Kiyovu Sports yatsinze Mukura VS(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Igitego kimwe cya Babuwa Samson cyahesheje intsinzi Kiyovu Sports imbere ya Mukura VS mu mukino wa gucuti.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Mumena wateguye mu rwego rwo kwitegura shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021 izatangira tariki ya 1 Gicurasi 2021.

Ni umukino utari ubereye ijisho, amakipe yombi yageragezaga gukina imipira miremire.

Ku ruhande rwa Mukura VS wabonaga ko Nyarugabo Moise yageragezaga gukinisha ubusatitirizi bw’iyi kipe ariko ba rutahizamu barimo Muniru ntibayabyaza umusaruro.

Kiyovu Sports yakoreshaga impande cyane kwa Kevin Ishimwe na Nyirinkindi Saleh ariko nta mahirwe menshi yabonye. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri isatira cyane ishaka ibitego ni nyuma yo gukora impinduka Ishimwe Kevin na Ishimwe Saleh bavuyemo hinjiramo Armel na Saba Robert.

Aime wa Mukura VS yaje gutera ishoti rikomeye ku munota wa 58 ariko umunyezamu Bwanakweli awukuramo.

Kiyovu Sports yari yakomeje gusatira yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 63 gitsinzwe na Babuwa Samson kuri penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe Saba Robert mu rubuga rw’amahina.

Kiyovu Sports yakomeje gushaka uburyo ibona ibindi ni mu gihe na Mukura VS nayo yashakaga uko yishyura ariko biranga umukino urangira ari 1-0.

11 ba Kiyovu Sports babanjemo

11 ba Mukura VS babanjemo

Ba kapiteni mbere y’umukino

Umunyezamu wa Kiyovu Sports, Bwanakweli Emmanuel

Umutoza Cammarade wa Kiyovu Sports niwe watoje uyu mukino

Umutoza wa Mukura VS, Zapata

Igitego cya Babuwa Samson

AMAFOTO: NYAMINANI Isabelle

Source : http://isimbi.rw/siporo/kiyovu-sports-yatsinze-mukura-vs-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *