Author: webrwanda

  • Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyateye ibisasu i Mikenge #rwanda #RwOT

    Indege y'Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yongeye kugaragara mu bikorwa by'imirwano, nyuma yo gutera ibisasu mu gace ka Mikenge no mu Rwitsankuku hafi ya centre ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo. Iki gitero cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, hagati mu gicamunsi, cyateje uruvunganzoka n'uruhuri rw'ubwoba mu baturage basanzwe babaye mu buzima bwuzuye idute n'umutekano muke umaze igihe kirekire.

    Amakuru yatanzwe n'abaturage bo muri ako gace agaragaza ko indege ya FARDC yamanutse ikarasa ibisasu byinshi. Nubwo ubuyobozi butaratangaza icyemezo cyemeza ibyangiritse cyangwa ingaruka zabyo, amakuru y'ibanze yemeza ko nta baturage bahasize ubuzima, ndetse n'ibikorwa remezo bikomeye ntibyahungabanyijwe. Ariko kandi, ubwo bwoba n'urusobe rw'impungenge byongeye gucengera ubuzima bw'abahatuye.

    Abaturage batangaza ko batumva impamvu iki gitero cyagabwe, cyane ko Mikenge na Minembwe bisanzwe biri mu duce dukunze kuberamo imirwano hagati y'ingabo za leta n'umutwe wa Twirwaneho, uvuga ko urwanira kurengera abaturage b'Abanyamulenge baba mu misozi miremire y'i Mulenge. Hari impungenge ko iki gitero gishobora kuba kirimo gukomoka ku mirwano irimo gukara hagati y'ingabo za FARDC n'uyu mutwe uhorana iterabwoba n'ingabo za leta.

    Ku ruhande rwa FARDC, kugeza ubu nta tangazo na rimwe ryasohowe risobanura iby'iki gikorwa cyangwa impamvu indege z'igisirikare zoherejwe kurasa muri ako gace. Abasesenguzi mu by'umutekano bavuga ko iri rikorwa rishobora kuba ikimenyetso cy'ihindagurika ry'umurongo w'intambara, aho ingabo z'igisirikare zongera kwifashisha indege mu duce tugoye kugerwamo n'ingabo ziri ku butaka.

    Ibi bibaye nyuma y'icyumweru kimwe gusa habaruwe amakuru ko indege z'intambara, zirimo na drone zituruka mu Burundi, zateye ibisasu mu Rwitsankuku zigakomeretsa abasivili bane. Ibi byateje ubwoba bukabije mu baturage bo mu misozi ya Minembwe, basanzwe babayeho mu buzima bwo guhora bava hamwe bajya ahandi kubera imirwano idashira.

    Umutekano muri Kivu y'Amajyepfo umaze imyaka urushaho kuba mubi, cyane cyane kuva 2017 ubwo ibikorwa byaje bigamije guhangana n'Imitwe yitwaza intwaro byakajije umurego, bigatera ubuhunzi, ubwicanyi ndetse n'icuraburindi mu baturage b'ako Karere. Abavuye cyangwa bakomoka i Mulenge, baba mu mahanga no mu gihugu imbere, bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga rigamije gusobanura impamvu aka gace gakomeje kugirwa icyambu cy'intambara zidashira, n'icyakorwa ngo abaturage barindwe.

    Abaturage bavuga ko barambiwe kuba 'umuhigo udashira' mu ntambara zibasira Kivu y'Amajyepfo, bagasaba amahanga n'inzego z'imbere mu gihugu gushyira imbaraga mu kugarura amahoro arambye.

    Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyateye ibisasu i Mikenge

    Source : https://kasukumedia.com/igisirikare-cya-repubulika-iharanira-demokarasi-ya-congo-fardc-cyateye-ibisasu-i-mikenge/

  • Polisi yatabaye! Akavuyo muri Stade Amahoro nyuma y’umukino wa Al Hilal na MC Alger #rwanda #RwOT

    Bisabye imbaraga zikomeye za Polisi y’u Rwanda kugira ngo ihoshe imirwano yari isoje umukino wa Al Hilal na MC Alger.

    Wari umukino w’Itsinda C rya CAF Champions League wabereye muri Stade Amahoro aho Al Hilal yakiririye ikanatsindira MC Alger 2-1.

    Ubwo umukino wari urangiye, nibwo havutse imvururu zikomeye zatangijwe n’Umurundi Girumugisha Jean Claude.

    Uyu mukinnyi ukinira Al Hilal yo muri Sudani, yagiye gusa n’uwishima imbere ya MC Alger arabamwaza maze imvururu zitangira ubwo.

    Bahise bamwirukankana bashaka kumukubita maze ikipe ye nayo ijya gutabara bitangira ubwo.

    Ubwo byabaga ni nako wabonaga n’abandi nabo bashaka kurwana.

    MC Alger yageze aho inirukankana abafotozi barimo gufotora izi mvururu, habaye akavuyo gakomeye wabonaga byari bigoranye guhosha.

    Polisi yahise yinjira mu kibuga itangira guhosha izi mvururu nubwo bitari byoroshye nayo bashakaga kuyica mu rihumye ngo ijye kwihimura ariko ibabera ibamba.

    Yahosheje iyi mirwano n’imvurururu byari byananiye abashinzwe umutekano ku kibuga (Stewarts) amakipe akurwa mu kibuga neza nta kibazo kibaye nta n’umuntu uhagiriye ikibazo.

    Habaye imvururu zikomeye

    Source : http://isimbi.rw/polisi-yatabaye-akavuyo-muri-stade-amahoro-nyuma-y-umukino-wa-al-hilal-na-mc.html

  • Lamine Yamal yahishuye ko ashobora gutwara ibikombe bikomeye ku Isi icyarimwe #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukiri muto wa FC Barcelona n'ikipe y'igihugu ya Espagne, Lamine Yamal, akomeje kugaragaza urugendo rudasanzwe mu mupira w'amaguru, aho yerekanye ko gutwara LaLiga, UEFA Champions League, Igikombe cy'Isi na Ballon d'Or icyarimwe atari inzozi zidashoboka kuri we.

    Ku wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025, Yamal w'imyaka 18 y'amavuko yahawe Di Stéfano Award, igihembo gitangwa n'ikinyamakuru MARC gihabwa umukinnyi mwiza w'umwaka muri Espagne. Ni igihembo cyamushimangiye mu ruhando rw'abahiga abandi, nyuma yo guhigika amazina akomeye barimo Kylian Mbappé, Vinicius Jr, Pedri na Raphinha.

    Nyuma, Yamal yavuze ko iki gihembo ari ikimenyetso cy'urugendo rwe rwiza ndetse n'umusaruro w'ikipe ya FC Barcelona muri rusange. Yagize ati: 'Ibihembo ntibivuga ko ari njye wakoze gusa, ahubwo bigaragaza uburyo ikipe yacu yabaye hamwe, igaharanira intsinzi. Binyongerera ishema kandi bintera imbaraga zo gukomeza gukora cyane.'

    Uyu musore, ukomeje guterwa ingabo mu bitugu n'abatoza ndetse n'abakunzi ba ruhago, yavuze ko intego ze zirimo kugera ku bikombe byose bikomeye umukinnyi ashobora gutwara, kandi ko adashidikanya ko azabigeraho mu gihe akomeje gukora nk'uku.

    Abasesenguzi b'umupira w'amaguru bakomeje kuvuga ko ubushobozi n'ubutwari Yamal yerekana mu kibuga bishobora kumuhindura umwe mu bakinnyi bakomeye cyane mu mateka ya ruhago, cyane cyane niba akomeje guhuza impano, ikinyabupfura n'umurava agaragaza buri munsi.

    Lamine Yamal yahishuye ko ashobora gutwara ibikombe bikomeye ku Isi icyarimwe

    Source : https://kasukumedia.com/lamine-yamal-yahishuye-ko-ashobora-gutwara-ibikombe-bikomeye-ku-isi-icyarimwe/

  • Bwa mbere mu mateka Stade Amahoro yakiriye umukino w’amatsinda ya CAF Champions League, Al Hilal yitwara neza #rwanda #RwOT

    Wari umunsi w’amateka bwa mbere mu Rwanda habereye umukino w’amatsinda ya CAF Champions League aho Al Hilal yatsinzemo MC Alger 2-1.

    Wari umukino wo mu itsinda C aho Al Hilal yo muri Sudani igiye kujya ikina muri Shampiyona y’u Rwanda yari yakiriye MC Alger yo muri Algeria.

    Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro, ikaba ari ubwa mbere yari yakiriye umukino w’amatsinda ya CAF Champions League kuko nta kipe yo mu Rwanda yari yakayageramo, na Rayon Sports yageze mu ya Confederation Cup si aya Champions League.

    Al Hilal yarushaga MC Alger yagerageje gushaka igitego hakiri kare ariko amahirwe yabonye ntiyayabyaza umusaruro.

    Byayisabye gutegereza umunota wa kabiri w’inyongera w’igice cya mbere cyatsinzwe na Abdelrazig Omer ku mupira yari ahawe na Girumugisha Jean Claude. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    MC Alger yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 53 aho myugariro wa Al Hilal Mustafa Karshoum yitsinze.

    Ku munota wa 75, Al Hilal yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mohamed Abdelrahman. Umukino warangiye ari 2-1.

    Source : http://isimbi.rw/bwa-mbere-mu-mateka-stade-amahoro-yakiriye-umukino-w-amatsinda-ya-caf-champions.html

  • Icyo Niyo Bosco yavuganye n’umugabo wa Vestine #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyo Bosco yavuze ko yavuganye n’umugabo wa Ishimwe Vestine, Idrissa Ouédraogo akamubwira ko ibyo gushwana kwabo ntabyo azi na we abibona ku mbuga nkoranyambaga nk’abandi bose.

    Tariki ya 18 ni bwo Ishimwe Vestine yatunguye benshi avuga ko ubuzima abayemo atigeze abuhitamo kandi ko nta mugabo uzongera kumushuka.

    Mu butumwa bwanyujijwe kuri konti ye ya Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 ariko bukaza guhita busibwa, Vestine yagize ati “Uyu munsi ubuzima mbayemo si bwo nahisemo. Mbayeho mu buryo bubi, ntabwo mbikwiriye.”

    Yakomeje avuga ko abizi ko yakoze amahitamo mabi ariko na none ngo hari igihe Imana yemera ko ibinti biba kugira ngo byigishe abantu.

    Ati “Ndabizi ko nakoze amahitamo mabi mu buzima bwanjye, gusa nta kibazo hari igihe Imana yemera ko ibintu biba kugira ngo twige. Nize byinshi. Nta mugabo uzongera kumbeshya ngo anyangirize ubuzima. “

    Yavuze ko kandi umugabo azongera guhitamo azabanza kumumenya neza.

    Ati “Umugabo nzahitamo kubana na we, nzabanza mumenye neza, menye umuryango we, menye buri kimwe kuri we, nta n’umwe uzongera kunkoresha.”

    Ibi byateye urujijo bamwe bibaza niba koko ari byo cyangwa ari imikino (prank) kugira ngo bavugwe, havuzwe byinshi bamwe bagenda banavuga icyatumye urugo rwe rugiye gusenyuka.

    Niyo Bosco usanzwe ubarizwa mu itsinda ry’aba bahanzi kuko abafasha muri byinshi bitandukanye birimo nko kubandikira indirimbo, yabwiye ISIMBI ko kuba bavugwa atari ibintu birenze.

    Ati 'Icya mbere njyewe ntakubeshye kuba bariya bana (Vestine na Dorcas) bavugwa ntabwo ari ibintu birenze. Njyewe ibi bintu byose biba birimo kuba, byashyushye ku mbuga nkoranyambaga mu rugo rwabo cyangwa mu itsinda kuko ndibarizwamo mu buryo bumwe ntabwo bishyushye nk’uko hanze aha bishyushye.'

    Yakomeje avuga ko we yavuganye n’umugabo wa Vestine, Idrissa ariko na we ayo makuru ntayo azi ngo na we uko abantu babibona ku mbuga nkoranyambaga na we niko abibona.

    Ati 'Birababaje kuvuga ikintu udafite icyo uri bugikoreho. Gusa njye navuganye n’umugabo we, papa mukuru Idrissa Ouédraogo, hari ukuntu njyewe mba ngomba kumenya ngo ni ibiki, ambwira ko uko turimo kubibona na we ari ko arimo kubibona ntacyo abiziho.'

    'Kandi ntekereza ko n’iyo post yarasibwe nyuma bavuga ko bari bamwinjiriye (hacked), ni ukuvuga ko umwe mubavugwa ambwiye ko ntacyo abiziho, ibindi byose birimo kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ni amagambo.'

    Niyo Bosco yavuze ko ibi birimo kuba icyababaje umugabo wa Vestine ari uko urugo rwe ruba rurimo ruvugwa kandi mu bintu bitari byiza kuko si indirimbo basohoye ngo irimo kwamamazwa, gusa yaciye amarenga ko abantu bashobora kuzatungurwa ibyo bibwira basanze atari ukuri.

    Vestine na Dorcas bakaba barimo bitegura gusohora indirimbo 'Usisite’ nayo yanditswe na Niyo Bosco wanavuze ko izaba iri ku rundi rwego, izaba ntaho ihuriye n’izindi zose abantu bumvise z’aba bahanzi.

    Urugo rwa Vestine na Idrissa havuzwe ko harimo ibibazo

    Niyo Bosco yavuze ko umugabo wa Vestine na we atazi ibirimo kujya mbere

    Source : http://isimbi.rw/icyo-niyo-bosco-yavuganye-n-umugabo-wa-vestine.html

  • Antoine Semenyo ari mu gihirahiro, nyuma yo kwifuzwa n'amakipe akomeye #rwanda #RwOT

    Umunya-Ghana Antoine Semenyo ukinira Bournemouth akomeje kuba ku isonga ry'abakinnyi bashobora guhindura amakipe mu Kwezi kwa Mutarama, nyuma y'uko hagaragaye amakuru y'uko afite release clause ingana na miliyoni £60 kongeraho izindi £5. Nubwo Bournemouth yifuza kumugumana kugeza mu mpeshyi, ntifite ububasha bwo kubyemeza igihe iyo clause yaba ishyizwe mu bikorwa.

    Ikipe ya Liverpool ni yo iri kugaragazwa nk'irimo gukurikirana cyane uyu mukinnyi uheruka kugaragaza urwego rwo hejuru mu mikino ya shampiyona y'Ubwongereza y'icyiciro cya mbere Premier League. Amakuru avuga ko n'ibindi bigugu birimo Manchester City biri mu bamwifuza, mu gihe na Manchester United yari yaramushyize ku rutonde rw'abashobora kugurwa mu mpeshyi ishize, ariko nyuma ikahitamo kwibanda kuri Bryan Mbeumo na Matheus Cunha.

    Bivugwa ko iyo clause ishobora kugabanuka ikagera hafi kuri miliyoni £50 mu mpeshyi, ibintu bishobora gutuma amakipe menshi arushaho kumwifuza. Semenyo ufite umuvuduko, imbaraga, uburyo bwo gutsinda ibitego no guha abandi amahirwe, yamaze kwerekana ko ari umukinnyi ushobora gutanga byinshi mu makipe akina umupira wihuta.

    Amakipe yifuza kongeramo imbaraga mu busatirizi no kubona umukinnyi ushobora gukina mu myanya myinshi y'imbere by'umwihariko yakungukira cyane kuri Semenyo. Ariko se ni iyihe kipe yamubera amahitamo meza? Liverpool yaba ibonye umusimbura mwiza wa Salah mu gihe cy'ahazaza; Manchester City yo yamukoresha nk'undi mwenda w'umuriro mu busatira; mu gihe Bournemouth yo izakomeza kumurwanira kugeza ku munota wa nyuma.

    Antoine Semenyo ari mu gihirahiro, nyuma yo kwifuzwa n'amakipe akomeye

    Source : https://kasukumedia.com/antoine-semenyo-ari-mu-gihirahiro-nyuma-yo-kwifuzwa-namakipe-akomeye/

  • Urukiko Rwisumbuye rwemeje umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze ku kirego Camarade aregwamo n’Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko uwahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade akomeza gufungwa by’agateganyo ku byaha akurikiranyweho birimo kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano.

    Camarade akaba yarajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ni nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo tariki 29 Nzeri 2025 rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Tariki ya 12 Ugushyingo 2025 yaburanye mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, aho yasomewe ejo hashize ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025.

    Urukiko rukaba rwemeje icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ko akomeza gufungwa by’agateganyo, akazakomeza kuburana afunzwe.

    Uko iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo ryagenze mu buryo burambuye

    Tariki ya 25 Nzeri 2025 nibwo Kalisa Adolphe Camarade yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo ku byaha bibiri akurikiranyweho birimo; kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano yakoze hagati ya 2024 na 2025.

    Aba yaraburanye tariki ya 19 Nzeri 2025 ariko byimurirwa uyu munsi tariki ya 25 Nzeri 2025 kuko we n’umwunganira Me Bizimana Emmanuel bavuze ko batiteguye kuburana kuko batabonye umwanya wo gusoma dosiye ikubiyemo ibyaha byose Camarade aregwa.

    Gusa yari yavuze ko ibyo aregwa byose atabyemera, yagize ati “ntabwo mbyemera”.

    Mbere yo gutangira kuburana, Me Bizimana Emmanuel wunganira Camarade, yahawe umwanya wo kugaragaza inzitizi, aho yavuze ko Urukiko rwaregewe nta bubasha rufite bwo kuruburanisha, aho yagize ati “birumvikana ko harimo iburabubasha”.

    Yakomeje avuga ko impamvu avuga ko Umucamanza n’Urukiko rwaregewe nta bubasha rufite kuko aho yakoreye icyaha muri FERWAFA iherereye mu Murenge wa Remera nubwo iri mu Karere ka Gasabo ariko uwo murenge ubarazwa mu Ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ari narwo bumva rufite ububasha bwo kuruburanisha.

    Ubushinjacyaha bwafashe umwanya buvuga ko ibyo bitahabwa ishingiro kuko Kalisa Adolphe Camarade mu mwirondoro yasomewe yemera ko ari uwe akaba atuye Gasabo muri Kibagabaga ari mu Ifasi y’Urukiko rwa Gasabo.

    Ikindi yavuze ni uko nubwo yakoreraga muri FERWAFA ariko iperereza aho rigeze ritagaragaza ko ibyo byaha akurikiranyweho yaba kunyereza umutungo n’impapuro mpimbano yabikoreye muri FERWAFA.

    Me Bizimana Emmanuel yavuze ko iyo umuntu afashwe akisanga aho akorera, aho yakoreye icyahs n’aho atuye bitari mu Ifasi imwe y’Urukiko , iyo habayeho impaka ku Rukiko rufite ububasha, itegeko rigena ko icyo gihe Urukiko ruhabwa urubanza ni Urukiko ruri mu Ifasi akoreramo.

    Yakomeje avuga ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko yakoreye icyaha muri FERWAFA, yavuze ko ku mpapuro mpimbano akurikiranyweho ari facture (Proforma) yatanze muri FERWAFA kugira ngo ahabwe amafaranga akayahabwa bivuze ko icyaha yagikoreye muri FERWAFA.

    Umushinjacyaha yavuze ko iyo ngingo irebwaho mu gihe Urubanza rw’Inshinjabyaha ruri mu Rukiko rurenze rumwe kandi akaba yemeza ko uru ruri mu Rukiko rumwe.

    Me Bizimana Emmanuel yavuze ko iyo ngingo urebwaho mu gihe havutse impaka ku Rukiko rufite ububasha mu kuburanisha urubanza kandi ariko kuri.

    Perezida w’Urukiko yasabye umwanditsi impungenge z’ababurana.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya

    Ubushinjacyaha bwavuze ko akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo ungana n’amadorali 21387 ndetse n’impapuro mpimbano akaba ari facture Ibom Hotel muri Nigeria na Radisson muri Afurika y’Epfo.

    Yavuze ko amafaranga yose yahawe yaba ari ukwishyura Hotel, kurya kw’abakinnyi, itike n’ibindi angana n’ibihumbi 43 by’amadorali.

    Yavuze ko yagaragaje ko ayo mafaranga yose yakoreshejwe ariko nyamara iyi Hotel yo muri Nigeria ivuga ko yishyuwe ibihumbi 21304.

    Impapuro mpimbano z’izo nyemezabwishyu zo muri Nigeria na Afurika y’Epfo mu Gushyingo 2024 ariko hakiyongeraho na proforma yari yakoze ikipe y’Igihugu Amavubi ejobundi yenda gusubira muri Nigeria na Afurika y’Epfo, izo hoteli zavuze ko ibyo biciro atari ibyazo.

    Ubushinjacyaha yakomeje buvuga ko Ibom hakoreshejwe 21304 mu gihe Camarade yavuze ko hakoreshejwe amadorali 40130.

    Agaruka ku mpapuro mpimbano yavuze ko hari proforma Camarade yavuze ko Ibom Hotel yasabye ibihumbi 35 by’amadorali ariko yarayihakanye ivuga ko yasabye ibihumbi 26 by’amadorali.

    Ejobundi muri Kanama 2025 ubwo Amavubi yari agiye gusubira muri Nigeria na Afurika y’Epfo, Camarade yongeye kugaragaza Proforma y’amadorali 56320 ya Ibom Hotel, iyi hotel yarayihakanye ivuga ko yari yohereje iy’ibihumbi 26 by’amadorali.

    Yari yanagaragaje ko Radisson yasabye ibihumbi 35 ariko na yo yarabihakanye, ubushinjacyaha buvuga ko atagera.

    Camarade yireguye avuga ko ayo mafaranga atagaragara yishyuwe mu ntoki anishyurwa na ‘FIFA Agent’ witwa Kenan ukomoka muri Tunisia kubafasha.

    Aha bagaragaza ko nubwo Ubushinjacyaha budashaka kubyumva ariko mu mupira w’amaguru cyane mu mikino Mpuzamahanga habamo ‘FIFA Match Agent’ kandi uwo Kenan yaranasabiwe Visa binyuze muri Ambasade.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Camarade yivugiye ko ari we wamuhaye akazi kandi ko n’ibaruwa imusabira Visa ari we wayanditse.

    Ikindi Ubushinjacyaha butumva ni ukuntu ari we wajyaga kwishyura kandi na we yageze muri Nigeria.

    Ku kunyereza umutungo kandi yavuze ko iwe bahafatiye imipira yo gukina, laptop ya FERWAFA, impapuro za FERWAFA.

    Akaba yasabye ko yafungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye mu gihe yaba afunguwe zabangamira iperereza.

    Camarade yireguye

    Yavuze ko habayeho kutumva ibintu neza kuko ‘FIFA Match Agent’ afite ibyangombwa bya FIFA ufasha amakipe yaba kuyashakira amahoteli rimwe na rimwe akaba ari we wishyura bitewe n’ibyo bumvikanye, we ngo inshingano ze ni ukumenya neza ko umukino wanyu wageze neza.

    Yavuze ko hari ikintu birengagiza ubwo bari kuri Hotel yamutwaraga muri ‘finance’ ngo yishyure ariko hari aho byanze, birangira hari igice kimwe cy’amafaranga cyemewe kikishyurwa ubundi aramubwira ngo ibindi arabikora bazayamwishyura bageze aho amafaranga agomba kuvaho.

    Urugendo rugenze neza, ibintu birangiye agarutse mu Rwanda nibwo yamusabye facture kugira ngo yishyurwe na we arazohereza.

    Yavuze ko Ubushinjacyaha burimo kumushinja impapuro mpimbano kandi izo facture bavuga yahimbye hari uwazimwoherereje badashaka kuvuga kandi barabibonye ko ari ‘FIFA Match Agent’ wazimwoherereje kugira ngo yishyurwe kandi ngo ntabwo yari kumenya ko ari impapuro mpimbano cyangwa se niba hari ubufatanye yaba afitanye n’iyo hoteli.

    Yakomeje avuga ko ‘FIFA Match Agent’ atanasabiwe Visa muri Ambasade y’u Rwanda ahubwo bayimusabiye muri Ambasade ya Nigeria bagaragaza icyo agiye gukora n’inshingano afite kuko ni umuntu uhabwa ikiraka ku mukino warangira bakamuha ikindi bitewe n’umukino.

    Yavuze ko atari kujya muri Nigeria muri Leta Uyo yumvise bwa mbere bamubwira ko haba Hotel imwe indi ikaba ibamo ikipe ya Nigeria, rero ngo yagombaga gushaka umufasha kandi ngo biri mu nshingano ze nka SG, ngo hari igihe aba agomba gutanga akazi nta muntu n’umwe abajije kuko abifitiye uburenganzira.

    Yavuze ku mipira yo gukina yasanzwe iwe, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ijya itanga imipira yo guha amarerero, rero iyo bamaze gusinyira umuntu ko abyemerewe bayimuha, ni muri urwo rwego bayihasanze.

    Kuri Laptop yavuze ko yari yamaze no kuyitanga ayiha uwamusimbuye by’agateganyo ndetse anavuga ko document ze zari ho yababwiye ko azaza kuzifata.

    Ni muri urwo rwego yavuze ko yaburana ari hanze kandi ko yazerekana ibintu byinshi batazi kuko abona buri wese abyuka akivigira ibye bimeze nko kumuherekaho urusyo.

    Me Bizimana Emmanuel wunganira Camarade, yavuze ko umukiriya we yarekurwa akaburana ari hanze kuko asanzwe ari inyangamugayo kandi akaba ari no mu za bukuru ikintu avuga ko n’itegeko riteganya ko iyo haburanwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo umucamanza abirebaho.

    Ikindi yavuze ko baniteguye kuba batanga ingwate ariko akaburana ari hanze.

    Yanagaragaje ko afite umwishingizi wemera kumwishingira ari we umuvandimwe we Jules Kalisa, urukiko rwamubajije niba koko abyemera avuga ko abyemera.

    Ikindi Me Bizimana Emmanuel yavuze ni uko ubwo yabazwaga asoje bamubujije icyo yongeraho avuga ko bigaragara ko Kenan ari we ‘FIFA Match Agent’ ari we wakoze ibyo byaha bamurekuye yakwishyura ayo mafaranga we akamwiyishyuriza kuko atanamwishyuye yakwandikira FIFA ikaba yanahagarika ibyangombwa bye.

    Camarade Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko akomeza gufungwa by’agateganyo

    Source : http://isimbi.rw/ubujurire-bwa-camarade-bwanze.html

  • Lugushwa: Abaturage bamaganye umutwe wa Wazalendo, basaba ubutabera n'umutekano #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Lugushwa, umwe mu duce dukomeye dukorerwamo ubucuruzi muri teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, haravugwa umwuka mubi udasanzwe nyuma y'imyigaragambyo ikaze yabaye ku wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025. Abaturage benshi bagiye mu mihanda baririmba indirimbo zo kwamagana umutwe wa Wazalendo, babasaba kuva mu gace kabo 'kugira ngo ubuzima busubire mu buryo.'

    Iyi myigaragambyo yatewe n'urupfu rw'umuyobozi, bivugwa ko yishwe n'abarwanyi ba Wazalendo bamukubise inkoni, bakaba bakeka ko bazaba zaramukubise inkoni zigeze ku ijana na mirongwitanu. Uru rupfu rwababaje abaturage, bituma bafata icyemezo cyo kugaragaza agahinda kabo ku mugaragaro.

    Mu mihanda minini ya centre ya Lugushwa, hari amapine yatwitswe mu rwego rwo kugaragaza uburakari. Abigaragambya bari bafite ibyapa byanditseho amagambo akomeye nka: 'Turambiwe ihohoterwa,' 'Lugushwa si ikibuga cy'intambara,' na 'Nimudukize Wazalendo!' Amashusho yafashwe n'abaturage agaragaza imbaga nyinshi ivuza induru, yishingikirije ku gukurwaho burundu kw'aba barwanyi.

    Abaturage bavuga ko kuva Wazalendo yagera muri aka gace, umutekano wabo wagabanutse cyane, hakiyongeraho ibikorwa byo gufatwa ku ngufu, gukubita no gutotezwa byabaye nk'ihame. Umwe mu baturage yagize ati: 'Twabuze umuyobozi wacu ejo hashize, none ubwoba buradutashye. Lugushwa irashaka amahoro, si uguhorana imbere imbunda.'

    Lugushwa ni kamwe mu duce twubakiyeho ubucuruzi bw'Akarere ka Mwenga no muri Kivu y'Amajyepfo muri rusange, ariko iminsi yashize yatewe icyasha n'ubwiyongere bw'ibikorwa by'ihohoterwa n'umutekano muke. Abaturage barasaba ubuyobozi bw'intara ndetse na Leta ya Kinshasa kugira icyo bikora vuba kugira ngo ituze n'ubuzima busanzwe byongere kugaruka.

    Kugeza ubu, ubuyobozi bw'Intara ya Kivu y'Amajyepfo ntacyo buratangaza ku mugaragaro ku rupfu rw'uriya muyobozi cyangwa ku busabe bw'abigaragambya. Ariko umwuka ukomeje kuba mubi, abaturage bagasaba ko ikibazo cy'umutekano gikemurwa 'mu maguru mashya' mbere y'uko ibintu bikomera kurushaho.

    Lugushwa: Abaturage Bamaganye umutwe wa Wazalendo, basaba ubutabera n'umutekano

    Source : https://kasukumedia.com/lugushwa-abaturage-bamaganye-umutwe-wa-wazalendo-basaba-ubutabera-numutekano/

  • Bulldog yagaragaje ikiri inyuma yo kwita alubumu ye nshya 'impeshyi 15′ #rwanda #RwOT

    Umuraperi Bulldog yavuze ko impamvu yahisemo kwita alubumu ye nshya 'Impeshyi 15′ bifite aho bihuriye n’ubuzima bwe bwose mu muziki.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Umuraperi Ndayishimiye Bertrand yahishuye ko impamvu yahisemo guha alubumu ye izina rya 'Impeshyi 15′ bifite aho bihuriye n’urugendo rw’imyaka 15 amaze mu ruganda rw’umuziki mu buryo we yita bwa kinyamwuga.

    Ati 'Iyi alubumu kuri ngewe ni igisobanuro cyange ku muntu wifuza kumenya ibintu byange nanyuzemo muri iyi myaka yose.”

    “Impamvu nayise impeshyi 15 bifitanye isano n’ingazo ya gihanzi kubera ko nashakaga kuyita izina ridasanzwe nko kuvuga ngo 'imyaka 5 maze mu muziki’ … Gusa turabizi ko buri mwaka ugira impeshyi imwe rero ubibaze usanga ari imyaka 15 maze muri uyu muziki .'

    Nubwo amaze imyaka isaga 17 akora umuziki bijyanye n’uko muri Nzeri 2008 yanashyize hanze indirimbo yise 'Imperuka ' yanacuranwaga ku maradiyo y’imyidagaduro y’icyo gihe nka C.FM, Bulldog waherukaga gushyira hanze alubumu yakunzwe cyane yitwa 'Kemotherapy’ yavuze ko impamvu icyo gihe kirimo hagati atajya akibara ari ukubera ko atari yagatangiye kubona isura nyayo y’urugendo rwe rw’umuziki.

    Ati' Iyo myaka narayirengagije cyane kubera ko icyo gihe washaboraga nko gusohora indirimbo ikajya kumenyekana muri rubanda hashize amezi atatu cyangwa ane kandi aho ni nko muri 2009, icyo gihe nibwo twanatangiye gushinga no kumenyekanisha Tuff Gang ariko igihe navuga natangiye kwinjira ikibuga neza navuga ko byari muri 2010 ari nayo mpamvu ariho nahereye mbibara gutyo.'

    Bulldog yanashize agati ku mbogamizi zikomeye yahuye nazo nk’umuraperi mu ntangiriro z’umuziki we zirimo ikibazo cy’imvumvire mibi abantu bari bafite ku njyana ya Hip Hop aho benshi bakundaga kuyifata nk’ubwoko bw’umuziki bukorwa n’abantu badashobotse mu buzima busanzwe.

    Ati 'Ndaguhamiriza ko ku ijanisha rya 70 cyangwa 80 byumwihariko abantu babaga bakuze icyo gihe iyo mwaganiraga yakubwiraga ko Hiphop ari injyana y’ibirara, nta muntu wapfa kuguha kugutumira mu gitaramo cye … Ngewe navuga ko usibye kwitanga n’urukundo rudasanzwe umuntu yabaga afitiye ibyo akora ariko twabitangiye bigoranye pe.'

    Mu mpera zo muri 2021 nibwo Jisho ry’Uruvu yashyize hanze Alubumu ye ya mbere yise 'Kemotherapy’ igizwe ahanini n’indirimbo zikozwe mu njyana ya ‘Old school’ zikubiyemo impanuro ku rubyiruko n’ibibazo byinshi rukwiye kwitondera.

    Bulldog yavuze impamvu album ye yaysise ‘Impeshyi 15’

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/bulldog-yagaragaje-ikiri-inyuma-yo-kwita-alubumu-ye-nshya-impeshyi-15.html

  • Bwa mbere Niyo Bosco yavuze ku byo kuba areba (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyo Bosco yavuze ko uko abantu bamukunze bwa mbere bamubona nta cyahindutse na we yakabaye yishimira kureba nk’abandi ariko ntabwo ari ko bimeze.

    Hamaze iminsi inkundura ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Ubigenza ute?’ Bavuga ko ashobora kuba areba.

    Ni nyuma yo kugaragara mu kiganiro ‘One on One’ aho umuntu bamwereka ifoto akavuga icyo azi kuri uwo muntu, Niyo Bosco na we yagaragaye muri icyo kiganiro bamwereka amafoto akavuga ba nyirayo n’icyo abaziho, ni ho byahereye bavuga ko areba.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Niyo Bosco yavuze ko yashatse kugaragara muri iki kiganiro kandi kidataye umwimerere wacyo.

    Ati “Urumva afite ikiganiro cye akora cyitwa ‘One on One’, mubaza uko gikorwa arambwira ngo nkwereka amafoto ukagira icyo uyavugaho, ariko numva birambabaje ko ibyo bitandeba, ndavuga undi muntu uzakora ibintu nk’ibi sinzabireba? Ni iki cyakorwa ngo ntibibure umwimerere kandi nanjye mere nk’abandi.”

    Yavuze ko batekereje uburyo bwose bushoboka basanga uko cyakorwa kidataye umwimerere wacyo ari uko we yajya yivugira umuntu nk’aho bamumweretse maze nabo bakaza gushaka uko babihuza.

    Ati “Turatekereza ati se naguha message ukayisoma? Dusanga byavugiramo, ati ese nakubwira abantu ukabibuka? Nti ese nibeshye nkavuga utari we? Ndamubwira nti reka mvuge abo nshaka wowe na cameraman wawe mushake uko mubihuza.”

    Yahishuye ko yabikoze mu rwego rwo kugira ngo ikiganiro kidatakaza umwimerere wacyo cyane ko adakunda kuba umuntu wihariye ku buryo bugaragara ko yafashwe bitandukanye n’abandi.

    Ati “Njye numvaga ko ikiganiro nigisohoka bahita babibona ko byakorewe ‘edit’ ariko nkumva ngo wa mugani aba abeshya, nababeshye ko ntareba ngo bigende bite? Ubu nkagenda nkangwa mu cyobo cyangwa nkakubita umutwe ku cyuma ni bwo bazabyemera ko ntareba. Ntabwo nababeshye.”

    “Ntabwo ndi kwisobanura ariko hari abantu badukunze bazi ko uko badukunze tumeze ariko tukimeze, ni bo ndimo kubwira, sindi kubabwira ngo si mbona mbaye mbona ni byo byaba ari byiza kurushaho ariko mu gihe bitaraba nyine tubaye tukihanganye kandi tubaye twiyakiriye.”

    Yavuze ko ibi byamweretse ko imbuga nkoranyambaga ari nko mu isoko iyo ugiyemo utazi icyo ushaka utahana icyo udashaka.

    Niyo Bosco yavuze abavuga ko areba atari byo

    Source : http://isimbi.rw/bwa-mbere-niyo-bosco-yavuze-ku-byo-kuba-areba-video.html