Author: webrwanda

  • Pasteri yihaye kwigira umucunguzi bimukoraho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Pasiteri witwa Alex Muimi Munyoki, ufunzwe hamwe n'abandi bantu babiri bazira kuba barabaye muri Hotel iminsi 41 bakanga kwishyura amashilingi 370,000.

    Ubwo yagezwaga imbere y'urukiko yasabye ko bagenzi be babiri barekurwa hanyuma akaba igitambo kuri bo. Intandaro yibi byose byatumye uwo mukozi w'Imana ahura nako kaga, byatewe nuko yateguye amasengesho y'iminsi 40 aho ngo yasengeraga igihugu.

    Uyu mukozi w'Imana yaje gushaka abandi bantu babiri ngo bamufashe muri icyo gikorwa cyo gusengara igihugu.

    Nyuma yo gusoza amasengesho basabwe kwishyura nyiri hitel yitwa Goshen Inn, hanyuma babura ubwishyu bahita bajyanwa gufungwa.

    Ubwo yagezwaga imbere y'ubutabera Munyoki yasabye urukiko kurekura bagenzi be babiri hanyuma akaba ariwe ukomeza gufungwa kuko ngo bariya bari abashyitsi be, bityo ko bakwiriye kurekurwa akababera igitambo muri bino bihe twitegura Pasika.

    Munyoki ati'. Ubwo yesu yari ku musaraba abambanywe n'ibisambo bibiri, yasabye ko byarekurwa, nange ndagirango imbe igitambo cyaba bantu babiri ngo barekurwe hanyuma musigare mufunze njye.'

    Gusa ubusabe bwe urukiko rwa biteye utwatsi ruvuga ko atariwe ugena abakwiriye kurekurwa.

    Muri abo barikumwe muri Gereza harimo uwitwa Gilbert Muzami mukisa hamwe na Lilian Namangasa.

    Ibi byaha baregwa byo kwanga kwishyura Hotel babikoze tariki ya 15 Gashyantare 2023 nkuko urukiko rwa bisobanuye.

    Source : https://yegob.rw/pasteri-yihaye-kwigira-umucunguzi-bimukoraho/

  • Ushaka kurama: Zinduka uhobera umuntu mudahuje igitsina kugira ngo ubone ibyiza utari uzi bibamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guhoberana ni igikorwa gikunze gukorwa n'abantu bataherukanaga cyangwa abari mu rukundo, gusa na we ntiyo waba udafite ibyo byose ugomba kubikora.

    Mu guhoberana habamo umunezero udasanzwe kuko uwo uhoberanye na we umutima wawe uba umwishimiye.

    Iyo uzindutse mu gitondo ugahoberana na mugenzi wawe mudahuje igitsina bituma wirirwana akanyamuneza kuko mu guhoberana n'umuntu mudahuje igitsina bizamura amarangamutima yo kwirirwa umeze neza.

    Mu guhoberana n'umuntu mudahuje igitsina kandi bituma umubano wanyu umera neza kandi ugakomera kabone ntiyo mwaba mudateretana.

    Ibindi byiza biri mu guhoberana mu gitondo ni uko Birinda indwara zibasira umutima, bikuza ubwonko, bigabanya ububabare, Bimara stress.

    Source : https://yegob.rw/ushaka-kurama-zinduka-uhobera-umuntu-mudahuje-igitsina-kugira-ngo-ubone-ibyiza-utari-uzi-bibamo/

  • FERWAFA yafashe umwanzuro ku ikinamico ya Ray… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, nibwo umwanzuro wari utegerejwe na benshi ku kibazo cy’ikipe ya Intare FC na Rayon Sports wagiye hanze. Ni nyuma y’uko uyu mukino wari umaze gusubikwa inshuro nyinshi, wagombaga kuba warabaye taliki 08 Werurwe ariko FERWAFA iratungurana iwimurira taliki 10 Werurwe ari nabyo byabaye imbarutso kugira ngo Rayon Sports yikure mu gikombe cy’Amahoro.

    Iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yari iri mu nzira ijya kuri sitade ya Bugesera maze ibwirwa ko umukino utakibaye, ihita ifata umwanzuro wo gutumizaho ikiganiro n’itangazamakuru isezera mu irushanwa bitewe n’ibyo yitaga akavuyo kari mu mitegurire. Nyuma nanone Rayon Sports yaratunguranye igaruka mu irushanwa ivuga ko hari ibiganiro yagiranye na FERWAFA, aha urugendo rwa Intare FC rwo gutanga ibirego muri FERWAFA isabira Murera guterwa mpaga ruba ruratangiye.

    Nyuma ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryaje kuvuga ko Umukino wa ⅛ uzahuza amakipe yombi washyizwe kuwa Mbere, tariki ya 27 Werurwe 2023 saa cyenda kuri stade ya Bugesera. Aha Intare FC ntizumvaga ukuntu zajya gukina bituma uyu mukino wongera gusubikwa, maze inama zitangira gukorwa ku biro bya FERWAFA higwa ndetse hanakorwa imanza zijyanye n’uyu mukino.

    Nyuma y’uko impande zombi, haba urwa Rayon Sports na Intare FC bitabye komisiyo y’ubujurire muri FERWAFA inshuro zigera kuri 2, iyi komisiyo yahise yanzura ko uyu mukino ugomba kuzaba ndetse igihe uzakinirwaho bazakimenyeshwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127808/ferwafa-yafashe-umwanzuro-ku-ikinamico-ya-rayon-sports-na-intare-fc-127808.html

  • Donald Trump yatawe muri yombi mbere y’uko y… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya Saa mbiri z’ijoro  zo mu Rwanda, Saa munani za New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, niho byari biteganyijwe ko uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump yiregura  ku birego yarezwe mu rukiko rwa Manhattan. Donald Trump waraye mu mujyi wa New York mu ijoro ryo kuwa Mbere, bivugwa ko yatawe muri yombi mbere yo gutangira kuburana urubanza aregwamo.

    Stormy Daniels wabaye intandaro yo Gukurikirana Donald Trump, yavuze ko Trump mu mwaka wa 2006 yaryamanye nawe akamuhonga amafaranga. Ubwo Trump yiyamamazaga mu mwaka wa 2016,  yamenye ko uwahoze akina  filimi z’urukozasoni agiye gushyira amabanga hanze akagaragaza umubano wabo. Ubwo yamwishyuraga yakoresheje uwari umunyamategeko we, amwishyurira 130.000$.  Ibyo yakoze ntibyemewe muri Amerika, akaba ariyo mpamvu agomba gukurikiranwa mu rukiko.

    Ubwo yishyuraga umunyamateko we amafaranga yahaye Stormy Daniels, yanditse ko amwishyuye amafaranga kubera akazi yakoze bimuviramo gukekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Donald Trump kuri uyu wa Kabiri yageze mu rukiko rw'Umujyi wa New York, aho yagombaga kubanza gukora  ibikorwa bibanziriza kwinjizwa mu rubanza. Bivugwa ko ubwo yahageraga yahise atabwa muri yombi, aho kwijyana mu rukiko ku bushake.

    Trump wagejejwe imbere y'umucamanza Juan Merchan, biteganijwe ko Trump ko agezwaho ibyaha aregwa agatanga ubwiregure bwe. Bivugwa ko nyuma yo kwiregura, Trump abapolisi bamwerekeza mu buroko.

    Trump mbere y’uko atabwa muri yombi, yanditse ku rubuga rwa Trust social  ati “Bagiye kumfata, ntabwo byumvikana ukuntu ibi bintu bibera muri Amerika.”

    Bamwe mu banya-Amerika bashyigikiye Trump, bavuga ko kumuta muri yombi ari ugushyira iherezo rya Demukarasi muri Amerika.

    Abapolisi bafunze imihanda, indege ya kajugujugu yumvikanye igenda hejuru, ibitangazamakuru byo hirya no hino bitegereje kumenya ibikurikira gutabwa muri yombi kwa Trump.

    Umucamanza yakumiriye kamera za Televiziyo mu cyumba cy’urukiko, ariko yemereye abanyamakuru gufotora amafoto.

    Donald Trump mu kwezi gushize yahamagariye abamushyigikiye kuzigaragambya igihe yatabwa muri yombi, bigaragara ko yari azi ko ari mu mazi abira.

    Inkomoko: ABCnews

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127809/donald-trump-yatawe-muri-yombi-mbere-yuko-yitaba-urukiko-127809.html

  • U Rwanda rugiye kwifashisha ikoranabuhanga mu kugaragaza inkomoko y'amabuye y'agaciro – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa 3-6 Mata 2022, mu Rwanda hateraniye inama ya 22 ya Komite ishinzwe ubugenzuzi y'Inama y'akarere k'ibiyaga bigari (22nd ICGLR Audit Committee) ku mabuye y'agaciro.

    Ni umuryango u Rwanda rubarizwamo hamwe n'ibihugu 11 bya Angola, u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Congo, RDC, Kenya, Sudani y'Epfo, Sudani, Tanzania, Uganda na Zambia.

    Iyi komite ifite inshingano zo gukurikirana ibijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ireba uko butaba inkomoko y'amakimbirane n'umutekano muke mu karere.

    Ni mu gihe hamaze kumenyerwa uburyo bwashyizweho, bufasha mu kugaragaza inkomoko y'amabuye y'agaciro igihugu runaka cyohereza mu mahanga.

    Umuyobozi mukuru wungirije w'Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz, Dr Ivan Twagirashema, yavuze ko u Rwanda ruteganya gukoresha ibirango by'ikoranabuhanga, mu kugaragaza inkomoko y'amabuye y'agaciro yarwo.

    Ni ibintu byitezweho kuvanaho urujijo ku bashidikanya ko nta mabuye y'agaciro u Rwanda rugira.

    Ati “Iyo ugiye gushyiraho akarango (tag) kuri buri buye, bikoreshwa intoki, ni ukuvuga ngo ikigo cyahawe ibirango bijyanye n'amabuye gisanzwe gicukura, umukozi ashobora kuba yakwiba ka karango k'udupapuro, akaba yakajyana akakagurisha ahandi.”

    “Ikoranabuhanga ntirizabimwemerera kuko nta kintu azaba afite ajyana mu ntoki, gushyiraho ibirango bizajya bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka kuriya iyo ugiye kugura igicuruzwa muri supermarket, iyo ugiye kwishyura hari ahantu bakinyuza, hakagira ikintu gisoma ibyanditseho.”

    Ni gahunda iba ireba amabuye y'agaciro atandukanye arimo zahabu, gasegereti, wolfram n'andi. Kugeza ubu amabuye y'agaciro acukurwa mu Rwanda abasha kugenzurwa inkomoko 100% , ku buryo ntaho ahurira n'ibice birimo amakimbirane.

    Mu nama idasanzwe yabaye mu Ukuboza 2010 i Lusaka muri Zambia, abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bemeje gahunda y'akarere igamije kurwanya ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro budakurikije amategeko.

    U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyabashije gushyira mu bikorwa ingingo esheshatu, zafashije mu kurwanya ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro buubahirije amategeko.

    Dr Twagirashema yavuze ko u Rwanda ari igihugu cya kabiri muri ICGLR cyatangije gahunda yo kugaragaza inkomoko y'amabuye y'agaciro yacyo yoherezwa mu mahanga (ICGLR Certificate on mineral exports), ndetse ishyira mu bikorwa iri genzura mu gihugu hose.

    Mu bikorwa harimo ko Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz cyashyizeho abagenzuzi mu Turere twose, bahuza ibikorwa by'ahacukurwa amabuye y'agaciro hirya no hino mu gihugu.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije wa ICGLR, Amb Yasir Ibrahim Ali Mohammed, yavuze ko intambwe u Rwanda rumaze gutera igaragaza ko no mu bindi bihugu bishoboka.

    Ati “Komite iriho kugira ngo ikore ubugenzuzi ku bucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro bidakurikije amategeko. ICGLR umaze gutera intambwe igaragara mu kugenzura cyane abohereza amabuye y'agaciro ku isoko mpuzamahanga, kandi imibare y'abo tugenzura iriyongera. Gusa dusaba ko ibihugu byemeza burundu gahunda y'ubugenzuzi bukorwa.”

    Yasabye ibihugu kugira uuruhare mu gutuma ubu bugenzuzi bukorwa neza. Kugira ngo bubashe gutanga umusaruro.

    Iyi komite y'ubugenzuzi ivuga ko mu myaka itatu ishize yakurikiranye amagenzura 24, harimo 16 yabereye mu Rwanda.

    Yashimye umuhae u Rwanda rushyira mu kunoza no kugenzura ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Umuyobozi wa Komite ngenzuzi ya ICGLR yashimye imbaraga u Rwanda rwashyize muri iyi gahunda

    Mu izina ry’abafatanyabikorwa, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y’u Budage, Christina Liesegang, yashimye gahunda zashyizweho na ICGLR

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije wa ICGLR yasabye ibihugu gukurikiza gahunda zashyizweho z’ubugenzuzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwifashisha-ikoranabuhanga-mu-kugaragaza-inkomoko-y-amabuye-y

  • Perezida William Ruto yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kenya William Ruto ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri, rugamije gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi, ahanini mu ngeri zirimo ubucuruzi n'ubuhahirane.

    Nyuma yo gusinya amasezerano 10 hagati y'u Rwanda na Kenya, Perezida William Ruto yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, agaragaza ko inshingano y'ibanze y'abayobozi ari ukwimakaza amahoro mu baturage bayobora.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Perezida Ruto yagize ati 'Amahoro n'ubumwe ni umusingi ibihugu byacu byubatseho. Inshingano y'ibanze y'abayobozi ni uguharanira no kwimakaza amahoro mu baturage. Ibyo duteganya byose n'imigambi tugira bishingira ku musingi w'amahoro.'

    Uru ruzinduko ni urwa mbere Perezida Ruto agiriye mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora Kenya mu mpera z'umwaka wa 2022.

    Umuvugizi w'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri Kenya, yatangaje ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubucuruzi n'ubuhahirane muri Afurika y'Iburasirazuba, no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

    Yavuze kandi ko abakuru b'ibihugu baganira ku bibazo bijyanye n'amahoro n'umutekano mu karere hanyuma hasinywe n'amasezerano hagati y'ibihugu byombi.

    Mu masezerano 10 yasinywe, atandatu ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu ikoranabuhanga, ubuzima, guteza imbere urubyiruko, guteza imbere amakoperative, imikoranire hagati y'inzego zishinzwe igorora n'ubufatanye mu bya dipolomasi.

    Perezida wa Kenya William Ruto uri mu Rwanda yasuye Kaminuza ya Canergie Mellon University Africa, aganira n'abanyeshuri ku ruhare w'urubyiruko mu guteza imbere Umugabane wa Afurika.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mata 2023, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yakiriye Ruto ku meza.

    Ku munsi wa nyuma w'uruzinduko rwe, byitezwe ko azagirana ikiganiro n'Abanyakenya batuye mu Rwanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-william-ruto-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-amafoto

  • Ruto yashimye u Rwanda rwahaye igihugu cye ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukusanya imisoro – #rwanda #RwOT

    Ikigo gishinzwe Imisoro n'Amahoro muri Kenya, KRA, gisigaye gikoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukusanya imisoro cyitwa 'eTIMS' rifite imikorere ihuye n'iya 'Electronic Billing Bachines (EBM)' zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda.

    Muri Werurwe, ni bwo ubu buryo bushya bwo gutanga inyemezabwishyu no kumenyekanisha imisoro bwatangiye gukoreshwa muri Kenya.

    Ni intambwe yatewe bigizwemo n'u Rwanda, kuko Kenya yakoreye urugendoshuri mu gihugu, ikabona uburyo EBM ikora, nayo ikiyemeza gukora muri ubwo buryo mu kurushaho gukusanya imisoro.

    Kenya yari isanganywe ikoranabuhanga yifashisha mu gukusanya imisoro, gusa ntiryatangaga umusaruro uboneye bituma ihitamo gushaka igisubizo. Ni ho havuye igitekerezo cyo gusura u Rwanda, cyane ko rwishatsemo ibisubizo rugakora EBM ubwarwo mu buryo butandukanye n'iboneka ahandi.

    Abayobozi barimo Komiseri w'Ikigo gishinzwe Imisoro muri Kenya basuye u Rwanda, basaba ko iryo koranabuhanga barihabwa uko ryakabaye, bitagombeye kuba bajya kuryigiraho nabo bagakora iryabo.

    Kimwe mu byanyuze Kenya mu mikorere ya EBM ni uburyo mu 2013 ubwo yatangizwaga, yazamuye imisoro ya TVA ku kigero cya 48% ndetse mu myaka yakurikiyeho iryo zamuka rikagera kuri 12% ku mpuzandengo ya buri mwaka.

    Umusoro wa TVA ugize nibura 34% by'imisoro yose Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro mu Rwanda gikusanya. EBM ituma RRA ibona amakuru y'ingenzi y'abagomba kwishyura uwo musoro ku buryo nta bayinyereza.

    Perezida Ruto yavuze ko ubwo yasabaga mugenzi we w'u Rwanda, igihugu cye cyahabwa iri koranabuhanga, igitekerezo cye cyakiriwe neza.

    Ati 'Nababwira ko Kenya yungukiye cyane mu bufasha yahawe n'u Rwanda. Ubwo nahamagaraga Perezida [Kagame], yakiriye neza icyifuzo cyo kuduha ikoranabuhanga rijyanye no gucunga umusoro ku nyongeragaciro. Nk'umusaruro w'iryo koranabuhanga u Rwanda rwahaye Kenya, twabashije kubona impinduka mu buryo twakira imisoro ya TVA.'

    Mu 2013 ni bwo u Rwanda rwatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya EBM, bituma imitangire y'umusoro ku nyongeragaciro (TVA) irushaho kuba myiza.

    Icyo gihe byasabaga ko umuntu wese wanditse muri TVA agomba gutunga no gukoresha EBM, ndetse kugeza ubu 98% by'abari muri TVA basigaye bakoresha EBM mu gutanga inyemezabuguzi.

    Muri 2019, hasohotse itegeko rigena ko n'abantu batabaruye muri TVA batangira gukoresha EBM mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ni ukuvuga ko umucuruzi wese, yaba ubona umusaruro wa miliyoni 20 cyangwa eshatu z'amafaranga y'u Rwanda ku mwaka, afite inshingano zo gukoresha ikoranabuhanga rya EBM atanga inyemezabuguzi.

    Kenya yahisemo gukoresha ubu buryo bwa EBM kuko yabonaga hari icyuho kinini mu bijyanye n'uburyo umusoro ku nyongeragaciro ukusanywa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruto-yashimye-u-rwanda-rwahaye-igihugu-cye-ikoranabuhanga-ryifashisha-mu