Author: webrwanda

  • Urukiko rwa Romania rwahanishije Wiz Khalifa igifungo cy'amezi 9 azira gukoresha urumogi ku rubyiniro #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Romania rwahamije umuraperi w'Umunyamerika Wiz Khalifa icyaha cyo gutunga no gukoresha ibiyobyabwenge mu buryo bunyuranyije n'amategeko, rumukatira igifungo cy'amezi icyenda. Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 18 Ukuboza 2025, gikurikira iperereza ryari rimaze igihe rikomeje.

    Ibyaha aregwa bifitanye isano n'igitaramo yakoreye mu mujyi wa Costinești, mu Ntara ya Constanța, muri Nyakanga 2024, ubwo yari yitabiriye iserukiramuco rya Beach, Please! Festival. Muri icyo gitaramo, Wiz Khalifa yagaragaye anywa urumogi ku rubyiniro mu ruhame, ibintu byafashwe nk'iyica amategeko y'igihugu cya Romania.

    Polisi ya Romania yatangaje ko yamufashe nyuma y'icyo gikorwa, ikemeza ko yasanganwe urumogi rungana na garama zirenga 18. Ubushinjacyaha bwongeyeho ko hari ibice by'urumogi byakoreshejwe mu gihe yaririmbaga indirimbo ye izwi cyane 'Young, Wild & Free.'

    Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba ubuyobozi bwa Romania buzasaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwakira icyifuzo cyo koherezwa (extradition) kwa Wiz Khalifa, bitewe n'uko ari umuturage wa Amerika kandi adafite aho atuye muri Romania. Icyakora, iki cyemezo cy'urukiko gikomeje kuvugisha benshi mu bakurikirana umuziki n'amategeko ku rwego mpuzamahanga.

    Urukiko rwa Romania rwahanishije Wiz Khalifa igifungo cy'amezi 9 azira gukoresha urumogi ku rubyiniro

    Source : https://kasukumedia.com/urukiko-rwa-romania-ruhanishije-wiz-khalifa-igifungo-cyamezi-9-azira-gukoresha-urumogi-ku-rubyiniro/

  • Amafoto utabonye Lynda Priya asezerana imbere y’amategeko (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uwankusi Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya muri sinema nyarwanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Christian Irenge.

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2025, ni nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 10 Ukwakira, ni bwo Lynda yambitswe impeta yemera kuzabera Christian umugore.

    Uyu muhango ukaba waritabiriwe n’inshuti n’imiryango zaba bombi aho bari baje kubashyigikira mu rugendo rushya bagiye gutangira.

    Umuhango w’ubukwe bwabo uteganyijwe tariki ya 8 Gashyantare 2026 ymu gihe umuhango wo gufata irembo wabaye ku wa 27 Ukwakira 2025

    Lynda na Christian bakaba bari bamaze umwaka n’igice bakundana, babona igihe kigeze cyo kubana aho bazakora ubukwe mu mwaka utaha.

    Usibye kuba azwi muri sinema Nyarwanda, Lynda ni umwe mu bakobwa bahataniye Ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 na 2022.

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Lynda na Christian

    Bemeranyijwe kuzatandukanywa n’urupfu

    Lynda Priya yasezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/amafoto-utabonye-lynda-priya-asezerana-imbere-y-amategeko-amafoto.html

  • Ntabwo ari gahunda ya Leta! Umugore wa Bien yiyamye abamushyiraho igitutu cyo kubyara #rwanda #RwOT

    Umugore w’umuhanzi Bien-Aimé Baraza, Chiki Kuruka, yatangaje ko atishimiye na gato igitutu gikomeje kumushyirwaho asabwa kubyara nk’aho ari itegeko rusange, agaragaza ko iyo myitwarire ari ukwinjira mu buzima bw’abandi kandi ko bishobora kubagiraho ingaruka mbi mu mitekerereze.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, Chiki yavuze ko arambiwe ibibazo n’ibitekerezo adahwema guhabwa asabwa gusobanura igihe we na Bien bazabyarira umwana.

    Yagaragaje ko akenshi ibyo biganiro birenga imbibi z’ubwubahane, cyane cyane iyo biva ku bantu batamuzi cyangwa babivugiye mu ruhame.

    Nubwo yemera ko hari abamubaza babigambiriye ineza, Chiki yashimangiye ko ibitekerezo byinshi bishingiye ku kwishyira hejuru kwa bamwe no ku ivangura rishingiye ku gitsina.
    Ati 'Nagiye mbona abantu b’igitsina gore n’ab’igitsina gabo babwira Bien ngo ashake undi mugore uzamubyarira. Ibyo ni amagambo asebya kandi adahesha umuntu agaciro.'

    Yongeyeho ko amagambo nk’ayo ashyira hasi umugore akamugira nk’igikoresho cyo kubyara gusa, bakirengagiza ubwigenge bwe, inzozi ze ndetse n’ubumuntu bwe.

    Chiki yanagaragaje ko imyumvire nk’iyi muri sosiyete ikwiye guhinduka, abantu bakumva ko bidakwiye gutuka cyangwa guhohotera ababyeyi mu ruhame, avuga ko n’ibijyanye no gutwita kw’abagore bidakwiye kuba inkuru rusange.

    Ati 'Keretse iyo twihitiyemo kubiganiraho ubwacu, imibiri yacu n’ibyemezo byacu ntibigomba kuba umutungo wa bose.'

    Chiki na Bien bamaze imyaka 11 babana, basezeranye mu 2020. Bombi bagiye bagaragaza ku mugaragaro uko babona ibijyanye n’umuryango no kubyara.

    Nko mu minsi ishize, mu kiganiro Bien yagiranye na podcast yitwa 'Iko Nini’, yavuze ko kuba umubyeyi ari inshingano isaba igihe cyose guhorana ubwitange.

    Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka 'All My Enemies Are Suffering’ yavuze ko aramutse abaye umubyeyi, yiteguye gushyira ku ruhande umuziki we kugira ngo yite ku muryango.

    Yashimangiye ko ubugabo bwe butapimwa n’inshingano z’umuco gakondo, ko yiteguye no kuba umubyeyi uguma mu rugo mu gihe Chiki yakomeza akazi ke.

    Chiki yavuze ko hari abasabye umugabo we Bien-Aime kwishakira undi mugore

    Source : http://isimbi.rw/ntabwo-ari-gahunda-ya-leta-umugore-wa-bien-yiyamye-abamushyiraho-igitutu-cyo.html

  • Nari kuba nka Rugaju Reagan – Umuraperi Diplomat #rwanda #RwOT

    Umuraperi wanditse izina mu Rwanda, Diplomat Fasasi yavuze ko iyo aza kuba umunyamakuru wa Siporo yari kuba nka Rugaju Reagan wa RBA kuko abona abikora neza cyane.

    Ibi yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI ubwo barimo bitegura umukino wa gicuti Abaraperi baraye batsinzwemo na AJSPOR (Abanyamakuru ba Siporo) ibitego 8-5.

    Diplomat yavuze ko ajya agira akanya ko gukurikirana ibijyanye n’imikino ndetse ko iyo aba umunyamakuru w’imikino yari kuba nka Rugaju Reagan nubwo yari kugorwa no kogeza.

    Ati “Imikino, njya nyikurikira amakuru amwe n’amwe mba nyafite. Iyo mba umunyamakuru wa Siporo nari kuba nka Rugaju (Reagan). Ninkura nzaba nka Rugaju. Kogeza wenda byari kungora ariko gusesengura nari kuba ngenda.”

    Abaraperi bakaba barakinnye n’abanyamakuru ba Siporo mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ kizaba ku wa 26 Ukuboza 2026 muri Zaria Courts.

    Diplomat wamamaye mu ndirimbo nka ‘Ikaramu’, ‘Umunsi ucyeye’, ‘Kalinga’ n’izindi ni umwe mu baraperi benshi barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Young Grace n’abandi benshi bazaririmba mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’.

    Diplomat yavuze ko iyo aba umunyamakuru yari kuba nka Rugaju Reagan

    Rugaju Reagan ni umwe mu banyamakuru bahagaze neza mu Rwanda mu bijyanye n’umwuga akora

    Source : http://isimbi.rw/nari-kuba-nka-rugaju-reagan-umuraperi-diplomat.html

  • Umuriro wabuze inshuro 2! Abanyamakuru ba Sports basubiriye abaraperi bitabaje Haruna Niyonzima (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru ba Sports batsinze abaraperi ibitego 8-5 mu mukino waranzwe n’udushya twinshi.

    Ni umukino wabaye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2025 ubera muri Zaria Court.

    Uyu mukino wabaye mu rwego rwo gutegura no kumenyekanisha Igitaramo “Icyumba cya Rap 2” kizaba tariki ya 26 Ukuboza 2025 n’ubundi kibere muri Zaria Court.

    Ikipe y’Abaraperi yari ifitemo nka Diplomat, Zeo Trap, Jay C, Young Grace yanitabaje kandi Haruna Niyonzima cyane ko na we afite indirimbo yakoranye na nyakwigendera Jay Polly bise “Wicika Intege”.

    Hari kandi abaraperi nka P Fla, Riderman bari baje gushyigikira bagenzi babo nubwo batakinnye.

    Ku ruhande rw’abanyamakuru harimo nka Jado Castar, Ephrem Kayiranga, Hubert na Rusine ba RBA n’abandi.

    Hakiri kare ku munota wa 2 Rusine Didier yatsinze igitego cya mbere ndetse no ku munota wa 4 yongeramo ikindi. Ku munota wa 7 Bertrand yatsinze icya gatatu.

    Nyuma y’iyi minota umukino wahagaze kuko amatara yari yazimye kubera umuriro wagiye ukamara iminota igera muri 20.

    Umuriro ugarutse Abaraperi bagarukanye imbaraga nyinshi bagora AJSPOR, gusa ntibyababujije ko Ephrem Kayiranga abatsinda icya kane.

    Byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko Jay C yahise atsinda igitego ku munota wa 22, ku munota wa 25 Haruna yongeramo icya kabiri ni nako ku munota wa 37 Mironko yatsinze icya gatatu.

    Habura iminota 3 ngo igice cya mbere kirangire, umuriro wongeye kugenda umukino urahagarara. Wagerutse urakomeza amakipe ajya kuruhuka ari 4-3.

    AJSPOR yaje kubona ibindi bitego mu gice cya kabiri aho Gylain yatsinze bibiri na Rusine Didier yongera gutsinda.

    Abaraperi muri iki gice batsindiwe na Haruna Niyonzima ndetse na Zeo Trap. Umukino warangiye ari 8-5.

    Ni ku nshuro ya kabiri AJSPOR itsinda Abaraperi kuko n’umwaka ushize bari bakinnye umukino nk’uyu nabwo abanyamakuru ba Sports bitwara neza.

    Haruna yagoye AJSPOR cyane

    Haruna Niyonzima yatsinze ibitego bibiri

    Zeo Trap yatsindiye abaraperi igitego

    Riderman areba uko bagenzi be batsindwa

    Umuriro wagiye inshuro 2

    Abanyamakuru batakinnye bari baje gushyigikira bagenzi babo

    Wari umukino utoroshye

    AJSPOR yongeye gutsinda Abaraperi

    Source : http://isimbi.rw/umuriro-wabuze-inshuro-2-abanyamakuru-ba-sports-basubiriye-abaraperi-bitabaje.html

  • Ihere ijisho umusore wegukanye umutima w’umunyamakurukazi Aimée Beauté Mushashi #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi Aimée Beauté Mushashi wamamaye cyane mu gusoma amakuru ya Televiziyo ku bitangazamakuru bitandukanye, agiye gukora ubukwe.

    Aimée Beauté Mushashi wamamaye cyane cyane kuri TV1, yamaze gushyira hanze urupapuro rw’integuza rw’ubukwe bwe “Save The Date”.

    Uru rupapuro rugaragaza ko ubukwe bwa Mushashi buzaba ku wa 14 Werurwe 2026. Nta bindi byinshi bigaragaraho uretse amazina y’umusore bagiye kurushinga witwa N.Francis.

    Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa yagaragaje ishimwe rikomeye yifashishije amagambo aboneka mu Ndirimbo ya Salomo 3:4, ati 'Nabonye uwo umutima wanjye ukunda.'

    Uyu munyamakuru yamenyekanye cyane kuri TV1 yakoreye kuva mu 2017 kugeza mu 2024. Mbere y’aho mu 2016 yakoreye Radiyo Salus dore ko yanize muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’Ububanyi n’Amahanga. Hagati ya 2014 na 2016 yakoreye RC Huye.

    Aimée Beauté Mushashi akorana n’ibigo bitandukanye birimo Mashirika, Urunana, Labenevolencia n’ibindi ku mishinga itandukanye.

    Francis amaze igihe akundana na Aimée Beauté Mushashi

    Aimée Beauté Mushashi agiye gukora ubukwe na Francis

    Source : http://isimbi.rw/ihere-ijisho-umusore-wegukanye-umutima-w-umunyamakurukazi-aimee-beaute-mushashi.html

  • Nje gukora amateka – Umutoza wa Rayon Sports akigera mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports ukomoka mu Bufaransa, Bruno Ferry yageze mu Rwanda avuga ko aje gukora amateka muri Gikundiro.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, ni bwo uyu mutoza w’Umufaransa yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe aho aje gutangira akazi muri iyi kipe.

    Ku kibuga cy’Indege akaba yarakiriwe na Irambona Eric akaba Umuyobozi wayo ushinzwe imiyoborere y’Umupira w’Amaguru muri iyi kipe na Wasili, umuvugizi w’abafana ba Rayon Sports.

    Mu magambo make, Ferry Bruno yavuze ko nta byinshi yavuga ariko icyo bakwiye kumenya ari uko aje gukora amateka.

    Ati “Nishimiye kuba ndi hano. Ntabwo navuga byinshi nonaha ariko nshaka gukora amateka muri iyi kipe.”

    Bruno Ferry aje asanga Rayon Sports ku mwanya wa 7 n’amanota 17 mu mikino 11 imaze gukina, ni mu gihe Police FC ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Bruno Ferry yavuze ko aje gukora amateka muri Rayon Sports

    Yasanze Rayon Sports ku mwanya wa 7

    Yakiriwe na Wasili na Irambona Eric

    Source : http://isimbi.rw/nje-gukora-amateka-umutoza-wa-rayon-sports-akigera-mu-rwanda.html

  • Ninde ngomba amakuru y’ubuzima bwange bwite? – Israel Mbonyi kuba yarabyaye #rwanda #RwOT

    Israel Mbonyi yavuze ko nta muntu agomba ubusobanuro ku buzima bwe bwite, ni nyuma y’amakuru yavuze ko yaba yaribarutse akabigira ibanga.

    Kuri uyu wa kane tariki ya 18 Ukuboza 2025,ni bwo uyu muramyi yakoreraga muri BK Arena ikiganiro n’itangazamakuru kibanziriza igitaramo cye ngarukamwaka cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli yise 'Icyambu 4′.

    Ubwo yari abajijwe niba koko yaba yaribarutse umwana gusa akabigira ubwiru, Mbonyicyambu Israel wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Israel Mbonyi yatangaje ko yaba amufite cyangwa ntawe ko nta muntu n’umwe agomba amakuru y’ubuzima bwe.

    Ati 'Ni nde ngomba ibisobanuro by’ubuzima bwange bwite? Njyewe nta kintu bimbwiye kuba umuntu yantekerezaho icyo ashaka gusa ibindi byose bivugwaho ntabihari.'

    Si ku nshuro ya mbere amakuru nk’aya avugwa kuri uyu muhanzi kuko no mu mwaka ushize ubwo yiteguraga gukora igitaramo nk’iki nabwo hakwirakwiriye amakuru y’uko ashobora kuba afite umukobwa bari mu rukundo.

    Gusa nyuma yo gususurutsa imbaga yari yitabiriye icyo gitaramo yarabinyomoje avuga ko ari ibihuha bishingiye ku kuba nawe ari umuntu uzwi n’abantu benshi cyane, ku buryo abantu bamwe bashobora kubikoresha bacuruza amakuru atariyo amwerekeyo.

    Nyuma yo gushyira hanze indirimbo zirimo iyitwa 'Sitamuacha’, ubwo twandikaga inkuru Israel Mbonyi yongeye guha abakunzi be indi ndirimbo yanitiriye album ye 'Hobe’ mbere y’igitaramo azabakorera mu Ukuboza 2025.

    Iyi album nshya ya Israel Mbonyi yise 'Hobe’ igizwe n’indirimbo 14. Yayimurikiye muri Intare Conference Arena ku wa 6 Ukwakira 2025. Iriho indirimbo ziri mu ndimi eshatu, ari zo: Ikinyarwada, Icyongereza n’Igiswahili, ikaba ikoze mu njyana zirimo Amapiano, Gakondo n’izindi zinyuranye.

    'Hobe’ ibaye album ya gatanu ya Israel Mbonyi nyuma 'Number One’ yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2015. Iya kabiri yise ‘Intashyo’ yayimurikiye mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2017.

    Yavuze ko nta muntu agomba amakuru y’ubuzima bwe bwite

    Source : http://isimbi.rw/ninde-ngomba-amakuru-y-ubuzima-bwange-bwite-israel-mbonyi-kuba-yarabyaye.html

  • Yampano yahakanye kubyinira ku rukoma nyuma y’ifungwa rya Djihad na Pazzo Man #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yatangaje ko atigeze na rimwe yishimira ifungwa ry’abantu bakurikiranyweho gusakaza amashusho ye y’ubwambure, barimo Djihad na Pazzo Man, ahubwo ashimangira ko icy’ingenzi kuri we ari ukurengera icyubahiro n’ubuzima bwe bwite.

    Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ku wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, rutegetse ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 rya Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nestor na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, mu gihe Kalisa John (KJohn) akomeje gukurikiranwa adafunze.

    Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni agaragaza Yampano n’umukunzi we bari mu gikorwa cy’abashakanye.

    Mu kiganiro Yampano yagiranye na GodFather, yasobanuye ko nubwo yubaha ibyemezo by’ubutabera, adashobora gufata ifungwa ry’abandi nk’intsinzi.

    Yagize ati 'Ntabwo ari ibintu byo kwishimira ngo mugenzi wawe bamufunze, ariko na none si ibintu byo kwishimira ko ubusa bwawe bwagiye ku gasozi bukagira n’ababigizemo uruhare. Gufungwa n’iyo myitwarire mibi, byose ni ubusa.'

    Yampano yagaragaje ko ikibazo kirenze ibyishimo cyangwa inzika, ahubwo ko gikwiye kuba isomo kuri buri wese ku ngaruka zo guhohotera ubuzima bw’abandi, haba mu mvugo cyangwa mu bikorwa, cyane cyane mu ikoranabuhanga riri kwaguka.

    Yampano yavuze ko atishimiye ifungwa ry’abandi

    Uyu muhanzi yanavuze ko mu bo yatanze mu kirego, atari bose yari agamije ko bafungwa. Yasobanuye ko Pazzo Man ari we yashinje byimazeyo, mu gihe abandi bashyizwe mu dosiye kugira ngo iperereza rigire icyerekezo n’ishingiro.

    Yongeyeho ko iki kibazo cyatangiye mu Gicurasi 2025, ubwo ayo mashusho yatangiraga kugaragara no gusakazwa ku mbuga zitandukanye.

    Ku bijyanye n’ifatwa ry’abakekwaho iki cyaha, Pazzo Man yatawe muri yombi tariki 11 Ugushyingo 2025, naho K-John atabwa muri yombi tariki 14 Ugushyingo 2025. Tariki 26 Ugushyingo 2025 hafashwe Djihad na Pappy Nestor.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira, yatangaje ko iperereza rigikomeje, kandi ko uzagaragara wese ko yagize uruhare mu gusakaza ayo mashusho azagezwa imbere y’ubutabera.

    Source : http://isimbi.rw/yampano-yahakanye-kubyinira-ku-rukoma-nyuma-y-ifungwa-rya-djihad-na-pazzo-man.html

  • Sheilah Gashumba yifatiye ku gahanga imikorere ya Polisi ya Uganda #rwanda #RwOT

    Sheilah Gashumba, yagaragaje ukutishimira imikorere ya Polisi y’iki gihugu, ayisaba gushyira imbaraga mu guhashya ibyaha bikomeye aho kwirirwa ikurikirana abirirwa batongona ku mbuga nkoranyambaga bapfa ibintu bidafite umumaro.

    Ibi uyu munyamideli akaba n’umunyamakuru w’imyidagaduro wo muri Uganda, abitangaje nyuma y’uko polisi ikorera mu mujyi wa Kampala yemeje ko yataye muri yombi Shalom Kaweesi wari umunyamakuru wo kuri Youtube na TikTok ndetse ko afungiwe muri Gereza ya Luzira kugeza ku wa 30 Ukuboza.

    Shalom aregwa gukoresha imvugo zuje ugusebanya n’urwango byemezwa ko byari bigamije kwangiza isura y’umunyamideli akaba n’umunyapolitiki Jennifer Nakangubi uzwi cyane ku izina rya Full Figure.

    Mu butumwa bwe bwuje uburakari yanyujije ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa X, Sheilah yagaragaje ko atumva impamvu Polisi ihugira mu byo yise 'Ikinamico zo kuri TikTok na Youtube' mu gihe Uganda ifite ibibazo bikomeye by’umutekano.

    Yibukije ko abantu bakekwaho ibyaha bikomeye birimo gufata ku ngufu abana b’abakobwa, ubwicanyi, ubujura, ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse na ruswa, bakomeje kwidegembya mu mujyi wa Kampala.

    Ati 'Abanyabyaha benshi baragenda bisanzuye, ariko Polisi ya Uganda yo ihugira mu guta muri yombi Shalom kubera amakimbirane adafite umumaro yo kuri TikTok afitanye n’uwo ikingiye ikibaba.'

    Sheilah yakomeje avuga ko abagizi ba nabi nyabo ari bo bakwiriye gufungwa muri Gereza ya Luzira, aho gufungirayo abakora icyo yise amakosa yo ku mbuga nkoranyambaga ahanini azamurwa intonganya hagati y’abantu runaka atanakwiye ko urwego rwa leta urwo arirwo rwose rwivangamo.

    Yagaragaje ko gufata ku ngufu, ubwicanyi, ubujura, ruswa n’ihohoterwa ryo mu ngo ari byo byaha bikwiye kwihutirwa kurwanywa.

    Yasoje asaba Polisi ya Uganda kongera gusuzuma ibyo ishyira imbere, ikibanda ku nshingano zayo zo kurinda umutekano w’abaturage no gutuma igihugu gitekana, aho kwivanga mu ntambara z’amagambo zibera ku mbuga nkoranyambaga.

    Sheilah Gashumba ni umunyamakuru ukunzwe muri Uganda by’umwihariko akaba umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihugu, ibikunze kumuhesha akazi ko kwamamaza ibikorwa bitandukanye.

    Ku rundi ruhande ariko kandi ni umukobwa Gashumba Frank uri mu bagabo bafite izina rikomeye muri politike ya Uganda.

    Sheilah Gashumba yifatiye ku gahanga Polisi ya Uganda

    Source : http://isimbi.rw/sheilah-gashumba-yifatiye-ku-gahanga-imikorere-ya-polisi-ya-uganda.html