Author: webrwanda

  • Lionel Messi yizeje abakunzi be ibintu bikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Argentina Lionel Messi ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'Ubufaransa yijeje abakunzi be ko nta gahunda afite yo kwerekeza muri Saudi Arbia.

    Lionel Messi hashize iminsi hari amakuru avuga ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Alhilal yo mu gihugu cya Saudi Arbia ihora ihanganye n'ikipe Cristiano Ronaldo akinamo gusa aya makuru yayateye utwatsi avuga ko azakomeza gukina ku mugabane w'Iburayi kugeza mu mwaka wa 2024.

    Lionel Messi byavugwaga ko azahabwa agera kuri miliyoni 400 z'amadolari y'Amerika niyemera kwerekeza muri iyi kipe gusa Rutahizamu w'ikipe ya Paris Saint Germain nta gahunda afite muri uyu mwaka ngo cyereka muri 2024.

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-yizeje-abakunzi-be-ibintu-bikomeye/

  • Breaking News: Ikipe ya Chelsea imaze gusinyisha umutoza mushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Chelsea imaze kubona umutoza mushya nyuma yo kwirukana Graham Potter wari wabuze umusaruro.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mata nibwo ikipe ya Chelsea yashyizeho Frank Lampard nk'umutoza mukuru.

    Frank Lampard azungirizwa na mugenzi Ashley Cole aho bazafatanya mu gusoza uyu mwaka w'imikino.

     

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-ikipe-ya-chelsea-imaze-gusinyisha-umutoza-mushya/

  • Arihariye! Dore amafoto y’ikimero n’imiterere y’umunyarwandakazi Keys ukurura abatari bake kuri Instagram  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Barbie Keys wamamaye ku mbuga nkoranyambaga na The Real Keys udasiba gusangiza abarenga ibihumbi 44 bamukurikira kuri Instagram, amafoto y'ikimero n'imiterere ye ikurura abatari bake.

    Keys uvuga ko ari umunyamideri amafoto ye akomeje kuvugisha abatari bake mu bakurikirana imyidagaduro nyarwanda.

    Reba amafoto

    Source : https://yegob.rw/arihariye-dore-amafoto-yikimero-nimiterere-yumunyarwandakazi-keys-ukurura-abatari-bake-kuri-instagram/

  • Yisangiye urukundo rwe: Miss Uwicyeza Pamela yafashe indege igitaraganya asanga umugabo we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwicyeza Pamella yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 05 Mata 2023.

    Uyu mukobwa yerekeje muri Amerika aho asanzeyo umugabo we The Ben, uba muri Leta ya Chicago.

    Nk'uko tubikesha INYARWANDA ni uko uyu mukobwa yafashe rutemikirere mu masaha ya saa tatu [09:00 PM] z'ejo ku wa gatatu asanga uyu muhanzi bitegura kurushinga.

    Source : https://yegob.rw/yisangiye-urukundo-rwe-miss-uwicyeza-pamela-yafashe-indege-igitaraganya-asanga-umugabo-we/

  • Umugore wa The Ben yerekeje i Mahanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwicyeza Pamella akaba , umugore w'umuhanzi The Ben yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho umugabo we atuye.

    Uwicyeza Pamella yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 05 Mata 2023 asanze umugabo we muri Leta ya Chicago.

    Amakuru ahari n'uko ko uyu mukobwa yafashe rutemikirere mu masaha ya saa tatu z'ijori [09:00 PM] z'ejo ku wa gatatu asanga uyu muhanzi bitegura kurushinga.

    Uwicyeza Pamella yasezeranye na The Ben mu mpera z'Ukwa Munani umwaka ushize., mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-the-ben-yerekeje-i-mahanga/

  • Alubumu nshya y’umuhanzi Davido yaciye agahigo kuri US iTunes – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi Davido ukunzwe cyane ku Isi ukomoka mu gihugu cya Nigeria alubumu ye yitwa 'Timeless' yaciye agahigo ku mbuga zicuruza umuziki dore ko yabaye alubumu ya mbere yo muri Afurika ibaye iya mbere kuri US iTunes.

    Iyi alubumu y'umuhanzi Davido kuva yasohoka imaze guca uduhigo twinshi dore ko yasohotse tariki 31 werurwe 2023 ikigera hanze yahise iba alubumu ya mbere y'umuhanzi wo muri Afurika irebwe n'abantu benshi mbere y'amasaha 24 ku rubuga rwa Apple music.

    Iyi alubumu ya Davido yise 'timeless' yaciye agahigo ko kuba iya mbere yumvishwe n'abantu benshi yo muri Afurika ikurikiye 'love' ya Burn Boy nawe wo mu gihugu cya Nigeria bigara ko umuziki wo muri iki gihugu umaze gutera imbere ku rwego rushimishije.

    Source : https://yegob.rw/alubumu-nshya-yumuhanzi-davido-yaciye-agahigo-kuri-us-itunes/

  • Ikipe y’igihugu Amavubi yazamutse imyanya 2 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku rutonde ngarukakwezi ry'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi FIFA, rugaragaza ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yazamutse imyanya 2.

    Argentine yegukanye igikombe cy'Isi giheruka ni yo iyoboye uru rutonde, u Bufaransa ni ubwa 2, Brazil ni iya 3, u Bubiligi 4, u Bwongereza 5, u Buholandi 6, Croatia 7, Ubutariyani 8, Portugal 9 ndetse na Espanye 10.

    Ni mu gihe urutonde ruheruka, Amavubi yari ku mwanya wa 137 ubu yaje ku mwanya w'135 ku Isi no ku mwanya wa 40 muri Afurika.

    Naho muri Afurika igihugu kiri imbere ni Maroc nyuma yo kugarara muri 1/2 mu gikombe cy'isi iri ku mwanya wa 11 ku Isi, iya 2 ni Senegal ya 18 ku Isi, Tunisia ya 28 ku Isi, Algeria ya 34 Ku Isi, Misiri ya 35 Ku Isi, Nigeria ya 40 Ku Isi.

    Muri Afurika y'Iburasirazuba Uganda ni yo iyoboye aho iri ku mwanya wa 89 ku Isi na 18 muri Afurika, Kenya 102 na 21 muri Afurika, Tanzania 130 ku Isi na 38 muri Afurika, Rwanda 135 na 40 muri Afurika, Ethiopia 142 na 41 muri Afurika, Burundi 145 na 43 muri Afurika, Sudani y'Epfo 163 na 47 muri Afurika.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yigihugu-amavubi-yazamutse-imyanya-2-ku-rutonde-ngarukakwezi-rwa-fifa/

  • Imvugo zijimije (Slang) 15 zigezweho muri uyu mwaka wa 2023 udakwiriye gucikwa nazo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka hari amagambo azimije (slangs)akoreshwa cyane mu rubyiruko aho bashobora no kuganira imbere y'abakuze ntihagire utoramo ijambo na rimwe kandi barigukoresha ururimi rw'ikinyarwanda.

    Izo slang ni:

    Nta gikwe: Nta gushaka umugore cyangwa umugabo.

    Nta myaka ijana: Igihe ni gito.

    Kurya abana : Ni ukuvuga gukora imibonano mpuzabitsinda n'uwo mukundana

    Kurya akantu: iri jambo barikoresha bashaka kuvuga gusambana.

    Kigali we share: I Kigali abahungu n'abakobwa basangira abakunzi.

    Lenge, kanuni n'injuga: Bisobanuye kubwira umuntu amagambo atari ukuri.

    Gutamo: Bikoreshwa bashaka gusaba ikintu.

    Icyana, igitoso, icyuki: Baba bashaka kuvuga umukobwa mwiza.

    Kunsutsu: Iri jambo ryo barikoresha bashaka kuvuga igitsina.

    Nkaraga: Gutanga

    Kurya boyilo cyangwa kumanuka kizimbamwe: Ibi bisobanura gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

    Kuyoka: Iri jambo twarigereranya no gushyingirwa.

    Pass: Guhuza umukobwa n'umuhungu bagakundana

    Yahuzo: Ahantu habi bata umuntu wahemukiye bagenzi be.

    Kuzunga: Bikoreshwa basaba ikintu runaka.

    Source : https://yegob.rw/imvugo-zijimije-slang-15-zigezweho-muri-uyu-mwaka-wa-2023-udakwiriye-gucikwa-nazo/

  • Miss Uwicyeza Pamella yasuye umugabo we The Ben muri Amerika [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uwicyeza Pamella yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 05 Mata 2023 asanzwe umugabo we The Ben mu mujyi wa Chicago.

    Biravugwa ko uyu mukobwa yafashe rutemikirere mu masaha ya saa tatu [09:00 PM] z'ejo ku wa gatatu asanga uyu muhanzi bitegura kurushinga.

    Kugeza ubu The Ben na Peamella n'umugore n'umugabo byemewe n'amategeko mu masezerano bagiranye ndetse bakanayasinyira ku wa 31 Kanama 2022 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

    Ni umuhango wabaye nyuma y'uko mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we atajijinganyije arabimwemerera.

    Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe indi mihango isigaye izabera icyakora abakunzi babo bakomeza kugaragaza ko ari umunsi bategerezanyije amatsiko menshi nkuko byagiye bigaragara mu butumwa banyuza ku mbgankoranyambaga zabo.

    Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora nubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

    Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby'urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y'indirimbo 'This is Love' yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.

    The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n'uyu mukobwa bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana.
    Nyuma y'iki gihe bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nyuma-yo-guhabwa-imodoka-miss-uwicyeza-pamella-yerekeje-muri-america-aho

  • Jose Mourinho yahawe akayabo katarahabwa undi mutoza ku isi n'igihugu kimwifuza #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko umutoza w'Umunyabigwi, Jose Mourinho yahawe amasezerano y'imyaka ibiri afite agaciro ka miliyoni zirenga 100 z'amapawundi n'igihugu cya Saudi Arabia ngo agitoze.

    Mourinho utaratoza ikipe y'igihugu na rimwe,ngo yahawe amasezerano ya miliyoni 52 z'ama pound buri mwaka kugira ngo ajye muri Saudi Arabia.

    Nta mutoza n'umwe ku isi urahabwa ako kayabo ariyo mpamvu itangazamakuru ryatangaye cyane.

    Nk'uko byatangajwe na Corriere dello Sport, umutoza wa AS Roma yegerewe n'ubuyobozi bukuru bw'iki gihugu kugira ngo atoze ikipe y'igihugu.

    Aya masezerano yatuma Mourinho aba umutoza wa mbere uhembwa amafaranga menshi mu mateka y'umupira w'amaguru.

    Muri aya masezerano harimo ingingo yo kumurekura nyuma y'umwaka wa mbere aramutse ashaka kugenda.

    Harimo indi ngingo yo kuyongera kugeza 2026 – umwaka w'igikombe cy'isi gitaha kizakirwa n'ibihugu byo muri Amerika ya ruguru.

    Mourinho yageze muri Roma muri 2021 ndetse amasezerano ye azarangira muri 2024.

    Uyu wahoze atoza Real Madrid na Chelsea arakunzwe i Roma nyuma yo kuyihesha igikombe ibiheruka mu 1961 cya Europa Conference League,mu mwaka ushize.

    Aya masezerano avuga ko azafatanya gutoza ikipe y'igihugu hamwe n'ikipe imwe muri Saudi Pro League mu myaka ibiri iri imbere.

    Amakipe abiri yo muri Saudi Pro ni Al-Ahli cyangwa Al-Nassar ya Cristiano Ronaldo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jose-mourinho-yahawe-akayabo-katarahabwa-undi-mutoza-ku-isi-n-igihugu-kimwifuza