Author: webrwanda

  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umusirikare mu mutwe wa FDLR, witwa Mbale Hafashimana, yagaragaje amabanga akomeye yerekeye CRAP Unit, ishami ryihariye rya FDLR ryashyiriweho gukora ibikorwa by'iterabwoba mu Rwanda no gufasha ingabo za Kongo (FARDC) mu ntambara zo mu burasirazuba bwa RDC.

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Hafashimana yavuze ko CRAP Unit ari umutwe w'abasirikare batoranyijwe mu barangije amahugurwa rusange ya FDLR, hanyuma bagakora andi masomo yihariye yitwa commando course. Ababitsindaga ni bo bemererwaga kuba mu CRAP, umutwe ugizwe n'abarwanyi basaga 600.
    Nk'uko uyu wahoze ari umusirikare wa FDLR abivuga, CRAP Unit yakoreraga hafi ya Mubambiro, ahari ibirindiro by'ingabo za FARDC na SADC, ngo 'zirinde Goma', ariko mu by'ukuri intego nyayo yari iyo gukora ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu Rwanda.
    Uyu mutwe wayoborwaga na Col. Ruhinda, wishwe mu buryo bw'amayobera nyuma y'intonganya mu bayobozi ba FDLR. Hafashimana avuga ko 'yatezwe grenade mu gitanda cye ikamukomeretsa bikomeye, nyuma akitaba Imana ari kwa muganga i Goma.' Ibi byateje amacakubiri hagati y'amashami ya FDLR, arimo CRAP na FOCA.

    Hafashimana yemeza ko CRAP Unit yakoranaga bya hafi n'ingabo za FARDC, ndetse ikagira abahuzabikorwa (liaison officers) i Kinshasa. Umwe muri bo ni Lt. Fidèle Niyonzima, ukomoka i Rugari, ushinzwe kwakira inkunga n'intwaro zituruka mu bayobozi ba FARDC ndetse no mu bantu bo muri diaspora ya FDLR.
    Lt. Fidèle ngo yakoraga no mu mutwe wa CMC Nyatura, akaba yarahawe imodoka ya Land Cruiser ifite ibara ry'umweru na Cirimwami, wari Guverineri w'intara ya Kivu y'amajyaruguru. Uyu Niyonzima kandi ni umwe mu bakorana bya hafi na Omega Pacifique, ushinzwe ibikorwa bya gisirikari ndetse agashingwa n'itumanaho n'imari hagati ya FARDC na FDLR.

    N'ubwo FDLR, FARDC, na Wazalendo bose bagombaga guhabwa 50.000 FC buri kwezi, Hafashimana avuga ko amafaranga yagombaga guhabwa abarwanyi ba FDLR yajyaga yibwa n'abakomanda ba FARDC. Ibi bigaragaza uburyo FDLR ikomeje kuba igikoresho cya Kinshasa mu nyungu za politiki no mu ntambara irimo kurwanya M23, aho ifashwa mu bikoresho, amikoro n'amakuru y'iperereza.

    Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, FARDC yasabye FDLR-CRAP koherereza abasore bafite ubumenyi mu by'ikoranabuhanga bajya kwiga gukoresha drones i Kinshasa. Hafashimana yemeza ko abarwanyi 16 batoranyijwe bakoherezwa muri iyo myitozo, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo gukoresha izo ntwaro zifashishwa cyane n'ingabo za Kongo mu ntambara ziri kubera muri Kivu.

    Ku cyicaro cya FARDC kiri i Walikale, umuhuza wabo ni Rémy, ushinzwe guhuza ibikorwa bya FARDC na CRAP Unit.

    Nyuma y'urupfu rwa Col. Ruhinda, ubuyobozi bwa CRAP Unit bwahawe Col. Guillaume Gasimba, aho Hafashimana yakomeje kumukorera nk'umurinzi we wihariye mbere yo guhungira ku ruhande rwa M23, ubwo intambara yakazwaga muri Masisi no muri Walikale.

    Ibyatangajwe na Mbale Hafashimana bigaragaza ishusho isobanutse y'ubufatanye hagati ya FDLR na FARDC, by'umwihariko mu bikorwa bya CRAP Unit, n'uburyo Kinshasa ikomeje gukoresha izi ngabo z'abajenosideri mu nyungu zayo za gisirikare n'iz'ubutasi.

    Source : https://rushyashya.net/fdlr-yohereje-abarwanyi-bayo-i-kinshasa-kujya-kwiga-ikoreshwa-rya-drone-bisabwe-na-leta-ya-congo/

  • Umuhungu wa Wizkid yinjiye mu muziki #rwanda #RwOT

    Umwana w’imyaka 14 y’amavuko w’umuhanzi Wizkid akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko atangaje ko nawe yamaze kwinjira mu muziki ndetse agahita asohora E.P ye ya mbere.

    Uyu mwana witwa Boluwatife Ayodeji Balogun uzwi nka Champz akomeje kwiganza mu binyamakuru byandika imyidagaduro muri Nigeria nyuma y’uko guhishura ko yinjiye mu ruganda rw’umuziki, agahita anashyira hanze umushinga we wa mbere wa EP [Umuzingo muto w’indirimbo] yise 'Champion’s Arrival', yatangiye gucurangwa kuri zimwe mu mbuga mpuzamahanga zigurisha umuziki guhera ku wa 11 Ugushyingo 2025.

    Iyi EP igizwe n’indirimbo eshanu zifite iminota 11 yose hamwe, yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Apple Music Nigeria Top Albums mu masaha atanu gusa nyuma yo gusohoka.

    Uko kubigeraho byatumye Champz aba umuhanzi ukiri muto cyane mu mateka y’umuziki wa Nigeria uciye aka gahigo ko kugera kuri uwo mwanya kuva urwo rubuga rwashingwa.

    Indirimbo zigize EP ye zirimo iyo yise 'Champion Montana,' 'Grind,' 'Superstar,' 'Champion Sound,' na 'Champion'.

    Izi zose zikozwe mu buryo buhuriza hamwe injyana zigezweho nka Afroswing, Rap na Trap, zigaragaza ubuhanga bw’uyu musore wamaze gutangaza ko adakeneye abahanzi bamufasha kugira ngo agaragaze impano ye.

    Mu butumwa yanyujije ku rukura rwa Instagram, Champz yagize ati 'The Champion nahageze. EP yange ya mbere iri hanze mukomeze muyumve. Twageze aha nta n’umwe tubikesha.'

    Ayo magambo yatumye inkuru ye ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok na X (Twitter), aho amashusho ye n’amajwi y’indirimbo ze byatangiye guca ibintu hirya no hino.

    Abafana benshi kuri izi mbuga bamushimiye uburyo afata umuziki nk’umuntu mukuru, kandi abandi bamugereranya na se mu ntangiriro z’umwuga we.

    Mu byumweru bike bishize, teaser video y’iyi EP yakozwe na DIKASTUDIOS ndetse ikanatunganywa na iamhosana, yakwirakwijwe cyane ku mbuga za muzika, ishyiraho umwuka w’amatsiko mbere y’uko igikorwa nyirizina gisohoka.

    Kugeza ubu, 'Champion’s Arrival' imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe kuri Spotify mu masaha 24 gusa, ndetse ikomeje gukundwa cyane kuri YouTube Music na Audiomack.

    Umuhungu wa Wizkid arimo guca ibintu mu muziki

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/umuhungu-wa-wizkid-yinjiye-mu-muziki.html

  • Rayon Sports yatandukanye n'umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yemeje ko iyi kipe yamaze gutandukana n'uwahoze ari umutoza wayo, Afahamia Lotfi nyuma y'ukwezi yarahagaritswe.

    Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2025, ni bwo iminsi 30 yari yahawe umutoza Lotfi atari mu kazi yarangiye. Ni icyemezo cyafashwe kuko ikipe itari yanyuzwe n'umusaruro we mu mikino itandukanye.


    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu kiganiro Twagirayezu Thaddée yagiranye na IGIHE, yemeje ko uyu mugabo atakiri umutoza w'ikipe.

