Diagne si we mukinnyi wa mbere wa Rayon Sports ugize ikibazo cy’imvune y’ukuboko kuko na Ndikumana Asman na we aheruka gukiruka imvune y’ukuboko yagiriye ku mukino wa Singida Black Stars.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Muzehe Gakuru yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye y’arenga miliyoni 6Frw nk’uko yabyemereye IGIHE.
Ati 'Ni byo yatawe muri yombi nyuma yo gutumizwa inshuro nyinshi akanga kwitaba kugira ngo abazwe ku kirego akekwaho cyo gutanga sheki itazigamiye ya 6.050.000 Frw. RIB iragira abantu inama yo kujya bitaba RIB igihe ibatumije kubw’impamvu y’iperereza kuko biteganywa n’itegeko. Burya kandi bitanga n’amahirwe yo kuba wakurikiranwa udafunze, kuko Ubugenzacyaha buba bwakubona igihe cyose bugushakiye.”
Dr. Murangira yavuze ko uwareze Muzehe Gakuru yavuze ko nyuma yo kubona ko sheki yahawe itazigamiye yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rumuhe ubutabera, kuva icyo gihe hahita hatangira iperereza.
Muzehe Gakuru afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Jabana mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ingingo ya 126 y’itegeko nimero 060/2021 ryo ku wa 14 Ukwakira 2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa ivuga ko umuntu wese ugaragaweho kimwe mu bikorwa byo gutanga sheki itazigamiwe abizi, kubikuza ku bw’uburiganya amafaranga ye yose cyangwa igice cyayo cyangwa kubuza umufitiye mafaranga kwishyura, nyuma yo gutanga sheki, atarayitambamiye bitewe n’uko yatakaye, cyangwa yibwe cyangwa uwahawe sheki atarahombye cyangwa atarambuwe ububasha bwo kwakira amafaranga, gutanga sheki yahawe n’undi azi ko itazigamiwe cyangwa azi ko amafaranga arimo atakwishyura umwenda, aba akoze icyaha.
Asake yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’inkuru y’urupfu rw’umufana we witabye Imana azize umuvundo wari wiganje mu gitaramo yakoreye mu gihugu cya Kenya mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025, igitaramo cy’umuhanzi w’icyamamare Asake cyabereye i Nairobi cyaranzwe n’agahinda gakomeye nyuma y’urupfu rw’umufana witwa Karen Lojore.
Uyu mukobwa yitabye Imana mu gihe habaga imvururu zatewe no kwiyongera kw’abantu mu miryango yo kwinjiramo, zatumye habaho akavuyo kahitanye ubuzima bwe.
Mu butumwa bw’umuhanzi Asake yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’iyi nkuru y’incamugongo.
Yavuze ko umutima we uri kumwe n’umuryango wa Karen, abari bakimukeneye ndetse n’inshuti ze, ndetse anavuga ko yifuza gukora ibishoboka byose ngo amenye impamvu yateye uru rupfu.
Asake yanditse ati 'Umutima wanjye uri kumwe n’umuryango, inshuti za Karen. Niyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo menye neza ibyo byabaye. Abateje ibi bibazo bagomba kubibazwa.'
Yongeyeho ko umuziki we, awukoresha mu gukwirakwiza urukundo n’ibyishimo, bigatuma iki gikorwa kimubabaza cyane.
Sosiyete ya Tukutane yateguye iki gitaramo, yatangaje ko bibabaje cyane kubona ibi bibaye biganisha ku rupfu kandi ko bashyigikiye umuryango wa Karen ndetse bongeraho ko gukurikirana umutekano w’abitabiriye ibirori bizahora ari intambwe yo kubahiriza.
Mu gihe iperereza ku byabaye rigikomeje, Tukutane batangaje ko bafatanyije n’inzego z’ubuzima ndetse n’abashinzwe umutekano mu gushaka kumenya neza icyateye uwo muvundo w’abitabiriye igitaramo.
Abari aho babwiye ikinyamakuru Mpasho dukesha iyi nkuru ko uyu muvundo mwinshi watewe no kutubahiriza uburyo bwo gucunga abantu neza mu gihe cyo kwiinjira mu kibuga.
Asake yababajwe bikomeye n’urupfu rukomeye ry’umukobwa w’umufana we
Nyuma yo gutaramira imbaga y'abakunzi b'umuziki mu gihugu cya Sierra Leone mu ijoro ryakeye, umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Nigeria, Davido, yakomeje urugendo rwe rwo kwamamaza album ye nshya yise '5ive' yahuye n'abayobozi bakuru b'iki gihugu. Muri urwo rugendo, Davido yishimiye kwakirwa na Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, bagirana ibiganiro byagarutse ku muco, umuziki n'uruhare rw'urubyiruko mu iterambere rya Afurika.
Igitaramo Davido yakoreye i Freetown cyitabiriwe n'abantu benshi, aho yataramiye abakunzi be mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, harimo iziri kuri album nshya 5ive. Abitabiriye iki gitaramo bagaragaje ibyishimo bikomeye, bashima uburyo Davido akomeje gushyira umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga. Abasesenguzi b'umuziki bagaragaje ko uru rugendo ruri gutuma album ye irushaho kumenyekana no gukundwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Nyuma y'iki gitaramo, Davido yahuye na Perezida Julius Maada Bio mu biganiro byabereye mu biro by'Umukuru w'Igihugu. Baganiriye ku buryo umuziki n'indi myidagaduro bishobora gukoreshwa nk'igikoresho cyo guteza imbere igihugu, guteza imbere impano z'urubyiruko no gushishikariza ishoramari mu byerekeye umuco. Perezida Maada Bio yashimiye Davido ku ruhare agira mu kumenyekanisha Afurika binyuze mu muziki, amwizeza ubufatanye mu gushyigikira abahanzi n'impano z'abakiri bato.
Ku ruhande rwe, Davido yagaragaje ko yishimiye kwakirwa neza muri Sierra Leone, avuga ko igihugu gifite impano nyinshi n'abaturage bakunda umuziki. Yavuze ko azakomeza gukorana n'abahanzi bo muri Afurika y'iburengerazuba n'ahandi, mu rwego rwo kuzamura umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere ubumwe binyuze mu muco.
Davido yahuye na Perezida Julius Maada Bio, nyuma y'igitaramo yakoreye mu gihugu cya Sierra Leone
Mu misozi y'i Mulenge yo mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, izina rya Colonel Paul uzwi nka 'Cobra' rikomeje kuvugwa cyane mu nkuru z'umutekano, bitewe n'uruhare rwe mu mpinduka zagaragaye mu mibereho y'abaturage, by'umwihariko mu bice bya Ndondo n'ahandi hatuwe n'Abanyamulenge.
Mu minsi ishize, umujyi wa Uvira n'imisozi iwukikije byongeye kubona ituze nyuma y'umunsi wari waranzwe n'urusaku rw'amasasu n'imirwano. Ibi byaje bikurikira andi makuru y'umutekano arimo iyimurwa rya Brigadier General John Tshibangu muri gereza ya Ndolo, nyuma y'iperereza rikomeye ryakozwe n'inzego z'umutekano za RDC.
Mu mateka mashya y'akarere, Colonel Cobra agaragara nk'umwe mu basirikare bagize uruhare rugaragara mu kwirukana ingabo z'u Burundi, iza FARDC, ndetse n'imitwe yitwaje intwaro irimo Mai-Mai Wazalendo na FDLR, mu duce twa Ndondo na Rurambo. Izi ntambwe zafashwe nk'ingenzi mu kugarura ituze mu bice byari bimaze imyaka myinshi mu bwoba n'imirwano idashira.
Uyu musirikare abarirwa mu batangije umutwe wa Twirwaneho mu mwaka wa 2017, mu gihe wari ufite intego yo kwitabara no kurinda abaturage b'Abanyamulenge, cyane cyane nyuma y'ibitero byari bigamije gusahura inka no guhungabanya umutekano w'abaturage. Kubera ubwitange n'ubuhanga yagaragaje ku rugamba, yaje kugirirwa icyizere n'ubuyobozi bw'uwo mutwe, azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel, ari ryo ryamushimangiye nk'umwe mu bayobozi b'ingenzi.
Colonel Cobra yanasize izina mu Rurambo, aho yagize uruhare mu kunga no guhuza abasirikare batandukanye bari baratandukanye na Leta, bakinjizwa mu murongo umwe wa Twirwaneho. Ku Ndondo n'ahandi nka Gahuna, Mitamba na Mugeti, ibikorwa bye byafashwe nk'inkingi yo kugarura ituze, bituma abaturage bongera kwisanzura, ubucuruzi burasubukurwa, n'imibereho itangira gusubira ku murongo.
Mu mwaka wa 2021, yagaragaye kandi mu mirwano ikaze yabereye i Minembwe, aho yari mu bari bahanganye n'ibitero byari byariganje bya Mai-Mai mu bice birimo Rumba, Gahwela na Masha, byari byarabaye indiri y'ubwoba n'ihungabana ku baturage.
Colonel Cobra yavukiye mu misozi ya Ndondo, mu mudugudu wa Gongwa, muri groupement ya Bijombo, teritwari ya Uvira. Akomoka mu muryango w'Abasinga, umwe mu miryango igize Abanyamulenge. Uretse kumenyekana nk'umusirikare w'intyoza mu kurwana no gutegura ibikorwa bya gisirikare, azwi kandi nk'umuntu ufite impano mu kuririmba no guhimba indirimbo zo kuramya Imana, ibintu byatumye bamwe bamubona nk'umuntu uhuza urugamba n'imyemerere.
Ku baturage benshi bo mu misozi y'i Mulenge, Colonel 'Cobra' afatwa nk'ikimenyetso cy'umusirikare wakuze abona imibabaro y'iwabo, akayigira imbarutso yo kurengera abaturage. Amateka ye akomeje kwandikwa mu nyandiko z'umutekano w'Akarere, aho uruhare rw'abagize icyo bageraho mu kugarura ituze.
Colonel Cobra akomeje kubaka amateka atazibagirana mu misozi y'i Mulenge
Umuhanzi w'icyamamare mu gihugu cya Nigeria, Asake, yagaragaje akababaro ke nyuma y'urupfu rw'umwana witwa Karen Lojore, wapfiriye mu gitaramo aherutse gukorera muri Kenya.
Iki gitaramo cyabaye ku itariki ya 20 Ukuboza 2025 muri Stade Nyayo i Nairobi. Amakuru avuga ko uyu mwana yari yitabiriye igitaramo, ariko aza kuhasiga ubuzima bitewe n'umubyigano w'abantu wari wabaye mu gihe cy'ibirori.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Asake yihanganishije byimazeyo umuryango wa Karen Lojore, inshuti ze n'abakunzi be, agaragaza ko ibyabaye byamukoze ku mutima cyane. Yavuze ko yumva ababaye nk'abandi bose, kandi ko yababajwe no kuba ibyishimo by'igitaramo byararangiye bihindutse akababaro.
Umukinnyi w’umugande wari umaze iminsi mu igeragezwa muri Rayon Sports, Kagawa Ssenoga Muhammed yamaze gusezererwa n’iyi kipe.
Rayon Sports ikaba irimo gukora ibishonoka byose ngo yongeremo amaraso mashya ubwo isoko rito ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye tariki ya 3 Mutarama 2025, ni mu rwego rwo kureba uburyo yakomeza kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2025-26.
Ni muri urwo rwego yari yazanye Umugande Ssenoga Muhammed Kagawa gukora igeragezwa, uyu mukinnyi wari umaze icyumweru muri Gikundiro ageragezwa yamaze kubwirwa ko bitagikunze yakwisubirira iwabo.
Ejo hashize ku wa Mbere, Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yavuze ko bateganya kongeramo abakinnyi batanu bashya kugira ngo bazitware neza mu gice cya kabiri cy’umwaka w’imikino wa 2025-26.
Mu bakinnyi bashobora kwinjira muri iyi kipe harimo Umunye-Congo, Kitoko Likau Faustin, wamaze gusinya, hari umunyezamu bivugwa ko ashobora kuba Kwizera Olivier, hari kandi rutahizamu ukomoka muri Cameroun ushobora kugera mu Rwanda ejo, Kooh Bioumha Armand, hari umukinnyi ukomoka mu Burundi na we barimo kuganira na we.
Rayon Sports ntabwo ifite abakinnyi barimo Bigirimana Abedi wavunitse, Tambwe Gloire uri gukira imvune yagize mu ntangiriro za Ugushyingo na rutahizamu Fall Ngagne utarasubira mu kibuga kuva avunikiye i Huye muri Gashyantare.
Umusobanuzi wa filime uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Rocky Kimomo, ari mu gahinda kenshi, nyuma y'uko umuyoboro we wa YouTube wari uherutse kuzuza abiyandikisha barenga miliyoni imwe wasibwe burundu. Ibi byabaye nyuma y'uko YouTube ivuze ko uwo muyoboro utari ukurikiza neza amabwiriza n'amategeko agenga ikoreshwa ry'uru rubuga mpuzamahanga.
Rocky Kimomo yari amaze imyaka myinshi yubaka izina rye binyuze mu gusobanura no gusangiza abakunzi ba filime inkuru zitandukanye, bikamugira umwe mu basobanuzi ba filime bakunzwe cyane mu karere. Channel ye yari isoko y'akazi n'icyizere, kuko yari imaze kuba inzira imutunze ndetse ikanamuha ijambo rikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru avuga ko gusibwa kwa channel ye byabaye mu gihe yari ari mu byishimo byo kugera ku ntego ikomeye ya miliyoni imwe y'abamukurikira, ibintu bifatwa nk'intambwe ikomeye cyane ku muntu wese ukorera kuri YouTube. Ibi byatumye benshi mu bamukurikira bagaragaza akababaro n'impuhwe, bamwe bagaragaza ko ari igihombo gikomeye ku ruganda rw'abahanzi n'abatanga ibisobanuro bya filime.
Nubwo YouTube itatangaje mu buryo burambuye amakosa yose yashingiweho mu gusiba uwo muyoboro, byibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga akamaro ko gukurikiza amabwiriza n'amategeko agenga izi mbuga. Rocky Kimomo we aracyashakisha uburyo yakwisobanura no kureba niba hari icyizere cyo kongera gusubirana channel ye, mu gihe abakunzi be bakomeje kumuba hafi no kumushyigikira muri ibi bihe bigoye.
YouTube yasibye channel ya Rocky Kimomo yari imaze kugera kuri miliyoni imwe y'abiyandikishije
Tiamo Lounge ikomeje kwigarurira imitima ya benshi nk'ahantu hihariye hahuriza hamwe serivisi zinoze, imyidagaduro igezweho n'ikirere cyiza gishimisha abayigana. Iyi lounge iherereye mu Karere ka Gasabo i Remera, hafi ya ORYX Station, ikomeje kumenyekana nk'ahantu h'icyitegererezo ku bashaka kuruhuka, gusabana no kwishimira umwanya wabo mu buryo bw'umwihariko.
Kimwe mu bituma Tiamo Lounge igaragara cyane ni serivisi nziza itanga ku rwego rwo hejuru, cyane cyane mu bijyanye n'ibiribwa n'ibinyobwa. Abakiriya bahabwa amafunguro ateguwe neza, aryoshye kandi atandukanye, akubiyemo amafunguro yo mu Rwanda n'ayo mu mahanga, bigatuma buri wese abona icyo ahitamo bitewe n'icyo akunda. Ibinyobwa nabyo biba byatoranyijwe neza, haba ku bakunda ibinyobwa bidasembuye cyangwa ibisembuye by'ingeri zose.
Si ibyo gusa, kuko Tiamo Lounge yanamenyekanye cyane kubera abavanga umuziki bayo (DJ's) bafite ubuhanga budasanzwe. Bavanga umuziki bituma habaho umwimerere wihariye, aho indirimbo zigezweho, iza kera n'izikunzwe zicurangwa mu buryo bushimisha abakiriya. Ibi bituma Tiamo Lounge iba ahantu heza ho guhurira n'inshuti, kwizihiza ibihe byihariye.
Ikindi kigaragaza umwihariko wa Tiamo Lounge ni uko yita ku isuku, umutekano n'imyitwarire myiza ku bakiriya, bigatuma uwahageze ahasubira nta gushidikanya. Tiamo Lounge si ahantu ho kunywa no kurya gusa, ahubwo ni ipfundo ry'ibyiza, umunezero n'imyidagaduro, Tiamo lounge ikomeje gutuma Remera iba igicumbi cyo kwidagadura mu Mujyi wa Kigali.
Tiamo Lounge, nyuma ya serivisi inoze itanga ikomeje kuba ipfundo ry'ibyiza ku bayigana
Umuraperi P- Fla yagaragaje ko bitumvikana ukuntu muri Arena habamo ifoto ya Diamond mu gihe we umaze imyaka 20 ntayirimo.
Yabigarutsiho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura igitaramo 'Icyumba cya Rap’ kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabiri, P-Fla yerekanye ukuntu atajya yiyumvisha kubona umuhanzi wo hanze y’u Rwanda atumirwa mu gitaramo runaka agahita ahabwa icyubahiro kurusha abahanzi b’imbere mu gihugu.
Ati 'Nagiye muri BK Arena nsanga hamanitsemo ifoto ya Diamond Platnumz mu gihe njyewe w’umunyarwanda umaze imyaka isaga 20 mu gakino nta foto yange irimo.'
Nk’uko yabihurijeho na mugenzi we, Bullldog, P-Fla nawe yasobanuye ko ikarita rukumbi isigaye gucangwa kugira ngo uruganda rw’umuziki nyarwanda rutere imbere ari ukwimakaza umuco wo gukunda umuziki w’imbere mu gihugu by’umwihariko abakora injyana ya Hip Hop.
Ati 'Nubwo erega baba bamanitse iyo foto hano ndetse abategura ibitaramo bakamuha icyubahiro kidasanzwe, uramutse ugiye iwabo muri Tanzania wasanga nta foto y’umuhanzi w’umunyarwanda iriyo kubera ko bamenye kera ko gukunda ibyawe ariyo nzira y’iterambere.'
P-Fla yanahishuye ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye igomba gusohoka umwaka utaha ndetse anizeza abakunzi be kongera kumubona ku itara mu buryo bwa kinyamuziki kurusha uko byagenze uyu mwaka.
Mu mwaka ushize, Ubwo haburaga amasaha make ngo igitaramo icyumba cya Rap kibe, abenshi bari mu nzira bakitabiriye babwiwe inkuru y’uko cyasubitswe bitewe n’imvura nyinshi yaguye ikangiza bimwe mu byari byateguwe kuri Canal Olympia aho cyagomba kubera.
Icyo gihe kimuriwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024.
Kuri iyi nshuro, iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Zaria Court ku wa 26 Ukuboza 2025 cyatumiwemo abaraperi barimo Bull Dogg, Riderman,Danny Nanone, Fireman, P Fla,Green P, Logan Joe, Bruce The 1st,Zeo Trap,Kenny K-Shot,Jay C, Young Grace na Fifi Raya.
P Fla ntabwo yumva ukuntu muri Arena harimo ifoto ta Diamond ntaye irimo
Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika