Author: webrwanda

  • Karigombe yifashishije Mico The Best basohora indirimbo bageneye abakundana igaragaramo abakobwa b’ikimero #rwanda #RwOT

    Umuraperi Siti True Kaligombe yasohoye amashusho y’indirimbo yakoranye na Mico The Best, Patina yageneye abantu bose bakundana.

    Nubwo yayise Patina ubusanzwe ni ‘Partner’ cyangwa se umwunganizi mu kinyarwanda, yabikoze mu rwego rwo kugira ngo yorohereze n’abatazi icyorengeza kuba bajya kuyishakisha.

    Ni indirimbo iba igaruka ku musore wiboneye umwunganizi, umushimisha buri munsi na we amusezeranya ko azamukunda bitarekera.

    Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo bagira bati “wanciriye inzira njyewe kugukunda sinzarekera, baby sinzarekera kugukunda bitarekera, mpamagara unkeneye ndarahiye ntuzambura kandi nzaza niruka kandi sinzagutenguha, nimvumburiye Patina, ajya mpa ‘party’.”

    Karigombe yabwiye ISIMBI ko ari indirimbo y’umuntu ubonye umukunzi w’inzozi ze kandi ahamanya n’umutima we ko atazigera yicuza.

    Ati “Ubonye umuntu w’inzozi ze, akaba yafata imyanzuro ahamanya n’umutima we ko atazigera yicuza mu byiza no mu bibi.”

    Impamvu yahisemo kuyikorana na Mico The Best yagize ati “Nifuje kuyikorana n’umunyabigwi Mico The Best kubera ko yamfasha gutambutsa ubwo butumwa bw’urukundo bukagera kure.”

    Ni indirimbo yakorewe muri Studio y’Ibisumizi, amajwi yatunganyijwe na Evydex ni mu gihe melody ya yo ari Bobly Equalizer afatanyije na Mico The Best, Mastering yakozwe na Bob Pro ni mu gihe AB Goodwin ari we wayoboye amashusho.

    Karigombe na Mico The Best basohoye indirimbo ‘Patina’

    Mico The Best yafashije Siti True Karigombe mu ndirimbo ye

    Karigombe yasohoye indirimbo Patina

    Gold na Aurore ni bo bakobwa bifashishijwe mu mashusho y’indirimbo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Karigombe-yifashishije-Mico-The-Best-basohora-indirimbo-bageneye-abakundana-igaragaramo-abakobwa-b-ikimero

  • Nyuma yo kuyobora itsinda mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026, Amavubi yakiranywe ibyishimo #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2024 nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yageze i Kigali avuye muri Afurika y'Epfo aho yari yagiye gukina umukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026.

    Ahagana mu Masaha ya Saa Tatu z'ijoro nibwo iyi kipe yari isesekaye ku kibuga cy'Indege mpuzamahanga cya Kigali aho yahageranye ibyishimo byo kwitwara Neza.

    Amavubi yari yabanje gukinira muri Cote d'Ivoire ubwo yakinaga na Benin umukino w'umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda C, ni umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe 1-0.

    Nyuma y'uwo mukino ikipe y'igihugu yerekeje muri Afurika y'Epfo aho yakinnye na Lesotho ku mukino w'umunsi wa Kane, Amavubi akaba yarabonye itsinzi y'igitego kimwe ku busa cyartsinzwe na Jojea Kwizera.

    Iyo tsinzi y'u Rwanda ikaba yaratumye Amavubi akomeza kuyobora n'amanota 7 mu mikino ine amaze gukina, akaba anganya na Afurika y'Epfo na Benin Amanota 7 gusa bagatandukanywa n'ibitego bazigamye.

    Amavubi yageze i Kigali atari kumwe na banwe mu bakinnyi bayo bayise basubira mu makipe basanzwe bakinira, abo barimo Hakim Sahabo, Samuel Guelette, Wensens Maxime, Rubanguka Steve na Gitego Arthur.

    Ubwo Amavubi yari ageze ku kibuga cy'Indege, ikipe y'Igihigu yakiriwe n'abanyarwanda benshi baje n'amabendera y'u Rwanda ari benshi.

    Aha kandi hari umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, Munyantwari Alphonse.

    U Rwanda ruzasubukura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026 mu kwezi kwa Werurwe 2025.

    The post Nyuma yo kuyobora itsinda mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026, Amavubi yakiranywe ibyishimo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-kuyobora-itsinda-mu-mukino-wo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026-amavubi-yakiranywe-ibyishimo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yo-kuyobora-itsinda-mu-mukino-wo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026-amavubi-yakiranywe-ibyishimo

  • Amashuri yashishikarijwe gushyira imbere imikino kugira ngo atsindishe – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wo Gukina, wizihijwe tariki 11 Kamena ku rwego rw'isi.

    Umuryango Mpuzamahanga; Right To Play Rwanda wizihirije uwo munsi mu Karere ka Rubavu, ugamije guhamagarira buri wese guha agaciro gukina ndetse no kuzirikana inyungu bifitiye ubikora, cyane cyane ku bana.

    Rodgers Kabamba, Ushinzwe ibikorwa muri Right To Play Rwanda yagize ati ' Imikino ni ingenzi cyane. Mu gukina, abana barushaho gusobanukirwa ibyo babamo, bakiga gukorera hamwe, kwigirira ikizere, bityo bakarushaho gukunda kwiga.'

    Yakomeje agira ati 'Mu myaka 25 ishize, Right To Play yashyize imbere ku kwita ku nyungu z'imikino mu kurengera, kwigisha, no gufasha abana batandukanye kwigirira icyizere mu bibazo bibugarije. Twishimiye kuba bamwe mu baharaniye ko uyu munsi ushyirwaho, kugira ngo isi yose ihe agaciro igifitiye abana akamaro, inamenye ko imikino ari uburyo bwiza bwo gufasha abana kubaho neza.'

    Tariki ya 25 Werurwe 2024, Inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye yemeje ko tariki 11 Kamena ari Umunsi Mpuzamahanga wo Gukina. Ibihugu 140 bikaba byaremeje uyu munsi.

    Intego kwari ukugaragaza inyungu gukina bigira mu mibereho, myigire, n'iterambere ry'abana, no gushishikariza buri wese kwita ku burengazira bw'abana bwo gukina.

    Ubushakashatsi bwakorewe ku bana 25,000 mu bihugu 36, bugaragaza ko 73% by'abana batekereza ko abantu bakuru batita ku gaciro imikino igira mu myigire yabo ariyo mpamvu Umuryango w'Abibumbwe washyizeho uyu munsi kugira ngo isi yose izirikana ku nyungu imikino igira ku myigire n'imibereho myiza y'umwana.
      

    Hakinwe imikino itandukanye igamije gufasha abana kuruhuka no kwiyungura ubumenyi

    Abana bari bishimiye kwizihiza uyu munsi

    Amashuri yasabwe gufasha abana kubona uburyo butandukanye bwo gukina kuko ari ingenzi ku myigire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-yashishikarijwe-gushyira-imbere-imikino-kugira-ngo-atsindishe

  • Abenshi si bashya: Ibyo ukwiye kumenya ku bahawe imyanya muri Guverinoma – #rwanda #RwOT

    Mu bashyizwe mu myanya harimo abinjiye muri Guverinoma bwa mbere cyangwa bayigarutsemo hakaba n'abari bayirimo bahinduriwe imirimo.

    N'ubwo harimo amwe mu mazina umuntu yavuga ko ari mashya mu yinjiye muri Guverinoma, mu by'ukuri mu matwi ya benshi si mashya kuko basanzwe bafite ibigwi bikomoka ku mirimo itandukanye bagiye bakora.

    Twagerageje gukusanya bimwe mu byabaranze muri make.

    Amb Nduhungirehe Olivier

    Amb Nduhungirehe Olivier, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

    Amb Nduhungirehe Olivier wagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane asimbuye Dr Biruta Vincent, yari asanzwe ari Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwami bw'u Buholandi kuva mu 2020.

    Uyu mugabo wabonye izuba ku ya 13 Nzeri 1975 mu Karere ka Huye, yize amashuri abanza muri APE Rugunga, ayisumbuye ayiga muri Ecole Belge i Kigali, mu gihe muri kaminuza yize ibijyanye n'amategeko mu Bubiligi muri Université Catholique de Louvain, ari naho yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu ishami ry'icungamutungo rijyanye n'imisoro muri Univerisité Libre de Bruxelles.

    Imwe mu mirimo yakoze, uretse kuba yari Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane kuva muri Nzeri 2017 kugeza muri Mata 2020.

    Kuva mu Ukuboza 2015 kugeza muri Nzeri 2017, Amb Nduhungirehe yabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi.

    Kuva muri Gicurasi 2015 kugeza mu Ukuboza 2015, yari Umuyobozi mukuru w'agateganyo muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe imiryango mpuzamahanga.

    Uretse ibyo kandi, Amb Nduhungirehe mu 2007 yabaye Umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda muri Ethiopie [2007-2010] n'i New York muri Amerika.

    Mu 2004 na 2005 yabaye umujyanama wihariye w'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, yanakoze imirimo nk'iyo muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, ari umujyanama wihariye wa Minisiitiri.

    Nduhungirehe azwi cyane nk'umwe mu bari bahagarariye u Rwanda mu kanama k'umutekano ku isi (UNSC) mu mwaka wa 2014, akaba na Visi Perezida wa mbere w'Ishyaka rya PSD.

    Yusuf Murangwa

    Murangwa Yusuf, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi

    Murangwa Yusuf wagizwe Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, yari amaze igihe ayoboye Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, akaba yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Dr Ndagijimana Uzziel.

    Murangwa yatangiye kuyobora NISR kuva mu 2009. Yakoze byinshi muri icyo kigo cyane ko afite ubunararibonye bw'imyaka igera kuri 20 mu bijyanye n'ibarurishamibare no gutuma rigira umumaro wo kuzahura ubukungu bw'igihugu n'ubw'abaturage muri rusange.

    Ku buyobozi bwe muri NISR, Murangwa yahinduye uburyo amakuru ajyanye n'ubushakashatsi abonekamo, yinjiza ikoranabuhanga mu rwego rwo gutuma uburyo bwo gukusanya amakuru bworoha kandi bukaba bujyanye n'igihe.

    Uwimana Consolée

    Uwimana Consolée, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango

    Uwimana Consolée yagizwe Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, umwanya yasimbuyeho Dr Uwamariya Valentine.

    Uwimana Consolée yari asanzwe ari Vice Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi kuva mu 2023, akaba yarakoze n'indi mirimo inyuranye.

    Uwimana yabaye Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, kuva mu 2003 kugeza mu 2013, aho yanabaye Visi Perezida wa Komisiyo y'Ubukungu n'Imari ndetse anayobora Ihuriro ry'Abanyarwandakazi baba mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP).

    Ubwo yari muri Sena kandi yayoboye Komisiyo idasanzwe yari yashyiriweho kureba gahunda zo guteza imbere abo amateka agaragara ko basigajwe inyuma.

    Uretse ibyo kandi ni rwiyemezamirimo ndetse akaba yarigeze no gukora muri banki.

    Mutesi Linda Rusagara

    Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

    Mutesi Linda Rusagara wari Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Agaciro Development Fund we yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

    Rusagara wavutse mu 1989, yaminuje mu bijyanye n'ubucuruzi kandi afite inararibonye mu bijyanye n'ubukungu n'imari kuko yabikozemo mu nzego zirimo Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Banki ya Kigali, Kigali Innovation City n'ahandi.

    Mutesi Linda Rusagara mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza yize ibijyanye n'Imari muri Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y'Epfo, akura impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Stanford University mu 2017.

    Yakoze imirimo itandukanye muri Banki ya Kigali, bituma yisanga mu biro by'Umukuru w'Igihugu mu ishami rishinzwe Politiki n'Ingamba 'Strategy and policy unit'.

    Ubwo yari mu kiganiro 'The Long Form', mu minsi ishize, Rusagara yagaragaje ko kuba yarabaye muri Amerika, byamufashije kwiga uko ibintu byinshi bikorwa ariko ko yagombaga kugaruka mu gihugu gukoresha bwa bumenyi yahavomye.

    Mutesi Rusagara kandi afite ubunararibonye mu ikoranabuhanga kuko yakoze ku mishinga itandukanye iryimakaza ubwo yari umujyanama mu bijyanye na serivisi z'imari.

    Kabera Olivier

    Kabera Olivier, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, yari asanzwe ari Umuyobozi wa Macefield Ventures mu Rwanda kuva mu 2022.

    Mbere yaho, Kabera yakoze imirimo itandukanye mu Kigo gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi, RTDA, kuva mu 2012 kugeza mu 2022.

    Yayoboye kandi sosiyete y'ubwubatsi ya 'Real Contractors' kuva mu 2017, anaba impuguke ishinzwe kugenzura imishinga y'ibikorwaremezo mu mushinga wa CEPX waterwaga inkunga na Banki y'Isi.

    Kuva muri Mata 2006 yabaye Umuyobozi ushinzwe ishami ry'Ubutaka, igenamigambi ry'umujyi, imiturire n'ibikorwaremezo mu Karere ka Nyarugenge.

    Abahinduriwe inshingano

    Uretse abashya binjiye muri Guverinoma, hari n'abari bayisanzwemo bahinduriwe inshingano barimo Dr Vincent Biruta wari usanzwe ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererana wagizwe Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, asimbuye Gasana Alfred.

    Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc wari usanzwe ari Minisitiri w'Ibidukikije yagizwe Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo asimbuye Prof Bayisenge Jeannette, mu gihe Dr Uwamariya Valentine yagizwe Minisitiri w'Ibidukikije.

    Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu

    Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

    Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bimwe-mu-bigwi-by-abahawe-imyanya-muri-guverinoma-bashya

  • Mu mafoto n'akanyamuneza, nyuma yo kwihimura kuri Lesotho muri Afurika y'Epfo, abakinnyi b'Amavubi basekirwanye urugwiro i Kigali #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 12 Kamena 2024 nibwo abasore bakinira Ikipe y'Igihugu Amavubi basesekanye ku kibuga cy'indege i Kanombe bavuye mu gihugu cya Afurika y'Epfo aho bari bamaze gukinira umukino batsinzemo ikipe y'igihugu ya Lesotho bakunda kwita 'Ingona' igitego kimwe ku busa byabahaye amahirwe yo gukomeza guhagararira itsinda.

    Ni mu mikino yo guhatanira kuzakina imikino y'igikombe cy'isi cya 2026, aho iyi ntsinzi yatumye urwanda rukomeza kuyobora itsinda C rigizwe na; Afurika y'Epfo ifite amanota 7 kugeza ubu, u Rwanda rufite amanota 7, Lesotho n'amanota 5, Benin n'amanota 7, Nigeria n'amanota 3 na Zimbabwe kugeza ubu ifite amanota 2.

    The post Mu mafoto n'akanyamuneza, nyuma yo kwihimura kuri Lesotho muri Afurika y'Epfo, abakinnyi b'Amavubi basekirwanye urugwiro i Kigali appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/mu-mafoto-nakanyamuneza-nyuma-yo-kwihimura-kuri-lesotho-muri-afurika-yepfo-abakinnyi-bamavubi-basekirwanye-urugwiro-i-kigali/

  • Amafoto: Abakunzi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bayakiranye urugwiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 12 Kamena 2024 abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi nibwo byari byitenzwe ko bagera i Kigali mu Rwanda bavuye muri Afurika y'Epfo.

    Ni nyuma y'umukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinzemo ikipe y'igihugu ya Lesotho bakunda gutazira 'Ingona' [1-0].

    Uyu mukino wabereye Ku cyibuga cyitiriwe Moses Mabhida i Durban  usiga ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yongeye kuyobora itsinda C yari imaze iminsi iyobora ariko ikaza gutakaza umwanya wa mbere itsinzwe na Benin [1-0].

    Umukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsinzemo ikipe y'igihugu ya Lesotho wasize Ruyoboye itsinda rya C ndetse unasiga abanyarwanda muri rusange bongeye kwishima no kugira ikizere ko bashobora kuzabona ikipe yabo ijya mu gikombe cy'Isi giteganyijwe kubera muri Leta zunze ubumwe z'Amerika (USA) mur 2026.

    Urutonde rw'itsinda C

    • Rwanda 7 points
    • South Africa 7 points
    • Benin 7 points
    • Lesotho 5 points
    • Nigeria 3 points
    • Zimbabwe 2 points

    Ibi rero nibyo byateye abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda akamwenyu ndetse bamwe bahitamo no kujya kwacyira ikipe yabo kuko ntibyari biherutse kubaho ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda ikura itsinzi hanze y'u Rwanda mu mikino y'amarushanwa .

    Amafoto y'abakunzi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi

    Umuyozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA arikumwe n'u mutoza wa Mavubi
    Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Bizimana Djihadi arikumwe n'abafana

    Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Frank Spittler Torsten ashagawe n'abafana

    Kwizera Jojea watsindiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi igitego arikumwe na bafana
    Hakim Sahabo arikumwe n'abafana

    Source : https://yegob.rw/amafoto-abakunzi-bikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-bayakiranye-urugwiro/

  • Perezida wa FERWAFA yavuze icyihishe inyuma… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu bagiye kwakira Amavubi avuye muri Afurika y’Epfo aho yatsindiye Lesotho bahuriye mu itsinda C 1-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

    Perezida wa FERWAFA yavuze ko ikiri gutera intsinzi y’Amavubi ari uko afite abakinnyi bakiri bato, bakaba barashyize ingufu mu gutegura ndetse n’igihugu kikaba kibifitemo uruhare.

    Ati”Umupira ni iminota 90 ndetse hakagira n’irengaho. Ntabwo ari ibintu wasitaraho rimwe kabiri gatatu.

    Bisaba ko uba wateguye ariko ikipe y'igihugu iratoranywa, itoranywa mu bakinnyi benshi. Twigeze kuba dufite ikipe y'igihugu ifite abakinnyi navuga n'imyaka ariko ubu ngubu uko ubibona twashatse abakinnyi benshi bato.

    Murabibona ko ari abakinnyi bato baratanga icyizere, bafite ingufu mu kibuga, bafite umupira mwiza. Kandi twagiye dushyira ingufu no mu gutegura.

    Bagiye bamaze iminsi irenga 10 bari kumwe ariko noneho no kubashyira mu buryo koko, burya umupira urategurwa abantu baritoza ariko uko ubatwara, uko bafungura, uko baruhuka , ibyishimo bafite, ibyo ubagenera iyo batsinze cyangwa iyo banganyije n'ibindi, ibyo byose ni ibintu burya bigira akamaro.

    Hari umupira wo mu kibuga ariko hari n'ubuyobozi bw'umupira ubwabo. Ibyo byose bigomba kujyana kugira ngo bikore umukinnyi ufite umupira, ufite ibyishimo. 

    Ariko noneho n'umutoza nawe ni umutoza mushya ariko bigaragara nawe aratanga icyizere. Rero ndumva ibyo byose bihuye hamwe n'igihugu cyacu uko gishyigikiye umupira, turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repbulika nabyo bidutera imbaraga.

    Ejo bundi ku wa Gatandatu kuri sitade tuzaba duhari twese biriya byose n'ubireba niyo utarabikandagiramo biguha ingufu. N'abakinnyi duhamagara iyo umuhamagaye akina i Burayi, akina ahandi areba Amahoro yuzuye asa kuriya, areba ukuntu ibintu bimeze nawe yumva igihugu cye agomba kuza kugikinira bikamutera imbaraga. 

    Navuga rero ko umusaruro turiho tugeraho n’ubwo bufatanye bw'inzego n'abantu bose dukomeza gushimira kandi tuvuga ngo dukomeze”.

    Munyentwari Alphonse yanavuze ko agahimbazamushyi kazamutse ndetse kagenda kazamuka bijyanye n’uko ikipe y’igihugu yitwaye

    Ati”Byose byarazamutse ariko imibare uko ukinnye irahinduka iyo ukinnye ugatsinda abantu bakishima yikuba kabiri utanabitekerezaga .

    Ibyo rero numvaga aribyo tutatindaho uko ubushobozi buzagenda bwiyongera nta nta cyo twakwima abakinnyi bacu. 

    Uko twongera ubushobozi ari agahimbazamusyi tuzagenda tubaha byinshi kurushaho, uko intsinzi iza ari na byo tubabwira, uko umuntu atsinda niko nawe ugira ibyishimo ukongera. Ndumva rero ari ibintu bizakomeza kugenda neza”.

    Perezida wa FERWAFA abajijwe ku kijyanye n'umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Frank Spittler,  yavuze ko hakiri kare ariko amasezerano ye narangira bazabireba bakareba n'umusaruro we ubundi bakaba bakomezanya.

    Kugeza kuri ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi niyo iyoboye itsinda C irimo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 aho ifite amanota 7.

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143966/perezida-wa-ferwafa-yavuze-icyihishe-inyuma-yintsinzi-yamavubi-anakomoka-mu-mutoza-video-143966.html

  • No kuri ‘Playstation’ mba nshaka gutsinda APR FC – Umutoza wa Rayon Sports watunguwe n’abakinnyi be #rwanda #RwOT

    Umufaransa utoza Rayon Sports, Julien Mette yavuze ko nubwo abakinnyi be bari bamaze igihe mu karuhuko yasanze bari ku rwego rwiza bisa n’aho bakomeje gukora imyitozo.

    Ni nyuma yo gusubukura imyitozo ejo hashize ku wa Gatatu bitegura umukino wa gicuti na APR FC wo gufungura Stade Amahoro.

    Julien Mette yavuze ko ari umukino bamenye batinze ariko na none bakaba bagomba kuwukina kuko nta mahitamo bafite, gusa yatunguwe n’urwego abakinnyi be bariho.

    Ati “Twabimenye dutinze, twagombaga kwitegura nta yandi mahitamo gusa nasanze abakinnyi bameze neza, bantunguye wenda bakoraga imyitozo mu karuhuko kuko hari hashize ibyumweru bitatu dusoje shampiyona.”

    Gusa ayavuze ko uyu mukino bazawukinisha abakinnyi bakiri bato n’abari mu igeragezwa kuko uje bataramara kugura abakinnyi ndetse bataranarangizanya n’abo bazongerera amasezerano.

    Ati “Ku wa Gatandatu tuzakinisha abakinnyi bakiri bato kuko ntabwo turasoza kugura abakinnyi no kuvugana n’abo tuzongerera amasezerano, ariko dufite abakinnyi bari mu igeragezwa n’abakinnyi bakiri bato.”

    Ku kuba ari umukino uzaba ari ku gitutu yavuze ko atari ko abibona ahubwo awufata nk’umukino wo kwishimisha bataha Stade Amahoro, gusa ngo ni umukino na none agomba gutsinda.

    Ati “APR FC ni abakeba ariko na none umupira w’amaguru si intambara, ntabwo twarwana njye nawufashe nk’umukino wo kwishimisha kuko bizaba ari ugutaha Stade nshya, yego tugomba gutsinda APR FC ni byo nshaka, ni yo nkina na APR kuri ‘Playstation’ mba nshaka kuyitsinda.”

    Ni umukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 saa 17h00′ kuri Stade Amahoro, azaba ari wo mukino wa mbere uyibereyeho nyuma yo kuvugururwa.

    Bivugwa ko uyu mukino Rayon Sports izawukinisha abakinnyi 2 b’Abarundi, Fred Niyonizeye wakiniraga Vitalo yo mu Burundi yatwaye igikombe aho yanabaye umukinnyi wa shampiyona, ndetse na Nduwimana Franck wakiniraga Musongati yabaye iya gatatu, aho yatsinze ibitego 18.

    Julien Mette yavuze ko ari umukino bagomba gutsinda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/no-kuri-playstation-mba-nshaka-gutsinda-apr-fc-umutoza-wa-rayon-sports-watunguwe-n-abakinnyi-be

  • Jojea Kwizera yeretswe urukundo rudasanzwe, Amavubi yakirwa nk’Abami i Kanombe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo bidasanzwe mu ijoro ryakeye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ubwo abakunzi b’ikipe y’igihugu bari bagiye kuyakira nyuma yo gutsinda Lesotho 1-0 mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Tariki ya 6 Kamena 2024 Amavubi yatsindiwe na Benin muri Côte d’Ivoire 1-0, yahise afata indege yerekeza muri Afurika y’Epfo aho yagombaga gukinira na Lesotho tariki ya 11 Kamena 2024 mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Abasore b’u Rwanda barangije akazi ku munota wa 45 ubwo Kwizera Jojea yatsindiraga Amavubi, akaba ari nacyo gitego rukumbi cyatandukanyije impande zombi maze Amavubi yisubiza umwanya wa mbere.

    Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2024 saa 20h50′ ni bwo itsinda ryose ryari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi ryageze i Kigali.

    Basanze biteguwe cyane aho ku kibuga cy’Indege bakiriwe n’abarimo Munyatwali Alphonse, perezida wa FERWAFA.

    Hari kandi abafana benshi bari baje gushimira aba basore akazi bakoreye i Mahanga, by’umwihariko Kwizera Jojea watsinze igitego wabonaga badashaka kumurekura.

    Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yari yaje kwakira Amavubi

    Mutsinzi Ange yakiriwe neza

    Nshuti Innocent

    Umunyezamu Ntwali Fiacre wakoze akazi gakomeye

    Umunyezamu Maxime Wenssens ukina mu Bubiligi

    Hakim Sahabo umwe mu bakinnyi b’Amavubi bafite igikundiro

    Jojea Kwizera yeretswe urukundo rudasanzwe

    Ntibashakaga kumurekura

    Samuel Gueulette umwe mu bakinnyi batanga icyizere

    Umutoza yeretswe urukundo na we

    Djihad Bizimana yageze i Kanombe n’akamwenyu mu maso

    Nka kapiteni yagombaga kwakirwa muri ubu buryo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jojea-kwizera-yeretswe-urukundo-rudasanzwe-amavubi-yakirwa-nk-abami-i-kanombe-amafoto

  • Fitina Omborenga yaba yatandukanye na APR FC? – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yashimangiye ko yatandukanye na Fitina Omborenga ubwo ku rubuga rwayo rwa Instagram yifurizaga intsinzi Amavubi ikoresheje ifoto y'uyu mukinnyi ariko nyuma gato ikaza kuyisiba ikayisimbuza andi mafoto ariho umukinnyi wayo Mugisha Gilbert.

    Fitina Omborenga ni we watanze umupira wavuyemo igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino u Rwanda rwatsinze Lesotho aho bivugwa ko yatangiye ibiganiro na Rayon Sports ndetse nta gihindutse yagaragara ku mukino w'Umuhuro mu Amahoro ku wa Gatandatu.

    Source : https://yegob.rw/fitina-omborenga-yaba-yatandukanye-na-apr-fc/