Author: webrwanda

  • Lupita Nyong’o yahishuye ko ikanzu yambaye mu… – #rwanda #RwOT

    Iyi ni ikanzu y'umweru Lupita Nyong’o ukina yitwa Nakia yambaye ku gace ko muri filime 'Black Pather: Wakanda Forever', gatangira bari gushyingura T'Challa wari umwami wa Wakanda, ari we Chadwick Boseman, witabye Imana mu 2020.

    Abinyujije kuri Instagram, Lupita Nyong’o yasobanuye uko iyi kanzu yari yambaye yakozwe, biturutse ku mushanana wambarwa n’Abanyarwanda mu birori bitandukanye. Ni ikanzu yakozwe na Ruth E. Carter usanzwe azobereye mu gukora imyenda ikoreshwa muri filimi zitandukanye, wanakoze iyo muri Black Panther.

    Lupita Nyongo’o w’imyaka 40 ukomoka muri Kenya umaze kwandika amateka i Hollywood, yavuze ko ubwo yajyaga kureba uyu munyamideli yamweretse ibitekerezo by'uko ashaka iyo kanzu na we amusaba kugira ibyo yongeraho, ahita yibuka umukenyero yabonanye umuvandimwe we.

    Yagize ati 'Igihe najyaga kwipima imyenda yo muri Wakanda Forever, Ruth yari akiri gushaka umwambaro Nakia azajyana mu kiriyo cyo kwa Ramonda. Yagerageje kunyereka ibitekerezo yari yakusanyije, ashaka kumva nanjye ibyo nashyiraho.'

    Yakomeje ati 'Icyo gihe nari maze iminsi mvuye muri Kenya, umuvandimwe wanjye Fiona yitabiriye ubukwe bw'inshuti z'Abanyarwanda yambaye umwambaro wabo gakondo.. Neretse Ruth iyo foto ihita imuha igitekerezo cy'iyi kanzu yakoze, iri muzo nakunze cyane.'

    Ruth E. Carter wadoze iyi kanzu ya Lupita Nyong’o agendeye ku mushanana w’Abanyarwanda, niwe uherutse guhabwa igihembo cya Oscar Award 2023 mu kiciro cy’umuhanzi w’imideli wahanze imyenda myiza yambawe muri filime ya 'Black Panther: Wakanda Forever'.

    Ubusanzwe Lupita Nyong’o akunze kwambara imyenda yo muri Africa. Mu 2020 yatangarije Vogue Magazine ko akunda gukorana n’abahanzi b’imideli nyafurika, kuko aba ashaka kwerekana imico y'aho akomoka n’imideli yaho ko imaze gutera imbere.

    Lupita Nyong'o avuze kuri iyi kanzu mu gihe ubwo hamurikwaga igice cya kabiri cya 'Black Panther', musaza we Junior Nyong'o yari yambaye umwenda wakozwe na Matthew Rugamba washinze House of Tayo.

    Ikanzu Lupita Nyong'o yambaye muri 'Black Panther: Wakanda Forever' yadozwe nk'umushanana w'Abanyarwanda

    Ifoto yagendeweho y'umuvandimwe wa Lupita yambaye umushanana yatumye bamudodera iyo yambaye muri Wakanda Forever

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127240/lupita-nyongo-yahishuye-ko-ikanzu-yambaye-muri-black-panther-2-ikomoka-ku-mwambaro-wabanya-127240.html

  • Zagutunga zikanagushuka: Uko Mwene Karangwa yahiriwe n'imbuga nkoranyambaga – #rwanda #RwOT

    Ni umusore ufite abamukurikira barenga ibihumbi 136. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Karangwa yavuze ko yatangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga yiga mu mashuri yisumbuye gusa atangira kubishyiramo imbaraga mu 2017 ubwo yigaga muri Kaminuza.

    Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ntibazi ko kuri ubu hari ababigize akazi ka buri munsi ku buryo bibinjiriza amafaranga atari make. Benshi muri abo ni urubyiruko aho usanga bafite sosiyete bamamariza zikabahemba buri kwezi, abandi ugasanga banahawe amasezerano n'ibigo bikomeye mu Rwanda no hanze yarwo.

    Karangwa yavuze ko ashobora kwinjiza arenga ibihumbi 400 Frw kubera imbuga nkoranyambaga

    Yavuze ko imbuga nkoranyambaga zatangiye kumwinjiriza amafaranga nyuma y'icyorezo cya Covid-19 ngo kuko aribwo yanatangiye kumenyekana cyane muri rubanda bituma zimwe muri sosiyete zitandukanye zitangira kumuhamagara zikamuha amafaranga.

    Ati 'Byaje kuzamuka biva ku mafaranga make noneho atangira kwiyongera ubu nibura nshobora gukorera ibihumbi 400 Frw mu kwezi ariko hari n'igihe arenga cyane bitewe n'ibiraka nabonye mu kwezi ariko ntiyapfa kujya munsi, ayo rero niyo nkoresha mu kwishyura inzu akanantunga.'

    Karangwa wize ibijyanye n'amazi ndetse n'ibidukikije muri kaminuza, yavuze ko ibyo yize kuri ubu yabishyize hasi ahitamo kwamamaza abamugana ngo kuko ariho abona amafaranga.

    Uyu musore avuga ko hari byinshi imbuga nkoranyambaga zimaze kumugezaho birimo kumuha inshuti nshya, kumuhuza n'abakomeye ndetse no kuba abasha kwizigamira buri kwezi amafaranga aba yakoreye.

    Ati ' Ni akazi gashya abantu batari bumva ariko gahemba n'amafaranga menshi mu gihe wabyitwayemo neza, niba umuntu muvuganye amafaranga ukamukorera ibyo yagusabye, ubutaha akurangira n'abandi bantu ugashiduka buri munsi ufite abantu runaka muri bukorane kandi bakakwishyura.'

    Imbuga nkoranyambaga zishobora kugushuka

    Karangwa avuga ko imbuga nkoranyambaga kimwe n'ubundi buzima busanzwe byose bisaba gushyiramo ubwenge mu byo ukora ngo kuko iyo udashyizemo ubwenge hari abantu bashobora kukuyobya bakakugusha mu byaha.

    Ati ' Hari umuntu ushobora kugusaba gukora ibintu runaka ngo akwishyure, rero iyo ufashe umurongo wawe ukirinda kujya mu bintu runaka cyane cyane kuba wakurikirana bariya barwanya Leta nabo bagera aho bakagutinya kuburyo ntaho bahera bakubwira gukora ibintu bibi.'

    Hejuru yo kwamamaza, Karangwa avuga ko yifashisha Twitter mu gukorera ubuvugizi abababaye, ibibazo bafite bigakemuka.

    Ati ' Twatangije ubuvugizi kuri bya biciro bya RURA biza guhindurwa, hari abanyeshuri runaka baba bafite ibibazo tukabavuganira bikagenda neza, hari abaturage baba barenganye ukabavuganira. Hari ibikorwa umuntu ategura bihuza urubyiruko bikagenda neza'.

    Karangwa yagiriye inama urundi rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ko mu kuzikoresha bakwiriye kumenya ko izi mbuga zigira ibyiza byinshi ndetse n'ibibi byinshi.

    Ati ' Nababwira kuzikora mu buryo batibagirwa ko n'ubuzima busanzwe buhari . Ntazikunde biri ku kigero cyo hejuru, ahe umwanya n'ubuzima bwe busanzwe n'abantu be basanzwe, birinde kuba imbata kandi bamenye kuzikoresha mu buryo bubabyarira inyungu.'

    Karangwa yavuze ko imbuga nkoranyambaga zitajya zibagirwa ibyo abantu bandika ari nacyo yasaba abazikoresha kujya bibuka bakandika ibifite umumaro.

    Ishimwe Karangwa Claude kuri ubu akurikirwa n'abarenga ibihumbi 136

    Yishimira bimwe mu bikorwa ategura bikitabirwa n'urubyiruko

    Igikorwa cyo gusana inzu ya Mukanemeye uzwi mu gufana Mukura n'Amavubi ni kimwe mu byo yishimira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zagutunga-zikanagushuka-uko-mwene-karangwa-yahiriwe-n-imbuga-nkoranyambaga

  • Ishyaka riri ku butegetsi muri Nijeriya ryabashije kugenzura ubucuruzi mu umugi wa Lagos #rwanda #RwOT

    Muri Nigeria, All Progressive Congress (APC) ishyaka riri ku butegetsi ryabashije gushyira ku murongo ihuriro ry'ubucuruzi mu mugi wa Lagos

    Lagos ni umugi munini cyane kandi ufite abaturage benshi babarirwa muri Miriyoni 20 zirenga ndetse ufatwa nk'uri ku mwanya wambere muri Afurika.

    Amatora aherutse muri iki gihugu, abaturage bashyigikiye ku bwinshi umukandida utavuga rumwe n'ubutegetsi Peter Obi, intsinzi iravuzweho rumwe kugera ubwo hitabajwe ubutabera.

    Gushyira ibintu ku murongo mu mugi wa Lagos byaturutse ku kugumana intebe Guverineri uriho ubu, Babajide Sanwo-Olu watsinze uwo bari bahanganye n'amajwi arenga 760.000 akubye kabiri uwo bahanganye cyane – ibisubizo byatangajwe na komisiyo y'amatora.

    Gusa uwo bahanganye yamaganiye kure ibizava mu matora kabone n'ubwo bitaratanganzwa byuzuye, avuga ko agomba kwitabaza inkiko zikamurenganura.

    Ba guverineri muri Nigeriya bagenzura ingengo y'imari ifite agaciro ka miliyoni kandi bashinzwe amashuri, ibitaro n'ibikorwa remezo

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/ishyaka-riri-ku-butegetsi-muri-nijeriya-ryabashije-kugenzura-ubucuruzi-mu-umugi

  • U Rwanda ntirwasohotse muri Raporo y'uko ibihugu bihagaze mu kugira abaturage bishimye #rwanda #RwOT

    Raporo y'uyu mwaka yasohotse uyu munsi irakomatanya izo mu myaka itatu ishize ku byishimo mu bihugu ku isi. Ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya Finland ni cyo gihugu cyishimye kurusha ibindi ku isi mu bihugu 137 byagaragajwe.

    World Happiness Report isohoka buri tariki 20 Werurwe, kandi ubu hashize imyaka 10 Umuryango w'Abibumbye (ONU/UN) ugennye uyu munsi nk'uwo kwizihiza ibyishimo hagamijwe 'kuzirikana akamaro kabyo mu mibereho y'abatuye isi'.

    Abakora iyi raporo bavuga ko 'abantu barushaho kugenda bizera ko kumera neza (success) kw'ibihugu gukwiye gupimirwa ku byishimo by'abaturage bacu'.

    Ibipimo bitandatu byagendeweho mu gukora raporo y'uyu mwaka ikomatanya imyaka itatu ishize (2020, 2021 na 2022) ni; ibyo umuntu yinjiza, amagara (ubuzima), kugira uwo wiringira, ubwisanzure, ubuntu (generosity), n'igipimo cya ruswa.

    Urutonde rw'uko ibihugu bikurikirana uyu mwaka ruriho ibihugu 137.

    Mu karere, ku rutonde rw'uyu mwaka Kenya iri ku mwanya wa 111, Uganda 113, Tanzania 129, naho DR Congo 133.

    Raporo y'uyu munsi ntiriho u Burundi n'u Rwanda n'ibindi bihugu bimwe na bimwe, ibi bijya bibaho kubera kubura amakuru amwe mu gihe arimo guhuzwa.

    Gusa mu 2022 u Rwanda rwari ku mwanya wa 149, naho u Burundi ku wa 140 kuri raporo iheruka kubonekaho ya 2021.

    Iyi raporo ishingira ku bipimo bikusanywa n'ikigo Gallup gikusanya amakuru atandukanye ku mibereho y'abantu.

    Ibihugu 20 byishimye kurusha ibindi ku isi — 2023

    Finland
    Denmark
    Iceland
    Israel
    Ubuholandi
    Sweden (Suède)
    Norway (Norvège)
    Ubusuwisi
    Luxembourg
    New Zealand (Nouvelle-Zélande)
    Austria (Autriche)
    Australia
    Canada
    Ireland
    Amerika
    Ubudage
    Ububiligi
    Czech Republic (République tchèque)
    Ubwongereza
    Lithuania

    Ibihugu 10 biza inyuma kuri uru rutonde

    127. Madagascar

    128. Zambia

    129. Tanzania

    130. Comoros

    131. Malawi

    132. Botswana

    133. DR Congo

    134. Zimbabwe

    135. Sierra Leone

    136. Liban

    137. Afghanistan

    Kuki u Rwanda rwakunze kuza inyuma?

    Abakora iyi raporo bahuza ibyishimo by'abaturage mu bihugu n'amateka, ibyorezo, ibyago, ubushobozi, kwitabwaho n'abandi, amagara (ubuzima) y'abantu, na politiki z'imbere mu bihugu.

    Muri raporo ziheruka, u Rwanda — kimwe mu bihugu bigaragaza kuzamuka mu iterambere mu bukungu n'imibereho mu zindi raporo zitandukanye — rwakomeje kuza mu bihugu 10 cyangwa bitanu bya nyuma.

    Uretse ubushobozi bw'abaturage mu by'ubukungu, amagara yabo ni kimwe mu bipimo bishingirwaho n'iriya raporo ku byishimo, amagara yo mu mutwe ni kimwe mu bibazo byihariye mu Rwanda, ashobora kuba indi mu mpamvu u Rwanda ruza inyuma mu byishimo.

    Ubushakashatsi bwatangajwe mu 2018 n'ikigo cya leta gishinzwe ubuzima (RBC) buvuga ko 20% by'Abanyarwanda 'bagendana n'uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ibibazo byo mu mutwe'.

    Dr Jean Damascène Iyamuremye ukuriye agashami k'ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe muri RBC avuga ko nta bushakashatsi barakora buhuza ibivugwa n'iriya raporo ku byishimo n'ikibazo ubushakashatsi bwabo bwatangajwe mu 2018 bwerekanye.

    Yabwiye BBC ati: 'Ariko nk'uko ubizi ikigaragaza ubuzima bwiza bwo mu mutwe hari umunezero…happiness. Nkeka ko byanze bikunze niba hari ibibazo byo mu mutwe ni ukuvuga ko abantu bagenda bagabanya kunezerwa no kuryoherwa n'ubuzima.

    'Ntabwo nzi abo bantu [bakora ubwo bushakashatsi] methodology [uburyo] bakoresha ariko wenda natwe mu Rwanda dukoze ubwo bushakashatsi twareba niba bifitanye isano.'

    Indwara zo mu mutwe mu Rwanda — zitandukanye kandi mu byiciro bitandukanye — zikomoka ahanini ku mateka ya jenoside ndetse n'ibindi bibazo nka Covid-19 n'ingaruka zayo, nk'uko Dr Iyamuremye abivuga.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/u-rwanda-ntirwasohotse-muri-raporo-y-uko-ibihugu-bihagaze-mu-kugira-abaturage

  • Umutoza w'Amavubi yavuze ko ashobora gutsinda Benin ibitego bitanu #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Amavubi,Carlos Alos Ferrer yavuze ko ikibazo cyo gutsinda ibitego mu mavubi amaze iminsi akivugutira umuti ndetse ko ashobora no 'kuzatsinda Benin ibitego bitanu'.

    Ibi yabitangarije abanyamakuru ku munsi w'ejo ubwo yari amaze gutsindwa na Ethiopia igitego 1-0 mu mukino wa gicuti.

    Nyuma y'umukino, Umutoza Carlos Alós Ferrer, yatangaje ko atishimiye umusaruro yabonye ariko nanone ko Abanyarwanda badakwiye gucika intege kuko arimo gutekereza kuzatsinda Bénin.

    Yagize ati ” Birumvikana ntabwo twishimye kuko ntiwatsindwa ngo unezerwe. Gusa icyo twashakaga twakigezeho kuko twifuzaga guha umwanya buri mukinnyi.”

    “Ethiopie yateguye uyu mukino ishaka gutsinda kuko yakoze impinduka ya mbere ku munota wa 65 kandi njye nari namaze guhindura abakinnyi icumi. Muri rusange ni umukino nafashe nk'imyitozo y'uwa Bénin.”

    Abajijwe ku kuba ikipe ye kubona ibitego bikomeje kuba iyanga, Carlos yavuze ko bikiri ikibazo ariko yishimira ko nibura baba baremye uburyo bwabyo.

    Ati ” Turacyafite ikibazo cyo gutsinda ibitego ariko nkomeje kubigisha kurema uburyo bwinshi imbere y'izamu. Igisigaye ni ukwizera ko n'ibitego bizaboneka kuko mu mupira w'amaguru byose birashoboka, dushobora no kuzatsinda Bénin ibitego bitanu.”

    Amavubi aragera i Cotonou muri Bénin kuri uyu wa Mbere, aho agomba guhurira n'abakinnyi batanu barimo umunyezamu Hakizimana Adolphe wagiye gusimbura Kwizera Olivier wagize imvune ku munota wa nyuma ntiyitabira.

    Hari kandi Rafael York, Imanishimwe Emmanuel, Steve Rubanguka na Mutsinzi Ange.

    Umukino ubanza Bénin izakiramo u Rwanda uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki 22 Werurwe 2023 i saa 17:00 kuri Stade l'Amitie. Uwo kwishyura uzabera i Huye ku ya 27 Werurwe 2023.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-w-amavubi-yahishuye-ko-ashobora-gutsinda-benin-ibitego-bitanu

  • RDC :Hatangijwe ubukangurambaga bugamije kwigizayo amatora binyuze mu mashyaka #rwanda #RwOT

    Umukuru w'ishyaka ryegamiye kuri Leta muri congo Patrick-Thierry Kakwata yasabye ko amatora y'umukuru w'igihugu yaba habanje kwirukanywa imitwe yose yitwaje intwaro mu burasirazuba bw'igihugu.

    Patrick-Thierry ni Perezida w'ishyaka Mouvement des réformateurs libéraux (MRL),yaraye ahamagariye imitwe yitwaje intwaro y'abanyamahanga kubavira mu gihugu ngo babone kwinjira mu matora.

    Yabivugiye I Lubumbashi mu biganiro ishyaka rye ryagiranye n'umuyobozi mu kuru wa Haut-Katanga.

    Patrick yashimangiye ko Leta ya Congo ifite ubushobozi bwo kutihutisha amatora, ahubwo ikabanza guhangana n'ikibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

    Yagize ati' nti bikwiye kwinjira mu matora mu gihe hari igice kimwe cy'igihugu gifitwe n'abanyamahanga. Kuri twe ikihutirwa n'umutekano no kwirukana imitwe yitwaje intwaro y'abanyamahanga bari ku butaka bwacu'.

    Ibi birajyana no guha ingabo z'igihugu FARDC ubushobozi bwo kurinda byuzuye ubusugire bw'igihugu.

    Patrick uyobora ishyaka rya MRL,yongereye ho ko kuba kubarura abatora byaratangiye ariko umunsi nyirizina w'amatora utaratanganzwa ni urugero rwiza rugaragaza ko hari ikibazo cy'umutekano muke kitavugwa uko kiri.

    Uyu mutegetsi atanze impuruza mu gihe muri Kivu y'Amajyaruguru ingabo za EAC zikomeje kwisuka , ngo zirebere iyubahirizwa ry'amasezerano ya Luanda agamije kugarura ituze no kumvikanisha impande zihanganye muri Congo.

    Radio Okapii

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-hatangijwe-ubukangurambaga-bugamije-kwigizayo-amatora-binyuze-mu-mashyaka

  • Itangazo: BARIYANGA Dative yasabye guhindura amazina akitwa IGIRUBUNTU Dative #rwanda #RwOT

    Uwitwa BARIYANGA Dative yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa IGIRUBUNTU Dative mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina riteye ipfunnwe.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-bariyanga-dative-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-igirubuntu-dative

  • Iya 20 Werurwe umunsi mpuzamahanga wahariwe ibyishimo menya byinshi kuri wo #rwanda #RwOT

    Uyu munsi tariki 20 Werurwe Isi yose irizihiza umunsi mpuzamahanga w'ibyishimo, washyizweho n'Umuryango w'Abibumbye (UN). Menya inkomoko yawo, n'uko wizihizwa mu bihugu bitandukanye.

    Tariki ya 20 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga w'Ibyishimo, igitekerezo cyawo cyatanzwe mu 2006 kizanywe na Jayme Illien uyobora umushinga witwa New World Order wegamiye ku Muryango w'Abibumbye. Yari agamije guteza imbere ibyishimo nk'uburengenzira bw'ikiremwamuntu, kikaba ikintu cy'ingenzi kigize imibereho y'umuntu.

    Mu 2012 nibwo uyu munsi watangiye kwizihizwa ku mugaragaro, aho Umuryango w'Abibumbye watangazaga ko tariki 20 Werurwe ariho Isi yose izajya yizihiza umunsi w'ibyishimo ndetse ikanazirikana akamaro gakomeye ibyishimo bifite mu mibereho ya buri munsi.

    Iki ni igihe abatuye Isi bishimira imibereho myiza iterwa n'impamvu zirimo kugera ku cyo bifuzaga, n'ubwisanzure bafite mu buzima bwabo.

    Umunsi mpuzamahanga w'ibyishimo wizihizwa tariki 20 Werurwe buri mwaka

    Mu kinyarwanda hari ubwo bavuga ko 'ntawe ukira asongwa', mu gihe bashaka gusobanura ko nta muntu wakwishima mu gihe afite icyamukomerekeje cyangwa icyamushenguye umutima. Ahangaha, isoko akomoramo ibyishimo iba yamaze gukama.

    Raporo ya World Happiness Index itanga urutonde rw'ibihugu n'uko abaturage babyishimiramo, itanga impamvu zitandukanye zituma abantu bishima, zirimo: kugera ku ntego (achievements), kwidagadura, imibanire n'abandi bantu (socialization), imibereho y'umuntu ( standard of life), icyo umuntu yiteze (Future perspectives) n'ibindi.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka wa 2023 iragira iti: ''Ba umunyabitekerezo, ibuka gushimira kandi wibuke kugira neza (cyangwa se kugirira neza abandi)'. Mu bihugu bitandukanye byizihiza uyu munsi mu buryo butandukanye, gusa byose bigahuriza ku kuba abantu bahurira hamwe nyuma y'akazi bakishimira ibyo bagezeho mu buzima cyangwa se bakawizihiza hagati mu miryango yabo.

    Abantu bagirwa inama yo kwizihiza uyu munsi bari kumwe n'abantu bakunda batuma bagira ibyishimo, cyangwa se batuma bagira umuneza usendereye. Uyu munsi kandi buri wese aba agomba kuwumara amwenyura, kuko aricyo washyiriweho ngo abantu bizihize ibyishimo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/iya-20-werurwe-umunsi-mpuzamahanga-wahariwe-ibyishimo-menya-byinshi-kuri-wo

  • Afurika y'Epfo:Uwari ushinzwe kugenzura ruswa mu bategetsi bakomeye yicanwe n'umuhungu we #rwanda #RwOT

    Umucungamutungo ukomeye muri Afurika y'Epfo wari unashinzwe kugenzura ruswa iremereye yavugwaga mu bategetsi bakomeye yarashwe arapfa we n'umuhungu we.

    Bwana Cloete Murray w'imyaka 50, ushinzwe kugenzura kompanyi n'ibigo bitandukanye wagenzuraga Bosasa,kompanyi izwi cyane mu bijyanye no guha serivisi amagereza aho bivugwa ko yatanze ruswa nyinshi cyane kugira ngo itsindira amasoko.

    Uyu kandi ngo yari ashinzwe kugenzura ibigo bikomeye bifite aho bihuriye n'abakire bazwi cyane b'abahinde, Gupta brothers,bashinjwa ibirego byinshi bya ruswa muri Afurika y'Epfo.

    Polisi ivuga ko kwicwa kwa Bwana Murray gufite aho guhuriye n'iperereza yakoraga kuri ruswa yashinjwaga abakomeye.

    Uyu yarashwe n'abicanyi batazwi ubwo yari atwaye imodoka mu mujyi wa Johannesburg ari kumwe n'umuhungu we w'imyaka 28, Thomas,wari umujyanama mu by'amategeko.

    Aba barashwe kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize aho uyu muhungu yahise agwa aho mu gihe Bwana Murray yapfiriye mu bitaro nyuma.

    Aba bombi bari mu modoka y'umweru ya Toyota Prado berekeza mu rugo rwabo i Pretoria.

    Uyu yagenzuraga kompanyi ya Bosasa,kompanyi ya leta yari ishinzwe ibijyanye na serivisi z'imfungwa.

    Iyi kompanyi yashinjwaga gutanga ruswa ku rwego rwo hejuru mu bagize guverinoma n'abanyapolitiki bakomeye mu gihe cy'imyaka icyenda ku butegetsi bwa Jacob Zuma,kuva 2009 kugeza 2018.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uwari-ushinzwe-kugenzura-ruswa-mu-bategetsi-bakomeye-yiciwe-mu-modoka-n