
Author: webrwanda
-
Abakinnyi bakina mu Rwanda babigizemo uruhare: Ikipe y’igihugu y’u Burundi yakoze ibyananiye Amavubi Gambia ibigenderamo – YEGOB #rwanda #RwOT
Abakinnyi bakina mu Rwanda babigizemo uruhare: Ikipe y'igihugu y'u Burundi yakoze ibyananiye Amavubi Gambia ibigenderamo.
Ikipe y'igihugu y'u Burundi Intamba mu Rugamba yatsinze ikipe y'igihugu ya Gambia ibitego bitatu kuri bibiri (3-2) harimo kimwe cyatsinzwe na Bigirimana Abed ukinira Police FC ya hano mu Rwanda akaba ari nawe wabimburiye bagenzi be ku munota wa 31 w'umukino.
Abakinnyi batsindiye ikipe y'igihugu y'u Burundi ni: Bigirimana Abed ku munota wa 31 w'umukino, Nsabiyumva Frédéric ku munota wa 35 w'umukino na Sudi Abdallah ku munota wa 75 w'umukino.
Abakinnyi batsindiye ikipe ya Gambia ni: Moussa Barrow ku munota wa 45+4 w'umukino na Colley wagiteretsemo ku munota wa 90+ 7 w'umukino.
Ubu Intamba mu Rugamba nizo ziyoboye itsinda ririmo Ivory coast, Gabon, Kenya, Seychelles na Gambia.
-
Rayvanny na Otile Brown bagiye guhurira kurubyiniro rumwe #rwanda #RwOT
Umuhanzi wamamaye mu njyana ya R&B muri Kenya Otile Brown, agiye guhurira kurubyiniro rumwe na Rayvanny, wamamaye mu ndirimbo 'I love you'.Aba bahanzi bombi bazaririmba mu gitaramo cyiswe 'ZiiJam' , kizaba mu kwezi kwa Ukuboza tariki 9.
Â
ZiiJam, ni igitaramo kizabera ahitwa Mombasa Sports Club, gihuze abahanzi barimo Otile Brown, Rayvanny , Ssaru na Lexil bamaze kubaka izina muri muzika ya Afurika y'Iburasirazuba.
Â
Iki kandi gitaramo cyitezweho kuba umwanya mwiza wo kwigaragaza kuri aba bahanzi imbere y'abafana babo.
Â
Igitaramo ZiiJam cyateguwe na Ziki Media , imaze kwamamara muri Afurika y'Iburasirazuba mu gutegura ibitaramo bitandukanye
The post Rayvanny na Otile Brown bagiye guhurira kurubyiniro rumwe appeared first on The Custom Reports.
Source : https://thecustomreports.com/rayvanny-na-otile-brown-bagiye-guhurira-kurubyiniro-rumwe/
-
Umwana na nyina ! Umucekuru w'imyaka 103 yagaragaye mu mashusho Ari kwishimana n'umwana we w'imyaka 87 #rwanda #RwOT
Muri iki gihe biragoye ndetse bigoye cyane ko umuntu yakura akagera mu myaka ijana akiriho, kubera ibiribwa turya bidafite umwimerere ni kimwe mu bintu biri gutuma abantu badasaza cyane ngo bagere mu myaka 100.
Icyakora ntibivuze ko hatari abagera muri iyo myaka ndetse banayirenza.Mu mashusho yasakaye hirya no hino ku mbugankoranyambaga, Umucekuru w'imyaka 103 yagaragaye Ari kumwe n'umwana we wumukobwa nawe ushaje cyane kuko uwo mwana nawe afite imyaka 87 y'amavuko.
Â
Ayo mashusho yanyuze ku rubuga rwa TikTok mu mazina ya @sametbh yari amaze kurebwa nabarenga million 9, ndetse ahandikwa ibitecyerezo hari huzuye kuko abarenga ibihumbi 10 bamaze kwandikaho ibitecyerezo ndetse ayo mashusho amaze gukundwa nabarenga ibihumbi 900.
Â
Uburyo uyu mubyeyi ushaje gutyo ndetse n'umwana we bari bishimanye nibyo bikomeje gukora ku mitima ya benshi ndetse banashima kuntu babanye neza nkaho bakiri muri ya myaka mito bagihararanye.
Abantu benshi bakomeje kuvuga ko uyu mubyeyi yahiriwe kuba abona umwana we asaza ndetse ngo n'uyu mwana arahirwa kuba agifite nyina umubyara.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: thetalk.ng
The post Umwana na nyina ! Umucekuru w'imyaka 103 yagaragaye mu mashusho Ari kwishimana n'umwana we w'imyaka 87 appeared first on The Custom Reports.
-
Petit Messi na we arimo: Kapiteni wa Rayon Sports y’abato, Iradukunda Pascal yahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi igiye muri CECAFA – YEGOB #rwanda #RwOT
Petit Messi na we arimo: Kapiteni wa Rayon Sports y'abato, Iradukunda Pascal yahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi igiye muri CECAFA.
Umutoza w'Amavubi y'abatarengeje imyaka 18, Kayiranga Baptiste yahamagaye abakinnyi 20 bazifashishwa mu mikino ya CECAFA -18.
Iyi mikino izabera muri Kenya guhera mu Cyumweru gitaha.
Aba bakinnyi barimo 10 basoje amashuri yisumbuye bagifite imyaka iri munsi ya 18.

-
Umu Pasiteri yavuze uko yarokotse urupfu ubwo yaryamanaga n'abagore babiri bafite ubwandu bwa SIDA #rwanda #RwOT
Abavugabutumwa benshi usanga bisanga mu murimo wo kuvuga ubutumwa baranyuze mu buzima bubi bugoye ndetse banyura mu bigeragezo nkibyo n'abandi banyuramo ariko Imana ikababa hafi bagakizwa bikabahira.
Â
Uyu muvugabutumwa uzwi ku mazina ya Pastor T, inkuru ye yatangaje benshi maze bakomeza gutega amatwi ubutumwa bwe. Uyu muvugabutumwa yavuze inkuru ye y'ukuntu yarokotse urupfu ubwo yaryamanaga n'abagore babiri bafite ubwandu bwa SIDA.
Â
Yavuze ko mu busore bwe yari umunyabyaha ndetse ko atatinyaga kuryamana n'abagore, ikindi uyu mugabo yivugira ko icyo gihe yakoraga ibyo byaha byose yumvaga yishimye ariko ngo ntakintu kiza gushimisha kurusha kubana n'Imana, kubaha Imana, Kudakora ibyaha nicyo kintu kinezeza cyane.
Â
Yakomeje avuga ko umunsi umwe yaryamanaga n'abagore babiri bafite ubwandu bwa SIDA, icyo gihe yumvaga ageze kuri cya gihe uba utegereje urupfu kubera ubwoba, icyakora avuga ko Imana yamugiriye impuhwe imukura mu byaha ndetse inamusimbutsa urwo rubyu.
Â
Kuba icyo gihe uyu mu Pasiteri yavuze ko ubuzima bwe yabweguriye Imana, yabweguriye rureme we wamukuye mu rupfu, aramukunda aramuruhura maze amugira mushya Kandi ntacyo yitayeho atitaye ku hahise he.Pasiteri T avuga ko kuri ubu yamamaza ubutumwa bwiza bw'Imana, ndetse ko kuri ubu yifashisha ahahise he mu kwigisha abantu ko ntakinanira Imana.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: TUKO
The post Umu Pasiteri yavuze uko yarokotse urupfu ubwo yaryamanaga n'abagore babiri bafite ubwandu bwa SIDA appeared first on The Custom Reports.
-
Byibura ubaha mama ukubyara ! Umukobwa yakoze ibiteye isoni mu muhanda ahanurwa hamwe na bagenzi be #rwanda #RwOT
Muri iyi minsi tugezemo iterambere rimaze kwangiza umuco ndetse n'ibindi byinshi, kubera izi mbuga nkoranyambaga zateye byagorana ko ku munsi habura umuntu ukora agatendo ku karubanda.
Â
Uko abikora Kandi Niko bihita bikwirakwira hirya no hino mu bantu cyane ko izi mbugankoranyambaga zihita zituma icyo kintu gisakara hose.Mu gihugu cya Kenya, umukobwa ukiri muto uri mu myaka ya za 20, utabashijwe kumenywa imyirondoro ye yafashwe amashusho Ari hagati mu muhanda mu mujyi wa Nairobi Ari gukuramo ikariso yari yambaye ku karubanda maze abantu bifata ku minwa barumirwa.
Â
Amashusho uyu mukobwa yafashwe Ari gukuramo ikariso yari yambaye ku karubanda, yasakaye hirya no hino ku mbugankoranyambaga maze abantu benshi bakomeza kwemeza ko umuco ukomeje kuba amateka cyane mu rubyiruko.
Â
Icyakora, uyu mukobwa yahise atabwa muri yombi n'abashinzwe umutekano kubera igikorwa cyo kwiyandarika ku karubanda ndetse no kwitesha agaciro nkurubyiruko. Nta makuru avuga ku myirondoro yuyu mukobwa yari yamenyekana.
Â
Byatumye ku mbuga nkoranyambaga havuka impaka zikomeye hibazwa Niba uwo mukobwa Ari muzima cyangwa Ari afite ikibazo cyihariye, icyakora nta makuru ahari yemeza ko uwo mukobwa afite ikibazo mu mutwe.
Â
Abakoresha imbuga nkoranyamaga hirya no hino bakomeje kwibasira uyu mukobwa, umwe yagize ati' Niba udashobora kwiyubaha, kubaha mama wawe ukubyara byo byakunaniza iki koko!!', Undi nawe ati' Urubyiruko rwubu ni ikibazo muri society, babyeyi mube hafi mu buzima bw'abana banyu mubahe uburere bukwiye.
Umuco nk'uyu ntukwiriye mu rubyiruko
Umwanditsi: Byukuri Dominique
'Source: News Hub Creator
The post Byibura ubaha mama ukubyara ! Umukobwa yakoze ibiteye isoni mu muhanda ahanurwa hamwe na bagenzi be appeared first on The Custom Reports.
-
Kumezi 7 gusa atunze Company ikomeye ! Asia Brown wo muri Kenya umwe mu bana bato batunze agatubutse #rwanda #RwOT
Muri iki gihe ababyeyi benshi batunze agatubutse bakora uko bashoboye kugira ngo abana babo nabo batere ikirenge mu cyabo uko byamera kose, Niko bimeze kuri uyu mwana w'umukobwa ukiri muto w'amezi 7 gusa wo mu gihugu cya Kenya akaba atunze Company ye.
Â
Vera Sidika ni nyina w'uyu mwana, uyu mugore akaba ari umwe mu bagore Bazwi b'ibyamamare mu gihugu cya Kenya. Rero uyu mugore niwe watumye umwana we w'umukobwa Asia Brown aca agahigo ko kuba umwana muto utunze agatubutse kuko afite company ye.
Â
Mu kwizihiza isabukuru ya mezi 7 muri 2022 umukobwa we Asia Brown avutse, uyu mugore nibwo yakoze agashya maze afungura company yuyu mwana maze ayita 'Asia Brown Babycare' arinayo mpano yahaye umwana we muri ibyo birori bituma umwana we aca agahigo ko kuba umwana muto utunze company.
Â
Ubwo uwo mwana Asia Brown yahabwaga iyo company byatumye aca agahigo mu gihugu cya Kenya ko kuba umwana ukiri muto utunze company ye ndetse aca agahigo no ku isi hose.
Â
Nyina Vera Sidika yavuze ko atewe ishemo nibyo umukobwa we yagezeho ku mezi 7 gusa.Muri iyi company yuyu mwana ukiri muto cyane habonekamo amavuta yo gusiga abana ndetse n'ibindi bikoresho by'abana.
Â
Kuri ubu iyi company imaze umwana umwe urenga ikora ndetse bivugwa ko imaze kwigarurira imitima ya bakiriya benshi.Asia Brown ni umwe mu bana baciye agahigo ko kuba umwana muto utunze company ye mu gihugu cya Kenya.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: muranganewspaper.co.ke
The post Kumezi 7 gusa atunze Company ikomeye ! Asia Brown wo muri Kenya umwe mu bana bato batunze agatubutse appeared first on The Custom Reports.
-
Dore impamvu 5 umugore uca inyuma umugabo we atajya apfa gufatwa – YEGOB #rwanda #RwOT
1. Abagore bazi guhisha ibyiyumviro byabo: niba uri umugabo biragoye cyane gufindura niba umugore wawe afitiye ibyiyumviro undi mugabo kuko bashobora no guhura akigira nkaho atamuzi kandi baziranye.
2. Abagore bazi guhisha amabanga : biragoye cyane kuzamenya ibanga umugore yaguhishe kurenza uko byorohera umugore kumenya ibanga ry'umugabo.
3. Abagore bagira amahitamo utacyeka: ushobora nko gucyeka ko umugore wawe aguca inyuma ariko ukaba utakeka uwo babikorana. Hari ubwo uba utekereza ko abikorana n'umugabo ufite amamodoka, cyangwa se imitungo myinshi cyangwa ubwiza n'imiterere idasanzwe, ariko nyamara ugasanga abikorana na zamu wo ku gipangu muturanye.
4. Abagore bazi kureshya no kubeshya cyane ku buryo ashobora kuba aguca inyuma n'umuntu wowe ubwawe wihereye uburenganzira bwo kuba mu nzu yawe, rimwe na rimwe akaba yamwita musaza we ubundi mubyara we cyangwa undi muntu bafitanye isano, bityo bakajya baguca inyuma ntubimenye.
5. Abagore batinya gufatwa kandi batinya ko abantu babavuga igihe bababonanye n'abandi bagabo bityo rero bakagerageza kubikorere mu bwihisho utapfa gufindura.
Source : https://yegob.rw/dore-impamvu-5-umugore-uca-inyuma-umugabo-we-atajya-apfa-gufatwa/
-
Abanyamakuru barebye umukino w’Amavubi na Zimbabwe bahengereza – YEGOB #rwanda #RwOT
Abanyamakuru barebye umukino w'Amavubi na Zimbabwe bahengereza.
Nubwo Stade ya Huye yarimo abafana bake kubera impamvu zishobora kuba zirimo ko umukino wabaye mu masaha y'akazi kandi mu mibyizi, ntibyabujije ko benshi bawureba bahengereza.
Mbere y'uko igice cya kabiri cyawo gitangira, imvura yaguye i Huye yatumye abafana bishyuye 1000 Frw bari mu gice kidatwikiriye kigana ku Karubanda, birukankira kugama mu gice gitwikiriye cyicaramo abanyamakuru n'abandi bafana bishyuye 5000 Frw kuri uyu mukino.
Kubera ko aho hari hasanzwe huzuye, abagiye kugama bahagaze mu ruhande ahaba hari inzira zo kunyuramo n'inyuma ahatari intebe. Byabaye ngombwa ko n'abari mu byicaro byabo bahagarara, bamwe bareba umukino bahengereza, abandi bahitamo kwifashisha insakazamashusho nini yo muri Stade ya Huye.
Source : https://yegob.rw/abanyamakuru-barebye-umukino-wamavubi-na-zimbabwe-bahengereza/