Author: webrwanda

  • Davido na Rema ku isonga! Urutonde rwabeguka… – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo gutanga ibi bihembo wabaye mu ijoro ryakeye aho wabereye muri BK Arena i Kigali witabiriwe n'ibyamamare byo kumugabane wa Afurika. 

    Mu bahanzi begukanye ibihembo bya 'Trace Awards 2023' byatanzwe hanizihizwa imyaka 20 televiziyo y'imyidagaduro ya Trace imaze ishinze ibirindiro, higanjemo abasanzww bafite amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga.

    Davido na Rema nibo baje ku isonga dore ko bombi begukanye ibihembo bibiri mu byiciro bitandukanye bari bahatanyemo.

     Abarimo Yemi Alade, Didi B, Diamond Platnumz, Burna Boy, tutibagiwe na Bruce Melody wo mu Rwanda bari mu baraye bibitseho ibi bihembo bashimangira ubuhanga bwabo mu muziki.

    Ibi bihembo byari bihatanyemo abahanzi 55 mu byiciro 20 bitandukanye. Dore urutonde rw'abahanzi begukanye 'Trace Awards 2023':

    Best Collaboratio:

    Peru” – Fireboy DML (Nigeria) with Ed Sheeran (UK)

    “Second Sermon” – Black Sherif (Ghana) with Burna Boy (Nigeria)

    “Sete” – K.O (South Africa) with Young Stunna (South Africa), Blxckie (South Africa)

    “Unavailable” – Davido (Nigeria) with Musa Keys (South Africa) – WINNER

    “Stamina” – Tiwa Savage with Ayra Star(Nigeria) & Young Jonn (Nigeria)

    “Trumpet” – Olamide (Nigeria) with Ckay (Nigeria)

    Best DJ

    Danni Gato (Cape Verde)

    DJ BDK (Ivory Coast) 

    DJ Illans (France)

    DJ Spinall (Nigeria)

    Michael Brun (Haiti) – WINNER

    Uncle Waffles (Swaziland)

    Best Producer

    DJ Maphorisa (South Africa) 

    Juls (Ghana)

    Kabza de Small (South Africa) 

    Kel-P (Nigeria) 

    Tam Sir (Ivory Coast) – WINNER

    Benjamin Dube (South Africa)

    Best Gospel Artist

    Benjamin Dube (South Africa)

    Janet Otieno (Kenya)

    KS Bloom (Ivory Coast) – WINNER

    Levixone (Uganda)

    Moses Bliss (Nigeria)

    Best Live

    Burna Boy (Nigeria)

    Fally Ipupa (DRC)

    Musa Keys (South Africa) 

    The Compozers (Nigeria)

    Wizkid (Nigeria) 

    Yemi Alade (Nigeria)

    Best Dancer

    Robot Boii (South Africa) 

    Tayc (France)

    Uganda Ghetto Kids (Uganda) 

    Yemi Alade (Nigeria)

    Zuchu (Tanzania)

    Best Artist Africa – Anglophone 

    Asake (Nigeria) – WINNER

    Ayra Starr (Nigeria)

    Black Sherif (Ghana)

    Davido (Nigeria)

    Diamond Platnumz (Tanzania)

    Fireboy DML (Nigeria)

    Best Artist – UK

    Headie One (UK)

    Ms Banks (UK)

    Stormzy (UK)

    Raye (UK)

    Central Cee – WINNER

    Best Artist Carribean 

    Admiral T (Guadeloupe)

    Bamby (French Guiana) 

    Kalash (Martinique)

    Maureen (Martinique)

    Popcaan (Jamaica)

    Princess Lover (Martinique)

    Rutshelle Guillaume (Haiti) – WINNER

    Shenseea (Jamaica)

    Best Artist – Indian Ocean

    Donovan BTS (Mauritius)

    GaEi (Madagascar) 

    Goulam (Comoros) – WIINNER

    Mikl (Reunion)

    Sega el (Reunion)

    Terell Elymoor (Mayotte)

    Best Artist – Brazil

    Djonga (Brazil)

    Iza (Brazil)

    Leo Santana (Brazil)

    Ludmilla (Brazil)

    Luedji Luna (Brazil)

    Best Artist North Africa 

    Amira Zouhair (Morocco)

    Artmasta (Tunisia)

    Dystinct (Morocco) – WINNER

    El Grande Toto (Morocco)

    Kader Japonais (Algeria) 

    Raja Meziane (Algeria)

    “DNK”- Aya Nakamura (France)

    Best Artist -France & Belgium

    Aya Nakamura (France) 

    Booba (France)

    Nihno (France)

    Tayc (France) – WINNER

    Ronisia (France)

    Soolking (France)

    Best Music Video

    “2 Sugar” Wizkid (Nigeria) feat. Ayra Starr (Nigeria)

    “Baddie” Yemi Alade (Nigeria) – WINNER

    “Kpaflotage” – Suspect 95 (Ivory Coast)

    “Loaded” – Tiwa Savage (Nigeria) & Asake (Nigeria)

    “Ronda” Blxckie (South Africa)

    “Tombolo” – Kalash (Martinique)

    Yatapita” – Diamond Platnumz (Tanzania)

    Best Global Africa Artist ( By Voting) – Rema WINNER

    Best Gospel Artist

    Benjamin Dube (South Africa)

    Janet Otieno (Kenya)

    KS Bloom (Ivory Coast) – WINNER

    Levixone (Uganda)

    Moses Bliss (Nigeria)

    Davido yegukanye ibihembo bibiri mu birori bya Trace Awards 2023, harimo igihembo cy’indirimbo nziza yahuriwemo n’abahanzi babiri hamwe n’igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umugabo muri Africa

    Igihembo cy’indirimbo y’umwaka hamwe n’igihembo cy’umuhanzi mpuzamahanga ukomoka muri Africa, byose Rema yatashye abyegukanye

    Yemi Alade benshi bita ‘Mama Africa’ yegukanye igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza

    Ibihembo bya ‘Trace Awards 2023’ byatangiwe i Kigali byahuriwemo n’ibyamamare bitandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135706/davido-na-rema-ku-isonga-urutonde-rwabegukanye-ibihembo-bya-trace-awards-2023-135706.html

  • Hari abasabiye amahoro Palestine! Ibyiyumviro… – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda by’umwihariko muei BK Arena haraye hatangiwe ibihembo bya Trace Awards ku nshuro ya mbere ndetse hakaba hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 ishize Trace ishyize itafari ku iterambere ry’umuziki.

    Benshi mu bahanzi bari i Kigali ndetse n’abatari bari i Kigali, bagize ibyo batangaza nyuma yo kwegukana bimwe mu bihembo bari bahatanyemo benshi bagaragazaga kwishimira kuba bakiriwe neza mu Rwanda abandi bashimira abafana babo.

    Bimwe mu byo abahanzi begukanye ibihembo batangaje;

    Yemi Alade watwaye igihembo mu cyiciro cya Best Music Video, yashimiye abanyaKigali avuga ko ari ibyishimo bikomeye cyane ashimira Trace Awards, umuryango we, abafana be cyane cyane abakunda injyana ya Afrobeats, yemeza iyo hataba abafana be atari kuba ageze aho ari magingo aya.

    Tayc wegukanye igihembo mu cyiciro cya Best artist France and Belgium ariko akaba atabashije kugera mu Rwanda, yashimiye Trace yamutekerejeho, ashimira abo bafatanya mu muziki bose ndetse n’ababyinnyi be. Yavuze ko umuziki wa Afurikia urimo utera imbere ndetse anashimira Cameroon igihugu yavukiyemo.

    KS Bloom ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire yavuze ko igikombe atwaye mu cyiciro cya Best Gospel Artist agituye kandi agishimira Umuryango we, Coye D’ivoire, Yesu, umuryango we ndetse n’abamuteye ingabo mu bitugu bose kugira ngo agere kuri uru rwego rwo gutwara iki gikombe.

    Rema umaze kwereka isi yose ko ari umuhanzi ukomeye, yashimiye abafana be bose, yerekwa urukundo n’abafana be bo mu Rwanda. Rema yatangaje kandi ko yishimiye uko indirimbo ye “Calm down” yamamaye ndetse ashimira na shebuja Don Jazzy. Nyuma yo gushimira abo bose, Rema yaririmbyeho gato ku ndirimbo ye “Calm down”.

    Indirimbo Jerusalema yegukanye igihembo hanyuma Nomcebo ari nawe nyiri indirimbo ashimira abamufasha mu muziki we ndetse n’umugabo we ari nako ashimira Trace yabonye ko afite impano ndetse nayo bakayiha agaciro kagaragariye muri iki gihembo yahawe.

    Nyuma yo gutwara igihembo mu cyiciro cya best collablation, Davido yashimiye Musa Key bakoranye indirimbo unavailable ndetse atangaza ko yishimiye kuba mu Rwanda ndetse anahishura ko Trace yagize uruhare runini mu iterambere ry’umuziki we. Davido kandi yarase ibigwi abahanzi bakomoka muri Nigeria barimo 2Baba, rema ndetse na Musa Key.

    Musa Key wari waserukanye ku rubyiniro na Davido, yatangaje ko nta byinshi afite byo kuvuga uretse gushimira buri wese wagize uruhare kugira ngo abe ageze aho ari ku rubyiniro muri BK Arena.

    Mr EEazy ufana Rayon Sport, yabanje kuyivuga imyato agira ati “Rayon Sport ni ikipe nziza ku isi” ashimira goverinoma y’u Rwanda, 2Baba, Bruce Melodie ndetse na buri wese ushishikazwa no kuzana impinduka kuri iyi si.

    Roselyne Layo (Ivory Coast) yegukanye Igihembo cy'Umuhanzi Mushya w'Umwaka.

    Akimara kugishyikirizwa, yagize ati “Imana ishimwe yo imenya byose. Kuba mfite iki gihembo ni ukubera yo.”

    Yashimiye abantu bose bagize uruhare mu kumushyigikira barimo umugabo we, abo bakorana umuziki, anasoreza ku Banya-Kigali bitabiriye iki gitaramo.

    2Baba wahawe igihembo cy’umuhanzi wagize uruhare mu iterambere ry’umuziki wa Afurika, yatangaje ko yishimiye cyane aho umuziki wa Afurika ugeze ndetse ashimira abafana be anavuga ko yishimiye kuba ahagaze imbere y’abafana be ahabwa igihembo cye. 

    Nyuma yo gutwara igihembo cya Best Male artist, Davido yagize ati “Ndashima Imana kandi namwe ndabashimira. Imana ibahe umugisha”.

    Burna Boy wegukanye igihembo cya Best album, ntabwo yabonetse uwaje amuhagarariye ashimira abanyafurika bose ndetse ashishikariza abantu kumva album nshya ya Burna Boy yitwa “I told them”.









    Ni ibirori bikomeye byabereye mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu 

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135701/hari-abasabiye-amahoro-palestine-ibyiyumviro-bya-bamwe-mu-begukanye-ibihembo-muri-trace-aw-135701.html

  • The Ben na Diamond, Melodie na Shaggy batunguranye, Zichu wibwe yiyeretse abafana- Buri muhanzi wegukanye igihembo muri TMA #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye nibwo hatanzwe ibihembo bya Trace Music Awards aho umunyarwanda, Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’Umunyarwanda.

    Ibirori byatangiwe muri Kigali Arena, ibymamare bikomeye muri Afurika byari biteraniye muri i Kigali.

    Aba bahanzi bakaba basusurukije abanya-Kigali bari bitabiriye ibi birori ari benshi.

    Umuhanzi Diamond yakuriwe ingofero mu ndirimbo ze zitandukanye, ubwo yari ageze kuri “Why” yakoranye na The Ben yamuhamagaye maze Arena yose induru bayiha umunwa.

    Bruce Melodie yatunguranye hifashishijwe ikoranabuhanga aririmbana n’umuhanzi w’umunyamerika Shaggy indirimbo ye “Funga Macho” basubiyemo ubu ikaba yitwa “When she is around” ndetse ikaba izasohoka mu minsi ya vuba.

    Umuhanzikazi ukomoka muri Tanzania, Zuchu na we nubwo yahuye n’uruva gusenya akibwa ibikapu byarimo ibikoresho yagombaga gukoresha aririmba, yahacyanye umucyo aho yashimishije abakunzi b’ubumuziki we nko mu ndirimbo “Honey” ikunzwe cyane.

    Ibihembo byatanzwe

    Bruce Melodie akaba ari we waje kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu Rwanda ahigitse Ariel Wayz, Bwiza, Chriss Eazy na Kenny Sol.

    Abandi bahanzi begukanye ibihembo barimo Davido yegukanye igihembo cya ‘Best Male Artist’ ndetse n’icyo 'Unavailable' yahuriyemo na Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo cya “Best Global Africa Artist”.

    Rema we yegukanye igihembo cya “Best Global Africa Artist” n’icya ” Song of the year” abikesheje ‘Calm Down’.

    Umuhanzi akaba na Rwiyemezamirimo Oluwatosin Oluwole Ajibade, wamamaye nka Mr Eazi, yahawe igihembo cyiswe “Change Maker Award” arangije avuga ko Rayon Sports ari ikipe y’amateka.

    Album 'Love Damini' ya Burna Boy (Nigeria) yabaye Album Nziza y’Umwaka, yahigitse
    'DNK' ya Aya Nakamura (France), 'Maverick' ya Kizz Daniel (Nigeria), 'More Love, Less Ego' yabWizkid (Nigeria), 'Timeless' ya Davido (Nigeria) na 'Work of Art' ya Asake (Nigeria)

    Viviane Chidid wo muri Senegal ni we wabaye umuhanzi w’umwaka mu bagore

    Umuhanzi ukomoka muri DR Congo, Fally Ipupa yahawe igihembo cya “Best Live” ahigitse; Burna Boy (Nigeria), Musa Keys (South Africa), The Compozers (Nigeria), Wizkid (Nigeria) na Yemi Alade (Nigeria).

    Umuhanzi Ludmilla yahawe igihembo cya “Best Artist -Brazil” ahigitse; Djonga (Brazil), Iza (Brazil), Leo Santana (Brazil), na Luedji Luna (Brazil)

    Umunya-Afurika y’Epfo Robot Boii yahembwe nk’Umubyinnyi Mwiza ahigitse; Tayc (France), Uganda Ghetto Kids (Uganda), Yemi Alade (Nigeria), Zuchu (Tanzania)

    Umunya-Cape Verde, Lisandro Cuxi ni we wabaye Umuhanzi Mwiza muri Best Artist Africa – Lusophone aho yahigitse; Gerilson Insrael (Angola), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique) na Soraia Ramos (Cape Verde)

    Umuhanzi Roselyne Layo ukomoka muri Ivory Coast yegukanye Igihembo cy’Umuhanzi Mushya w’Umwaka.

    Nomcebo Zikode wamamaye mu ndirimbo “Jerusalema” na we yahembwe “Best Global Africa Artist”. Ni igihembo yahawe kubera indirimbo ye yamamaye cyane ndetse igaca n’agahigo ku Isi kubera kurebwa cyane.

    Rema yegukanye igihembo cya “Best Global Africa Artist”. Uyu muhanzi yishimiwe cyane ndetse mbere yo kuva ku rubyiniro yabanje kuririmba agace gato k’indirimbo ye “Calm down”, abanyabirori b’i Kigali bamwereka urukundo.

    Asake (Nigeria) yahembwe nk’Umuhanzi Mwiza mu bihugu bivuga Icyongereza muri Afurika “Best Artist Africa – Anglophone”.

    Umunya-Haiti, Rutshelle Guillaume yahawe Igihembo cy’Umuhanzi Mwiza muri Caraïbes “Best Artist – The Caribbean” ni mu gihe mugenzi we, Michael Brun yegukanye icya Dj w’umwaka.

    KS Bloom (Ivory Coast) yegukanye igihembo cy’Umuhanzi Mwiza uhimbaza Imana.

    Didi B yegukanye igihembo cya “Best Artist Africa – Francophone”

    Mu cyiciro cya “Best Artist -Indian Ocean” bahembye Goulam wo mu Birwa bya Comores.

    Central Cee yegukanye igihembo cy’Umuhanzi mwiza mu bakorera umuziki mu Bwongereza.

    Umunya-Maroc Amira Zouhair yahembwe nk’umuhanzi mwiza mu Majyaruguru ya Afurika.

    Diamond yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ahigitse; Bruce Melodie (Rwanda), Nadia Mukani (Kenya), Khaligraph Jones (Kenya), Zuchu(Tanzania) na Azawi (Uganda)

    ‘Producer mwiza w’umwaka.” Yabaye Tamsir ukomoka muri Côte d’Ivoire.

    Umuhanzi Tayc yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu Bufaransa n’u Bubiligi.

    Yemi Alade yegukanye igihembo cya video nziza, yabaye iy’indirimbo 'Baddie'.

    Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Innocent Ujah Idibia wamamaye nka 2 Face Idibia cyangwa se 2Baba yashimiwe nk’umuhanzi w’ibihe byose.

    Rema yegukanye ibihembo bitandukanye

    Davido umuhanzi wahiriwe na Trace Music Awards

    Collabo ye Musa Keys niyo yahembwe nk’iy’umwaka

    Melodie yitwaje Element mu gufata igihembo

    Diamond na The Ben muri “Why”

    Chriss Eazy yataramiye abakunzi be

    Zuchu kwibwa ntibyamubujije gutanga ibyishimo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-na-diamond-melodie-na-shaggy-batunguranye-zichu-wibwe-yiyeretse-abafana-buri-muhanzi-wegukanye-igihembo-muri-tma

  • Trace Awards 2023: Diamond Platnumz yazanye a… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutanga ibi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023. Ni abahanzi barenga 55 bari bahatanye mu byiciro bisaga 20. Muri Nyubako y’imikino inyuzamo igatiza imyidagaduro niho hateraniye abaturutse mu bihugu bisaga 30. 

    Trace Awards yatambutse imbonankubone ku nsakamazashusho za televiziyo Trace Afrika. Abafana barenga miliyoni 500 bayikurikiye bakoresheje imiyoboro itandukanye. 

    Abahanzi barimo Davido wo muri Nigeria, Azawi wo muri Uganda ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Swangz Avenue, Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo, Pheelz wo muri Nigeria, Bruce Melodie wo mu Rwanda, Bwiza (Rwanda) The Ben (Rwanda-USA), Zuchu wo muri Tanza n’abandi bahawe ubutumire n’abahatanye bari gukurikira uyu muhango uyobowe na D’Banj na Maria Borges wo muri Gabon. 

    Diamond Platnumz yahageze saa 21:26 nyuma gato ya Davido winjiye muri sale abafana bakavuza akamo k’ibyishimo. Diamond Platnumz yazanye na Mama we, abana 3 na Jux. 

    Ni umuhango wabanjirijwe no gutambuka ku itapi itukura. Mu cyiciro cy’umuhanzi wo muri Afurika yo hagati ikoreshwa igifaransa ni Did B. Yakira igihembo, yagize ati: “Mwarakoze kungirira icyizere, warakoze Manager, kandi ndabashimira”.

    Best Anglophone Artist yabaye Asake ahigika Davido, Ayra Star na Diamomd Platnumz. Global Africa Artist yabaye Rema wahise agira ati: “Ndashaka gushimira umuryango wanjye na buri wese wagize uruhare kugira ngo ngere hano”. 

    “Calm Down iri kubikora kubera mwebwe. Uwakoze iyi ndirimbo “Beat” ndamushimiye. Mbere yo kugenda reka mbaririmbire”. Yahise atera “Calm Down” abafana bamurusha ijwi aricecekera ahita agenda asiga urusaku rw’ibyishimo. 

    Saa 22:04 Nomcebo yatwaye igihembo cya Global African Artist. Yashimiye abantu bose bamushyigikiye anashimira Trace Tv yamugiriye icyizere. Ati: “Warakoze mugabo wanjye, warakoze Manager, mwarakoze mwese kunyereka urukundo”. 

    Saa 22:07 Pheelz yagiye ku rubyiniro aririmba “Finesse” ariko abafana bamurusha ijwi. 

    Ibihembo bikomeje gutangwa ari na ko abahanzi bataramira abari muri Bk Arena. Ni inyubako ifite imyanya yambaye ubusa mu gice cyo hejuru ariko abicara ah’abafite amafaranga yo kwidagadura (VIP, VVIP) huzuye ku buryo hari abo bari guhagurutsa kugira ngo ababarusha amafaranga cyangwa se abahanzi babone aho bicara. 

    Iyi nyubako irimo ibyishimo ku buryo buri gikorwa yaba igihembo, kuririmba, kuvuga ijambo runaka byakirizwa akaruru bitarinze gusabwa. 

    Saa 22:14 Davido yatwaye igihembo cya Best Collaboration akesha “Unavailable”, asaba abantu bose guha icyubahiro Musa Key banajyanye kugifata. Ati: “Ndishimye ariko mushimire Musa Keys, ndabona hano 2 Baba, D’Banj na Musa Keys. Ibintu muri gukorera igihugu ni iby’agaciro”.

    Twabibutsa ko Diamond Platnumz yahigitswe na Asake akaba yanahise ahaguruka aho yari yicaye na Mama we, abana be 3, Jux n’abakobwa 2 batari kuva ku mukandara wa Diamond Platnumz. 

    Davido yabaye umufana imbere ya Diamond waririmbye agaragiwe n’ababyinnyi 17

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135702/trace-awards-diamond-ninkumi-2-zitarekura-umukandara-bivumbuye-davido-atwara-igihembo-agit-135702.html

  • Luvumbu yatsinze ‘Hat-trick’ Rayon Sports inyangira Sunrise FC #rwanda #RwOT

    Ibitego bitatu bya Luvumbu byahesheje itsinzi Rayon Sports imbere ya Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

    Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, umutoza wa Sunrise FC, Muhire Hassan yari ku gitutu kuko gutakaza uyu mukino bishobora kugira ingaruka ku kazi ke.

    Rayon Sports yatangiye umukino isatira cyane ishaka igitego ku kabi n’akeza, Heritier Nzinga Luvumbu agerageza amashoti akomeye ariko bibanza kwanga.

    Rayon Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 26 ku gitego cyatsinzwe na Luvumbu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, Luvumbu yatsinze igitego cya kabiri kuri penaliti nyuma y’uko myugariro wa Sunrise FC akoreye ikosa kuri Esenu.

    Sunrise FC mu gice cya kabiri yagerageje kwihagararaho ishaka kwishyura ibi bitego ariko biranga kugeza ku munota wa nyuma ubwo Luvumbu yatsindaga igitego cy’agashinguracumu, umukino warangiye ari 3-0.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino Rayon Sports yafashe umwanya wa 5 n’amanota 12, Musanze ya mbere ifite 17, APR FC itarakina ifite 14, Police FC n’Amagaju zikagira 13.

    Gahunda y’umunsi wa 8 wa shampiyona

    Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023

    Police FC 3-1 Kiyovu Sports

    Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023

    Rayon Sports 3-0 Sunrise FC
    Mukura VS 2-1 Bugesera FC
    Marines FC 0-1 Gasogi United
    Muhazi United 1-1 Musanze FC

    Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2023

    Etincelles FC vs APR FC
    Etoile del’Est vs AS Kigali
    Amagaju FC vs Gorilla FC

    Musa Esenu ntako atagize

    Nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports, Muhire Kevin yakinaga umukino we wa mbere

    Luvumbu yatanze akazi gakomeye cyane

    Bishimira ibitego bya Luvumbu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/luvumbu-yatsinze-hat-trick-rayon-sports-inyangira-sunrise-fc

  • Canada: Furaha Rusengo yashyize hanze indirim… – #rwanda #RwOT

    Furaha Rusengo yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Niwe Mbaraga Zanjye,' nyuma yo kuyihishurirwa ubwo yasomaga ibyanditswe byera yifashishije Bibiliya Ijambo ry'Imana. Iryo jambo yavuze ko ryaje no kuvamo indirimbo ye nshya, riboneka muri Zaburi: 116:1, yarisomye ubwo yari arimo atekereza ukuntu hejuru yo gusenga hari imbaraga z'Imana.

    Uyu muhanzi yatangiye kuririmba muri 2005 akiri umwana muto aririmba muri Korali y'abana muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavukiye. Kuririmba nk'umwuga, yabitangiye muri 2018, abitangirira muri Canada aho atuye ubu n'umuryango we, umugore n'abana bane.

    Iyi ndirimbo nshya 'Niwe Mbaraga Zanjye,' ayishyize hanze nyuma y'izindi zagiye zikundwa nka Dukundane, Imbabazi z'Imana, Ndemamo Umutima, Haleluya n'izindi nyinshi.

    Furaha aganira na InyaRwanda, yatangaje ko akunda kuririmba cyane ndetse ko afite gahunda yo kwagura ubwami bw'Imana yifashije impano Imana yamuhaye yo kuririmba

    Yatangaje ko ikintu cya mbere cyamubabaje ari ukwizera umuntu akamuhemukira, hanyuma icyamunejeje kuruta ibindi byose kuva yabaho, kikaba aruko yasengeye impano, Imana ikamwumva ikayimuha.

    Furaha kandi yongeyeho ko inzozi zikomeye afite mu buzima, ari ugutera imbere mu muziki kugera ku rwego uzahinduka ubuzima bwe busanzwe.

    Mu buzima busanzwe, Furaha Rusengo akora akazi gasanzwe gafasha umuryango we mu buzima bwa buri munsi. Abwiriza ijambo ry’Imana ndetse akunda gusenga no gufasha abantu bakeneye ubufasha.

    Ku kijyanye n'intambara ihangayikishije isi yose imaze iminsi iba hagati ya Isiraheli na Hamas yagize ati: 'Nk'umuhanzi, nashishikariza abantu bose gusengera Israel ndetse na Palestine mu bihe barimo kugirango Imana ikomeze kubarinda.'

    Uyu muhanzi avuga ko ikintu cyamubabaje mu buzima ni “ukwizera umuntu akaguhemukira”, naho icyamunejeje ni uko yasengeye impano Imana iramwumva irayimuha. Avuga ko kintu yifuza mu buzima bwe abona atakoze neza “ni ugukorera Imana bihagije binyuze mu muziki”.

    Rusengo arangamiye yagera ku rwego rwiza binyuze mu muziki ukaba ubuzima busanzwe. Avuga ko afite ububasha ku Isi, ikintu yageze ku bakristo bose “ni ugukunda Imana binyuze mu ndirimbo kuko mu ndirimbo habamo Ijambo hakabamo ubwenge ndetse no gukira mu mutima”.

    “Niwe Mbaraga Zanjye” ya Furaha Rusengo yamaze kugera hanze

    Yatangaje ko iyi ndirimbo yayihimbye nyuma y’ihishurirwa yakuye mu ijambo ry’Imana

    Afite intego yo kwagura ubwami bw’Imana yifashishije impano yahawe yo kuririmba

    Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Furaha Rusengo yise “Niwe Mbaraga Zanjye”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135694/canada-umuramyi-furaha-rusengo-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-yahishuriwe-ubwo-yasomaga-ib-135694.html

  • The Ben na Diamond bakoranye ‘Why’ bitezweho… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 2 Mutarama 2022 ni bwo The Ben na Diamond bakoranye indirimbo ‘Why’ yanditse amateka mu muziki w’u Rwanda. Ni indirimbo iri ku rwego mpuzamahanga ndetse na The Ben ubwe ahamya ko ariyo irenze cyane mu myaka 3 ishize. Kuri ubu aba bombi bongeye guhura.

    Ni mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards bigiye kubera muri Afurika ku nshuro ya mbere, bikaba byarateguwe na Televiziyo mpuzamahanga ya ‘Trace Africa’. 

    Amashusho akomeje gukwirakira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza The Ben na Diamond bari gusuhuzanya banaganira, ubona buri umwe yishimiye kongera guhura na mugenzi we cyane ko bari bakumburanye nyuma y’umwaka bakoranye indirimbo ‘Why’.

    Bagaragara barimo bajya muri BK Arena, aho bari bagiye gusuzuma ibyuma mbere y’uko igitaramo nyamukuru gitangira. Bari kumwe n’abari mu ikipe yateguye ibi bihembo bya Trace Awards.

    Diamond Platnumz yumvikana avuga ko yababajwe no kuba Zuchu bazanye yabuze igikapu cye kirimo ibyo bari kwifashisha n’ababyinnyi be birimo imyambaro n’ibindi. Icyakora umusesenguzi twaganiriye, yavuze ko ibyo kwibwa ari ‘agatwiko’.

    The Ben aherutse gutangaza ko umunsi yakoranaga na Diamond, yamwigiyeho ibintu birimo kwitonda, kwirinda kuvugavuga no kudahubuka. Avuga ko kuba yarahuye na Diamond ‘ari umugisha ukomeye kuri njye kuko yamfashije muri byinshi cyane ntabona uko ndondora”.

    Umunsi Diamond yazaga mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka mu bitaramo by’iserukiramuco rya ‘Gisants Of Africa’, icyo gihe yaririmbye indirimbo ‘Why’ yakoranye na The Ben. Ben avuga ko ari ibintu yishimiye bikomeye cyane.

    The Ben kandi yishimira cyane kuba yarahuye na Diamond ndetse ashimira abantu babigizemo uruhare kugira ngo bahuze banakorane. Ubwo harimo na Coach Gael. Avuga ko Diamond yishimiye guhura nawe kuko afite icyo yamwongereyeho mu mwuga we wa muzika.

    Muri Trace Awards 2023, Diamond ahatanye mu cyiciro gishya cyongewemo cy'abahanzi bahiga abandi bakomoka muri Afurika y'Iburasirazuba, akaba ahatanye n’abarimo umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie. 

    Ni mu gihe The Ben we ari mu bari butange ibihembo bya Trace Awards 2023 ndetse bikaba binateganywa ko bari buze kuririmbana indirimbo bahuriyemo yitwa ‘Why’.

