Author: webrwanda

  • Zari Hassan yiyamye abagabo bamuhonga amafaranga ngo baryamane #rwanda #RwOT

    Zari Hassan yiyamye abagabo birirwa bamwandikira bamusaba ko baryamana bakamuha amafaranga menshi ndetse bitunguranye anatangaza ko umugabo we, Shakib Lutaaya akurura abagore benshi kubera ko ari we bashakanye.

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko TikTok, Zari na Shakib bagaragara bagirana ikiganiro cyuje urukundo no kubwizanya ukuri, aha ni naho Zari yumvikana avuga ko abagore babona Shakib nk’udasanzwe kubera ko yamurongoye, bityo bagashaka kumugeraho kugira ngo bamenye icyo yamukundiye.

    Muri ayo mashusho, Zari yabajije Shakib ati 'Uzi ko abagore bagukunda kubera njyewe se?' Shakib na we ati 'Ndabizi…nubwo atari bose babikora.'

    Zari yahise yongeraho ko hari n’abagerageza gusanga Shakib mu tubyiniro kubera aba ari kumwe nawe . Ati: 'Niba babikora ndi aho se, naba ntahari ntibabikora urumva atari njyewe ubitera ?'

    Zari yakomeje avuga ko na we ahangayikishwe n’abagabo benshi bakomeza kumwandikira bamwaka nimero za telephone ze kubera ubwiza bwe n’ubwenge gusa akaza gusanga baba bashaka ko baryamana.

    Uyu mushoramari w’umuherwekazi wamamaye nka Zari The Boss Lady yerekanye ko nubwo ibyo ibyo bidasiba kuba atajya aha uwo ari we wese umwanya kuko yubaha urugo rwe kandi afite umugabo umushimishije.

    Uyu mugore wigeze kujya mu rukundo na Diamond Platnumz yavuze ko hari n’abagabo baza bamugerageza cyangwa bamuha amafaranga menshi ngo barebe ko baryamana , ariko akemeza ko yisanga nta mpamvu afite yo kwishyira mu byago kuko ubuzima bwe bwifashe neza kandi anyuzwe n’urugo rwe.

    Nubwo aba bombi basa n’abameranye neza kuri ubu, Zari na Shakib bigeze kunyura mu bihe bitoroshye mu rukundo rwabo, by’umwihariko muri Werurwe uyu mwaka ubwo hagaragaraga ifoto ya Shakib ari kumwe n’undi mugore byacyekwaga ko ari ihabara rye, bikababaza Zari.

    Mbere yahoo, ibibazo mu mubano wa Zari na Shakib byongeye gusakuza ku mbuga nkoranyambaga ubwo Diamond Platnumz yajyaga muri Afurika y’Epfo, kwizihiza isabukuru y’umwana w’umukobwa yabyaranye na Zari.

    Icyo gihe Zari yagiye ku mbuga nkoranyambaga atangira kunenga Shakib kuba atigirira icyizere, ko ari cyo gituma yababajwe no kuba Diamond waje iwe muri Afurika y’Epfo mu gihe Shakib we yari Kampla muri Uganda.

    Muri 2023 nibwo Zari na Shakib bakoreye ubukwe bw’akataraboneka muri Afurika y’Epfo, binemezwa ko hagati yabo harimo ikinyuranyo cy’imyaka 12 Zari arushaho uyu mugabo we.

    Zari Hassan yiyamye abagabo bamutereta kandi afite umugabo

    Source : http://isimbi.rw/zari-hassan-yiyamye-abagabo-bamuhonga-amafaranga-ngo-baryamane.html

  • Nel Ngabo yashimiye Umuvugizi wa Polisi #rwanda #RwOT

    Nel Ngabo yavuze ko yakozwe ku mutima n’amagambo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface aherutse gutangaza ko ubwoko bw’umuziki akora bitewe n’amagambo n’ubutumwa buba burimo abukunda.

    Mu minsi ishize nib wo ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru ISIMBI, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko atari umufana w’indirimbo z’inkundo ahubwo akunda indirimbo zirimo ubutumwa bwagira icyo bufasha abantu, bubatera imbaraga aho yatanze urugero ku ndirimbo 2 za Nel Ngabo, 'Nywe’ ndetse na 'Muzadukumbura’ yakoranye Fireman.

    Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na ISIMBI, yagaragaje ko byamukoze ku mutima ariko nanone bikamwongeramo imbaraga zo gukora ibindi bihangano byiza nk’umuhanzi utarahisemo guhengamira ku ndirimbo z’urukundo gusa.

    Ati 'Ni ukumushimira, ni no kuntera imbaraga ku ruhande rwanjye rwo gukora ibirenze kuko iyo urebye imipaka y’inganzo yanjye ntabwo navuga ngo nibanda hano cyangwa aha, ahubwo sinzi niba mujya mu byitaho ariko ngerageza no kwinjira no mu buzima busanzwe urugero wakumva nko muri za 'Kigali’ .'Nywe’ na 'Muzadukumbura’.'

    Uyu muhanzi yavuze ko muri izi mpera z’umwaka ari kwitegura gushyira hanze indi ndirimbo nshya igomba gukurikira iyitwa 'Look at you’ yakoranye na Platin P, iyi nayo ikazaba iri mu zigize album yabo yitwa 'Vibranium’.

    Ati 'Hari album turi gusohora gake gake nubwo yo ubwayo yamaze kurangira mu bijyanye no gutunganywa, ariko icyo nabwira abakunzi banjye ni uko muri izi mpera z’umwaka ngomba gushyira hanze indi ndirimbo izakurikira 'Look at You’ . nayo iri kuri Vibranium .'

    Yanakomoje ku impamvu kandi batigeze bashyirira hanze icya rimwe ibihangan

    ACP Rutikanga aheruka kuvuga ko akunda umuziki wa Nel Ngabo

    o byose byari bigize iyi album ko bifatanye isano n’uburyo n’urwego bashakaho ko buri ndirimbo irimo yumvwaho ndetse n’ibyo izababyarira.

    Ati 'Hari ukuntu iyo usohoye album icya rimwe hagira indirimbo zibigenderamo kandi ugasanga zari nziza, nta nubwo duteganya kuzazishyirira hanze izindi eshanu zisigaye icya rimwe kuko ubu gahunda ihari zigomba kujya zihana igihe mu kujya hanze.'

    Nel Ngabo yashimiye ACP Rutikanga Boniface

    Source : http://isimbi.rw/nel-ngabo-yashimiye-umuvugizi-wa-polisi.html

  • APR yatsinzwe itegekwa gutanga ibyangombwa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko uwari umukinnyi wa APR WFC, Ihirwe Régine ayireze kuba yaranze kumurekura kuri ubu yayitsinze ndetse banategeka ko itanga urupapuro rumurekura 'release letter’ akajya muri Rayon Sports.

    Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, Régine bakunda kwita Queen yasinyiye Rayon Sports yitegura kujya gukina CECAFA amasezerano y’imyaka 2 ariko APR FC yanga kumurekura ivuga ko akiyifite amasezerano y’imyaka 2.

    Ihirwe Régine yahise yandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda asaba ko bamufasha APR WFC ikamurekura kuko amasezerano yasinywe yayasinyiwe n’ababyeyi rero nta gaciro agifite.

    Ubundi tariki ya 28 Ugushyingo 2022, ni bwo APR WFC yasinyanye n’ababyeyi ba Ihirwe Régine amasezerano y’imyaka 5, bemeranya ko APR izamufasha kuzamura impano no kumurihira amashuri mu gihe cy’imyaka itanu.

    Tariki ya 7 Ugushyingo 2025 ni bwo Régine w’imyaka 19 na APR WFC bahuriye imbere ya Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere muri FERWAFA maze buri ruhande rusobanura uko ikibazo kimeze.

    APR yavugaga ko amasezerano atararangira mu gihe Régine we yavugaga ko ayo masezerano yayasinyiwe n’ababyeyi ataruzuza imyaka y’ubukure ubu akaba yarakuze adakwiye guhabwa agaciro.

    Kuba yarasinyiwe n’ababyeyi, Komisiyo yasanze atari impamvu yatuma arekurwa ahubwo bisunze ingingo ya 18.1 y’Amategeko ya FIFA ateganya uko abakinnyi bahinduranya amakipe aho ivuga ko umukinnyi ashobora gusinyira ikipe ari munsi y’imyaka 18 ariko ntarenze imyaka 3.

    APR WFC ikaba yahise isabwa kurekura uyu mukinnyi akajya gukomereza akazi ahandi aho yishimiye.

    Ihirwe Regine Queen ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/apr-yatsinzwe-itegekwa-gutanga-ibyangombwa.html

  • Konti za X z'amakipe akomeye ku Isi zikomeje kurikoroza, nyuma yo kugaragazwa aho zashingiwe #rwanda #RwOT

    Amakipe akomeye akina umupira w'amaguru ku Isi akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara ko konti zabo za X (Twitter) zishingirwa mu bihugu bitandukanye n'aho akorera cyangwa akomoka. Uyu murongo mushya wo gucunga imbuga nkoranyambaga ukomeje kwerekana uburyo aya makipe arushaho gutekereza ku masoko mpuzamahanga no kongera abayakurikira ku rwego rw'Isi.

    Muri ayo makipe, FC Bayern Munich yo mu Budage ifite konti yashingiwe muri Afurika y'Epfo, mu gihe Napoli yo mu Butaliyani yo yashingiwe muri Uruguay. Real Madrid, Arsenal, Manchester United na Liverpool imbuga zose zashingiwe ku mugabane w'i Burayi konti zazo zose zishingiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikerekana uko isoko ry'ikoranabuhanga muri icyo gihugu rikomeje kwiharira imiyoborere myinshi ya platiformu ya X.

    Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, konti yayo yashingiwe mu Bwongereza, naho Simba SC yo muri Tanzania yo ikaba yanditswe muri Eswatini (Swaziland). Ibi byatumye abakunzi b'aya makipe bakomeza gutangara no gukurikirana impamvu z'iyi mpinduka, byongera no guteza imbaraga mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga.

    Aya makipe akomeje guteza imbere isura yayo ku ruhando mpuzamahanga, ibi bikaba byerekana uburyo siporo igezweho isaba gukorera ku masoko menshi mu rwego rwo kwikubira abafana ku Isi hose.

    Konti za X z'amakipe akomeye ku Isi zikomeje kurikoroza, nyuma yo kugaragazwa aho zashingiwe

    Source : https://kasukumedia.com/konti-za-x-zamakipe-akomeye-ku-isi-zikomeje-kurikoroza-nyuma-yo-kugaragazwa-aho-zashingiwe/

  • Abakinnyi 20 b’ikipe y’igihugu bahamagawe kwitegura Igikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Hamaze guhamagarwa Ikipe y’Igihugu ya Handball mu bagabo y’abakinnyi 20 igomba kwitegura Igikombe cya Afurika cya 2026 kizabera mu Rwanda umwaka utaha muri Mutarama.

    Aba bakinnyi bakaba bagiye gukora umwiherero wa kabiri aho muri 28 bari bakoze uwa mbere umutoza w’Ikipe y’u Rwanda ya Handball, Hafedh Zouabi yasezereye abakinnyi 10 yongeramo abakinnyi babiri.

    Abakinnyi babiri bongeyemo bagiye gukora icyiciro cya kabiri cy’umwiherero kizaba tariki 26 Ugushyingo kugeza ku ya 6 Ukuboza 2025 ni umunyezamu Ufitinema Musa na Habumugisha Dieudonné bombi ba GS Tabagwe.

    Mu basezerewe harimo abanyezamu babiri ari bo Cyiza Kevin wa ADEGI Gituza na Ikuzwe Élysée wa Mutenderi TSS. Musoni Albert, Rwamanywa Viateur na Muhawenayo Jean Paul ba APR.

    Niyonkuru Clément wa Musanze HC na Mutuyimana Gilbert wa Police HC, Rutikanga Aimable wa GS Tabagwe, Bazimaziki Jean Damascène na Karenzi Yannick ba Gicumbi HT.

    Abakinnyi 20 baziabira umwiherero wa kabiri

    Abanyezamu: Uwimana Jackson (APR), Uwayezu Arsène (APR), Kwisanga Peter (Police) na Ufitinema Musa wa GS Tabagwe.

    Abakina inyuma ibumoso: Nshimiyimana Alexis (APR), Ndatimana James (GS Tabagwe) na Mbesutunguwe Samuel (Police)

    Abakina inyuma iburyo: Niyonkuru Karim (Police), Ndayishimiye Jean Pierre wa APR HC na Habumugisha Dieudonné (GS Tabagwe)

    Abakina hagati mu bwugarizi: Muhumure Élysée (APR) na Kubwimana Emmanuel (Police)

    Abasatira banyuze ibumoso: Kayijamahe Yves (Police) na Uwase Moïse (APR)

    Abasatira banyuze iburyo: Shumbusho Maliyamungu (APR), Ndayisaba Étienne (Police) na Akayezu André (Police).

    Abakina imbere: Hagenimana Fidèle (Police), Ineza Thierry (Police) na Niyoyita Vedaste wa APR HC.

    Tombola iheruka kunbera i Kigali, yasize u Rwanda mu itsinda A kumwe na Zambia, Algeria na Nigeria, Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali tariki 21-31 Mutarama 2026, kizaba kirimo kuba ku nshuro ya 27 ni mu gihe u Rwanda ruzaba rukitabiriye ku nshuro ya 2, bwa mbere ni muri 2024 cyabereye mu Misiri.

    Provisional list of Rwanda Senior Men’s Team selected for the second training camp, in preparation for the 27th Men’s Senior Africa Handball Cup of Nations.#Rwanda2026#RwandaHandball pic.twitter.com/jkxdk178j8

    — Rwanda Handball Federation (@FerwahandRwanda) November 25, 2025

    Umutoza yahamagaye abakinnyi 20 bagiye gukora umwiherero wa kabiri

    Source : http://isimbi.rw/abakinnyi-20-b-ikipe-y-igihugu-bahamagawe-kwitegura-igikombe-cy-afurika.html

  • Uvira: Abaturage barashinja Ingabo za FARDC n'umutwe wa Wazalendo kubasahura #rwanda #RwOT

    Umwuka mubi w'umutekano wongeye kwiyongera mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, nyuma y'uko imirwano ikaze yahuje ingabo za FARDC n'abarwanyi b'umutwe wa Wazalendo mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025, mu mujyi wa Uvira.

    Bimwe mu byatangajwe n'inzego z'umutekano byemeza ko abantu bane bahasize ubuzima, abandi 14 bagakomereka. Ariko amakuru Kasuku Media yahawe n'abaturage bo mu gace kaho imirwano yabereye agaragaza ko umubare w'abapfuye ushobora kuba uri hejuru kurusha ibyatangajwe na Leta ya Kinshasa.

    Umuturage umwe utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: 'Kugeza ubu ntituramenya umubare nyawo w'abapfuye ni benshi.'

    Mu bapfuye, barimo Komanda Lunyuki, umwe mu bayobozi bubashywe n'abarwanyi ba Wazalendo, uzwi nk' 'intwari y'igihe kirekire' muri uwo mutwe. Umurambo we wabonetse ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bya gisirikare biherereye muri Uvira.

    Bivugwa ko Komanda Lunyuki yarari kuva mu muryango umwe na General Rukemata, umwe mu bayobozi bakomeye ba Wazalendo wishwe mu mezi atatu ashize mu mirwano yabereye Kageregere, ubwo uyu mutwe wagabaga ibitero ku barwanyi ba Twirwaneho barwanira inyungu z'Abanyamulenge mu misozi ya Rurambo.

    Imirwano ikomeje gukaza umurego mu bice bitandukanye bya Kivu y'Amajyepfo, by'umwihariko mu mijyi yegeranye Uvira. Abaturage bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kubera gutakaza umutekano no gusahurwa bikorwa n'impande zombi.

    Abatuye mu Karere ka Mwenga na bo bamaze iminsi batabaza, bashinja bamwe mu ngabo za FARDC n'abarwanyi ba Wazalendo kubasahura ibintu byabo birimo amatungo, ibyo kurya n'ibindi bikoresho by'ingo. Bamwe muri bo bavuga ko basigaye bahunga umujyi bajya mu misozi, abandi bagasenga kugira ngo imirwano ishire.

    Uvira: Abaturage barashinja Ingabo za FARDC n'umutwe wa Wazalendo kubasahura

    Source : https://kasukumedia.com/uvira-abaturage-barashinja-ingabo-za-fardc-numutwe-wa-wazalendo-kubasahura/

  • Niyambuye izina 'Gafaranga’ – Bishop Gafaranga bwa mbere yavuze ku buzima bwe muri gereza (Video) #rwanda #RwOT

    Habiyaremye Zacharie wamamaye nka Bishop Gafaranga yagaragaje ko ibizazane yahuye nabyo mu myaka yashize ari byo byamushoboje guhangana n’ubuzima butoroshye bwamaze amezi atanu n’iminsi itatu yaciyemo ubwo yari afunzwe.

    Ku wa 7 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwemeje ko rwataye muri yombi Bishop Gafaranga, akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ku wa 10 Ukwakira 2025 , Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitswe nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we, gukubita no gukomeretsa.

    Gafaranga wari ukurikiranyweho ibyo byaha afunzwe, Urukiko rwategetse ko ahita afungurwa kuko yahanishijwe igihano cy’umwaka umwe usubitswe n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Bishop Gafaranga yatangaje ko mu gihe yari afunzwe atari bwo yahuye n’ibihe bimubabariza umutima kurusha ibyo yari yarahuye nabyo mu myaka yari yaratumbutse, yikije ku kamaro kabyo mu kumutegurira kubaho muri ibi bihe.

    Ati 'Abantu ntibazigere batekereza ko muri aya mezi atanu ari yo nahuye n’ibintu bikomeye kurusha ibyo nari narahuye nabyo mbere, ahubwo Habiyaremye Zacharie ibyo yahuye nabyo kera ni byo byamubereye inzira n’imbaraga zo kubasha gutondagira bino yabayemo.'

    Gafaranga yanemeje ko ubwo yageraga mu Igororero rya Nyarugenge rizwi nka Mageragere yasanze ategerejwe na benshi mu bari bafungiweyo bijyanye n’uko amakuru ajyanye n’urubanza rwe yatambutswaga ku mashene ya televiziyo kandi nabo bemererwa kuyireba, anashinga agati cyane ku buryo yahisemo gukoresha izina Habiyaremye Zackarie akiyambura Bishop Gafaranga ku bw’umutekano we.

    Ati 'Gereza burya nta nubwo ari mbi cyangwa kuba wajyanyweyo si bibi cyane, ahubwo twebwe tuba turiyo wavuga ko ari twe babi kuko tuba dufite imico itandukanye kandi turi ahantu bisa nk’aho twigenzura mu gihe dufunze, ni ukuvuga ngo ni ibyago akenshi imfugwa zigira bituruka hagati yazo kuruta ku bacungagereza. Rero nahisemo gukoresha izina 'Habiyaremye’ kugira ngo ndinde umutekano wange.'

    Yavuze ko yinjiye bose bamutegereje ariko bagira ibyango byo kumuyoberwa kuko bumvaga ari umuntu ubyibushye w’inda, babona haje akantu kananutse icyo gihe ngo yari yaranasutse imisatsi, akajya kumva akumva barabazanya ngo “Bishop ni uwuhe?”

    Bishop Gafaranga kandi yavuze ko gufungwa atari byo byamubabazaga ahubwo yababazwaga n’ubuzima umugore we abayemo kandi nta kintu afite yabikoraho.

    Ati “Niba nari mfungiye mu mazi, umugore wanjye we yari afunguye mu mashanyarazi arimo amazi. Noneho ikibabaje ninjye wamuterese mubwira ko nzamurinda umubabaro. Buriya narabirebaga arimo asitara bamufotora, hari akandi kambabaje arimo asimbuka mu modoka bamutwaye nka Osama Bin Laden.”

    Uyu mukozi w’Imana wanabaye umushumba w’inka mu byaro bya Bushenge mu Karere ka Nyamasheke akaza kugera mu mujyi wa Kigali agakora akazi gatandukanye karimo n’ubuzunguzayi ndetse n’imirimo yo mu rugo, yahamije ko yafunzwe mu buryo busa n’imikino bwatumye yongera gutinya no kubaha ubukana bw’itegeko aho riva rikagera.

    Ati 'Ngewe nafunzwe mu buryo nakita nk’imikino, ntabwo nabyiyumvishaga, gusa ikintu bita itegeko kirakomeye cyane kurenza uko tugitekereza, nk’ubu ngewe narinze ngera mu bushinjacyaha nta muntu unyuganira mu mategeko (Avoka) mfite kuko nabonaga urubanza rwange rworoshye gusa uko igihe cyagendaga cyicuma narushagaho kumenya ubukana bwaryo.'

    Ku wa 11 Gashyantare 2023 nibwo umuhanzikazi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Annette Murava na Bishop Gafaranga bakoze ubukwe.

    Bishop Gafaranga yavuze ubuzima yari abayemo muri gereza

    Source : http://isimbi.rw/niyambuye-izina-gafaranga-bishop-gafaranga-bwa-mbere-yavuze-ku-buzima-bwe-muri.html

  • Amavubi akomeje guhondwa nk’ingoma muri CECAFA #rwanda #RwOT

    Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 ntabwo arimo kugirira ibihe byiza muri Ethiopia mu irushanwa rya CECAFA U17 kuko buri kipe irimo kuza ikayatsinda uko yishakiye, yamaze no gusezererwa muri iri rushanwa.

    Ni nyuma y’uko uyu munsi yatsinzwe Somalia 3-0, uba umukino wa gatatu wikurikiranya itsinzwe muri iri rushanwa aho ataratsinda umukino n’umwe.

    Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Abebe Bikila Stadium kiri mu Mujyi wa Addis Ababa, Amavubi yagiye kuwukina abizi neza ko ari wo rufunguzo rwo kuba yarenga itsinda A kuko imikino ibiri ya mbere yose yayitakaje.

    Somalia yari ifite amanota atatu nayo yashakaga gutsinda uyu mukino. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Somalia yabonye igitego cya mbere ku munota wa 58 cyatsinzwe na Mohamud Osman wafashe umupira akinjirana ubwugarizi bw’u Rwanda agahita atsinda.

    Somalia yakomeje kurusha Ingimbi z’u Rwanda, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 84 cya Mohamud Osman mu gihe Abdiqafar Abdullahi yatsinze icya gatatu ku munota wa 85.

    U Rwanda rwamaze gusezererwa rusigaje umukino umwe uzaruhuza na Sudani y’Epfo, ubu ni urwa nyuma mu Itsinda A n’amanota 0.

    Amavubi U17 yanyagiwe na Somalia

    Source : http://isimbi.rw/amavubi-akomeje-guhondwa-nk-ingoma-muri-cecafa.html

  • Nyuma yo kuburira Amahoro mu Mahoro, Kiyovu Sports yatangiye icyumweru nabi iyaburira muri Kigali Pelé Stadium #rwanda #RwOT

    Al Merreikh yo muri Sudani yatangiye shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0.

    Al Merreikh y’umutoza Darko Novic watoje APR na Al Hilal, ni amakipe abiri yo muri Sudani yemerewe gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Al Merreikh ikaba yahereye kuri Kiyovu Sports mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2025.

    Umutoza Haringingo Francis wa Kiyovu Sports yari yakoze impinduka muri 11 yabanjemo ku mukino aheruka gutsindwamo na Gasogi 1-0 muri Stade Amahoro aho nka Keddy yari yicaye hagakina Bukuru Christophe, Niyo David yabanje hanze hakina Uwineza Jean Rene ni nako Sandja Bulaya Moise yari yahaye umwanya Gabriel Fils.

    Mu gice cya mbere wabonaga amakipe yombi akina ahererekanya neza aho nka Kiyovu Sports hari uburyo yabonye burimo ubwa Jean Rene na Amissi Cedric ariko ntibabubyaza umusaruro.

    Al Merreikh nayo wabonaga irema uburyo butandukanye ariko nta bukomeye bwabonetse aho amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Al Merreikh yagarutse mu gice cya kabiri ubona yahindutse ishaka igitego ku kabi n’akeza.

    Kiyovu Sports nayo yagiye ikora impinduka zitandukanye nka Keddy, Niyo David, Bulaya binjiyemo abarimo Bukuru, Jean Rene na Cedric bavamo.

    Al Merreikh yari yisirisimbye imbere y’izamu yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 69 gitsinzwe na Dauda Ba ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Ntabwo yarekeye yakomeje gusatira ndetse ku burangare bwa ba Myugariro ba Kiyovu Sports, ku munota wa 87 Mohammed Teya Abudegen yatsindiye Al Merreikh agashinguracumu. Umukino warangiye ari 2-0.

    Al Merreikh ikaba izagaruka mu kibuga ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo ikina na Bugesera FC.

    Kiyovu Sports yananiwe gutsinda Al Merreikh

    Source : http://isimbi.rw/nyuma-yo-kuburira-amahoro-mu-mahoro-kiyovu-sports-yatangiye-icyumweru-nabi-12256.html

  • Umutungo w'Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza #rwanda #RwOT

    Nkuko byatangajwe na Africa Intelligence, ubutabera bw'u Bubiligi buri gusuzuma ku buryo bwimbitse imikoreshereze y'amakonti muri banki y'abagize umuryango wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi. Iperereza riyobowe na prokirikere Ann Fransen wo ku rwego rwa leta y'u Bubiligi, rikubiyemo ibirego bijyanye na ruswa, kunyereza umutungo no kubyaza inyungu amafaranga binyuze mu bikorwa bya mine mu ntara za Katanga.

    Ibi byatangijwe n'ikirego cyatanzwe muri Nyakanga i Bruxelles n'amashyirahamwe n'imiryango ikorera mu karere ka Katanga. Icyo kirego cyashinjaga abagize umuryango wa Tshisekedi icyenda, bose bafite ubwenegihugu bw'u Bubiligi, kuba baragize uruhare mu 'kwigarurira' umutungo w'amabuye y'agaciro akomoka mu bucukuzi bwa artisanal mu ntara za Lualaba na Haut-Katanga.

    Mu rwego rwo gukomeza iperereza, ubutabera bw'u Bubiligi bwandikiye banki zitandukanye busaba ko zabwereka inyandiko z'amakuru y'imikoreshereze y'imitungo ya Denise Nyakeru Tshisekedi, umugore wa Perezida, ndetse na Fanny Tshisekedi. Uretse abo, hanasuzumwa n'amakuru ajyanye n'imitungo ya Christian Tshisekedi, Jacques Tshisekedi, Jean-Claude Tshisekedi, ndetse na Anthony Tshisekedi. Gusa kugeza ubu, iryo perereza riracyari mu rwego rwa mbere, kuko nta mucamanza urahabwa dosiye ku buryo bweruye.

    Mu ntangiriro za Ugushyingo, prokirikere Ann Fransen yagiriye uruzinduko rugufi muri Kinshasa. Ubutabera bw'u Bubiligi bwavuze ko urwo ruzinduko rwari rugamije gushimangira ubufatanye mu by'ubutabera hagati y'ibihugu byombi, nubwo bwemeje ko hari 'iperereza ritandukanye ririmo imikoranire hagati ya Bubiligi na RDC.'

    Kuva Tshisekedi yagera ku butegetsi, yaranzwe na ruswa icyenewabo no kwikubira umutungo wa Leta.

    Source : https://rushyashya.net/umutungo-wumuryango-wa-tshisekedi-urimo-gukorwaho-iperereza/