Mu mafoto : Gakwaya Celestin 'Nkaka’ yasabye anakwa umukunzi we mu birori binogeye ijisho #rwanda #RwOT

Written by

in

Gakwaya uherutse kwambika impeta umukunzi we Mutesi yamusabye ndetse anamukwa kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukuboza 2020, mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko kuwa Kane tariki 03 Ukuboza 2020, mu Murenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro.

Gakwaya yifashishije imbuga nkoranyambaga maze ataka uyu mukobwa ndetse amubwira amagambo aryohereye amwizeza kuzamukunda uruzira imbereka.

Mu butumwa yanyujije kuri Whatsapp status, yagize ati “Ese nkwite nde ? Sinakwita Mutesi kandi abakwibarutse barabyeretswe mbere na Rurema.”

“Ninkwita umutegarugori sinzaba ngiye kure n’ibyo uwaguhanze yahamirishije kukuzana ku isi none akaba ampaye kukwegukana mu magana y’abari baraguhanze amaso bose bahigira kukwegukana hari n’abashakaga kukugira umuhigo”.

Amakuru yizewe agera ku UKWEZI avuga ko umuhango wo gusezerana imbere y’Imana hagati y’aba bombi uzaba ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020 nk’uko biherutse gutangazwa na Gakwaya.

Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Gakwaya-Celestin-Nkaka-yasabye-anakwa-umukunzi-we-mu-birori-binogeye-ijisho

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *