Author: webrwanda

  • S. Africa : Ibyatangajwe n’uwahoze ari umusirikare kuri Perezida bigafatwa nk’agasuzuguro bishobora kumukoraho #rwanda #RwOT

    Sylvester Mangolele wahoze ari umusirikare ku rwego rwa Ofisiye ndetse ari no mu myanya y’ubuyobozi bwacyo, aherutse kugaragara mu mashusho asabamo Perezida Ramaphosa kuva ku butegetsi ku neza.

    Mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, uyu Sylvester Mangolele yavugaga ko Ramaphosa nategura ku neza, aza kubona ibimubaho mu masaha 48.

    Cyril Ramaphosa yakunze kugawa na bamwe mu badashyigikiye ubutegetsi mu Gihugu cye cya Afurika y’Epfo, ndetse bavuga ko yari akwiye kwegura.

    Nyuma y’uko uyu wahoze ari umuyobozi mu gisirikare amuhaye nyirantarengwa y’iminsi ibiri, igisirikare cya Afurika y’Epfo cyamaganiye kure ibyo yatangaje.

    Siphiwe Dlamini usanzwe ari Umuvugizi w’igisirikare cya Afurika y’Epfo, yavuze ko ibyakozwe n’uyu wahoze mu ngabo ari agasuzuguro atari akwiye kugaragaza imbere y’Umukuru w’Igihugu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/S-Africa-Ibyatangajwe-n-uwahoze-ari-umusirikare-kuri-Perezida-bigafatwa-nk-agasuzuguro-bishobora-kumukoraho

  • Abakinnyi ba Sunrise FC basuye perezida wa bo wari ufunzwe bamusezeranya impano ikomeye #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko perezida wa Sunrise FC, Hillary Hodari afunguwe, abakinnyi b’iyi kipe baraye bamusuye bamusezeranya impano yo gutsinda Police FC mu mukino ufungura imikino yo kwishyura ya shampiyona.

    Tariki ya 4 Ukuboza 2023 ni bwo Umuyobozi wa Koperative icuruza Amata n’ibiyakomokaho i Nyagatare, NDMC [Nyagatare Dairy Marketing Cooperative] akaba na Perezida wa Sunrise FC, Hodari Hilary yatawe muri yombi.

    Akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo urenga miliyoni 160 Frw.

    Tariki ya 28 Ukuboza 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwategetse ko akurikiranwa adafunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

    Ku munsi w’ejo hashize, ikipe ya Sunrise FC iyobowe n’umutoza mukuru wa yo, Jackson Mayanja basuye perezida w’iyi kipe mu rugo iwe.

    Bishimiye kuba yongeye kugaruka afunguwe nyuma y’ibyumweru bitatu yamaze mu maboko atari ye.

    Nk’impano bamusezeranyije kuzamuba, ni ukumutsindira Police FC mu mukino w’umunsi wa 16, ukazaba ari umukino uzaba ufungura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 uzaba tariki ya 14 Mutarama 2024 kuri Golgotha Stadium.

    we are very happy that our president is back and fully motivated for the second round!#SunriseFC pic.twitter.com/FleiPNofTJ

    — SUNRISE FOOTBALL CLUB PREDATORS (@Sunrisefc_rw) January 3, 2024

    Abakinnyi ba Sunrise FC basuye perezida wa yo

    Umutoza wa Jackson Mayanja na perezida wa Sunrise FC, Hillary Hodari

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-sunrise-fc-basuye-perezida-wa-bo-wari-ufunzwe-bamusezeranya-impano-ikomeye

  • APR FC izagenda yikandagira! Ikipe ya Simba SC ibifashijwemo na Willy Essomba Onana wabiciye bigacika muri Rayon Sports yahannye Singida iherutse gutsinda Nyamukandagira ibitego bitatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC izagenda yikandagira! Ikipe ya Simba SC ibifashijwemo na Willy Essomba Onana wabiciye bigacika muri Rayon Sports yahannye Singida iherutse gutsinda Nyamukandagira ibitego bitatu.

    Ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania ikomeje guhana amakipe ubutitsa mu mikino y'igikombe cya Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar muri Tanzania aho iyi kipe iyoboye itsinda B riherereyemo ikipe ya APR FC ya hano mu Rwanda, mu ijoro rya cyeye ikipe ya Simba SC yafashe Singida iherutse gutsinda APR FC ibitego 3-1 maze iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino igice cya mbere cyari cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Ibi byatumye abantu batandukanye batangira kubona ko ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR FC ishobora guhura n'akazi katoroshye mu mukino uzayihuza na Simba SC bitewe n'uko ikipe yabatsinze ibitego bitatu yageze imbere ya Simba ikaba intsina ngufi.

    APR FC nayo ihagaze neza cyane n'ubwo umukino wa mbere yari yatsinzwe ibitego 3-1 na Singida dore ko ku munsi w'ejo yafashe ikipe ya JKU FC yo muri Zanzibar ikayitsinda ibitego 3-1 byatumye ikatisha itike yo gukina imikino ya 1/4 cy'imikino y'igikombe cya Mapinduzi Cup.

    Ibitego by'ikipe ya Simba SC batsinze ikipe ya Singida byatsinzwe na Leander Willy Essomba Onana ku munota wa 50 w'umukino mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Luis Miquissone ku munota wa 59 w'umukino.

    Uyu mukino uraje inshinga abakunzi b'umupira w'amaguru uzahuza APR FC na Simba SC uzaba kuri uyu wa gatanu tariki 05 Mutarama 2024 isaa 19h15.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-izagenda-yikandagira-ikipe-ya-simba-sc-ibifashijwemo-na-willy-essomba-onana-wabiciye-bigacika-muri-rayon-sports-yahannye-singida-iherutse-gutsinda-nyamukandagira-ibitego-bitatu/

  • Massamba Intore agiye gukorera igitaramo mu M… – #rwanda #RwOT

    Ni cyo gitaramo cya mbere agiye gukorera hanze y'u Rwanda, kuva umwaka wa 2024 watangira, ariko mu 2023 yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye.

    Yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kuba agiye gutaramira muri Atlanta, mu gitaramo kizafasha abanyarwanda bahatuye kwizihiza umwaka mushya.

    Ati 'Ndishimiye cyane kujya kuririmba muri iki gitaramo cyo gusoza no kwifurizanya umwaka mushya muhire abanyarwanda. Ni igitaramo gisanzwe gitegurwa na 'Diaspora' ya Atlanta mu rwego rwo gutangira umwaka mushya.'

    Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, Massamba azagihuriramo n’abandi bahanazi barimo nka Intore Jacques Nyungura, Nadine Gasirabo ndetse n’Itorero Irebe.

    Ibi birori byo kwizihiza umwaka Mushya Muhire kandi bizanarangwa no gutambuka ku itapi itukura, gusangira ibyo kunywa no kurya. Bigaragara ko kwinjira bisaba kwishyura, aho abanyeshuri basabwa kwishyura amadorali 35 n’aho abakuze bagasabwa kwishyura amadorali 60.

    Aha ni igihe wishyuyeukoresheje ikoranabuhanga, igihe wishyuye mu ntoki urenzaho amadorali 5.

    Massamba yaherukaga gutaramira mu bihugu birimo Canada, icyo gihe yaririmbye mu ihuriro ry'urubyiruko rw'Abanyarwanda batuye muri Amerika ya Ruguru.

    Ibi bitaramo yabihuriyemo n'abarimo The Ben. Iyi nama y'iri huriro yateguwe na Guverinoma y'u Rwanda ku bufatanye n'Ihuriro ry'Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n'iry'Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rw'Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD).

    Iri huriro ryitabiriwe n'abarenga 2000, haganirwa ku rugendo rw'u Rwanda n'ibimaze kugerwaho, ndetse habayeho n'umwanya wo guhura kw'abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.

    Urubyiruko rwaganirijwe ku ngingo zinyuranye zirimo gukunda Igihugu, amahirwe ahari mu ishoramari, indangagaciro n'ibindi.

    Massamba Intore ni umuhanzi ubikora kinyamwuga akaba ari umucuranzi, umwanditsi w’ibihangano, umukinnyi akaba ndetse ari umutoza w’imbyino gakondo nyarwanda mu itorero rikuru ry’igihugu, Urukerereza, akaba ari umwe mu bahanzi bamamaye mu Rwanda mu gukora ibihangano byibanda ku muco nyarwanda.


    Massamba yaherukaga gutaramira  mu Mujyi wa Atlanta mu myaka Itanu ishize 


    Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Makantabana Mathilde niwe mushyitsi Mukuru muri ibi birori


    Ibi birori bizaba ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, bizarangwa n'ibikorwa binyuranye 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BERENADETA’ YA MASSAMBA INTORE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138243/massamba-intore-agiye-gukorera-igitaramo-mu-mujyi-wa-atlanta-138243.html

  • Ibitaravuzwe ku igenda rya Adolphe wari wamaze kwemera kongerera amasezerano Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Benshi batunguwe n’inkuru isoza umwaka wa 2023 ubwo umunyezamu wa Hakizimana Adolphe yatunguranaga agasinyira ikipe ya AS Kigali mu gihe yari yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyongerera amasezerano.

    Tariki ya 31 Ukuboza 2023 ni bwo AS Kigali yatangaje ko yamaze kurangizanya n’uwari umunyezamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe nyuma y’uko yari asoje amasezerano ye y’imyaka 4 muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Ni nkuru yatunguranye cyane kuko uyu munyezamo yari yamaze kumvikana na Rayon Sports kongera amasezerano cyane ko aye yari yarangiye tariki ya 9 Ukuboza 2023 kuko yari yasinye tariki ya 9 Ukuboza 2019.

    Haje inkuru z’uko uyu munyezamu ari we wanze gusinyira Rayon Sports kuko umunsi bamuhaye wageze agahita akuraho telefoni ikipe ikamubura cyane ko yagombaga gusinya tariki ya 28 Ukuboza 2023.

    Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko aya makuru atandukanye n’ukuri, ahubwo iyi kipe ari yo isa niyagiye biguru ntege mu kongerera amasezerano Hakizimana Adolphe birangira afashe undi mwanzuro.

    Amakuru yizewe ni uko Hakizimana Adolphe mbere yo gusinyira AS Kigali yahamagaye muri Rayon Sports ariko akabura umuntu umwitaba.

    Bivugwa ko ku wa Kane yabababuze ndetse no ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023 mbere yo gufata umwanzuro wo gusinyira AS Kigali yahamagaye umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye inshuro zigera muri 3 ariko ntiyamwitaba kugeza afashe umwanzuro wo kwerekeza muri AS Kigali yamwerekaga ko imukeneye.

    Abari hafi y’uyu munyezamu bakubwira ko Adolphe Hakizima iyo aba akeneye kuva muri Rayon Sports atari gutegereza ukwezi kose nyuma y’uko amasezerano ye arangiye cyane ko n’umukino usoza igice kibanza cya shampiyona wabaye tariki ya 12 Ukuboza 2023 wo banganyijemo na Kiyovu Sports 1-1 yawukinnye amasezerano yararangiye.

    Hakizimana Adolphe yari yemeye kongera amasezerano muri Rayon Sports birangira yerekeje muri AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibitaravuzwe-ku-igenda-rya-adolphe-wari-wamaze-kwemera-kongerera-amasezerano-gikundiro

  • APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 28 Ukuboza 2023 nibwo mu gihugu cya Zanzibar hatangiye irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y'i Burasirazuba.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, ikipe y'ingabo z'igihugu niyo iri muri iyi mikino ndetse ikaba yaraye ikinnye umukino wayo wa Kabiri, ni umukino batsinzemo ikipe ya JKU ibitego 3-1.

    Ni ibitego byatsinzwe na Niyibizi Ramadhan watsinze ibitego bibiri muri uyu mukiko ndetse ikindi gitego kimwe gitsindwa na Victor Mbaoma.

    Wari umukino wa Kabiri iyi kipe yakinaga kuko umukino wa mbere, APR FC yari yatsinzwe na Singida Fontein Gate ibitego 3-1.

    Muri uyu mukino, warangiye rutahizamu Niyibizi Ramadhan atowe nk'umukinnyi mwiza w'umukino naho Banga Bindjeme we yatowe nk'umukinnyi witwaye neza kuri bagenzi be.

    Mu wundi mukino wo mu itsinda rimwe na APR FC. Ikipe ya Simba Sports Club yatsinze Singida ibitego 2-0 harimo icyatsinzwe na Leandre Willy Onana na Luis Micquison.

    Umukino usoza amatsinda urakinwa kuri uyu wa Gatanu aho APR FC izahura na Simba SC naho JKU ikazahura na Singida Fontein Gate.

    Kugeza ubu Simba SC ifite amanota atandatu, irakurikirwa na APR FC na Singida zose zifite amanota atatu hagasoza JKU yo itarabona inota na rimwe.

    The post APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yatsinze-umukino-wayo-wa-kabiri-yakinaga-na-jku-muri-mapinduzi-cup-iri-kubera-zanzibar/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yatsinze-umukino-wayo-wa-kabiri-yakinaga-na-jku-muri-mapinduzi-cup-iri-kubera-zanzibar

  • Uwayezu Jean Fidèle uyobora Gikundiro yamaze gufata umwanzuro ku mutoza mukuru wa Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwayezu Jean Fidèle ndetse n'abo bayoborana muri Rayon Sports bamaze gufata icyemezo ntakuka ku mutoza ukomoka muri Mauritania, Mohamed Wade ko ari we ugomba gutoza Rayon Sports kugeza umwaka w'imikino wa 2023-24.

    Nyuma yuko Rayon Sports isezereye umutoza mukuru wayitozaga, Yamen Zelfan, mu gushaka umusimbura, bahise bajya gushaka umutoza umenyereye shampiyona y'u Rwanda, begera Thierry Hitimana bifuzaga maze birangira yanze kureka akazi ko mu irerero rya Bayern.

    Byarangiye bemeje ko umutoza Mohamed Wade ari we mutoza mukuru uzatoza iyi kipe kugeza umwaka w'imikino wa 2023-24 urangiye, ubu arimo gushakirwa umutoza uzamwungiriza kandi akaba agomba kuba ari umunyarwanda.

    Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidele-uyobora-gikundiro-yamaze-gufata-umwanzuro-ku-mutoza-mukuru-wa-rayon-sports/

  • Bahise bahabwa akayabo: Niyibizi Ramadhan na Salomon Banga Bindjeme nyuma yo kwandagaza ikipe ya JKU FC bahawe ibihembo bishimishije -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahise bahabwa akayabo: Niyibizi Ramadhan na Salomon Banga Bindjeme nyuma yo kwandagaza ikipe ya JKU FC bahawe ibihembo bishimishije.

    Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda ikipe ya JKU FC ibitego 3-1 igahita ikatisha itike yo kujya muri 1/4 cy'irushanwa rya Mapinduzi Cup bitumye Niyibizi Ramadhan ahabwa igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino nyuma yo gutsinda ibitego 2 aho ahawe amafaranga ibihumbi 500 by'amafaranga yo muri Tanzania.

    Umunya Cameroon Salomon Charles Banga Bindjeme nawe ahawe amafaranga agera ku bihumbi 200 by'amafaranga yo muri Tanzania nk'igihembo cy'umukinnyi wabaniye neza bagenzi be muri uyu mukino.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/bahise-bahabwa-akayabo-niyibizi-ramadhan-na-salomon-banga-bindjeme-nyuma-yo-kwandagaza-ikipe-ya-jku-fc-bahawe-ibihembo-bishimishije-amafoto/

  • Nyanza : Uwari wafunzwe nyuma y’impfu z’abantu bane bashenguye benshi biravugwa ko yafunguwe #rwanda #RwOT

    Uwari watawe muri yombi, Hakizimana Wellars ukekwaho uburangare bwatumye bariya bantu bane bari bahawe ikiraka na RAB, bitaba Imana ubwo bagwaga mu kigega giherereye mu Kagari ka Mututu mu murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza.

    Abo bantu bariho bakora moteri, baje kugwa muri icyo kigega nyuma yo guhumeka umwuka uhumanye wakivagamo, ari na byo byari byatumye uwo mukozi wa RAB atabwa muri yombi akekwaho uburangare bwatumye aba bantu babura ubuzima.

    Iyi mpanuka yagarutsweho cyane, yabaye tariki 20 Ukuboza 2023, ariko imibiri ya ba nyakwigendera iza kuboneka bucyeye bwaho mu rukerera rwo ku ya 21 Ukuboza.

    Amakuru ahari ubu, aremeza ko umukozi wa RAB wari wahise atabwa muri yombi, yamaze kurekurwa, akaba yarafunguwe nyuma yo kwitaba Ubushinjacyaha bwamubajije ngo bugasanga nta mpamvu yo gukurikiranwa afunze.

    Bamwe mu baturage bo mu gace kabereyemo iyi mpanuka, baherutse gutangaza ko ibigega bya RAB byahitanye ubuzima bw’aba bantu, byubatswe nabi, kuko bitagiye bishyirwamo urwego nk’uko ibindi biba bimeze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nyanza-Uwari-wafunzwe-nyuma-y-impfu-z-abantu-bane-bashenguye-benshi-biravugwa-ko-yafunguwe

  • Umugaba Mukuru wa RDF ari muri Pakistan #rwanda #RwOT

    Nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yakiriwe na Gen Sahir Shamshad Mirza kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024.

    Ubutumwa bwa RDF bwashyizwe kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama, buvuga ko 'ku ya 03 Mutarama 2024, Umugaba Mukuru wa RDF, Gen MK Mubarakh yakiriwe na Gen Sahir Shamshad Mirza, Umuyobozi wa Komite ihuriweho y’Abagaba Bakuru b’Inzego z’umutekano za Pakistan ku Cyicaro Gikuru cyabo Islamabad.'

    Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko mu biganiro aba bayobozi b’inzego z’umutekano z’Ibihugu byombi bagiranye, barebeye hamwe uko bakomeza kwagura umubano n’imikoranire hagati ya RDF n’Igisirikare cya Pakistan.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umugaba-Mukuru-wa-RDF-ari-muri-Pakistan