Yamen Zelfani watozaga Rayon Sports agiye kugura akayabo umukinnyi yatozaga muri iyi kipe nubwo akiyigeramo yabonaga ari we muswa mu bandi bose
Mu minsi micye ishize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko itandukanye n'umutoza Yamen Zelfani wari umaze gukina imikino ayitakaza mu buryo benshi batiyumvishaga.
Uyu mutoza akimara gutandukana na Rayon Sports nta gihe yamaze yahise abona ikipe agomba gutoza nshya. Amakuru twamenye ni uko uyu mutoza kugeza ubu arimo gutoza mu gihugu cya Kuwait.
Amakuru Kandi twamenye ni uko Yamen Zelfani nyuma yo kubona akazi ngo yamaze kugirana ibiganiro na Rwatubyaye Abdul myugariro wa Rayon Sports ndetse hatagize igihinduka ngo mu kwezi kwa mbere arahita amugura amwongere mu bandi.
Uyu myugariro utarumvikanaga na Yamen Zelfani ubwo yageraga muri Rayon Sports ariko akaza ku mukunda nyuma, yatangarije ubuyobozi bwa Rayon Sports ko mu kwezi kwa mbere ashaka guhindura ikipe.
Bari kuva mu bwiza bajya mu bundi: Perezida wa Real Madrid yakoze ibintu byatumye abakunzi b'iyi kipe bicinya icyara.
Perezida wa Real Madrid Perez akomeje guha ubudahangarwa iyi kipe abinyujije mukongerera amasezerano abakinnyi bose beza bari mur'iyi kipe, ibi biravugwa nyuma yaho iyi kipe iherutse kongerera amasezerano y'igihe kirekire abakinnyi barimo Vinicius Junior na Rodrygo n'abandi none ubu hari hatahiwe Camavinga.
Real Madrid yongereye amasezerano Umufaransa Eduard Celmi Camavinga azamugeza mu mwaka wa 2029 akinira iyi kipe y'ubukombe ku Isi.
Amafoto ya Camavinga wongereye amasezerano muri Real Madrid:
1.Imyaka ; Inzobere zivuga ko Umugore uri hejuru y'imyaka 35 aba afite amahirwe yo kwibaruka impanga kuko ngo impamvu umugore uri muri iyo myaka mu kurekura amaguru mu gihe cyo gusama akenshi azira rimwe Ari abiri aribyo bituma yibaruka impanga.
Â
Â
2.Ingano : Ikindi inzobere zivuga ko umugore ufite uburebure agira amahirwe yo gutwita impanga Ari hejuru cyane kurusha abafite uburebure buto ni ukuvuga abagufi. Mu bushakashatsi bwakoze bwagaragaje ko abagore benshi bafite abana bimpanga Ari abagore barebare kurusha abagore bagufi.
Â
Â
3.Ibiro: Inzobere Kandi zivuga ko abagore bafite ibiro byinshi nabo amahirwe yo gutwita impanga Ari hejuru cyane kurusha abapima ibiro bicye nabyo byemejwe hakurikije ubushakashatsi bwakozwe.
Â
Â
4.Ubwoko cg uruhu: Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagore babirabura bagira amahirwe yo gutwita impanga cyane kurusha abazungu. Ubwo bushakashatsi bwakoze bwagaragaje ko abagore bo muri Asia aribo ba nyuma mu kugura umubare munini wababyaye impanga mbese amahirwe yo gutwita impanga yabo Ari hasi cyanee.
Â
Â
5.Imirire: Inzobere zivuga ko Kandi imirire y'umugore nayo yongera amahirwe ye yo kwibaruka impanga. Umugore wita kubyo Arya ndetse akarya intungamubiri Kenshi amahirwe ye yo kwibaruka impanga Ari hejuru cyane kurusha wawundi imirire ye iri hasi. Abagore bo mu majyepfo y'uburengerazuba bwa Nigeria bakunze kwibaruka impanga kubera kurya ibikoresho (yam).
Â
Â
6.Urubyaro wabyaye mbere: Ikindi inzobere zivuga ko iyo umugore yabyaye abana bimpanga no ku nshuro ikurikira ashobora gutwita impanga mbese amahirwe yo gutwita impanga Ari hejuru Kiri uwo mugore.
Â
Â
7.Umuryango uvukamo: Mu gihe cyose uvuka mu muryango ubyara impanga cyane nawe amahirwe yo gutwita impanga Ari hejuru cyane. Ikindi mu gihe nawe wavutse uri impanga nundi mu muryango wanyu nawe amahirwe yo gutwita impanga Ari hejuru cyane.
Biteganijwe ko Kivu Queen uBuranga, ubwato bwa mbere bwo kuriramo iraha mu Rwanda buzatangira gukora no guha serivisi abakiriya mu ntangiriro z'Ukuboza.
Ibikorwa byose byo kubwubaka yabereye mu Rwanda.
Kivu Queen uBuranga, izakorera ku kiyaga cya Kivu, ikorere abakiriya baho ndetse n'abanyamahanga.
Amato ya mu bwoko bwa Cruise yagenewe guha abagenzi ibiruhuko birimo amacumbi n'imyidagaduro ishyira imbere ibyiza byo mu bwato no guhumurizwa.
uBuranga ifite kabine 11 zigezweho, pisine yo koga, salon yo kuriramo, akabari, hamwe n'ikibanza cyemerera ba mukerarugendo kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda.
Pascale Keza, umuyobozi ushinzwe kugurisha no kwamamaza ibicuruzwa by'ubwato, yatangarije ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ko bazatangaza amakuru ajyanye no gutumaho ndetse n'ibiciro kuri Ku ya 13 Ugushyingo.
Umukobwa  we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko bafashe uyu mwanzuro ukomeye wo guca akaguru ka se nyuma y'uko abazwe inshuro zirindwi ariko ntibigire icyo bitanga, akomeza avuga ko aribwo buryo bwari busigaye bwo gutabara ubuzima bwe.
Â
Banditse ati:'Turashaka gushimira buri umwe wese wageze kuri Papa wacu ndetse n'Imana arabashimira cyane kubera uburyo mwitaye kumubyeyi wacu.Saa saba papa yabazwe inshuro 7 kandi bigenda neza, gusa kugira ngo amahirwe ye yo kubaho yiyongere byabaye ngombwa ko akaguru ke kamwe gacibwa.Natwe byari bidukomereye ariko byabaye ngombwa ko tubyakira kuko nibwo buryo bwo gutuma akomeza kuba muzima.
Â
Nukuri turacyanekeye ubufasha bwa buri umwe wese kandi nk'abanya Nigeria , Papa aracyashoboye ndetse aracyakeneye ubufasha bwanyu.Mwarakoze mwese, umuryango wa Okafar , turabashimiye kandi ntabwo twakeretsa uko mutwitaho kuko mu gihe gikwiriye papa azashimira buri umwe wese wamubaye hafi muri ibi bihe kandi ntabwo ari kera ni vuba'.
Umuhanzi wamamaye nka Weasal wo mu gihugu cya Uganda akaba umugabo w'Umunyarwandakazi Teta Sandra yahamije urwo amukunda ku isabukuru ye y'amavuko amuhamiriza ko nta wundi uzigera amumurutira.
Â
Â
Mu butumwa Teta Sandra yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram , yagaragaje ko Teta Sandra yamubereye urumuri ndetse aramutomagiza nyuma y'uko urugo rwabo bombi rwavuzweho kujya mu icuraburindi rikomeye bivugwa ko Weasal Manizo yabaye aka mukuru we Jose Chameleon nawe watandukanye n'umugore amurega kumuhohotera no kutita ku rugo rwe.
Byuzwe ko Teta Sandra yakubiswe n'uyu mugabo Weasal nyuma y'amafoto yamugaragara yakubiswe bikomeye kugeza ubwo isura ye yangirikaga.Gusa muri uko kuvugwa k'umugabo we , Teta Sandra yabigiyemo gake kugeza ubwo avugiye n'umugabo we , ashimangira ko atari we wamukubise.
Nyuma yo gukubitwa nkuko inshuti ze zabyemezaga,Teta Sandra yaje mu Rwanda bivugwa ko ahunze gusa akomeza kugaragaza ko akunda Weasal kurwego rwo hejuru dore ko muri iki gihe ababyeyi be bari baragiye mui Uganda kubw'ibibazo yari afitanye nawe.
Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi ari mu nteko y'Abaturage mu kagari ka Kigese yo kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2023, yibukije abagize umuryango by'umwihariko abagabo n'abagore ko kubanirana nabi ari igihombo gikomeye ku muryango ndetse n'igihugu. Yababwiye ko bisiga umuryango mu bibazo by'ubukene n'amakimbirane, bigasiga nta terambere.
Gitifu Nkurunziza, avuga ko kubana neza no kubaka ahazaza heza h'umuryango biri mu maboko n'ubushake bw'ababana. Ati' Mwabigiramo uruhare mubishatse, tukagira umurnangp utekanye. Nibwo twakwizera no kugira Igihugu gitekanye, nibwo twakwizera n'uko tuzagira abana beza tujyana mu mashuri bakiga'.
Akomeza avuga ko igihe cyose Imiryango ikibanye nabi; Nta mutekano, Nta Musaruro ndetse nta n'uburere bw'abana buzabaho kuko umugore wahukanye, umugabo wakubise umugore umwana areba, ayo makimbirane bahoramo bitatuma umuryango mwiza ubaho ngo umwana awukuriremo yisanzuye kandi awuboneramo ibikwiye bimutegurira kuzaba ukenewe wagira umumaro ku hazaza he n'ah'Igihigu.
Muri iyi nteko y'abaturage, bibukijwe ko umuryango ubanye neza, ubasha gukora ukiteza imbere, ukubaka ahazaza hakomeye kandi ugatanga uburere bukwiye ku bana bawuvukamo, bikagira umusaruro mwiza kuribo ubwabo n'ahazaza h'Igihugu.