Author: webrwanda

  • Yavukiye mu rugo rw’umuganga n’umunyamibare!… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ruhererekane rw'ibiganiro bya Televiziyo Mützig Live Bold TV, bitegurwa n’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Mützig mu rwego rwo gutinyura buri wese no guharanira kugeza ku nzozi ze, kuko nta gihe cyiza nk’ubu.

    Muri iki kiganiro, Hope Azeda yavuze ko yatangije Ubumuntu Arts Festival biturutse ku kuba yari amaze igihe atekereza ku mibereho ya muntu, yibaza ukuntu umuntu ashobora kubyuka aseka, umunsi ukira yarakaye.

    Mu ntekerezo ze hazagamo cyane ikiremwamuntu, yewe rimwe na rimwe akibaza ukuntu umuntu agira urwango kugeza ubwo yishe mugenzi we.

    Uyu mugore yavuze ko iri serukiramuco rya Ubumuntu ari nk’urubuga rwo kongera kwitekerezaho nk’abantu. Ati “Buri wese afite aho atangirira. Indege nayo itangira hasi mbere y’uko ijya mu birere. Uko byaba bito kose, wowe bikore.”

    Yasobanuye ko ubuhanzi ari ubuzima. Kandi muri Nigeria no muri Brazil bamaze kugaragaza ko bashaka kujya bakora iserukiramuco nk'iri mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw'ubuhanzi mu kongera kubanisha neza abantu, guharanira amahoro arambye n'ibindi.

    Umwana w'iyo mu cyaro wisanze akunda ubuhanzi bwimazeyo kandi yaravukiye mu rugo rw'umuganga

    Hope Azeda yavuze ko yakuriye mu gace ka Rukoni mu Burengerazuba bwa Uganda, kandi ko yari umwana ukunda gukina imikino inyuranye. Yibuka ko Nyina yari umubyaza, kandi yagiye agira uruhare rukomeye mu kubyaza abagore banyuranye.

    Hope avuga ko yitaga amazina aba bana babaga bavutse, kandi yifashishije ibirere yahanze imyambaro aba bana bambaraga.Kuri we, avuga ko aha ariho habaye intangiriro yo gutangira guhanga ibintu bishya mu buzima bwe byubakiye ku buhanzi.

    Icyo gihe ntiyari azi icyo azavamo. Ariko buri gihe yakurikiraga umutima we akajyanisha n’ibyo yiyumvamo.

    Yavuze ko buri gihe Nyina yababwiraga ko ‘intego yacu ya mbere yo kubaho ku Isi ni ukubiba amahoro n’urukundo’.

    Akomeza ati “Rero, buri gihe nakundaga icyo kintu, nkakunda gukina njyanisha n’ibyo bintu.'Icyo gihe yari afite imyaka irindwi y’amavuko.

    Hope avuga ko kuri iyo myaka yakundaga gufasha abantu kandi  nyina yagiye abigisha kuvura n’ubwo we atigeze ahitamo kwiga gutera ishinge.

    Avuga ko yari afite ubumenyi bw’ibanze, ku buryo iyo umuntu yabaga arwaye nka Malaria, yashoboraga kumubwira imiti yo kunywa. Ati “Twakuze turi muri uwo murongo wo kwita ku bantu.”

    Yavuze ko yakuriye mu gace karimo insengero ku buryo rimwe na rimwe yajyaga kwifatanya na korali akaririmba cyangwa se akiga imikino inyuranye yatumye imushyigikira kugeza n’uyu munsi.

    Hope avuga ko no mu bibi yahoranye icyizere cy’ubuzima ari nayo mpamvu atekereza inkomoko y'amazina imiryango y'abo yahisemo kubita.

    Kuri we, avuga ko iri zina yahawe n’ibindi bikorwa yagiye akora, byagiye bica inzira y’ubuzima agezemo muri iki gihe.

    Uyu mugore avuga ko yamaze hafi imyaka itandatu yiga ibijyanye no kubyina, kugeza ubwo anafashe icyemezo cyo kwiga umuziki no kubyina muri Kaminuza (Music Dance and Drum).


    Se yari umunyamibare! Yatunguwe no kumva umwana we agiye kwiga umuziki

    Muri iki kiganiro, Hope yavuze ko ubwo yabwiraga Se ko agiye kwiga ibijyanye n’umuziki yamubajije ibibazo binyuranye’ birimo inyungu iva mu muziki.

    Se yari asanzwe ari umwarimu w’Imibare n’aho Nyina akaba umuganga, ku buryo batiyumvisha uburyo umwana w’abo agiye kwiga umuziki!

    Byageze n’aho Se amugira inama yo kwiga amategeko ariko amanota asohotse agaragaza ko Hope akwiye kwiga ibijyanye n’umuziki.

     

    Uyu mugore avuga ko yavukiye mu muryango w’abana 11. Yavutse ari umwana wa 10 kandi abandi bose bari barahisemo kwiga imibare ndetse na siyansi.  

    Hope ati “Rero kugirango ubumvishe ngo ugiye kubyina, ugiye kuririmba, ugiye gukora ikinamico ntabwo babyumvaga.”

    Yavuze ko yari afite Musaza we wakundaga imibare cyane, ku buryo yakundaga kumubaza impamvu we atahisemo kwiga imibare.

    Kwandika igitabo, intambwe yo kwinjira muri Orinfor-Imvano y'ibikorwa bishamikiye ku buhanzi yatanze.

    Hope avuga ko asoza amasomo  ya Kaminuza yanditse igitabo ku mateka y’u Rwanda, kuko yari amaze igihe mu cyaro areba uburyo yakwifashisha umuziki mu gukemura ibibazo binyuranye byugarije sosiyete.

    Yavuze ko yakunze kubaza Se impamvu badasubira mu Rwanda, azakumuganirira ku mpamvu yagejeje ku guhungira muri Uganda.

    Hope avuga ko muri ibyo biganiro yumvisemo ko hakenewe kongera kubana hagati y’Abanyarwanda. Icyo gihe, byahise biba imvano yo kwandika umukino yise 'Amashyiga ya Sehutsitwa!

    Ni umukino avuga ko yanditse ashingiye ku mashyiga atatu yabonaga ko yahuza Abanyarwanda.

    Ubwo bakinaga uyu mukino muri Uganda, mu bari bitabiriye icyo gikorwa harimo Umuyobozi wa Orinfor yaje guhinduka Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA).

    Uyu mugabo yakunze uburyo uyu mukino uteguye n'ubutumwa burimo. Ubwo igikorwa cyari gisoze yegereye Hope amubaza niba ari umunyarwanda,undi arabimwimerera, amusaba ko uyu mukino yawukinira mu Rwanda kandi amwizeza kuzamufasha.

    Hope avuga ko icyo gihe ari bwo yahise afata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda. Yavuze ko uwo mukino wari wabonye amanota meza cyane bituma muri we yiyumvamo ko yawugaragaza mu Rwanda.

    Yavuze ko ababyeyi bari bagarutse mu Rwanda mu 1995, ariko we aguma muri Uganda kubera amasomo yigaga.

    Avuga ko igihe cyageze akumva neza impamvu yo kugaruka mu Rwanda, afata impapuro yari yashyizemo umukino we hanyuma aragaruka.

    Hope avuga ko ageze ku Kimironko aho musaza we yari atuye, yabanje kumubaza niba ibyo agiye kwinjiramo abyumva neza kugeza ubwo amubwiye ko yamaze kwanzura kujya kureba umuyobozi wa Orinfor kuko yamwemereye kuzamufasha.

    Yavuze ko hari abantu batumvaga ibyo yashakaga kwinjiramo, ariko kandi umutima we wahamanyaga neza n’ibyo yashakaga kwinjiramo.

    Hope yavuze ko yazindutse mu gitondo ahagana saa mbili ajya kuri Radio Rwanda, abwira abari bashinzwe kwakira abantu ko agiye kureba Shabani.

    Uyu mukino wari mu rurimi rw’icyongereza, Shabani amwemerera kumuhuza n’abantu bamufashije guhindura uyu mukino mu rurimi rw’ikinyarwanda.

    Avuga ko kuva icyo gihe yahise atangira gukora kuri Radio Rwanda mu bijyanye no gutegura ikinamico. Hope avuga ko uyu mukino yari yanditse udasanzwe kuko wari ukubiyemo byinshi bigamije kongera kubanisha Abanyarwanda.

    Yavuze ko bamushakiye abakinnyi bo gutoza uyu mukino, kandi ko imyitozo y’abo yaberaga ahari Orinfor mu Mujyi rwagati [Ahahoze Ecole Belge].

    Avuga ko uyu mukino wari ukenewe n'abantu benshi, kuko yanatangiye gushaka abaterankunga atangirira kuri Bralirwa binyuze muri ‘Primus Gahuza miryango’.

    Umukino wa mbere wabereye kuri Saint Paul kandi kwinjira byari 2500 Frw. Hope avuga ko icyo gihe ari bwo Se yatangiye guterwa ishema nawe.

    Yavuze ko mu gihe cy’amezi atatu yahise asezera kuri Orinfor, ajya gukorera mu ikigo cyari gishinzwe ubumwe n’ubwiyunge cyari gishyizweho na Leta.

    Hope avuga ko icyo gihe yari yaratangiye Mashirika ,kandi ko u Rwanda rwamubereye ishuri. Ati “Ni ishuri kuri njye.”

    Avuga ko ubwo u Rwanda rwiteguraga Kwibuka  ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta yamwegereye ikamusaba gutegura uwo mukino.


    Hope Azeda avuga ko gushikama ku nzozi ze ari byo byagejeje ku gutangiza Mashirika ndetse n’iserukiramuco ‘Ubumuntu’ 

    Hope avuga ko buri gihe haba hari amahirwe, ahubwo umuntu akwiye gukomeza kugerageza uko byaba bimeze kose 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE HOPE AZEDA YAGIRANYE NA NKUSI ARTHUR

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131154/yavukiye-mu-rugo-rwumuganga-numunyamibare-intambwe-ya-hope-azeda-yagejeje-ku-iserukiramuco-131154.html

  • Inzoga yitwa Dundubwonko ikomeje guteza amakimbirane mu Karere ka Gisagara kubera ukuntu iba yadunze ubwonko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inzoga yitwa Dundubwonko ikomeje guteza amakimbirane mu Karere ka Gisagara kubera ukuntu iba yadunze ubwonko.

    Inzoga zirimo iyiswe DUNDA UBWONKO n'umumanurajipo bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara bavuga ko arizo zikururura urugomo n'amakimbirane mu miryango.

    Abaganiriye na BTN TV batunga agatoki izo nzoga kuko ngo ahanini ziba zitanujuje ubuziranenge.

     

    Source : https://yegob.rw/inzoga-yitwa-dundubwonko-ikomeje-guteza-amakimbirane-mu-karere-ka-gisagara-kubera-ukuntu-iba-yadunze-ubwonko/

  • Gasabo, Bumbogo: Umwana w’imyaka 14 yasanzwe mu mugozi yiyahuye none abaturanyi n’umuryango bari mu kiriyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'imyaka 14 yasanzwe mu mugozi yiyahuye none abaturanyi n'umuryango bari mu kiriyo.

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu murenge wa Bumbogo ho mu karere Gasabo mu mujyi wa Kigali.

    Uyu mwana w'imyaka 14 yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yishwe cyangwa yiyahuye.

    Kuri ubu iperereza ryatangiye ngo harebwe icyateye urwo rupfu rw'uwo mwana wari ukiri muto.

