Umuhanzi Platini yasabye aranakwa #rwanda #RwOT

Written by

in

Nyuma y’icyumweru kimwe asezeranye imbere y’amategeko, umuhanzi Nemeye Platini yasabye anakwa Ingabire Olivia.

Tariki ya 6 Werurwe 2021, Neyemeye Platini nibwo yasezeranye na Olivia imbere y’amategeko mu murenge wa Remera.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko nta byinshi yigeze yifuza gutangaza ku bukwe bwe cyane ko no gusezerana imbere y’amategeko byabaye bisa nk’ibitunguranye.

Uyu muhanzi utarifuje gushyira mu itangazamakuru ibijyanye n’urukundo rwe nyuma yo gutandukana na Ingabire Olivia, uyu munsi nibwo yasabye anakwa Ingabire Olivia.

Nemeye Platini na Ingabire Olivia bakaba bagiye kubana nyuma y’umwaka umwe bakundana. Olivia akaba yiga muri kaminuza y’Abadive ku Gishushu.

Platini yambika Olivia impeta mu muhango wo gusaba

Olivia yaje asanganira Platini n’ubwuzu

Platini mu muhango wo gusaba no gukwa

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/umuhanzi-platini-yasabye-aranakwa

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *