Author: webrwanda

  • Abakinnyi 2 ba APR FC harimo uwari waricajwe n’umutoza Thierry Froger bashobora kutagarukana n’iyi kipe kubera amakipe ari kubirukaho birenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bashobora kutagaruka hano mu Rwanda! Abakinnyi 2 ba APR FC harimo uwari waricajwe n'umutoza Thierry Froger bashobora kutagarukana n'iyi kipe kubera amakipe ari kubirukaho birenze

    Ku munsi wejo hashize ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa kabiri n'ikipe ya JKU FC muri Mapinduzi Cup, igikombe kirimo kubera muri Zanzibar kugeza ubu.

    Umukino watangiye ikipe ya APR FC ikina neza ndetse iza no gusoza ikina neza bijyanye n'urwego ikipe bakinaga nayo imeze. Umukino warangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego 3-1 harimo igitego cyatsinzwe na Mbaoma ndetse na 2 byatsinzwe na Ramadhan.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko mu mikino APR FC imaze iminsi ikina ngo abakinnyi barimo Salomon Bindjeme Charles ndetse na Victor Mbaoma bashobora gusigara muri Tanzania. Mbaoma biravugwa ko ashakwa na Simba SC naho Bindjeme ngo ari gushakwa cyane na Younga Africans.

    Amakuru ahari avuga ko Victor Mbaoma igisigaye gusa ngo ni ukureba uko azitwara ku mukino APR FC izahura na Simba SC kuri uyu wa gatanu naho Bindjeme we ngo Younga Africans iri kubaza uko ameranye na APR FC kugirango bafatirane batameranye neza bahite bamugura.

    Charles Salomon Bindjeme yongeye guhabwa umwanya arigaragaza cyane

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-2-ba-apr-fc-harimo-uwari-waricajwe-numutoza-thierry-froger-bashobora-kutagarukana-niyi-kipe-kubera-amakipe-ari-kubirukaho-birenze/

  • Congo Blazaville, kimwe mu bihugu Islael ishaka ko cyakira impunzi zo muri Gaza(AbanyeGaza) #rwanda #RwOT

    Leta ya Israel yatangiye kuganira n'ibihugu byinshi ishaka koherezamo impunzi zahunze agace ka Gaza imaze igihe icocagiraho ibisasu. Mu bihugu irimo kuvugana ngo byakire izo mpunzi harimo na Congo Brazaville nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga. Abantu hafi miliyoni ebyiri bamaze kuva mu byabo muri Gaza nyuma y'amezi hafi atatu y'intambara kuri Gaza.

    Zman Israel, ishami ry'ikinyamakuru cya Times of Israel ryandika mu Igiheburayo, ivuga ko uwo mugambi minisitiri w'intebe Benjamin Netanyahu yawushinze abaminisitiri be ngo bawukurikirane.

    Zman, ivuga ko abantu ibihumbi amagana bo muri Gaza intambara nirangira bashobora kwimurirwa mu bindi bihugu ku bushake bwabo, ko Tel Aviv irimo kuvugana n'ibihugu byinshi birimo Arabia Saoudite na Congo.

    Igice kinini cya Gaza ubu cyabaye amatongo nyuma y'ibisasu by'urutavanaho by'igisirikare cya Israel, intambara muri Gaza imaze kugwamo abarenga ibihumbi 22 nk'uko Leta ya Hamas itegeka Gaza ibivuga.

    Abahunze intambara, abenshi bari mu nkambi ziri mu gace k'amajyepfo ya Gaza aho babayeho mu buryo budakwiye kandi batungwa n'inkunga y'imiryango ifasha imbabare.

    Ikinyamakuru Zman kivuga ko ishyaka rya Likud, rifatwa nk'iriri ku butegetsi muri Israel ririmo gushyira imbaraga muri uwo mugambi wo kwimurira abanyeGaza babishaka mu bindi bihugu.

    Zman, ivuga ko kuwa mbere w'iki cyumweru, Benjamin Netanyahu yatangaje ko 'ikibazo ubu ni ibihugu bizemera kubakira kandi turimo kubikoraho'.

    Ibihugu bya Congo na Arabia Saoudite ntacyo biratangaza kuri iyi nkuru y'uko byegerewe na Israel ngo byakire impunzi zo muri Gaza.

    Zman ivuga ko yamenye ko Igihugu cy'ibanze kiri mu biganiro by'ibanga na Israel ngo cyakire ibihumbi amagana by'impunzi za Gaza ari Congo Blazaville. Ndetse gisubiramo umwe mu bategetsi muri Israel avuga ati: 'Congo izaba yiteguye kubakira, kandi turimo kuganira n'ibindi bihugu'.

    Abategetsi ba Israel nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, bavuga ko nyuma y'iyi ntambara Hamas itazongera gutegeka agace ka Gaza kandi ko Israel itazongera kwemera ko hari imirimo ikorerwa muri Gaza ahubwo abazahatura bazatungwa n'imfashanyo y'amahanga gusa.

    Israel kandi ivuga ko abazasigara batuye muri Gaza nta hantu bazaba bemerewe kujya, ko Israel izahagarika imigenderanire yose hagati yayo na Gaza, igafunga inzira y'inyanja, kandi ikagurira imbere muri Gaza imbibi zari zisanzwe zizwi.

    Israel irateganya gukaza mu buryo bushoboka umutekano nyuma y'ibitero bya Hamas muri Israel byo kuwa 07 Ukwakira(10) umwaka ushize, ari nabyo yahereyeho ivuga ko ishaka kurandura Hamas muri Gaza.

    Ntibizwi neza niba koko hari abanya-Gaza bashaka kwimurirwa mu bindi bihugu nk'uko Israel ibivuga. Ibihugu byavuzwe nabyo ntibiragira icyo bivuga kuri uwo mugambi wo kuba byakwakira abo BanyeGaza.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/04/congo-blazaville-kimwe-mu-bihugu-islael-ishaka-ko-cyakira-impunzi-zo-muri-gazaabanyegaza/

  • Hasohotse raporo itanga amakuru y’ibanga y’imikoranire ya FARDC n’ingabo z’u Burundi #rwanda #RwOT

    Ni raporo yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024, igaruka ku mirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC yiyambaje imitwe inyuranye irimo FDLR.

    Iyi raporo ivuga ko nyuma y’uko urugamba ruhanganishije izi mpande, yagiye irushaho gukomera, ndetse ngo impande zose zikaba zaratakarije abarwanyi banshi muri iyi ntambara.

    Izi mpuguke zongeye gushinja RDF gufasha umutwe wa M23 nubwo u Rwanda rutahwemye kubinyomoza, ivuga ko nyuma y’uko uru rugamba rwubuye, ingabo z’u Burundi na zo zarwinjiyemo zifasha FARDC, nyuma yo kwiyambazwa n’iki gisirikare cya Congo.

    Iyi raporo ivuga ko ingabo z’u Burundi zatangiye kujya muri Congo tariki 21 Nzeri 2023, zikajyanwa n’indege ya FARDC bambaye impuzankano y’iki gisirikare cya Congo.

    Abo basirikare b’u Burundi ngo bageraga i Goma ubundi bakoherezwa mu bice bya Minova muri Kivu y’Amajyepfo, aho zakuwe zijya ku rugamba guhera tariki 07 Ukwakira 2023.

    Iyi raporo isobanura ko kugeza muri Congo hariyo abasirikare b’u Burundi 1 070 bari gufatanya na FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23.

    Nanone kandi izi mpuguke zigaruka ku ishingwa ry’umutwe wa Wazalendo, uhuriyemo imitwe inyuranye yo muri Congo irimo na FDLR.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Hasohotse-raporo-itanga-amakuru-y-ibanga-y-imikoranire-ya-FARDC-n-ingabo-z-u-Burundi

  • VIDEO : Ashyize hanze ukuri kutavugwa ku minsi mikuru iraza abantu amajoro abandi ikabasigira ubukene #rwanda #RwOT

    Uyu musesenguzi ukunze kwibanda ku kwigira kwa Afurika n’Abatuye uyu Mugabane, avuga ko ibyo Abanyafurika bakora byinshi biterwa no kutamenya.

    By’umwihariko ku kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli wibutsa ivuka rya Yezu/Yesu, Dr Rusa avuga ko ikibazo abantu bafite ari uko batamenye ko amadini ari politiki, ifasha abanyaburayi gukomeza kuba imbata ya bamwe.

    Avuga ko idini atari inzira yo kubaka ruho nk’uko abanyamadini babivuga, kuko uwariyobotse atagera aho ngo asoze amasomo, ahubwo ko ayakomeza ubuzima bwe bwose.

    Ati 'Iyo ugiye kwiga imodoka, urayimenya wabona perimi uzitwara, ariko iyobokamana uziga buri Cyumweru kuva ufite imyaka irindwi urinde ugira imyaka 80 ukijya kwiga. Kuki icyo kintu abantu bakibaza ?'

    Ku bijyanye n’uburyo Abanyafurika bizihiza iminsi mikuru irimo na Noheli, Dr Rusa avuga ko bibangamye, kuko bituma basesagura kandi bitari ngombwa.

    Ati 'Utakaza umwanya munini udakora, kandi umunsi umwe ushobora gukonsoma ibintu wagakoreye amezi atatu. Uzabaze nk’abantu bakora mu nganda z’inzoga, imibare y’ibyo bacuruza muri iyi minsi usanga yikubye gatatu. Nk’ubu BRALIRWA iguhaye raporo y’igicuruzo yakoreye muri Noheli na Bonane wasanga kiruta icyo mu kwa gatanu inshuro eshatu, izaruta iyo mu kwa mbere inshuro enye.'

    Avuga ko nubwo abantu bizihiza iyi minsi mikuru bakanayitakarizamo amikoro menshi, batanumva impamvu yayo.

    Avuga ko nka Noheli yizihizwa tariki 25 Ukuboza, atari yo tariki Yezu/Yesu yavukiyeho nk’uko bivugwa, ndetse ko umuntu asubije amaso inyuma atasanga itariki ya 01 Mutarama yizihizwa nk’ubunani, ari wo munsi wa mbere utangira umwaka.

    IYUMVIRE UBUSESENGUZI BWOSE HANO

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/VIDEO-Ashyize-hanze-ukuri-kutavugwa-ku-minsi-mikuru-iraza-abantu-amajoro-abandi-ikabasigira-ubukene-16886

  • Israel mu mugambi wo kwimurira abanya Gaza muri Arabia Saoudite na Congo Brazzaville #rwanda #RwOT

    Leta ya Israel irimo kuvugana n'ibihugu byinshi ngo ibyoherezemo impunzi zahunze agace ka Gaza imaze igihe icocagiraho ibisasu. Mu bihugu irimo kuvugana kwakira izo mpunzi harimo na Congo Brazaville nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

    Abantu hafi miliyoni ebyiri bamaze kuva mu byabo muri Gaza nyuma y'amezi hafi atatu y'intambara kuri Gaza.

    Zman Israel — ishami ry'ikinyamakuru cya Times of Israel ryandika mu Igiheburayo — ivuga ko uwo mugambi minisitiri w'intebe Benjamin Netanyahu yawushinze abaminisitiri be ngo bawukurikirane.

    Zman ivuga ko abantu ibihumbi amagana bo muri Gaza intambara nirangira bashobora kwimurirwa mu bindi bihugu ku bushake bwabo, ko Tel Aviv irimo kuvugana n'ibihugu byinshi birimo Arabia Saoudite na Congo.

    Igice kinini cya Gaza ubu cyabaye amatongo nyuma y'ibisasu by'urutavanaho by'igisirikare cya Israel, intambara muri Gaza imaze kugwamo abarenga ibihumbi 22 nk'uko leta ya Hamas itegeka Gaza ibivuga.

    Abahunze intambara, abenshi bari mu nkambi ziri mu gace k'amajyepfo ya Gaza aho babayeho mu buryo budakwiye kandi batungwa n'inkunga y'imiryango ifasha imbabare.

    Ikinyamakuru Zman kivuga ko ishyaka rya Likud — rifatwa nk'iriri ku butegetsi muri Israel — ririmo gushyira imbaraga muri uwo mugambi wo kwimurira abanyeGaza babishaka mu bindi bihugu.

    Zman ivuga ko kuwa mbere w'iki cyumweru, Benjamin Netanyahu yatangaje ko 'ikibazo ubu ni ibihugu bizemera kubakira kandi turimo kubikoraho'.

    Ibihugu bya Congo na Arabia Saoudite ntacyo biratangaza kuri iyi nkuru y'uko byegerewe na Israel ngo yakire impunzi zo muri Gaza.

    Zman ivuga ko yamenye ko igihugu cy'ibanze kiri mu biganiro by'ibanga na Israel ngo cyakire ibihumbi amagana by'impunzi za Gaza ari Congo. Ndetse gisubiramo umwe mu bategetsi muri Israel avuga ati: 'Congo izaba yiteguye kubakira, kandi turimo kuganira n'ibindi bihugu'.

    Abategetsi ba Israel bavuga ko nyuma y'iyi ntambara Hamas itazongera gutegeka agace ka Gaza kandi ko Israel itazongera kwemera ko hari imirimo ikorerwa muri Gaza ahubwo abazahatura bazatungwa n'imfashanyo y'amahanga gusa.

    Israel kandi ivuga ko abazasigara batuye muri Gaza nta hantu bazaba bemerewe kujya, ko Israel izahagarika imigenderanire yose hagati yayo na Gaza, igafunga inzira y'inyanja, kandi ikagurira imbere muri Gaza imbibi zari zisanzwe zizwi.

    Israel irateganya gukaza mu buryo bushoboka umutekano nyuma y'ibitero bya Hamas muri Israel byo kuwa 07 Ukwakira(10) umwaka ushize, ari nabyo yahereyeho ivuga ko ishaka kurandura Hamas muri Gaza.

    Ntibizwi neza niba koko hari abanya-Gaza bashaka kwimurirwa mu bindi bihugu nk'uko Israel ibivuga. Ibihugu byavuzwe nabyo ntibiragira icyo bivuga kuri uwo mugambi.

    The post Israel mu mugambi wo kwimurira abanya Gaza muri Arabia Saoudite na Congo Brazzaville appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2024/01/04/israel-mu-mugambi-wo-kwimurira-abanya-gaza-muri-arabia-saoudite-na-congo-brazzaville/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=israel-mu-mugambi-wo-kwimurira-abanya-gaza-muri-arabia-saoudite-na-congo-brazzaville

  • 'Ingabo z'u Burundi na Kongo Kinshasa zikorana na FDLR' Raporo ya Loni #rwanda #RwOT

    Raporo y'Impuguke za Loni yashyizwe hanze ku wa 03 Mutarama 2024, yagarutse ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ishimangira ko hari ubufatanye bweruye Ingabo za Congo (FARDC) hamwe n'iz'u Burundi ziha imitwe yitwaje intwaro.

    Raporo ya Loni isobanura ko Guverinoma ya Congo ariyo yashinze umutwe wa Wazalendo ubarizwamo abarwanyi bo mu mitwe itandukanye irimo na FDLR, kugira ngo bayifashe mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23. Iyi raporo ivuga ko Gen Peter Cirimwami ariwe wagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo guhuza ba Wazalendo na FDLR.

    Muri Nzeri, Cirimwami Nkuba yagizwe Guverineri wa gisirikare w'agateganyo w'Intara ya Kivu ya Ruguru ya RDC, itegekwa n'igisirikare kuva mu 2021. Uyu mugabo akomoka mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, ni uwo mu bwoko bw'Abashi, wamaze igihe kinini akorera mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Cirimwami yavuzwe cyane mu itangazamakuru muri Mata 2022 ubwo yagirwaga Umukuru w'ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya inyeshyamba mu Ntara za Kivu y'Epfo na Kivu na Ruguru bizwi nka Sokola II. Hari hashize igihe gito imirwano y'ingabo za leta n'umutwe wa M23 yubuye.

    Bivugwa ko muri Nzeri mu matariki 22 na 23, yari i Goma ari kumwe na bamwe mu bagize imitwe yitwaje intwaro muri Congo by'umwihariko ibarizwa muri Wazalendo. Abo barwanyi bari bacumbikiwe mu Mujyi wa Goma, inzu zabo zirinzwe n'abasirikare ba FARDC. Raporo ivuga kandi ko abo barwanyi bagiye batwarwa mu ndege bagiye mu bice bitandukanye kandi ko byakorwaga n'Igisirikare cya FARDC.

    Ibyo biganiro byabo ngo byari bigamije gushyiraho uburyo bw'imikoranire aho FARDC-Wazalendo igomba gufatanya mu kurwanya M23, umutwe leta ya Congo ishimangira ko ufashwa n'u Rwanda.

    Muri iyo nama, hemerejwemo uduce iyo mitwe igomba gukoreramo. Abarwanyi bari bitabiriye bari bageze muri batanu, kandi buri umwe yari afite umutwe ahagarariye, ndetse bamwe muri bo impuguke za Loni zivuga ko bafatiwe ibihano mpuzamahanga nka Guidon Shimiray Mwisa, umuyobozi w'umutwe NDC-Rénové.

    Hashize icyumweru iyo nama ibaye, ba Wazalendo bagabye igitero mu bice bya M23. Raporo ivuga ko ibyo bitero byagabwe amabwiriza atanzwe n'Ibiro bya Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru.

    Raporo ya Loni ivuga ko igisirikare cya Congo cyatanze intwaro, ibikoresho bikenewe ndetse n'amafaranga kuri abo bayobozi ba Wazalendo hamwe n'abarwanyi babo kugira ngo babashe gutera.

    Ngo kwifashisha Wazalendo, wari umugambi 'ushyigikiwe n'abayobozi bo hejuru mu gisirikare bari bijeje ko bagomba kugera ku ntsinzi mbere y'amatora ya Perezida wa Repubulika aheruka'.

    Impuguke zigira ziti 'Mu gihe iyi raporo yandikwaga, impande zose zihanganye, zari zararenze ku mahame yo guhagarika imirwano zinjiyemo muri Werurwe 2023'.

    Cirimwami abajijwe ku mikoranire ya FARDC na Wazalendo [muri raporo bitwa Volontaires pour la défense de la patrie: VDP: Abakorerabushake biyemeje kurengera igihugu], yasubije impuguke za Loni ko kwifashisha ba Wazalendo, bitari mu 'mugambi wa Guverinoma ariko ko byasembuwe n'ubushotoranyi bwa M23'.

    Raporo igaragaza kandi imikorere y'umutwe wa M23 mu mayeri yawo ya gisirikare. Bivugwa ko mbere y'ibitero bya Wazalendo mu Ukwakira, uyu mutwe wari ufite intego yo gufata Ikibuga cy'Indege cya Kavumu muri Kivu y'Epfo hamwe n'imijyi irimo Goma na Bukavu.

    Ngo muri icyo gihe kandi, M23 yari isoje imyitozo y'amezi atatu yo gutyaza ingabo zayo, yari yatangiye muri Gicurasi muri Tshanzu muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Abasirikare b'uyu mutwe bari baratojwe uburyo bashobora kurwanira mu duce tw'imijyi. Itsinda ryihariye mu mirwanire ryashyizweho, riyoborwa na Majoro Mirindi na Colonel Ngabo. Bivugwa ko bombi biciwe mu mirwano yabereye mu gace ka Kilolirwe mu Ukwakira. Nubwo ngo M23 yapfushije abarwanyi, yabashije kugumana ibirindiro byayo muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Imikoranire ya RDC n'u Burundi ntirasobanuka

    Raporo yagarutse kandi ku mikoranire y'Ingabo za RDC n'iz'u Burundi ziri muri Congo. Nyuma y'amezi menshi ashize, M23 yashinje Ingabo z'u Burundi [FNDB] zoherejwe mu butumwa bwa EAC, kuba zaratangiye kurwana ku ruhande rwa Congo, ibintu bihabanye n'ibyagenwaga n'ubutumwa bwazo.

    Ingabo z'u Burundi zamaganye ibyo birego inshuro nyinshi.

    Na n'ubu imikoranire y'Ingabo z'u Burundi n'iza FARDC ntirasobanuka by'umwihariko kuva muri Kanama umwaka ushize ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano mu bya gisirikare.

    Aya masezerano avuga ko impande zombi zemeranyije gukomeza ubufatanye bwazo mu bitero bihuriweho bishobora kuba byakwibasira uruhande rumwe cyangwa urundi.

    Avuga ko mu gihe 'haba habayeho ibitero byibasira uruhande rumwe, urundi rwiteguye gutanga ubufasha'.

    Ingabo za Congo zibasiye bikomeye umutwe wa EAC ziwushinja ko nta kintu wabashije gukora mu kurwanya umutwe wa M23. Byatumye Guverinoma ya RDC ihita yihutira gushaka ubufasha ku Burundi, ari nabyo byatumye Ingabo z'u Burundi ziguma muri Congo.

    Raporo ya Loni igaragaza ko abasirikare 1070 b'u Burundi bari muri Congo kandi ko barwana bambaye impuzankano ya FARDC. Boherejwe muri icyo gihugu mu ibanga rikomeye guhera mu Ukwakira 2023.

    Bivugwa ko bari mu bice bya Sake na Kitchanga kandi ko bagiyeyo binyuranyije n'amahame yagengaga ingabo za EAC.

    Aba basirikare bageze muri RDC tariki 21 Nzeri, batwawe n'indege ya Iliouchine y'igisirikare cya Congo. Bahise batangira gufatanya na FARDC hamwe na Wazalendo mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23.

    Hagati y'itariki ya 21 na 24 Nzeri, iyi ndege y'Ingabo za Congo yakoze ingendo eshanu mu Burundi igwa i Goma. Igisirikare cy'u Burundi cyarabihakanye gusa Raporo ivuga ko Gen Cirimwami ariwe wahaye amabwiriza Ingabo z'u Burundi zari muri Congo bikozwe ku mabwiriza yari akuye ku bayobozi be bakuru mu gisirikare.

    IGIHE

    The post 'Ingabo z'u Burundi na Kongo Kinshasa zikorana na FDLR' Raporo ya Loni appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2024/01/04/ingabo-zu-burundi-na-kongo-kinshasa-zikorana-na-fdlr-raporo-ya-loni/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabo-zu-burundi-na-kongo-kinshasa-zikorana-na-fdlr-raporo-ya-loni

  • Musa Esenu ashobora gutandukana na Rayon Sports adasoje amasezerano #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Umugande, Musa Esenu nta gihindutse ntazasoza amasezerano afitanye na Rayon Sports aho yari asigaje ukwezi kumwe agere ku musozo.

    Amasezerano y’imyaka 2 Musa Esenu yasinyiye Rayon Sports muri Mutarama 2022, azarangirana n’uku kwezi kwezi kwa Mutarama 2024.

    Kugeza uyu munsi impande zombi ntabwo ziricarana ngo ziganire ku kuba bakongera amasezerano ndetse n’icyizere ni hafi ya ntacyo.

    Mu kwezi k’Ukwakira 2023 ni bwo uyu rutahizamu yari yasabye ko batangira ibiganiro byo kuba yakongererwa amasezerano ariko Rayon Sports imubwira ko yategereza muri Mutarama 2023 amasezerano ye agiye kurangira.

    Mu mpera z’Ugushyingo 2023, Rayon Sports na yo yamusabye ko batangira ibiganiro ariko na we abasaba ko bategereza igihe bamuhaye kuko kitaragera. Yabivugaga kuko yariafite amakipe muri Aziya amwifuza nubwo bitaje kugenda neza.

    Ubwo igice kibanza cya shampiyona ya 2023-24 cyari kirangiye tariki ya 12 Ukuboza 2023 banganyije na Kiyovu Sports, Musa Esenu yahise ajya iwabo muri Uganda mu kiruhuko.

    Yategereje ko Rayon Sports yamuhamagara ngo basubukure ibiganiro ariko araheba ndetse akaba akiri n’iwabo muri Uganda, ndetse amakuru avuga ko nta gahunda afite yo kuza gusoza amasezerano ye azarangira tariki ya 30 Mutarama 2024.

    Imikino yo kwishyura ya 2021-22 yatsindiye Rayon Sports ibitego 7 ni mu gihe umwaka w’imikino wa 2022-23 muri shampiyona yatsinze ibitego 9. Ubu mu gice kibanza cya shampiyona ari afite ibitego 4.

    Musa Esenu ashobora kudasoza amasezerano ye muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musa-esenu-ashobora-gutandukana-na-rayon-sports-adasoje-amasezerano

  • Amakuru y’isoko ry’igura n’igurisha ry’Abakinnyi muri Manchester united. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru bita daily mail kiratangaza ko Manchester united ishaka kongerera Amasezerano umukinnyi wayo ukina yugarira Aaron Wan-Bissaka bakanjya bamuhemba £90,000 ku cyumweru.

     

    ikinyamakuru bita Sky sports kiratangaza ko umusore wa Manchester united Jadon Sancho ikipe ya Dortmund yavuyemo muri 2021 yifuza ko yaba yarangije ibiganiro na Manchester united kugirango mu cyumweru gitaha uyu musore azagaragare ku cyibuga cy'imyitozo cya Dortmund. Manchester united isinyisha Jadon Sancho yari yamutanzeho £73m.

     

    ikinyamakuru bita the evening standard kiratangaza ko Manchester united ishaka umukinnyi ukina kuruhande wa Crystal Palace witwa Michael Olise bivungwa ko ariwe mukinnyi ushobora kuba uwambere usinyishijwe na Sir Jim Ratcliffe uherutse gushyiramo imigabane ya 25% muri iyi kipe ndetse akayemerera ko azayongereramo abakinnyi muri uku kwezi kwa Mutarama .

    Source : https://yegob.rw/amakuru-yisoko-ryigura-nigurisha-ryabakinnyi-muri-manchester-united/

  • VIDEO : Ashyize hanze ukuri kutavugwa ku minsi mikuru iraza abantu amajoro abandi ikabasigira ubukene #rwanda #RwOT

    Uyu musesenguzi ukunze kwibanda ku kwigira kwa Afurika n’Abatuye uyu Mugabane, avuga ko ibyo Abanyafurika bakora byinshi biterwa no kutamenya.

    By’umwihariko ku kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli wibutsa ivuka rya Yezu/Yesu, Dr Rusa avuga ko ikibazo abantu bafite ari uko batamenye ko amadini ari politiki, ifasha abanyaburayi gukomeza kuba imbata ya bamwe.

    Avuga ko idini atari inzira yo kubaka ruho nk’uko abanyamadini babivuga, kuko uwariyobotse atagera aho ngo asoze amasomo, ahubwo ko ayakomeza ubuzima bwe bwose.

    Ati 'Iyo ugiye kwiga imodoka, urayimenya wabona perimi uzitwara, ariko iyobokamana uziga buri Cyumweru kuva ufite imyaka irindwi urinde ugira imyaka 80 ukijya kwiga. Kuki icyo kintu abantu bakibaza ?'

    Ku bijyanye n’uburyo Abanyafurika bizihiza iminsi mikuru irimo na Noheli, Dr Rusa avuga ko bibangamye, kuko bituma basesagura kandi bitari ngombwa.

    Ati 'Utakaza umwanya munini udakora, kandi umunsi umwe ushobora gukonsoma ibintu wagakoreye amezi atatu. Uzabaze nk’abantu bakora mu nganda z’inzoga, imibare y’ibyo bacuruza muri iyi minsi usanga yikubye gatatu. Nk’ubu BRALIRWA iguhaye raporo y’igicuruzo yakoreye muri Noheli na Bonane wasanga kiruta icyo mu kwa gatanu inshuro eshatu, izaruta iyo mu kwa mbere inshuro enye.'

    Avuga ko nubwo abantu bizihiza iyi minsi mikuru bakanayitakarizamo amikoro menshi, batanumva impamvu yayo.

    Avuga ko nka Noheli yizihizwa tariki 25 Ukuboza, atari yo tariki Yezu/Yesu yavukiyeho nk’uko bivugwa, ndetse ko umuntu asubije amaso inyuma atasanga itariki ya 01 Mutarama yizihizwa nk’ubunani, ari wo munsi wa mbere utangira umwaka.

    IYUMVIRE UBUSESENGUZI BWOSE HANO

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/VIDEO-Ashyize-hanze-ukuri-kutavugwa-ku-minsi-mikuru-iraza-abantu-amajoro-abandi-ikabasigira-ubukene

  • Gicumbi : Haburijwemo umugambi wo kwiyahura wari ugiye gukorwa n’ukorera urwego rwa Leta #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo witwa Jean Paul usanzwe ashinzwe kwakira abagana (Customer Care) ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruvune, yari agiye kwiyambura ubuzima mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2023.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we, ndetse ko bari mu nzira zo kwaka gatanya.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, uyu mugabo yagiranye intonganya n’umugore we, amubwira ko agiye kwiyahura, ari na bwo hahitaga hiyambazwa polisi yahamagawe kuri polisi.

    Polisi yihutiye kuhagera ihita ijyana uyu mugabo mu Bitaro bya Byumba kugira ngo akurikiranwe n’abaganga, banamuganirize.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Gicumbi-Haburijwemo-umugambi-wo-kwiyahura-wari-ugiye-gukorwa-n-ukorera-urwego-rwa-Leta