Author: webrwanda

  • Bidasubirwaho ikipe ya APR FC yamaze kubona umutoza mushya uhabanye cyane n’uwo abantu bari biteze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuzenguruka mu batoza bagiye batandukanye ikipe ya APR FC yaje kubona umutoza mushya.

    Miodrag Radulović uyu niwe mutoza mushya wa APR FC

    Petrovic azaba ariwe DTN !. Afite imyaka 55 yabaye umutoza wungirije muri Dynamo moscow.

    Dukurikije gahunda twari dufite aba bagabo bamaze gusesekara mu Rwanda aho baje gusinya amasezerano ya nyuma ndetse no guhita batangira akazi.

    Source : https://yegob.rw/bidasubirwaho-ikipe-ya-apr-fc-yamaze-kubona-umutoza-mushya-uhabanye-cyane-nuwo-abantu-bari-biteze/

  • “Yari abizi ko ari umugeni” Mu gahinda n’amarira menshi, Mama Pastor ‘Assia’ yasangije abari mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bw'umugabo we Pastor Théogene uko icyumweru cya nyuma cye ku Isi cyari kimeze – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 27 Kamena 2023, nibwo habaye igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Pastor Théogene uherutse gupfa gupfa azize impanuka yakoreye muri Uganda.

    Umugore we witwa Uwanyana Assia yasangije abari muri icyo gitaramo, ubuzima bw'umugabo we ko mu minsi ya nyuma bagize ibihe byo gusenga bombi.

    Ati 'Yari abizi ko ari umugeni. Imana yaramuteguye bihagije. Yari umugabo mwiza ukunda abantu n'Imana, ndetse wemeraga no guhanurwa. Ajya kujya kuzana abashyitsi bavuye muri Uganda nanjye twari kujyana ariko nsigara nitegura njya mu gikoni kugira ngo basange nabiteguye'

    Ngo bari hafi kwambuka umupaka bavuye mu Mujyi wa Kampala, Pasiteri Niyonshuti yahamagaye umugore we muri rwa rwenya 'arambwira ati 'sindi akabati muramukazi wawe yakuzaniye amafi, kuko yari azi ko nyakunda. Anyoherereza amafaranga njya guhaha ambwira ko basigaje amasaha make we n'abashyitsi bakangeraho.'

    Ati 'Saa ine numva umutima urandiye ndamuhamagara ntiyanyitaba, mpamagara uwo bari bajyanye nawe biba uko, nyuma numva umuntu utavuga neza Ikinyarwanda ari kuvuga ngo bose bapfuye. Nahise nitunganya njyayo.'

    Arakomeza ati 'Bazanye imodoka (breakdown) zimukurura zikamuryamira, namwe murabyumva, ariko nari ngifite icyizere ko akiriho. Kubakuramo byasabye ko imodoka bayishwanyuza. Niho nemeye ko yatashye. Ubwo twaraye tuzanye umubiri tuwugeza ku Bitaro bya Kacyiru. Ndashimira abambaye hafi.'

     

    Source : https://yegob.rw/yari-abizi-ko-ari-umugeni-mu-gahinda-namarira-menshi-mama-pastor-assia-yasangije-abari-mu-gitaramo-cyo-kwizihiza-ubuzima-bwumugabo-we-pastor-theogene-uko-icyumweru-cya-nyuma-cye-ku/

  • Josue yashyize umucyo ku kwinjira mu gutegura… – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Park Inn by Radisson iherereye mu Kiyovu rwagati mu mujyi wa Kigali cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kamena 2023.

    Hatangajwe ibintu bitandukanye ku gitaramo cyo kwishimira ibyo Kigali Protocal yagezeho mu myaka 5 imaze ibonye izuba.

    Umuyobozi wa Kigali Protocal, Umukundwa Josue, yabanje gushimira abanyarwanda muri rusange bakomeje guha akazi kompanyi ye ya Kigali Protocal no guteza imbere serivisi za protocol.

    Yashimiye abahanzi, ababyinnyi, abanyamakuru n'abandi badahwema guhanira ko iyi kompanyi ikomeza gutera imbere anaboneraho gusobanura ko iyi kompanyi yatangijwe hagamijwe kwagura ibikorwa by'ubukerarugendo mu Rwanda.

    Avuga ko yashatse ko abinjira bakirwa mu buryo bwiza bakihagera, gusa ntibigarukire aho ahubwo ibyo bakora bigakomeza no kuba byiza no mu bindi bice bitandukanye by'ubuzima.

    Ubwo yabazwaga ku kirebana no kuba yaba yinjiye mu ruhando rw'abategura ibitaramo, Josue Umukundwa yavuze ko atari byo, ati 'Njye ntabwo nje gutegura ibitaramo ahubwo nje kwishimira ibyo twagezeho.'

    Yavuze ko uzitabira iki gitaramo wese azishimira kuba yakijemo kuko imyiteguro yaba ku ruhande rw'abakobwa bagize iyi kompanyi bayigeze kure, kandi hari ibyiza bazamurikira abanyarwanda.

    Ku ruhande rw'abahanzi, ababyinnyi n'abandi bose bazagaragara muri iki gitaramo, bariteguye nk’uko byatangajwe n’uyu musore ukiri muto mu myaka ariko ubona ko amaze kwisobanukirwa kandi akataje mu bushabitsi.

    Abajijwe ku bavuga ko iyi kompanyi atari iye, yavuze ko byoroshye kubyumva ahubwo akaba atumva impamvu bigora abantu. Yagize ati: 'Niba ubona ko atari iyanjye ni yawe”.

    Ku bafite impungenge ko umunsi umwe yazarengera nk'umuntu uyobora abakobwa ari umusore, yavuze ko uzi icyo ashaka ari cyo ashyiraho umutima bityo na we azi icyo ashaka.

    Ati 'Aba bakobwa ntabwo tubana kandi ni bakuru banahabwa uruhushya n'ababyeyi babo.'

    Yanagaragaje ko iyi kompanyi yatangiye no kunguka abashinga ingo n'abazukuru ahereye kuri Umutesi Lea wari uhagarariye abandi.

    Umutesi Lea yamamaye mu marushanwa y'ubwiza arimo Miss Rwanda na we yagize icyo atangaza dore ko ari no mu batangiranye nayo, ati 'Byari ibintu bitoroshye kubyumva abimbwira ariko turatangira, tubikora abantu batabyumva.'

    Umutesi Lea yagaragaje ko uko abakobwa binjiramo n’uko babayeho muri Kigali Protocal, biciye mu mucyo.

    Igitaramo cya Kigali Protocal kizaba kuwa 29 Kamena 2023 muri Camp Kigali, hazaba ari ku munsi wa Kane. Kugura itike, unyura ku rubuga rwa www.noneho.com.

    Gusa hari n’ahandi hashyizweho wagurira amatike nko muri Uncle's Restaurant Kicukiro, Kigali Phones KT Makuza Plaza, KP Shop CHIC Building, Plazo Bar Remera na MIO Beaty Gishushu.

    Iki gikorwa cyatewe inkunga n'abantu batandukanye barimo Li Max Entertainment, Samsung 250, Nita Impressions n'abandi batandukanye.

    Kizaririmbamo Ariel Wayz, Bushali, Chriss Eazy na Ruti Joel. Kizagaragaramo abavanzi b'umuziki, ababyinnyi n'abashyushyarugamba bakomeye, n’udushya udakwiye kuzacikwa.

    Kanda hano ugure tike yawe 

    Chriss Eazy uri mu bahanzi bazataramira mu gitaramo cya Kigali Protocal n’Umuyobozi Mukuru w’iyi Kompanyi Umukundwa JosueUmukundwa Josue yasabye abantu kuzaza kubashyigikira mu gitaramo bateguye cyo kwishimira imyaka 5 bamaze batangiye 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131166/josue-yashyize-umucyo-ku-kwinjira-mu-gutegura-ibitaramo-nka-kigali-protocal-anasaba-abantu-131166.html

  • Musanze: Cya Gitera cyategaga abagore cyikabakorakora gishaka kubasambanya bacyishe cyitimaze irari bahita bagitaba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cya Gitera cyategaga abagore cyikabakorakora gishaka kubasambanya bacyishe cyitimaze irari bahita bagitaba

    Igitera cyari cyimaze iminsi cyibangamiye umutekano w'abaturage, yiciwe mu Karere ka Gakenke.

    Iki Gitera bikekwa ko cyaba cyaratorotse Pariki ya Gishwati, cyagaragaye mu Mirenge ya Rusasa na Mataba mu Karere ka Gakenke, nyuma y'iminsi yari ishize kigaragaye mu Mirenge ya Muhoza, Kinigi na Musanze.

    Abatuye mu Karere ka Gakenke, bafashe umwanzuro wo kucyicira mu Mudugudu cyari kimazemo iminsi wa Muhororo, Akagari ka Gikombe, ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023.

    Ni amakuru yemejwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mataba, Dunia Saa'd.

    Ibyo bimaze kuba banahise bagitaba muri ako gace. Dunia ashima abaturage kuba barabaye maso, bakicungira umutekano.

    Source : https://yegob.rw/musanze-cya-gitera-cyategaga-abagore-cyikabakorakora-gishaka-kubasambanya-bacyishe-cyitimaze-irari-bahita-bagitaba/

  • Akatabuze mu rutoki ni amakoma! Abeddy na Pitchou bananije Rayon Sports bituma ibasimbuza izindi nkorokoro – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi babiri b'abarundi bakiniraga Kiyovu Sports, Bigirimana Abeddy na Nshimirimana Ismael 'Pitchou' bifuzwaga na Rayon Sports bayiciye umurengera bituma ibatera umugongo ijya gushakira i Bugande.

    Iyi kipe ya Rayon Sports yahise yegerw u Murundi mugenzi wabo Haruna Majaliwa n'Umugande Shafiq Kagimu Kagimu, aba bombi bakina hagati mu kibuga basa nk'abasatira izamu.

    U Murundi mugenzi wabo Haruna Majaliwa
    Umugande Shafiq Kagimu Kagimu

     

    Source : https://yegob.rw/akatabuze-mu-rutiki-ni-amakoma-abeddy-na-pitchou-bananije-rayon-sports-bituma-ibasimbuza-izindi-nkorokoro-amafoto/

  • Bakubise baruzura! Mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Pasiteri Theogene Niyonshuti abantu bari benshi cyane buzuye urusengero rwa ADEPR (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Pasiteri Theogene Niyonshuti abantu bari benshi cyane buzuye urusengero rwa ADEPR.

    Ku Itorero ADEPR Nyarugenge hateraniye abakirisitu benshi baje mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Pasiteri Theogene Niyonshuti 'Inzahuke' witabye Imana azize impanuka y'imodoka.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/bakubise-baruzura-mu-gitaramo-cyo-kwizihiza-ubuzima-bwa-pasiteri-theogene-niyonshuti-abantu-bari-benshi-cyane-buzuye-urusengero-rwa-adepr-amafoto/

  • Butera Knowless yanyunzwe n’ubutumwa bumufata mu mugongo yahawe na Miss Mutesi Jolly – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Butera Knowless ukomeje kunezezwa n'umubano mwiza afitanye na Miss Mutesi Jolly yasangije abamukurikira ubutumwa bumufata mu mugongo yohererejwe n'uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016.

    Ni ubutumwa Miss Mutesi Jolly yoherereje uyu muhanzikazi ubwo yari amaze gushyingura mu cyubahiro imibiri y'abantu 20 bo mu muryango we nyuma y'imyaka 29 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu butumwa bwandikishije ikaramu Miss Mutesi Jolly yoherereje uyu muhanzikazi basanzwe ari n'inshuti cyane, yamusabye gukomera kuko atari wenyine amwizeza kuzakomeza kumuba hafi.

    Bugira buti 'Uraho Mwamikazi, mbohorereje ubu butumwa bw'urukundo n'impuhwe buguhumuriza nyuma yo kubona abawe wakundaga bagashyingurwa mu cyubahiro.'

    'Ndagira ngo nkubwire ko utari wenyine turagukunda kandi turakwifuriza gukomeza gukomera nk'uko bisanzwe.'

    'Nakifuje kuba narimpari nkaguherekeza, ndagukumbuye cyane.'

    Source : https://yegob.rw/butera-knowless-yanyunzwe-nubutumwa-bumufata-mu-muhongo-yahawe-na-miss-mutesi-jolly/

  • Imushaka nk’umusimbura wa Onana: Rayon Sports iri mu biganiro na rutahizamu Jonathan Ifunga izasimbuza Leander Essombe Onana  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n'umukinnyi w'uminye-Congo kugira ngo aze asimbure umunya-Cameroun, Leandre Willy Essomba Onana wamaze kugurwa n'ikipe ya Simba Sc yo muri Tanzania.

    Uyu musore ukina hagati afasha ba rutahizamu, yitwa Jonathan Ifunga Ifasso akaba asoje amasezerano mu Ikipe ya Difaâ Hassani El Jadidi yo muri Maroc.

    Source : https://yegob.rw/imushaka-nkumusimbura-wa-onana-rayon-sports-iri-mu-biganiro-na-rutahizamu-jonathan-ifunga-izasimbuza-leander-essombe-onana/

  • Hemenyekanye ikipe izakina na Rayon Sports kuri Rayon Day( umunsi wa Rayon Sports) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura neza umwaka utaha w'imikino, Hamenyekanye ikipe bizacakirana kuri Rayon Day umunsi Rayon Sports itegura wo kwereka abafana abakinnyi baguzwe.

    Hagati ya tariki 3 na 5 z'ukwezi kwa Nyakwanga 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports izatangira imyitozo yitegura sezo ya 2023/2024. Kugeza ubu, ubuyobozi bukomeje gukora ibishoboka byose ngo burebe uko ikipe izaba ikomeye kurusha uko yari imeze muri iyi sezo ishize.

    Iyi kipe ya Rayon Sports ntabwo iratangira gutangaza abakinnyi yamaze gusinyisha ndetse iri no mu rugamba rwo gushaka Umutoza mushya nyuma yaho Haringingo Francis wabatozaga umwaka ushize akomeje kwanga kongera amasezerano.

    Nyuma y'ibi byose birimo gukorwa, YEGOB twaje gutohoza neza ngo tumenye ikipe ubuyobozi bwa Rayon Sports burimo kuvugisha bizahura kuri uyu munsi, tumenya ko ikipe ya Younga Africans yo mu gihugu cya Tanzania ari yo iri guhabwa amahirwe menshi.

    Ikipe ya Rayon Sports itajya yiburira, uyu munsi mukuru wayo biteganyijwe ko uzategurwa na Choplife isanzwe ikorana n'umuhanzi Nandy ukomeye cyane mu gihugu cya Tanzania ndetse unakorana byahafi na Mr Eazi, ari nabyo birimo guha amahirwe menshi yo guhura kw'aya makipe yombi afite abafana benshi mu bihugu abarizwamo kuko n'umunsi wa Younga Africans (Younga Day) utegurwa n'iyi kompanyi.

     

    Source : https://yegob.rw/hemenyekanye-ikipe-izakina-na-rayon-sports-kuri-rayon-day-umunsi-wa-rayon-sports/

  • Menya byinshi ku bami bimye ingoma bakiri bat… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe bamwe bagiye bahita bafata inshingano ako kanya, abandi bafashwaga n'abami cyangwa abamikazi bababanjirije. Abami benshi bambitswe ikamba bakivuka abandi bakiri ingimbi.

    Hano, ugiye kuhamenyera abami barazwe ingoma na ba se bakiri bato cyane ku isi, hamwe n'urubuga discoverwalks.com:

    1.     Umwami Henry wa VI w’u Bwongereza- yambitswe ikamba ku mezi 8 n'iminsi 26


    Umwami Henry VI yategetse Ubwongereza inshuro ebyiri kuva mu 1422 kugeza mu 1461 ndetse no kuva mu 1470 kugeza mu 1471. Yambitswe ikamba ry’Ubwami afite amezi icyenda nyuma y’urupfu rwa se.

    Igihe yuzuzaga imyaka 15, yahise yemererwa kwitegekera we ubwe. Amaze gukura yabaye umuhungu mubi. Ariko uko yagendaga akura, Umwami Henry wa VI yagiye arushaho kwita ku by'idini cyane. Uyu mwami kandi yari ashishikajwe no kwiga. Yagiye muri Eton College mu 1440—1941, King’s College, Cambridge, mu 1441.

    2.     Umwami Alfonso XIII wa Espagne – Yambitswe ikamba umunsi avuka


    Alfonso XIII yavukiye mu ngoro ya cyami ya Madrid i Madrid ku ya 17 Gicurasi 1886. Se yari Alfonso XII wo muri Esipanye, wapfuye mu Gushyingo 1885.

    Amaze kuvuka, Alfonso yabaye Umwami wa Espagne. Bavuga ko amaze kuvuka, yajyanywe yambaye ubusa kwa minisitiri w'intebe wa Espagne Práxedes Mateo Sagasta ku cyuma cy'ifeza.

    Nyuma y’iminsi itanu, Alfonso yajyanywe mu rukiko rukomeye. Yabatijwe n’amazi yakuwe mu ruzi rwa Yorodani muri Palesitine.

    Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Figaro cyasobanuye ko uyu mwami ukiri muto mu 1889 ko ari 'umwami unezerewe kandi ukunzwe cyane mu bategetsi bose b’isi'. Yatangiye ubutware mu buryo bwuzuye afite imyaka16. Mbere y'icyo gihe, nyina Maria Christina wo muri Otirishiya niwe wamuyoboreraga.

    Ikintu gishimishije ku mwami Alfonso XIII nuko yari azwi kandi nka El Africano cyangwa umunyafurika. Ubuyobozi bwe bwaranzwe n'ibibazo. Yavuzweho kugira ubujiji ndetse atera igihugu cye gutsindwa ubwo yivangaga mu ntambara yo muri 1921.

    N’ubwo bimeze bityo ariko, yakomeje kuba umwami wenyine wari watorewe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1917. Ibi yabigezeho kubera uruhare yagize mu biro by'intambara by'i Burayi mu gihe cy'Intambara ya Mbere y’Isi Yose.

    3.     Murad IV, Ubwami bwa Ottoman – Yambitswe ikamba afite imyaka 5


    Murad IV yategetse ubwami bwa Ottoman ategeka imyaka 37. Yavukiye i Constantinople ku ya 27 Nyakanga 1612. Izina rye bwite ni Murad Oglu Ahmed I.

    Uyu mwami wa Ottoman yategetse mu gihe cyo kugabanuka k'ubwami bwa Turukiya bumaze imyaka 630. Se, Ahmed I, yapfuye mu 1618 igihe Murad yari afite imyaka itanu gusa. Kubera ko yari akiri muto cyane ku buryo atayobora, Mustafa I, nyirarume, ni we wahise aba umwami.

    Murad yatangiye kuyobora yujuje imyaka 11. Nyina, Kösem Sultan, niwe wamutegekaga kugeza mu 1632 igihe yigaruriraga ubwami.

    Mu myaka yamaze ari umwami, ubwami bwaragabanutse. Yaciye itabi n’inzoga, afunga amaduka y'ikawa na divayi, kandi ategeka ko umuntu wese uzarenga ku mategeko mashya yicwa. Abasirikare n’abasivili bagera ku 60.000 barishwe ku itegeko rye. Yapfuye mu 1940 azize cirrhose y’umwijima (kwangirika k'umwijimma).

    4.     Umwami Tutankhamen wa Egiputa – Yambitswe ikamba afite imyaka 9


    Yari farawo wa 11 w’ingoma ya 18 ya Egiputa ya kera. Umwami wari uzwi ku izina rya Tuts, yimye ingoma afite imyaka icyenda, ategeka ubwami bwo mu burasirazuba bwo hagati imyaka icumi. Bivugwa ko ingoma ye yari ngufi cyane ariko ari imwe mu zabashije kugera ku nsinzi. Yatesheje agaciro ibyangiritse byinshi ku butegetsi bwa se.

    Mu mwaka wa mbere, Tutankhamun yagaruye umuco wo gusenga imana nyinshi. Byongeye kandi, yagaruye umurwa mukuru w’ingoma, wari warimuwe na se, awukura i Tebes awerekeza i Amarna.

    Umwami Tutankhamen yapfuye afite imyaka 19 nyuma yo kujya ku rugamba. Ntabwo bizwi niba yarishwe cyangwa niba byaratewe n'imvune yagize igihe yari ku rugamba.

    5.     Umwami Oyo w’Ubwami bwa Toro, muri Uganda – Yambitswe ikamba afite imyaka 3


    Undi mwami muto ni Oyo wo mu Bwami bwa Toro muri Uganda. Kugeza ubu niwe mwami wenyine uganje kurutonde.

    Oyo yavutse ku ya 16 Mata 1992, yima ingoma mu 1995 afite imyaka itatu. Yagiye mu mahanga kwigira impamyabumenyi ihanitse mu micungire y'ubucuruzi muri 2013 asubira mu rugo.

    Afite imyaka 22, yagenzuye amafaranga y'imisoro yagenewe guverinoma ya Uganda mu mishinga y'ubutabazi itezimbere ubuzima n'uburezi by'abayoboke be.

    Nyakwigendera Coloneli Muammar Kadhafi, umuyobozi wa Libiya, yari umurinzi w’Ingoma ya Toro, afitanye isano rya bugufi n’umuryango wa cyami.

    6.     Sobhuza II wa Swaziland – Yambitswe ikamba afite amezi 4


    Sobhuza II yabaye Umwami wa Swaziland imyaka irenga 80. Bavuga ko ariwe mwami wamaze igihe kirekire ku ngoma mu mateka.

    Uyu mwami yavutse mu 1899 aba umwami afite amezi 4. Yasimbuye se, Umwami Ngwane V. Kuva akiri muto cyane, nyirakuru, Labotsibeni Mdluli, niwe wamuyoboreraga kugeza mu 1921. Abongereza bamaze guhindura Eswatini ibirindiro byabo, yagizwe umuyobozi mukuru. Yapfuye mu 1982 asimburwa na Mswati III.

    7.     Umwami Puyi w’u Bushinwa – Yambitswe ikamba afite imyaka 2


    Umwami wa nyuma wUbushinwa mbere ya Yat-sen Revolution ni Henry Pu Yi wambitswe ikamba afite imyaka ibiri gusa. Ibi byabaye nyuma y'uko nyirarume, Umwami Kuang-Hsu apfuye mu 1908.

    Icyakora, yeguye ku ya 12 Gashyantare 1912, riba iherezo ry'imyaka 267 yo kuyoborwa n’ingoma ya Manchu n’imyaka 2000 y’ubutegetsi bwa cyami.

    Mu 1924, Pu Yi yahunze ingoro ye mu gihe cy’imvururu zabaye mu Bushinwa maze ajya gutura muri Tientsin yari iyobowe n’Ubuyapani.

    Abayapani babifashe nk'amahirwe yabo, bamukoresha mu kwigarurira Manchuria mu 1931, ndetse bamushyigikira nk’umwami wa Pu Yi wa Manchukuo. Yagumanye uyu mwanya kugeza mu 1945 igihe yafatwaga n’ingabo z’U Burusiya.

    Nk’imfungwa, yamaze imyaka itanu yita ku busitani bw’imboga kugeza mu 1959. Yoherejwe mu Bushinwa kugira ngo ahabwe igihano. Henry Pu Yi yapfuye azize kanseri y’impyiko afite imyaka 61.

    8.     Baldwin IV wa Yeruzalemu – Yambitswe ikamba afite imyaka 13


    Baldwin yambitswe ikamba afite imyaka 13. Nubwo yarwaye ibibembe kuva mu bwana, afatwa nk’umwe mu bategetsi bakomeye ba Yeruzalemu. Umwami Baldwin wa IV yakijije Yeruzalemu kwigarurirwa afite imyaka 16 gusa, maze arategeka kugeza apfuye. Nk'umwami, yarinze ubwami bwe bwa gikirisitu kuneshwa na Saladin, Sultan wa Misiri na Siriya.

    Uburwayi bwa Baldwin IV bwarushijeho kwiyongera uko imyaka yagiye ihita. Yapfuye mu 1185 afite imyaka 23.

    9.     Umwami w’abami Elagabalus, w'Ingoma y’Abaroma – Yambitswe ikamba afite imyaka 15


    Umwami w’ubwami bw’Abaroma Elagabalus bivugwa ko ashobora kuba yarafashe ubutegetsi afite imyaka 15 y’amavuko, ariko ingoma ye y’imyaka ine yaranzwe n'akajagari.

    Yavukiye muri Siriya yigarurira Roma mu 218 nyuma ya Yesu. Ibi byabaye nyuma y'uko nyina na nyirakuru bateje imyigaragambyo bavuga ko ari umwana utaremerwaga n'umwami w’abami wari uherutse kwicwa, Caracalla.

    Kubera imiterere ye, umutegetsi wari ukiri muto yataye umwanya mu guteza impaka. Byongeye kandi, yatunguye abayoboke be kubera ubusambanyi bwe, no kugirana umubano udasanzwe n'umushoferi we.

    10.                        Fulin, Umwami wa Shunzhi – Yambitswe ikamba afite imyaka 5


    Umwami wa gatatu w’ingoma ya Qing y’Ubushinwa yari Fulin w’imyaka 5 y’amavuko wagiye ku butegetsi mu 1643 nyuma y’urupfu rwa se. 

    Kubera ko yari akiri muto, nyirarume Dorgon yabaye umutware we mu Bushinwa mu myaka myinshi yakurikiyeho. Se wabo amaze gupfa mu 1650, Fulin yigaruriye ubwami ku myaka 12 gusa.

    Kubera ko Fulin yari afite imbaraga zo kwigarurira ubutegetsi arwanya abanzi be mu bya politiki, yagiranye umubano mwiza n’inkone zikomeye. Bashyize ingufu mu kurwanya ruswa no gushimangira ubwami ku butegetsi bwa Qing.

    Uyu munsi Umwami Shunzhi aribukwa nk’umuyobozi wari ufite ibitekerezo bidasanzwe. Yakoresheje igihe cye kinini yiga siyanse na astronomie. Byongeye kandi, yihanganiye amadini atandukanye.

    Shunzhi yapfuye azize ibicurane mu 1661 afite imyaka 22. Umuhungu we, Umwami wa Kangxi, yimye ingoma imyaka irenga 60.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131151/menya-byinshi-ku-bami-bimye-ingoma-bakiri-bato-cyane-mu-mateka-yisi-131151.html