Bakame yavuze ku ngorane abakinnyi b’Amavubi bahuye nazo mu minsi ya mbere y’imyitozo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko bagowe n’iminsi 3 ya mbere y’imyitozo y’Amavubi bitewe n’uko bari bamaze igihe badakina ndetse batanakora imyitozo ihagije.

Ibikorwa bya siporo mu Rwanda cyane umupira w’amaguru byongeye gufungurwa muri uku kwezi kwa 10, ni nyuma y’uko byari byarahagaze muri Werurwe 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Amavubi yatangiye umwiherero bitegura umukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.

Bakame akaba yavuze ko bagowe cyane n’iminsi itatu ya mbere y’imyitozo bitewe n’igihe bari bamaze badakina umupira.

Ati'uko twaje tumeze n’uko duhagaze ubu ni ibintu 2 bitandukanye kuko iminsi 3 ya mbere, yari iminsi navuga ko itari yoroshye ku bakinnyi bitewe n’umubiri kubera igihe bari bamaze badakora imyitozo. Yaratugoye cyane.'

Akomeza avuga ko umunsi ku munsi bagenda babona impinduka, ndetse ubu batangiye kumenyera basubiye mu mwuka w’akazi.

Ati'ikimaze guhinduka, urwego rw’abakinnyi uko bahagaze kugeza aka kanya urabona ko yaba kugabanya ibiro ndetse no kuzamura umwuka(igihaha) birimo kugenda neza, abatoza batubwira ko hari aho twavuye hari n’aho turimo kugenda tugera.'

Ahamya ko umukino wa Cape verde uzajya kugera bariteguye neza bishoboka ku buryo bazitwara neza bagaha intsinzi abanyarwanda babategerejeho.

Bakame(iburyo), Kwizera Olivier(hagati) na Kimenyi Yves(Ibumoso) abanyezamu bazifashishwa ku mukino wa Cape Verde

Bakame abona icyizere cyo kuzitwara neza gihari

Ngo iminsi 3 ya mbere ntiyari yoroheye abakinnyi b’Amavubi

Ubu ngo bamaze kumenyera imyitozo

Myugariro Aimable Nsabimana mu myitozo y’Amavubi

Umutoza mukuru Mashami Vincent akurikirana imyitozo

Muhadjiri Hakizimana, umwe mu bitezwe ku mukino wa Cape Verde

Emery Bayisenge, ashaka umwanya ubanzamo mu Mavubi

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bakame-yavuze-ku-ngorane-abakinnyi-b-amavubi-bahuye-nazo-mu-minsi-ya-mbere-y-imyitozo-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *