Author: webrwanda

  • Inkuru y'akababaro itugezeho Magingo aya Kubyakira nabyo Biratugoye. #rwanda #RwOT

    Inkuru y'akababaro itugezeho magingo aya kubyakira nabyo biratugoye.

    Umutoza Mungo Djitihadha uzwi nka 'Vigoureux', wazamuye abakinnyi benshi barimo Haruna, Djihad, Abuba, Djabil, Muhadjiri n'abandi benshi I Rubavu, yitabye Imana azize uburwayi.

    Vigoureux yakiniye Etincelles mu 1980 igishingwa. Iyi ni inkuru ntago byari byoroshye kuyakira ariko ntakundi byagenda isi niko iremwe twese tuzataha.

    IMANA Imwakire Mubayo.

    The post Inkuru y'akababaro itugezeho Magingo aya Kubyakira nabyo Biratugoye. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/inkuru-yakababaro-itugezeho-magingo-aya-kubyakira-nabyo-biratugoye/

  • Ese amarozi muri ruhago Nyarwanda abamo? Ese ubundi arakora? – Ubuhamya bwa nyirabyo #rwanda #RwOT

    Bamwe barabyemeza abandi bakabihakana! Amarozi mu mupira w’amaguru mu Rwanda kuba arimo ntiwabihakana ahubwo icyo abantu badahurizaho ni ukuba akora cyangwa adakora.

    Iki ni ikibazo cyugarije umupira w’amaguru mu Rwanda ni nacyo cyatumye Perezida Kagame amara imyaka 8 adakandagira ku bibuga by’umupira w’amaguru (yahagarutse ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ku mukino Amavubi yanganyijemo na Nigeria 0-0).

    Mu ntangiriro z’uyu avuga impamvu atakiza ku kibuga, yagize ati “Ndabyumva ibyo bansaba ariko nanjye mfite ibyo mbasaba. Icyatumye kenshi ngabanya kujyayo ni bo byaturutseho. Hari ibyo wabonaga badahindura imico. Ni ibintu bigenda bikajyamo ruswa n’amarozi. Ibintu nk’ibyo njye ntabwo nabijyamo.'

    Ubaye ukurikiranira umupira w’amaguru hafi ntabwo wakihandagaza ngo uhakane ko nta marozi aba mu mupira w’amaguru, gusa si bose bayakoresha.

    Gusa byose bigendana n’imyizerere y’umuntu hari abayizera ndetse bakubwira ko bikora hari n’abandi bakubwira ko babikoresheje bidakora hari n’abavuga ko uburozi bwa mbere ari imyitozo ibindi bidakora aba ari ukwica umuntu mu mutwe.

    Nk’ingero nke umuntu yatanga, benshi bibuka muri 2016 ubwo APR FC yahuraga na Espoir FC muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, umukino ubanza wabereye Rusizi amakipe yombi anganya 0-0.

    APR FC ngo yaje kwakira amakuru ko hari umuganga (nk’uko babita) wari muri Stade wafashije Espoir ituma idatsindwa, ngo yari umugore ukomoka muri Congo.

    Amakuru avuga ko baje gushaka ifoto ye ikaboneka maze mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali, habayeho gahunda yo kumushaka, yaje kuboneka umukino ugeze kure mu gice cya kabiri, bamusanganye urutonde rw’abakinnyi ba APR FC yaruzingiyeho ibindi bintu, barabimwatse barabitwika, bikimara kuba Benedata Janvier yahise atsindira APR FC igitego ari nacyo rukumbi cyabonetse muri uwo mukino, ihita ihera ku mukino wa nyuma.

    Mu mwaka w’imikino wa 2016-17 kandi abantu ntibazibagirwa umukino wahuje Mukura VS na Rayon Sports i Huye.

    Uyu mukino umunyezamu wa Mukura VS icyo gihe wari Mazimpaka Andre yagaragaye hari ibintu ashyira mu izamu, Rayon Sports yamenye ko hari ibyashyizwemo bituma idatsinda maze rutahizamu Camara amucunga ku jisho abikuramo.

    Nyuma y’iminota mike Camara wabikuyemo yahise atsindira Rayon Sports igitego cyo kwishyura mu gihe cyari cyabuze.

    Umwaka ushize Mazimpaka André wasezeye umupira yaje kwemera ko yari amarozi kandi yayizeraga.

    Ati “Ntabwo ari ibintu byo guhisha, ni ibintu byagaragaye kandi byigisha. Ni kuriya byagenze muri Mukura VS kuko ntabwo wabikora utabyemera. Narabyemeraga ko bikora kuko nakinanye n’abanyezamu bakomeye kandi nabonaga na bo babyemera nanjye ngendera muri uwo murongo.”

    Ingero zo ni nyinshi, benshi bibuka ijwi bivugwa ko ari irya Niyonzima Olivier Seif muri ya CHAN 2022 ryashyizwe hanze n’Umuganga Salongo uvuga ko ajya afasha aba bakinnyi, icyo gihe yarimo amubwira ngo amuhe igitego yishimishirize abanyarwanda, abantu barabyibuka ko mu bitego 3-2 Amavubi yatsinze Togo akagera muri 1/4 harimo n’icya Seif.

    Hari imigenzo myinshi ijya iba, hari abashyira ibiceri mu kibuga, kumena amazi, amagi, hari amazi aba ateretse ariko nta mukinnyi wayanywaho n’ibindi.

    Wumvise cyangwa ugasoma ibi tumaze kwandika, na we ushobora kwemeza ko bikora nta gushindikanya bitewe n’ibyabaye.

    Ese ko birakora? Ba nyirabyo bivugwaho babivugaho iki?

    Mu minsi ishize ni bwo hagiye uhanze Ubuhamya bw’umukinnyi witwa Patrick wavuze ko yari umukinnyi ufite impano hanyuma aza kugirwa inama yo kujya muri Tanzania gushaka umupfumu utuma azamuka kurushaho.

    Yagiyeyo bamuca indasago bamubwira n’imigenzo azajya akora ariko aho gutera imbere yasubiye inyuma cyane.

    Umwe mu batoza batoje muri Sunrise, Evariste yabwiye ISIMBI ko amarozi abamo ndetse hari n’abayizera ariko we akaba abona adakora.

    Ati “Abamo ariko ntabwo navuga ko akora kubera ko nkanjye ubwanjye sinyemera gusa benshi barabikoresha, sinavuga ko akora 100%, wenda hari ubundi buryo yakoreramo ariko muri rusange ntabwo ari yo akora kuko n’abo batoza b’abahanga muri byo ntibagira umusaruro uruta uw’abandi.”

    “Nakoranye n’abatoza babikunda ariko ntabwo bivuze ko iyo babikoze ari ko twatsindaga, hari igihe byakundaga kandi bikanga cyangwa yaba yakennye yabuze amafaranga yo gushora tukaba ari bwo dutsinda.”

    Yavuze ko akenshi amafaranga bayakura mu bakinnyi, aho babasaba guteranya ngo babone ayo kwishyura umwarimu.

    Ati “umutoza ubikora ntabwo ikipe ibitegura mu ngengo y’imari ya yo, kandi bisaba ubushobozi rero umutoza abwira abakinnyi ngo ngiye gushaka uko dutsinda muzagira icyo mutanga ku gahimbazamusyi.”

    Umunyezamu Ntwari Fiacre yavuze ko bidakora ahubwo biterwa n’imyumvire y’umuntu n’uko abitekereza.

    Ati “ntabwo navuga ko bikora biterwa na buri muntu imyumvire ye, rero njye ntabwo mbizi niba bikora cyangwa bidakora kuko ntabwo ndabikoresha. Kuva natangira gukina nta muntu uransaba kubikoresha.”

    Umwe mu baba mu mupira utifuje ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko na we yabikoreshejeho ariko ari imyumvire y’abantu.

    Ati “ntabwo navuga ko mu makipe naciyemo bitagiye bikorwa, ni ibintu byakorwaga ukabona rimwe birakunze ubundi biranze, ariko ahanini ntibikora byose biterwa n’imyumvire, amarozi ashoboka ni ayo kukwangiza, kugutega ibintu. “

    “Njyewe sinabikoresheje ku giti cyanjye uretse iby’ikipe muri rusange babahaga, nk’imigenzo ariko rimwe na rimwe twaratsindwaga cyane ahubwo.”

    Yavuze ko ntacyo bifasha kuko n’abagiye bagerageza kubikoresha ntaho bageze.

    Ati “Abantu benshi bagiye bagerageza kubikoresha ubona ko ntaho bagiye bagera, nta kintu gifatika wavuga ngo birabafasha kino kintu.”

    Ni ibintu bigoye kuba waca mu mupira w’amaguru mu gihe hari ababyizera ko bikora bakanaguha ingero ukaba wabyumva, gusa na none umupira ntukwiye kubakirwa ku marozi kurusha gutegura, impano n’ibindi. Ni urugamba rugoye kuko hari n’abayobozi b’amakipe ushobora gusanga babyizera.

    Mazimpaka yemera ko yizeraga amarozi

    Camara yagiye kubikuramo

    Camara ikinikuramo induru zaravutse

    Ku mukino wa APR FC na Espoir FC umukecuru yatswe urutonde rw’abakinnyi ba APR FC bararutwika maze igitego kiraboneka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ese-amarozi-muri-ruhago-nyarwanda-abamo-ese-ubundi-arakora-ubuhamya-bwa-nyirabyo

  • Patriots BBC yigaranzuye APR BBC mu mukino wa mbere wa BetPawa Playoffs – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Patriots BBC yatangiye neza imikino ya nyuma (Finals) ya BetPawa Playoffs muri Shampiyona y'u Rwanda mu mukino wa Basketball, itsinda APR BBC amanota 83 kuri 71. Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Nzeri 2024, ukaba ari umukino wa mbere muri irindwi iteganyijwe gukinwa.

    Patriots BBC yinjiranye imbaraga zidasanzwe, itangira ishyiraho ikinyuranyo cy'amanota mu gace ka mbere, ibifashijwemo cyane na Perry William na Hagumintwari Steve. Ikipe yatsinze amanota 21 kuri 15 ya APR BBC muri aka gace, yongera gukomeza imbere mu gace ka kabiri itsinda amanota 31 kuri 13, igice cya mbere kirangira Patriots BBC ifite amanota 52 kuri 28 ya APR BBC.

    Mu gice cya kabiri, APR BBC yagarukanye imbaraga zo kugerageza gukuramo ikinyuranyo mu gutsinda amanota atatu. Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yatanze icyizere ubwo yatsindaga amanota atatu, ariko Patriots BBC ikomeza guhamya umwanya wayo, ibifashijwemo na Hagumintwari Steve na Perry William batsinda andi manota atanu.

    Agace ka gatatu karangiye APR BBC yisubiyeho, itsinda amanota 22 kuri 16 ya Patriots BBC, ariko mu gace ka nyuma, n'ubwo APR BBC yagerageje gukuramo ikinyuranyo ibifashijwemo na Nshobozwabyosenumukiza, Ntore Habimana na Axel Mpoyo, ntibyayihiriye kuko Patriots BBC yasoje umukino ifite amanota 83, APR BBC ifite amanota 71.

    Henry Mwinuka, umutoza wa Patriots BBC, yongeye gukora amateka yo gutoza umukino wa nyuma wa Playoffs ku nshuro ye ya munani kuva mu mwaka wa 2016. Muri izo nshuro umunani, Mwinuka yatwaye ibikombe inshuro eshanu: gatatu ari kumwe na Patriots BBC mu myaka ya 2016, 2018 na 2019, ndetse inshuro ebyiri atoza REG BBC mu 2021 na 2022. Yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu myaka ya 2017 na 2020.

    Gutsinda uyu mukino wa mbere wa BetPawa Playoffs bihaye Patriots BBC icyizere cyo kwegukana igikombe cya Shampiyona, kuko ubu basigaje intsinzi eshatu kugira ngo bahabwe igikombe. Umutoza Henry Mwinuka n'abasore be bakomeje kwerekana ko bafite ubushobozi bwo kwegukana iki gikombe, mu gihe APR BBC nayo ikeneye kongera ingufu no gukosora amakosa yakorewe muri uyu mukino wa mbere kugira ngo ihatane kugeza ku mukino wa nyuma.

    Amafoto y'ibyaranze umukino 

    Abakunzi ba Basketball bari bitabiriye Ku bwinshi barimo na bahanzi nka Bruce the 1st na Kenny 

    Source : https://yegob.rw/patriots-bbc-yigaranzuye-apr-bbc-mu-mukino-wa-mbere-wa-betpawa-playoffs/

  • Ikipe y'u Rwanda yabatarengeje imyaka 18 irakina na Cameroun nyuma yo kurangiza imikino y'amatsinda idatsinzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kurangiza neza imikino y'itsinda C idatsinzwe, ikipe y'u Rwanda mu bahungu batarengeje imyaka 18 iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Nzeri 2024, aho izahura na Cameroun guhera saa cyenda z'amanywa (15h00). U Rwanda rwari mu itsinda C rwitwaye neza cyane, rukaba rwarihagararaho mu mikino itatu yose rukinnye.

    Mu rugendo rwarwo mu matsinda, ikipe y'u Rwanda yatsinze imikino itatu yose ikaba ari yo yatumye irangiza iyoboye itsinda. Uko imikino yagenze:

    U Rwanda rwatsinze Afurika y'Epfo amanota 81 kuri 64
    U Rwanda rwatsinze Maroc amanota 56 kuri 51
    U Rwanda rwatsinze Zambiya amanota 86 kuri 69

    Ibi byatumye ikipe y'u Rwanda yitwara neza, ikaba yitezweho kongera kwerekana imbaraga no kwiyemeza ku mukino wo guhatanira gukomeza mu mikino ya nyuma, aho izaguhura n'ikipe ya Cameroun, imwe mu makipe akomeye mu irushanwa.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yu-rwanda-yabatarengeje-imyaka-18-irakina-na-cameroun-nyuma-yo-kurangiza-imikino-yamatsinda-idatsinzwe/

  • Ibikorwaremezo, ubuhanziIbyitezwe mu kiganir… – #rwanda #RwOT

    Nk'ibisanzwe kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Abaye umuyobozi wa kabiri ugiye gutanga ikiganiro muri ibi bitaramo biba kabiri mu kwezi, nyuma ya Tom Close, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe gutanga amaraso muri RBC.

    Ariko kandi muri 'Meet me Tonight' hagiye hatumirwamo abahanzi mu ngeri zinyuranye, abashoramari, abacuruzi, abahangamideli n'abandi bitsa cyane ku kubwira urubyiruko uko bakwiye kwitwara muri iyi si y'ikoranabuhanga, ndetse n'uburyo bakishakamo imbaraga zo kwikorera no guteza imbere Igihugu.

    Bisaba n'aho Gen-Z Comedy iherekeza Nzeri ya 2024 izaba yihariye, kuko yatumiwemo abanyarwenya bakomeye barimo nka Alex Muhangi wo muri Uganda, Mugisha Emmanuel wamenye nka Clapton Kibonge, Michael Sengazi, Ramjaane Joshua, Manzere na Kampire, Dudu, Clement, Pirate n'abandi.

    Fally Merci utegura ibi bitaramo yabwiye InyaRwanda, ko batumiye Meya Samuel kugirango aganirize urubyiruko kuri gahunda zinyuranye Umujyi wa Kigali uri gutegura, ibikorwaremezo biri guhangwa, guteza imbere ubuhanzi n'ibindi binyuranye.

    Ati 'Ikiganiro azatanga kizibanda kuri gahunda z'Umujyi wa Kigali mu iterambere ry'ubuhanzi cyangwa mu gufasha abahanzi muri rusange ndetse n'icyo asaba urubyiruko kugirango Umujyi wa Kigali ukomeze gutera imbere. Harimo kandi n'ibijyanye no guhanga imirimo ku bashomeri n'ibindi.'

    Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko mu Mujyi wa Kigali hatuye abantu 584,290 bafite imyaka iri hagati ya 16 na 30.

    Ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cya tariki 2 Mutarama 2024, Meya Samuel Dusengiyumva, yabwiye urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali, ko hari amahirwe menshi yo kubona imirimo.

    Yagize ati 'Amahirwe burya ugomba kuyakurikirana, cyane cyane ku rubyiruko ni ugushyiramo imbaraga ugashakisha amahirwe udahuga. Ntabwo amahirwe akwizanira, ntabwo ashobora kugusanga ahantu uri. Hari igihe ubona abantu babiri bavukiye ahantu hamwe, umwe atera imbere undi bikanga. Mu by'ukuri iyo ugiye kureba itandukaniro usanga ari imbaraga buri wese yashyizemo.'

    'Igihugu cy'u Rwanda ni igihugu kirimo amahirwe menshi, buri wese rero akwiye kureba amahirwe amugenewe akayahiga akayafata. Dufate urugero, urebye inyubako zizamurwa ntabwo zubakwa n'imashini zubakwa n'abantu, urebye ibikorwa bitandukanye, umuntu ukeneye iki cyangwa kiriya, hari amahirwe ataba mu cyaro, ahubwo itandukaniro ni iyo uyabonye uyakoresha ute kugira ngo akugeze ku yandi ejo uzagende uzamuka?'

    Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aherutse gutangaza ko muri gahunda ya Guverinoma ijyanye no guhanga imirimo mishya ibyara inyungu ingana na Miliyoni 1,250,000, ubuhanzi n’imyidagaduro biri mu nzego zizibandwaho kugirango bazabashe kugera ku ntego bibaye mu myaka itanu iri imbere.

    Imibare yo muri 2022, yerekanaga ko muri rusange mu Rwanda abagera kuri 21.5% by'abagejeje imyaka yo gukora bugarijwe n'ubushomeri ariko byagera ku rubyiruko icyo gipimo kikagera kuri 33%, aho mu cyaro ubushomeri mu rubyiruko buri kuri 35.1% naho mu mujyi bukaba ari 27%.

    Ariko muri gahunda ya NST2, Ngirente yavuze ko nk'Igihugu hifuzwa guhangwa imirimo mishya nibura Miliyoni 1,250,000 mu myaka itanu. Ni ukuvuga ko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo mishya ibihumbi 250,000.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yatumiwe kuganiriza urubyiruko muri Gen-z Comedy izaba tariki 19 Nzeri 2024 muri Camp Kigali

    Dusengiyumva azatanga ikiganiro kizibanda kuri gahunda ziteganyijwe n'Umujyi wa Kigali harimo guteza imbere ubuhanzi





       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146779/ibikorwaremezo-ubuhanziibyitezwe-mu-kiganiro-meya-samuel-azatanga-muri-gen-z-comedy-146779.html

  • Haruna, Muhadjiri, Djihad, Jacques Tuyisenge bamukuriye mu biganza – Umutoza Vigoureux yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umutoza Mungo Jitiada, wamenyekanye cyane nka ‘Vigoureux’ mu mupira w’amaguru yitabye Imana azize uburwayi.

    Uyu mutoza wari uzwiho kuzamura abakiri bato mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu gace ka Rubavu, inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2024.

    Uyu mutoza wazamuye abakinnyi benshi bageze ku gasongero k’umupira w’amaguru mu Rwanda, yari amaze igihe arembeye mu bitaro bya Gisenyi.

    Bwa mbere bimenyekana ko arwaye hari muri Mata 2023 ubwo yari arwaye imitsi, kubura amaraso ndetse na hépatite C kugeza ubwo kuva mu nzu byabaye ikibazo gikomeye.

    Ubu burwayi kandi bugenda buhindagurika kuko rimwe na rimwe akaguru kamwe kagira 'paralysie’, ikindi gihe kakabyimba.

    Ibiganza bye byanyuzwemo n’abakinnyi benshi nka Niyonzima Haruna udafite ikipe ubu, Tuyisenge Jacques na we nta kipe afite, Bizimana Djihad wa Kryvbas muri Ukraine, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC, Nizeyimana Mirafa [wakiniye amakipe arimo Police FC na Zanaco FC], Imanizabayo Florence wakiniye Rayon Sports y’Abagore n’abandi benshi biganjemo abakomoka i Rubavu.

    Vigoureux wazamuye benshi yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-muhadjiri-djihad-jacques-tuyisenge-bamukuriye-mu-biganza-umutoza-vigoureux-yitabye-imana

  • Nyabye Dacosta se we kandi muri CANADA byagenze bite? #rwanda #RwOT

    Nyabye Dacosta se we kandi muri CANADA byagenze bite?

    Umunyarwanda Nyabyenda Donat uzwi cyane ku izina ry'ubuhanzi Nyabyenda Dacosta akaba Umubyinnyi w'umuhanga, umuvuzi w'ingoma, Umucuranzi. w'imbyino gakondo nyuma yigihe kinini atagaragara yongeye kubura umutwe ati reka abanyarwanda nongere mbasusurutse mu ndirimbo gakondo nsigasira n'umuco gakondo wabanyarwanda kugeza n'imahanga.

    Bityo rero ku makuru atugeraho avuga ko uyu muhanzi agiye gutangira gahunda zose yarasanzwe akora mu RWANDA kugira ngo n'abanyarwanda baba CANADA ajye abataramira anabakumbuza u RWANDA.
    NYABYENDA ni nawe kandi waririmbye indirimbo yise ikigote.

    The post Nyabye Dacosta se we kandi muri CANADA byagenze bite? appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/nyabye-dacosta-se-we-kandi-muri-canada-byagenze-bite/

  • Umunyamakuru Fuadi Uwihanganye avuga ku itandukaniro rya Karekezi Olivier na Jimmy Gatete nkabakinnyi. #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Fuadi Uwihanganye avuga ku itandukaniro rya Karekezi Olivier na Jimmy Gatete nkabakinnyi.⚽🧠

    'Jimmy Gatete yatsinze ibitego biri special, ibitego bikenewe cyane, Ariko tugiye kureba skills Olivier Karekezi yari Danger Man. Ikindi kandi turebye uwatsinze ibitego byinshi mu ikipe y'igihugu Karekezi Olivier arusha Jimmy Gatete. Ikintu Gatete arusha Karekezi nuko yatsinze ibitego bifite amateka ku mupira wacu. Ikindi akaba yari Superstar kubera ibyo bitego yagiye atsinda Ariko kuri Talent na skills Olivier Karekezi yari amurenze, yari Danger'.

    Karekezi Olivie

    Ese wowe uremeranya na Fuadi.?? Niba warabonye aba bagabo bombi bakina Umupira mu byukuri ninde warushaga undi talent..!? 🇷🇼⚽

    The post Umunyamakuru Fuadi Uwihanganye avuga ku itandukaniro rya Karekezi Olivier na Jimmy Gatete nkabakinnyi. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umunyamakuru-fuadi-uwihanganye-avuga-ku-itandukaniro-rya-karekezi-olivier-na-jimmy-gatete-nkabakinnyi/

  • Patriots BBC yatsinze APR BBC mu mukino wa mbere wa Kamarampaka wa Bet Pawa Playoffs 2024 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki nibwo hatangiye uruhererekane rw'imikino irindwi ya nyuma ya kamarampaka muri Basketball izwi nka Bet Pawa PlayOffs hagati ya APR BBC na Patriots BBC.

    Ni umukino wa mbere wakinwe muri irindwi iba iteganyijwe kugirango hamenyekane izegukana iri rushanwa rizatanga ikipe izahagararira igihugu mu mikino ya Basketball Africa League 2025.

    APR BBC yaje muri uyu mukino ihabwa amahirwe yo kwitwara neza, gusa ntabwo ariko byagenze kuko mu duce tubiri twose tubanza tw'umukino.

    Ni uduce twaranzwe no kwiharirwa nikipe ya Patriots BBC, agace kambere karangiye itsinze amanota 21-15, mu gihe agace ka kabiri arinako kasoje igice cya mbere itsinze amanota 31-13.

    Mu gice cya kabiri cy'uyu mukino APR BBC yaje iri hejuru kuko agace gatatu yatsinzemo amanota 22 kuri 16, naho agace ka nyuma gasoza umukino karangiye APR BBC ikayoboye ku manota 21-15 ariko ntibyaha iyi kipe gutsinda umukino wa mbere.

    Ni umukino warangiye Patriots Basketball Club itsinze amanota 83-71 ya APR BBC, biteganyijwe ko umukino wa kabiri ni kuri uyu wa 13 Nzeri 2024 uzabera muri BK ARENA.

    The post Patriots BBC yatsinze APR BBC mu mukino wa mbere wa Kamarampaka wa Bet Pawa Playoffs 2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/patriots-bbc-yatsinze-apr-bbc-mu-mukino-wa-mbere-wa-kamarampaka-wa-bet-pawa-playoffs-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=patriots-bbc-yatsinze-apr-bbc-mu-mukino-wa-mbere-wa-kamarampaka-wa-bet-pawa-playoffs-2024

  • APR yatangiye nabi imikino ya nyuma ya kamarampaka #rwanda #RwOT

    APR BBC yatangiye nabi imikino ya nyuma ya kamarampaka itsindwa na Patriots BBC amanota 83-71.

    Ejo hashize ku wa Gatatu ni bwo imikino ya nyuma ya kamarampaka muri Basketball yatangiraga aho amakipe yageze ku mukino wa nyuma ari APR BBC yasezereye REG BBC na Patriots BBC yasezereye Keepler.

    Aya makipe akaba agomba gutanguranwa gutsinda imikino 4 muri 7, izayitsinda ni yo izegukana igikombe.

    Umukino wa mbere ukaba waraye wegukanywe na Patriots aho yatsinze amanota 83-71.

    Iyi ikaba yasoje akazi ka yo mu duce tubiri twa mbere aho abarimo Perry, Gaston bayifashije gushyiramo ikinyuranyo kinini (21-15, 31-13), amakipe yagiye kuruhuka ari 52-28.

    Uyu mukino waberaga muri Kigali Arena, APR BBC yagarutse mu gice cya kabiri isa n’aho ari nshya maze abarimo Muller, Nshobozwa bayifasha gutsinda uduce tubiri twa nyuma ariko ikinyuranyo nticyavamo (16-22, 15-21), umukino warangiye Patriots BBC iri imbere na 83-71.

    APR BBC ntiyahiriwe n’umukino wa mbere wa kamarampaka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yatangiye-nabi-imikino-ya-nyuma-ya-kamarampaka