Ngoma : Ihene yabyaye ebyiri harimo ifite imitwe ibiri #rwanda #RwOT

Written by

in

Iyi hene yabyaye ku wa 28 Ugushyingo 2020, ibyara ebyiri zirimo imwe y’ishashi n’indi y’isekurume. Ni iya Mugiraneza Augustin n’umugore we Mukadusabimana Devota.

Uwo mugore yavuze ko ihene ye yabyaye ahagana saa sita, biba nk’igitangaza kuko bidasanzwe kubona ihene ivukana imitwe ibiri kandi igakomeza kubaho.

Mukadusabimana yavuze ko iyi hene bayiguze mu isoko, bayorora bisanzwe kugira ngo ibahe ifumbire. Ngo kuba yarabyaye ihene ebyiri ni igitangaza cy’Imana.

Ndungutse Onesphore ukora umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo mu Karere ka Rwamagana, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ikibazo iyi hene yagize cyatewe n’ingingo zagiye zivuka ari ebyiri bitewe n’impamvu zitandukanye.

Yavuze ko akenshi biba byatewe n’ibice by’umubiri biba bitaragenze neza mu guhura kw’ingingo, ikindi bishobora guterwa no kutabona intungamubiri zihagije kuri iryo tungo, urugero nka Calcium ndetse n’imirire mibi.

Ndungutse avuga kandi ko bijya bibaho no ku bantu, gusa kenshi ihene nk’izo ntabwo zikunze gukomeza kubaho

Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Ihene-yabyaye-ebyiri-harimo-ifite-imitwe-ibiri

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *