Author: webrwanda

  • Uyu niwe bifuzaga: Manchester United yaguze umunyezamu w’inzozi zayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu niwe bifuzaga: Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy'u Bwongereza yaguze umunyezamu w'inzozi zayo.

    Manchester United iherutse gutandukana n'umunyezamu wari uyimazemo imyaka myinshi cyane ari we David De gea utaruzwiho gukinisha amaguru gusa ubu yamaze kwibikaho umunya Cameroun Andre Onana wakiniraga ikipe ya Inter Milan yo mu gihugu cy'u Butaliyani.

    Andre Onana uzwiho ubuhanga buhanitse mu bijyanye no gukinisha amaguru yatanzweho akayabo ka miliyoni 55€ binatuma aba umuzamu wa 4 uhenze mu mateka ya ruhago.

    Ifoto:

    Source : https://yegob.rw/uyu-niwe-bifuzaga-manchester-united-yaguze-umunyezamu-winzozi-zayo/

  • Abagore bari abakera! Kigali, umugore yakubise umugabo amukura amenyo ubu ntazongera kurya igisheke – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagore bari abakera! Kigali, umugore yakubise umugabo amukura amenyo amusiga ari mapengu

    Mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali, Akagari ka Mwendo, umugore yakubise umugabo amukura amenyo abiri y'imbere.

    Umugore witwa Ufitenyina Odira w'imyaka 26, yakuye amenyo Umugabo we witwa Nshimiyimana J Claude ufite imyaka 31. Uyu mugabo n'uyu mugore bari basanzwe barasezeranye ariko batakibana kubera amakimbirane.

    Biravugwa ko uyu mugabo ariwe wagiye kwanduranya ku mugore aho yari atuye, birangira barwanye amukura amenyo. Ubu uyu mugore yashyikirijwe sitasiyo ya RIB, naho umugabo yajyanwe kwa muganga. Umugore arashinjwa gukubita no gukomeretsa.

    Source : https://yegob.rw/abagore-bari-abakera-kigali-umugore-yakubise-umugabo-amukura-amenyo-ubu-ntazongera-kurya-igisheke/

  • Umukinnyi wabiciye bigacika muri Rayon Sports agiye kugurwa miliyari 1 Frw – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka mu Burundi, Bimenyimana Bonfils Kaleb wamenyekanye akina muri Rayon Sports ashobora kugurwa agera kuri Miliyari 1 y'Amanyarwanda n'ikipe ya Wydad Casablanca yo muri Morocco.

    Bimenyimana Bonfils Caleb wakiniye Rayon Sports hagati ya 2017-2019 nyuma akayivamo, agiye kuva mu ikipe yarimo ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y'Epfo yerekeza muri Wydad Casablanca usanzwe ikina Shampiyona y'Ikiciro cya Mbere muri Morocco.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 25 y'amavuko , amakuru atangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye byo muri Afurika y'Epfo n'iwabo mu Burundi , aravufa ko ibiganiro Wydada na Kaizer bagiranye bemeranyije ko ashobora kugurwa amafaranga angana na miliyoni imwe y'amadorali, angana na miliyari 1 Frw.

    Bonfils Caleb ukinira ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y'Epfo

    Bonfils Caleb yageze muri Kaizer Chiefs mu mwaka wa 2021, umwaka w'imikino ushize akina imikino 26 abasha gutsinda ibitego 12.

    Bimenyimana Bonfils Caleb wakiniye Rayon Sports, akaba umukinnyi ukomeye

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wabiciye-bigacika-muri-rayon-sports-agiye-kugurwa-miliyari-1-frw/

  • Bahesheje ishema igihugu cya babyaye: Ikipe y’igihugu yagaritse igihugu cy’ubukombe ihita yegukana igihembo gishimishije (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahesheje ishema igihugu cya babyaye: Ikipe y'igihugu y'u Rwanda muri Basketball yagaritse igihugu cy'ubukombe maze ihita yegukana igihembo gishimishije.

    Mu mikino ya 'FIBA Afro Can 2023' yaberaga muri Angola ikipe y'igihugu y'u Rwanda muri Basketball yegukanye umwanya wa gatatu ihita yegukana umudari wa Bronze nyuma yo kugarika Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yibitseho iki gikombe ku manota 82-73.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/bahesheje-ishema-igihugu-cya-babyaye-ikipe-yigihugu-yagaritse-igihugu-cyubukombe-ihita-yegukana-igihembo-gishimishije-amafoto/

  • Manchester United yageneye ubutumwa Maguire nyuma yo kwamburwa ubuyobozi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yageneye ubutumwa Harry Maguire wari Kapiteni wayo mu myaka itatu n'igice itambutse.

    Ku Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga nibwo umwongereza Harry Maguire usanzwe ukina nka myugariro yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashyiraho amagambo avuga ko yambuwe inshingano yari amaranye imyaka itatu n'igice zo kuba Kapiteni wa Manchester United.

    Manchester United nyuma y'uko Maguire atangaje ayo magambo yagiye kumbuga nkoranyambaga zayo, ishyiraho ubutumwa bushimira Maguire mu gihe yari umuyobozi ndetse n'uruhare yagize.

    Manchester United yagize iti ' Buri umwe wese muri Manchester United arashimira Harry Maguire uruhare yagize ubwo yari Kapiteni mu myaka itatu n'igice ishize'.
    ' Umutoza azatangaza Kapiteni mushya mu gihe gito, nyuma yo kuganira n'abakinnyi.'

    Source : https://yegob.rw/manchester-united-yageneye-ubutumwa-maguire-nyuma-yo-kwamburwa-ubuyobozi/

  • Rayon Sports yatangaje umutoza mushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports isanzwe ikina shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yatangaje umutoza mushya ushinzwe kongerere ingufu abakinnyi.
    Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko Umunya-Afurika y'Epfo LEBITSA AYABONGA ariwe mutoza ushinzwe kongerere ingufu abakinnyi ( fitness coach).

    Umunya-Afurika y'Epfo LEBITSA AYABONGA niwe mutoza ushinzwe kongerere ingufu abakinnyi

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yatangaje-umutoza-mushya/

  • Abahoze bagize itsinda Urban Boyz baciye amarenga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuva kuri 'Tubanenge', 'Icyicaro', 'Sindi indyarya' n'izindi zabamenyekanishije bakoreye i Ruhande [Butare] ahahoze ari igicumbi cy'umuziki, kugeza kuri 'Nta Kibazo' yo mu 2018 bahuriyemo na Riderman na Bruce Melodie ari nayo indirimbo yabo iheruka guca ibintu; Urban Boyz izahora yibukwa nk'itsinda y'ubukombe.

    Umuhanzi Humble Jizzo yaciye amarenga yo kongera kunga Urban Boys iri tsinda ryakanyujijeho.

    Abakunzi b'umuziki Nyarwanda by'umwihariko abakundana itsinda rya Urban Boys ryari rigizwe na Nizzo Muhamed , Humble Jizzo na Safi Madiba batangiye kumwenyura nyuma yo kubona ibisa no guca amarenga yo gukorana indirimbo cyangwa se gusubizaho itsinda n'ubwo byo bidahabwa amahirwe menshi.

    Mu butumwa bwaherekeje ifoto ari ku rubyiniro ateruye umwana we, yagize ati 'Urubanza mfitanye na Microphone rugomba gusubukurwa abatangabuhamya aribo Safi Madiba na Nizzo Kaboss nabo bagomba kuzaba bahari'.

    Iyi mvugo yatumye benshi batekereza ko bashobora gukorana indirimbo.

    Mu gihe bakiri mu rujijo, Safi Madiba yaje atanga igitekerezo ati 'Untera ishema muntu wanjye'.

    Humble Jizzo yongeyeho ko uru rubanza nirugenda neza azamusura mu gihugu cya Canada aho Safi Madiba asigaye aba.

    Umuziki wa Urban Boys, wanyuraga amatwi ya benshi, uko bambaraga byatumaga benshi babita abanyamujyi, gukora amashusho yashimishaga benshi n'ibindi bitandukanye byatumaga baryoshya uruganda rw'imyidagaduro.

    Aba bahanzi batangiriye itsinda mu Mujyi wa Butare ari batanu ariko batatu [Humble Jizzo, Safi na Nizzo Kaboss] baba ari bo baza gushikama bakomezanya urugendo mu muziki mu gihe uwitwa Scott na Rino G bari bamaze gutandukana n'iri tsinda.

    Nyuma yo gukomeza izina ryabo mu Mujyi wa Huye, Urban Boys baguriye ibikorwa byabo i Kigali noneho barushaho kwigarurira imitima y'abakunzi ba muzika.

    Urban Boyz yakanyujijeho biratinda mu gusimburana mu gutereta inkumi zihagazeho i Kigali n'ibwotamasimbi, ikaryoshya imyidagaduro yo mu Rwanda kuko itasibaga ku mpapuro z'imbere mu bitangazamakuru binyuranye.

    Source : https://yegob.rw/abahoze-bagize-itsinda-urban-boyz-baciye-amarenga/

  • Rurangiranwa akaba na myugariro ngenderwaho yambuwe igitambaro cyo kuba kapiteni mu Bwongereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rurangiranwa, Myugariro Ngenderwaho wa 3 Lions, uhenze mu mateka ya Ruhago, yemeje kuri Twitter ye ko yambuwe igitambaro cyo kuyobora ikipe ya 3 muri Shampiyona iheruka muri PL y'Abongereza.

    Kizigenza Harry Maguire yemeje ko atazongera kuba Kapiteni wa Manchester United nyuma yibiganiro yagiranye na Ten Hag utoza ikipe.

    Source : https://yegob.rw/rurangiranwa-akaba-na-myugariro-ngenderwaho-yambuwe-igitambaro-cyo-kuba-kapiteni-mu-bwongereza/

  • Nyamuneka irinde izi ndwara kuko ntizipfa kugaragaza ibimenyetso zitaragushegesha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indwara nyinshi zikunze kugaragaza ibimenyetso mu mazo yazo ku buryo byoroha kuzivura, gusa hari indwara zimwe na zimwe zishobora kukwibasira ntizibe zagaragaza ikimenyetso na kimwe, uretse mu gihe zigeze kure.

    Dore zimwe mu ndwara zikunze kwibasira abantu benshi, ariko ntizigaragaze ibimenyetso zikigufata,

    1. Hypertension [Umuvuduko ukabije w'amaraso]

    Kimwe cya kabiri cy'abantu bibasirwa n'umuvuduko ukabije w'amaraso, babimenya ari uko bagiye kwisuzumisha kwa muganga, ntibipfa koroha ko umenya ko wibasiwe n'iyi ndwara. Bimwe mu bimenyetso biyigaragaza nko kuribwa umutwe, cyangwa kumva utamerewe neza mu mubiri benshi barabyirengagiza bakabyitiranya n'utundi turwara tworoheje cyangwa kutamererwa neza muri rusange.

    Uburyo bwiza ushobora kumenya ko urwaye hypertension ni ukwipimisha umuvuduko w'amaraso byibuze buri mezi 6.

    2.Diyabete

    Niba ufite ibiro bitajyanye n'uburebure bwawe, ukaba kandi ukunze kwirirwa wicaye , ni ngombwa kwisuzumisha indwara ya diyabete buri mwaka.

    Isukari nyinshi mu maraso akenshi ntikunze kwerekana ibimenyetso iyo ikiza, ibimenyetso nko kumva uhorana inyota, guhorana inzara, gutakaza ibiro n'ibindi bibazo ku ruhu ntibikunze kugaragara iyo iyi ndwara ikigufata.

    3.Kanseri y'ibihaha

    Imwe muri kanseri zihitana benshi ku Isi, kanseri y'ibihaha akenshi ntiyerekana ikimenyetso na kimwe mu maza yayo.

    Ikindi kandi, ni uko ibimenyetso bigaragara hashize igihe kinini cyane, kanseri yaramaze kwangiza ibihaha cyane. Akenshi ikunze kugaragaza ibimenyetso iyo itangiye gukwirakwira no mu bindi bice by'umubiri.

    4.Indwara yo kubura umwuka mu gihe usinziriye

    Abantu bakunze kugira ibibazo mu buhumekero, nko guhumekera mu kanwa cyangwa kugona cyane bari mu bibasirwa cyane n'iyi ndwara yo kubura umwuka usinziriye. Kubera ko akenshi uba utabizi (kuko uba usinziriye), biragoye kuba wabona ikimenyetso na kimwe.

    90% by'abibasirwa n'iyi ndwara ntibapfa kwivuza, cyangwa se n'abaganga ntibamenye uko babavura neza, bityo uko igenda ikura ikaba yarushaho kukumerera nabi.

    5.Indwara yibasira amaso yitwa 'Glaucoma'

    Glaucoma ni indwara yibasira amaso ikaba yatera ubuhumyi, iyi ndwara igaragazwa no kuzana amazi menshi mu maso imbere bitera imitsi y'amaso kugenda yangirika buhoro buhoro, kugeza bigeze ku buhumyi.

    Umurwayi wayo ashobora kugaragaza rimwe na rimwe kutareba neza no kureba ibikezikezi by'igihe gito, hanyuma bikagenda, bikaba byatuma ukeka ko utarwaye.

    Muri rusange, indwara zimwe na zimwe kandi zikomeye hari igihe mu maza yazo zitagaragaza ibimenyetso.

    Niyo mpamvu ukangurirwa byibuze rimwe mu mwaka kwisuzumisha uburyo ubuzima bwawe bumeze, ndetse ukaba wanagura tumwe mu tumashini twagufasha gupima ubuzima bwawe nk'udupima umuvuduko w'amaraso cyangwa isukari mu maraso tuboneka muri farumasi hirya no hino.

     

    Source : https://yegob.rw/nyamuneka-irinde-izi-ndwara-kuko-ntizipfa-kugaragaza-ibimenyetso-zitaragushegesha/