Author: webrwanda

  • Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro ukomeye ku mukinnyi wagombaga gutandukana n’iyi kipe mu minsi micye iri imbere bishimisha benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro ukomeye ku mukinnyi wagombaga gutandukana n'iyi kipe mu minsi micye iri imbere bishimisha benshi

    Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports Yousef Rharb wagombaga gusohoka muri iyi kipe bitewe n'imyitwarire ye itari myiza haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo byamaje kwemezwa ko azaguma muri iyi kipe.

    Hari hashize iminsi micye Youseff bivuzwe ko we na Mugadam Abakar Mugadam bazatandukana na Rayon Sports mu gihe kitari burenge ukwezi kumwe gusa, ariko ubuyobozi bwamaze kumubabarira ndetse akomeje imyitozo n'abandi bakinnyi

    Mugadam Abakar Mugadam we gutandukana nayo bisa nk'ibyamaze kwemezwa bitewe ni uko atagikora imyitozo ngo yerekane ko yisubiyeho nkuko mugenzi we Youseff yabikoze.

    Ibi bije nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports ku munsi w'ejo hashize yatsinze ikipe ya Police FC ibitego 2-1 nubwo itari ifite abakinnyi igenderaho barimo Mitima Issac ndetse na Madjaliwa.

    Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-rayon-sports-bwafashe-umwanzuro-ukomeye-ku-mukinnyi-wagombaga-gutandukana-niyi-kipe-mu-minsi-micye-iri-imbere-bishimisha-benshi/

  • Umunyamakuru w’imikino, Annette Mugabo yandikiye ubutumwa David De Gea wahoze ari umunyezamu wa Manchester United nyuma y’uko Onana agaraguwe na Galatasaray – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wamenyekanye kuri Radio/TV10, yandikiye ubutumwa David De Gea wahoze ari umunyezamu wa Manchester United.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Annette Mugabo yagize ati 'Mwaramutse De Gea. Nifuzaga kukumenyesha ko nkukumbuye cyane kuri Old Trafford, kandi nzi neza ko ari wowe wenyine ushobora gukiza Man U muri ibi bihe duhura nabyo muri iki gihe. Nizere rwose ko umunsi umwe uzongera kwambara iyi jersey nziza.'

    Avuze ibi nyuma y'uko Manchester united ubu irimo umunyezamu Onana yanganyije na Galatasaray ibitego 3-3, muri Uefa Champions League bituma iba iyanyuma ihita ibura amahirwe yo gukomeza muri 1/8.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-annette-mugabo-yandikiye-ubutumwa-david-de-gea-wahoze-ari-umunyezamu-wa-manchester-united-nyuma-yuko-onana-agaraguwe-na-galatasaray/

  • Dina uherutse gupfusha umugabo ku myaka 25 yongeye kugira ibyago abura nyina wamufashaga kurera imfubyi ebyiri yasigaranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dina uherutse gupfusha umugabo ku myaka 25 yongeye kugira ibyago abura nyina wamufashaga kurera imfubyi ebyiri yasigaranye.

    Umubyeyi witwa DINA, wapfakaye ku myaka 25 yabuze Mama we.

    Umugabo we Mahoro Patient yapfuye azize impanuka.

    DINA yari amaze igihe gito atangiye urugendo rwo kwiyubaka nyuma yo gupfakara ku myaka 25.

    Muri iki gitondo, Mama wa DINA wamufashaga kurera imfubyi ebyiri yasigaranye, yapfiriye mu Bitaro bya Faisal bitunguranye.

    Yazize Stroke yamufashe ejobundi.

    Source : https://yegob.rw/dina-uherutse-gupfusha-umugabo-ku-myaka-25-yongeye-kugira-ibyago-abura-nyina-wamufashaga-kurera-imfubyi-ebyiri-yasigaranye/

  • Champions League: Manchester United yategewe… – #rwanda #RwOT

    Uyu ni mukino wo mu itsinda A wabaye kuri uyu wa gatatu saa moya n’iminota 45 ku kibuga cya Galatasaray, Rams Global. 

    Ikipe ya Manchester United yatangiye neza umukino kuko ku munota wa 11 gusa yari yabonye igitego cya 1 gitsinzwe na Alejandro Garnacho ku mupira yahawe na Bruno Fernandes.

    Nyuma y’iminota 8 gusa yongeye ibona igitego cya 2 cyari gitsinzwe na Bruno Fernandes ahawe umupira na myugariro Luke Shaw.  

    Nubwo Galatasaray yatsinzwe hakiri kare ariko ntabwo yacitse intege yakomeje gusatira cyane maze ku munota wa 28 itsinda igitego cya 1 gitsinzwe na Hakim Ziyech kuri kufura nziza yarekuye.

    Igice cya mbere kigiye kurangira ikipe ya Galatasaray yatatse cyane ndetse byashobokaga ko yabona igitego cya 2 nk’aho abakinnyi bayo barimo Maurio Icardi na Wilfried Zaha bagiye barekura amashoti ariko akanyura impande y’izamu gato.

    Mu gice cya kabiri n’ubundi Manchester United yaje ikina irwana no gukura imipira imbere y’izamu ariko byahindutse ku munota wa 55 ibona igitego cya 3 gitsinzwe na Scott Mc Tominay ku mupira yahawe na Wan Bissak.

    Kuwa 62 Galatasaray yabonye kufura nziza ku ikosa Bruno Fernandes yakoreye Hakim Ziyech maze aba ari nawe uyitera ayitereka mu nshundura igitego cya kabiri kiba kirabonetse.

    Nyuma yuko Manchester United itsinzwe ikindi gitego, abakinnyi bayo batangiye kuva mu mukino biha amahirwe aba Galatasaray yo guhererekanya neza ari nako bagera imbere y’izamu maze ku munota wa 71 Akturkoglu aterekamo icya 3 ahawe umupira na Hakim Ziyech.

    Umutoza wa Manchester United yakoze impinduka mu kibuga ngo arebe ko yabona intsinzi maze mu minota ya nyuma y’umukino batsa umuriro imbere y’izamu rya Galatasaray ariko Facundo Pellistri agahusha ibitego byabazwe.

    Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 3-3 maze imibare ku ikipe ya Manchester United ijyamo ibihekane kubera ko kugira ngo izakatishe itike y’imikino ya 1/8 isabwa kuzatsinda FC Bayern Munich ku mukino wa nyuma naho Galatasaray yo ikazanganya na FC Copenhagen.

    Undi mukino nawo wabaye saa moya n’iminota 45 ni uwo mu itsinda B Sevilla yatsinzwemo na PSV Eindhoven ibitego 3-2.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137064/champions-league-manchester-united-yategewe-muri-turukiya-imibare-ijyamo-ibihekane-137064.html

  • 5 nibo bonyine bagikina! Abakinnyi 10 bamaze… – #rwanda #RwOT

    Ntabwo Amavubi yakunze guha ibyishimo Abanyarwanda bitewe nuko atabona intsinzi inshuro nyinshi ariko mu minsi yashize yakoze ibyo benshi batatekerezaga atsinda ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo Ibitego 2-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026. 

    Imibare yerekana ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi ibitego yinjijwe biruta ibyo yinjije ariko nibyo bicye yinjije bifite ababitsinze akaba ariyo mpamvu InyaRwanda yabateguriye abakinnyi 10 bayoboye abandi.

    10. Hakizimana Muhadjiri

    Ku mwanya wa 10 turahasanga Hakizimana Muhadjiri ukinira Police FC ya hano mu Rwanda akaba maze gutsindira ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ibitego 7 mu mikino 32 amaze kuyakinira.

    Bwa mbere uyu mukinnyi atsinda igitego cya mbere mu kipe y'igihugu, hari muri Nzeri 2016 ubwo Amavubi yagwaga miswi na Black Stars ya Ghana igitego 1-1.

    Muhadjiri ni we wishyuriye Amavubi igitego yari yatsinzwe muri uyu mukino wabereye i Accra wari uwo mukino wo gushaka itike ya CAN 2017 yabereye muri Gabon.

    9. Daddy Birori [Etekiama]

    Uyu rutahizamu wamenyekanye nka Birori Daddy yakiniye amakipe arimo Mukura VS na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba yaratsindiye Amavubi ibitego birindwi mu mikino 25 yakinnye

    Birori Daddy yamenyekanye cyane ubwo yatsindaga ibitego 3 wenyine, Amavubi akina na Libya mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika muri 2014. Kuri ubu akinira AS Vita Club yo muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    8. Gatete Jimmy

    Uyu mugabo kuri ubu wibera muri Leta Zunze za Amerika afatwa nka rutahizamu w'ibihe byose wakiniye Amavubi y'u Rwanda, nyuma yo kuyaheka ku mugongo we akayahesha itike y'Igikombe cya Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisie.

    Jimmy Gatete wanyuze mu makipe ya Rayon Sports na APR FC, yibukirwa cyane ku bitego yatsinze Imisambi ya Uganda na Black Stars ya Ghana muri 2003; ari na byo byahesheje u Rwanda itike ya CAN mu mwaka wakurikiyeho.

    Muri rusange Jimmy Gatete yakiniye Amavubi y'u Rwanda imikino 41, ayatsindira ibitego umunani.

    7. Saïd Abed Makas

    Uyu rutahizamu wamenyekanye mu makipe arimo Rayon Sports ya hano mu Rwanda yatsindiye Amavubi ibitego icyenda, mu mikino 26 yayakiniye.

    Kimwe mu bitego yibukirwaho ni icyo yatsindiye kuri Stade Amahoro i Remera muri Nyakanga 2008, ubwo Amavubi yahatsindiraga Les Lions de l'Atlas ya Maroc ibitego 3-1. Hari mu mukino w'ijonjora ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y'Epfo.

    6. Sugira Ernest

    Uyu rutahizamu kuri ubu nta kipe afite, yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports na AS Kigali ndetse anakinira AS Vita Club y'i Kinshasa, amaze gutsindira Amavubi ibitego 12 mu mikino 36 amaze kuyakinira kuva muri 2015.

    Sugira watangiye kwigarurira imitima y'Abanyarwanda muri CHAN ya 2016 yabereye i Kigali, akunze kwitwa rutahizamu w'Abanyarwanda kubera ibitego akunze gutsindira Amavubi urugamba rugeze aho rukomeye.

    Muri byo hari nk'icyo yatsinze Ethiopia muri 2019 cyatumye Amavubi abona itike ya CHAN 2020; ndetse n'icyo yatsinze muri iyo CHAN ubwo Amavubi yatsindaga Togo ibitego 3-2 bikayahesha itike ya ¼ cy'irangiza.

    5. Bokota Labama

    Uyu rutahizamu wabiciye bigacika mu makipe ya Rayon Sports na APR FC, yakiniye Amavubi imikino 33 ayatsindira ibitego 13. Kimwe mu bitego yibukirwaho ni icyo yatsinze Maroc muri 2008 ubwo Amavubi yayitsindiraga ibitego 3-1 i Kigali, bashaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2010.

    4. Lomami Jean

    Uyu rutahizamu wamenyekanye nka 'Inzaghi' mu makipe nka APR FC na Atlaco, yakiniye Amavubi imikino 25, akaba yarayitsindiyemo ibitego 14.

    3.Kagere Meddie

    Kagere Meddie yamenyekanye mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda nka Mukura VS, Police FC, Rayon Sports n'ayandi; mbere yo guca mu makipe arimo Gor Mahia yo muri Kenya na Simba Sports Club cyo kimwe na Singida United yo muri Tanzania kuri ubu akinira.

    Amaze gukinira Amavubi y'u Rwanda imikino 55 akaba amaze kuyatsindira ibitego 15; birimo icyo yatsinze muri 2011 ubwo Amavubi yatsindiraga Benin I Portonovo igitego 1-0.

    2. Tuyisenge Jacques

    Uyu rutahizamu yanyuze mu makipe arimo Kiyovu Sports, Police FC, APR FC na AS zo mu Rwanda naho hanze yakiniye Gormahia yo muri Kenya ndetse na Petro de Luanda yo muri Angola ariko kuri ubu nta kipe afite.

    Jack Tuyisenge niwe uza ku mwanya wa 2 akaba amaze gutsindira ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ibitego 16 mu mikino 57 amaze kuyakinira.

    1. Karekezi Olivier 

    Karekezi Olivier niwe uyoboboye abandi bakinnyi batsindiye ibitego byinshi Amavubi. Uyu rutahizamu ufatwa nka kapiteni wa 2 w’ibihe byose w’Amavubi nyuma ya Desire Mbonabucya yamenyekanye cyane muri APR FC nyuma akaza kujya gukina muri Suède. Yakiniye Amavubi imikino 70, ayatsindira ibitego 24 mu myaka hafi 13 yayakiniye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137056/5-nibo-bonyine-bagikina-abakinnyi-10-bamaze-gutsindira-ibitego-byinshi-amavubi-137056.html

  • Casa Mbungo yanze gukomeza kubaho ku gipindi, akuramo ake karenge … AS Kigali mu bibazo uruhuri #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André yamaze gusezera iyi kipe yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni bwo amakuru yamenyekanye ko Casa Mbungo André yamaze gusezera AS Kigali atazagaruka muri izi nshingano.

    Gusa amakuru ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko atasezeye uyu munsi ahubwo amaze iminsi yarahaye iyi kipe integuza no kuba yashaka umusimbura we kuko we batazakomezanya.

    Bivugwa ko ashobora na Umwungeri Patrick wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b’iyi kipe na we ashobora kugenda.

    Amakuru avuga ko kandi isezera rye rifitanye isano n’ibibazo by’imiyiborere hakiyongeraho n’ibibazo by’amikoro iyi kipe irimo byanatumye itiyubaka uko bikwiye.

    Amakuru avuga ko ibereyemo abakinnyi ibirarane by’amezi 2 itarabishyura, ibyo byose bikaba ari byo biyiganisha ku musaruro nkene ifite uyu munsi.

    Imiyoborere ni ikibazo…

    AS Kigali ifashwa n’Umujyi wa Kigali, mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira ni bwo uwari perezida wa yo, Shema Fabrice yayisezeyeho kubera ko yirya akimara ariko Umujyi wa Kigali ntushake gushora amafaranga afatika muri iyi kipe ahubwo bikamera nk’aho ari iye.

    Kuva ubwo kugeza uyu munsi ntabwo irabona umuyobozi mushya ikaba iyobowe na Seka Fred wari visi perezida na Bayingana Innocent wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) ubu akaba ari General Manager.

    Bivugwa ko Seka Fred atiteguye gushora amafaranga akenewe kugira ngo ikipe ibeho ni mu gihe n’ay’Umujyi wa Kigali utanga ari intica ntikize.

    AS Kigali ikorera imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium icungwa n’Umujyi wa Kigali, mbere yo gukina umukino w’umunsi wa 11 yanganyijemo na APR FC 1-1 mu mpera z’icyumweru gishize, amakuru avuga ko yamaze iminsi igera muri 3 yarabuze aho ikorera imyitozo kuko Stade yari ifunze irimo kuvugururwa.

    Muri Mata 2023 ni bwo Casa yongeye kugirwa umutoza wa AS Kigali yaherukagamo muri 2014, nyuma y’umunsi wa 11 wa shampiyona ya 2023-24 akaba asize AS Kigali ku mwanya wa 13 n’amanota 10 irusha Bugesera FC ya nyuma inota 1.

    Yatoje amakipe atandukanye kuva mu 1998 yatangira gutoza arimo; AS Kigali, Kiyovu Sports, Police FC, Rayon Sports, Gasogi United, hari kandi AFC Leopards na Bandari FC zo muri Kenya n’Ikipe y’Igihugu Amavubi.

    Yegukanye ibikombe bitandukanye birimo bitatu by’Amahoro, birimo bibiri yahesheje AS Kigali mu 2013 na 2022 n’icyo yatwaranye na Police FC mu 2014, n’Igikombe kiruta ibindi (Super Cup) cya 2022 yahesheje AS Kigali.

    Casa Mbungo yasezeye AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/casa-mbungo-yanze-gukomeza-kubaho-ku-gipindi-akuramo-ake-karenge-as-kigali-mu-bibazo-uruhuri

  • Ese waruziko umugore ashobora kujya mu mihango kabiri mu kwezi ? ! Ese biterwa niki ? Menya icyo inzobere zibivugaho #rwanda #RwOT

    Yego birashoboka ko umugore ashobora kugira imihango kabiri mu kwezi kumwe ndetse bikaba ari ibisanzwe bitewe n'imihindagurikire y'umubiri we.

     

    Ikinyamakuru Health , kivuga ko bishobora kubaho ku mugore ugira iminsi 28 na 38.Bavuga ko umugore ugira iminsi 24 ashobora kugira imihango kabiri mu kwezi.

    Ikindi gihe kugira imihango kabiri mu kwezi kumwe , bishobora kuba imihindagurikire y'imisemburo ye. Mu gihe hari polymenorrhea, umugore ashobora kuva inshuro zirenze imwe mu Kwezi.

    Umuganga witwa Alyssa, yavuze ko kuba umugore ava inshuro 2 mu kwezi bidasobanuye ko afite ikibazo.Uyu muganga yemeza ko bishobora kuba ikibazo mu gihe ujya mu mihango inshuro zirenze 2 mu kwezi kumwe.

    ESE NI IKI GISHOBORA KUBITERA ?

    1. Kwifungisha.

    Birashoboka ko waboneje urubyaro.Kuboneza urubyaro bituma habaho ikizwi nka 'Breakthrough Bleeding'.

    Iyo waboneje urubyaro ugira umusemburo witwa IUD [ Intrauterine Devices], utuma imihango itakaza umurongo ikaba yaza kabiri mu kwezi kumwe.

    Kuba ufite imihango kabiri mu kwezi bibaho kandi ntabwo bivuze ko uburyo bwo kuboneza wakoresheje butarimo gukora neza.Abantu banywa itabi [ Abagore ] , bashobora guhura n'ikibazo cyo kugira imihango kabiri mu kwezi.

    2. Kwivumbura kw'imihango.

    Hari ubwo habaho kwivumbura kw'imisemburo irimo ; estrogen, progesterone cyangwa Testosterone bigatuma umugore agira imihango kabiri mu kwezi.

    Indwara yitwa Polycystic Syndrome, nayo ishobora kuba imbarutso yo kugira imihango kabiri mu kwezi biturutse kumisemburo yawe.

    Umuganga witwa Dr.Dweck yavuze ko kuba imisemburo itaringaniye nabyo biba ikibazo gikomeye bigatuma umugore ajya mu mihango kabiri.

    3. Perimenopause.

    Iyi Perimenopause ishobora kuba imbarutso yo kujya mu mihango kabiri mu kwezi.Ibi bishatse kuvuga ko uwo mugore aba arimo gusatira ugucura.

    Perimenopause iba cyane nyuma y'amezi 12 ashyira ugucura kwawe.Aha ngo umugore agira imihango iza mu buryo budasanzwe.

    4. Kuba utwite.

    Umugore utwite ashobora kugira imihango kabiri mu kwezi.Ibi bishobora kubaho mu byumweru 20 bya mbere.

    ESE MU GIHE UMUGORE ATWITE NI IKI GITUMA AGIRA IMIHANGO KABIRI MU KWEZI KUMWE ?

    1.Kwihinduranya kw'imisemburo
    2. Infection
    3.Igitsina
    4.Kwikanga (Ibintu by'umweru).

    Muri iki gihe nabwo ntabwo biba ari ikibazo kuko ushobora kugana muganga akagufasha mu gihe byakabije.

    5. Ubwangavu.

    Birashoboka ko wagira imihango ihindagurika cyane cyane mu gihe uherutse kubona iya mbere cyangwa ukaba uri mu myaka y'ubwangavu.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko , abakobwa bari mu myaka y'ubwangavu bagira iminsi iri munsi ya 20, bikaba byatuma imihango yabo iza kabiri.Ubu bushakashatsi bugaragaza ko kandi hagati ya 60% na 80% by'abakobwa bari mu mwaka 18 na 25 bakunze kugira imihango ihindagurika.

    6. Indwara ya Thyroid.

    7. Umujagararo.

    Umuntu urwaye indwara y'umujagararo [ Stress ] nawe ashobora kugira imihango kabiri mu kwezi kumwe.

    Ikinyamakuru Health dukesha iyi nkuru , gitangaza ko mu gihe wabonye byakabije ugomba kujya kwamuganga.

    The post Ese waruziko umugore ashobora kujya mu mihango kabiri mu kwezi ? ! Ese biterwa niki ? Menya icyo inzobere zibivugaho appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ese-waruziko-umugore-ashobora-kujya-mu-mihango-kabiri-mu-kwezi-ese-biterwa-niki-menya-icyo-inzobere-zibivugaho/

  • The Ben yavuye ku izima asaba ko ‘Battle’ ye… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize ubwo The Ben yafataga rutema ikirere yerekeza mu gihugu cya Canada muri gahunda z’umuziki, yavuze ko ijambo ‘Battle’  cyangwa se ‘ihangana’ ridakenewe bigendanye n’amateka igihugu cyanyuzemo. 

    Yavuze ko byasenya abahanzi, ahubwo ko hategurwa igitaramo kibahuza bombi. Nyamara abandi bahanzi batandukanye bavuga ko rwose ‘Battle’ nta kintu itwaye cyane ko iba iri mu buryo bwo kumenyekanisha umuziki no kuwukoreramo agatubutse.

    The Ben abajijwe kuri ibyo bintu niba byari ugutinya Bruce Melodie cyangwa se akaba yaratekerezaga ko byaba ari ukurwana, yagize ati: “Ubundi, hakwiye kuba igitaramo rwose, kikaba ari igitaramo gishimisha abanyarwanda kandi ndabizi neza ko kizaba, ahubwo iriya sitade bari kutwubakira ‘Sitade Amahoro’, numva ariyo twazakoreramo icyo gitaramo”.

    Ibi bishatse kumvikanisha ko ibyo abantu bamye bavuga ko The Ben yatinye Melodie Bruce atari ukuri, ahubwo ko icyo yashakaga ko bareka gukoresha ari ijambo ‘Battle’ kuko rifite igisobanuro kiremereye, naho ubundi igitaramo kibahuza cyo kigomba kuba nta kabuza nk’uko uyu muhanzi abyiyemerera.

    Abajijwe niba aramutse ahuriyemo na Melodie bitaba bisa nk’aho n’ubundi ari ya Battle, yagize ati: “Kandi ndi kuvuga ko n’ubundi ko cyaba ari igitaramo cyanjye na Melodie”.

    The Ben abajijwe uko afata cyangwa se abona Bruce Melodie agendeye ku mateka ari kugenda akora hirya no hino ku isi amenyekanisha muzika nyarwanda (Melodie), bikaza guhumira umurari ubwo yageraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika noneho akajya ku rubyiniriro afite ibendera ry’u Rwanda.

    The Ben yagize ati: “Njyewe ubundi mu Rwanda abahanzi njya mbashyira mu byiciro. Rero Melodie ari mu cyiciro (Class) ‘A’. Ni ukuvuga ngo hari abahanzi baba bari mu cyiciro cya A, B C {…}. By’umvikane ubundi umuhanzi iyo asohokeye igihugu, twese ubundi tuba tugomba kumushyigikira bihagije ndetse na gahunda ze zose tukazishyigikira n’uko njyewe muri iyi minsi mpuze ariko ngiye gukurikirana ndebe uko bimeze hanyuma nanjye nzagira icyo mbivugaho”.

    Reba ikiganiro The Ben yagiranye na InyaRwanda

    “>

    Reba indirimbo ‘Why’ ya The Ben na Diamond Platnumz

    “>

    The Be yavuye Canada

    Ben avuga ko nta kibazo yiteguye gukorana na Melodie

    The Ben avuga ko Melodie akwiriye kwishimirwa ku rwego rwo hejuru

    The Ben n’umucungira umutekano

    The Ben yakiriwe n’abantu benshi i Kanombe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137058/the-ben-yavuye-ku-izima-asaba-ko-battle-ye-na-bruce-melodie-ibera-muri-stade-amahoro-video-137058.html

  • Ni icyemezo gikomeye – The Ben avuga kuri Med… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, ubwo yari avuye mu gihugu cya Canada aho yataramiye urubyiruko rw'Abanyarwanda barenga 2,000 mu ihuriro ryiswe 'The 2023 Rwanda Youth Convention', yabereye mu mijyi ya Ottawa na Gatineau yo muri Canada.

    The Ben na Meddy batangiriye rimwe umuziki, ku buryo hari abakunze kubagereranya. Ariko bombi bakunze kugaragaza ko ari abavandimwe, kurusha ibyo abafana batekereza.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, The Ben yavuze ko icyemezo Meddy yafashe gikomeye, ariko kandi amuzi nk'umuhanzi ukorera Imana kuva na cyera, kurusha mu ndirimbo zisanzwe zizwi nka 'Secullar'.

    Ati “Ni ibintu bishimishije! Icyemezo nka kiriya ni icyemezo gikomeye. Akantu ntemeranya na Meddy ni uko Meddy yahoze ari ‘Gospel’, Meddy yahoze ari umuhanzi wa Gospel na mbere y’uko abivuga ko agiye gukora Gospel.”

    Akomeza ati “Meddy arabizi, namwigiyeho ibintu byinshi by’ubumana ndetse ni wa muntu umpamagara akambwira ati ese wakurikiye iyi video…'

    Ashimangira ko mu myaka yose amaranye na Meddy amuzi nk’umuntu ukunda Imana, kandi mu bihe bitandukanye yamufashije nawe kwiyegereza Imana.

    Meddy aherutse kubwira Radio 10 ko amaze iminsi aganira na The Ben ku bijyanye n'ubukwe bwe azakorera, kandi ko ashaka kubutaha, bikaba imwe mu mpamvu zigiye gutuma agaruka ku ivuko. Ati 'Mu Rwanda ndi hafi kuza. Nahoze mvugana na Ben, nshobora kuza mu bukwe bwa Ben.

    Meddy yavuze ko yamamaraje yeguriye ubuzima bwe Kristo watsinze urupfu, kandi yiyemeje kujya akora indirimbo zihimbaza Imana gusa. Ati 'Nk'uko wabisomye mu binyamakuru nzajya nkora 'Gospel' gusa.'

    Mu minsi ishize uyu muhanzi yongeye kugaragaza amafoto y'imfura ye na Mimi. Muri iki kiganiro, yavuze ko umwana we ameze neza ntakibazo. Ati 'Ibintu byose bikomeje kugenda neza cyane cyane.'

    Yavuze ko mu minsi iri imbere azashyira hanze indirimbo nshya amaze igihe ari gutegura, kandi ko ari gufashwa na Producer Lick Lick mu kuyitunganya.

    Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza ingoma y'Imana.

    Mu bihe bitandukanye yifashisha amagambo yo mu Bibiliya ndetse n'aye bwite akagaragaza ko gukorera Imana nta gihombo kirimo. Kandi akabwira buri wese gusenga Imana yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu bihe by'imiraba.

    Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 18 mu muziki, we na The Ben baza imbere ku rutonde rw'abahanzi bafite igikundiro mu bafana, ku buryo igihe cyose basohoye ibikorwa by'umuziki basanga bategerejwe na benshi.

    Hari abavuga ko igikundiro aba bahanzi bafite mu mitima y'abanyarwanda bigoye kuzabona abandi bazakigira. Meddy aratuje cyane ku buryo bigoye kumwumva mu itangazamakuru asubiza ku ngingo iyo ariyo yose yaba yavuzweho cyangwa se yavuzeho.

    Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi aherutse kugura inzu mu Mujyi wa Texas aho atuye, kandi amaze igihe arajwe ishinga no kurangiza album y'indirimbo ye zihimbaza Imana.

    Impano ya Meddy yatangiye kwigaragaza ubwo yari mu mashuri yisumbuye mu 2008. Mu 2010 we na The Ben bari imbere y'abandi bahanzi mu gukundwa.

    Muri uriya mwaka kandi nibwo we na The Ben bagiye muri Amerika-Ubuzima banyuranyemo bwabaye igihango cy’ubushuti bwabo bukomeye kugeza n'ubu.

    Mu 2017, Meddy yasohoye indirimbo 'Slowly' yagiye icengera mu bantu gake gake kugeza ubwo itangiye guca uduhigo cyane cyane mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

    Kuva icyo gihe yakoranye n'abahanzi barimo Otile Brown, RJ The DJ, Rayvanny, Willy Paul n'abandi. Yahantanye mu bihembo nka The Headies 2022, All Africa Music Awards 2021, Afrimma, MTV Africa Music Awards 2016 n'ibindi. 

    The Ben yatangaje ko Meddy amufasha kumenya no kwiyegereza Imana mu bihe bitandukanye


    Meddy amaze iminsi yerekeje amaso ku bihangano byubakiye ku kuramya Imana


    The Ben avuga ko icyemezo Meddy yafashe kitoroshye mu rugendo rw'umuziki


    The Ben yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gutaramira muri Canada



    Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye bari i Kanombe bakira The Ben avuye muri Canada


    The Ben yavuze ko yanyuzwe n'uburyo abanyarwanda bamwakiriye muri Canada

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO THE BEN YAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo The Ben yari ageze i Kigali

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137060/ni-icyemezo-gikomeye-the-ben-avuga-kuri-meddy-winjiye-muri-gospel-amafotovideo-137060.html

  • Drups Band na Nomthie Sibisi batangaje byinsh… – #rwanda #RwOT

    Drups Band ni itsinda ry'abanyamuziki bakiri bato, ryatangiye mu gihe cya Covid 19 muri 2020, ubwo abantu benshi batari bemerewe kuva mu ngo zabo. Ryatangijwe n'umucuranzi witwa Mugisha, rikaba rimaze kwamamara mu muziki wa Gospel.

    Ni itsinda ryatangiye ryitwa Mugisha Drups, aho uyu musore yakoreraga ibikorwa by'ubucuranzi kuri Youtube, nyuma aza kugira igitekerezo cyo kongeramo abaririmbyi bitewe n'uko yabonaga abantu bishimira ibyo akora.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, ni bwo Drups Band hamwe n'umutumirwa wabo mukuru, Nomthie Sibisi ukomoka muri Afurika y'Epfo, baganirije itangazamakuru ibijyanye n'imyiteguro y'igitaramo bagiye gukora ku nshuro ya kabiri, bise 'God First.'

    Umuyobozi wa Drups Family ireberera ibikorwa bya Drups Band, Fidèle Gatabazi afatanije na bamwe mu bagize iri tsinda, bakuyeho impungenge abantu bafite ku gitaramo cyabo, bizeza abazakitabira kubahiriza amasaha no kuzishima bakabona ubwiza bw'Imana.

    Abagize iri tsinda basobanuye intambara ikomeye barwanye kugira ngo babashe kwakirwa n'abantu bakuru muri sosiyete kuko batahise basobanukirwa neza intumbero y'uru rubyiruko.

    Batangarije abifuza kwinjira muri tsinda ko imiryango ifunguye ku bacuranzi n’abaririmbyi bazi byibuze urundi rurimi bikaba akarusho ari iki-zuru kuko aricyo bakoresha cyane, cyangwa se ku biteguye kukiga neza bakakimenya cyane ko ari nabo babiyigishiriza.

    Imwe mu ntego zabo, ni ukuzana abantu kuri Kristo by'umwihariko abantu bakiri bato bakamenya ubutumwa bwiza bakakira Kristo, ubundi bakabaho ubuzima bumuhimbaza.

    Basabye abantu kwihutira kugura amatike atarashira, kuko ahazabera igitaramo kuri iyi nshuro ari hato ugereranije n'aho cyabereye ubushize ndetse n'uburyo naho hababanye hato bamwe bagahagarara.

    Nubwo bamenyerewe mu ndirimbo ziri mu mujyo wa Afurika y'Epfo cyane, basobanuye ko nta mpungenge abakunzi b'indirimbo nyarwanda bakwiye kugira, cyane ko nazo bazifite zabo bwite basanzwe banaziririmba.

    Umushyitsi wabo mukuru, Nomthie Sibisi yahawe umwanya avuga gato ku rugendo rwe mu bijyanye n'agakiza, ahishura ko yakuriye mu rusengero kuko n'ababyeyi be bari abakozi b'Imana cyane, akurira muri korali kugeza ubwo amasezerano ye muri Joyous Celebration arangiye, agakomeza kuririmba ku giti cye.

    Yatangaje ko yiteguye gutaramana na Drups Band ndetse n'abandi batumirwa barimo Dominic Ashimwe, True Promises, New Melody yanibarutse iri tsinda, Pastor Hortense Mazimpaka uzigisha ijambo ry'Imana, hamwe n'abandi bose bazitabira iki gitaramo.

    Ubwo baganiraga n'itangazamakuru kandi, Drups Band banahishuye ko bazakorana indirimbo n'uyu muhanzi ukomeye mu muziki wo kuramya Imana, izaba iri mu rurimi rw'ikinyarwanda ndetse n'iki-Zuru.

    Igitaramo ngarukamwaka cyiswe 'God First,' kizaba ku cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023. Drups Band bijeje abantu ko ku isaha y'i saa munani kizaba gitangiye aho kizabera kuri Intare Arena ya Gisozi iherereye haruguru gato y’Agakinjiro iruhande rw’Amashuri ya APAPEC, kikarangira saa mbili zuzuye z'ijoro.

    Kuri ubu umuntu ushaka kugura itike yo kuzajya gutaramana n’iri tsinda, ashobora kugura itike yo kwinjira mu gitaramo akoresheje code 773365 ku muyoboro wa MTN. Ukeneye itike ushobora no guhamagara izi nimero: +250782650811; +250788543650, cyangwa ukayisanga kuri Samsung 250 mu mujyi no kuri Camellia zose.

    Mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw, muri VIP ni 10,000 Frw, muri VVIP ni 20,000 Frw naho SPONSOR ni 50,000 Frw. Ku munsi w’igitaramo amatike azaba yongerewe igiciro aho mu myanya isanzwe itike izaba igura 7,000 Frw, muri VIP ari 15,000 Frw, muri VVIP ari 25,000 Frw, SPONSOR yo izaguma kuri 50,000 Frw.

    Umuyobozi wa Drups Family yasobanuye ko ijambo ‘Drups’ ari uruhurirane rw’ingoma za kizungu

    Basobanuye byinshi ku gitaramo cyabo kibura iminsi itatu gusa ngo kibe

    Umuramyi Nomthie Sibisi yashishikarije abantu bose kuzitabira iki gitaramo

    Yijeje abazitabira kuzabona ubwiza bw’Imana

    Sibisi yatangaje ko ntacyo atakora ngo urubyiruko rukizwe

    Emeline Penzi, umwe mu baririmbyi ba Drups Band

    Drups Band bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ku gitaramo bazakora kuri ki cyumweru

    Drups Band na Nomthie Sibisi bateguje igitaramo cy’uburyohe kuri ki cyumweru

    Reba hano ikiganiro cyose Drups Band ndetse n’umuramyi Nomthie Sibisi bagiranye n’itangazamakuru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137059/drups-band-na-nomthie-sibisi-batangaje-byinshi-ku-gitaramo-god-first-gitegerezanyijwe-amat-137059.html