Sena yasuzumye dosiye ya Ntibitura uheruka kugirwa Guverineri w'Iburengerazuba – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ba Guverineri b'Intara, ba Ambasaderi n'Abayobozi bakuru b'ibigo bya Leta n'abandi bashyirwaho na Perezida wa Repubulika n'Inama y'Abaminisitiri ariko mbere y'uko batangira inshingano bakemezwa na Sena y'u Rwanda.

Ku wa 23 Ugushyingo 2024 ni bwo hasohotse itangazo rishyiraho Ntibitura Jean Bosco nka Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, asimbura Lambert Dushimimana wari umaze umwaka n'amezi abiri ayoboye iyi ntara.

Amakuru yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z'Inteko Ishinga Amategeko avuga ko kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024 'Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena usuzuma Dosiye ya Ntibitura Jean Bosco usabirwa kwemezwa na Sena ku mwanya wa Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Raporo izagezwa ku Nteko Rusange ya Sena iyifateho umwanzuro.'

Ntibitura yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w'Imbere mu Gihugu mu Rwego rw'Igihugu rw'Umutekano n'Iperereza.

Dosiye ya Ntibitura Jean Bosco wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yasuzumwe na Sena

Ibyavuye mu isuzuma bizashyikirizwa inteko rusange ya Sena


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-yasuzumye-dosiye-ya-ntibitura-uheruka-kugirwa-guverineri-w-iburengerazuba

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *