Author: webrwanda

  • Yemeje abasaziye mugakino: Bwiza yaciye agahigo katarakorwa n’undi muhanzikazi Nyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yemeje abasaziye mugakino: Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamamaye nka Bwiza yaciye agahigo katarakorwa n'undi muhanzikazi Nyarwanda.

    Umuhanzikazi Bwiza yaciye agahigo ko kuzuza miliyoni y'abamwumvishe ku rubuga rwa Audiomac akaba yahise aba umunyarwandakazi wa mbere ubashije kubikora dore ko yabitanze abarimo Marina Deborah, Alyn Sano na Butera Knowless n'abandi batandukanye bamaze igihe muri uyu mwuga.

    Source : https://yegob.rw/yemeje-abasaziye-mugakino-bwiza-yaciye-agahigo-katarakorwa-nundi-muhanzikazi-nyarwanda/

  • Umu pastor wisabiye urupfu kubera urukundo akunda umugore we akomeje kuvugisha benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umu pastor wisabiye urupfu kubera urukundo akunda umugore we akomeje kuvugisha benshi.

    Umu pastor witwa Enoch Adeboye, ukorera ubutumwa bwe mu gihugu cya Nigeria akaba ari naho akomoka, ndetse akaba akuriye itorero rya Redeemed, yatangaje abantu bitewe n'uburyo yagaragaje mo urukundo akunda umugore we.

    Uyu mu pastor abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, ubwo yari ari kwifuriza umugore we isabukuru y'imyaka 75, yagize ati ' uretse agakiza nahawe na batisimu nahawe, undi mugisha nahawe ni umugore wange, rero isengesho ryange ni ukuzapfira rimwe n'umugore wange kuko sinakwibona yansize'.

    Uko ni ko uyu mu pastor yisabiye urupfu mu rwego rwo kugaragaza urukundo rw'ukuri akunda umugore we.

    Abantu babonye ubu butumwa, bamwe babishimye abandi barabintenga bavuga ko kwaba ari ukwikunda kuko baba bateye abana babo agahinda gakabije.

     

    Source : https://yegob.rw/umu-pastor-wisabiye-urupfu-kubera-urukundo-akunda-umugore-we-akomeje-kuvugisha-benshi/

  • Miss Umutesi Lea yatomoye umugabo we karahava – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Umutesi Lea yatomoye umugabo we karahava

    Abinyujije kuri story ya Instagram ye, miss Umutesi Lea uri mu bageze kuri finali y'irushanwa rya Miss Rwanda 2021, yatomoye umugabo we amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

    Ku ifoto ya mbere yagize ati ' isabukuru nziza mugabo wange w'ibogari, nizereko Imana iraguha umugisha ndetse  na buri kimwe wifuza (buri kimwe wasengeye), ndagukunda cyaneeee'.

    Arongera  ati ' tunywemo ku bw'umwaka wiyongereye ku myaka yawe, kandi nkushimiye ko uhora ahabaye buri uko nkukeneye, uri umugabo w'igitangaza'. (Peter Nasasira)

    Source : https://yegob.rw/miss-umutesi-lea-yatomoye-umugabo-we-karahava/

  • Methodiste Libre Kicukiro yasezeranyije imiry… – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango yavuguruye amasezrano yabo no kwiyemeza kubana imbere y’ Imana igizwe n’abakristo b’ Itorero rya Methodiste Libre rya Kicukiro. 

    Bamaze kuvuga indahiro ishimangira  isezerano ryabo imbere y’ Imana indahiro yabo yakiriwe n’ umushumba Rev. Ndagijimana Jean Baptiste akaba ariwe ayobora Paroisse ya Kicukiro.

    Hakurikiyego igikorwa  cyo gusinyira mu gutabo cyitorero cya  Methodiste Libre – Kicukiro 

    Abashingirwanywe bose uko ari 11 bavuga ko bahuguwe babwirwa ibyiza byo kubana byamewe n’amategeko ya Repubulika y’ u Rwannda ndetse  nuko Bibiliya ibitegeka . Sibyo gusa kuko bigishijwe kendi umumaro wo gukorera Imana barasezenye imbere y’ Imana .  Izi mpamvu zose ngo akaba arizo zabateye kwemera bagategurira hamwe ibirori byabo. Itoreo naryo ribahitiramo kubasezeranyiriza umunsi umwe . 

    Bamaze gusezerana no gusinya Itorero ryabahaye impano igizwe na Bibiliya ndetse n’igitabo cy’ indirimbo 

    Ku rwego rw’ Itorore ibirori byo kubakira bikaba biza kubera ku rusengero noneho nyuma y’iyi mihango muri muryango ukaza gukomereza ibirori mu rugo 

    Umuyobozi w’itorero abasezeranya yagize ati” Uwiteka abarebe neza kandi abahe kubana  amahoro. Ababyeyi beza bubaka umubare nyarwanda bazarerere igihugu. “ 

    Ibi birori kandi byitabiriwe n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro.  Mu ijambo rye yagarutse ku bufatanye n’itorero Methodiste Libre ndetse abashimira kuba barahuguye iyi miryango anabasezeranya ko ubutaha mu gikorwa nkicyo azazana ibendera ku rusengero hakanabera umuhango wo kubasezeranya icyarimwe mu mategeko ndetse n’imbere y’Imana . 

    Asoza ijambo rye yaboneyeho gushishikariza abakristo ba Methodiste Libre kwitabira gahunda yo kwishura ubwishingane mu kwivuza Mutuelle de Santé .

    Ndetse Itorero naryo rimwereka ko iyo gahunda bayitabiriye ahubwo rinamushikiriza sheki y’amafaranga yakusanijwe n’itorero ngo ryishurire abantu  mutuelle de santé .

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131943/methodiste-libre-kicukiro-yasezeranyije-imiryango-11-yari-isanzwe-ibana-amafoto-131943.html

  • Don Jazzy yahishuye icyamubujije gusinyisha D… – #rwanda #RwOT

    Michael Collins Ajereh wamamaye ku izina rya Don Jazzy umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki nyafurika, akaba ndetse anafite inzu ifasha abahanzi ya 'Marvin Record Label', yagarutse ku mpamvu zamubujije gusinyisha abarimo Davido na Wizkid.

    Uyu mugabo yavuze ko nubwo yabishakaga cyane atagize amahirwe yo gusinyisha Davido kuko uyu muhanzi yamamaye nta nzu n’imwe imufashije bityo ngo byari kugora Don Jazzy kumusinyisha.

    Don Jazzy yavuze ko kuba Davido yaramenyekanye nta nzu ibimufashijemo byatumye abura uko amusinyisha

    Yagize ati: 'Byari bigoranye kuko Davido ntacyo nari kumwereka namufasha kuko yari yaramaze kwigeza kuri byinshi ari wenyine kandi igihe nashinganga Label yanjye, Davido we yari yaramaze kuba umusitari ku buryo bitari koroha ko musinyisha'.

    Don Jazzy yakomeje anagaruka kuri Wizkid agira ati: 'Sinari kumusinyisha nawe kuko yari yari amaze gusinyishwa muri Label ya Bank W ya Empire Mates Entertainment. Nawe namwifuje bitinze bitakunda ko mubona'.

    Wizkid wari warasinyanye n'indi Label, byabujije Don Jazzy amahirwe yo kumusinyisha

    Don Jazzy uvuga ko atagize amahirwe yo gusinyisha ibi byamamare byombi, yasoje agira ati: 'Nterwa ishema nabo naho bamaze kugeza Afro Beat. Ntekereza ko kuba ntarasinyishije nta kibazo kirimo kuko nifuzaga ko batera imbere kandi babigezeho. Nubwo atarinjye wabafashije ariko ndabyishimira'.

    Magingo aya Don Jazzy ufite Marvin Record Label niwe uri gufasha abahanzi bahagaze neza muri iyi minsi barimo Ayra Starr na Rema umaze kuba umusitari mpuzamahanga kubera indirimbo ye 'Calm Down'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131951/don-jazzy-yahishuye-icyamubujije-gusinyisha-davido-na-wizkid-131951.html

  • Bidasubirwaho ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’undi mukinnyi w’umunyamahanga ukora itandukaniro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bidasubirwaho ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n'undi mukinnyi w'umunyamahanga ukora itandukaniro.

    Jonathan IFUNGA IFASSO yamaze kumvikana na Rayon Sports.

    Jonathan yaraye asesekaye i kigali 22h30′ agera kuri Hotel agomba Gucumbikirwaho 23h20.

    Arabanza akore Medical test azabone gusinya!

    Biteganyijwe ko araza gusinya amasezerano y'imyaka ibiri muri Rayon Sports.

    Source : https://yegob.rw/bidasubirwaho-ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-kumvikana-nundi-mukinnyi-wumunyamahanga-ukora-itandukaniro/

  • Uko umu Pastor wo mu Karere ka Gicumbi yacuriwe umugambi karundura wo kumugerekaho icyaha gikomeye cyo gusambanya umuntu ku Gahato, ababikoze hamenyekanye icyo bari bagamije – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uko umu Pastor wo mu Karere ka Gicumbi yacuriwe umugambi karundura wo kumugerekaho icyaha gikomeye cyo gusambanya umuntu ku Gahato, ababikoze hamenyekanye icyo bari bagamije

    Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi babiri barimo umugore n'umugabo bo mu karere ka Gicumbi bakekwaho ibyaha birimo kurega undi umubeshyera aho babeshyeye Pasiteri ko yasambanyije ku gahato umwe mu bakirisitu be bagamije kumurya amafaranga.

    Mutuyimana alias Mutimukeye Vestine w'imyaka 24 na Hasingizwemungu Jean Bosco w'imyaka 36 batawe muri yombi kuwa 13 Nyakanga 2023, bakurikiranyweho ibyaha byo gukangisha gusebanya no kurega undi umubeshyera.

    Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko uwitwa Hasingizwemungu Jean Bosco ari we wazanye igitekerezo cyo kubeshyera Pasiteri Sempundu Jean Claude w'imyaka 43 ko yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato Mutuyimana Vestine nawe ubu uvunze.

    Yagize ati 'Iperereza ry'ibanze ryerekanye ko uyu Mutuyimana uzwi ku izina rya Mutimukeye Vestine, avuga ko uwo mugambi wo gusebya Pasiteri, yawugejejweho na Hasingizwemungu Jean Bosco ngo bagamije kumurya amafaranga. Ngo bari bumvikanye ko bazamuca miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda yakwanga bakabishyira mu itangazamakuru, kandi ngo bari bafite umunyamakuru baziranye, uzabibafashamo.'

    Yakomeje avuga ko abafashwe ubu bafungiye Kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba mu gihe iperereza rigikomeje.

    Ifoto yo kuri Enternet.

    IVOMO: IGIHE.com

    Source : https://yegob.rw/uko-umu-pastor-wo-mu-karere-ka-gicumbi-yacuriwe-umugambi-karundura-wo-kumugerekaho-icyaha-gikomeye-cyo-gusambanya-umuntu-ku-gahato-ababikoze-hamenyekanye-icyo-bari-bagamije/

  • Yabwirije! Meya Mutabazi yifashishije Bibiliy… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023, atangiza ku mugaragaro uruhererekane rw'ibiterane by'ivugabutumwa ryagutse 'Miracle Gospel Harvest' biri kubera muri aka Karere kuva kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023.

    Ni ibiterane by'Umuvugabutumwa Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ategura anyujije mu muryango 'A Light to the Nations' (aLn).

    Byabereye muri aka Karere nyuma yo gutangirira mu Karere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw'u Rwanda kuw 07-9 Nyakanga 2023.

    Ibi biterane biherekejwe n'Ijambo ry'Imana, ndetse na tombola z'ibihembo birimo moto, televiziyo, amagare n'ibindi binyuranye. 

    Biririmbamo abahanzi b'amazina akomeye nka Rose Muhando wo muri Tanzania na Theo Bosebabireba wamamaye mu ndirimbo zomoye imitima ya benshi, kuva mu myaka irenga 15 ari mu muziki.

    Ubwo yatangizaga iki giterane, Meya Mutabazi yashimye Perezida Paul Kagame ku bwa sitade y’Akarere ka Bugesera yatumye babasha kwakira igiterane nk’iki. Ati “Kwari ukugira ngo umunsi (nk'uyu) Dana Morey (ubwo) azaza, azabone aho duhurira.”

    Muri iki giterane, Meya Mutabazi yashimye umuryango wa ‘A Light to the Nations’ ku bwo gutegura iki giterane kubera ‘umurimo ukomeye bakorera mu karere kacu’. Ndetse, anashima abafatanyabikorwa b’uyu muryango. Ati “Imana ibahe umugisha.”

    Yashimye kandi abatuye Umujyi wa Nyamata ku bwo kwitabira iki giterane. Ati “Hari byinshi mwari gukora, ariko mwavuze ‘reka tujye gushaka Imana’.”

    Mutabazi yifashishije imirongo itatu ya Bibiliya, yasabye abanya-Bugesera ibintu bitatu: Yavuze ko buri wese afite umuryango abarizwamo, abasaba kwirinda amakimbirane.

    Ati 'Tubyirinde! Abenshi hano twakiriye ijambo kandi twakiriye agakiza, twakijijwe kandi ijambo ry'Imana rivuga ko uwakiriye Yesu Kristo aba yahindutse icyaremwe gishya.'

    Akomeza ati 'Aho duturuka mu miryango yacu, tuberere imbuto, twirinde amakimbirane.'

    Mu gusobanura neza iyi ngingo, yifashishije amagambo aboneka mu Imigani 18: 19 hagira hati 'Umuntu ubabajwe n'uwo bava inda imwe, Kumugorora biraruhije biruta guhindura umurwa ukomeye, Kandi intonganya zabo zimeze nk'ibyuma byugariye ibihome.'

    Uyu muyobozi yakomeje asaba abatuye aka Karere gukura amaboko mu mifuka bagakora. Yisunze Bibiliya yasomye amagambo aboneka muri Zaburi 128:2 hagira hati 'Kuko uzatungwa n'imirimo y'amaboko yawe, Uzajya wishima, uzahirwa.'

    Yavuze ko nta muturage ukwiriye gushishikazwa no guhindura icyiciro cy'ubudehe kugira ngo Leta imuhe ubufasha, ahubwo akwiriye kwiteza imbere.

    Yabwiye abanya-Bugesera ko 'Imana iratwifuriza kugira amahoro mu ngo n'umutekano.' Yifashishije amagambo aboneka muri Zaburi 122:7, ati 'Amahoro abe imbere y'inkike zawe, Kugubwa neza kube mu nyumba zawe.'

    Meya Mutabazi yumvikanisha ko kwirinda ubujura, gutangira amakuru ku gihe, kwirinda abagizi ba nabi, kubaruza abantu baraye mu Mudugudu 'Biriya byose ni kugira ngo tuzagire amahoro mu nkike zacu.'

    Meya Mutabazi yasabye abatuye akarere ka Bugesera kwirinda amakimbirane

    Mutabazi yatangije ku mugaragaro ibiterane bigamije ivugabutumwa biri kubera muri aka karere ayoboye

    Abarenga ibihumbi 30 bitabiriye umunsi wa mbere w’igiterane

    Meya Mutabazi yashimye umuvugabutumwa Dana Morey, kubera ibiterane ari gukorera mu Bugesera

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki giterane ku munsi wa mbere

    Umwanditsi: Patience Muhoza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131935/yabwirije-meya-mutabazi-yifashishije-bibiliya-yasabye-ibintu-bitatu-abanya-bugesera-amafot-131935.html