    The Ben yongeye kwishimira guhura na Diamond Platnumz

    Diamond ari i Kigali mu bihembo bya Trace Awards

    The Ben na Diamond bashobora kuza kuririmbana ‘Why’

    REBA INDIRIMBO “WHY” YA THE BEN FT DIAMOND

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135689/the-ben-na-diamond-bakoranye-why-bitezweho-kunyeganyeza-bk-arena-135689.html

  • Ni umukino uri kubera kuri Kigali Pelé Stadium kuva saa cyenda. 

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:

    Simon Tamale

    Serumogo Ally 

    Mitima Isaac 

    Rwatubyaye Abdul 

    Bugingo Hakim 

    Muhire Kevin 

    Emmanuel Mvuyekure

    Hertier Luvumbu

    Aruna Mussa Madjaliwa 

    Kalisa Rashid 

    Musa Esenu 

    Abakinnyi 11 ba Sunrise FC babanje mu kibuga:

    Mfashingabo Didier 

    Nzabonimpa Prosper

    Onyeabor Franklin

    Byukusenge Jean Michel

    Nzayisenga Jean d’Amour

    Uwambajimana Leon

    Habamahoro Vincent

    Niyibizi Vedaste

    Chimezie Oluebube

    Robert Mukoghotya

    Yafesi Mubiru

    Uko umukino uri kugenda umunota ku munota:


    32′ Mvuyekure Emmanuel akoreweho ikosa maze Uwukunda Samuel uri gusifura uyu mukino atanga kufura yari iteretse ahantu heza ariko Luvumbu ayiteye iragenda ikubita mu rukuta umupira urongera uramusanga arajyenfa arekura ishoti umuzamu arwana naryo arishyira muri koroneri 

    30′ Heltier Luvumbu Nzinga yongeye gucenga ba myugariro ba Sunrise FC arekura ishoti ariko Mfashingabo Didier  arawufata

    28′ Niyibizi Vedaste wa Sunrise FC yaragerageje kwirukankana umupira yinjira mu rubuga rw’mahina ariko umusifuzi asifura kurarira 

    24′ Heltier Luvumbu Nzinga arekuye ishoti riremeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina riragenda maze umuzamu wa Sunrise FC ntiyamenya uko byagenze rijya mu nshundura igitego cya 1 cya Rayon Sports kiba kirabonetse 

    20′ Kuri ubu Rayon Sports iri gukinira mu rubuga rwa Sunrise FC ishaka igitego ndetse abakinnyi barimo nka Luvumbu bari kubona uburyo ariko ntibibakundire neza 

    14′ Sunrise FC irase uburyo bw’igitego cyabazwe aho Yafesi Mubiru azamukanye umupira aragenda asiga Rwatubyaye Abdul ahindura umupira imbere y’izamu ashaka Mukoghotya ariko Mitima Isaac araza aratabara akuraho umupira 

    11′ Luvumbu azamuye umupira ashaka Bugingo Hakim ariko umunyezamu wa Sunrise FC ahita awufata 

    9′ ikipe ya Sunrise FC ikomeje kugerageza uburyo bw’igitego,Yafesi Mubiru acenze Serumogo Ally arekura ishoti ariko rinyura impande y’izamu gato cyane 

    7′ Robert Mukoghotya abonye umupira ari mu rubuga rw’mahina ariko ntiyawubyaza umusaruro ba myugariro ba Rayon Sports bawumukuraho

    5′ Abakinnyi ba Rayon Sports nibo bafite umupira bari guhererekanya mu kibuga hagati 

    3′ Heltier Luvumbu Nzinga agerageje kurekura ishoti ritunguranye ariko rinyura hejuru y’izamu kure 

    1′ Ikipe ya Sunrise FC niyo itangiye umukino isatira 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135688/live-rayon-sports-yakiriye-sunrise-fc-135688.html

  • Perezida wa FIFA na Arsne Wenger bageze mu B… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira, ni bwo Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infatino, yageze ku kibuga cy’indege cya Melchior Ndadaye. Yari ari kumwe na Masengo Véron umunyamabanga wa CAF, Peurluigi Collina ukuriye komite y’abasifuzi, na Arsène Wenger wahoze atoza ikipe ya Arsenal.

    Aba bayobozi bakiriwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi, Reverien Ndikuriyo, n’abandi bayobozi mu mupira w’amaguru w’u Burundi. Aba bayobozi bari i Burundi mu ruzinduko rw’akazi aho bahise bajya ku kibuga Urunani aho bari bategerejwe.

    Mu bikorwa byajyanye Gianni Infatino mu Burundi harimo kuganira n’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, gutangiza imikino y’amashuri, ndetse nyuma akaza gusura ahari kubakwa sitade y’igihugu i Ntwali. 

    Perezida wa FIFA yakiriwe mu buryo bw’umuco w’u Burundi aho yavugirijwe ingoma 

    Ubwo Gianni yugururukaga indege 

    Arsène Wenger afata agafoto ubwo yageraga ku butaka bw’u Burundi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135679/perezida-wa-fifa-na-arsene-wenger-bageze-mu-burundi-amafoto-135679.html

  • Yemi Alade yahishuye uko yashatse kuva mu muz… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, mu kiganiro yatanze muri Camp Kigali, mbere y'uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023 ataramira abakunzi be mu birori bya Trace Awards muri BK Arena.

    Yemi Alade yaherukaga i Kigali mu birori byo gusoza umwaka bizwi nka ‘New Year’s Count Down’- kuri we avuga ko ari ishema kuba yagarutse mu Rwanda noneho yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards.

    Uyu mugore yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023, yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo ategerejwemo kizabera muri BK Arena. Ati “Ntabwo ndi mushya (I Kigali). Aha ni hamwe mu hantu heza nishimira.”

    Yigishijwe kuvuga ijambo ‘Ndagukunda’ mu Kinyarwanda, avuga ko ryoroshye kurivuga, kandi ryumvikanisha neza amarangamutima y’umuntu ku wo yakunze.

    Yemi Alade wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Go Down’, avuga ko imyaka 20 ishize Trace Africa igira uruhare mu guteza imbere abahanzi, ari urugendo ruvuze ikintu kinini ku bahanzi muri rusange.

    Yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba Trace Africa ishima abahanzi ku bw’akazi baba bakoze, yaba abamaze igihe kinini mu muziki n’abashya bakinjira mu muziki.

    Ati “Trace ni urubuga rwiza rwateje imbere cyane cyane nyinshi mu ndirimbo z’amashusho zacu. Bakoze akazi keza.”

    Uyu muhanzikazi avuga ko gutanga ibihembo ku bahanzi atari ukubashimira gusa, ahubwo ni ukubatera imbaraga mu rugendo rw’abo rw’umuziki.

    Yavuze ko urugendo rwe rw’umuziki arufata nk’aho ari bwo rugitangira. Yumvikanisha ko kuba akora ibihangano bigasakara, ari kimwe mu bituma arushaho mu muziki. Ati “Ubwo nibwo buzima nshaka kubaho.”

    Yemi Alade wakoranye indirimbo n’itsinda rya Sauti Sol bise ‘Afurika’, yagaragaje ko nk’ubundi buzima bwose no mu muziki umuhanzi anyura mu bihe byiza n’ibikomeye.

    Yavuze ko ‘hari ibihe bimwe na bimwe’ yagiye ashaka kuva mu muziki bitewe n’ibihe yarimo anyuramo. Avuga ko ubwo yashakaga gufata icyemezo cyo kureka umuziki ‘abari hafi ye bamuteye imbaraga’ zo kutava mu kibuga’. Ati “Barambwiye ngo haguruka wongere utangire bushya kandi ugira inshuti z’abantu bafite icyerekezo kandi ubahe ufite intego ihamye’.

    Uyu mukobwa yavuze ko kimwe mu bitera ishema muri iki gihe, ari uko iyo asubije inyuma amaso asanga atari ku rwego rumwe n’urwo yatangiriyeho. Ati “Ibyo bituma nkomeza gukora.”

    Yemi Alade ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kinini mu muziki. Azwi cyane mu ndirimbo zubakiye ku mudiho wa Afro-Pop, R&B ndetse na Dancehall.

    Mu 2009 nibwo yatangiye guhangwa amaso nyuma y'uko yitabiriye irushanwa Peak Talent Show, nyuma agashyira hanze indirimbo zirimo nka Johnny, Na Gode, ndetse na Ferrari.

    Afitanye indirimbo na Sauti Sol bise 'Africa', 'Nakupenda' yakoranye na Nyanshinski n'izindi.

    Mu 2014, uyu mugore yasohoye indirimbo yise 'Johnny' yatumye aba umuhanzikazi wa mbere muri Afurika ukora injyana ya Afropop wabashije kugera Miliyoni 89 z'amurebye kuri Youtube.

    Mu 2019, uyu mugore yasinye amasezerano muri Universal Music Africa (UMA) ndetse no muri UMG yo mu Bufaransa, bakomeza kumufasha mu muziki.

    Kugeza ubu afite album eshanu zirimo 'Empress' yo mu 2020, 'Woman of Steel' yo mu 2019, 'Black Magic' yo muri 2017' 'Mama Africa: The Diary of An African Woman' yo muri 2016 ndetse na 'King Of Queens' yo muri 2014). 

    Yemi Alade yavuze ko kuba wiyumvamo ko wakora ikintu bitavuze ko wagishobora, kuko bisaba umuhate n'ubushake  


    Yemi Alade yumvikanishije ko mu muziki habamo kuzamuka no kumanuka 


    Yemi yavuze ko yanyuzwe n’imiterere y’u Rwanda, kandi yifuza kuzagaruka 


    Umuyobozi wa Kiss Fm, Lee Ndayisaba yakira Yemi Alade




    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE YEMI ALADE YAHAYE ITANGAZAMAKURU

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BUM BUM’ YA YEMI ALADE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto ya Yemi Alade mu kiganiro n’itangazamakuru

    AMAFOTO: Jean Nshimiyimana-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135661/yemi-alade-yahishuye-uko-yashatse-kuva-mu-muziki-amafotovideo-135661.html