w'imyaka 55 wakiniye amakipe atandukanye nka FK Donn, Lazio, Chicago Carbas, Atlanta Beat n'andi menshi yari ahari akazaba ayoboye ikipe imwe yo muri Amerika.

    5.Maicon Douglas Sisenando.

    Undi uzaba ari kapiteni w'imwe mu ikipe yo muri Amerika ni Maicon Douglas Sisenando, wahoze ari myugariro wa Brazil wakiniye amakipe nka Monaco, Inter Milan, Manchester City…

    6.Maicon Douglas

    Undi uzaba ari kapiteni w'imwe mu ikipe yo muri Amerika ni Maicon Douglas Sisenando, wahoze ari myugariro wa Brazil wakiniye amakipe nka Monaco, Inter Milan, Manchester City…

    7.Wael Kamel Gomaa

    Undi ni umugabo w'umunya-Misiri, Wael Kamel Gomaa El Hawty w'imyaka 47. Azaba ayoboye ikipe imwe ya Afurika. Yakiniye amakipe nka Ghazl El Mahalla na Al Ahly z'iwabo mu Misiri. Yakiniye ikipe y'igihugu ya Misiri kuva 2001 kugeza 2013.

    8.Robert Emmanuel Pires

    Robert Emmanuel Pires wamamaye muri Arsenal, Aston Villa, Villareal, Marseille akaba yaratakiraga n'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa kuva 1996-2004 mu mikino 79 yatsinzemo ibitego 14. Azaba ari kapiteni w'ikipe imwe y'i Burayi muri abiri azakina.

    Uyu muhango wari witabiriwe n'abanyabigwi 9 bagize umwanya wo kuganira n'abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza bababaza ibyo bashaka.

    Aba bakinnyi bahoze bakina bari bahari ni; Anthony Baffoe (Ghana), Maicon Douglas (Brazil), Patrick Mboma (Cameroun), Geremi Njitap (Cameroun), Khalilou Fadiga (Senegal), Gaizka Mendieta (Spain), Robert Pires (France), Jay Jay Okocha (Nigeria) na Charmaine Elizabeth Hooper (Canada)

    Mu Kwakira 2022 abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago barimo Jimmy Gatete; Abanya-Cameroun, Roger Milla na Patrick Mboma; Umunya-Sénégal Khalilou Fadiga; Umunya-Ghana Anthony Baffoe n'Abafaransa Lilian Thuram na Laura Georges baje mu Mujyi wa Kigali kumenyekanisha VCWC mu gikorwa cyiswe 'Legends in Rwanda'.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jimmy-gatete-mu-bakapiteni-8-bazayobora-igikombe-cy-isi-urutonde

  • Kenya: Abigaragambya bahutswemo n'igiporisi kirabatatanya n'ibyka biryana mu maso #rwanda #RwOT

    Police muri Kenya yarashe ibyuka biryani mu maso mu baturage bashakaga kuzenguruka umugi wa Nairobi mu myigaragambyo yateguwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw'icyo gihugu.

    Umunyamakuru wa BBC yavuze ko umugi wa Kenya wuzuyemo aba polisi benshi cyane barinze imihanda yose cyane iyerekera ku biro by'umukuru w'igihugu cyabo.

    Kubera imyigaragambyo, ababyeyi bamwe bafashe icyemezo cyo kutohereza abana babo ku mashuri kabone n'ubwo bari mu bihe by'ibizabimini bibinjiza mu ku musozo w'igihembwe cy'amashuri.

    Abatavuga rumwe na leta batangaje ko leta yafunze telephone zabo mu buryo bwo kubakura ku minara nyamara batabimenyeshejwe, ibyo bafata nk'igitugu gikomeje kwiganza.

    Raila Odinga ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kenya, yahamagariye abanya Kenya bose guhuza imbaraga bakamagana Perezida w'igihugu William Ruto n Guverinoma ye kubera kwiba amatora no kuba baratumye ubuzima buhenda cyane muri Kenya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-abigaragambya-bahutswemo-n-igiporisi-kirabatatanya-n-ibyka-biryana-mu

  • Kamonyi 2 bafatiwe mu cyuho bari gucukura Colton mu kirombe cyeguriwe COMIKA #rwanda #RwOT

    Ku ya 18 Werurwe 2023, Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi yerekanye abagabo babiri bafashwe bari mu bucuruzi bw'amababuye y'agaciro bunyuranyije n'amategeko.

    Abafashwe ni umugabo w'imyaka 37 wari kumwe na mugenzi we w'imyaka 23 y'amavuko bacukura amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti mu Mudugudu wa Gatwa, Akagari ka Kazirabonde mu Murenge wa Rukoma.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'ubuyobozi bwa Sosiyete ikora ibikorwa by'ubucukuzi muri icyo kirombe.

    Yagize ati: 'Twahawe amakuru ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri n'igice n'ubuyobozi bwa Sosiyete ya COMIKA Ltd. ko hari abantu babiri binjiye mu kirombe bakoreramo giherereye mu Kagari ka Kazirabondi baje gucukura amabuye y'agaciro. Polisi yahise ihagera bafatirwa mu cyuho n'ibikoresho gakondo bari bitwaje.'

    CIP Habiyaremye yihanangirije abishora mu bikorwa byo gucukura no gucuruza amabuye y'agaciro batabifitiye uruhushya rutangwa n'inzego zibishinzwe ko ari icyaha kandi gihanwa n'itegeko, avuga kandi ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.

    Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/kamonyi-2-bafatiwe-mu-cyuho-bari-gucukura-colton-mu-kirombe-cyeguriwe-comika

  • Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yahishuye akaga gakomeye yahuye nako mbere yo gupfusha umwana we #rwanda #RwOT

    Georgina Rodriguez, umukunzi wa kizigenza Cristiano Ronaldo yahishuye ko mbere y'uko abyara umwana agapfa,yabanje gutwita inda eshatu zivamo.

    Uyu mukunzi wa Cristiano Ronaldo ntiyahiriwe n'umwaka ushize kuko yabuze umwana we w'umuhungu wagombaga kuvukana n'impanga y'umukobwa we wabashije kurokoka.

    Mu kiganiro mbarankuru yahaye Netflix yavuze ko mbere yo gupfusha uyu mwana,inda eshatu yatewe na Cristiano Ronaldo zavuyemo.

    Georgina yagaragaye ari kurira mu gace k'iki kiganiro kasohotse mu cyumweru gishize aho yavugaga ku gahinda ko gupfusha umwana we amubyara.

    Uyu mugore ngo yemeje ibyo kuvamo kw'inda ze eshatu muri iyo nkuru nkuko byatangajwe n'ikinyamakuru El Espanol.

    Umukobwa we Bella Esmeralda aheruka kubyarana na Cristiano Ronaldo muri Mata umwaka ushize,yavutse ameze neza mu bitaro by'i Manchester mu gihe musaza we atabashije kurokoka.

    Georgina yatangarije mu gace ka kabiri k'iyi filimi ye mbarankuru yise I Am Georgina kazasohoka kuwa 24 Werurwe 2023 ati “Igihe cyose najyaga kureba umuganga wita ku by'ibitsina,mu ijoro nagiraga inzozi mbi kuko nahoranaga ubwoba bw'uko bizaba bimeze,uko nzabyara niba bazambaga.

    Nahoraga mfite ubwoba bwa buri jwi ry'ibyuma byo kwa muganga,nahoraga mpangayitse kubera ko mbere y'aho inda eshatu zari zavuyemo,nkagaruka mu rugo mu gahinda.”

    Yavuze ko gusura ubwo muganga byari biteye ubwoba kuko yahoraga aruka.

    Uyu yavuze ko atigeze abwira abandi bana babo we na Cristiano Ronaldo ko umwana we yapfuye ahubwo ngo yababeshye ko azavuka nyuma.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yahishuye-akaga-gakomeye-yahuye-nako-mbere-yo

  • Ruhango: Umugabo yari yihekuye Imana ikinga akaboko #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Yamfashe Narcisse utuye mu Ntaray'amajyepfo mu karere ka Ruhango yashatse gutema umugore we , umuhoro ufata umwana we , umukomeretsa mu mutwe no mu kiganza ku bwamahirwe Imana ikinga akaboko umwana ni muzima.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mwendo buvuga ko iki gikorwa cy'ubugizi bwa nabi cyabereye mu Mudugudu wa Nyakabuye, Akagari ka Gishweru mu Murenge wa Mwendo saa kumi n'imwe z'igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 18 Werurwe 2023.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert avuga ko intandaro y'ubu bugizi bwa nabi yaturutse ku makimbirane ashingiye ku ihene baherutse kugurisha mu minsi ishize.

    Uyu muyobozi yatangarije ikinyamakuru umuseke dukesha iyi nkuru ko uwo mugore yamubajije aho ayo mafaranga bagurishije ihene ari, batangira gutongana nibwo Yamfasha yahise afata umuhoro ashaka gutema uwo mugore we arahunga noneho umuhoro ufata umwana wabo Turikumana Joseph w'imyaka 14 y'amavuko.

    Ati 'Umuhoro wamukomerekeje bikomeye mu mutwe no mu kiganza ajyanwa kwa Muganga.'

    Bivugwa ko ayo mafaranga yaguze ihene Yamfasha yayanywereye yose ntiyasigaza n'igiceri.

    Andi makuru yatanzwe n'umuturanyi wabo avuga ko ,iyo hene yagurishije ari iyo uwo mwana Se yaraye atemye.

    Ayo makuru kandi yemeza ko Turikumana Joseph watemwe na Se, ari Umunyeshuri wiga mu mwaka kane w'amashuri abanza.

    Abo baturage kandi bavuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo ahohotera umugore we, kuko n'ubushize yagiye gutanga ikirego mu bugenzacyaha Umugabo we abimenye ahita acika ubu nibwo yongeye kubikora.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mwendo buvuga ko uyu Yamfasha Narcisse yafashwe akaba agiye gushyikirizwa RIB, naho umwana wakomeretse arwariye mu Kigo Nderabuzima cya Gishweru akaba arimo kwitabwaho n'Abaganga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ruhango-umugabo-yari-yihekuye-imana-ikinga-akaboko