Wa muhanzikazi wamaze icyumweru kwa Diamond Platnumz yahaswe ibibazo| Ibyo guterwa inda na Diamond| Ukuri kose yagushyize hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu minsi ishize twababwiye inkuru y'umuhanzikazi Spice Diana wari amaze icyumweru muri Tanzania aho yari yaragiye gusura Diamond Platnumz. Nyuma yuko iyi nkuru ibaye kimomo ni byinshi byagiye bivugwa ndetse hari n'abakemanze ko we na Diamond Platnumz baba bafitanye umubano wihariye.

Spice Diana yari amaranye icyumweru na Diamond Platnumz

Nyuma yo kuva muri Tanzania, Spice Diana yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru bamuhata ibibazo ahanini bishingiye ku mubano we na Diamond Platnumz byanavuzwe ko banaryamanye. Spice Diane yabasubije ko adatwite ndetse ko nta n'umubano wihariye afitanye na Diamond Platnumz.

Yagize ati 'Nari ndi muri Tanzania mu bijyanye na Business hamwe na Diamond na Wasafi. Dufite imishinga itandukanye izaza vuba'.  Yakomeje avuga ko bazayimenyesha abantu vuba anatangaza ko adatwite nk'uko byari bimaze iminsi bihwihwiswa. Spice Diana yongeyeho ko mu minsi micye abantu bazatangira kubona imishinga ye na Diamond Platnumz.

Spice Diana

Leave your vote

Comments

0 comments

Source : https://yegob.rw/wa-muhanzikazi-wamaze-icyumweru-kwa-diamond-platnumz-yahaswe-ibibazo-ibyo-guterwa-inda-na-diamond-ukuri-kose-yagushyize-hanze/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *