Nyamagabe: Hibutswe Jenoside, abaturage basabwa gutanga amakuru y'ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

Written by

in

Imibiri yashyinguwe, ibiri yabonetse mu Kagali ka Ngara mu murenge wa Mbazi, undi umwe wabonwe mu Murenge wa Nyagisozi wo mu Karere ka Nyamagabe. Iyi mibiri ije isanga indi 1367 isanzwe ishyinguye muri uru rwibutso rwa Mbazi.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yashimye imyitwarire n'ibikorwa by'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 birimo kubabarira, kongera kubana neza n'ababahekuye no kubaka igihugu.

Yasabye abaturage muri rusange gukomeza guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi asaba ubufatanye mu kubarwanya.

Yasabye abaturage kandi gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, no gukomeza kubaka ubumwe n'ubwiyunge.

Yagize ati 'Tugomba guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Turacyafite abagaragarwaho n'ingengabitekerezo ya Jenoside ariko tugomba gufatanya kugira ngo tubarwanye, tugendeye kuri wa murongo mwiza w'Ubuyobozi bw'Igihugu tuzabatsinda'.

Yongeyeho ati 'Tracyasaba abaturage b'Umurenge wa Mbazi n'abo mu Karere kacu muri rusange gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro maze twese turusheho kubaka ubumwe n'ubwiyunge duharanire ko Jenoside itazongera kubaho ukundi'.

Rugemana Michel warokokeye muri aka gace yagarutse ku mateka mabi abatutsi babayemo kuva mu 1963 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga.

Yavuze ko aka gace gafite umwihariko w'amateka mabi mu gutoteza no kwica Abatutsi, ari nabyo byagejeje kuri Jenoside.

Yashimye izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside, yongera gushima Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda yimakaje ubumwe n'ubwiyunge.

Abitabiriye babanje gupimwa ibimenyetso bya Covid-19

Ingamba zo kwirinda Covid-10 zari zubahirijwe

Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itatu y’abatutsi bishwe muri Jenoside

Meya Uwamahoro yasabye abaturage muri rusange gukomeza guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Rugemana Michel warokokeye muri aka gace yagarutse ku mateka mabi abatutsi babayemo kuva mu 1963 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-hibutswe-jenoside-abaturage-basabwa-gutanga-amakuru-y-ahari-imibiri

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *