Author: webrwanda

  • Biratangaje! Kim Cardashian yiyambuye icyubahiro araritobora atangaza ko bimugoye kurera abana nta mugabo #rwanda #RwOT

    Umunyamideri wamamaye ndetse uri no mu bashabitsi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi nka Kim Kardashian yatunguranye avuga ko agowe no kurera abana bane bose ari wenyine nyuma y'uko atandukanye n'umuraperi Kanye West bababyaranye, ndetse akavuga ko iki kibazo agiye kugishakira umuti.

    Nyuma y'uko umuraperi Kanye West ari we se w'abo bana bane amaze gushaka undi mugore witwa Biancha Censor, Kim Kardashian, umugore ukunze kugaragaza ko yishoboye kandi yifitiye ikizere, abicishije mu kiganiro cyitwa 'The Cardashians' kinyura kuri Hulu kivuga ku buzima bw'umuryango wa Kim Kardashian, yatangaje ko bimugoye kurera aba bana.

    Yabibwiye nyina umubyara witwa Kris Jenner, avuga ko rwose agowe no kwita ku bana bane bose ndetse no kubifatanya n'akazi mu gihe nta wundi wo kumufasha.

    Gusa ibi uyu mugore abitangaje nyuma y'uko Kanye West yibitseho undi mufasha nk'uko nari mbibabwiye hejuru, bikaba bivugwa ko uyu muraperi atajya yita ku bana dore ko amaze igihe yirirwa yitemberera ibihugu by'i Burayi, nubwo hari andi makuru avuga ko atorohewe n'inkiko aho akurikiranyweho ibyaha birimo guhohotera abagore ibintu muri kiriya gihugu bakunze kugushyiraho iyo benda kukurangiza.

    The post Biratangaje! Kim Cardashian yiyambuye icyubahiro araritobora atangaza ko bimugoye kurera abana nta mugabo appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/biratangaje-kim-cardashian-yiyambuye-icyubahiro-araritobora-atangaza-ko-bimugoye-kurera-abana-nta-mugabo/

  • Omborenga Fitina na Muhadjiri barangizanyije na Rayon Sports, Christian ashobora kubasangayo #rwanda #RwOT

    Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wakiniraga APR FC, Omborenga Fitina yamaze kumvikana Rayon Sports kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere.

    Omborenga wakiniraga APR FC kuva 2017, yari asoje amasezerano ye muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ariko ntiyifuza kumwongerera amasezerano.

    Bivugwa ko Omborenga ubuyobozi bw’iyi kipe butishimiye imyitwarire ye cyane ko yigeze no kwamburwa inshingano zo kuyobora abandi mu kibuga kubera imyitwarire batishimiye, yari yatinze gutangira imyitozo.

    Omborenga Fitina akaba agiye gukinira Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 2 aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 25.

    Bivugwa ko kandi uyu mukinnyi ashobora kujyana na mugenzi we bakinanaga muri APR FC, Ishimwe Christian ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira na we utazongererwa amasezerano muri APR FC.

    Chritian wari umaze iminsi mu biganiro na Police FC ngo abe yayerekezamo, bivugwa ko bananiwe kumvikana ku mafaranga agomba guhabwa.

    Yahise yinjira mu biganiro na Rayon Sports ndetse amakuru avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ashobora kurangizanya n’iyi kipe ariko bikaba byari bitararangira.

    Rayon Sports kandi amakuru avuga ko yamaze kurangizanya na Hakizimana Muhadjiri na we wari usoje amasezerano muri Police FC.

    Uyu mukinnyi akaba yifuzaga gukomezanya na Police FC ariko bakaba barananiwe kumvikana aho bivugwa ko yamuhaga amafaranga make, yamuhaye miliyoni 15 agasinya imyaka 2 ariko ntiyabyemera.

    Uyu mukinnyi wifujwe na Rayon Sports kuva 2020, amakuru avuga ko yamaze kwerekeza muri Rayon Sports akaba agiye kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Omborenga Fitina yamaze kurangizanya na Rayon Sports

    Ishimwe Chritian na we biravugwa ko mu masaha make ararangizanya na Rayon Sports

    Muhire Kevin

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Omborenga-Fitina-na-Muhadjiri-barangizanyije-na-Rayon-Sports-Christian-ashobora-kubasangayo

  • Ese ni iki Rayon Sport izanye iri gukangisha mukeba wayo APR FC? #rwanda #RwOT

    Imwe mu makipe y'ibihangange mu Rwanda, Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga cyayo cyo mu Nzove kuri uyu wa gatatu tariki 12 Kamena aho yitegura umukino ifite mu minsi itatu na mukeba APR FC, uzaba ugamije gusogongera kuri Stade Amahoro nshya mbere yo kuyitaha ku mugaragaro tariki ya 4 Nyakanga.

    Ibintu bitandukanye cyane na mukeba APR FC, imyitozo ya Rayon Sports yagaragayemo benshi mu bakinnyi basanzwe mu ikipe ya mbere nk'Umunyezamu Khadim N'diaye, Myugariro Nsabimana Aimable na Eric Ngendahimana bose bashoje amasezerano ariko biteguye 'Derby' yo kuri stade Amahoro.

    Uretse aba bakinnyi, iyi myitozo yagaragayemo abakinnyi babiri b'Abarundi barangije kumvikana n'iyi kipe; Fred Niyonizeye wakiniraga Vital'o yo mu Burundi yatwaye igikombe aho yanabaye umukinnyi mwiza w'umwaka ndetse na Nduwimana Franck wakiniraga Musongati yabaye iya gatatu, aho yatsinze ibitego 18 akanatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi muri shampiyona ishize.

    Muri iyi myitozo yakozwe n'abakinnyi 26 kuri uyu wa Gatatu hari hanarimo abagera kuri batanu baturuka muri Afurika y'Iburengerazuba bari mu igeragezwa, ndetse n'umunyezamu ukomoka muri Congo Kinshasa wakiniraga Dauphins Noir, Jackson Lunanga wari mu izamu ubwo Amavubi y'Abatarengeje imyaka 23 yanyagirwaga na Congo U-23 ibitego 5-0.

    Nkuko tubikesha IGIHE; Nyuma y'imyitozo ya mbere, Umutoza Julien Mette wari kumwe na Rwaka Claude utoza ikipe y'abagore yatangaje ko yatunguwe n'uburyo abakinnyi be bahagaze neza kandi bamaze igihe badakina, yizeza Aba-Rayons ko bazegukana intsinzi ku wa Gatandatu.

    Ati 'Twagize imyitozo myiza aho natunguwe n'urwego abakinnyi bariho kandi hashize ibyumweru nka bitatu duhagaritse shampiyona. Ni ikintu cyerekana ko ahari aho bari bakoraga, bityo twizeye kuzitwara neza kuri uyu wa Gatandatu'.

    'Tugomba gutsinda APR FC kuko iyo tugiye mu kibuga ni yo iba ari intego yacu ya mbere, kandi tuzakora ibishoboka ngo tubatsinde nubwo wenda hari benshi mu bakinnyi twifuza tutari twabona.'

    Mu bakinnyi ba Rayon Sports isanganywe batagaragaye kuri uyu wa Gatatu harimo nka Serumogo Ally uri mu igeragezwa hanze nk'uko bimeze kuri Mucyo Didier, mu gihe Tuyisenge Arsène we yarangije kujya muri mukeba APR FC na ho Muhire Kevin akaba yari mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'.

    The post Ese ni iki Rayon Sport izanye iri gukangisha mukeba wayo APR FC? appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ese-ni-iki-rayon-sport-izanye-iri-gukangisha-mukeba-wayo-apr-fc/

  • Gasegereti izarikora! Yasanzwe mu murima w'amasaka yapfuye ku myaka 18 #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka mu Ntara y'Amajyaruguru ho mu Karere ka Rulindo aravuga ko umusore uri mu kigero cy'imyaka 18 y'amavuko witwa Dufitumugisha Desire yasanzwe mu murima w'amasaka wegeranye bya hafi n'igisimu cyacukurwagamo amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti, bigakekwa ko yaba yaguye mu gisimu abo bari kumwe bakazamura umurambo we bakawusiga aho.

    Urupfu rw'uyu musore rwamenyekanye ku wa Mbere w'iki cyumweru taliki ya 10 Kamena 2024, ubwo hari abantu banyuraga mu murima uhinzemo amasaka uherereye mu mudugudu wa Marenge, mu kagari ka Kigarama, mu murenge wa Masaro ho mu karere ka Rulindo gaherereye mu Ntara y'Amajyaruguru maze bakahasanga umurambo w'uwo musore uri hafi n'igisimu cyari kimaze igihe cyarafunzwe, kidacukurwamo ariko amakuru akavuga ko hari abajyaga biyiba bakajyamo mu buryo butemewe n'amategeko ibintu leta yamaganira kure.

    Amakuru dukesha Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masoro, Alcade Kabayiza yemeza iby'aya makuru akavuga ko bakeka ko uyu Dufitumugisha Desire yajyanye n'abandi muri icyo gisimu maze bagera hasi bakabura umwuka nyakwigendera agapfa atyo.

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa avuga kandi ko abari kumwe na nyakwigendera bakimara kubona ashizemo umwuka bahise bazamukana umurambo bawusiga muri uwo murima maze nabo bakizwa n'amaguru. Kugeza ubu abari kumwe n'uwo musore ntibaramenyekanya neza cyangwa se umubare wabo ariko iperereza rikaba rigikomeje.

    The post Gasegereti izarikora! Yasanzwe mu murima w'amasaka yapfuye ku myaka 18 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/gasegereti-izarikora-yasanzwe-mu-murima-wamasaka-yapfuye-ku-myakaye-18/

  • Kamonyi-Expo/Bishenyi: Hari impamvu ifatika yo gutuma abantu bitabira imurikabikorwa n'imurikagurisha #rwanda #RwOT

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 12 Kamena 2024 yafunguye ku mugaragaro Imurikabikorwa n'Imurikagurisha(Expo) riri kubera ahazwi nka Bishenyi ho mu murenge wa Runda. Yashishikarije abaturage b'Akarere n'abava ahandi kuryitabira, avuga ko hari Serivise zitandukanye buri wese akeneye.

    Meya Dr Nahayo, avuga ko imiterere y'Umurenge wa Runda nk'umwe muri itatu igize imirenge y'Umujyi w'Akarere ka Kamonyi igaragaza ko ariho haberanye no kubera iri Murikabikorwa n'Imurikagurisha. Gusa na none, yemera ko ibyo atari ihame ridakuka kuko ngo mu gihe hazagira ahandi bigaragara ko ryabera rikitabirwa bizakorwa.

    Meya Dr Nahayo Sylvere afungura ku mugaragaro Expo.

    Mu ijambo rye ubwo yashishikarizaga buri wese kuryitabira, yagize ati' Turasaba ko iri murikabikorwa n'Imurikagurisha ryakwitabirwa kandi turashima aho tugeze kuko tubona abantu bakomeza kugenda bitabira, ariko turifuza ko ubwitabire bwarushaho'.

    Akomeza agira ati' Serivise zirahari zitandukanye yaba ari iz'Ubuzima, Uburezi, izijyanye n'Ubucuruzi…., abantu bagende basura kugira ngo bagende basobanukirwa. Abantu bakuramo ubumenyi, banakuramo ibyabafasha mu buzima bwa buri munsi ndetse bishobora no kubafasha mu iterambere ryabo'.

    Ugereranije n'uko iri Murikabikorwa n'Imurikagurisha ryari risanzwe ryitabirwa mu bihe byashize, Meya Dr Nahayo avuga ko kuri iyi nshuro hitabiriye ibigo byinshi. Avuga kandi ko ku ruhande rw'Abacuruzi nta cyahindutse. Ahamya ko ubwitabire bw'Ibigo byinshi ari ikimenyetso kigaragaza Abafatanyabikorwa bashya biyongereye mu Karere.

    Iri Murikabikorwa n'Imurikagurisha, rigamije guha urubuga Abafatanyabikorwa b'Akarere ndetse n'Abaturage bafite ibyo bamurika cyangwa se bacuruza kubimenyekanisha, abafite Serivise batanga zitagurishwa bakazigaragaza, bityo bikanorohera abaturage kumenya amakuru atandukanye no kubona izo serivisi bakenera zaje hafi yabo n'aho bazisanga mu gihe baba bazikeneye.

    Iri Murikabikorwa n'Imurikagurisha ryatangiye taliki 07 Kamena 2024, biteganijwe ko nta gihindutse rizasozwa ku wa mbere tariki 17 Kamena 2024. Ryitabiriwe n'Ibigo ndetse n'Abantu ku giti cyabo 73 baje kumurika ibikorwa na serivisi batanga bitandukanye. Muri ibyo bimurikwa ndetse birimo n'ibicuruzwa harimo; Imitako, Imiti itandukanye ituruka ku bimera, imiti ya kizungu, Ibikoresho by'isuku, serivisi z'Ubuzima n'Ubuvuzi, Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, Ibijyanye n'ubukorikori, Abashaka icyo kurya no kunywa nabo nta nzara n'inyota.

    Munyaneza Théogène 

    Source : https://www.intyoza.com/2024/06/13/kamonyi-expo-bishenyi-hari-impamvu-ifatika-yo-gutuma-abantu-bitabira-imurikabikorwa-nimurikagurisha/

  • Omborenga Fitina yarangizanyije na Rayon Sports, Christian na Muhadjiri bashobora kumusangayo #rwanda #RwOT

    Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wakiniraga APR FC, Omborenga Fitina yamaze kumvikana Rayon Sports kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere.

    Omborenga wakiniraga APR FC kuva 2017, yari asoje amasezerano ye muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ariko ntiyifuza kumwongerera amasezerano.

    Bivugwa ko Omborenga ubuyobozi bw’iyi kipe butishimiye imyitwarire ye cyane ko yigeze no kwamburwa inshingano zo kuyobora abandi mu kibuga kubera imyitwarire batishimiye, yari yatinze gutangira imyitozo.

    Omborenga Fitina akaba agiye gukinira Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 2 aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 25.

    Bivugwa ko kandi uyu mukinnyi ashobora kujyana na mugenzi we bakinanaga muri APR FC, Ishimwe Christian ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira na we utazongererwa amasezerano muri APR FC.

    Chritian wari umaze iminsi mu biganiro na Police FC ngo abe yayerekezamo, bivugwa ko bananiwe kumvikana ku mafaranga agomba guhabwa.

    Yahise yinjira mu biganiro na Rayon Sports ndetse amakuru avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ashobora kurangizanya n’iyi kipe ariko bikaba byari bitararangira.

    Rayon Sports kandi amakuru avuga ko yamaze kurangizanya na Hakizimana Muhadjiri na we wari usoje amasezerano muri Police FC.

    Uyu mukinnyi akaba yifuzaga gukomezanya na Police FC ariko bakaba barananiwe kumvikana aho bivugwa ko yamuhaga amafaranga make, yamuhaye miliyoni 15 agasinya imyaka 2 ariko ntiyabyemera.

    Uyu mukinnyi wifujwe na Rayon Sports kuva 2020, amakuru avuga ko yamaze kwerekeza muri Rayon Sports akaba agiye kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Omborenga Fitina yamaze kurangizanya na Rayon Sports

    Ishimwe Chritian na we biravugwa ko mu masaha make ararangizanya na Rayon Sports

    Muhire Kevin

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/omborenga-fitina-yarangizanyije-na-rayon-sports-christian-na-muhadjiri-bashobora-kumusangayo

  • Inzobere mu kuvura indwara z'abagore zemereye ubuvuzi abatuye mu mpinganzima i Huye – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Kamena 2024, kibera mu Rugo rw'Impinganzima rwa Huye, ruherereye mu Murenge wa Mukura,mu Karere ka Huye.

    Nyirangirumwami Azela wo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kabagali, Akagali ka Rwoga, yagarutse ku buryo ubuzima bwabo bwahindutse bageze muri uru rugo.

    Ati” Iby'Imana yadukoreye ni birebire. Ubu mwe muratubona twicaye hano mukagira ngo ni uku byari bimeze ariko si ko byari bimeze; ubu dutwaje gitwari mu rugamba rw'abahizi. Twari incike,tubayeho nabi cyane,maze umubyeyi Jeannette Kagame aturebye aravuga ati”mwa babyeyi mwe muri Intwaza.”

    Yakomeje avuga ko bishimira urugo rw'Impinganzima bahawe kuko mbere bafashwaga na AVEGA na FARG, ariko ibyo bahawe bakabura n'umwanya wo kubirya kubera agahinda ba ko kuba bonyine bahoranaga.

    Ati 'Uru rugo rwatumaze intimba, rwatumaze agahinda. Yego n'ubundi agahinda ko twarakagize ndengakamere,ariko rwose ubu twarongeye turamwenyura.''

    Yongeyeho ko iyo bagize abashyitsi bibongerera umunezero. Ati 'Uko tugize abashyitsi nkamwe turishima cyane,ubu nidusubira ku munzani ibiro biziyongera, mwadushimishije cyane!”

    Kabatesi Eline, umwe mu bakozi b'Urugo rw'Impinganzima yavuze ko gusura aba babyeyi bituma barushaho gutwaza, bakishimira igihugu kibafashe neza.

    Dr Nkubito Gatera Valens, Umuyobozi wungirije w'Ishyirahamwe ry'Abaganga b'Inzobere b'indwara z'abagore mu Rwanda, RSOG, yavuze ko bahisemo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi basura aba babyeyi b'Intwaza kuko bakunda ababyeyi bose.

    Ati”Ubusanzwe tuvura indwara z'abagore ariko kandi tunakunda ababyeyi bose muri rusange, ni nayo mpamvu twaje kubasura hano. Ni no muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho twumvise kwifatanya n'uru rugo rwa Huye, biri mu murongo mwiza wo kwibuka twiyuka kuko nayo babaye urugero rwo kwiyubaka.''

    Yakomeje avuga ko k'ubw'urukundo babakunda, babemereye ko ikibazo cyose cy'ubuzima bazajya bagira, biyemeje kujya babashyigikira bakabavura kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza.

    Muri uru ruzinduko rwabo mu rugo rw'Impinganzima rwa Huye, basabanye n'ababyeyi bo muri ru rugo, ndetse babagenera n'impano zitandukanye, bishushanya urugwiro n'urukundo umwana wese yagirira umubyeyi we.

    Ishyirahamwe ry'Abaganga b'Inzobere b'indwara z'abagore mu Rwanda( Rwanda Society of Obstetricians & Gynaecologists) ryatangiye mu mwaka wa 2010, rikaba rigizwe n'abaganga b'inzebere bagera ku 120.

    Abenshi bahisemo gutahana uduseke nk’urwibutso

    Aba baganga banyuzwe cyane n’uduseke tubohwa n’intwaza kuko twuje ubwiza

    Bari bafitanye urugwiro

    Basabanye biratinda ndetse bacinya n’akadiho

    Byari ibiganiro koko nk’iby’ababyeyi n’abana

    Dr Nkubito Gatera Valens na bagenzi be bashimye ibikorwa by’intwaza za Huye

    Dr Nkubito Gatera Valens, Umuyobozi wungirije wa RSOG, yavuze ko bahisemo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, basura aba babyeyi b’Intwaza kuko nabo bagaragaje icyo kwibuka abantu biyubaka bivuze.

    Ni ababyeyi bagira n’umwanya wo gukora imirimo itandukanye y’amaboko kuko nk’utu duseke na furari ni bo babiboshye

    Nyuma yo kuganira no gusabana n’aba babyeyi, hafashwe ifoto y’urwibutso

    Uyu muryango ugizwe n’abanyamuryango 120


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzobere-mu-kuvura-indwara-z-abagore-zemereye-ubuvuzi-abatuye-mu-mpinganzima-i

  • Liquid Intelligent Technologies yamuritse internet ikoresha 'fibre optique' hanze ya Kigali – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyo kumurika iyi internet cyabaye kuri uyu wa 12 Kamena 2024, kibera mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera ndetse kikazakomereza mu mijyi irimo uwa Huye, Muhanga, Rusizi na Nyagatare mu rwego rwo gufasha abo muri utwo turere gukoresha internet yihuta kandi ihendutse, mu kwihutisha ibikorwa byabo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ubu ku bihumbi 20 Frw gusa, wagura internet ya 'Liquid Home' imara ukwezi, ukayikoresha n'umuryango wawe aho uhabwa ingana na Mbps 50 (Megabits 50) ku isegonda kandi yihuta ku muvuduko wo hejuru.

    Umuyobozi Mukuru wa Liquid Intelligent Technologies, Alexis Kabeja, yavuze ko iyo internet yabanje gukwirakwizwa mu mijyi yunganira uwa Kigali, ariko hakaba hari gahunda y'uko mu gihe cya vuba, izaba yarakwirakwijwe mu gihugu hose.

    Ati ''Ni gahunda dufite nka Liquid, yo gutanga internet ku Banyarwanda bose. Mu by'ukuri twatangiye gutanga internet duhereye mu Mujyi wa Kigali, ariko nk'inshingano dufite nka sosiyete ikora ibikorwa by'ikoranabuhanga, ntabwo twaguma mu Mujyi wa Kigali gusa, ahubwo intego yacu ni uko dusakaza uburyo bw'ikoranabuhanga ahantu hose mu Rwanda.''

    Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko bafite gahunda yo kongera ibikorwaremezo mu turere twose.

    Ati ''Uyu munsi tukaba twatangiye ibikorwa byo gutanga internet binyuze ku muyoboro wa 'fibre optique' […]. Muri gahunda dufite ni uko mu myaka mike iri imbere imijyi yose yaba ifite uwo muyoboro, kubera ko ifasha cyane mu iterambere. Aho ugejeje umuyoboro wa internet waguye ufasha mu iterambere, atari mu bucuruzi gusa ahubwo no mu rugo.''

    Liquid Intelligent Technologies yatangaje ko umuntu wese uguze internet ya 'Liquid Home', azajya akorerwa ibikorwa byo gushyiraho ibikorwaremezo (installation) ku buntu.

    Iki kigo kandi gisanzwe gitanga n'andi mapaki ya internet akoreshwa mu buryo budashira mu gihe cy'ukwezi, harimo iyitwa 'Basic Essentials' igura ibihumbi 28 Frw ugahabwa Mbps 60 ku isegonda, iyitwa 'Family Entertainment' igura ibihumbi 70 Frw ugahabwa Mbps 150 ku isegonda, n'iyitwa 'Power Pack' igura ibihumbi 200 Frw ugahabwa Mbps 500 ku isegonda.

    Hari kandi n'iyitwa 'Modern Family' igura ibihumbi 114 Frw aho uhabwa Mbps 250 ku isegonda, zose zihaba zihuta ku muvuduko wo hejuru.

    Abatuye mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bari mu bamurikiwe iyi internet

    Ikigo Liquid Intelligent Technologies cyamuritse internet ikoresha umuyoboro mugari wa Fibre Optique yiswe Liquid Home yihuta kandi ihendutse

    Umuyobozi Mukuru wa Liquid Intelligent Technologies, Alexis Kabeja yavuze ko iyi internet izagira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’imijyi yunganira Umujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/liquid-intelligent-technologies-yamuritse-internet-ikoresha-fibre-optique-hanze

  • Abenshi si bashya: Ibyo ukwiye kumenya ku bahawe imyanya muri Guverinoma – #rwanda #RwOT

    Mu bashyizwe mu myanya harimo abinjiye muri Guverinoma bwa mbere cyangwa bayigarutsemo hakaba n'abari bayirimo bahinduriwe imirimo.

    N'ubwo harimo amwe mu mazina umuntu yavuga ko ari mashya mu yinjiye muri Guverinoma, mu by'ukuri mu matwi ya benshi si mashya kuko basanzwe bafite ibigwi bikomoka ku mirimo itandukanye bagiye bakora.

    Twagerageje gukusanya bimwe mu byabaranze muri make.

    Amb Nduhungirehe Olivier

    Amb Nduhungirehe Olivier, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

    Amb Nduhungirehe Olivier wagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane asimbuye Dr Biruta Vincent, yari asanzwe ari Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwami bw'u Buholandi kuva mu 2020.

    Uyu mugabo wabonye izuba ku ya 13 Nzeri 1975 mu Karere ka Huye, yize amashuri abanza muri APE Rugunga, ayisumbuye ayiga muri Ecole Belge i Kigali, mu gihe muri kaminuza yize ibijyanye n'amategeko mu Bubiligi muri Université Catholique de Louvain, ari naho yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu ishami ry'icungamutungo rijyanye n'imisoro muri Univerisité Libre de Bruxelles.

    Imwe mu mirimo yakoze, uretse kuba yari Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane kuva muri Nzeri 2017 kugeza muri Mata 2020.

    Kuva mu Ukuboza 2015 kugeza muri Nzeri 2017, Amb Nduhungirehe yabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi.

    Kuva muri Gicurasi 2015 kugeza mu Ukuboza 2015, yari Umuyobozi mukuru w'agateganyo muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe imiryango mpuzamahanga.

    Uretse ibyo kandi, Amb Nduhungirehe mu 2007 yabaye Umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda muri Ethiopie [2007-2010] n'i New York muri Amerika.

    Mu 2004 na 2005 yabaye umujyanama wihariye w'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, yanakoze imirimo nk'iyo muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, ari umujyanama wihariye wa Minisiitiri.

    Nduhungirehe azwi cyane nk'umwe mu bari bahagarariye u Rwanda mu kanama k'umutekano ku isi (UNSC) mu mwaka wa 2014, akaba na Visi Perezida wa mbere w'Ishyaka rya PSD.

    Yusuf Murangwa

    Murangwa Yusuf, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi

    Murangwa Yusuf wagizwe Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, yari amaze igihe ayoboye Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, akaba yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Dr Ndagijimana Uzziel.

    Murangwa yatangiye kuyobora NISR kuva mu 2009. Yakoze byinshi muri icyo kigo cyane ko afite ubunararibonye bw'imyaka igera kuri 20 mu bijyanye n'ibarurishamibare no gutuma rigira umumaro wo kuzahura ubukungu bw'igihugu n'ubw'abaturage muri rusange.

    Ku buyobozi bwe muri NISR, Murangwa yahinduye uburyo amakuru ajyanye n'ubushakashatsi abonekamo, yinjiza ikoranabuhanga mu rwego rwo gutuma uburyo bwo gukusanya amakuru bworoha kandi bukaba bujyanye n'igihe.

    Uwimana Consolée

    Uwimana Consolée, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango

    Uwimana Consolée yagizwe Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, umwanya yasimbuyeho Dr Uwamariya Valentine.

    Uwimana Consolée yari asanzwe ari Vice Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi kuva mu 2023, akaba yarakoze n'indi mirimo inyuranye.

    Uwimana yabaye Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, kuva mu 2003 kugeza mu 2013, aho yanabaye Visi Perezida wa Komisiyo y'Ubukungu n'Imari ndetse anayobora Ihuriro ry'Abanyarwandakazi baba mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP).

    Ubwo yari muri Sena kandi yayoboye Komisiyo idasanzwe yari yashyiriweho kureba gahunda zo guteza imbere abo amateka agaragara ko basigajwe inyuma.

    Uretse ibyo kandi ni rwiyemezamirimo ndetse akaba yarigeze no gukora muri banki.

    Mutesi Linda Rusagara

    Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

    Mutesi Linda Rusagara wari Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Agaciro Development Fund we yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

    Rusagara wavutse mu 1989, yaminuje mu bijyanye n'ubucuruzi kandi afite inararibonye mu bijyanye n'ubukungu n'imari kuko yabikozemo mu nzego zirimo Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Banki ya Kigali, Kigali Innovation City n'ahandi.

    Mutesi Linda Rusagara mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza yize ibijyanye n'Imari muri Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y'Epfo, akura impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Stanford University mu 2017.

    Yakoze imirimo itandukanye muri Banki ya Kigali, anakora mu biro by'Umukuru w'Igihugu mu ishami rishinzwe Politiki n'Ingamba 'Strategy and policy unit'.

    Ubwo yari mu kiganiro 'The Long Form', mu minsi ishize, Rusagara yagaragaje ko kuba yarabaye muri Amerika, byamufashije kwiga uko ibintu byinshi bikorwa ariko ko yagombaga kugaruka mu gihugu gukoresha bwa bumenyi yahavomye.

    Mutesi Rusagara kandi afite ubunararibonye mu ikoranabuhanga kuko yakoze ku mishinga itandukanye iryimakaza ubwo yari umujyanama mu bijyanye na serivisi z'imari.

    Kabera Olivier

    Yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ubwubatsi NPR Ltd kibarizwa muri Crystal Ventures

    Abahinduriwe inshingano

    Uretse abashya binjiye muri Guverinoma, hari n'abari bayisanzwemo bahinduriwe inshingano barimo Dr Vincent Biruta wari usanzwe ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererana wagizwe Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, asimbuye Gasana Alfred.

    Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc wari usanzwe ari Minisitiri w'Ibidukikije yagizwe Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo asimbuye Prof Bayisenge Jeannette, mu gihe Dr Uwamariya Valentine yagizwe Minisitiri w'Ibidukikije.

    Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu

    Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

    Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Abenshi-si-bashya-Ibyo-ukwiye-kumenya-ku-bahawe-imyanya-muri-Guverinoma

  • Mbazi basangira, umwe arara mu rugo rwundi!… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, nyuma y'uko kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, umuvandimwe we agize umwere ku cyaha cyo kwiba yari amaze hafi amezi acyenda akurikiranyweho. Iki cyaha giteganwa kandi kigahanishwa ingingo ya 165, 166 z'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Kopi y'urubanza ifitwe na InyaRwanda, igaragaza ko ku wa 5 Ukwakira 2023, ari bwo The Ben yatanze ikirego mu bugenzacyaha asaba ko telephone ye yo mu bwoko bwa iPhone 14 Pro Max yibiwe mu gihugu cy'u Burundi yashakishwa igafatwa ndetse akaba acyeka ko yibwe n'uwitwa Ndagijimana Eric uzwi ku izina rya X Dealer.

    Ngo ni nyuma yuko yicaye mu mwanya we ubwo yari yasize telephone ye akajya kuri stage mu gitaramo cyiswe Meet and Greet cyabereye mu mujyi wa Bujumbura mu ijoro ryo ku wa 1 Nzeri 2023 rishyira tariki 01 Ukwakira 2023 hanyuma X Dealer ngo akaza kwicara mu mwanya we akayitwara ndetse agahita agaruka mu Rwanda tariki 01 Ukwakira 2023.

    Ibi byemezwaga n'uko iyo telephone yaje kugaragara kuri iyo tariki irimo gukoresherezwa mu Rwanda, mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo ahazwi nko kwa Mutwe ari na ho X Dealer atuye.

    X Dealer yaburanye ahakana icyaha aregwa akavuga ko atigeze yiba telephone ya The Ben, kuko iyo aza kuba yarayibye hari camera zari kuba zigaragaza amashusho yerekana uburyo yibyemo iyo telephone, kandi ngo hari hari n'abashinjwe umutekano (bouncers) barinda The Ben ndetse n'umugore we yari ahari kuburyo baba baramubonye yiba iyo terephone.

    Nyuma yo gusesengura ingingo zose, kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge 'rwemeje ko ikirego cy'ubushinjacyaha ntashingiro gifite' kandi 'Rwemeje ko Ndagijimana Eric adahamwa n' icyaha cyo kwiba'.

    Urikiko rwavuze 'ko amagarama y' urubanza aherera mu isanduku ya leta' kandi rwibutsa ababuranyi ko kujuririra uru rubanza bikorwa mu gihe kitarenze iminsi 30 rusomwe.

    Amashimwe ni yose kuri X Dealer!

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, X Dealer yagaragaje ko yanyuzwe n’ibyemezo byafashwe n’urukiko rwa Nyarugenge, kuko yari amaze amezi acyenda 'yambaye icyasha'.

    Uyu musore yashimye Imana, umuryango we, inshuti ze, umunyamategeko n’abandi bamufashije kugeza ubwo uru rubanza rupfundikiwe.

    Yagaragaje ko atiteguye kwiyunga na The Ben, cyeretse ‘amupfukamiye’, kuko yababajwe no kujya gufungirwa muri Gereza ya Mageragere arengana.

    Ati: “Ndishimye meze neza cyane! Urabona ko ibintu bimeze neza cyane. Urumva kuba ushinjwa ibintu utakoze, nawe nk’uko niyumvaga nawe wagerageza kubyumva, byari ibintu by’igisebo, nari narambaye urubwa. Kumwe bavuga ngo ntawe usaza adasebye.”

    Akomeza ati “Ndashimira ubutabera bw’u Rwanda, kuko butanze umucyo kuri iki kintu kandi ntekereza ko ntutanyuzwe yemerewe kujurira. Nibashyiremo akabaraga.” X Dealer yavuze ko atiyumvisha ko The Ben yajurira kuko ‘nawe azi ukuri’.

    Byatangiye gute?   

    Ntakirutimana Joel asanzwe ari umuraperi, ndetse mu minsi iri imbere ari kwitegura gushyira hanze indirimbo zubakiye ku mudiho wa Hip Hop. Ni umuvandimwe wa X Dealer, kuko hagati yabo hacamo umwana umwe.

    Bombi bavukiye kandi bakurira mu Karere ka Gisagara mu Majyepfo y’u Rwanda, ariko baza kwisanga mu Mujyi wa Kigali, mu rugendo ruherekejwe n’umuziki.

    Uyu musore asobanura ko Mukuru we X Dealer yamubereye akabando yicumba, ku buryo byinshi yagezeho abimucyesha. Asobanura ko muri iki gihe ari umwogoshi muri Saloon ya Clipper Zone, kandi ni umwuga umutunze, ku buryo ari nabyo byamufashije kwiga amashuri yisumbuye.

    Yabwiye InyaRwanda, ko yishimiye icyemezo urukiko rwafashe. Ariko kandi yibuka inzira yanyuranyemo n’umuvandimwe we amusura muri gereza ndetse n’ahandi yafungiwe.

    Avuga ko yatunguwe no kubona The Ben ashinja umuvandimwe kumwiba telefoni, kandi ari abantu basangiye, rimwe na rimwe bakararana.

    Ati “Ntabwo nabasha kubyakira ubu, kuko birandenze […] Icyo nakora aha ni ukugaya, buriya inshuti tuzigira ari nyinshi ariko hari igihe usanga icyo wari utegereje gusarura ku muntu gihabanye cyane n’icyo azakugaragariza mu hazaza hawe.”

    Akomeza ati “Kuko njye uyu mugabo X Dealer muzi kuva cyera ari inshuti ya The Ben magara, mu myaka nk’umunani ishize, ari inshuti magara. 

    Ari wa muntu umusura mu rugo bagasangira, akaba ari wa muntu wagira gutya ngo amasaha aramfashe, bakaba banarara, ahubwo mukanasangira, bikaba ngombwa ko murara kwa The Ben cyangwa X Dealer.”

    Yavuze ko aba bombi babaye inshuti z’akadasohoka, kuko ibyabo byari byararenze ubushuti, ahubwo ‘bari barabaye abavandimwe’. 

    Uyu musore avuga ko yatunguwe bikomeye no kubona The Ben yemera ko X Dealer afungirwa i Mageragere. Ati “Byarambabaje Pe!”

    Yagaragaje ko The Ben ashobora kuba yaragize inshuti zamugiriye inama zitari nziza, byatumye atanga ikirego arega X Dealer mu gihe yari azi neza ko icyo cyaha ntacyo yakoze.  


    Tariki 5 Ukwakira 2023, ni bwo The Ben yatanze ikirego ashinja X Dealer kumwiba telefoni


    Umuraperi Ntakirutimana [B2K- Uri iburyo] yatangaje ko yatunguwe n’ikirego cya The Ben, kuko ari amuzi nk’umuvandimwe w’umuryango w’abo 


    B2K yatangaje ko mu myaka umunani ishize, X Dealer na The Ben bari inshuti z’akadasohoka  

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUVANDIMWE WA X DEALER AKOMOZA KU MIBANIRE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143972/mbazi-basangira-umwe-arara-mu-rugo-rwundi-uko-x-dealer-na-the-ben-bari-inshuti-zakadasohok-143972.html