    Source : https://yegob.rw/gasabo-bumbogo-umwana-wimyaka-14-yasanzwe-mu-mugozi-yiyahuye-none-abaturanyi-numuryango-bari-mu-kiriyo/

  • Joachim Ojera yumvishe amafaranga Abedi na Pitchou bari guca Rayon Sports ni uko maze na we ahita yuriza ibiciro ku rwego Aba-Rayon batatekerezaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Joachim Ojera yumvishe amafaranga Abedi na Pitchou bari guca Rayon Sports ni uko maze na we ahita yuriza ibiciro ku rwego Aba-Rayon batatekerezaga.

    Ojera usanzwe ari intizanyo ya URA mu ikipe ya Rayon Sports, ari kuyica Miliyoni 40 kugira ngo yongere kuyikinira.

    Rayon Sports irashaka kumuha miliyoni 30 agasinya imyaka ibiri gusa uyu we yabonye ntakintu yakuramo kuko aramutse ayemeye yahita atangamo miliyoni 17 kuri URA kuko akiyifitiye amasezerano.

    Uyu yongeje aya mafaranga nyuma yo kumva ko Abarundi Abedi na Pitchou batse Rayon Sports miliyoni 40 kugira ngo bayisinyire.

    Kuri ubu ibiganiro birakomeje hagati ya Rayon Sports na Joachim Ojera aho Murera ishaka kumuha andi mahirwe.

    Murera irashaka kwivuganira na URA yo muri Uganda ubundi igaha Joachim Miliyoni 20 ku myaka ibiri.

    Source : https://yegob.rw/joachim-ojera-yumvishe-amafaranga-abedi-na-pitchou-bari-guca-rayon-sports-ni-uko-maze-na-we-ahita-yuriza-ibiciro-ku-rwego-aba-rayon-batatekerezaga/

  • Amafoto- Munyantwali Alphonse mu ihererekanyabubasha na Matiku Marcel wayoboroga FERWAFA basuye ibikorwaremezo byayo #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho atorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Munyantwari Alphonse yashyikirijwe ibimwemerera kuyobora iri shyirahamwe ryayoborwaga na Marcel Matiku by'agateganyo.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Kamena 2023 nibwo ku kicaro cy'ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda,FERWAFA habereye ihererekanyabubasha.

    Ni ihererekanyabubasha ryabaye hagati y'umuyobozi mushya Munyantwali na Habyarimana Marcel Matiku wayoboraga FERWAFA mu gihe cy'inzibacyuho.

    Nyuma y'uyu muhango wabaye, Perezida Munyantwali n'abo nabafatanyije kuyobora iyi nzu ihurijemo abanyamuryango ba FERWAFA basuye ibikorwa bitandukanye byayo.

    Ibikorwaremezo byasuwe harimo inzu igiye kuvugururwa ikazafasha mu iterambere n'amahugurwa, izwi nka ISONGA, ibiro by'Abakozi ndetse na Hotel nshya yubatswe iri hafi gutahwa ku mugaragaro.

    Munyantwali Alphonse n'abo nafatanyije kuyobora FERWAFA, batorewe kuyiyoborw mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere kuko bagiye gusoza manda ya Nizeyimana Oliver Mugabo wasezeye kuri izo nshingano.

    The post Amafoto- Munyantwali Alphonse mu ihererekanyabubasha na Matiku Marcel wayoboroga FERWAFA basuye ibikorwaremezo byayo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-munyantwali-alphonse-mu-ihererekanyabubasha-na-matiku-marcel-wayoboroga-ferwafa-basuye-ibikorwaremezo-byayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-munyantwali-alphonse-mu-ihererekanyabubasha-na-matiku-marcel-wayoboroga-ferwafa-basuye-ibikorwaremezo-byayo

  • Kiyovu Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinn… – #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yisanze itemerewe gusinyisha abakinnyi nyuma y’uko  iminsi 45 irenze itabashije kwishyura rutahizamu ukomoka muri Sudan Sharaf Eldin Shaiboub.

    Tariki 10 Kamena 2022, ni bwo Sharaf Eldin Shaiboub na Mano John basinyiye ikipe ya Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka ibiri, aho iyi kipe yiteguraga umwaka w’imikino 2022/23. Icyo gihe, Shampiyona yari itararangira aho yari igeze ku munsi wa 28.

    Nubwo aba bakinnyi basinye, nyuma y’amezi abiri gusa, umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal, yaje kwemeza ko abakinnyi baherutse gusinyisha batandukanye kubera kutubahiriza ibisabwa. Yagize ati 'Haje kubamo kutumvikana neza badusaba gusesa amasezerano, turabibemerera, tubemerera ko twasesa amasezerano mu gihe cyose badatanze ibyo byangombwa ariko bagasubiza ibyo twabatanzeho.”

    Sharaf Shaiboub ntabwo yigeze akinira Kiyovu umukino n’umwe, ariko aracyayihagama

    Nyuma y’ibi byose aba bakinnyi ku ikubitiro, Sharaf Eldin Shaiboub yahise atanga ikirego muri FIFA avuga ko ikipe ya Kiyovu Sports itubahirije amasezerano bari baragiranye, ndetse bagatandukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko, byatumye tariki 12 Gicurasi FIFA yoherereza impapuro Sosiyete bita Sports and Justice ariyo yari yakurikiranye ikirego, iyimenyesha ko Kiyovu Sports yatsinzwe urubanza bari bayirezemo.

    Nyuma y’uko  Kiyovu Sports imenyesherejwe ko yatsinzwe, ntacyo yabikozeho, ndetse iminsi 45 yari yahawe  ikaba yararenze, bivuzeko ubu nta mukinnyi wa Kiyovu Sports wemerewe kwinjira muri sisiteme y’igura n’igurisha. Ubusanzwe Kiyovu Sports igomba guha Sharaf Eldin Shaiboub miliyoni 50 z’amanyarwanda nyuma yo kubimenyeshwa.

    Aha niho imyanzuro y’itsindwa rya Kiyovu Sports yatangiriye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131138/kiyovu-sports-ntabwo-yemerewe-kwandikisha-abakinnyi-bashya-izira-umunyasudani-131138.html

  • Basangiye inkware ubwo Maurix Baru yamurikaga… – #rwanda #RwOT

    Muri iki gitaramo, Maurix yaririmbye acurangirwa ibicurangisho by'abahanga nka Violin ndetse na Cello, ubundi bitamenyerewe mu Rwanda.

    Kwitabira iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, byasabaga kuba warahawe ubutumire.

    Maurix yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gutanga ubutumire ku bitabiriye iki gitaramo, bitewe nuko bari bafite umubare w'abantu batagomba kurenza.

    Ati 'Twakoresheje gutumira kubera ko twari dufite umubare ntarengwa w'abagombaga kwitabira igitaramo bitewe nuko aho cyateganyirijwe kubera bakira abantu bake kandi kubera hari abashyitsi bakuru n'abaterankunga hari hakenewe gutanga 'invitation' hato hatabaho umuvundo.'

    Yakoze iki gitaramo mu ijwi ryiza n'imicurangire ya gihanga, indirimbo zose zanditse ku manota ya muzika, abantu baranezerwa bigera n'aho bahaguruka basanga Maurix ku rubyiniro barabyina.

    Ni igitaramo kitabiriwe n'abarimo Umuyobozi w’ishami rishinzwe kubungabunga za Pariki muri RDB, Ngoga Telesphore, Umuyobozi muri Komisiyo y'Igihugu ya Unesco n'abandi.

    Barishimye cyane umwihariko n'ubuhanga byumvikana muri muzika Afro-Opera ya Maurix ndetse bamushishikariza gukora ibitaramo byinshi bigera ku banyarwanda benshi no mumahanga.

    Bimwe mu bihe by'ingenzi byaranze iki gitaramo, harimo kuba abatumirwa barakirijwe inyama y'inkware-Benshi bwari ubwa mbere bayiriye.

    Ikindi ni uko ubwo Maurix yajyaga kuririmba indirimbo ye yise 'Igitenge' yitegura gushyira hanze, abatumirwa bahawe 'noeud' ikoze mu gitenge bambara mu ijosi.

    Nezha Axelle w'imyaka 10 aririmba mu gitaramo cya Maurix Baru

    Umubyinnyi Celine abyina Afro-Opera


    Maurix Baru n'abacuranzi be ku rubyiniro mu ndirimbo 'Isi irabakeneye' mu njyana ya Afro-Opera


    Kajuga Jérôme wari umusangiza w'amagambo muri iki gitaramo. Asanzwe ashinzwe Umuco muri Komisiyo y'Igihugu ya UNESCO


    Abitabiriye banyuzwe n'ubuhanga bwa Maurix Baru, bamwe batangira gufata amafoto n'amashusho by'urwibutso


    Ngoga akurikiye uburyohe bwa Afro-Opera mu ncurango ya gihanga yanditse mu manota


    Umunyamideli wamenyekanye cyane mu Rwanda, Rupari Cynthia yateye inkunga Maurix Baru mu gukora iki gitaramo


    Telesphore wari Umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo yahawe impano y'igitenge


    Iki gitaramo cyanatumiwemo abakundana 'Couples' mu rwego rwo kubumvisha iyi njyana igizwe n'ibicurangisho by'abahanga 

    Abitabiriye buri wese yahawe 'noeud' y'igitenge mbere y'uko Maurix abasogongeza indirimbo ye nshya yise 'Igitenge' 

    Muri iki gitaramo, Maurix yanatanze umusogongero w'indirimbo 'Dieu t'a béni le Rwanda'- Benshi basaba ko ayisumbiramo


    Abitabiriye iki gitaramo basangiye inyama z'inkware [Abenshi bayizi nk'inkoko y'ishyamba]


    Aka couples y'abakundana akunda iyi njyana yitabiriye igitaramo 

    Ngoga Telesphore wari umutumirwa Mukuru muri iki gitaramo, yashimye uburyohe n'ubuhanga by'injyana Afro-Opera ndetse asaba Maurix gukora ibitaramo nk'ibi byinshi


    Abitabiriye barishimye batangira no gufotora Maurix Baru


    Basanze Maurix ku rubyiniro barabyina karahava


    Byari bishyushye mu gitaramo cya Maurix Baru acuranga Afro-Opera


    Intore Karinganire muri Afro-Opera na Maurix Baru

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DONNE-MOI TA MAIN’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131140/basangiye-inkware-ubwo-maurix-baru-yamurikaga-bwa-mbere-injyana-ya-afro-opera-amafoto-131140.html

  • Ndasabwa iki ngo nzatahane Inka, Moto na Tele… – #rwanda #RwOT

    Ibi biterane by’umuvugabutumwa w’umunyamerika Ev. Dana Morey bizabera mu Ntara y’Iburasirazuba mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka. Si ubwa mbere uyu mukozi w’Imana agiye gukorera giterane i Nyagatare, ariko ni ubwa mbere azaba agikoreye mu Karere ka Bugesera.

    “Uko mbizi muri Minisiteri yacu ni ku nshuro ya mbere tugiye gukorera igiterane i Bugesera. Impamvu ni inzara abaturage ba Bugesera bafitiye ijambo ry’Imana kandi n’icyicaro gikuru cya Minisiteri yacu kiri i Bugesera.” A Light to the Nations bavuga ku giterane cya Bugesera.

    Igiterane cya mbere kizabera i Rukomo muri Nyagatare tariki 7-9 Nyakanga 2023 kuva saa munani z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Igiterane cya kabiri kizabera mu Karere ka Bugesera kuwa 14-16 Nyakanga 2023. Ni ivugabutumwa ry’ibiterane by’ibitangaza n’Umusaruro.

    Ibiterane bya Dana Morey byitabirwa n’abantu uruvunganzoka

    Ibi biterane byombi bizaririmbamo abahanzi b’ibyamamare mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba ari bo Theo Bosebabireba wo mu Rwanda na Rose Muhando wo muri Tanzania. Aba bahanzi bombi banaherutse guhurira mu giterane cy’amateka i Burundi, cyateguwe na A Light To The Nations.

    By’umwihariko mu Karere ka Bugesera hazabera Seminari y’Abamama izaba tariki 13 Nyakanga 2023 ibere kuri Itorero RPC Bugesera. Kuwa 14-16 Nyakanga 2023, kuva saa mbiri kugeza saa sita z’amanywa hazaba Seminari y’Abizera kuri RPC Church iyoborwa na Pastor Dr Ian Tumusime.

    Abazitabira ibi biterane bazahembuka mu buryo bw'Umwuka ariko kandi bamwe muri bo bazanagira amahirwe yo gutahana mu rugo ibikoresho bitandukanye by'agaciro kenshi birimo moto, telefone, igare, televiziyo n'ibindi binyuranye. Hazatangwa kandi impano zirimo inka n’ihene.

    Birasaba iki kugira ngo umuntu azagire amahirwe yo gutahana impano zirimo Inka, Moto n’ibindi?

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131145/ndasabwa-iki-ngo-nzatahane-inka-moto-na-televiziyo-mu-biterane-bya-dana-morey-i-rukomo-na–131145.html

  • Rwamagana: Abagore n’abakobwa bahangayikishijwe n’insoresore zijya kubasambanyiriza ku ngufu mu gashyamba gaturiye umuhanda (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagore n'abakobwa bahangayikishijwe n'insoresore zijya kubasambanyiriza ku ngufu mu gashyamba gaturiye umuhanda.

    Abaturage biganjemo abagore n'abakobwa, bo mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana, bavuga ko hari ishyamba bafatirwamo ku ngufu.

    Bavuga ko batewe impungenge n'umutekano muke uri mu ishyamba rya Mutabo, kuko ngo harimo insoresore zibasambanya ku ngufu.

    Abaganiriye n'itangazamakuru bavuga ko hari abasore babategera mu iryo shyamba ni uko maze bakabasambanya ku gahato.

    Source : https://yegob.rw/rwamagana-abagore-nabakobwa-bahangayikishijwe-ninsoresore-zijya-kubasambanyiriza-ku-ngufu-mu-gashyamba-gaturiye-umuhanda-amafoto/

  • Igihano cya burundu gushora kugabanywa kigashyirwa ku myaka 15 mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwahamwe n'icyaha gihanishwa igifungo cya burundu ashobora kujya agabanyirizwa iki gihano kugeza ku gifungo cy'imyaka 15, hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha.

    Ni impinduka ziri mu mushinga w'itegeko rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, Guverinoma y'u Rwanda yagejeje ku nteko ishinga amategeko, Umutwe w'Abadepite kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023.

    Uyu umushinga w'itegeko uteganya ko igihe umucamanza abona ko hari impamvu nyoroshyacyaha, ashobora kugabanya ibihano ku buryo butandukanye.

    Igifungo cya burundu gishobora kugabanywa, ariko ntikijye munsi y'igifungo cy'imyaka 15, igifungo kimara igihe cyizwi kiva ku mezi 6 kuzamura gishobora kugabanywa, ariko ntikijye munsi ya kimwe cya kabiri (1/2) cy'igihano gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe, igihano cy'igifungo kiri munsi y'amezi 6 gishobora gusubikwa, igihano cy'ihazabu gishobora kugabanywa kugeza kuri kimwe cya kane (1/4) cy'igihano cy'ihazabu gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe, naho igihano cy'imirimo y'inyungu rusange gishobora gusubikwa.

    Source : https://yegob.rw/igihano-cya-burundu-gushora-kugabanywa-kigashyirwa-ku-myaka-15-mu-mategeko-ahana-ibyaha-mu-rwanda/