Amavubi yaguye miswi na Djibouti, imibare muri 1/2 isubira irudubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu irushanwa rya CECAFA U17 ririmo kubera mu Rwanda i Rubavu, Amavubi yanganyije na Djibouti 0-0, imabare yo kugera muri 1/2 cy’iri rushanwa isubira irudubi.

Wari umukino wa nyuma w’itsinda B rya CECAFA U17, nyuma yo gutsindwa na Tanzania 3-1 Amavubi yakinnye na Djibouti.

Mu gice cya mbere cy’umukino Amavubi yarushuje cyane Djibouti ndetse igenda ibona amahirwe menshi ariko kuyibyaza umusarura biranga.

Abasore barimo Siradji Iradukunda wari kapiteni kuri uyu mukino yafashije Amavubi mu kibuga hagati ba Bobo Sultan ariko abasore barimo Eric Irahamye wari mu busatirizi ntiyabasha kubona igitego mu izamu rya Djibouti.

U Rwanda kandi rwagiye rubona imipira myinshi y’imiterekano nko ku makosa yakorewe abakinnyi barimo Salim Saleh gusa nayo nta musaruro yatanze.

Djibouti yacungiraga ku mipira miremire cyane nka ‘Contre attaque’, nta mahirwe menshi yabonye uretse ku munota wa 35 ku ishoti rikomeye rutahizamu wabo Sultan Sultan yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu Yves akawushyira muri koruneri. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri Yves Rwasamanzi yakoze impinduka zitandukanye hinjiramo abarimo kapiteni Hoziyana Kennedy, barasatira babona amahirwe ariko kureba mu izamu biranga. Umukino warangiye ari 0-0.

Kurangiza uyu mukino ari 0-0, byagabanyije amahirwe y’u Rwanda yo kugera muri 1/2 kuko ubu ruri ku mwanya wa nyuma n’inota 1 inganya na Djibouti ariko u Rwanda rukagira umwenda w’ibitego 2.

Kugira ngo u Rwanda rujye muri 1/2 birasaba ko Tanzania yazatsinda Djibouti ku wa 5 ku kinyuranyo cy’ibitego 3.

Mu mukino wo itsinda A wabaye mbere, Uganda yatsinze Ethiopia 5-0.

Abakinnyi 11 ba Djibouti babanjemo

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanjemo

Ba kapiteni mbere y’umukino

Ni umukino Amavubi yarushije Djibouti ariko kubona igitego biranga

Rutahizamu Eric Irahamye w’Amavubi yagerageje biranga

Ubwugarizi bwa Djibouti bwari buhagaze neza

Umunyezamu wa Djibouti yahuye n’akazi gakomeye

Amavubi yagerageje amahirwe ariko biranga

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yaguye-miswi-na-djibouti-imibare-muri-1-2-isubira-irudubi-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *