Author: webrwanda

  • Mutsinzi Ange Jimmy yabonye indi kipe i Burayi #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda wakiniraga FK Jerv, Mutsinzi Ange yamaze kwerekeza mu ikipe ya Zira FK yo muri Azerbaijan izakina Europa League.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga, Mutsinzi Ange Jimmy abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yemeje ko yamaze gutandukana na FK Jerv yo muri Norway yari amazemo umwaka n’igice yerekeza muri Zira FK.

    Uyu myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi, akaba yasinyiye Zira FK amasezerano y’imyaka 3, azageza muri 2027.

    Zira FK izakina imikino ya Europa League, ikaba izahera mu ijonjora rya mbere aho izahura na FC Sheriff Tiraspol yo muri Moldova tariki ya 11 Nyakanga 2024.

    Mutsinzi Ange Jimmy muri 2016 nibwo yatandukanye na AS Muhanga yerekeza muri Rayon Sports ayikinira kugeza 2019 ubwo yerekezaga muri APR FC yakiniye kugeza 2021 ubwo yerekezaga muri CD Trofense muri Portugal yakiniye kugeza 2023 ari nabwo muri Gashyantare 2023 yerekezaga muri FK Jerv yo muri Norway yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Mutsinzi Ange Jimmy yerekeje muri FK Jerv

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-jimmy-yabonye-indi-kipe-i-burayi

  • Ibyo wamenya kuri Stade Amahoro igiye gutahwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga 2024, Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda arataha ku mugaragaro Stade Amahoro ivuguruye.

    Iyi ni Stade yatashywe bwa mbere mu mwaka w'i 1986, Stade Amahoro ni Stade imaze kuvugururwa inshuro 3.

    Bwa mbere yavuguruwe mu 2011, yongera kuvugururwa mu 2016 ndetse no mu 2022, ariko bwo hakorwa imirimo ikomeye.

    Kuva mu 2022, nibwo imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro yatangiye, izakuzura muri uyu mwaka itwaye akabakaba Miliyari 165 Rwf.

    Ni Stade yongerewe ubushobozi ndetse ijyanishwa n'igihe. Mu mavugurura yakozwe harimo kongera imyanya yavuye ku 25.000 ikagera ku bantu 45,000 bicaye neza.

    Iyi Stade ifite ikibuga cy'umupira w'amaguru cya 105 x 68m, gifite ubwatsi bwemewe na FIFA, ndetse icyo kibuga gishobora no kwakira umukino wa Rugby.

    Stade Amahoro ifite n'umwanya wagenewe gukoresha n'abakina umukino wo gusiganwa ku maguru, 'Athletism'.

    Stade Amahoro ikikijwe na Gymnasium Paralympique( ikoreshwa n'abafite ubumuga) , ndetse n'inzu ikinirwamo imikino y'intoki , (Petit Stade) yujuje ibisabwa na FIBA na FIVB.

    Stade Amahoro kandi ifite amaduka, resitora, utubari n'ahandi hantu hacururizwa, ndetse n'ahantu habera ibirori.

    Umukino ugiye gufungura Stade Amahoro wahawe izina rya 'Amahoro Stadium Inauguration Match' ugiye guhuza ikipe ya Police FC yatwaye Igikombe cy'Amahoro na APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona.

    Gusa uyu siwo mukino wa mbere ubereye kuri iyi Stade ivuguye kuva kuko tariki ya 15 Kamena 2024 hakinwe umukino wo kuganura iyi Stade wari wiswe 'Ihuriro ni mu Mahoro' wahuje Rayon Sports na APR FC warangiye amakipe yombi anganyije [0-0].

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wamenya-kuri-stade-amahoro-igiye-gutahwa/

  • COPEDU Plc yungutse agera kuri Miliyari 2,3 Frw mu 2023 – #rwanda #RwOT

    Ni inyungu yatangajwe kuri uyu wa 30 Kamena 2023 mu Nteko Rusange Ngarukamwaka ya COPEDU Plc yateraniye i Kigali.

    Muri iyi nama abanyamigabane bagaragarijwe uburyo iki kigo cy'imari kiri gutera intambwe ishimishije, cyane cyane hashingiwe ku byagezweho mu mwaka ushize.

    Aba banyamigabane kandi bashimiwe ubwitange bwabo ku bijyanye n'umusanzu ku mushinga w'inyubako y'icyicaro gikuru cya COPEDU Plc, batangarizwa ko inyingo yo ku rwego rwa mbere yarangije gukorwa.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya COPEDU Plc, Nyiraneza Vestine yibukije abitabiriye iyi nteko ko umugambi w'iki kigo ari uwo kuba banki y'abagore y'icyitegererezo muri Afurika.

    Nyiraneza yaberetse ko kugira ngo bigerweho hasabwa ibintu byinshi birimo ubwitange, gukorera hamwe nk'abayobozi, abakozi n'abanyamigabane kugira ngo serivisi zihabwa abakiliya zirusheho kubanogera.

    Ati 'Turasabwa kandi gukorera mu mucyo no kuba inyangamugayo twirinda gushyira imbere inyungu z'abantu ku giti cyabo buri rwego rukubahiriza inshingano zarwo.

    Yakomeje ati 'Ibyo byose bigomba gukorwa hafatwa ibyemezo bidashingiye ku marangamutima ahubwo bigafatwa hakurikijwe amategeko. Bigakorwa hitawe ku nyungu rusange COPEDU Plc yihaye n'ibyifuzo by'abanyamigabane bayo'.

    Umuyobozi Mukuru wa COPEDU Plc, Muyango Raïssa yagaragaje ko umutungo w'iki kigo wiyongereye ku ijanisha rya 18% naho inguzanyo ziri mu bakiliya zo ziyongereyeho 23%.

    Yavuze ko kandi umwaka ushize iki kigo cy'imari cyashyize imbaraga mu ikoranabuhanga ryorohereza abakiliya kubona serivise batavuye aho bari.

    Yagize ati 'Mu mwaka ushize twatangije ikoranabuhanga rya 'Mobile & Internet Banking', aho umukiliya wacu ashobora kubona serivise z'ibanze atavunitse nko kugura umuriro, kwushyura amazi n'ibindi. Ashobora kandi kwakira cyangwa kohereza agera kuri miliyoni 10Rwf akoreshesheje uburyo bwa eKash mu zindi banki cyangwa akohereza arenze ayo akoresheje uburyo bwa RIPPS'.

    Muyango yongeyeho ko iki kigo cyashyize imbaranga mu bukangurambaga no kwegera abakiliya kikabigisha uko bakoresha neza inguzanyo n'izindi serivise zatuma ibikorwa byabo birushaho gutera imbere.

    Mu mwaka ushize kandi COPEDU Plc yagize uruhare mu bindi bikorwa biteza imbere umuryango nyarwanda, nko gushishikariza abagore gutinyuka imirimo ibyara inyungu no gukorana n'ibigo by'imari.

    COPEDU Plc ni ikigo cy'imari kimaze imyaka irenga 26 gitanga serivisi zo kuzigama n'inguzanyo, aho kuri ubu gifite amashami 11 hirya no hino mu Gihugu kandi icyenda muri yo akaba ayoborwa n'abagore.

    Nanone kandi 70% by'imigabane ya COPEDU Plc, ifitwe n'abagore ndetse na Komite Nyobozi yayo igizwe n'ubwiganze bw'abagore ku kigero cya 66%, ndetse 63% by'abakozi bose ni abagore.

    Abanyamigabane ba COPEDU Plc beretswe ko iki kigo gihagaze neza

    Umuyobozi Mukuru wa COPEDU Plc, Muyango Raïssa yagaragaje ko umutungo w'iki kigo wiyongereye ku ijanisha rya 18%

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya COPEDU Plc, Nyiraneza Vestine yavuze ko umugambi w'iki kigo ari uwo kuba banki y'abagore y'icyitegererezo muri Afurika.

    Mu 2023 COPEDU Plc yungutse arenga miliyari 2,3 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-yungutse-agera-kuri-miliyari-2-3-frw-mu-2023

  • Nyamasheke: Dr Frank Habineza azashyiraho iki… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 01 Nyakanga 2024, Ishyaka Green party riyobowe na Dr Frank Habineza, ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu ntara y'iburengerazuba hafi y'umupaka w'u Rwanda na DRC.

    Nyuma yo gukorera mu karere ka Rusizi, ibikorwa byo kwiyamamaza byakomereje mu karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo, Akagari ka Kibogora.

    Nk'uko abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bari babimenyeshejwe, ku isaha ya saa Munani ni bwo bamwe mu barwanashyaka ba Green Party ndetse n'abakandida b'iri shyaka mu matora y'ingeri zitandukanye bari bahageze.

    Ubwo yari mu karere ka Nyamasheke, Dr Frank Habineza yavuze ko naramuka atorewe kuyobora Igihugu azakuraho burundu ibigo bifunga abantu akenshi bita 'Inzererezi' kuko akenshi abantu barimo baba bazira ubusa.

    Uretse ibyo kandi, Dr Frank Habineza yavuze ko naramuka atowe azashyiraho uburyo bwo kwigisha imyuga muri buri murenge byumwihariko muri aka karere ka Nyamasheke akazashyiraho ishuri ryigisha gutwara ubwato.

    Dr Frank yagize ati “Hano murabizi ko muturanye n'ikiyaga. Mukenera kugenda mu mazi ndetse no kugirana ubuhahirane n'ibindi bihugu by'ibituranyi kandi mukoresheje inzira y'amazi. Nimuramuka rero muntoye, icyo kibazo cy'urugendo rw'amazi kizaba gishize. 

    Tuzashyiraho ishuri muri buri Murenge ryigisha imyuga by’umwihariko mu karere ka Nyamasheke hashyirweho ishuri ryigisha gutwara ubwato ndetse rigatanga na 'Permit' ku basoje amasomo muri ayo mashuri.'

    Dr Frank Habineza yavuze kandi ko Abanyarwanda nibamugirira icyizere bakamutora buri munyarwanda wese azagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi ndetse n'amazi meza cyane.

    Yongeye gushishikariza abaturage bose bo mu karere ka Nyamasheke kuzatora ku kirango cya Kagoma ndetse no ku ifoto ye mu gihe baba bifuza impinduka zigaragarira buri wese no kwishyira no kwizana kwa buri muturage.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144559/nyamasheke-dr-frank-habineza-azashyiraho-ikigo-cyigisha-gutwara-ubwato-natorwa-144559.html

  • Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Nyakanga 2024 ni bwo Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro nyuma yuko ivuguruwe igashyirwa ku rwego mpuzamahanga aho kuri ubu yakira abantu barenga ibihumbi 45 bicaye neza.

    Ni igikorwa cyanitabiriwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa (CAF), Patrice Motsepe. Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bitabiriye itahwa rya Stade Amahoro anashimira cyane Perezida wa CAF n’uwa FIFA dore ko ari bo bateye imbaraga u Rwanda zo kuyubaka.

    Yagize ati: “Mbere ya byose reka nshimire Perezida wa CAF, umuvandimwe wanjye Patrice Motsepe n’undi muvandimwe Perezida wa FIFA, Gianni Infatino, bombi baduteye imbaraga zo gushyiraho igikorwaremezo cyiza cya siporo nk’iki.

    Bakoze ibintu byinshi kugira ngo bashyigikire u Rwanda ndetse n'ibindi bihugu by'Abavandimwe by’Afurika kugira bazamure umupira w’amaguru binyuze mu bikorwaremezo nk’ibi mu bihugu byinshi kugira ngo abakiri bato bo muri Afurika bashobore kubona aho batereza imbere banazamurira impano dufite ku mugabane wacu”.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko kubaka Stade nk’izi bizatuma impano zizamuka ndetse anavuga ko abakiri bato b’umupira w’amaguru mu Rwanda nta rwitwazo bafite ndetse ko bakwiriye gukora cyane bakabarwa mu beza ku mugabane.

    Ati: “Mu by’ukuri ibi bizatuma tuzamura impanu zacu nziza aho kugira ngo tuzikure hanze buri gihe. Ariko abantu bazakomeza kugira umudendezo wo kujya aho bashaka hose ariko bashobora no kureba mu rugo kugira ngo bakore n’ibyo bashaka gukora.

    Rero mwese ndashaka kubashimira ku bw’uyu munsi, umunsi mwiza kuri twe ku Rwanda n’umupira w’amaguru kandi tuzakora byinshi ndetse tugerageze no gukora neza birushijeho. Rero ubu nta rwitwazo ku mpano zacu z’umupira w’amaguru, mugomba gukora cyane kandi mugomba gukoresha ubwenge ku buryo tubarwa mu beza ku mugabane wacu.”

    Stade Amahoro yatashwe ku mugaragaro ku munsi u Rwanda rwizihirizaho Umunsi w’Ubwigenge, uba buri tariki 01 Nyakanga. Ni ibirori bikomeye byanabereyemo umukino wahuje APR FC na Police FC, ukaba warangiye ari kimwe cya APR FC ku busa bwa Police FC, ibintu byatumye APR FC yegukana igikombe cya Stade Amahoro Inauguration.

    Sitade Amahoro yatashwe nyuma yuko muri Gashyantare 2022 ari bwo imirimo y'ibanze yo kuyubaka yatangiye, ariko ibikorwa nyirizina bitangira muri Kanama 2022 aho yubakwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n'izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.

    APR FC yatsinze Police FC mu gufungura ku mugaragaro Stade Amahoro

    Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144561/perezida-kagame-yafunguye-ku-mugaragaro-stade-amahoro-abwira-abakiri-bato-ko-nta-rwitwazo–144561.html

  • Perezida wa CAF yashimiye Perezida Kagame ana… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Nyakanga 2024 ubwo yari ari kumwe na Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, Paul Kagame, bafungura ku mugaragaro Stade Amahoro nyuma y’uko ivuguruwe igashyirwa ku rwego mpuzamahanga aho kuri ubu yakira abantu barenga ibihumbi 45 bicaye neza.

    Perezida wa CAF, Dr Patrice TIhopane yatangiye asuhuza ibihumbi by’abanyarwanda bari muri Sitade Amahoro, avuga ko iri muri Stade nziza ku Isi ndetse ko nk’Abanyafurika bakwiriye guterwa ishema bagashimira Perezida Kagame kuba yarabahaye Stade nziza.

    Yagize ati: “Muraho Kigali, muraho Kigali! Iyi ni imwe muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk’Abanyarwanda, twe nk’Abanyafurika dukwiriye guterwa ishema, tugashimira Perezida Kagame kuba yaraduhaye Stade nk’iyi.”

    Dr Patrice Tlhopane Motsepe yanavuze ko ubutaha yifuza kuzagaruka kuri Stade Amahoro areba Amavubi akina n’ikipe y’igihugu ikomeye ndetse anavuga ko binyuze muri iki gikorwaremezo, u Rwanda ruzabasha kuba indashyikirwa mu mupira w'amaguru, rukaba mu bihugu bifite amakipe meza muri Afurika no hanze yaho.

    Ati: “Ubutaha ninza hano, ndashaka kureba ikipe y’u Rwanda ikina n’ikipe nziza zo ku Mugabane wa Afurika. Ndashaka gusoza mvuga ko biturutse ku bufasha bwanyu, urukundo rwanyu, impano z'abato, u Rwanda rugiye gutsinda, u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzaba mu ba mbere muri Afurika.

    Ndashaka gushimira umuvandimwe wanjye, Perezida Kagame, urakoze ku kwitanga, urakoze ku rukundo rwo guteza imbere ubuzima bw'Abanyarwanda.' 

    Stade Amahoro yatashwe ku mugaragaro hanakinirwamo umukino wahuje APR FC na Police FC nyuma yuko hari hakiniwemo uyisogongera wari wahuje Rayon Sports na APR FC.

    Perezida wa CAF yashimiye Perezida Kagame ku bw'urukundo agirira siporo n'abanyagihugu muri rusange 

    Perezida Kagame na Dr Patrice Tlhopane Motsepe bafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144562/perezida-wa-caf-yashimiye-perezida-kagame-anavuga-ko-stade-amahoro-iri-mu-nziza-ku-isi-144562.html

  • Mugisha Gilbert ni we wafunguye amazamu ya Stade Amahoro, APR FC yegukana igikombe #rwanda #RwOT

    APR FC ni yo yegukanye igikombe cyo gufungura Stade Amahoro “Stade Amahoro Inauguration Trophy” nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 cya Mugisha Gilbert.

    Nyuma y’igihe Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) zarasohoye Stade Amahoro ku rutonde rw’Ibibuga bitemerewe kwakira Imikino Mpuzamahanga, Leta y’u Rwanda yatangiye gushaka uburyo ivugururwa ikajya ku rwego rw’Ibibuga bya FIFA na CAF zifuza.

    Guhera mu ntangiriro za 2022 ni bwo Sosiyete y’Ubwubatsi yubatse Kigali Arena ya SUMMA y’Abanyaturikiya yari yatsindiye isoko ryo kuyivugurura, yatangiye imirimo ya yo.

    Iyi Stade ikaba yarongerewe ubushobozi bw’abantu yakiraga aho bavuye ibihumbi 23 ubu ikaba isigaye yakira ibihumbi 45.7. Ndetse isigaye itwikiriye hose uretse mu kibuga. Ikibuga kandi nacyo ibyatsi byarahinduwe ubu harimo ubwatsi buvanze na tapis bizwi nka 'Hybrid'.

    Imirimo yo kuyivugurura ikaba yararangiye ndetse umukino wa mbere wo kuyigerageza wabaye tariki ya 15 Kamena 2024 wahuje Rayon Sports na APR FC amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

    Uyu munsi ni bwo habaye igikorwa cyo kuyifungura kumugaragaro aho yafunguwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

    Hanabaye kandi umukino wo kuyifungura wahuje Police FC na APR FC zihatanira igikombe cyiswe 'Stade Amahoro Inauguration Trophy.'

    Hakiri kare ku munota 13, Mugisha Gilbert yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Mugisha Gikbert akaba yahise aba umukinnyi utsindiye igitego cya mbere muri Stade Amahoro nyuma yo kuvugururwa.

    Police Fc yagerageje gushaka uko yakwishyura iki gutego ariko biranga amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

    APR FC yatangiye igice kabiri ikora impinduka aho Kwitonda ‘Bacca’, Ndayishimiye Dieudonne na Pitchou basimbuwe na Byiringiro Gilbert, Dushimimana Olivier na Taddeo Lwanga ni na ko ku munota wa 65, Gilbert yahaye umwanya Tuyisenge Arsene.

    Police Fc na yo yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Shami Carnot asimbuwe na Senjobe Eric naho Kilongozi Richard asimbura Niyonsaba naho Odili asimburwa na Simeon Nshimiyimana.

    Police Fc yakoze ibishoboka byose ngo yishyure iki gitego ariko biranga birangira ari 1-0 maze APR FC yegukana igikombe cyo gufungura Stade Amahoro (Stade Amahoro Anauguration Trophy.

    11 amakipe yombi yabanjemo

    Police FC: Rukundo Onesime, Nsabimana Eric ‘Zidane’ (c), Kwitonda Ally, Shami Carnot, Ishimwe Christian, Msanga Henry, Chukwuma Odili, Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier, Bigirimana Abedi na Niyonsaba Eric

    APR FC: Pavel Ndzila, Ndayishimiye Dieudonne(Nzotanga Fils), Clement Niyigena, Nshimiyimana Yunusu, Claude Niyomugabo (c ), Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert, Kwitonda Alain Bacca na Victor Mbaoma

    Perezida Kagame na Perezida wa CAF, Patrice Motespe bafunguye Stade Amahoro kumugaragaro

    Mugisha Gilbert ni we watsindiye Stade Amahoro bwa mbere

    Bishimira igitego cya Mugisha Gilbert

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-gilbert-ni-we-wafunguye-amazamu-ya-stade-amahoro-apr-fc-yegukana-igikombe-kidahari

  • Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, rutahizamu w’umunya Brazil yasesekaye i Kanombe aje gusinyira APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere yakiriye umunya-Brésil Juan Batista waje kuganira na yo mbere yo Gusinya amasezerano.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 21 y'amavuko asanzwe akina hagati mu kibuga ariko asatira izamu.

    Amashusho yafashwe n'umunyamakuru Sam Karenzi wa Fine FM amwerekana agera ku kibuga cy'indege cy'i Kanombe, aho yageze aturutse i Addis-Abeba muri Ethiopia.

    Uyu munyamakuru ukurikiranira hafi 'transfers' z'abakinnyi bashya APR FC iri kugura muri iyi minsi yatangaje ko Juan Batista agomba kubanza kumara icyumweru akora imyitozo muri APR FC, yamushima akaba ari bwo imuha amasezerano.

    Uyu munya-Brésil yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya bamaze kugera muri APR FC, barimo umunya-Sénégal Aliou Souané wamaze gutsinda ikizamini cy'ubuzima gusa akaba agitegereje gushyira umukono ku masezerano.

    Source : https://yegob.rw/mu-rukerera-rwo-kuri-uyu-wa-mbere-rutahizamu-wumunya-brazil-yasesekaye-i-kanombe-aje-gusinyira-apr-fc/

  • Ibibazo bitanu wibaza ku modoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda, n'ibisubizo byabyo – #rwanda #RwOT

    Ni mu rugendo ibihugu bitandukanye byiyemeje gutangaho umusanzu wabyo kugira ngo hakomeze uburyo bwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ikagira uruhare mu mihindagurikire y'ibihe bigateza imyuzure, umuyaga udasanzwe, ubushyuhe bukabije, amapfa n'inkongi zibasira amashyamba.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw'ibihugu bya Afurika birimo imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi, nk'uko Ikigo Rho Motion giheruka kubigaragaza.

    Mu Rwanda habarizwa ibinyabiziga by'amoko yose bikoresha amashanyarazi, kuva kuri moto, imodoka nto z'amapine atatu ndetse n'imodoka nini, kugera no kuri bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

    Muri rusange izo modoka ziriyongera kuko Leta yazikuriyeho umusoro ku nyongeragaciro, ibyuma bisimbura ibindi, batiri zazo n'ibikoresho bikenerwa mu kuzongeramo umuriro.

    Urebye ku modoka za hybrids n'iza EVs, ziriyongera uko bwije n'uko bukeye ariko n'amakuru ajyanye na zo ntarasobanuka neza kuri benshi.

    Mu bibazo bitandukanye benshi bazibazaho ni ukumenya izihendutse, iziramba, uko zisanwa, ububasha bwazo ku ngendo n'ibindi. IGIHE yateguye ibibazo bitanu byagufasha gusobanukirwa iby'ingenzi bitandukanya ubwo bwoko bw'imodoka bwombi.

    Ni izihe zihenze hagati ya hybrids n'iza EVs?

    Iyo ugereranya ikiguzi cy'imodoka za hybrids n'iza EVs, bisaba ko ubirebera mu buryo bubiri. Hari ikiguzi cyayo mu kuyigura, hakaba n'ikiguzi cyayo mu kuyitunga.

    Mu kuzigura, akenshi igiciro cya hybrids kiba kiri hasi ugereranyije n'icya EVs.

    Gusa iyo urebye mu kuzitunga, EVs zirahendutse ugereranyije na hybrids.

    Ibi uraza kubyumva neza ku kibazo cya kabiri.

    Zishyirwamo umuriro gute?

    Aha ni ho itandukaniro ku giciro cyo gutunga iza hybrids n'iza EVs risobanukira, kuko hybrids zikenera amashanyarazi n'ibikomoka kuri Peteroli, mu gihe iza EVs zikenera amashanyarazi gusa.

    Ibi nta mpaka bigibwaho, amashanyarazi arahendutse cyane ku buryo utagereranya ikiguzi cyayo n'icy'ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda.

    Mu myaka itanu ishize, ikiguzi cy'ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda cyazamutseho 48.9%, mu gihe icy'amashanyarazi cyazamutseho 16.5%.

    Nubwo ubwo bwoko bwombi buhendutse kubutunga kurusha imodoka zikoresha ibikomoka kuri Peteroli gusa, hybrids nazo kuzitunga birahenze ugereranyije n'iza EVs, kuko nk'urugendo rwatwara Rwf 100,000 wifashishije ibikomoka kuri Peteroli rwatwara RWf 17,000 gusa hakoreshejwe amashanyarazi.

    Kuzisana bitandukana bite?

    Imodoka za EVs zoroshye kuzibonera ibikoresho kandi kuzisana birahendutse ugereranyije n'iza hybrids.

    Impamvu gusana hybrids bihenze, ni uko usanga hakenerwa ibikoresho nk'iby'imodoka zikoresha ibikomoka kuri Peteroli, hanakenerwa nk'ibya EVs. Urwo ruhurirane rutuma ikiguzi cyo gusana hybrids kiba kiri hejuru.

    Hybrids zinanengwa ko inyinshi mu zizanwa ku isoko ry'u Rwanda ziba zarakoreshejwe ndetse zaragenze intera nini mu bihugu zakuwemo, bikazongerera ibyago byo kuba zakenera gusanwa kenshi no gusaza vuba.

    Agaciro kazo gatandukanira he iyo zisubijwe ku isoko?

    Bijyanye n'imbaraga zikomeje gushyirwa mu ikoreshwa n'izindi ngufu zitari izikomoka kuri Peteroli, imodoka za EVs iyo zisubijwe ku isoko ziba igifite agaciro kanini kuko ziri mu murongo w'izikenewe cyane.

    Ni mu gihe hybrids bitekerezwa ko nazo hari igihe kizagera zigahagarikwa kuko zibarwa mu zigikoresha ibikomoka kuri Peteroli, nubwo zikoresha n'amashanyarazi.

    Zibasha kugenda he?

    Imodoka za Hybrids zishobora kugenda ahantu hose mu Rwanda, haba muri Kigali no mu Ntara, kuko mu gihugu hose hashobora kuboneka ibikomoka kuri Peteroli.

    Kuri EVs, zigenda muri Kigali gusa cyangwa hafi cyane y'aho, kuko mu ntara hataragera 'stations' zo kwifashisha bazishyiramo amashanyarazi.

    Icyakora urebye muri gahunda ya Leta, harimo kongera ibikorwaremezo bizakoreshwa mu gukoresha izi modoka.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-bitanu-wibaza-ku-modoka-zikoresha-amashanyarazi-mu-rwanda-n-ibisubizo

  • U Rwanda rukeneye miliyari 11$ azakoreshwa mu kugabanya 38% by'umwuka uhumanya ikirere – #rwanda #RwOT

    Umwe mu mishinga minini rufite ni uko mu 2030, u Rwanda ruzaba rumaze kugabanya 38% by'umwuka wangiza ikirere rwohereza mu kirere, rukeneyemo miliyari 11$, Minisiteri y'Ibidukikije iteganya imishinga myinshi mu kubungabunga ibidukikije n'umutungo kamere.

    Ni gahunda igamije kubungabunga ibidukikije, byasugira na byo bikabyazwa umusaruro ya ntego y'iterambere rirambye ikagerwaho n'uru rwego rubigizemo uruhare.

    Ni na gahunda Umuryango FPR-Inkotanyi wimirije imbere kuko ugaragaza ko mu myaka itanu iri imbere mu gihe umukandida wayo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu azaba yatowe, ruzateza imbere uru rwego mu mishinga itandukanye.

    Mu bizakorwa by'ibanze ni uguteza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bugakorwa kinyamwuga, ikoranabuhanga ribigizemo uruhare rwa mbere.

    Biteganywa ko izo gahunda zizafasha kugira ngo umusaruro uturuka mu bucukuzi ugere kuri miliyari 1,8$ ku mwaka mu 2029 uvuye kuri miliyari 1,1$ uriho uyu munsi.

    Ni ibintu bishoboka cyane kuko u Rwanda rukize kuri uwo mutungo, ikibazo kikaba ikoranabuhanga ryifashishwa rikiri hasi, aho utagerwaho wose uko wakabaye ndetse n'uwabonetse umwinshi ukagenda mu myanda.

    Uwahoze ari Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB; Ambasaderi Yamina Karitanyi, yigeze kuvuga ko mu butaka bw'u Rwanda harimo amabuye abarirwa agaciro ka miliyari 150$. Iyo ugereranyije miliyari 1,1$ ziboneka uyu munsi usanga ari igitonyanga mu nyanja.

    Ibi bizajyana kandi n'ubushakashatsi bucukumbuye mu gihugu hose kugira ngo hamenyekane ingano, ubwoko n'ubwiza bw'umutungo nyakuri w'amabuye y'agaciro, kariyeri, peteroli na gazi u Rwanda rufite, n'uburyo bwo kuwucunga neza no kuwubyaza umusaruro.

    Bizajyana kandi no gukomeza kubahiriza umutekano w'abakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, na cyane ko umubare w'ababukoramo uzaba warazamutse ukava ku barenga ibihumbi 70 babukoramo ubu.

    Muri iyi myaka itanu iri imbere kandi uburyo bwo gucunga amashyamba hakoreshwa ikoranabuhanga, buzakomeza kunozwa ari na ko hanongerwa ibiti. Muri icyo gihe hazaba hatewe ibiti birenga miliyoni 300 mu gihugu hose.

    Birimo ibiti gakondo ibivangwa n'imyaka, ibyera imbuto ziribwa n'ibirimbisha imijyi, bigakorwa hanegerezwa abaturage ingemwe zigezweho kugeza ku rwego rw'akagari.

    Imikoreshereze y'ubutaka na yo iri mu bintu bizibandwaho cyane kuko byagaragaye ko iyo umuntu ateshutse uretse kubutakaza ubwabwo, bigira n'ingaruka zishyira ku kubura ubuzima bw'abantu.

    Ibiza byabaye muri Gicurasi 2023 mu bice by'Amajyaruguru, Uburengerazuba n'Amajyepfo bigahitana abarenga 135, byatanze isomo rikomeye, ku buryo muri iyi myaka iri imbere hagaragazwa ko hazihutishwa ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga ijyanye no kurwanya ibiza cyane cyane mu bice by'Amajyaruguru n'Iburengerazuba, n'ahandi hakunda kwibasirwa na byo.

    Bizakorwa hongerwa imbaraga n'ubushobozi mu mishinga igamije kubungabunga ibyogogo, kurwanya isuri no kurinda inkengero z'imigezi n'ibiyaga, aho ubuso burenga hegitari ibihumbi 300 buzarwanywaho isuri buvuye ku burenga ibihumbi 130 ubu bumaze gukorwaho amaterasi.

    Mu myaka itanu iri imbere kandi ishoramari rirengera ibidukikije kugira ngo hagabanywe imyotsi ihumanya ikerere ku kigero cya 38% rizongerwa, muri wa mushinga u Rwanda rukeneyemo arenga miliyari 11$ ngo ushyirwe mu bikorwa.

    Muri gahunda yo kubungabunga ibishanga n'ibiyaga n'inkengero za byo no kubibyaza umusaruro mu buryo butangiza ibidukikije harimo, gushyiraho igishushanyo mbonera gicukumbuye cy'ibishanga mu gihugu.

    Ku ikubitiro hazaherwa ku byamaze gukorerwa inyingo nk'ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali biri ku buso bwa hegitari 408, birimo icya Gikondo, icya Rwampara, icya Rugenge-Rwintare, icya Kibumba n'Igishanga cya Nyabugogo.

    Ibi bishanga Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA giherutse gutangaza ko bizatwara arenga miliyoni 80$.
    Birimo kandi n'Igishanga cya Mukungwa kizatwara miliyari 10 Frw n'ibindi byihutirwa byakorewe inyigo, bikazajya bitunganywa ku buryo biba pariki nk'imwe ya Nyandungu ku bayizi.

    Imishinga y'imijyi irengera ibidukikije izashyirwa mu bikorwa haherewe ku wa Green City Kigali, uzasiga hubatswe inzu zizagenerwa abaturage bari hagati y'ibihumbi 170 n'ibihumbi 200.

    Uyu munsinga uzubakwa mu Murenge wa Kinyinya uzakorerwa ku buso bungana na hegitari 600, mu gihe ibikorwaremezo byo bizubakwa kuri hegitari 16, ukazatwara arenga miliyoni 85$.

    Ibyo bikorwa byose bizunganira nu kubaka ikusanyirizo rya kijyambere ritunganyirizwamo imyanda ihumanya ikomoka ku binyabutabire no kubaka ubushobozi bw'imicungire y'imyanda ihumanya ikomoka ku binyabutabire.

    Umusaruro w’amabuye y’agaciro mu myaka itanu iri imbere uzagera kuri miliyari 1,8$

    Biteganyijwe ko ibiti birenga miliyoni 300 bizaterwa mu myaka itanu iri imbere

    Kuvugurura ibishanga bigahindurwa parike ni bimwe mu mishinga migari yitezwe mu myaka itanu iri imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-wa-miliyari-1-8-w-amabuye-y-agaciro-ibiti-miliyoni-300-bizaterwa-imwe