    Ati 'Twatandukanye. Twemeranyije ko tugomba gutandukana, tugiye gushaka ibyo tumugomba.'

    Nubwo bimeze bityo ariko uruhande rwa Lotfi ntabwo rwemeranywa n'uyu mwanzuro, dore ko inama yahuje impande zombi ku wa Gatatu, itigeze yemeza neza igikurikiraho nyuma y'uko ibihano by'uyu mutoza birangiye.


    Imwe muri izi mpamvu ni uko umutoza yahagaritswe ariko atarahabwa ibyo ikipe imugomba. Bivugwa ko Gikundiro ishaka kwishyura umutoza amezi abiri, ariko nanone uruhande rwe rukifuza ko ahabwa amafaranga yose y'amasezerano bafitanye bitewe no kutubahiriza ibiyakubiyemo.

    Biteganyijwe ko Rayon Sports nitubahiriza ibyo uruhande rw'umutoza rwasabye birimo no gusubira mu kazi umutoza azahita asesa amasezerano, dore ko kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo hateganyijwe indi nama irimo abayobozi ba Gikundiro bari mu nshingano kuko iya mbere yarimo bamwe batari mu nshingano.

    Rayon Sports y'amanota 13 iri gutozwa na Haruna Ferouz wari umutoza wungirije wa Lotfi, iri ku mwanya wa kabiri wa Shampiyona y'u Rwanda igeza ku Munsi wa Karindwi.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yatandukanye-numutoza-wayo-afahmia-lotfi-wari-umaze-ukwezi-ahagaritswe/

  • Stade Amahoro igiye kujya gigonderwa n’umugabo igasiba undi #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yafashe umwanzuro wo gushyira Stade Amahoro mu biganza by’abikorera akaba ari bo bajya bayigenzura ndetse bakanayikodesha, bakaba bamaze kuzamura ibiciro byayo.

    Ubu Stade Amahoro iri mu biganza bya Kompanyi yitwa Q&A aho yanatangiriye ku mukino wa APR FC na Rayon Sports wabaye tariki ya 8 Ugushyingo 2025.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi Stade yari isanzwe ikodeshwa miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, ubu iyi Kompanyi yamaze kuzamura ibiciro ku buryo bishobora kuzagora amakipe amwe n’amwe yifuza kuzajya ihakinira.

    Ikindi gisa n’aho amakipe ashobora kutazishimira ni andi mambwiriza bashyizeho bishobora kuba bimeze nk’igihombo ku makipe azajya aba yakodesheje.

    Zimwe mu mpinduka bazanye ni uko ikipe yakiriye, ni ukuvuga iyakodesheje Stade izajya iba itemerewe kugurisha imyanya ya ‘Sky Box’ ko iyo myanya izajya iba ari iy’iyi Kompanyi ari yo izajya iyigurisha.

    Ikindi ni uko iyi Kompanyi mu mikino izajya ibera muri Stade Amahoro ari yo yonyine izajya iba ifite uburenganzira bwo gucuruza. Ubusanzwe ikipe yakodesheje ikibuga ni yo yatangaga isoko ry’abantu baza gucuruza ariko ubu Kompanyi niyo izajya itanga iryo soko cyangwa nayo igacuruza.

    Nyuma y’imyaka irenga ibiri ivugurwa tariki ya 1 Nyakanga 2024 ni bwo Stade Amahoro yatashywe aho yari imaze kwagurwa ikava ku bihumbi 25 yakiraga ubu ikaba isigaye yakiraga ibihumbi 45.

    Gukodesha Stade Amahoro si igitekerezo gishya kuko no mu gihe yavugururwaga, Minisiteri ya Siporo yavuze ko nihaza abikorera bakumvikana bazayirekura bakayishyira mu biganza by’abikorera.

    Stade Amahoro izajya yigonderwa n’umugabo igasiba undi

    Source : http://isimbi.rw/stade-amahoro-igiye-kujya-gigonderwa-n-umugabo-igasiba-undi.html

  • Urubanza rw’umusore wiyitiriraga kuba umwana wa Jay-Z rwateshejwe agaciro #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka irenga icumi y’amagambo, ibirego n’inkiko, urubanza rw’umusore witwa Rymir Satterthwaite wavugaga ko ari umwana wa Jay-Z byarangiye ruteshejwe agaciro burundu n’urukiko rwo muri Leta ya California.

    Icyo cyemezo cyafashwe n’umucamanza kivuga ko nta bindi birego bishobora kongera gutangwa kuri uru rubanza cyangwa gusaba ko hakorwa irindi suzuma ry’ibizamini ry’uturangasano tw’amaraso bizwi nka DNA.

    Ibi byashyize iherezo ku rugamba rw’amategeko rwari rumaze imyaka myinshi, aho Rymir, w’imyaka 30, yakomeje kuvuga ko nyina witabye Imana, Wanda Satterthwaite, yakundanye na Jay-Z mu myaka ya za 90, bikamuviramo kumubyara.

    Nyamara abunganizi ba Jay-Z bahakanye ibi birego inshuro nyinshi, bavuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa byakomeje kuba uburyo bwo kumushotora no kumusebya.

    Urubanza rwa mbere rwatangiye muri 2000, ubwo nyina wa Rymir yaregeraga urukiko rwa leta ya New Jersey asaba inkunga y’umwana we, ariko rukaza guhagarikwa.

    Nyuma y’imyaka myinshi, muri 2014, Rymir n’umwunganizi we Lillie Coley bongeye kubihagurukira, bituma ikibazo gisubira mu nkiko kugeza uyu mwaka ari nabwo urukiko rwamaze gufata umwanzuro wa nyuma.

    Mu nyandiko zashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Page Six, byemejwe ko Shawn Carter wamamaye nka Jay-Z, yatsindiye uburenganzira busaba ko urubanza ruteshwa agaciro.

    Ibi byashimangiwe n’uko muri Nyakanga Rymir ubwe yari yanditse kuri Instagram ko yisubiyeho, agira ati 'Nakuyeho urubanza, ariko ukuri sinzahwema kugushaka.'

    N’ubwo ibi byari bimaze kugaragara, Coley yakomeje urugamba asaba ko Jay-Z yaryozwa uburangare bwo kutita ku mwana we ariko urukiko rwanze kumwumva, rumubuza kongera gutanga ibirego bisa nk’ibi.

    Abunganira Jay-Z bavuze ko bazasaba indishyi z’amagarama y’urukiko, kuko ibyo birego byakomeje kubatwara igihe n’imbaraga mu buryo budafite ishingiro.

    Kuri ubu, Jay-Z afite abana batatu yabyaranye n’umuhanzikazi Beyonce.

    Rymir Satterthwaite wiyita umwana wa Jay Z ikirego cye cyateshejwe agaciro

    Jay Z abanyamategeko we bavuze ko bazaregera amagarama y’urubanza

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/Urubanza-rw-umusore-wiyitiriraga-kuba-umwana-wa-Jay-Z-rwateshejwe-agaciro.html

  • Linda yiyamye abo yise 'uduhungu’ dukomeje kumutereta kandi yubatse (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime, Linda yiyamye abasore n’abagabo bakomeje kumutereta kandi yarashatse bishingikirije ko umugabo we aba mu mahanga.

    Kayitesi Alice uzwi nka Linda wamamaye muri filime Umuturanyi yatangaje ko mbere akiri umukobwa yajyaga akunda kumva bivugwa ko hari bamwe mu bagabo n’abasore bakunda gutereta abagore babubatse ariko akabihakana kugeza igihe nawe byaje kumubaho nyuma yuko arushinze.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, yagize ati 'Nge bitari byambaho najyaga numva ari scam, abantu bagakunda kuvuga ngo 'hari abahungu bakunda abagore bubatse’ nkabihakana .. ariko byambayeho. Ngewe hari abasore banyandikira bambaza ngo ubu ubayeho ute mu gihe adahari [..umugabo wee..] '

    Uyu mugore warushinganye na Muyenzi Rodrigue ku wa 11 Nyakanga 2025 yanahishuye ko rimwe na rimwe ababazwa no kubona hari n’abagabo bakuze nawe aba asanzwe yubaha ariko agatungurwa ko nabo baba bifuza ko bakundana kandi babizi neza ko yubatse.

    Ati 'Noneho hari n’abantu njya mbaburira n’icyubahiro wareba uko angana, ukamuburira ikintu na kimwe wamubwira. Hari igihe ndeba uburyo tuba tuziranyemo nk’umuntu wiyubaha ariko wareba ibintu ashaka kukujyanamo ukabura icyo ukora…Gusa icyo uhita ukora uhita umu-blocka, hari n’uwo naborotse inshuro eshatu.'

    Linda kandi yanihanangirije abandi bantu bahora bamwandikira bamugira inama z’uburyo agomba kwitwara mu rugo rwe kandi ngo ntago nta n’umwe aba yigeze abisaba.

    Uretse kuba yaramenyekanye cyane muri filime 'Umuturanyi’, Linda umenyerewe cyane muri sinema nyarwanda, izina rye ryongeye kuvugwa cyane mu 2021 nyuma yo kurokoka ibitero by’umutwe wa FLN mu ishyamba rya Nyungwe tariki 15 Ukuboza 2018.

    Linda uri mu barokotse ibi bitero, mu 2021 nibwo yagaragaye imbere y’Urukiko atanga ubuhamya bw’uko byagenze ndetse asaba ubutabera yaba ku bo byahitanye n’abo byagizeho ingaruka.

    Nyuma y’imyaka itanu gusa yinjiye muri sinema, ubu ni umwe mu bakobwa bafite izina rikomeye muri filime nyarwanda, by’umwihariko kubera 'Umuturanyi’, filime yamuhaye amahirwe yo kugaragaza impano ye imbere y’abanyarwanda benshi.

    Linda yiyamye udusore tumutereta kandi yubatse

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/Linda-yiyamye-abo-yise-uduhungu-dukomeje-kumutereta-kandi-yubatse-VIDEO.html

  • Wema Sepetu washimiye Perezida Samia Suluhu ari mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Tanzania, Wema Sepetu, ari mu mazi abira nyuma yo gushyira ubutumwa kuri Instagram bushimira Perezida Samia Suluhu Hassan ku ntsinzi ye mu matora aheruka.

    Mu butumwa bwe, Wema yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati 'Umuyobozi wacu wa mbere dukunda… Imana iguhe imigisha kandi iguhe imbaraga n’ubutwari … mama mama … Mama Samia Mama turagukunda.'

    Ubu butumwa bwahise butangiza impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushinje kubogamira ku butegetsi mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye by’amarira n’agahinda gakomeye bitewe n’ihohoterwa ryakurikiye amatora.

    Perezida Samia yegukanye intsinzi ku majwi arenga 98% ariko ayo matora yaje kwamaganwa n’abatavuga rumwe na leta, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abasesenguzi mu bya politike mpuzamahanga bavugaga ko abakandida bakomeye batemerewe kwiyamamaza kandi abaturage benshi bahohotewe mu gihe cy’amatora nyir’izina.

    Abahanzi bakomeye muri Bongo Flava barimo Diamond Platnumz, Ali Kiba, Rayvanny na Zuchu bari bashyigikiye kongera gutorwa kwa Perezida Samia, nabo ntibatanzwe no kugerwaho n’inkubiri y’ibitutsi n’iserereza bivuye mu bafana babo babashinja guharanira inyungu zabo aho gushyigikira ukuri.

    Iyi myigaragambyo yatewe ahanini n’uko bamwe mu bafite izina rikomeye mu gihugu cya Tanzania bari kuziyamamaza bangiwe kwiyamamaza abandi barafungwa hanyuma hasigara bacye bagaragara ko ntacyo bahindura ku matora.

    Aho ni naho abaturage ba Tanzania bahereye bavuga ko CCM ihatanye n’ibipupe bya CCM mu rwego rwo kwemeza ko nta hame rya demokarasi rihari.

    Ubwo hategurwaga amatora ndetse no kwiyamamaza byenda gutangira muri Mata tariki 09, Tundu Lissu w’ishyaka Chadema wari warazonze ishyaka rya CCM yatawe muri yombi aho yashinjwaga icyaha cyo kugambanira Igihugu.

    Si ubwa mbere Tundu Lissu bashaka kumwica kuko mu mwaka wa 2017 ubwo yavaga mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, yarashwe amasasu 16 ariko ku bw’amahirwe aravurwa arakira yongera kugaruka muri Tanzania mu mwaka wa 2023 avuye mu buhungiro no kwivuza ayo masasu.

    Bwa mbere Samia ajya ku butegetsi byari mu 2021 nyuma y’urupfu rwa Dr John Pombe Magufuli. Samia w’imyaka 65, akaba agiye kongera kuyobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, Tanzania ituwe n’abaturage barenga miliyoni 68

    Wema Sepetu yakojwe igitutu kubera gutakagiza Samia Suluhu

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/Wema-Sepetu-washimiye-Perezida-Samia-Suluhu-ari-mu-mazi-abira.html

  • Umuhanzi Platini icyo yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports, kuba yazayiyobora #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ugezweho unakunzwe na benshi, Platini P cyangwa Baba, yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kwicara bakareba aho bipfira n’aho ubundi nta gikombe bazatwara.

    Ni nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize muri Stade Amahoro 3-0, hari mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona.

    Umuhanzi Platini wari warebye uyu mukino ndetse akemeza ko yari yaje gushyigikira ikipe ya Rayon Sports, yabwiye ISIMBI ko ibyabuze ari byinshi cyane.

    Ati “Icyabuze, ibibazo ni nk’ibya nyina wa Bizuru, ntabwo byarangira mbivuze kuko nta kintu na kimwe nabonye Rayon ifite gishimishije.”

    Akurikije ikipe ihari n’uko bakinnye, ibyo gutwara igikombe yagize ati “Oya, niba ari iyi kipe ari nako izajya ikina buri gihe, ntabwo byakunda.”

    Ati “Icya mbere nababwira ni uko bagira guhuza no gutegura neza kuko ushobora gusanga mu kibuga byapfuye ari ukubera hanze y’ikibuga, ntabwo nzi byinshi cyane, icyo nababwira bareba aho bipfira.”

    Abajijwe niba yaba atekereza rimwe kuzayiyobora yagize ati “Oya, ibyanjye ni umuziki gusa.”

    Platini wahoze mu itsinda Dream Boyz ubu ahugiye kuri Album ye ahuriyeho na Nel Ngabo bise Vibranium aho bitegura gusohora indirimbo ya 4.

    Platini yagaragaje ko Rayon Sports itagize icyo ihindura nta gikombe yatwara

    Source : http://isimbi.rw/Umuhanzi-Platini-icyo-yasabye-ubuyobozi-bwa-Rayon-Sports-kuba-yazayiyobora.html

  • Yampano bwa mbere yavuze nyuma y’amashusho ye y’urukozasoni yagiye hanze #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko hagiye hanze amashusho ye y’urukozasoni, umuhanzi Yampano yaciye amarenga ko ashobora kuba ari mu bihe bigoye cyane.

    Kuva mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo byatangiye kuvugwa ko hari amashusho ya Yampano ariko benshi bakabifata nk’ibihuha ahubwo ari ugutwika kugira ngo akomeze avugwe cyane, gusa yaje kujya hanze mu ijoro ryo ku Cyumweru.

    Aya mashusho akijya hanze benshi batunguwe n’ibyo uyu muhanzi yakoze.

    Ni amashusho y’iminota 10 aho Yampano yari kumwe n’umukobwa aho bari mu gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina (gutera akabariro).

    Wabonaga bishimye kandi bigaragara ko ari amashusho bafashe babishaka buri umwe abizi.

    Yampano akaba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yababajwe bikomeye n’ibyamubayeho.

    Ati 'Ibuye ryanzwe n’abubatsi ni ryo ryakomeje imfuruka, ariko uwo rizagwira wese rizamugira ifu. Nta mbaraga zishobora gusenya icyo Imana yubatse cyangwa gutandukanya abo yahuje.'

    Ni amagambo benshi bahise bahuza no kuba yashakaga kubwira uwamutengushye agashyira hanze amashusho ye cyane ko amakuru avuga ko uwabikoze yari umuntu we wa hafi ariko bashwanye cyane ko batagikorana rero ahitamo kwihimura.

    Aya mashusho benshi bagiye bayavugaho bitandukanye, bamwe basaba Imana gukomeza uyu muhanzi abandi bamucyaha bavuga ko ibyo yakoze bitari bikwiye.

    Yampano kandi bivugwa ko yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugezacyaha (RIB) ngo hakorwe iperereza hamenyekane uko ayo mashusho yagiye hanze.

    Yampano yababajwe n’amashusho ye n’umukunzi we yagiye hanze

    Source : http://isimbi.rw/Yampano-bwa-mbere-yavuze-nyuma-y-amashusho-ye-y-urukozasoni-yagiye-hanze.html

  • Kivumbi King yahakanye ibyo gusinya muri 1: 55 AM #rwanda #RwOT

    Umuraperi Kivumbi King yanyomoje ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko yaba yaramaze kugirana amasezerano y’imikoranire n’inzu itunganya umuziki ya 1:55AM y’umushoramari Karomba Gael wamamaye nka Coach Gael.

    Ibi uyu muraperi usanzwe unakora izindi njyana zirimo na Afrobeat yabitangaje ubwo yari mu kiganiro 'Versus’ cyo kuri Televiziyo y’Igihugu , aho yavuze ko nawe yakunze kubazwa icyo kibazo inshuro nyinshi mu minsi itambutse ariko ntamenye aho ibintu bituruka.

    Ati 'Iki ni cyo kibazo mbajijwe inshuro nyinshi muri iki cyumweru gishize pe … Ariko reka tugisubirize hamwe, ntabwo nigeze nsinyishwa muri 1:55 AM kubera ko ntekereza ko iyo biza kuba byarabaye nagombaga kuba naramurikiwe itangazamakuru n’ibindi bikorwa byo kumenyekanisha ayo masezerano.'

    Kivumbi ariko yanahishuye ko nubwo atari yamara gushyira umukono ku masezerano nyir’izina ariko ko hari umupangu afitanye n’abarimo Kenny Mugarura n’Umuyobozi Mukuru wa Kompanyi ya Kigali Universe igenzura iyo nzu y’umuziki, Coach Gael.

    Ati ' Yego … Ntekereza ko hagati yange na Kenny ndetse na Coach hari imikoranire ntemerewe gutangaza ariko kugeza ubu nta masezerano ari hagati yange na 1:55AM … Ndacyari Kivumbi King ugikorana n’abamufashaga kugeza igihe indi ntambwe tuzayiterera.'

    Ku rundi ruhande nubwo uyu wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Away’ atangaje aya magambo, ku wa 1 Ugushyingo 2025, mu birori bya The Silver Gala by’umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver, Kivumbi King yagaragaye atambuka ku itapi itukura (Red Carpet) ari kumwe na Coach Gael na Kenny Mugarura.
    Uretse gutambuka nabo, uyu muraperi yari yicaye ku meza amwe n’aba bagabo bombi mu gihe cy’ibi birori, ibintu byatangiye guca amarenga ku mubano mushya ushobora kuba uri gutegurwa hagati ye n’iyi sosiyete.

    Kivumbi King uheruka gusohora indirimbo yise 'Macarena’ aramutse yinjiye muri 1:55 AM iyobowe na Kenny Mugarura ibarizwamo Bruce Melodie uyisigayemo wenyine nyuma yo kugenda kw’abarimo Ross Kana na Kenny Sol na Element.

    Kivumbi King yahakanye ibyo gusinya muri 1:55AM

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/Kivumbi-King-yahakanye-ibyo-gusinya-muri-1-55-AM.html