Author: webrwanda

  • Dynamo BBC yo mu Burundi yanze kwabara ‘Visit Rwanda’ bituma ikurwa mu irushanwa none indege ya RwandaAir niyo yagiye kubacyura iwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Dynamo BBC yanze kwabara ibirango by'umuterankunga wa BAL ariwe 'Visit Rwanda' byatumye ikurwa mu irushanwa rya BAL yaberaga muri Africa y'Epfo.

    Abakinnyi b'iyi kipe bahise batega indege ya RwandaAir ibanza kubanyuza i Kigali, ibakomezanya mu Burundi.

    Source : https://yegob.rw/dynamo-bbc-yo-mu-burundi-yanze-kwabara-visit-rwanda-bituma-ikurwa-mu-irushanwa-none-indege-ya-rwandaair-niyo-yagiye-kubacyura-iwabo/

  • Uko Ben Kayiranga yahuje imbaraga nabanyeshu… – #rwanda #RwOT

    Umunyamuziki Ben Kayiranga wagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo, yabwiye InyaRwanda ko ari umusaruro w'uburyo mu mashuri yo mu Bufaransa, abanyeshuri batangiye kwigishwa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagajeje kuri Jenoside.

    Ati 'Muri 'Programme' y'amasomo hano mu Bufaransa batangiye kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu kandi abato batangiye kumenya u Rwanda binyuze mu binyamakuru na gahunda ya Visit Rwanda yakanguriye benshi kumenya u Rwanda.'

    Uyu mugabo umaze igihe abarizwa mu Bufaransa, yavuze ko mu 2022 ubwo yari mu Rwanda ari bwo yagize igitekerezo cyo gutangira imikoranire hagati y'ishuri Lycée Blaise Pascal ryo mu Bufaransa ndetse na Nyamata Blue Lakes International School ryo mu Mujyi wa Nyamata mu Rwanda.

    Yavuze ko byaturutse ku myaka 29 ishize akorana na ririya shuri mu gihe cy'imyaka 32, aho akora nk'umutekinisiye.

    Kayiranga yavuze ko aba banyeshuri bo mu Bufaransa bafitanye  imishinga n'abanyeshuri b'i Nyamata irimo no kuzakorana indi ndirimbo igaruka ku Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bafite n'ibindi bikorwa bazajya bahuriramo.

    Uyu mugabo wanditse inyikirizo y'iyi ndirimbo (Chorus) yagize ati 'Aha nkora kuri Lycée Blaise Pascal y'Umujyi witwa Orsay hari ibikorwa byinshi abanyeshuri n’abarimu bitabira cyane cyane mu kurinda ikirere n’ibidukikije.'

    'Twaje guhuza imbaraga n'ishuri Nyamata Blue Lakes International School muri 2022 dutangira gukorana iminshinga. Abanyeshuri ba hano n'abo mu Rwanda batangira guhererekanya ibitekerezo.'

    Kayiranga yavuze ko iyi ndirimbo ikozwe mu gihe u Rwanda n'u Bufaransa byamaze kwandika Paji nshya mu mubano w'ibihugu byombi.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Freedom' avuga ko bamwe mu bana batangiye gusaba kuzasura u Rwanda. Iri tsinda rizaza mu Rwanda rigizwe n'abantu 23 barimo abana 18 n'abaherekeza batanu.

    Ubwo yari mu Rwanda muri Mata 2021, Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko yemera ko igihugu cye cyagizemo uruhare rwa Politiki muri Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994, avuga ko abarokotse Jenoside ari bo “baduha impano y’imbabazi”.

    Uyu Mukuru w'Igihugu yavuze ko 'Jenoside iva kure, itegurwa byitondewe, hagamijwe gukuraho ubuzima bw’undi”.

    Ati “Jenoside ntihanagurika. Ntigira iherezo. Nta kubaho nyuma ya Jenoside, habaho kubana nayo, uko bishoboka.”

    Macron yavuze ko nyuma y’imyaka 27 [Icyo gihe] uyu munsi nje “kwemera uruhare rwacu”, no kwemera gufungura ubushyinguranyandiko bwose ku mateka y’ibyabaye.

    Ati”Kwemera uruhare rwacu…bidushyiraho ideni ku bishwe nyuma y’igihe kinini cyo guceceka. Ku bariho bo dushobora, nibabyemera, kubahoza agahinda. Muri iyo nzira, abaciye muri iryo joro wenda bashobora kubabarira, bakaduha impano yo kutubabarira”.


    Abanyeshuri bo ku kigo cya Lycée Blaise Pascal muri Orsay basohoye amashusho y'indirimbo bise 'Bibe Ihame' mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi


    Aba banyeshuri bo mu Bufaransa basanzwe bafitanye imikoranire n'abanyeshuri bo muri Nyamata Blue Lakes International School



     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BIBE IHAME' Y'ABANYESHURI BO MU BUFARANSA NA BEN KAYIRANGA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140628/uko-ben-kayiranga-yahuje-imbaraga-nabanyeshuri-bo-mu-bufaransa-mu-ndirimbo-yo-kwibuka30-vi-140628.html

  • Urutonde rwabegukanye ibihembo bya Oscars 2… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ashije nibwo ibirori byitangwa ry'ibihembo bya 'Oscars 2024' byari bitegerejwe n'abenshi byatanzwe maze ibyamamare muri Sinema birahembwa mu gihe hari abatashye amara masa bahabwaga amahirwe yo kubyegukana.

    Ibihembo bya 'Oscars' bifatwa nk’ibya mbere bikomeye muri Sinema, byatanzwe ku nshuro ya 96 kuva byatangira gutangwa na The Academy ibitegura. Kuri iyi nshuro ababonye ibi bihembo biganjemo abakinnyi ba filime basanzwe bazwi cyane nka Cillian Murphy, Emma Stone, Da'Vine Joy n'abandi.

    Abarimo Cillian Murphy, Emma Stone, Robert Downey Jr, Da’Vine Joy bari mu begukanye ibihembo bya ‘Oscars 2024’

    Filime zatwaye ibihembo ziganjemo izakunzwe cyane mu 2023 byumwihariko nka 'Oppenheimer' yatwaye ibihembo 7, Barbie, The Holdvers, Poor Things, American Fiction n'izindi.

    Filime nka Oppenheimer, The Holdovers, Poor Things, Barbie ziri mu zatwaye ibihembo bya Oscars 2024

    Dore urutonde rw'abegukanye ibihembo bya 'Oscars 2024' byatangiwe i Hollywood mu nzu y'imyidagaduro ya Dolby Theatre:

    Best Picture

    American Fiction (Ben LeClair, Nikos Karamigios, Cord Jefferson and Jermaine Johnson, Producers)

    Anatomy of a Fall (Marie-Ange Luciani and David Thion, Producers)

    Barbie (David Heyman, Margot Robbie, Tom Ackerley and Robbie Brenner, Producers)

    The Holdovers (Mark Johnson, Producer)

    Killers of the Flower Moon (Dan Friedkin, Bradley Thomas, Martin Scorsese and Daniel Lupi, Producers)

    Maestro (Bradley Cooper, Steven Spielberg, Fred Berner, Amy Durning and Kristie Macosko Krieger, Producers)

    Oppenheimer (Emma Thomas, Charles Roven and Christopher Nolan, Producers) (WINNER)

    Past Lives (David Hinojosa, Christine Vachon and Pamela Koffler, Producers)

    Poor Things (Ed Guiney, Andrew Lowe, Yorgos Lanthimos and Emma Stone, Producers)

    The Zone of Interest (James Wilson, Producer)

    Best Directing

    Justine Triet (Anatomy of a Fall)

    Martin Scorsese (Killers of the Flower Moon)

    Christopher Nolan (Oppenheimer) (WINNER)

    Yorgos Lanthimos (Poor Things)

    Jonathan Glazer (The Zone of Interest)

    Best Actor in a Leading Role

    Bradley Cooper (Maestro)

    Colman Domingo (Rustin)

    Paul Giamatti (The Holdovers)

    Cillian Murphy (Oppenheimer) (WINNER)

    Jeffrey Wright (American Fiction)

    Best Actress in a Leading Role

    Annette Bening (Nyad)

    Lily Gladstone (Killers of the Flower Moon)

    Sandra Hüller (Anatomy of a Fall)

    Carey Mulligan (Maestro)

    Emma Stone (Poor Things) (WINNER)

    Best Actor in a Supporting Role

    Sterling K. Brown (American Fiction)

    Robert De Niro (Killers of the Flower Moon)

    Robert Downey Jr. (Oppenheimer) (WINNER)

    Ryan Gosling (Barbie)

    Mark Ruffalo (Poor Things)

    Best Actress in a Supporting Role

    Emily Blunt (Oppenheimer)

    Danielle Brooks (The Color Purple)

    America Ferrera (Barbie)

    Jodie Foster (Nyad)

    Da'Vine Joy Randolph (The Holdovers) (WINNER)

    Best Writing (Adapted Screenplay)

    American Fiction (Written for the screen by Cord Jefferson) (WINNER)

    Barbie (Written by Greta Gerwig & Noah Baumbach)

    Oppenheimer (Written for the screen by Christopher Nolan)

    Poor Things (Screenplay by Tony McNamara)

    The Zone of Interest (Written by Jonathan Glazer)

    Best Writing (Original Screenplay)

    Anatomy of a Fall (Screenplay by Justine Triet and Arthur Harari) (WINNER)

    The Holdovers (Written by David Hemingson)

    Maestro (Written by Bradley Cooper & Josh Singer)

    May December (Screenplay by Samy Burch; Story by Samy Burch & Alex Mechanik)

    Past Lives (Written by Celine Song)

    Best Animated Feature

    The Boy and the Heron (Hayao Miyazaki and Toshio Suzuki) (WINNER)

    Elemental (Peter Sohn and Denise Ream)

    Nimona (Nick Bruno, Troy Quane, Karen Ryan and Julie Zackary)

    Robot Dreams (Pablo Berger, Ibon Cormenzana, Ignasi Estapé and Sandra Tapia Díaz)

    Spider-Man: Across the Spider-Verse (Kemp Powers, Justin K. Thompson, Phil Lord, Christopher Miller and Amy Pascal)

    Best Documentary Feature Film

    Bobi Wine: The People's President (Moses Bwayo, Christopher Sharp and John Battsek)

    The Eternal Memory (Maite Alberdi)

    Four Daughters (Kaouther Ben Hania and Nadim Cheikhrouha)

    To Kill a Tiger (Nisha Pahuja, Cornelia Principe and David Oppenheim)

    20 Days in Mariupol (Mstyslav Chernov, Michelle Mizner and Raney Aronson-Rath) (WINNER)

    Best International Feature Film

    Io Capitano (Italy)

    Perfect Days (Japan)

    Society of the Snow (Spain)

    The Teacher's Lounge (Germany)

    The Zone of Interest (United Kingdom) (WINNER)

    Best Cinematography

    El Conde (Edward Lachman)

    Killers of the Flower Moon (Rodrigo Prieto)

    Maestro (Matthew Libatique)

    Oppenheimer (Hoyte van Hoytema) (WINNER)

    Poor Things (Robbie Ryan)

    Best Costume Design

    Barbie (Jacqueline Durran)

    Killers of the Flower Moon (Jacqueline West)

    Napoleon (Janty Yates and Dave Crossman)

    Oppenheimer (Ellen Mirojnick)

    Poor Things (Holly Waddington) (WINNER)

    Best Original Song

    'The Fire Inside' from Flamin' Hot (Music and Lyric by Diane Warren)

    'I'm Just Ken' from Barbie (Music and Lyric by Mark Ronson and Andrew Wyatt)

    'It Never Went Away' from American Symphony (Music and Lyric by Jon Batiste and Dan Wilson)

    'Wahzhazhe (A Song for My People)' from Killers of the Flower Moon (Music and Lyric by Scott George)

    'What Was I Made For?' from Barbie (Music and Lyric by Billie Eilish and Finneas O'Connell) (WINNER)

    Best Original Score

    American Fiction (Laura Karpman)

    Indiana Jones and the Dial of Destiny (John Williams)

    Killers of the Flower Moon (Robbie Robertson)

    Oppenheimer (Ludwig Göransson) (WINNER)

    Poor Things (Jerskin Fendrix)

    Best Production Design

    Barbie (Production Design: Sarah Greenwood; Set Decoration: Katie Spencer)

    Killers of the Flower Moon (Production Design: Jack Fisk; Set Decoration: Adam Willis)

    Napoleon (Production Design: Arthur Max; Set Decoration: Elli Griff)

    Oppenheimer (Production Design: Ruth De Jong; Set Decoration: Claire Kaufman)

    Poor Things (Production Design: James Price and Shona Heath; Set Decoration: Zsuzsa Mihalek) (WINNER)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140629/urutonde-rwabegukanye-ibihembo-bya-oscars-2024-140629.html

  • Igisubizo cy’umunyezamu Pavelh Ndzila abajijwe niba APR FC yaramaze kwegukana igikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila yavuze ko bataratwara igikombe cya shampiyona kugeza umunsi bazabona amanota abemerera kugitwara.

    Ni mu gihe iyi kipe benshi bamaze kuyiha igikombe bitewe n’amanota 13 irusha Rayon Sports iyikurikiye.

    Ni amanota yashyizemo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024, nyuma yo kwitsindira Rayon Sports 2-0.

    Mu gihe hasigaye imikino 6 gusa ngo shampiyona irangire, Pavelh Ndzila yavuze ko batarizera kwegukana iki gikombe.

    Ati “uyu ni umupira w’amaguru, ntabwo turacyegukana, ntabwo turacyegukana rwose. Hasigaye imikino 6 turasabwa guhozaho no kuba tuwiteguye neza mu mutwe kugira ngo twegukane igikombe.”

    APR FC ikaba isabwa gutsinda imikino 2 muri 6 isigaranye kugira ngo ihite yegukana igikombe cya shampiyona ya 2023-24.

    Ubu iyoboye urutonde n’amanota 58, Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 45.

    Pavelh Ndzila wakoze akazi gakomeye ku mukino wa Rayon Sports, yavuze ko bataregukana igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igisubizo-cy-umunyezamu-pavelh-ndzila-abajijwe-niba-apr-fc-yaramaze-kwegukana-igikombe-cya-shampiyona

  • Benshi mu bakinnyi bakina hanze bahamagawe mu Mavubi ntibahiriwe n’impera z’icyumweru #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bane gusa muri 14 bahamagawe mu Mavubi ni bo bonyine amakipe ya bo yabashije kubona amanota 3 yuzuye.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 8 Werurwe 2024, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 38 barimo 14 bakina hanze y’u Rwanda, ni mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri ya gicuti na Madagascar tariki ta 18 Werurwe na Botswana tariki 25 Werurwe 2024, imikino yose izabera muri Madagascar.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi 14 bahamagawe mu Mavubi bitwaye n’amakipe ya bo mu mpera z’icyumweru gishize.

    Bizimana Djihad – Kryvbas FC

    Bizimana Djihad yari mu kibuga akina iminota 90 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine Obolon-Brovar ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 2 n’amanota 40 inganya na Shakhtar Donetsk ya mbere.

    Mutsinzi Ange Jimmy – FK Jerv

    Mutsinzi Ange Jimmy yabanje mu kibuga ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 9 Werurwe 2024 mu mukino wa gicuti ikipe ye ya FK Jerv mu cyiciro cya gatatu muri Norway yanganyijemo na Lysekloster 2-2.

    Runanguka Steve- Al Nojoom

    Al Nojoom ya Rubanguka Steve mu cyiciro cya gatatu muri Saudi Arabia ntabwo byayigendekeye neza ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ni nyuma yo gutsindwa na Al-Rawdhah 2-0. Rubanguka Steve yari mu kibuga. Iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 24, urutonde ruyobowe na Neom na 61.

    Hakim Sahabo – Standard Liege

    Hakim Sahabo ejo hashize ku Cyumweru yabanje mu kibuga akina iminota 61 mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi batsinzwemo na Genk 1-0.

    Nyuma y’umunsi wa 29 iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n’amanota 31, Union Saint-Gilloise ya mbere ifite 69.

    Maxime Wenssens – Royale Union Saint-Gilloise

    Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yaraye inganyijemo na KAA Gent. Iyi kipe iyoboye urutonde n’amanota 69nyuma y’umunsi wa 29.

    Byiringiro Lague – Sandvikens IF

    Ejo hashize ku Cyumweru, Sandvikens IF ya Byiringiro Lague na Yannick Mukunzi (utarahamagawe), yanganyije na GIF Sundsvall 1-1 mu mukino wa gicuti. Byiringiro Lague yabanje mu kibuga. Yannick ntiyari muri 18.

    Gitego Arthur – AFC Leopards

    Gitego Arthur ejo hashize ku Cyumweru yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona ya Kenya ikipe ye ya AFC Leopards yatsinzwemo na Tusker FC 1-0. AFC Leopards iri ku mwanya wa 8 n’amanota 34 ni mu gihe Gor Mahia ya mbere ifite 50.

    Sibomana Patrick Papy – Gor Mahia

    Ntabwo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Papy na Emery (Emery we ntiyahamagawe) bakinira Gor Mahia muri Kenya byagenze neza kuko batsinzwe na Bandari 1-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya. Iyi kipe ni yo iyoboye urutonde n’amanota 50.

    Manzi Thierry – Al Ahli Tripoli

    Manzi Thierry yasimbuwe ku munota wa 90 mu mukino Al Ahli Tripoli ye mu cyiciro cya mbere muri Libya yatsinzemo Al Bashayer 2-0 ejo hashize ku Cyumweru. Muri iri tsinda Al Ahli Tripoli ni yo iyoboye urutonde n’amanota 38.

    Nshuti Innocent – One Knoxville

    Nshuti Innocent yinjiye mu kibuga asimbura ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 mu mukino wa gicuti iyi kipe ye yatsinzwemo na Louisville City 2-1.

    Mugisha Bonheur Casemiro – AS Marsa

    Muri shampiyona ya kamarampaka mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri muri Tunisia, ejo hashize Mugisha Bonheur Casemiro na AS Marsa akinira batsinzwe 1-0 na CA Bizertin. Iyi kipe ifite amahirwe menshi yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ari iya nyuma mu makipe 8.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende – FAR Rabat

    Ejo hashize ku Cyumweru, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari mu kibuga akina iminota 90 mu mukino wa shampiyona batsinzemo Youssoufia Berrechid. Iyi kipe ubu ni yo iyoboye urutonde n’amanota 55.

    Biramahire Abeddy – UD Songo

    Biramahire Abeddy usigaye ugorwa no kubona umwanya wo gukina muri UD Songo yo muri Mozambique, ntabwo yari muri 18 bifashishijwe n’iyi kipe ejo ku Cyumweru mu mukino wa Super Taça Pronvicial batsinzemo Chingale 5-0.

    Ntwali Fiacre – TS Galaxy

    Umunyezamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo mu cyiciro cya mbere, Ntwari Fiacre yari yabanje mu kibuga ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu mukino wa shampiyona ikipe ye yanganyijemo na Richards Bay FC 0-0. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 9 n’amanota 25, Mamelodi Sundowns ya mbere ifite 45.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/benshi-mu-bakinnyi-bakina-hanze-bahamagawe-mu-mavubi-ntibahiriwe-n-impera-z-icyumweru

  • Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette yamanitse amaboko nyuma yo kwandagazwa na mukeba w’ayo atangira kuzana urwitwazo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashije nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na mukeba w'ayo umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette, yavuze ko bamaze kuva ku Gikombe ca Shampiyona akimara kubona ko arushwa amanota 13.

    Uyu mutoza yabigarutseho nyuma yo gutsindwa na mukeba APR FC ibitego 2-0 mu mukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona.

    Yagize ati 'Dushobora kuvuga ko byarangiye ku bijyanye no kwegukana Igikombe cya Shampiyona ariko tuzakomeza guhatana mu cy'Amahoro.'

    Yakomeje avuga ko kuba baratsinzwe harimo kuba barabuze abakinnyi benshi barimo kapiteni Rwatubyaye, Ojera wakoresheje penaliti ebyiri ku mukino wa super cup.'

    Yakomeje avuga ko imbaraga agiye kuzishyira ku gikombe cy'Amahoro kigeze muri ½.

    Src: IGIHE

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-rayon-sports-julien-mette-yamanitse-amaboko-nyuma-yo-kwandagazwa-na-mukeba-wayo-atangira-kuzana-urwitwazo/

  • Umukino wahuzaga Manchester City na Liverpool warangiye Arsenal ariyo ibyungukiyemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino wahuzaga Manchester City yanganyije na Liverpool igitego 1-1, byabereye amahirwe Arsenal kuko yahise ifata umwanya wa Mbere.

    Ubu Arsenal iyoboye urutonde rwa Shampiyona, aho inganya amanota na Liverpool 64.

    Source : https://yegob.rw/umukino-wahuzaga-manchester-city-na-liverpool-warangiye-arsenal-ariyo-ibyungukiyemo/

  • RIP Jalibu! Umugabo uherutse kurumwa n’imvubu ikamurya ubugabo yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Habimana Jalibu w'imyaka 41, wari utuye mu murenge wa Bugarama, akarere ka Rusizi, yapfiriye mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kubera kuribwa n'imvubu ikamurya ubugabo.

    Jalibu yariwe n'imvubu ku wa 7 Werurwe 2024, ubwo yari mu mugezi wa Ruhwa ari kogamo amaguru nyuma yo gusoza guhinga kugira ngo atahe asa neza.

    Iyi mvubu yari yamwihishe maze agitangira koga, yamuturutse inyuma, imufata mu matako ubugabo burahakomerekera cyane, ndetse imwangiza n'ibindi bice by'umubiri. Yatabawe n'abaturage.

    Yahise ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe yanegekaye, naho bamuha transfer yo kujya kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare 'CHUB' ari naho yaguye.

    Source : https://yegob.rw/rip-jalibu-umugabo-uherutse-kurumwa-nimvubu-ikamurya-ubugabo-yitabye-imana/

  • Ikipe ya Dynamo BBC na Federasiyo ya Basketball mu Burundi zafatiwe ibihano bikakaye nyuma y’aho abakinnyi b’iyi kipe banze gukina bambaye ‘Visit Rwanda’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Dynamo BBC bari baserukiye Uburundi muri Afrika y'epfo bahanishijwe ibihano bikakaye kuko banze gukina bambaye ibirango by'umuterankunga wa BAL ariwe 'Visit Rwanda'.

     Dynamo BBC yafatiwe ibihano bikurikira:

    1. Imyaka itanu badakina imikino mpuzamakungu, ibyo bigakora ku mukinyi uwariwe wese yari muri iyi kipe yagiye muri Africa y'epfo.

    2. Amande ya 500.000 $ (n'ukuvuga hafi imiriyaridi zibiri n'inusu mu mafaranga y'amarundi)azishyurwa Federasiyo ya Basketball mu Burundi 'FEBABU'.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-dynamo-bbc-na-federasiyo-ya-basketball-mu-burundi-zafatiwe-ibihano-bikakaye-nyuma-yaho-abakinnyi-biyi-kipe-banze-gukina-bambaye-visit-rwanda/

  • Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwageneye ubutumwa abafana biyi kipe bagaragaye mu mashusho bari kwishima mu buryo budasanzwe kandi APR FC yari imaze kunyabika Murera ibitego 2-0 – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwageneye ubutumwa abafana biyi kipe nyuma y'amashusho yagaragaye aba-Rayon bari kwishima mu buryo budasanzwe kandi APR FC yari imaze kunyabika Murera ibitego 2-0.

    Mu butumwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanyujije ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe bugira buti 'Video yafashwe nyuma y'umukino yadukoze ku mutima. Ntabwo uyu wari umunsi wacu gusa turabashimira ko mwatubaye inyuma nta kudohoka.'

    #PNL #RAYAPR

    We can’t believe that this video was captured after the game. Despite our loss, you, the fans, stood behind us throughout the entire day.
    🔵🔵🔵🔵🔵🔵🔵🔵🔵🔵🔵🔵🔵

    Video yafashwe nyuma y'umukino yadukoze ku mutima. Ntabwo uyu wari umunsi wacu gusa turabashimira… pic.twitter.com/2CxemvcsJR

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) March 9, 2024

    Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-rayon-sports-bwageneye-ubutumwa-abafana-biyi-kipe-bagaragaye-mu-mashusho-bari-kwishima-mu-buryo-budasanzwe-kandi-apr-fc-yari-imaze-kunyabika-murera-ibitego-2-0-videwo/