Author: webrwanda

  • Menya icyatumye kaminuza y'u Rwanda itanze buruse nke ku banyeshuri uyu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu gihe hashize iminsi 3 Kaminuza y'u Rwanda isohoye urutonde rw'abemerewe kuyigamo mu mwaka w'amashuri utaha, bamwe mu banyeshuri baravuga ko batunguwe no kudahabwa imyanya kandi bari bafite amanota menshi.

    Ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y'u Rwanda, abakozi bayo barimo kwakira abanyeshuri baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu batabashije kubona imyanya yo mu yagenewe abazatangira mu kwezi gutaha.

    Ubuyobozi bw'iyi kaminuza buvuga ko habayeho gusaranganya imyanya mike yabashije kuboneka hagamijwe kwirinda gufata umubare munini w'abanyeshuri utajyanye n'ubushobozi bw'abakozi n'ubw'ibikoresho bihari.

    Buvuga ko bwiteguye kwakira abanyeshuri bose bafite ibyo bashaka gusobanuza, ariko ngo abanyeshuri barasabwa kwihanganira umubyigano wagaragaye ku rubuga bareberaho amabaruwa yabo watumye hari bamwe batarayabona kandi baremerewe imyanya muri iyi kaminuza.

    Mu kwezi gutaha kwa 6 Kaminuza y'u Rwanda izakira abanyeshuri bashya ibihumbi 8, baziga mu mashami yayo ari hirya no hino.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/menya-icyatumye-kaminuza-y-u-rwanda-itanze-buruse-nke-ku-banyeshuri-uyu-mwaka

  • Ni ryari imitungo y'abashakanye yandikwa ku bana kandi ababyeyi bakiriho? – #rwanda #RwOT

    Imitungo itimukanwa cyane cyane ubutaka, iri mu iza imbere mu guteza ibibazo hagati y'abashakanye, ku buryo bashobora kuyigiraho ukumvikana gucye cyangwa andi makenga.

    Mu butumwa aherutse gutangira mu kiganiro Umujyi wa Kigali wagiranye n'abanyamakuru, Umuyozozi w'Ishami Rishinzwe Imicungire y'Ubutaka mu Karere ka Nyarugenge, Cesar Dusabeyezu, yavuze ko mu mpamvu zitera ababyeyi gufata umwanzuro wo kwandikisha ubutaka n'indi mitungo ku bana babo, harimo kutumvikana ku gucunga imitungo ndetse no kutizerana.

    Ati ''Ugasanga rimwe na rimwe hari igihe baba batizeranye bakavuga bati ejo umwe mu babyeyi yapfa cyangwa bombi bakitaba Imana''.

    Akomeza agira ati ''Baba banga wenda ko umwe azasigara asesagura ya mitungo, cyangwa se nanone kuba babona mu bwumvikane bwo gucunga ya mitungo bafite impungenge ko umwe ashobora kuyisesagura ayigurisha cyangwa ayitangaho ingwate amafaranga abonye akayasesagura''.

    Dusabeyezu yavuze ko hari n'izindi mpamvu zituma hari ababyeyi bahitamo kwandikisha imitungo yabo ku bana babo bataruzuza imyaka y'ubukure, harimo no kuba babyumvikanaho bagamije guteganyiriza abo bana.

    Hari n'igihe mu masezerano y'abashakanye haba harimo ko basezeranye ivangamutungo muhahano, nyuma bamara kubyarana umwe mu babyeyi akaba yafata umwanzuro ko umutungo yari afite batarashakana yawandika ku bana babyaranye.

    Mu zindi mpamvu harimo igihe umwe mu bashakanye yitabye Imana, uwasigaye yakongera gushaka undi mugabo cyangwa umugore, akabanza kwandikisha imitungo ye ku bana yasigiwe n'uwo bari barashakanye mbere, kuko uwo baba bagiye kubana nta burenganzira aba ayifiteho mu gihe batarashakana mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Ibi biterwa n'uko uwo mubyeyi aba afite amacyenga ko uwo bagiye gushakana ku nshuro ya kabiri bashobora kutazumvikana ku micungire y'iyo mitungo agahitamo kuyandika ku bana yasigiwe na nyakwigendera, mu kubungabunga uburenganzira bw'abo bana.

    Hari n'ababyeyi bahitamo kurera abana batabyaye ariko bakabiyandikishaho bakitwa ababo mu buryo bwemewe n'amategeko, nyuma bagahitamo no kwandikisha imitungo yabo kuri abo bana.

    Bikorwa bite?

    Urugero nk'iyo ababyeyi biyemeje kwandika ubutaka ku bana babo, bagirana amasezerano yanditse akanasinywaho na noteri, iyo nyandiko bakayijyana ahatangirwa serivisi z'ubutaka kugira ngo bahinduze icyangombwa cy'ubwo butaka bwandikwe ku mwana.

    Iyo uwo mwana ataruzuza imyaka y'ubukure, ababyeyi be bumvikana umwe muri bo umuhagararira ku buryo ku cyangombwa kigaragaza ko uwo mwana ari we wanditsweho ubwo butaka hanandikwaho imwe mu myirongoro y'uwo mubyeyi wamuhagarariye.

    Ibyo bikorwa hashingiwe ku itegeko rigenga abantu n'umuryango, aho mu ngingo yaryo ya 117 ivuga ku guhagararira k'umwana, igaragaza ko usibye aho ashobora kugira icyo akora ubwe, umwana utarageza ku myaka y'ubukure ahagararirwa n'umufiteho ububasha bwa kibyeyi mu birebana no gukoresha uburenganzira bwe.

    Iyo ubwo butaka cyangwa indi mitungo imaze kwandikwa ku mwana, nta n'umwe mu babyeyi be uba ufite uburenganzira bwo kuyigurisha cyangwa ngo ayitangeho ingwate muri banki n'ahandi.

    Iyo bibaye ngombwa ko abo babyeyi bakenera kugurisha iyo mitungo, hongera kuba ubwumvikane hagati yabo hagakorwa n'inyandiko ikongera gusinywaho na noteri.

    Iyo umwe mu bashakanye apfuye usigaye agashaka kugurisha cyangwa gutanga ya mitungo ho ingwate, haterana inama y'umuryango irimo abo ku ruhande rw'umugabo ndetse n'urw'umugore, hakemerezwamo ko iyo mitungo yagurishwa cyangwa ikagwatirizwa, ndetse hagakorwa n'inyandiko ikongera gusinywaho na Noteri.

    Ibi na none biri mu bigaragazwa na rya tegeko rigenga abantu n'umuryango, aho ingingo yaryo ya 138 ivuga ku bikorwa byo gutanga no kugurisha umutungo w'umwana, isobanura ko umwishingizi adashobora gukora ibikorwa bigamije gutanga, kugurisha no gutangaho ingwate umutungo w'umwana n'ibindi byose bishobora kuwugabanya atabiherewe uburenganzira n'Inama y'Ubwishingire.

    Ubutaka bukunda gutera ukutumvikana hagati y'abashakanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ryari-imitungo-y-abashakanye-yandikwa-ku-bana-kandi-ababyeyi-bakiriho

  • Ntibikwiye ko Ambasaderi wacu imodoka yamupfiraho agatega 'lift' – Abadepite batabarije Abadiplomate b'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu biganiro iyi minisiteri yagiranye n'Abadepite ba Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu ku ngengo y'imari izakoreshwa mu 2023/24.

    Muri rusange Minaffet izakoresha miliyari 23,2 Frw mu 2023/24 zivuye kuri miliyari 22,9 Frw yari yakoresheje mu 2022/23. Ni mu gihe za Ambasade zo zahawe ingengo y'imari ya miliyari 44,9 Frw.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Biruta Vincent, yagaragarije Abadepite n'izindi nzego by'umwihariko izishinzwe ingengo y'imari, ko mu bibazo bafite kandi bikeneye ingengo y'imari mu buryo bwihutirwa harimo imodoka za ba Ambasaderi zishaje.

    Za Ambasade zifite imodoka zishaje ku buryo zikeneye gusimbuzwa harimo iy'u Rwanda i Dar Es Salaam, Addis Ababa, Moscow, Cairo, Paris n'i Londres.

    Minisitiri Dr Biruta ati ''Twari twabaze dusanga nibura tubonye miliyoni 500 Frw. Ni ahantu baba bafite imodoka usanga zishaje zisigaye zitwara amafaranga aruta n'ayo wajya wishyura ku mwaka uramutse wikopesheje imodoka.'

    'Bikaba ari ibintu biba bigaragara ko ari amafaranga apfa ubusa kandi bikaba bishobora kugutera ipfunwe rimwe na rimwe. Ibaze nka Ambasaderi imodoka imupfiriyeho mu muhanda yagiye kuduhagararira […] ntabwo byaba ari byiza.'
    Ni ibintu Abadepite barimo Visi Perezida wa Komisiyo Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'umutungo wa Leta, Uwineza Beline, bavuze ko bikwiye guhabwa umwihariko.

    Ati ''Twaba duhisemo ikitari cyiza duhisemo gukomezanya imodoka zimeze gutyo […] Usibye ko bitatanga isura nziza ku gihugu kuba umuntu yakoresha imodoka ishaje, ariko no guhora usanisha imodoka bigaragara ko ari uguhendesha leta.''

    Depite Rwaka Pierre Claver yagize ati ''Ntabwo bikwiye ko Ambasaderi wacu yagera imbere imodoka ikamupfiraho bikaba ngombwa ko atega tagisi, niba ari 'lift' ntiyapfa kuyibona.'

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ingengo y'Imari muri Minecofin, Rehema Namutebe, yavuze ko nabo babona izi modoka za ba Ambasaderi zihutirwa ari nayo mpamvu bizaganirwaho bigashakirwa umuti mu maguru mashya.

    Ati 'Ni ingenzi kubona abakozi bacu bari mu bihugu hirya no hino ariko bafite ibibazo nk'ibyo. Twarabiganiriye, turimo kubisuzuma kugira ngo turebe ni iki twakora.''

    Minaffet igaragaza ko izi modoka zibonetse zafasha mu koroshya akazi ka ba Ambasaderi ndetse bikaba byatanga isura nziza ku Rwanda mu bijyanye na Diplomasi.

    Minisitiri Dr Biruta Vincent yagejeje ku Badepite ibikubiye mu ngengo y’imari y’umwaka utaha ya Minisiteri ayobora

    Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline, yasabye ko gusimbuza imodoka zishaje za ba Ambasaderi bihabwa umwihariko

    Depite Rwaka Pierre Claver yasabye ko ba Ambasaderi bahabwa imodoka nzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntibikwiye-ko-ambasaderi-wacu-imodoka-yamupfiraho-agatega-lift-abadepite

  • Uko washyirwa hasi kose, ntuzemere kuguma hasi- Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu kiganiro yahaye abanyeshuri ba Harvard Business School, Ishami ry'ubucuruzi rya Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Amashusho yashyizwe hanze binyuze kuri Twitter y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, agaragaza Perezida Kagame aganira n'abo banyeshuri muri Village Urugwiro i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023.

    Perezida Kagame yabwiye abo banyeshuri ko icyatumye u Rwanda rwongera kwiyubaka rukaba rugeze aho ruri uyu munsi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko rwanze gukomeza kuba insina ngufi.

    Yagize ati 'Igihugu twasanze cyasenyutse burundu. Abantu barazaga bagatangara bati 'Ese ubu aba bantu bazongera kubyutsa umutwe?' Na bamwe muri twe ni ko bibazaga.'

    Yavuze ko no mu buzima busanzwe ariko bigenda, kuko hari aho bigera umuntu akisanga yasubiye hasi, gusa agaragaza ko nta mpamvu yo gucika intege uko byagenda kose.

    Ati 'Isomo rya mbere ni uko uko washyirwa hasi kose n'uwo ari we wese cyangwa icyo aricyo cyose, ntuzemere kuguma hasi, shaka uburyo wongera guhagarara.'

    Perezida Kagame yavuze ko kutemera guheranwa n'ibibazo ari ko kwihesha agaciro.

    Yavuze ko iyo umaze kwiyemeza kudaheranwa n'ibibazo cyangwa ngo ube insina ngufi, hakurikiraho gukora kugira ngo uve aho wari uri.

    Ati 'Icya kabiri ni ukwibaza ngo nabigeraho nte? Hari ibintu bikwiriye kuba bihari kugira ngo bigufashe kugera kuri izo ntego. Hari ubwo bwisanzure bugufashe kujya ku ishuri, kugira uburenganzira ku buzima, kubona ibyo kurya, uburenganzira bwo gutekereza ugatanga umusaruro.'

    By'umwihariko ku Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko icyatumye hari byinshi bigerwaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ugukorana n'abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa.

    Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakunze gutanga imbwirwaruhame ku banyeshuri ba Harvard Business School, agaragaza urugendo rwo kongera kwiyubaka k'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida Kagame yavuze ko icya mbere kugira ngo umuntu arenge ibibazo yahuye nabyo, ari ukwanga guheranwa nabyo

    Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, hari abibazaga niba u Rwanda ruzongera kubaho

    Abanyeshuri ba Harvard Business School bahawe umwanya babaza ibibazo

    Aba banyeshuri bari bafite ibibazo byinshi bigaruka ku iterambere ry’u Rwanda

    Perezida Kagame yasobanuriye aba banyeshuri ko icya mbere ari ukwihesha agaciro kugira ngo ugere kubyo wifuza byose

    Perezida Kagame akunze gutanga ibiganiro ku banyeshuri biga muri Harvard Business School

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-washyirwa-hasi-kose-ntuzemere-kuguma-hasi-perezida-kagame

  • Inkuru nziza kuri Bahavu Jeanette umaze iminsi irenga 40 ari kwiruka inyuma y’imodoka yatsindiye mu bihembo bya RIMA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru nziza kuri Bahavu Jeanette uri kwiruka inyuma y'imodoka yatsindiye mu bihembo bya RIMA.

    Bahavu Jeanette watsindiye imodoka mu ntangiriro z'ukwezi kwa kane, agiye kuyihabwa nyuma y'iminsi irenga 40.

    Amakuru agera kuri Yegob.rw ni uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2023 aribwo Bahavu Jeanette araza guhabwa imodoka yatsindiye.

    Impamvu yo gutinda guhabwa imodoka ni uko hari ibyo atumvikanagaho na Ndoli Safaris izatanga iyi modoka.

    Kuri ubu amakuru ahari ni uko zimwe mu ngingo zatezaga ubwumvikane buke hagati y'abo bantu, zakuwemo.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-kuri-bahavu-jeanette-umaze-iminsi-irenga-40-ari-kwiruka-inyuma-yimodoka-yatsindiye-mu-bihembo-bya-rima/

  • “Uzajya umpa miliyoni ku kwezi yo kwiyitaho” Stella yavuze akaga abagabo basigaye bahura nako – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Isi hakomeje kuvugwa inkuru nyinshi cyane z'uburyo abagabo bashyirwaho igitutu n'abagore babo kugira ngo biyiteho ku rwego rwo hejuru ndetse ugasanga hari n'abagore barengera.

    Mu kiganiro n'umunyamakuru akaba n'umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda Yago kuri YouTube channel yitwa Yago Tv Show uwitwa @kab_stella yatangaje ibyo yise ukuri ko murugo avuga uburyo umugabo udafite amafaranga udashobora ku mubaza uko ameze ngo agusubize ko ameze neza.

    Stella yaje no gukomeza kugahinda gafitwe n'abagabo ubwo yatangazaga ko hari umugore wigeze kubwira umugabo we ko azajya amuha miliyoni ku kwezi yo kwiyitaho.

    Source : https://yegob.rw/uzajya-umpa-miliyoni-ku-kwezi-yo-kwitaho-stella-yavuze-akaga-abagabo-bahura-nako-abantu-barumirwa/

  • Dj Brianne azahagarikwa n’ande? Ibyo Dj Brianne yagezeho byerekanye ko afite igikundiro nta kabuza  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dj Brianne azahagarikwa n'ande? Ibyo Dj Brianne yagezeho byerekanye ko afite igikundiro nta kabuza

    Kuva Dj Brianne yaza mu muziki nyarwanda byamwongereye igikundiro mu ngeri zose z'abantu ni nako yakomeje kuba igikomerezwa ku mbuga nkoranyambaga.

    Kuri ubu uyu muvanzi w'imiziki Dj Brianne yongeye gushimangira igikundiro cye nyuma yo kuzuza abantu ibihumbi 80 bamukurikirana ku rubuga rwe rwa Twitter.

    Impamvu ibi yabihaye agaciro ni uko kuri uru rubuga rwa twitter ntago rumeze nk'izindi zose k'uko usanga abadapfa gukurikirana buri umwe wese babonye.

    Source : https://yegob.rw/dj-brianne-azahagarikwa-nande-ibyo-dj-brianne-yagezeho-byerekanye-ko-afite-igikundiro-nta-kabuza/

  • Bugesera: Abanyamakuru ba Televisiyo ikorera i Kigali, bakubiswe n’abagabo umuni b’ibigango ubwo bari bari gutara inkuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru ba Televisiyo ikorera i Kigali, bakubise n'abagabo basaga umuni ubwo bari bari gutara inkuru.

    Abanyamakuru ba YONGWETV bakubitiwe mu Karere ka Bugesera ubwo bari bagiye gutara amakuru.

    Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, YONGWETV yatangaje ko abanyamakuru bayo bakubiswe ubwo bari mu kazi.

    Bagize ati: 'Abagabo 8 b'Ibigango bakorera PSF_Rwanda mu karere ka Bugesera bakubise abanyamakuru ba YONGWETV ubwo bari bari mu kazi.'

    Bakomeza bagira ati:'Ni nyuma y'uko abo bagabo bari babyukiye mu gikorwa cyo kwaka abacuruzi bo mu Murenge wa Rilima amafaranga angana n'ibihumbi 20, utayatanze agafungirwa.'

    'Babwiraga abaturage ko ayo mafaranga kuyatanga ari itegeko ry'intara y'Iburasirazuba, nyamara Abaturage bavuga ko batigeze baganirizwa kuri icyo gikorwa.'

    Basoje bagira ati: 'Kuri ubu umunyamakuru akaba ari kwitabwaho n'abaganga.'

    Source : https://yegob.rw/bugesera-abanyamakuru-ba-televisiyo-ikorera-i-kigali-bakubiswe-nabagabo-umuni-bibigango-ubwo-bari-bari-gutara-inkuru/

  • “Ese wahaye bossi amagara” Umunyarwenya Dogiteri Nsabi yongeye gutembagaza abantu ubwo yari ku mwe n’umukobwa wahaye bossi we ibintu bisekeje (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya umaze kwigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda Dogiteri Nsabi yongeye gutembagaza imbaga y'abantu ubwo yaganiraga n'umukobwa watewe inda na bossi we.

    Nsabi uzwiho gutembagaza imbaga y'abantu yongeye kubisubiramo muri filime yo gusetsa yitwa big mind comedy ubwo hagaragaraga kamwe mu duce tuyigize ku rubuga rwa Instagram ya Killaman katumye benshi batembagara kubera ibibazo Nsabi yabazaga umukobwa watewe inda na bossi we n'uburyo yasubizagamo.

    Nsabi abaza umukobwa uburyo yahaye bossi we amagara:

    Bimwe mu byo abantu bagiye bavuga nyuma yo kubona aya mashusho:

    Source : https://yegob.rw/ese-wahaye-bossi-amagara-umunyarwenya-dogiteri-nsabi-yongeye-gutembagaza-rubanda-nyamwinshi-ubwo-yari-ku-mwe-numukobwa-wahaye-bossi-we-ibintu-bisekeje-video/

  • Umutoma W’umunsi: Ku wa 16/05/2023 – Iyaba uzi uko ngukunda… – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyaba uzi uko ngukunda,
    Warekeraho kumpunga,
    Ugasiga bose ukansanga,
    Nkakwihera utwo ukunda,
    Ukishima ugashira igihunga,
    Umutima ugashira intimba,
    Ubyemere cyangwa ubyange,
    Ntawe ugukunda nka njye.

    Source : https://yegob.rw/umutoma-wumunsi-ku-wa-16-05-2023-iyaba-uzi-uko-ngukundaiyaba-uzi-uko-ngukunda-warekeraho-kumpunga-ugasiga-bose-ukansanga-nkakwihera-utwo-ukunda-ukishima-ugashira-igihunga-umutima-ug/