Author: webrwanda

  • Ikipe yo mu Burundi yanze gukurikiza amategeko agenga imyambaro bagomba kwambara mu kibuga ihita ihanwa by’intangarugero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Basketball Africa League bwatangaje ko bwateye mpaga ikipe ya Dynamo Basketball Club y'i Burundi mu irushanwa rya BAL 2024.

    Iyi kipe yarewe mpaga ku bwo kwanga gukurikiza amabwiriza y'irushanwa rya BAL 2024 arebana n'imyenda yo gukinana mu gihe bari mu kibuga.

    Iyi kipe yagombaga gukina na FUS Rabat yo muri Maroc kuri iki cyumweru gusa iyi kipe yanze kwambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/visit-rwanda-ntago-ikinishwa-ya-kipe-yo-mu-burundi-yanze-kwambara-visit-rwanda-ibyayo-birangiye-ari-amarira-gusa/

  • Nyuma yo kubuza Dynamo BBC kwambara ‘Vist Rwanda’ bikayiviramo guterwa mpaga, bamwe mu bakozi ba Federasiyo ya Basketball mu Burundi batangiye kwegura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubuza Dynamo BBC kwambara Vist Rwanda bikayiviramo guterwa mpaga, bamwe mu bakozi ba Federasiyo batangiye kwegura.

    Armand NISABWE wari ushinzwe media muri FEBEBU(Federasiyo ya Basketball mu Burundi) yabujije Dynamo kwambara Vist Rwanda, amaze kwegura kuri uwo mwanya nyuma yo kudasobanukirwa ibiri gukorwa na Federasiyo.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, nibwo Perezida wa FEBABU, Jean Paul Manirakiza, yandikiye ibaruwa abarimo Umunyamabanga Mukuru w'iri shyirahamwe na Perezida wa BAL, asaba ko Dynamo BBC yakina itambaye ibirungo bya Visit Rwanda.

    Kuri iki Cyumweru nibwo ubuyobozi bwa BAL bwatangaje ko bwateye mpaga Dynamo Basketball Club y'i Burundi ku bwo kwanga gukurikiza amabwiriza y'irushanwa rya BAL 2024 arebana n'imyenda yo gukinana, yanga kwambara imyenda yanditseho 'Visit Rwanda'.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kubuza-dynamo-bbc-kwambara-vist-rwanda-bikayiviramo-guterwa-mpaga-bamwe-mu-bakozi-ba-federasiyo-ya-basketball-mu-burundi-batangiye-kwegura/

  • Umuzamu wa Rayon Sport yazanye anakoresha ibisa nk’amarozi ku mukino bakinnyemo na Apr Fc ariko biramupfubana -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wabaye ku munsi wo kuwa 6 tariki ya 9 Werurwe 2024 , wahuzaga ikipe ya Apr Fc ndetse na Rayon Sport, Umuzamu wa Rayon Sport yakoresheje ibyafashwe nk'amarozi ariko ntibyakora kuko umukino warangiye Apr fc itsinze Rayon Sport 2 :0.

    Byatangiye ubwo uyu muzamu w'Umunya-Sénégal Khadim Ndiaye yasohokaga mu modoka , ku isaha ya Saa munani Rayon Sport ubwo yageraga kuri stade ya Kigali Pele Stadium.

    Uyu munyezamu yabanje gufungura icupa rimwe ry'ibisukika bitari amazi ariko bigaragara nk'ibirenduka, maze arijugunya imbere y'umuryango w'imodoka yazanye Ikipe, ararikandagira birameneka bitembera munsi y'imodoka.

    Arangije kubikandagira yatambutse ari na ko afungura irindi cupa na none arijugunya imbere y'umuryango w'urwambariro ararikandagira, abari mu rwambariro barikanga bigirayo ngo bitabatarukira.

    Yakomeje kujugunya irindi cupa mu muryango w'urwambariro, nyuma akomeza ajya mu rwambariro mu gice cy'iburyo gisanzwe gikoreshwa n'ikipe yakiriye umukino.

    Ubwo amakipe yasohokaga agiye kwishyushya, kubera ko Rayon Sports yari yatinze kugera ku kibuga ni na yo yasohotse nyuma. Umunyezamu Khadime yasohotse amena bya bisukika mu nzira yanyuzemo mu rwambariro, akomeza hanze agana mu kibuga.

    Ubwo yabimenaga, yanyuze ku Mutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger Christian ndetse n'abakobwa bari bashinzwe gahunda bose baramureba ubona ko batunguwe.

    Yakomeje mu kibuga ubwo amakipe yombi yari ari kwishyushya, ajya mu ruziga rw'ikibuga hagati abimenamo asigamo icupa, asubira kwishyushya.

    Muri uku kwishyushya, Ndiaye yabanje kuzenguruka urubuga rw'amahina abona gukomeza gusama imipira nk'ibisanzwe.

    Ubwo amakipe yombi yageraga mu kibuga arangije gusuhuzanya ndetse no kwifotoza, Umunyezamu Khadime yahagaze imbere y'abasifuzi ku murongo ugabanyamo ikibuga kabiri maze afata rimwe mu macupa yarimo bya bisukika ayasuka ayizengurutsaho.

    Nyuma gato yazaniwe andi macupa abiri na mugenzi we Hategekimana Bonheur wabanje ku ntebe y'abasimbura ndetse bagirana ikiganiro kigufi mbere y'uko ajya mu izamu rye.

    Khadime yakomeje agana ku izamu ryo ku ruhande rw'amarembo magari ya Kigali Pelé Stadium, mu gihe amakipe yari amaze gufata imyanya.

    Yahagaze iruhande rw'izamu na none afata rimwe mu macupa yari afite arunama asuka yizengurutsa. Ibi yabikoraga ari na ko Umusifuzi wa mbere wo ku ruhande Ishimwe Didier yagenzuraga bwa nyuma niba inshundura ziteguye neza kwakira umukino w'ibihangange bya ruhago Nyarwanda.

    Iyi mihango ya Khadime Ndiaye ntacyo yamufashije kuko uyu mukino APR FC yawutsinze ku bitego 2-0 bya Myugariro Niyigena Clement na Niyibizi Ramadhan.

    Ibi byatumye Rayon Sports ya kabiri irushwa na APR FC ya mbere amanota 13 mu gihe hasigaye imikino 16 ngo Shapiyona igere ku musozo.

    Source : https://yegob.rw/umuzamu-wa-rayon-sport-yazanye-anakoresha-ibisa-nkamarozi-ku-mukino-bakinnyemo-na-apr-fc-ariko-biramupfubana-amafoto/

  • Irengero ry’indirimbo ebyiri Meddy yakoranye… – #rwanda #RwOT

    Imyaka ibaye itanu umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy avuzweho gukorana indirimbo n’umunya Tanzania Diamond Platnumz ndetse bombi barabitangaje ariko iyi ndirimbo yabaye nka za hene nk’uko abanyarwanda babivuga iyo bashaka kuvuga ko ikintu runaka cyaburiwe irengero.

    Mu 2022 abanyarwanda baratunguwe cyane ubwo babonaga umuhanzi The Ben akoranye indirimbo na Diamond Platnumz igasohoka vuba nyamara iya Meddy yatingiwe mbere ho imyaka isaga itatu.


    Havuzwe byinshi ku ndirimbo ya Diamond Platnumz na Meddy ndetse bamwe bakavuga ko aba bombi baje kugirana agatotsi mu mubano wabo.

    Umuhanzi The Ben yahishuye uko byagenze kuri izi ndirimbo zabo bombi.

    Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakru, The Ben yahishuye ko impamvu indirimbo ya Diamond Platnumz na Meddy itabaye, ari impamvu y’uko aba bombi batabashije guhuriza ku ndirimbo runaka kandi bari bakoze ebyiri.

    Ati “Urumva kugirango abahanzi bakorane indirimbo, bisaba ko bose bayihurizaho, urugero. Diamond Platnumz na Meddy bakoranye indirimbo ebyiri ariko zose babura iyo bahitamo. Bwa mbere Meddy yarayikunze, Diamond Platnumz ntiyayishima, iya kabiri Diamond Platnumz arayikunda ariko Meddy ntiyayikunda”.

    Ibi yabihishuye nyuma yo guhatwa ibibazo ku mpamvu atakunze indirimbo ye na Bruce Melodie, we akavuga ko atakunze uko yari imeze ariko ngo nta gikuba cyacitse ko abahanzi bibaho ko badahuza ku ndirimbo runaka.

    Icyakora izi ndirimbo za Meddy na Diamond Platnumz, kuri ubu birasa n’ibizagorana ko hagira ibaho kuko kuri ubu Meddy yabaye umukozi w’Imana akaba arimo no kwigira kuba Pasiteri.

    The Ben yahishuye irengero ry’indirimbo ya Meddy na Diamond Platnumz 

    Diamond Platnumz ntiyashimye indirimbo ya mbere yakoranye na Meddy 

    Meddy ntiyashimye indirimbo ya kabiri na Diamond Platnumz 

    Diamond Platnumz na Meddy bananiwe kumvikana ku ndirimbo yasohoka muri ebyiri zakozwe

    Reba ikiganiro The Ben yagiranye na Inyarwanda 

    “>

    https://youtu.be/jsFhFHmwYww?si=w1ORXYrpwCoVmUyG

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140605/irengero-rindirimbo-za-meddy-na-diamond-platnumz-ryamenyekanye-140605.html

  • Abakinnyi 11 ba Liverpool babanje mu kibuga: Kelleher; Bradley, Quansah, Van Dijk, Gomez; Szoboszlai, Endo, Mac Allister; Elliott, Núñez na Díaz.

    Abakinnyi 11 ba Manchester City babanje mu kibuga:Ederson, Walker ,Stones, Akanji, Ake, Rodrigo, De Bruyne, Bernardo, Alvarez, Foden na Haaland.

    Uyu ni umukino ushobora gutanga igikombe kubera ko ikipe iratsindwa birasa nkaho iraba isigaye kubera ko Liverpool kuri ubu iri kumwanya wa 2 n’amanota 63 iramutse itsinzwe , Manchester City yahita iyinyuraho ikayirusha amanota 2 kongeraho Arsenal yicaye ku umwanya wa mbere n’amanota 64.

    Manchester City yo iramutse itsinzwe yahita irushwa amanota 4 na Liverpool ndetse na 2 kuri Arsenal. Ubwo bivuze ko aya makipe aramutse anganyije ikipe y’abarashi ariyo yabyungukiramo kubera ko yakomeza kwicara ku mwanya wa mbere inganya amanota na Liverpool ariko iyirusha ibitego izigamye.

    Ikipe ya Liverpool, mu mikino 20 yakinnye na Manchester City iri mu rugo kuri Anfield yatsinzwemo umukino umwe gusa muri 2021 Ibitego 4-1 kandi nabwo icyo gihe nta bafana bari bari muri sitade kubera icyorezo cya COVID-19.

    Muri rusange aya makipe amaze gukina imikino 50 , Liverpool ikaba yaratsinzemo 22, Manchester City itsindamo 13 banganya 15. Mu mikino 5 iheruka kubahuza bose batsinze 2 banganya 1.

    Jurgen Klopp na Pep Guardiola ni bamwe mu batoza beza bagezweho ariko biraba ari ubwa nyuma bagiye guhurira muri Premier League kubera ko umutoza wa Liverpool yamaze gutangaza ko azatandukana nayo uyu mwaka w’imikino nurangira ndetse akaba nta n’indi kipe azongera gutoza mu Bwongereza.

    Liverpool igiye gukina idafite abakinnyi bayo nka Alisson, Trent Alexander-Arnold, Diogo Jota, Joël Matip, Thiago Alcântara, Curtis Jones, Ryan Gravenberch na Stefan Bajcetic kubera ibibazo by’imvune mu gihe Manchester City yo idafite Jack Grealish, Jeremy Doku na Matheus Nunez gusa kubera imvune.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140614/live-liverpool-yakiriye-manchester-city-mu-mukino-ushobora-gutanga-igikombe-140614.html

  • Abanyamideli batatu bagiye kujya bahembwa bur… – #rwanda #RwOT

    Kwiyandikisha muri iki gikorwa kizajya kiba buri kwezi byatangiye, ndetse icyiciro cya mbere kizasoza kwiyandikisha tariki 15 Werurwe 2024, hakorwe ijonjora rizasiga hamenyekana batatu ba mbere batsinze.

    Hazajya hahembwa abanyamideli babatu buri kwezi barimo Umukobwa w'umunyamideli w'ukwezi (Best Female Model of the month), Umusore w'umunyamideli w'ukwezi (Best Male Model of the month) ndetse n'umunyamideli wishimiwe kurusha abandi (People's Choice Model of the Month).

    Umuyobozi wa SupraFamily, Nsengiyumva Alphonse yabwiye InyaRwanda ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo guhitamo no gutegura abanyamideli bazajya bahatana mu irushanwa ngaruka mwaka rya SupraModel Rwanda.

    Yavuze kandi ko babitekereje mu 'rwego rwa gahunda yacu twihaye yo guteza imbere uruganda rw'imideli mu Rwanda, guha urubuga abanyamideli ndetse n'abayimurika.'

    Akomeza ati 'Abatsinze muri ibyo birori nibo bazitabira mu irushanwa rimaze kubaka izina rya SupraModel Rwanda.'

    Nsengiyumva yavuze ko buri kwezi bazajya bahemba abanyamideli batatu, hanyuma nyuma y'amezi atanu bahurize hamwe 15 batsinze mu mezi atanu bahabwe amahirwe yo kwitabira SupraModel Rwanda.

    Icyiciro cya mbere kizitabira SupraModel Rwanda izaba mu Ugushyingo 2024. Mu bihembo abanyamideli bazahabwa buri kwezi harimo amafaranga atatangajwe ingano y'ayo, gukorerwa ubuvugizi ndetse no kwemererwa kwitabira SupraModel Rwanda.

    SupraFamily yatangaje ko buri kwezi igiye kujya ihemba abanyamideli batatu buri kwezi

    Mu 2023, abanyamideli batandukanye batsindiye ibihembo muri SupraModel Rwanda



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140602/abanyamideli-batatu-bagiye-kujya-bahembwa-buri-kwezi-140602.html

  • BAL 2024: Dyanamo BBC yo mu Burundi yatewe mp… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za BAL , rivuga ko umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Dynamo Basketball Club , waje nyuma y’uko iyi kipe yanze kubahiriza amabwiriza , agenga irushanwa , byumwihariko ibwiriza rijyana n’imyambaro amakipe agomba kwambara mu gihe cy’umukino.

    Amakuru avuga ko iyi kipe yanze kwambara imyenda iriho ibirango bya Visit Rwanda, kubera ibibazo bya politiki biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

    BAL imaze imyaka 4 ikorana na Visit Rwanda, ndetse bafitanye amasezerano azageza muri 2027, ndetse imikino ya nyuma  uyu mwaka nabwo izabera mu Rwanda, nubwo kuri iyi nshuro hazabaho guhinduranya hagati ya Kigali, Dakar, na Cairo. 

    Ikipe ya Dynamo yari ifite amahirwe yo kubona itike yo gukina imikino ya nyuma , kuko yari yatsinze umukino wa mbere  ikipe ya Cape Town Tigers amanota 86-73.

    Dynamo BBC yari yatangiye yambara imyenda iriho Visit Rwanda, ariko Leta irayishuka mu mukino wundi imyenda irayanga

    Ntabwo ari ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye ku makipe akomoka mu bihugu bifitanye ibibazo Politike n’u Rwanda, kuko ikipe ya TP Mazembe yo muri DR Congo, iheruka kwanga kugenda muri Rwandair nka sosiyete y’ubwikorezi, yari yaratsindiye isoko ryo gutwara amakipe yakinaga Super league ya Africa, ibi byabaye ikibazo ariko CAF yemerera Mazembe kugenda n’indege yayo bwite, ndetse nayo yemerwa kwambara imyambaro itariho Visit Rwanda.

    Amakipe yose yitabiriye imikino ya BAL, aba agomba kwambara imyenda iriho Visit Rwanda niko amasezerano avuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140607/bal-2024-dyanamo-bbc-yo-mu-burundi-yatewe-mpaga-kubera-kwanga-kwambara-visit-rwanda-140607.html

  • Amakuru aravuga ko Dani Alves yiyahuriye muri gereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imbugankoranyambaga nyinshi byumwihariko X yahoze ari 'Twitter' ziri muzatangaje urupfu rw'umunya-Brazil Daniel Alves ko yiyahuriye muri gereza afungiyemo yo muri Esipanye.

    Gusa umunyamategeko wa Daniel Alves avuga ko ibyo ari ibihuha byatangajwe n'umunyamakuru w'imikino usanzwe unzwiho ku menya amakuru yo muri Esipanye cyane witwa Marcelo Bechler.

    Kandi Bechler ukorera TNT Sports na Rádio Itatiaia utuye I Barcelona muri Esipanye anzwiho kumenya amaku mbere yuko ibindi bitangazamakuru biyamenya ngo binayatangaze.

    Marcelo Bechler umunyamakuru watangaje ibyo kwiyahura Kwa Daniel Alves.

    Niwe munyamakuru watangaje ko Neymar azava muri FC Barcelona akerekeza muri Paris Saint Germain Kandi byarabaye yatangaje ko Daniel Alves azajya gukina mu Bufaransa birangira agiyeyo.

    izi mpamvu Rero ziri muzituma amakuru batanze adapfa kwirengaginzwa nubwo kugeza ubu ntawurayatohoza neza ngo amenye ukuri.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-aravuga-ko-dani-alves-yiyahuriye-muri-gereza-%F0%9F%98%AD%F0%9F%98%AD%F0%9F%98%AD/

  • Ikipe y’i Burundi yatewe mpaga kubera kwanga kwambara Visit Rwanda #rwanda #RwOT

    BAL yafashe umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Dynamo BBC y’i Burundi kubera kwanga kwambara imyenda iriho Visit Rwanda nk’umuterankunga w’irushanwa.

    Iyi kipe ibarizwa mu itsinda rya Kalahari ririmo gukinira muri Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda, yanze gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro muri BAL 2024.

    Ejo hashize yari yatsinze Cape Town Tigers amanota 86-73, ikaba yarakinnye yahishe ijambo ‘Visit Rwanda’ riri ku myambaro amakipe yose azakinana kubera ko ari umuterankunga wa ryo.

    Nyuma y’iyi myitwarire, BAL yasohoye itangazo rivuga Dynamo yatewe mpaga ku mukino yari ifite uyu munsi na FUS Rabat yo muri Maroc.

    Iti “Dynamo BBC yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat ku Cyumweru saa Kumi kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro.'

    Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Burundi, rikaba ryari ryandikiye BAL risaba ko ikipe ya bo yakina yambaye imyambaro itariho umuterankunga.

    Ibi byose bikaba bifitanye isano n’umubano utari mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi aho u Burundi bwanafashe umwanzuro wo gufunga umupaka wa rwo uwuhuza n’u Rwanda.

    Visit Rwanda bari bayihishe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-i-burundi-yatewe-mpaga-kubera-kwanga-kwambara-visit-rwanda

  • Abahanzi barindwi basubiyemo indirimbo Ndand… – #rwanda #RwOT

    Iyi Nama y'Ishyaka FPR-Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, yitabiriwe n'abarenga 2000 yabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Perezida Kagame yatowe ku majwi 99.1%. Mu ijambo rye, Umukuru w'igihugu yashimye abanyamuryango bongeye kumugirira icyizere, ariko abasaba gutangira gutekereza ku muntu uzasimbura, cyane cyane abari hagati y'imyaka 30 na 50.

    Yagize ati “Umuzigo mwampaye kwikorera nawemeye nawikoreye. Ariko… ndashaka untura umuzigo nikoreye. Kandi abawuntura bari muri mwe.”

    Kagame yumvikanishije ko kwemera kongera kwiyamamaza bishamikiye ku 'Umwihariko w’igihugu cyacu, w’amateka yacu, ndetse n’isi tubamo na yo itoroshye, ni cyo gituma ndeba hirya nkabyemera.

    “Naho ubundi dukwiye kwishakamo n’abandi… tugakomeza urugendo uko bikwiye”, avuga ko hakenewe “ubwishingizi bw’ibyo twubaka”.

    Ati: “Nubwo nabyemeye — kandi ntabwo mfite aho nabihungira… sinshaka ngo nzabatungure… kandi ntimuzategereze uwo nzabaha, muzamwishakemo”. Mu matora aheruka yo mu 2017, Perezida Kagame yayatsinze ku majwi 98.8%.

    Imwe mu ifoto Village Urugwiro yashyize hanze, harimo igaragaza Perezida Kagame ari kumwe n'abahanzi barindwi barimo: Nsabimana Leonard (Nyiri indirimbo), Mani Martin, Jules Sentore, Muyango Jean Marie, Ariel Wayz, Alyn Sano ndetse n'umuraperi Ish Kevin bahuje imbaraga basubiramo indirimbo 'Ndandambara'.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Nsabimana Leonard wahimbye iyi ndirimbo, yavuze ko yafatanyije n'aba bahanzi kuyisubiramo bakayita 'Ndandambara Yandera Ubwoba' nyuma y'ibiganiro yagiranye n'ubuyobozi bw'umuryango FPR Inkotanyi kandi 'ni ibintu nishimiye'.

    Aba bahanzi bari bamaze icyumweru bavugurura iyi ndirimbo. Nsabimana ati 'Yego! Twayisubiyemo nyuma y'ibiganiro nagiranye n'ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi maze nshyigikira ubwo bumwe mfatanyije n'abo bahanzi bashyizemo amajwi y'abo, kandi narabyishimiye cyane, kuko byanadufashije gususurutsa abantu neza dukoresheje imbaraga za buri wese wumvikanye muri iyi ndirimbo.'

    Uyu musore yavuze ko kuva yahimba iyi ndirimbo akayiririmba mu matora yo mu 2017, yahinduye ubuzima bwe, kandi yishimira umusanzu w'ayo mu kumvikanisha ishyaka FPR-Inkotanyi.

    Akomeza ati 'Iyi ndirimbo ni byinshi yahinduye mu buzima bwanjye. Yampaye ubuzima, kuko izina 'Ndandambara' rituma mbona akazi mu buzima busanzwe bigatuma mbasha gutunga umuryango.'

    Nsabimana yavuze ko iyi ndirimbo yatumye abasha kugira isambu, kandi ari kwitegura kubaka inzu ye yo kubamo. Ati 'Kandi ntabwo nzubaka inzu imwe, nzubaka ebyiri kuko mfite amasambu abiri nabonye bitewe n'iyi ndirimbo.'

    Hejuru y'ibi, Nsabimana avuga ko iyi ndirimbo yatume amenyana n'abayobozi Bakuru b'igihugu cyayu mu nzego zitandukanye' kandi 'impuza n'ibyamamare mu muziki Nyarwanda kuko nta muhanzi wa hano mu Rwanda tutarahura'.

    Yungamo ati 'Iyi ndirimbo ni byinshi yangejejeho harimo no guhindura imyumvire yanjye.'

    Indirimbo ingejeje kuri Perezida Kagame amaso ku maso:

    Ubwo yasozaga ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore byabereye muri BK Arena, ku wa 8 Werurwe 2024, Perezida Kagame yabwiye buri wese kuzirikana ubutumwa buri mu ndirimbo 'Ndandambara' maze abari muri Arena bahuza amajwi barayiririmba.

    Nsabimana yavuze ko iyi ndirimbo yaruse izina rye, iracengera mu buryo bwihuse kuko igaruka cyane ku Mukuru w'Igihugu. Yavuze ko itariki ya 9 Werurwe 2024, izahora mu ntekerezo, kuko yabashije guhura na Perezida Kagame bitewe n'indirimbo ye.

    Ati 'Umwaka 2024 ntusanzwe! Noneho indirimbo 'Ndandambara' itumye mpura na Perezida Paul Kagame amaso ku maso, ndetse twanaganiriyeho gato.'

    Akomeza ati 'Ndashimira ubuyobozi bw'ishyaka FPR Inkotanyi kuba bwankoreye ikintu kidasanzwe maze bakampuza na Perezida Kagame amaso ku yandi, kandi nkanagerageza kuganira nawe ijambo 'Ndandambara' hanyuma tukanifotozanya.'

    Uyu musore asobanura ko guhuza imbaraga na bagenzi be bagasubiramo iyi ndirimbo byari mu rwego rwo 'gushimangira ubumwe'. Ati 'Gukorera hamwe birema imbaraga zidasanzwe nk'uko duhora tubitozwa na Perezida Kagame.' 

    Nsabimana yavuze ko iyi ndirimbo basubiyemo izajya hanze mu minsi iri imbere. Mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Pastor P ndetse na Bob Pro.

    Perezida Kagame na Madamu bari kumwe n'abahanzi: Nsabimana Leonard (Nyiri indirimbo), Mani Martin, Jules Sentore, Muyango Jean Marie, Ariel Wayz, Alyn Sano ndetse n'umuraperi Ish Kevin bahuje imbaraga basubiramo indirimbo 'Ndandambara'.

    Inama y’ishyaka FPR-Inkotanyi yemeje Perezida Paul Kagame nk’umukandida waryo mu matora ya Perezida yo muri Nyakanga 2024 

    Perezida Kagame yasabye abanyamuryango gutekereza ku muntu uzamusimbura uri hagati y'imyaka 30 na 59 y'amavuko 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NDANDAMBARA' NSABIMANA YABANJE GUSOHORA

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140600/abahanzi-barindwi-basubiyemo-indirimbo-ndandambara-bahuye-na-perezida-kagame-140600.html