Author: webrwanda

  • Abadepite babwiwe ko bazacibwa imitwe nibashyigikira gahunda ya Perezida Macron #rwanda #RwOT

    Abadepite benshi b'Abafaransa bakiriye ubutumwa bwinshi bubabwira ko baracibwa imitwe nibaramuka bashyigikiye gahunda ya Perezida Emmanuel Macron yo kuzamura imyaka yo gutanga ikiruhuko cy'izabukuru.

    Polisi yavuze ko ubutumwa bw'iterabwoba amagana bwohererejwe abadepite bitegura gutora mu Nteko ishinga amategeko i Paris.

    Ibi bije nyuma y'icyemezo cya Perezida Macron cyo kuzamura imyaka y'ikiruhuko cy'izabukuru ikava kuri 62 ikagera kuri 64,cyateje imyigaragambyo ikaze mu Bufaransa.

    Depite Agnes Evren akaba na visi-perezida w'ishyaka rya Repubulika,yavuze ko 'yakiriye ubutumwa bwinshi bw'iterabwoba' buvuga ko bazamwica bamuciye umutwe nk'uko byakorewe Umwami Louis XVI n'umwamikazi Marie Antoinette mu gihe cy'iterabwoba ryakurikiye impinduramatwara y'Abafaransa mu 1789.

    Yanditse kuri Twitter ati: 'Izi ntagondwa zanze ibiganiro mpaka – ntabwo zubaha abo badahuje muri politiki kandi ziteguye kwigana iterabwoba.'

    Uwo mu ishyaka ry'aba Repubulika, Frederique Meunier yongeyeho ati: 'Ni nk'aho bashaka kuduca umutwe.'

    Mu ijoro ryo ku cyumweru,wari umunsi wa kane w'imyigaragambyo mibi mu Bufaransa nyuma y'icyemezo Perezida Macron yagejeje ku nteko ishinga amategeko ku wa kane ushize.

    Abigaragambya bazengurutse mu mihanda yo mu mijyi minini irimo Paris, batwika amashusho ya Perezida na ba minisitiri mbere yuko abapolisi bahagera babatera ibyuka bijyana mu maso banabakubita inkoni.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abadepite-babwiwe-ko-bazacibwa-imitwe-nibashyigikira-gahunda-ya-perezida-macron

  • Itsinda rishinzwe kugenzura amahoro n'umutekano muri Afurika ryageze I Kinshasa #rwanda #RwOT

    Nyuma y'akanama gashinzwe umutekano muri L'ONU gaherutse mu burasirazuba bwa Congo, ubu hakurikiyeho n'irindi tsinda nk'iri ariko ryo ku rwego rw'Afurika yunze ubumwe AU.

    Kuri uyu wambere ariki ya 20 werurwe 2023 nibwo itsinda rishinzwe amahoro n'umutekano muri Afurika yunze ubumwe ryageze Kinshasa , aho rizamara iminsi itatu rigenzura ibibera muri Kivu ya Ruguru.

    Abagize iryo tsinda rya CPS baragirana ibiganiro n'abategetsi ba RDC barimo Perezida n'abakuru b'inteko ishingamategeko imitwe yombi, ndetse baonereho no kuganira n'abahagarariye MONUSCO ndetse n'amatsinda y'amahanga mu bya politiki.

    Au muri Kivu ya Ruguru , iryo tsinda rizagirana ibiganiro na MONUSCO ,FARDC n'ingabo za EAC ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yo kugarura amahoro muri icyo gice yashyiriweho umuko I Luanda.

    Uaba umwanya kandi wo kungurana ibitekerezo n'imiryango itegmiye kuri leta ihranira uburenganzira bwa muntu muri Kivu ya Ruguru , n'agatsinda kagenzura umupaka w'u Rwanda na Congo , mbere yo gusubira Addis Abeba gutanga raporo.

    Iri tsinda rigamije gushaka umuti uhamye wasubiza ibintu mu buryo, no guhosha imvururu zishingiye ku ntambara ya M23 n'ingabo z'igihugu FARDC imaze kuyogoza ibitagira ingano.

    Ibizava mu bushakashatsi bw'izi nzobere ngo nibyo bizagenderwaho hafatwa imyanzuro ikakaye ku ruhande rudashaka gukura akaboko mu ntambara y'uburasirazuba bwa Congo yatumye ibihumbi by'abakongoman ubu batagira aho kuba, n'ubwicanyi bwibasira abo mu bwoko bw'abatutsi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/itsinda-rishinzwe-kugenzura-amahoro-n-umutekano-muri-afurika-ryageze-i-kinshasa

  • Yajyanwe mu nkiko azira kwikinishiriza imbere y'abana b'abakobwa #rwanda #RwOT

    Umugabo yajyanwe mu rukiko azira kwikinishiriza imbere y'abakobwa b'abangavu bari berekezaga muri bisi bagiye ku ishuri.

    Bwana Daniel Molan, ufite imyaka 51, yarekuwe n'urukiko nyuma yo kurujyanwamo aregwa icyaha cyo gukora ibiteye isoni imbere y'abangavu.

    Aba bangavu bagera kuri batandatu b'ahitwa i Leigh muri Greater Manchester,bavuga ko uyu mugabo yabateze bagiye ku ishuri yikinishiriza imbere yabo.

    Ibi byamenyekanye ubwo umwe muri bo yabibwiraga umwarimu we hanyuma nawe ajyana ikirego kuri polisi basuzuma amashusho ya CCTV.

    Umwunganizi w'uyu mugabo yabwiye urukiko ko umukiriya we atagomba guhabwa ibihano kuko akaga yateje aba bakobwa bakiri bato kadakanganye.

    Yatawe muri yombi nyuma yuko umwe mu bahohotewe abwiye mwarimu we n'abapolisi bashakisha amashusho ya CCTV.

    Umwe mu bakobwa yavuze ko ibyabaye byamuteye 'gucira urubanza' abagabo bose bahuye avuga ko ahangayika cyane iyo ari muri bisi igihe cyose umugabo amwicaye iruhande. Undi yavuze ko 'yacitse intege' kubera ibyabaye.

    Molan,ukora akazi ko gupakira mu ruganda rw'ahitwa Leigh,we nta bisobanuro yatanze ku myitwarire ye.

    Mu rukiko rwa Bolton, yasabiwe igifungo cy'imyaka itatu nyuma yo kwiyemerera ibyaha bitatu birimo gukora ibifitanye isano n'ubusambanyi imbere y'umwana na bibiri byo gukora ibikorwa by'urukozasoni ku karubanda ariko akatirwa igifungo cy'amezi 22 gisubitse.

    Umwunganizi we, Paul Treble, yabwiye urukiko ati: 'Yiteguye kwakira igihano gisubitse na raporo ya muganga ku buzima bwo mu mutwe. Yambwiye ko yicuza cyane ibyo yakoze kandi byamuteye isoni.

    Afite akazi gahoraho kandi umukoresha we yavuze ko afite imyitwarire myiza mu kazi. Nubwo ntahakana uburemere bw'icyaha, ibyangiritse ni bike. '

    Urukiko rwumvise ko Molan yibasiye umwana wa mbere w' imyaka 14 saa mbili z'amanywa muri Gashyantare 2022 ubwo uyu mwana yari agiye kuri bisi yerekeza i Leigh.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yajyanwe-mu-nkiko-azira-kwikinishiriza-imbere-y-abana-b-abakobwa

  • Ingingo zishimangira umusaruro w'inama y'Intekorusange ya FIFA ku Rwanda nk'umusingi w'imenyekanishagihugu mu bukerarugendo #rwanda #RwOT

    Inama y'intekorusange ya 73 y'impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, iherutse kubera mu Rwanda yabaye kuya 16 Werurwe 2023 yasize isura nziza ku banyarwanda ndetse n'igihugu muri rusange bitewe n'ibikorwa ndetse n'ubwuzu abari bitabiriye iyi nama bakiranywe.


    Si ku munsi w'inama y'intekorusange umuntu yasobanura ukwishimirwa ku Rwanda ndetse n'ibyakozwe kuri uwo munsi gusa, ahubwo mbere y'uko iyi nama yabereye mu Rwanda iba habanje ibindi bikorwa byashimangiye ko u Rwanda truhagaze neza mu kwakira asbhyitsi ndetse bamwe banashima ko byagenze neza.

    Tariki ya 14 Werurwe 2023, kuri sitade ya IPRC Kicukiro hatangijwe igikorwa kigamije guteza imbere umupira w'amaguru uhereye mu bana bakiri bato binyujijwe mu mashuri cyiswe 'Football for Schools', ni igikorwa kizatwara asaga Miliyoni 100 z'amadorari y'Amerika yatanzwe na FIFA.


    Bukeye bwaho i Nyamirambo, hafunguwe ku mugaragaro Sitade ya Kigali yahawe izina rya Kigali Pele Stadium, ni nyuma yo kuyivugurura uhereye muri Mutarama 2023, iki gikorwa cyatwaye miliyoni 350 z'Amafaranga y'u Rwanda.

    Ifungurwa ry'iyi Sitade ryakozwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse aha yari kumwe n'umuyobozi w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino ndetse n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

    Nyuma y'ifungurwa rya Kigali Pele Stadium, hanakinwe umukino wahuje abari bahagarariye u Rwanda bayobowe na Perezida Paul Kagame batsinze iya FIFA yari iyobowe na Infantino, ni umukino warangiye u Rwanda rutsinze ibitego 3-2.

    Umunsi nyirizina wahurije hamwe abanyamuryango ba FIFA 209 mu gihe hari hategerejwe ko haza 211 bitabiriye iyi ntekorusange yagombaga no gutorerwamo umuyobozi mushya wa FIFA uzayobora muri manda ya 2023 kugeza 2027.

    Ni inama y'intekorusange yasize Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyiyobora kuri Manda ye ya gatatu dore ko muri aya matora yabereye muri BK Arena ari naho habereye iyo nama yasize ayoboye iyi mpuzamashyirahamwe y'umupiraw'amaguru ku Isi, FIFA dore ko yari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya.

    Kwakira iyi nama ndetse n'ibindi bikorwa bya ruhago byabaye muri icyo cyumweru ku Rwanda, bigaragaza ubushobozi ndetse n'intambwe iki gihugu kimaze gutera mu myaka itari myinsi, ibi kandi bikaba bigaragarira buri wese usuye iki gihugu ndetse bikanatera ishema buri munyarwanda wese.

    Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo y'igihugu kuri iki cyumweru, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yashimye cyane Perezida Paul Kagame na Madamu we ku ruhare bagira rwo guteza imbere siporo.

    Minisitiri Mimosa yagize ati 'Natangira nshimira abanyarwanda bose bagize uruhare cyangwa mugufasha gutegura iyi kongere, tunashimira Nyakubahwa Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, mu ruhare bagira cyangwa badahwema guteza imbere siporo cyangwa se siporo muri rusange, ariko hano turavuga by'umwihariko ruhago.'

    Usibye Minisitiri Aurore wavuze ko u Rwanda rwari ruhanzwe amaso muri iki cyumweru bitewe n'iki gikorwa gikomeye cyabere mu rwa Gasabo, umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru yahishuye ko ubwo yazaga mu Rwanda bwa mbere 2016 yahigiye isomo rikomeye nk'igihugu kirimo gutera imbere.

    Infantino ati ' icy'ingenzi nabonye ni uburyo iki gihugu kiyubatse kirazamuka, kandi cyazamutse nta kintu gifite, ntacyo cyahereyeho, ni icyizere, ni ukwihangana, ni ubushake, ni ugukora cyane n'ubuyobozi bwiza, kandi iki gihugu cyiza ubu ndizere ko buri wese azagarukana n'umuryango we n'inshuti bagasura, atari i Kigali gusa bakagera no mu byaro, bakareba ingagi n'ibindi byiza, bagasura n'ibihugu bikikije iki gihugu cyiza.'

    Uku gutaka ndetse no kuvuga ku gihugu cy'iyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana abarenga Miliyoni bazira uko bavutse, nibyo biha amahirwe ndetse n'ubushobozi bwa kuba u Rwanda rwakira ibikorwa bitandukanye bikagenda neza.

    Infantino yavuze ko u Rwanda rwiyubatse ruhereye ku buso, ariko rubikesheje umuhate ndetse n'ubuyobozi bwiza, kandi uyu munsi abantu benshi bitabiriye iyi nama ya FIFA bazagaruka kurusura.

    Infantino yavuze ko u Rwanda rwiyubatse ruhereye ku buso, ariko rubikesheje umuhate ndetse n'ubuyobozi bwiza, kandi uyu munsi abantu benshi bitabiriye iyi nama ya FIFA bazagaruka kurusura.

    Perezida Kagame Paul Kagame, mu ijambo rye yashimiye FIFA kuba yaratoranyije u Rwanda nk'igihugu gikwiriye kwakira Inteko Rusange ya FIFA. Ati 'Ni iby'agaciro gakomeye, cyane ko mwashoboraga guhitamo kujya ahandi.'

    Kugenda neza kw'ibikorwa bibera mu gihugu cy'u Rwanda biterwa n'impamvu nyinshi ziyobowe ni uko iki guhugu gifite ubuyobozi bwiza buyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame uherutse no guhembwa n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF.

    Nyuma yo guhabwa icyo gihembo, Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye guhabwa igihembo gihabwa uwabaye indashyikirwa mu guteza imbere ruhago Nyafurika.

    Yifurije abitabiriye iki gikorwa kwiyumva nk'abari mu rugo. Ati 'Iki ni igihugu cyanyu.'

    'Ibihembo nk'ibi rimwe na rimwe umuntu ntaba abiteganya cyangwa ngo yumve ko abikwiye. Mu mateka yacu, bamwe muri twe, ntidutegereza ko dukwiye byinshi ariko iyo bije muri ubu buryo, hari imvugo hano mu gihugu cyacu ko ikintu gifite agaciro, ucyakirana amaboko yombi.'

    Ni igihembo yahawe kuwa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023, nibwo CAF yahaye Perezida Paul Kagame igihembo cy'indashyikirwa kubera uruhare yagize mu guteza imbere Siporo, ni umuhango wabere muri Kigali Serena Hotel.

    Mu gihe cy'ibi bikorwa bya FIFA, Perezida Paul Kagame akaba umuterankunga wa CECAFA Kagame Cup, Irushanwa rihuza amakipe y'umupira w'amaguru yo muri Afurika y'Iburasirazuba no Hagati yakiriye abahagarariye Inama y'Ubuyobozi ya CECAFA.

    Nyuma y'ibi bikorwa byabaye, ikinyamakuru RUSHYASHYA.NET cyakusanyije inyungu u Rwanda rwakuye mu kwakira iyi nama y'intekorusange yabaye mu cyumweru gishize nk'igikorwa gishingiye ku bukerarugendo.
    Iyi nama ya FIFA, yashimangiye kumenyekana kw'igihugu:

    Ibi bigaragazwa cyane n'ubwitabire bw'abanyamuryango b'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi bitabiriye ibikorwa bitandukanye byabaye muri iki cyumweru dushoje bikaba byaritabiriwe n'abantu bavuye mu bihugu birenga 200.

    Aha ninaho hatangajwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa yavuze ko isi yose yari ihanze amaso u Rwanda.
    Minisitiri ati 'Byaradushimishije, byashimishije abanyarwanda, ni ibintu bikomeye ku Rwanda kwakira iyi kongere ya FIFA, nk'uko twagiye tubibona hirya no hino ni ukuvuga ngo Isi yose yari hano mu Rwanda, Isi yose yari ihanze amaso ku Rwanda, mu minsi y'icyumweru isi yose ivuga u Rwanda, ibona u Rwanda.'

    Guteza imbere ubukerarugendo:

    Usibye kwitabira iyi nama kw'abavuye mu bihugu bitandukanye, hateganyijwe ko abitabiriye ibikorwa bya FIFA, bagombaga no gusura ibice bitandukanye byo mu Rwanda harimo ahantu nyaburanga bityo no mugihe kiri imbere ntagushidikanya ko bamwe muribo bazagaruka bazanye n'imiryango yabo cyangwa inshuti gusura aho bageze ndetse kugera ahandi hashya.

    ImageUbwo bari mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'Amatora yatorewemo Gianni Infantino yashyishikarije abitabiriye ibikorwa bya FIFA kuzasura ibice bitandukanye by'igihugu cyane cyane Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Infantino ati 'Nibuka uruzinduko nagiriye ku rwibutso [mwese mukwiriye kujya gusura urwibutso], ndavuga nti 'ndi nde wo gucika intege', ibyo iki gihugu cyanyuzemo, uko cyiyubatse, ni ibintu biha icyizere uwo ari we wese.'

    Ibi kandi byashimangiwe na Pierluigi Collina, umutaliyani wabaye umunyabigwi mu gusifura umupira w'amaguru ku Isi yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

    Pierluigi Collina wasuye Urwibutso, ni we wasifuye umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cya 2002 wabereye mu Buyapani uhuza ikipe y'igihugu ya Brazil n'iyu Budage. Ni umukino warangiye Brazil itsinze u Budage ibitego 2-0 byatsinzwe na Ronaldo Luís Nazário de Lima.

    Amafaranga yinjiye mugihugu kubera serivisi abitabiriye iyi nama bose bahaherewe:

    Ubwitabiriye bw'abanyamuryango ba FIFA, binjirije igihugu amafaranga menshi ndetse no mu bice bitandukanye, aha twavuga nk'amafunguro yahawe abitabiriye iyi nama aho babaga bacumbitse, aho bararaga ndetse n'ingendo zakozwe mu gihugu imbere.

    Ibi bikorwa tuvuze haruguru byinjirije igihug amafaranga ndetse akanagera kubanyarwanda benshi mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitewe na Serivisi bahawe mu icyo gihe u Rwanda rwakiraga iyi nama.

    Ubufatanye (Cooperation) hagati ya FERWAFA n'andi mashyirahamwe:

    Iyi nama yitabiriwe n'abanyamuryango ba FIFA 209 bavuye mu bihugu bitandukanye by'Isi, icyo bivuze hano ni uko nk'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ryungutse ubufatanye n'abamwe muri abo banyamuryango binyuze mu kwitabira iyi nama.

    Aha twavuga nk'inyubako ya FERWAFA imaze kuzura hafi y'ikicaro cyayo kiri i Remera, mu rwego rwo kureba aho iyi nyubako igeze umwe mubayobozi b'umupira w'amaguru kuri Isi ndetse unakomoka muri Busuwisi yasuye iyi nyubako izaba igizwe n'ibyumba 42.

    Kugirirwa icyizere kw'igihugu mu kwakira izindi nama zikomeye:

    Iyi ngingo ubwayo irivugira kurwego ndetse n'uruhare urwarirwo rwose, ntawashidikanya ko inama mpuzamahanga yabera mu Rwanda yose yagenda neza bitewe n'ubunararibonye (Experience) igihugu kimaze kugira.

    Inama iri ku rwego nk'uru ndetse n'ururi hejuru yayo kugeza ubu ku Rwanda kuba bakwakira iyo nama ni ntamakemwa, aha biraterwa n'ubunararibonye mu gutegura inama zo ku rwego rwohejuru zimaze kubera i Kigali no hanze yaho kandi zikandenda neza.

    Dusubize amaso inyuma ku rugero rumwe rw'inama iheruka kubera u Rwanda igatanga isura nziza ndetse n'abayitabiriye bashimira ubuyobozi bw'iki gihugu buyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

    I Kigali haherutse kubera inama y'umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza uzwi nka commonwealth, ni inama yitabiriwe n'abayobozi ndetse n'abandi batandukanye babarizwa muri uwo muryango.

    Umuryango wa commonwealth ugizwe n'ibihugu 54 bituwe n'abaturage barenga miliyari ebyiri na miliyoni 500(bakaba bangana na 1/3 cy'abatuye Isi), ndetse uyu muryango ukaba ari uwa kabiri ku Isi mu bunini nyuma y'Umuryango w'Abibumbye UN.

    Iterambere kuri kampanyi zo mugihugu zagize uruhare mugutegura iriya nama:

    Binyuze ku rubuga rwa Twitter, imwe muri kompanyi ya Manumetal ikora ibikoresho bitandukanye yanditseko yafatanyijwe n'ikigo cyahawe gukora igishushanyo cyangwa gutaka muri BK Arena ahabereye iyi nama gutegura ndetse no gutunganya aho iyo nama yabereye.

    Uru ni rumwe mu rugero rw'ibigo bitandukanye byagiriye inyungu mu gutanganya no gutuma iyi nama y'intekorusange ya FIFA yateraniye mu Rwanda kuba yarabaye ndetse ikaba ari ntamakemwa ndetse ikanatanga umusaruro kuri buri wese wayitabiriye cyane cyane ku Rwanda nkanyiri abashyitsi.

    Iterambere ry'ibikorwa remezo kuko izo nama zisabako biba bihari kandi biri ku rwego rwiza

    Utembereye ibice bimwe na bimwe by'umujyi wa Kigali hari impinduka nini ndetse zigaragarira buriwese uri muri uyu mujyi kuko ibikorwaremezo ni kimwe mu byafashije ndetse binafasha ababikoresha, aha twavuga nk'imihanda, amahoteri, ibyumba biberamo izo nama n'ibindi.

    Uwakugeza kuri i Nyamirambo, ahazwi nko kuri tapis rouge ugakomeza ukinjira muri Sitade yahoze yitwa iya Regionale kuri uyu yabaye Kigali Pele Stadium nibwo wakumva neza ibi, niba uheruka kuriyo Sitade mbere ya tariki ya 4 Mutarama 2023 uzahanyarukire uzabona ubusobanuro bw'iyi ngingo.

    Kanze mbamare amatsiko ho gato, iyi sitade yaravuguruwe ndetse n'ibindi bice bihegereye birimo kuvugururwa kuko imirimo yo irakomeje, iyi sitade yavguruwe nyuma yaho hemejwe ko hazabera irushanwa rizahuza abazaba bitabiriye iyi nama ya FIFA harimo n'abakozi bayo.

    Gutanga imiririmo kuko ibikorwa byose bikenera ababikora haba mu myiteguro nko kubaka ibikorwa remezo, mugihe inama iba nk'abasemuzi, abayobora abakererugendo, protocol ndetse n'abandi.

    Iyi nama y'intekorusange yasigiye inyungu nini u Rwanda mu buryo bufatika ndetse kandi bigaragara ko n'ikindi gihe ibikorwa binini nk'ibi cyangwa ibyisumbuyeho kuba byabera mu Rwanda hari ikizere ndetse n'ubushake ko byose bizagenda neza.

    The post Ingingo zishimangira umusaruro w'inama y'Intekorusange ya FIFA ku Rwanda nk'umusingi w'imenyekanishagihugu mu bukerarugendo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zishimangira-umusaruro-winama-yintekorusange-ya-fifa-ku-rwanda-nkumusingi-wimenyekanishagihugu-mu-bukerarugendo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zishimangira-umusaruro-winama-yintekorusange-ya-fifa-ku-rwanda-nkumusingi-wimenyekanishagihugu-mu-bukerarugendo

  • Gitega: Itsinda Twiteze Imbere rirasaba ko miliyoni 5Frw zatwawe n'ubuyobozi wabo yagaruzwa #rwanda #RwOT

    Abanyamuryango b'itsinda 'TWITEZE IMBERE' rikorera mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Gitega,  baravuga ko uwari perezidante wabo yabambuye  arenga miliyoni 5 afatanyije n'umubitsi, bakavuga ko ubuyobozi bwabarangaranye mu kubafasha kubishyuriza umutungo wabo.

    Iri tsinda ryatangiye gukora mu mwaka 2017 ryari rigizwe nabanyamuryango 17, abagore 13 n'abagabo 4.

     Baritangije bafite intego yo kwiteza imbere, aho bateranaga rimwe mu cyumweru buri mu nyamuryango yatangaga umugabane fatizo ungana 1000Frw, bitewe n'ubushobozi bw'umuntu hari n'abafataga umugabane urenze umwe.

    Iri tsinda ryatangiye rikorera ku biro by'Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Gitega.

    Abaganiriye n'itangazamakuru rya Flash, bavuga ko muri Nzeri umwaka wa 2022 ari wo munsi bagombaga kugabana, uwari perezidante Madame Dukundane Bonne chance, ababwira ko nta mafaranga ahari kuko umubitsi wabo yaburiwe irengero.

    Bakomeza bavuga ko batumva ukuntu amafaranga batanganga atigeze ajyanwa kuri Konti y'itsinda, akaba ari naho bahera bavuga ko uyu perezidante wabo yaba yaragize uruhare mu kunyereza umutungo wabo.

    Umwe ati 'Twarahungabanye cyane, twari dufite kwishyura amazu y'abandi turyamamo, kwishyurira abana amafaranga y'ishuri no kuba twakemura n'ibindi bibazo bya buri munsi, tukiteza nimbere.'

    Mugenzi we ati 'Bantwaye amafaranga angana n'ibihumbi magana ane arenga, nayizigamye mu buryo bungoye nteganya kuyakoresha ibintu byinshi bitandukanye. Nateganyaga ko umwana wanjye agomba kujya ku ishuri, nteganya kuyabyaza inyungu. Ibyo byose byarahagaze mbese ubuzima bwarahagaze.'

    Undi ati 'Bamwe muri twe abana babo ntibabashije kujya ku ishuri kandi birazwi ko umuntu yizigama kugira ngo azagire icyo ageraho.'

    Aba baturage bakomeza gushyira mu majwi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagaei ka Kabeza, ko yaba yarakingiye ikibaba uyu perezidante w'iri tsinda bitewe nuko ari inshuti ye y'akadasohoka.

     Ibi byatumye itangazamakuru rya Flash rivugisha uyu muyobozi Madame Uwineza M.claire, avuga ko ibyo abaturage bamushinja ntacyo yabivugaho.

    Ati 'Aaahhh! Ntakintu ndibuze kuvuga, sinibaza ubuvugizi uvuga ushaka ko tubakorera, ngira ngo si ikibazo kije bwa mbere, n'ubundi uwo mwaganiriye ejo bundi yakibajije mu nteko y'abaturage.'

    Aba baturage barasaba inzego zirebwa n'iki kibazo kubafasha, amafaranga yabo bakayabona kuko byabateje igihombo gikomeye cyane.

    Umwe ati 'Turifuza ko mwadufasha mukaturenganura bakaduha amafaranga yacu, natwe tukagira uko twigenza kuko turababaye.'

    Undi ati 'Turifuza ko baturenganura tukabona amafaranga yacu kuko itsinda ryacu ryaberaga mu buyoboz, kandi n'ubu biracyari mu buyobozi. Nibaduheshe amafaranga yacu.'

    Mugenzi we ati 'Twebwe turasaba ko baturenganura kandi aya matsinda ni leta ishishikariza abaturage kuyajyamo.'

    Umuyobozi w'Umurenge wa Gitega, Bwana Mugambira Etienne, avuga ko iki kibazo bakimenye ndetse ko inzego zibishinwe zatangiye kugikurikirana.

     Yaboneyeho  gushishikariza abaturage kuba inyangamugayo mubyo bakora.

    Ati 'Iby'iryo tsinda tubiziho batubwiye ko bizigamiye nyuma abayobozi babo babatwara amafaranga, inzego z'ubutabera ziragikurikirana. Icya mbere tubashishikariza ni ubunyangamugayo kuko kiriya gikorwa bakora kiba gishingiye ku bunyangamugayo.'

    Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya afite uruhare rugaragara mu iterambere ridaheza kandi rirambye no kuzana impinduka mu bukungu.

    Aya matsinda ni uburyo bwihariye butuma abayagize bafashanya kandi bakusanyiriza hamwe ubushobozi,  ngo bagere ku iterambere rirambye no kwivana mu bukene.

    Aba baturage bavuga ko umubitsi yabatwariye amafaranga arenga miliyoni 5.

    Eminente Umugwaneza

    The post Gitega: Itsinda Twiteze Imbere rirasaba ko miliyoni 5Frw zatwawe n'ubuyobozi wabo yagaruzwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/20/gitega-itsinda-twiteze-imbere-rirasaba-ko-miliyoni-5frw-zatwawe-nubuyobozi-wabo-yagaruzwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gitega-itsinda-twiteze-imbere-rirasaba-ko-miliyoni-5frw-zatwawe-nubuyobozi-wabo-yagaruzwa

  • Wema Sepetu wabwiwe ko ashobora kutazabyara, yavuze impamvu yahishe inda ya 3 iheruka kuvamo #rwanda #RwOT

    Nyampinga wa Tanzania 2006, Wema Isaac Sepetu yavuze ko niba Imana yaravuze ko igiye guha umugisha inda ye, atagomba kubitangaza ngo buri wese amenye ko atitwe.

    Ni nyuma y’uko mu minsi ishize umukunzi we Whozu avuze ko muri Kanama 2022 Wema Sepetu yari atwite ariko ubwo inda yari ifite amezi 3 ikaza kuvamo kubera ibibazo bombi bagiranye atakekaga ko byagira ikibazo ku nda, ikaza kuvamo.

    Nyuma y’uko abantu benshi bagiye bibaza impamvu uyu mukinnyi wa filime yahishe ko atwite, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatanze ubutumwa burimo igisubizo.

    Ati “ntabwo ngititwe. Ni yo naba ntwite ukeka nzabivugaho? Imana niba ivuze ngo reka mpe umugisha inda ya we Wema hanyuma nkatwita ntabwo nzabibabwira mwese. Gusa nifuza gutwita.”

    Ni nyuma y’uko mu ntangiriro za 2020 Wema Sepetu yatangaje ko yabuze urubyaro akaba ari nyuma y’uko yakuyemo inda 2 z’uwahoze ari umukinnyi wa filime muri iki gihugu akaza kwitaba Imana ari we Kanumba.

    Wema yarahanuriwe….

    Umuyobozi w’itorero rya Pantecoste, Nabii Bendera riherereye Kimara mu mujyi wa Dar es Salaam, muri Gashyantare 2020 yavuze ko icyo Wema asabwa ari ukumva ijwi ry’Imana kuko inkuru ye ntaho itandukaniye n’iya Hana wo muri Bibiliya.

    Yagize ati'Wema nta tandukaniro afitanye na Hana wo muri Bibiliya washatse umwana igihe kirekire ariko akamubura kugeza ahuye n’ijambo ry’umukozi w’Imana akabona umwana.'

    'Nusoma igitabo cya 1Samweli 1:10-20 uzamva agahinda uwo mugore yari afite kubera kubura urubyaro ariko nyuma yo gusenga asaba Imana igihe kirekire yaje kumuha umwana.'

    Yakomeje agira ati'Imana ya Hana ni yo ya Wema, icyo asabwa gukora Wema ni ukwicuza imbere y’Imana akemera ikosa rye maze icyo cyiswe umuvumo uzakurwaho na we abyibagirwe, umwaka utaha nziko azabona umwana.'

    Uyu muvugabutumwa yavuze kandi ko gushaka umwana bidashirira mu magambo gusa ahubwo bijyana n’ibikorwa bityo ko Wema agomba gusenga cyane ndetse akajya abonana n’umugabo we(kuryamana) kuko ari bwo azatwita.

    Wema aheruka gukuramo inda ya Whozu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/wema-sepetu-wabwiwe-ko-ashobora-kutazabyara-yavuze-impamvu-yahishe-inda-ya-3-iheruka-kuvamo

  • U Rwanda na FAO batangije uburyo bwihariye bwo gusuzuma ubuziranenge bw'ibiribwa #rwanda #RwOT

    Leta y'u Rwanda yatangije uburyo bwihariye bwo gusuzuma ubuziranenge bw'ibiribwa hakurikiranwa inzira zose binyuramo kuva mu murima kugera ku Isoko.

     Ibi ngo bigamije gukumira ibyateza ingaruka kubuzima bw'abantu, biturutse kubyo kurya no kuba ibiribwa biturutse imbere mu gihugu, bibasha kugirirwa ikizere ku Isoko mpuzamahanga

    Inzego zishinzwe ubuhinzi mu Rwanda zigaragaza ko benshi mu bahinzi badafata neza umusaruro wabo, kuburyo ugera ku isoko ufite ubuziranenge.

    Shingiro Jean Bosco ni umushakashatsi mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB).

    Ati 'Abahinzi bafite ikibazo kubera ko usanga bamwe batazi amabwiriza y'ubuziranenge amwe na mwe, noneho ugasanga arahinze ariko kugira ngo ubone isoko uzi ko bisaba kuba wujuje ibipimo by'ubuziranenge.'

    Kuri ubu mu Rwanda hatangijwe umushinga ugamije gukurikiranira hafi inzira ibiribwa binyuramo, kuva mu murima kugera ku isoko hagamijwe kumenya ibikwiye kwitabwaho mu buziranenge bwabyo,  mu kugabanya ibyateza ingaruka ku buzima bw'Abantu no kugira ngo bibashe guhangana ku isoko mpuzamhanga.

    Ni gahunda u Rwanda rufatanyije n'ishami rya Loni ryita kubiribwa n'ubuhinzi FAO, ndetse ikaba iri gukorerwa no mu bindi bihugu umunani bya Afurika biri mu muryango wa COMESA.

     Coumba Dieng Sow, uhagarire FAO mu Rwanda avuga ko muri iki gihe Afurika ishaka gushyira mu bikorwa isoko rusange, ari ngombwa gukurikiranira hafi ubuziranenge bw'ibiribwa uhereye mu kugera ku isoko.

    Ati 'U Rwanda rwemeye gushyira mu bikorwa uyu mushinga uterwa inkunga n'ubumwe bw'uburay , muri macye ni aha twatangiriye, kubera iki gikorwa ari ngombwa muri iki gihe,  ni uko Afurika ishaka gushyiraho isoko rusange. Ibiribwa rero  cyangwa ibikomoka ku buhinzi ni bimwe mubicuruzwa by'ingenzi cyane kuri iryo soko.'

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda mu Rwanda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, avuga ko gukurikiranira hafi  ubuziranenge bw'ibiribwa hagendewe kumwabirza ya FAO, bizatuma bibasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.

    Ati 'Hari uburyo bwashyizweho bwo gukurikirana ubuziranenge no kumenya neza icyo ibindi bihugu bisaba cyane cyane nk'ibikomoka ku nzuki, ni ibintu bijya bisaba ubuziranenge buhambaye ibikomoka ku matungo. Ntabwo wagira ubuki bwiza utahuguye abavumvu, ntabwo wagira ubuki bwiza utarebye imachini bakoresha kugira ngo babutunganye, ntabwo wagira amata meza udahuguye aborozi, ntabwo wagira amata meza utarebye imishini bakoresha ngo bayatunganye. Nk'uko nabivuze ni uruhererekane kugira ngo bafashe buri wese ku rwego rwe.'

    Umwaka ushize wa 2022, nibwo u Rwanda na FAO bemeranyijwe gutangira gusuzuma uruhererekane rw'ibiribwa mu gihugu, hifashishijwe uburyo bugezweho mpuzamahanga.

    Daniel Hakizimana

    The post <strong>U Rwanda na FAO batangije uburyo bwihariye bwo gusuzuma ubuziranenge bw'ibiribwa</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/20/u-rwanda-na-fao-batangije-uburyo-bwihariye-bwo-gusuzuma-ubuziranenge-bwibiribwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-na-fao-batangije-uburyo-bwihariye-bwo-gusuzuma-ubuziranenge-bwibiribwa

  • Tariki ya 20 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga w… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 20 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga w'Ibyishimo, igitekerezo cyawo cyatanzwe mu 2006 kizanywe na Jayme Illien uyobora umushinga witwa New World Order wegamiye ku Muryango w'Abibumbye. Yari agamije guteza imbere ibyishimo nk'uburengenzira bw'ikiremwamuntu, kikaba ikintu cy'ingenzi kigize imibereho y'umuntu.

    Mu 2012 nibwo uyu munsi watangiye kwizihizwa ku mugaragaro, aho Umuryango w’Abibumbye watangazaga ko tariki 20 Werurwe ariho Isi yose izajya yizihiza umunsi w’ibyishimo ndetse ikanazirikana akamaro gakomeye ibyishimo bifite mu mibereho ya buri munsi.

    Iki ni igihe abatuye Isi bishimira imibereho myiza iterwa n'impamvu zirimo kugera ku cyo bifuzaga, n'ubwisanzure bafite mu buzima bwabo.

    Umunsi mpuzamahanga w’ibyishimo wizihizwa tariki 20 Werurwe buri mwaka

    Mu kinyarwanda hari ubwo bavuga ko 'ntawe ukira asongwa', mu gihe bashaka gusobanura ko nta muntu wakwishima mu gihe afite icyamukomerekeje cyangwa icyamushenguye umutima. Ahangaha, isoko akomoramo ibyishimo iba yamaze gukama.

    Raporo ya World Happiness Index itanga urutonde rw'ibihugu n'uko abaturage babyishimiramo, itanga impamvu zitandukanye zituma abantu bishima, zirimo: kugera ku ntego (achievements), kwidagadura, imibanire n'abandi bantu (socialization), imibereho y'umuntu ( standard of life), icyo umuntu yiteze (Future perspectives) n'ibindi.

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2023 iragira iti: ”Ba umunyabitekerezo, ibuka gushimira kandi wibuke kugira neza (cyangwa se kugirira neza abandi)'. Mu bihugu bitandukanye byizihiza uyu munsi mu buryo butandukanye, gusa byose bigahuriza ku kuba abantu bahurira hamwe nyuma y’akazi bakishimira ibyo bagezeho mu buzima cyangwa se bakawizihiza hagati mu miryango yabo.

    Abantu bagirwa inama yo kwizihiza uyu munsi bari kumwe n’abantu bakunda batuma bagira ibyishimo, cyangwa se batuma bagira umuneza usendereye. Uyu munsi kandi buri wese aba agomba kuwumara amwenyura, kuko aricyo washyiriweho ngo abantu bizihize ibyishimo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127235/tariki-ya-20-werurwe-ni-umunsi-mpuzamahanga-wibyishimo-127235.html

  • Mahoro Isaac yashyize hanze amashusho y’indir… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 11 Werurwe 2023 ni bwo Mahoro Isaac yafashe amashusho y’iyi ndirimbo yise “Nyigisha”, mu gikorwa cyabereye i Nyamata aho yashyigikiwe n’abakunzi be, abanyamakuru barimo Justin Belis wa Flash Fm na Olivier Baganizi wa Isango Star Tv, ndetse n’itsinda rigari rimufasha mu muziki. 

    Bisabye iminsi 9 gusa kugira ngo amashusho yayo abe ageze hanze kuko yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023. Aririmbamo ko nta cyo yanganya ubuntu Imana yamugiriye, akongeraho ati “Sinshaka kubuvamo namba. Nyigisha guhorana nawe, umbe hafi Mukiza, ne kukuvaho, undeke nkubemo kandi nawe umbemo”.

    Mahoro Isaac watangiye umuziki mu mwaka wa 2006 [awumazemo imyaka 17], akunzwe mu ndirimbo zirimo “Ndabizi neza”, “Isezerano”, “Ibihishwe” n’izindi. Indirimbo ye nshya yise “Nyigisha” yari itegerejwe cyane bitewe n’uburyo yayamamaje cyane, agateguza abantu ko ari indirimbo idasanzwe.

    Kera kabaye aya mashusho yageze hanze. Mahoro yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo yayitekereje ubwo yibazaga iyo aza kuba ataramenye Yesu uko byari kuba bimeze uyu munsi. Aragira ati “Nabyibajijeho kenshi ni bwo haje igitekerezo cyo gushima Imana, nshima umunsi namenyeho umukiza”.

    Mahoro uri gukora umuziki ashyigikiwe cyane na ‘Management team’ ye, yungamo ati “Ariko kandi nkasaba Imana ko yakomeza kumbamo nanjye nkayibamo tukaba umwe, ibindi byose naba mbifite bibaye gutyo. Ariko sinjye wivugaga gusa, ahubwo ni isengesho rya buri wese wamenye Umukiza”.

    Iyi ndirimbo ye isemuwe mu Cyongereza ariko nanone ifite agashya ko kuba isemuwe mu rurimi rw’Amarenga. Abisobanura agira ati “Iyo tuvuga ubutumwa, tureba ingeri zose kuko ntituba tuzi uwo buzakiza. Ni yo mpamvu dushyiraho amagambo y’icyongereza, tugashyira mu marenga, ushyira inshundura nyinshi mu mazi, ubundi hakagira izifata”.

    “Nyigisha” igaragaramo umuzungukazi witwa Eva wo mu Budage, wavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo avugamo Ikinyarwanda adategwa. Anita Pendo ukorera RBA, anyuze kuri konti ya Instagram y’umunyamakuru wacu Mupende Gedeon [tman_gideon], [kanda HANO], yatangariye uburyo Eva anasobanukiwe neza umuhamagaro we mu Kinyarwanda. 

    Mahoro yabwiye inyaRwanda ko Eva ari umuvandimwe n’inshuti ye. Ati “Yaje nk’uko n’undi wese w’inshuti yaza”. Asubiza niba ari iturufu yo kugeza muzika ye i mahanga, yavuze ko Imana ibishimye byaba ari byiza, kuko Yesu yasize asabye abigishwa be kogeza izina rye mu mahanga yose.

    Yagize ati “Ariko Imana ibonye ko ari bwo buryo bwiza bwo kugera kure, nabwo Imana yabikoresha kugira ngo ubutumwa bwayo bugera kure. Kuko tugomba kuvuga ubutumwa amahanga yose, niko Yesu yasize avuze”.

    Mahoro arakataje mu muziki ari gukora afite ‘Manager’

    Bamwe mu bagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo

    Isaac yashyize hanze indirimbo ‘Nyigisha’ yari itegerejwe cyane

    Mu ndirimbo “Nyigisha” hagaragaramo Eva ari kuririmbana na Isaac

    Niyomwungeri Pierre niwe Manager wa Mahoro Isaac

    Umugore wa Mahoro Isaac nawe agaragara muri iyi ndirimbo

    Baganizi Olivier wa Isango Star Tv yashyigikiye Isaac muri ‘Nyigisha’

    Justin Belis wa Flash Fm mu ndirimbo ‘Nyigisha’ wa Mahoro

    Hano ni nyuma y’igikorwa nyamukuru cyo gufata amashusho y’indirimbo

    Nyuma y’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo basangiye icyo kurya

    REBA INDIRIMBO “NYIGISHA” YA MAHORO ISAAC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127238/mahoro-isaac-yashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-nyigisha-isemuwe-mu-rurimi-rwamarenga-vid-127238.html

  • MU MAFOTO: Ubwiza bwa Hannah Karema Tumukunde… – #rwanda #RwOT

    Henshi ugenda ureba kuri murandasi mu Karere k'Ibiyaga bigari, inkuru y'amarushanwa y'ubwiza ya Miss Uganda 2023 niyo iri kugarukwaho cyane.

    Birumvikana kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba iri rushanwa ryari rigiye kumara imyaka igera kuri 5 ritaba, kuko ryaherukaga mu mwaka wa 2019.

    Gusa na none ikindi kiri kuvugwaho ni ubwiza bwa Hannah wegukanye ikamba, bivugwa ko ari amateka kuba muri Uganda hatowe umukobwa mwiza kuko bitari bisanzwe.

    Uretse kandi Hannah wegukanye ikamba, Ademu Whitney Martha yabaye Igisonga cya mbere naho Prossy Agwang aba icya kabiri.

    Miss Olivier Nakakande niwe waherukaga gutorerwa kuba Miss Uganda 2019, gusa ubwo yajyaga kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikamba yarisigiye Elizabetha Bagaya wari Igisonga cye cya mbere hari muri 2021, akaba ari na we waryambitse Hannah.

    Miss Hannah Karema Tumukunde n’Ibisonga byeUbwiza bwa Miss Hannah bwakangaranyije benshiMiss Hannah biravugwa ko ari we mukobwa mwiza wa mbere utowe muri UgandaHabanje kuba imyiyereko y’abakobwa bose bari bahatanye

    Imyaka yari igiye kuba itanu hataba Miss Uganda kubera ibibazo birimo na COVID19Kuwa 18 Werurwe 2023 nibwo Miss Hannah yambitswe ikambaYitwa Hana Karema ku mbuga nkoranyambaga [@hana.karema]

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127237/mu-mafoto-ubwiza-bwa-hannah-karema-tumukunde-wegukanye-ikamba-rya-miss-uganda-2023-127237.html